Skip to content

Webrwanda Backend

    • Sample Page

Tag: featured

  • Trump yasinye iteka rigamije kugabanya ibiciro by’imiti #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatanu yasinye iteka ryemerera ibigo byo mu gihugu ayobora gutumiza mu mahanga imiti ku giciro kiri hasi ndetse no kugabanya ibiciro byayo ku baguzi.
    July 25, 2020
  • Umunyarwandakazi Lucifer yinjiye mu muziki #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Gihozo Josine yinjiranye mu muziki izina rya Chipmunk Lucifer, avuga ko ibivugwa kuri Lucifer cyangwa Satani byose abifata nk’inkuru zitabayeho, ahubwo ari nk’imigani yahimbwe.
    July 25, 2020
  • Musanze: Uruganda rwa miliyari 37 Frw ruzatangira gukora sima mu cyumweru gitaha #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa sima, Prime Cement rwuzuye mu Karere ka Musanze, biteganyijwe ko ruzatangira imirimo ku wa Kane w’icyumweru gitaha, aho mbere na mbere rwitezweho kuziba icyuho cya sima nke ku isoko ry’imbere mu gihugu.
    July 25, 2020
  • Umwami Mutara III Rudahigwa: Uburyo yabaye umusingi ukomeye w’uburezi, agatanga inzozi ze zidasohoye #rwanda #RwOT

    Imyaka 51 irashize umwami Mutara III Rudahigwa atangiye i Bujumbura mu buryo bw’amayobera. Ni umwami wimye ingoma mu 1931 nta munyarwanda umwiyumvamo, kuko bamufataga nk’umugambanyi wanyaze ingoma se ku nyungu z’abazungu.
    July 25, 2020
  • Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda ryatanze ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye 250 #rwanda #RwOT

    Nyampinga Foundation, ihuriro ry’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, kuri uyu wa Gatanu ryashyikirije inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 250 bo mu ntara y’Iburasirazuba.
    July 25, 2020
  • Umwami Mutara II Rudahigwa: Uburyo yabaye umusingi ukomeye w’uburezi, agatanga inzozi ze zidasohoye #rwanda #RwOT

    Imyaka 51 irashize umwami Mutara II Rudahigwa atangiye i Bujumbura mu buryo bw’amayobera. Ni umwami wimye ingoma mu 1931 nta munyarwanda umwiyumvamo, kuko bamufataga nk’umugambanyi wanyaze ingoma se ku nyungu z’abazungu.
    July 25, 2020
  • Coronavirus – DR Congo: Bagiye mu mihanda bishimira ikurwaho ry’ibihe bidasanzwe #Rwanda #RwOT

    RDC : Scènes de liesse au siège du MLC à Kinshasa après l ...

    Amatsinda y’abantu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yaraye yigabije imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, mu kwishimira ko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko igihe cy’amezi ane cy’ibihe bidasanzwe kirangiye.


    Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Tshisekedi yanatangaje ingengabihe y’ukuntu ibikorwa by’ubukungu bizagenda bisubira mu buryo gahoro gahoro, harimo no gufungura amabanki, amaduka, za ‘restaurants’ n’utubari, guhera kuri uyu wa gatatu.
    Gutwara abantu n’ibintu, guhurira ahantu ha rusange, inama n’ibikorwa by’iminsi mikuru nabyo byahawe uruhushya.
    Amashuri, za kaminuza n’ibindi bigo by’uburezi byatangajwe ko bizafungura imiryango ku itariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa munani.
    Ni mu gihe insengero, ibibuga by’imikino, ibibuga by’indege n’imipaka ihuza DR Congo n’ibindi bihugu byo bizafungurwa ku itariki ya 15 y’ukwa munani.

    Ibihe bidasanzwe muri DR Congo byari byashyizweho ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa gatatu ubwo umubare w’abanduye wari urimo kwiyongera bikomeye.
    Mu mibare yatangajwe y’ubwandu bushya yo mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye igabanuka ry’abandura iki cyorezo muri iki gihugu.
    Kugeza ubu muri DR Congo hamaze gutangazwa abantu 8,543 banduye Covid-19, muri bo 196 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.
    Iyi virusi imaze kugera mu ntara 14 muri 26 zigize DR Congo (intara 25 n’umujyi wa Kinshasa nawo ufatwa nk’intara), kuva ku itariki ya 10 y’ukwa gatatu ubwo umurwayi wa mbere yatangazwaga.
    Perezida Tshisekedi yavuze ko ingamba zo kwirinda coronavirus – zirimo nko guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara agapfukamunwa mu gihe uri ahari abandi bantu – zikomeje.

    Source : BBC

    July 24, 2020
  • Uwahoze ari intumwa ya Papa mu Bufaransa agiye kuburanishwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina #rwanda #RwOT

    Luigi Ventura wahoze ari intumwa ya Papa mu Bufaransa mu Ugushyingo uyu mwaka azaburanishwa n’urukiko rw’i Paris ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
    July 24, 2020
  • Ku myaka 54, Mike Tyson agiye kurwana na Roy Jones Jr #rwanda #RwOT

    Mike Tyson wamamaye mu iteramakofe agiye kugaruka mu mikino, aho azahangana na Roy Jones Jr mu murwano uzabera i Los Angeles tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka.
    July 24, 2020
  • Uganda mu gihirahiro nyuma y’aho Kenya ihagaritse isukari yinjizwaga mu gihugu #rwanda #RwOT

    Abakora isukari muri Uganda bari mu gihirahiro cyo kubura aho bagemura isukari yabo nyuma y’aho Kenya ifatiye icyemezo cyo gukumira isukuri yinjizwaga, kugira ngo abayikora b’imbere mu gihugu babone isoko.
    July 24, 2020
←Previous Page
1 … 862 863 864 865 866 … 899
Next Page→

Webrwanda Backend

Webrwanda Backend

  • Blog
  • About
  • FAQs
  • Authors
  • Events
  • Shop
  • Patterns
  • Themes

Twenty Twenty-Five

Designed with WordPress