Skip to content

Webrwanda Backend

    • Sample Page

Tag: featured

  • Abahanzi bashyiriweho ikigega cya miliyoni 300 Frw kizabafasha kwigobotora ingaruka za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Abahanzi babarizwa mu byiciro bitandukanye bigize inganda ndangamuco bashyiriweho ikigega cya miliyoni 300 Frw kizabafasha guhangana n’ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa byabo.
    July 25, 2020
  • Bwa mbere ku Isi abantu ibihumbi 284 banduye Coronavirus mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko mu masaha 24 yo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, ku Isi yose abantu 284,196 banduye Coronavirus, bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu munsi umwe.
    July 25, 2020
  • Paris Saint-Germain yegukanye Igikombe cy’u Bufaransa, abafana basubira ku kibuga nyuma y’igihe kinini (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe cyatsinzwe na Neymar cyafashije Paris Saint-Germain gutsinda Saint-Étienne y’abakinnyi 10, yegukana Igikombe cy’u Bufaransa mu mukino rutahizamu Kylian Mbappé yavunikiyemo.
    July 25, 2020
  • Trump yasinye iteka rigamije kugabanya ibiciro by’imiti #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatanu yasinye iteka ryemerera ibigo byo mu gihugu ayobora gutumiza mu mahanga imiti ku giciro kiri hasi ndetse no kugabanya ibiciro byayo ku baguzi.
    July 25, 2020
  • Umunyarwandakazi Lucifer yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Gihozo Josine yinjiranye mu muziki izina rya Chipmunk Lucifer, avuga ko ibivugwa kuri Lucifer cyangwa Satani byose abifata nk’inkuru zitabayeho, ahubwo ari nk’imigani yahimbwe.
    July 25, 2020
  • Musanze: Uruganda rwa miliyari 37 Frw ruzatangira gukora sima mu cyumweru gitaha #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa sima, Prime Cement rwuzuye mu Karere ka Musanze, biteganyijwe ko ruzatangira imirimo ku wa Kane w’icyumweru gitaha, aho mbere na mbere rwitezweho kuziba icyuho cya sima nke ku isoko ry’imbere mu gihugu.
    July 25, 2020
  • Umwami Mutara III Rudahigwa: Uburyo yabaye umusingi ukomeye w’uburezi, agatanga inzozi ze zidasohoye #rwanda #RwOT

    Imyaka 51 irashize umwami Mutara III Rudahigwa atangiye i Bujumbura mu buryo bw’amayobera. Ni umwami wimye ingoma mu 1931 nta munyarwanda umwiyumvamo, kuko bamufataga nk’umugambanyi wanyaze ingoma se ku nyungu z’abazungu.
    July 25, 2020
  • Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda ryatanze ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye 250 #rwanda #RwOT

    Nyampinga Foundation, ihuriro ry’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri uyu wa Gatanu ryashyikirije inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 250 bo mu ntara y’Iburasirazuba.
    July 25, 2020
  • Umwami Mutara II Rudahigwa: Uburyo yabaye umusingi ukomeye w’uburezi, agatanga inzozi ze zidasohoye #rwanda #RwOT

    Imyaka 51 irashize umwami Mutara II Rudahigwa atangiye i Bujumbura mu buryo bw’amayobera. Ni umwami wimye ingoma mu 1931 nta munyarwanda umwiyumvamo, kuko bamufataga nk’umugambanyi wanyaze ingoma se ku nyungu z’abazungu.
    July 25, 2020
  • Coronavirus – DR Congo: Bagiye mu mihanda bishimira ikurwaho ry’ibihe bidasanzwe #Rwanda #RwOT

    RDC : Scènes de liesse au siège du MLC à Kinshasa après l ...

    Amatsinda y’abantu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yaraye yigabije imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, mu kwishimira ko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko igihe cy’amezi ane cy’ibihe bidasanzwe kirangiye.


    Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Tshisekedi yanatangaje ingengabihe y’ukuntu ibikorwa by’ubukungu bizagenda bisubira mu buryo gahoro gahoro, harimo no gufungura amabanki, amaduka, za ‘restaurants’ n’utubari, guhera kuri uyu wa gatatu.
    Gutwara abantu n’ibintu, guhurira ahantu ha rusange, inama n’ibikorwa by’iminsi mikuru nabyo byahawe uruhushya.
    Amashuri, za kaminuza n’ibindi bigo by’uburezi byatangajwe ko bizafungura imiryango ku itariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa munani.
    Ni mu gihe insengero, ibibuga by’imikino, ibibuga by’indege n’imipaka ihuza DR Congo n’ibindi bihugu byo bizafungurwa ku itariki ya 15 y’ukwa munani.

    Ibihe bidasanzwe muri DR Congo byari byashyizweho ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa gatatu ubwo umubare w’abanduye wari urimo kwiyongera bikomeye.
    Mu mibare yatangajwe y’ubwandu bushya yo mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye igabanuka ry’abandura iki cyorezo muri iki gihugu.
    Kugeza ubu muri DR Congo hamaze gutangazwa abantu 8,543 banduye Covid-19, muri bo 196 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.
    Iyi virusi imaze kugera mu ntara 14 muri 26 zigize DR Congo (intara 25 n’umujyi wa Kinshasa nawo ufatwa nk’intara), kuva ku itariki ya 10 y’ukwa gatatu ubwo umurwayi wa mbere yatangazwaga.
    Perezida Tshisekedi yavuze ko ingamba zo kwirinda coronavirus – zirimo nko guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara agapfukamunwa mu gihe uri ahari abandi bantu – zikomeje.

    Source : BBC

    July 24, 2020
←Previous Page
1 … 864 865 866 867 868 … 902
Next Page→

Webrwanda Backend

Webrwanda Backend

  • Blog
  • About
  • FAQs
  • Authors
  • Events
  • Shop
  • Patterns
  • Themes

Twenty Twenty-Five

Designed with WordPress