Tag: featured

  • Inyange yasabye ko abazamura ibiciro by’amata bakurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igiciro cy
    Igiciro cy’amata y’Inyange ngo nticyigeze gihinduka

    Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, n’aho aboneka ibiciro byarazamutse.

    Amata ari mu ikarito yaguraga amafaranga y’u Rwanda 5,000 mu Karere ka Rubavu iragura 6,500 ndetse abacuruzi benshi bakavuga ko bitaborohera kuyabona, nk’uko umwe muri bo abigarukaho “Amata yarahenze, n’abayabona barayahenda kuko atabonwa na buri wese.”

    Mu gihe ubuyobozi bw’uruganda rw’Inyange rutunganya amata n’ibiyakomokaho bwari bwatangaje ko mu Ntara y’Iburasirazuba ahakunze kuboneka ubworozi bw’inka ubwatsi bwari bwabuze umusaruro w’amata ukagabanuka, Umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

    Yagize ati “Amata yatangiye kuboneka, mu bice bya Nyagatare amata arimo kwiyongera buri munsi, mu cyumweru gitaha ikibazo kiraba cyakemutse.”

    Biseruka avuga ko kuva imvura yatangira kugwa amata amaze kuboneka ku kigero cya 50%, kandi hari ikizere ko mu cyumweru gitaha azaba yongeye kuboneka nk’uko byari bisanzwe.

    Mu bihe by’izuba, ubwatsi bw’amatungo bwarahuze kugera aho umusaruro w’amata wagabanutse kugera kuri 80% nk’uko Biseruka avuga.

    Ibi bikaba byaratewe n’izuba ryavuye mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere dutanga amata menshi mu gihugu ahasanzwe hakusanywa litiro 100,000 ku munsi, mu bigo by’amakusanyirizo y’amata yagabanutse kugera hejuru ya 80% agera kuri litiro 13,000 ku munsi.

    Biseruka avuga ko abantu bazamurirwa igiciro cy’amata atunganywa n’Inyange batagomba kwemera guhendwa.

    Ati “Turabwira abantu bose ko batakwemera guhendwa kuko ntitwigeze duhindura igiciro, na Minisiteri y’Ubucuruzi twarabiyimenyesheje.”

    Biseruka yongeraho ko uretse kwiyongera kw’amata, bijyana no kwiyongerwa kw’ibindi bicuruzwa bikomoka ku mata bikorwa n’urwo ruganda.


    source : https://ift.tt/2ZxPMPS

  • Bamwe mu bakwirakwizaga urumogi batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Nkomane hafatiwe uwitwa Sindayigaya Emmanuel w’imyaka 48, yafatanwe ibiro 3 by’urumogi. Hakizamungu Jean Damascene w’imyaka 31 wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare yafatanwe ibiro 12 na ho Bizimana Pascal w’imyaka 37 yafatanwe ibiro 5, afatirwa mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko sindayigaya yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Yagize ati “Abaturage bo mu mudugudu wa Bishara batanze amakuru bavuga ko Sindayigaya acuruza ibiyobyabwenge iwe mu rugo biturutse ku rujya n’uruza rw’abantu bahagenda biganjemo urubyiruko. Twateguye igikorwa cyo kujya iwe mu rugo tuhasanga ibiro 3 by’urumogi rwari rupfunyitse mu mufuka wari mu buriri bwe.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, avuga ko kuri kuri uwo munsi tariki ya 28 Ukwakira abaturage bo mu mudugudu wa Kabuhome mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza uwitwa Hakizamungu Jean Damascene yafatanwe ibiro 12 by’urumogi. Yafashwe arimo kurwinjiza mu Rwanda avuye mu gihugu cya Tanzaniya anyuze mu nzira zitemewe.

    CIP Twizeyimana yagize ati “Twagendeye ku makuru y’abaturage batubwira ko hari umugabo babonanye umufuka ku igare bacyeka ko ari urumogi. Bizimana yerekezaga mu Murenge wa Rweru ahita afatwa.”

    SP Kanamugire yashimiye abaturage ukuntu bakomeje kuba maso bakicungira umutekano. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abanyabyaha bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

    Abasashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubunzacyaha (RIB), mu gihe hagishakishwa abandi bari bafatanije gukora biriya byaha, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye. Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    source : https://ift.tt/3Ey46r0

  • Amakipe yombi ya REG BBC yatangiye neza imikino ya Kamarampaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Adonis (REG) agerageza gucika Wamukota na Mugabe Aristide ba Patriots
    Adonis (REG) agerageza gucika Wamukota na Mugabe Aristide ba Patriots

    REG WBBC (abagore) yahoze yitwa Ubumwe nyuma ikaza guhindurirwa izina nyuma yo kwegukanwa na REG, ni yo yatangiye icakirana na The hoops Rwanda, maze biyoroheye nyuma yo kuyobora uduce twose, itsinda The hoops Rwanda amanota 74 kuri 47.

    Ku isaa mbili z’umugoroba umukino wari utegerejwe na benshi, hagati ya Patriots ifite igikombe cya shampiyona giheruka na REG BBC yatsindiwe ku mukino wa nyuma ubushize, waje gutangira maze ikipe ya REG BBC ikomeza kuyobora umukino kugeza inawutsinze n’amanota 66-63 (25-18, 8-11, 18-19, 15-15).

    Akone Rose ukomoka muri Sudan ahanganye na Feza wa The Hoops Rwanda
    Akone Rose ukomoka muri Sudan ahanganye na Feza wa The Hoops Rwanda

    Shyaka Olivier wa (REG) ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze 30 anakora rebounds esheshatu (6).

    Imikino ya kabiri irakinwa kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30), aho REG WBBC iza gucakirana na The hoops Rwanda na ho saa moya z’ijoro (19h00′) ikipe ya Patriots ihure na REG BBC.

    Shyaka Olivier yigaragaje muri uyu mukino
    Shyaka Olivier yigaragaje muri uyu mukino

    Amakipe yaraye atsinze imikino ya mbere naramuka atsinze indi kuri uyu wa Gatandatu arahita yegukana ibikombe bidasubirwaho.

    source : https://ift.tt/3pPy4T2

  • ‘Stroke’ igeze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica benshi mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwifatanyije n
    U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi wo kurwanya Stroke

    Indwara 10 ziza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu guhitana benshi (nk’uko zikurikirana), ni izijyanye n’ubuhumekero, abana bavuka batageze, stroke, igituntu, umutima, impiswi, malaria, SIDA, umwijima, ibikomere biterwa n’impanuka zo mu muhanda hamwe no kuvukana inenge.

    Mu Rwanda hamaze gutangizwa umuryango witwa ‘Stroke Action Rwanda’ ushinzwe kurwanya icyo cyago no gukorera ubuvugizi abarokotse n’abashobora guhitanwa na Stroke, ndetse RBC na yo yatangaje ko ‘stroke’ yatangiye gutera impungenge.

    Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François, avuga ko ‘Stroke’ iterwa ahanini na diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso.

    Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François
    Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François

    Kwirinda ‘Stroke’ bisaba guca ukubiri n’itabi, inzoga n’umubyibuho ukabije, ndetse no guhora umuntu ajya kwisuzumisha indwara zitandura hamwe no kunywa neza imiti aba yandikiwe na muganga mu gihe yasanze arwaye.

    Dr Uwinkindi yagize ati “Muri 2009, Stroke yari ku mwanya wa cyenda mu ndwara zica Abanyarwanda, ariko muri 2019 yaje ari iya gatatu, tutagize icyo dukora rero nk’ubukangurambaga no kwirinda ibiyitera, mu myaka itanu yaza ari iya mbere mu ndwara zihitana Abanyarwanda”.

    Dr Uwinkindi avuga ko mu masaha ya mbere umuntu akibona ibimenyetso yagombye kwihutira kwa muganga kugira ngo bamuvure bafunga imitsi ijya mu bwonko butarangirika, kuko nyuma y’igihe gito umurwayi udatabawe ahita apfa.

    Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda
    Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda

    Mu binyenyetso by’ingenzi bigaragaza ko umuntu afite ‘stroke’ hari ukubabara umutwe ndetse ugahengama, kureba ibicyezicyezi (atakibona neza kandi ibikoba by’amaso byacitse intege), kunegekara k’ukuguru cyangwa ukuboko k’uruhande rumwe, kuba igihande kimwe cyo mu maso kitaringaniye n’ikindi, ndetse no kunanirwa kuvuga neza.

    Umuyobozi wa Stroke Action Rwanda (SAR), Joseph Rukeribuga avuga ko abagizweho ingaruka na stroke ubu bafite ubumuga butuma badashobora kwitabira imikino cyangwa kugira imirimo y’imbaraga bakora, ndetse bakaba badashoboye kwigaburira cyangwa kwiyuhagira, kuko ingingo zamugaye zitabasha gushyikira ku mubiri hose.

    Rukeribuga ati “Uba ukeneye gufashwa buri kintu cyose, ntushobora kwiyuhagira, nkanjye niyuhagira uruhande rumwe gusa, hari n’abadashobora kweguka ugasanga umuntu agomba kubegura, kubagaburira nk’abana bato”.

    Rekuribuga arasaba Leta n’abafatanyabikorwa kubashyiriraho ikigega cy’ingoboka cyabafasha kubona ibibatunga, imiti no kwishyura abantu bashobora kubitaho.

    source : https://ift.tt/3jO79TG

  • Amajyepfo: Impinduka mu mibereho y’imiryango 632 yafashijwe kubona biogas zo gutekesha – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango yo mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza, Huye na Ruhango yafashijwe kubaka biogas guhera mu 2014 n’umushinga witwa Énergie Verte et Élevage (EVE) ugamije guteza imbere icyaro ariko ushingiye cyane ku gukoresha ingufu za biogas itangwa cyane cyane n’amase y’inka.

    Uwo mushinga ushingiye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangiye mu 2007 igamije guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo (National Domestic Biogas Program), hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’inkwi nyinshi n’amakara birushaho kwangiza amashyamba.

    Bamwe mu bazubakiwe babwiye IGIHE ko zabafashije guteza imbere imibereho yabo.

    Mbaraga Venuste wo mu Kagari ka Ngambi mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe avuga ko yayihawe mu 2018 kandi yamufashije byinshi birimo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kugira isuku mu gikoni.

    Ati “Mbere nagorwaga no kubona inkwi ariko kuri ubu icyo kibazo cyarakemutse. Ikindi ni uko yihutisha amafunguro nk’aho ibishyimbo twabitekaga amasaha ane ku nkwi, kuri biogas ni isaha imwe. Ikindi ni uko mu gikoni haba hari isuku nta myotsi cyangwa ivu ritumuka.”

    Mukarugira Espérance na we avuga ko usibye kuba biogas yaramukemuriye ikibazo cy’ibicanwa, inatanga ifumbire nziza ituma yeza imyaka itubutse.

    Ati “Iyo biogaz imaze gukamuka mu mase y’inka hasohoka ifumbire nyinshi nziza kuko iba inoze kandi yoroshye, iyo umuntu ayishyize mu butaka buroroha imyaka ikamera neza. Nk’umurima nahingagamo ibishyimbo nkezamo ibilo 50 nkoresheje imborera, iyo nkoresheje ifumbire iva muri biogas nkuramo ibilo birenga 100 kuko ifumbire ya biogas iba imeze nk’imvaruganda.”

    Mu baturage 632 bahawe biogas abagera ku 132 bamaze guhabwa ibigega bifata amazi kugira ngo bayabone ku buryo buhagije bayuhire inka, babone ayo kuvanga n’amase n’ayo gukoresha mu isuku.

    Bishimira ko ibyo bigega byabafashije kuruhuka imvune yo kujya kuvoma kure kuko ubusanzwe umuntu uhabwa biogas asabwa kuba yoroye nibura inka ebyiri zimufasha kubona amase ahagije.

    Kubwimana Domitile ati “Tubona amazi yo kuhira inka no gukoresha isuku ku buryo ubu twaruhutse imvune yo kujya kuvoma mu kabande.”

    Bimenyimana Désiré, uyobora Énergie Verte et Élevage (EVE) avuga ko uwo mushinga bawutangiye mu 2014 uje kunganira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo, hagamije kugabanya ibicanwa bikomoka ku mashyamba.

    Ati “Kuva mu 2014 kugeza mu 2019 umushinga wo gukoresha biogas ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ibiri ari yo Vétérinaires Sans Frontières –Belgique (VSF-B) ndetse n’umuryango w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda IMBARAGA wakoreye mu Turere twa Huye, Nyanza na Nyamagabe hanyuma mu 2018 hiyongeraho Ruhango.”

    Akomeza avuga ko uwo mushinga watewe inkunga na Guverinoma y’u Bubiligi kuva mu 2014, nyuma yaho guhera mu 2020 utangira guterwa inkunga n’Intara y’u Bubiligi yitwa Vlaams –Brabant.

    Avuga ko umaze gutera inkunga abahinziborozi 632 bafashijwe kubaka biogas ariko hari n’izigera ku 171 zubatswe ntizitabwaho, umushinga ugira uruhare mu kuzisana kugira ngo abaturage bongere kuzitekesha.

    Bimenyimana avuga ko mbere na mbere babanza kwigisha abaturage ibyiza bya biogas hanyuma abemeye kuzubakirwa bagasabwa gutanga uruhare rwabo.

    Ati “Umuturage tumufasha kubaka ikigega kibika biogaz, tumuha sima ikenewe n’ibindi bikoresho bijyana no kubaka ikigega cya biogaz, tukamufasha gutunganya ikiraro cy’inka kugira ngo amase aboneke mu buryo bworoshye ndetse afate n’amaganga nayo akoreshwe avangwa n’amase mu mwanya w’amazi, tukamufasha kubona ikigega gifata amazi kandi tukanishyura rwiyemezamirimo ugitunganyiriza gufata amazi, ariko umuturage nawe akagira uruhare mu gushyira imireko ku nzu no kubaka intebe yo kugiterekaho, abubakiwe biogas banahugurirwa kuzikoresha neza no korora amatungo yabo neza no kuyavuriza igihe.”

    Bimenyimana avuga ko aho umushinga ukorera abaturage bifuza kubakirwa biogas bagenda baba benshi kuko hari abarebera kuri bagenzi babo.

    Yasabye abamaze kuzihabwa kuzifata neza kugira ngo zizarambe kandi abibutsa ko mu tugari umushinga wagiye uhugura abafasha gusana ikigega cya biogas cyagize ikibazo, bityo ko ukigize yakwihutira kumenyesha uwabihuguriwe wanahawe ibikoresho by’ibanze kugira ngo amufashe kugikemura akomeze kuyitekesha nta nkomyi.

    Umushinga wo kubakira abaturage ibigega bya biogas waterwaga inkunga na Provincie Blaams-Brabant uteganyijwe gusozwa mu Ukuboza 2021, umufatanyabikorwa VSF-Belgique aracyaganira na Guverinoma y’u Bubiligi mu gukomeza ibikorwa byo guteza imbere ikoreshwa rya biogas n’ibindi bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage bo mu cyaro.

    Ishyiga rya biogas batekesha ni uko riba rimeze

    Kubwimana Domitile yishimira ko ikibazo cy’ibura ry’ibicanwa cyakemutse

    Mbaraga Venuste yoroye inka ebyiri zimufasha kubona amase atanga biogas

    Mbaraga Venuste avuga ko yayihawe mu 2018 kandi yamufashije byinshi birimo gukemura ikibazo cy’ibicanwa no kugira isuku mu gikoni

    Mbaraga yerekana uko aho ikigega cya biogas kiri hasa

    Mukarugira Espérance na we avuga ko usibye kuba biogas yaramukemuriye ikibazo cy’ibicanwa, inatanga ifumbire nziza ituma yeza imyaka itubutse

    Uko ishyiga rya biogas riteye bigaragaza ko ridateza imyotsi cyangwa ngo isafuriya ijyeho imbyiro

    Umuturage kugira ngo ahabwe ibikoresho bya biogas asabwa kuba nibura yoroye inka ebyiri zimufasha kubona amase ahagije

    Bimenyimana Désiré uyobora Umushinga Énergie Verte et Élevage (EVE) avuga ko uwo mushinga bawutangiye mu 2014 uje kunganira gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoreshwa rya biogas mu ngo

    source : https://ift.tt/3BuEIAq

  • Minisitiri Bayisenge asanga abakobwa n’abagore bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho na Leta – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Ikigo cy’Amahugurwa cyashinzwe n’Ihuriro ry’Abagore b’Abanyafurika bateza imbere Uburezi bw’umwana w’umukobwa [FAWE Rwanda].

    Iki kigo giherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, cyafunguwe mu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette n’abandi.

    Ni ikigo cyashinzwe na FAWE Rwanda nyuma yo kubona ko hari abana b’abakobwa biga amashuri, bayarangiza ntibabone akazi bityo bakaba bakeneye ubumenyi haba mu ikoranabuhanga cyangwa gufasha kwihangira imirimo.

    Umuyobozi wa FAWE Rwanda, Antonie Mutoro, yavuze ko uretse abarangiza amashuri hari n’abacikiriza amashuri ahanini bitewe no kuba batewe inda n’ibindi bibazo.

    Ati “Ubundi Fawe iri mu burezi bw’umwana w’umukobwa ariko hari abarangiza bakabura akazi. Iki kigo rero cyatangiye kugira ngo twunganire uburezi bw’umwana w’umukobwa n’umugore kugira ngo ashobora kwiteza imbere, kubona akazi bishingiye ku mahugurwa atangwa hano ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ubu ngubu.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo birimo ikoranabuhanga kuko udafite ikoranabuhanga ntiyasaba akazi cyane cyane twabibonye muri Covid-19 ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu mibereho yacu ya buri munsi. Tubigisha iryo koranabuhanga, kwihangira imirimo no gushobora kuyobora no kwiyobora igihe bafite ibikorwa byabo bakora.”

    N’ubwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro uyu munsi, cyari kimaze iminsi gikora aho abakobwa n’abagore 176 babashije guhugurwa ndetse abari bagiye gushinga ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa kuba ba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye bahabwa igishoro.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yashimye Fawe Rwanda, avuga ko ibikorwa nk’ibi byunganira Leta muri gahunda n’intego zitandukanye yihaye.

    Ati “Iki kigo ndetse n’ibindi bigenda bishyirwaho n’abafatanyabikorwa bifasha Leta kugera ku ntego iba yariyemeje kugeraho haba mu gihe kirekire cyangwa igihe gito.”

    Yakomeje agira ati “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo guhanga imirimo miliyoni 1,5 kandi hibanzwe ku rubyiruko ndetse n’abagore.”

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko abana b’abakobwa baba bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe baba bashyiriweho na Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

    Ati “Aba bana b’abakobwa turongera kubibutsa amahirwe bafite kuko ari ibi bikorwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’izindi gahunda Leta igenda ibashyiriraho byose bigaragara ko bashyize imbaraga mu gushyigikira iterambere ry’umwana w’umukobwa ndetse n’umugore muri rusange.”

    Yakomeje agira ati “Icyo nasaba ni uko abafatanyabikorwa bacu dukomeza gukorera hamwe na leta kugira ngo turebe ahakiri icyuho, ahakiri imbogamizi twese tugiremo rimwe noneho no kongera gukangurira abagore n’abakobwa kubyaza umusaruro aya mahirwe baba bashyiriweho.”

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wari witabiriye uyu muhango, yemereye Fawe Rwanda, telefoni zigezweho 150 zizahabwa abakobwa n’abagore kugira ngo bajye bakoresha ikoranabuhanga.

    Ubuyobozi bwa Fawe Rwanda butangaza ko hari gahunda y’uko mu myaka itatu iri imbere abakobwa n’abagore 1200 bazaba barahuguwe binyuze muri iki kigo.

    Abakobwa n’abagore basabwe kubyaza umusaruro amahirwe agenda ashyirwaho n’igihugu

    Minisitiri Bayisenge yasabye abakobwa n’abagore kubyaza umusaruro amahirwe bashyirirwaho na leta

    Minisitiri Ingabire yemereye FAWE Rwanda telefoni 150 zizahabwa abagore n abakobwa mu rwego rwo kubafasha mu gukoresha ikoranabuhanga

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko Mineduc izakomeza gushyigikira Fawe Rwanda

    Abayobozi muri guverinoma n’abagize inzego zitandukanye bitabiriye itangizwa ry’ikigo gihugura abakobwa n’abagore

    source : https://ift.tt/3pRfIB2

  • Koroshya ingamba za Covid-19 byahaye agahenge ba rwiyemezamirimo bato b’i Musanze – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na IGIHE bavuga ko kuri ubu ibikorwa byabo bitari byageza no kuri kimwe cya kabiri cy’uko bakoraga mbere ya Covid-19, ariko biri gutanga icyizere kuko hari igihe byageze no ku gipimo cyo hasi ya 10% y’ibyo binjizaga.

    Nzabonimpa Théodore ufite Ikigo gikora Ubukerarugendo bushingiye ku Muco cyitwa Beyond Gorillas Experience kiyobora ba mukerarugendo bakunze gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yasobanuye uko COVID-19 yashegeshe iri shoramari.

    Yagize ati “Natangiye mu 2010, ngenda niyubaka ku buryo mu 2019 twari tumaze kwiyubaka dufite abakozi barenga 30. Muri Covid-19 ubukerarugendo bwarahazahariye ku buryo twasubiye inyuma tubura n’ubushobozi bwo guhemba abakozi nabo barihangana barategereza ku buryo n’ubu tutarageza no ku gipimo ya 50% y’aho twari mbere ya Covid-19.”

    “Abakerarugendo twakiraga abenshi ni abasuraga Pariki ariko bakanasura uduce two hanze yayo. Umusaruro twabonaga waragabanutse cyane kuko uwashoboraga kwinjiza ibihumbi nka 300 Frw ubu ntiyarenza 200 Frw. Mu byo twifuza ni uko abaturage bakomeza kwirinda bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda kugira ngo ba mukerarugendo bagire icyizere ndetse natwe twirinde kwanduzanya ngo tutazasubira inyuma.”

    Hafashimana Gervais, nyiri My Hill Eco Lodge iherereye mu Kiyaga cya Ruhondo avuga ko mbere gato ya 2019 ibintu byari bitangiye kugenda neza abakiliya babagana ari benshi bigatanga icyizere ko nko mu myaka ibiri byari kuba bimeze neza kurushaho.

    Yagize ati “Umwaduko wa Covid-19 wasubije inyuma ibikorwa bitandukanye cyane ibijyanye n’ubukerugendo. My Hill nayo yagezweho n’ibyo bibazo ndetse abakozi bamwe barahagarikwa kubera kubura akazi. Aho Covid-19 igabanyirije umuvuduko kubera gukaza ingamba mu kuyihashya abakiliya bongeye gusura My Hill Eco Lodge ku buryo umubare w’abakozi wariyongereye uva ku bakozi batandatu ugera kuri 10 byumvikane ko nibikomeza kugenda neza hari icyizere cy’ejo hazaza.”

    Akomeza avuga ko kuri ubu bifuza ko hakomeza gukazwa ingamba zo kwirinda Covid-19 no gukingira abaturage ku bwinshi kugira ngo serivisi nyinshi zifungurwe.

    Ati “Ibyifuzo mfite ni uko hakomeza gukazwa ingamba mu kwirinda Covid-19, umubare w’abakingirwa Covid-19 ukiyongera hanyuma abantu na serivisi zitandukanye zigakomererwa ubuzima bukagaruka ku Isi hose.”

    Usibye abakora ishoramari ku giti cyabo, abibumbiye muri koperative na bo bagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhashya Covid-19 ariko na bo batangiye kwigobotora ingaruka zayo.

    Umuyobozi wa Koperative COOPAV ikora Ubukorikori, Uwamahoro Agnes, avuga ko bahawe ubuzima gatozi mu 2007. Icyo gihe ngo bakoraga neza banohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga, ndetse ngo bari bageze ku rwego rwo kwaka ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa na RSB gusa baza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Twahawe ubuzima gatozi nka Koperative mu 2007, twagiraga abakiliya benshi biganjemo abazungu babaga baje gusura ingagi, bakagura ibihangano byacu ku bwinshi, ku buryo ku kwezi umuntu yashoboraga kwinjiza ibihumbi 100 Frw binarenga bitewe n’amahirwe. Hari ubwo abazungu bazaga bagatwara ibyo wakoze byose, ariko ubu aho Covid-19 yaziye umuntu yamara n’ukwezi ntacyo yinjije.”

    Akomeza ati “Urumva ubucuruzi bwagendaga neza, twaratangiye kohereza mu mahanga ibyo dukora, twarinjiye no muri gahunda yo gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bitangwa na RSB. Covid-19 yaje tutarabibona, twarahombye birumvikana ariko ntitwacitse intege turacyakora ibihangano byacu tukabibika, kugeza igihe ibihe bizongera kumera neza amasoko akaboneka, n’ibyo byangombwa tukabishaka.’’

    Ubusanzwe Koperative COOPAV Mararo ikora ubugeni burimo kuboha uduseke, gukora imitako itandukanye, gukora imipira, kubaza mu biti inyamaswa zikunze kuboneka muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga nk’ingagi n’izindi ifite abanyamuryango 70 ariko kuri ubu hari n’abamaze igihe bataboneka kubera ko nta nyungu bakiyibonamo kubera ibihe bya Covid-19.

    Umwe mu bacuruza ibikoresho by’ubukorikori mu Karere ka Musanze, kazwi cyane mu bukerarugendo

    Mu bushabitsi bukorerwa hafi y’amazi harimo n’amacumbi yakira ba mukerarugendo

    source : https://ift.tt/3BsLDtY

  • Akanyamuneza ka Mukaruhamanya wari ugiye kugwirwa n’inzu akagobokwa n’abanyeshuri ba UTAB – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyakozwe n’urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, UTAB, cyabaye nyuma y’uko bigeze kujya gusura uyu mukecuru bagiye kumusanira inzu yabagamo, babonye ishaje cyane bafata icyemezo cyo kwishakamo imbaraga n’ubushobozi bakamwubakira inshya.

    Mukaruhamanya Beatrice, avuga ko akiba muri iyo nzu yendaga kumugwaho, yabagaho mu buzima bwo kwiheba, ahora atekereza ko nta bantu bagira urukundo, ariko ngo aho aboneye inzu yumvise icyizere cy’ubuzima kigarutse, ashimishwa cyane n’uko byakozwe n’urubyiruko kandi rwibwirije.

    Yagize ati “Nabaga mu nzu iva cyane yenda no kungwaho, nabagaho mu buzima bwo kwiheba, numva urupfu rwaratinze kuntwara, ariko aho aba bana bampereye iyi nzu icyizere cyagarutse, mbonye ko hakiri urukundo n’abakiri bato babyigireho, bumve neza impanuro zo kwigira no kwiteza imbere Perezida wacu ahora abakangurira.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga muri UTAB, Iradukunda Kevin, avuga ko igitekerezo cyo kubakira uyu mukecuru ari bo ubwabo cyavuyemo, bakiyemeza gushaka ubushobozi bwo kubaka iyo nzu nubwo ari abanyeshuri bafite ubushobozi bucye.

    Yagize ati “Twaje mu gikorwa cyo kumusanira, dusanga ntibyashoboka kuko inzu yabagamo yari ishaje cyane, twiyemeje guhuza imbaraga mu miganda, mu mikoro make dufite maze dukusanya amafaranga twubaka duhereye hasi, inzu, igikoni n’ubwiherero bwiza ndetse twamufashije gutangira ubuzima bushya abona ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu byose bifite agaciro ka miliyoni 4 Frw, yavuye mu banyeshuri n’abaterankunga twiyambaje.”

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri UTAB, Dr Niyonzima Eliezel, yashimiye uru rubyiruko rwitanze, abibutsa ko ibikorwa nk’ibi bidasaba ubushobozi bw’umurengera, ahubwo ari ubwitange n’umutima ukunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Byumba, Nshimiyimana Valens, ashimangira ko kubakira inzu umuturage utishoboye ari igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho, kizabera urugero rwiza barumuna babo ndetse n’abagikoze bagaterwa ishema na cyo.

    Yagize ati “Iki ni igikorwa cy’indashyikirwa urubyiruko nk’uru rwakoze, gikwiye kubera urugero rwiza barumuna babo, ikindi ni kimwe mu bidufasha kwesa imihigo ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage. Tubijeje ko natwe aho bazadukenera hose nk’ubuyobozi tuzaba turi kumwe.”

    Usibye kuba uru rubyiruko rwahaye uyu mukecuru inzu rwamwubakiye, rwamuhaye n’ibikoresho birimo intebe, ibitanda na matela n’ibyo kwiyorosa, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, ndetse banasannye izindi nzu z’abandi bakecuru, bashyiraho isakaro banabagenera ibiribwa.

    Abanyeshuri ba UTAB bubakiye umukecuru inzu yo kubamo nyuma y’uko iyo yari asanganywe yari igiye gusenyuka

    source : https://ift.tt/3muMtCg

  • Kayondo wahoze ari Umudepite ari gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo ukurikiranywe n’inkiko z’u Bufaransa yitwa Pierre Kayondo. Ku wa 28 Ukwakira 2021 nibwo dosiye ye yatangiye gusuzumwa n’Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikirana ibyaha by’iterabwoba.

    Ikirego cye cyatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta wiyemeje gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, Collectif des parties civiles du Rwanda (CPCR).

    Umuyobozi wawo, Alain Gauthier, yatangaje ko Pierre Kayondo yari umunyamigabane muri Radio Télévision des Mille Collines, RTLM, ndetse yafatwaga nk’umuntu w’imena mu ishyaka rya MRND ryari rifite urubyiruko rw’Interahamwe rwakoze Jenoside.

    Ku rutonde rw’abantu 1136 bari abanyamigabane muri RTLM, Kayondo ni umwe muri bo. Ari ku mwanya wa 365 ndetse inyandiko IGIHE ifitiye kopi zigaragaza ko yatanze amafaranga 10.000 Frw ayanyujije kuri konti yari muri BCR.

    CPCR isobanura ko hari ubuhamya bugaragaza uko Kayondo yagize uruhare muri Jenoside, mu bwicanyi bwakorewe i Gitarama ku matariki ya 20 Mata.

    Kayondo yabaye Perefe wa Kibuye n’Umudepite. Bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe mu Ruhango n’i Tambwe muri Gitarama. We yafashije mu ishingwa ry’amatsinda y’Interahamwe ndetse anayaha intwaro byiyongera ku kuba yaritabiraga inama zayo.

    Gauthier yatangaje ko Kayondo yari umuntu wa hafi wa Colonel Aloys Simba na Ephrem Nkezabera, bombi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamategeko wa CPC, Me Domitille Philippart, yatangaje ko ari inkuru nziza kuba uyu mugabo ari gukurikiranwa.

    Ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza kuri Pierre Kayondo ukekwaho ibyaha bya Jenoside

    source : https://ift.tt/3jOaEJO

  • Menya inzira yaganishije u Rwanda ku kwemererwa gukora inkingo za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Byoroherejwe n’uburyo BioNTech iyobowe na Uğur Şahin n’umugore we Özlem Türeci yihaye intego yo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi n’ubushakashatsi ku miti.

    Ibiganiro byahise bitangira biza no kurangira muri Kanama uyu mwaka byemejwe ko mu Rwanda no muri Sénégal hagomba kubakwa inganda zikora inkingo za Covid-19.

    Byemerejwe mu Budage mu biganiro byari byateguwe na kENUP Foundation, akadomo gashyirirwa i Kigali ku wa 26 Ukwakira 2021 ubwo amasezerano yasinywaga.

    Inkingo za mRNA zigiye gukorerwa mu Rwanda, ni ubwa mbere zizaba zikorewe kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Amasezerano agena ko BioNTech izubaka uruganda kandi igashora imari mushinga w’ikorwa ry’izo nkingo. Ibikoresho byose bisabwa kugira ngo inkingo zikorwe, ni yo izabishaka ikanabigeza mu Rwanda.

    Inshingano zo gupfunyika inkingo zizaba zifitwe n’umufatanyabikorwa wayo ariwe u Rwanda. Indi mirimo ijyanye n’ikorwa ry’inkingo izishingirwa n’igihugu hanyuma BioNTech abe ariyo itanga akazi ku bantu bagomba kuyikora nubwo ikiguzi cyayo kizishyurwa n’ibihugu.

    Uruganda ruzubakwa mu Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Mu gihe izo nkingo byagaragara ko zidahagije, gahunda ihari ni uko ubwo bushobozi buzongerwa.

    Uko ibyo bikorwa, mu nganda haba harimo icyo umuntu yagereranya n’umurongo cyangwa inzira ikintu kinyuramo kugeza kirangije gukorwa. Niba ari inzoga, haba hari umurongo uhera ku gukora umusemburo, kwenga, ugakomeza kugeza inzoga ishyizwe mu icupa n’ibirango ku mufuniko. Uwo ubwawo witwa umurongo umwe.

    Mu gukora ziriya nkingo, mu gihe bizaba bigaragara ko dose miliyoni 50 zidahagije ku mwaka, hazongerwa umurongo mu ruganda ku buryo ingano y’inkingo zikenewe zikorwa.

    Uru ruganda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali. Ubutaka ruzubakwaho bwamaze gutegurwa ku buryo mu mwaka utaha imirimo izahita itangira.

    Urebye imiterere y’amasezerano ajyanye n’izi nganda, birasa n’aho mu minsi ya mbere umuntu yabyita ko zizaba ari iza BioNTech ariko zikorera mu bihugu by’u Rwanda na Sénégal.

    Gusa gahunda ihari ni uko BioNTech iteganya kuzazegurira ibyo bihugu byombi. Sénégal izubaka uruganda binyuze muri Institut Pasteur iyoborwa na Dr Amadou Alpha Sall.

    Institut Pasteur de Dakar imaze igihe ikora inkingo zirimo Yellow Fever, iza Covid-19 zizakorwa ariho binyuze.

    Ku ikubitiro izi nganda zizaba zigenzurwa na BioNTech . Impamvu ni uko ifite ubunararibonye, yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi izobereye inzira zose binyuramo ngo urukingo rukorwe.

    BioNTech ifatanyije n’igihugu, izaha ubumenyi abakozi aho mu masezerano havugwa mo ko “nyuma y’imyaka mike”, inganda zizashyirwa mu maboko y’igihugu zikaba arizo zizicunga.

    Nyuma y’icyo gihe, igihugu gishobora gutanga akazi ku bantu bashobora no kuba abahanganye na BioNTech ku ruhando mpuzamahanga.

    Amafaranga BioNTech izakoresha mu ishyirwaho ry’izi nganda yaba mu Rwanda na Senegal, ni ayayo ku giti cyayo, ntabwo ari ayo yagiye kuguza cyangwa se inkunga y’abagiraneza.

    Ntabwo havugwa umubare wayo gusa bivugwa ko bishoboka ko ari hejuru ya miliyoni 100$.

    BioNTech ni yo yagize uruhare mu ikorwa ry’urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ifatanyije na Pfizer, Ikigo cy’Abanyamerika nacyo kizobereye mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti; amahirwe ni menshi ko izo nkingo zatangira gukorerwa mu gihugu.

    Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller, mu Budage muri Kanama uyu mwaka

    Uğur Şahin niwe washinze BioNTech

    Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa kENUP Foundation, Holm Keller; Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin; Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen; Perezida Kagame na Macky Sall uyobora Sénégal

    source : https://ift.tt/3bp3erX