François Bozizé wahiritswe ku butegetsi muri Centrafrique yatangaje ko agiye kongera kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Abakinnyi b’ikipe ya Seattle Storm n’iya New York Liberty banze kuririmba indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahitamo kuva mu kibuga mu rwego rwo gusabira ubutabera umwiraburakazi Breonna Taylor.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko Leta Zunze ubumwe za Amerika zigiye guha u Rwanda Imashini zigera ku 100 zitanga umwuka ku barwayi ba Coronavirus.
Umusozi wo mu karere ka Karongi waridutse nta mvura yaguye ufunga umuhanda ndetse wangiza bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo imyaka, imiryango ibiri irimurwa.
Patient Bizimana ni umuhanzi usanzwe ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabaye uwa mbere mu bakora uyu muziki watumiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri gutambuka kuri Televiziyo Rwanda buri wa Gatandatu w’icyumweru.
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Jean Castex, yatangaje ko abaturage baturutse mu bihugu 16 birimo u Buhinde, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Brazil, bazajya babanza gupimwa Coronavirus bakigera mu Bufaransa.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yasuye umuryango wa nyakwigendera Benjamin William Mkapa wahoze ayobora Tanzania, mu rwego kuwufata mu mugongo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hashingiwe ku igenzura yakoze mu mezi ane ashize icyorezo cya COVID-19 kigaragaye mu Rwanda, yasanze imyitwarire imwe n’imwe ituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira mu gihugu, ndetse kigatwara ubuzima bwa bamwe.
Umugabo wo muri Singapore yemereye icyaha muri Amerika cyo kuba yari maneko w’u Bushinwa, biba impamvu yiyongereye ku zindi zikomeje kuzambya umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.