Perezida Donald Trump yaburiye ko icyorezo cya Coronavirus muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gishobora kuba kibi kurushaho mbere y’uko ibintu byongera kumera neza.
Prof. Dr Rwigamba Balinda ni Umurezi muri Kaminuza kuva mu 1974. Akomoka mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera gusa yavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera impamvu z’amateka y’igihugu.
Leta y’u Rwanda yahombye agera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Leta Zunze za Amerika, akabakaba miliyari 76 mu mafaranga y’u Rwanda bitewe n’inama 70 zagombaga kubera mu gihugu zasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
Ubuzima bw’abantu ni magirirane. Kunganirana no gufashanya ubisanga mu mateka y’ikiremwamuntu kuva mu myaka ya cyera cyane. Kugurizanya amafaranga ni kimwe mu biranga ubwo bufatanye buranga abantu hirya no hino ku isi.
Umuhanzi Patient Bizimana uzwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana agiye kubimburira abandi bahanzi mu kuba ariwe wa mbere ugiye kugaragara mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Bavakure! Ni izina umubyeyi w’umunyarwanda yise umwana we. Ni naryo umuntu yaha Sosiyete y’Indege y’u Rwanda kubera uburyo yagutse mu buryo butangaje ikaba uyu munsi ari imwe mu zikomeye kuri uyu mugabane ndetse ifite intego zo kuba ikirango cya Afurika mu gihe kiri imbere.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imifuka 21 ya sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri mu murenge wa Musheri.