Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard uherutse kugwa mu gitero muri Centrafrique aho yari mu butumwa bw’amahoro, wagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Nyakanga 2020.
Liverpool yaraye itsinze Chelsea ibitego 5-3, ishyikirizwa igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yegukanye nyuma y’imyaka 30.
U Bushinwa bwohereje icyogajuru cyabwo cya mbere kuri Mars, mu butumwa bwiswe Tianwen-1 buzarangira umwaka utaha wa 2020. Iki cyogajuru cyoherejwe mu kirere giturutse mu gace ka Hainan.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu zisurwa cyane n’abantu benshi bitewe n’inyamaswa nyinshi ziyigaragaramo. Iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, igahana imbibi n’igihugu cya Tanzania.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nyakanga mu Rwanda hateganyijwe imvura nke cyane, iri hagati ya milimetero 0 na 20, isaba abahinzi guhinga aho bashobora kuhira imyaka yabo.
Kanye West yashinje umugore we Kim Kardashian kumuca inyuma muri hoteli hamwe n’umuraperi Meek Mill, avuga ko amaze igihe kinini yifuza ko batandukana.
Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu nyirizina atangirira ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, aho Ingabo za RPA zinjiriye tariki ya 1 Ukwakira 1990.
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri, biravugwa ko ari umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma y’uko ayinsiye amasezerano y’umwaka umwe ku wa Kabiri ariko impande zombi zikemeranya kuba zirinze kubitangaza.