Tag: featured

  • NCPD yishimiye itorwa rya Nzeyimana kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Céléstin Nzeyimana
    Céléstin Nzeyimana

    Muri iyo nama ni na ho habereyemo amatora ya komite nyobozi nshya, ahatowe Deen Samson wo mu gihugu cya Ghana nka perezida akazungirizwa na Khattab Hayat wo mu Misiri hamwe na Hamidi El Aouni wo mu gihugu cya Cap-Vert, nk’umuyobozi wa kabiri wungirije, na Mohammed Al-Rugaibi wo muri Libya watorewe kuba umubitsi muri manda y’imyaka ine iri imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko kuba Nzeyimana yatowe ari umusaruro w’imbaraga ziba zarashyizwe mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutezimbere imikino y’abafite ubumuga, bikaba byerekana urwego igihugu kigezeho.

    Ati “Byumvikane ko kuba tuboneka mu bikombe binyuranye byaba ibya Afurika cyangwa tukanabitegura, yaba imikino y’isi y’abafite ubumuga, muzi ko n’ejobundi abakobwa bacu baherutse i Tokyo mu Buyapani. Biriya byose n’ibiba byerekana urwego igihugu kigezeho bikaba byanatuma n’umukandida wacu yatorwa bitagoranye, kuko duteguye imikino myinshi cyane ya paralempike ku rwego rw’Afurika yaberaga hano i Kigali, n’umusaruro navuga y’uko ari mwiza ushimishije kuba ari twe tugiye kuyobora ruriya rwego n’intambwe nziza”.

    Akomeza agira ati “N’ijwi ry’abafite ubumuga bo mu gihugu cyacu, cyane ko uriya Céléstin yanabaye perezida wa NPC anaba secretary General wayo, ni ukuvuga ngo ni ibintu amenyereye ntabwo twashidikanya y’uko kuragiza ziriya nshingano ze azabikora, kandi n’igihugu iyo umuntu yatowe kuriya na cyo kimuba hafi. Ndavuga dufatanyije na minisiteri ishinzwe imikino byanze bikunze twizera ko atazadutenguha kandi ni ishema haba ku gihugu no ku bafite ubumuga”.

    Kuba Umunyarwanda yatorewe uwo mwanya, Ndayisaba asanga hari byinshi bizafasha mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abantu mu mikino y’abafite ubumuga, nk’uko akomeza abisobanura.

    Ati “Ntiyaba ari hariya ngo n’igihugu cyacu cyamuzamuye ariho yaturutse ngo ahibagirwe, niba twari dusanzwe dutegura iyo mikino ataranajyayo ubu yagiyeyo sibwo twazasubira inyuma, hazabaho indi ntambwe ahubwo yo kubikora neza, cyane ko azaba ari hariya, n’ubwo areberera Afurika yose ariko n’umunyarwanda. Ntabwo dushidikanya ko inkunga izaba nini cyane mu gukomeza kuzamura impano z’abantu bafite ubumuga mu mikino mu gihugu cyacu”.

    Amatora yabereye muri Maroc
    Amatora yabereye muri Maroc

    Céléstin Nzeyimana watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru ahigitse mugenzi we Thuso Rasetapa ukomoka mu gihugu cya Botswana ku majwi 30 ku 9, yabaye perezida wa komite Paralempike y’u Rwanda muri manda y’imyaka ine ya 2013 kugera 2017, anaba Umunyamabanga mukuru wa NPC, nyuma atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru wa Para Volley Africa muri manda ya 2017 na 2020,

    Mbere y’inshyingano zo kuyobora, Nzeyimana yabaye umukinnyi wa Volleyball na Sitting Volleyball mu myaka ya 2004 kugera 2008, ku buryo yatorewe kuyobora ibyo azi neza kandi afitemo ubunararibonye kandi anakunze.


    source : https://ift.tt/3ED0Z0C

  • Rubavu: Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by
    Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko

    Imiryango 11 yita ku by’amategeko ihuriye mu mpuzamiryango “Rwanda NGO Forum” yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera no gufasha mu bibazo bimaze igihe bidakemuka, n’ubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugeze kure mu gukemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, avuga ko gufasha abaturage gukemura ibibazo byagiye mu butabera bitarangiye ari ingenzi, ariko asaba abaturage kugira umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro no kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko.

    Yagize ati “Turashimira Minisiteri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo kuko batwegereje ubutabera, ubusanzwe twashyize imbaraga cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage, ubu ntabwo byose birakemuka, ni yo mpamvu turimo kunganirwa kugira ngo abaturage bafashwe izi serivisi zibagereho.”

    Ruhamyambuga akomeza avuga ko n’ubwo ibibazo biboneka mu butabera bitakemuwe byose bashyize imbere gukemura iby’imanza, ihohoterwa rikorerwa abafite intege nkeya, abakeneye abunganizi, imanza zitararangira, iz’ubucuruzi hamwe n’imanza zishingiye ku mitungo.

    Tom Murisa, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu mu Biyaga bigari, avuga ko ibibazo byinshi bakiriye birebana n’iby’ubutaka, ibyo mu miryango, ibibazo by’abana batandikishijwe kuri ba se hamwe n’ibyambukiranya imipaka.

    Ati “Twakiriye ibibazo by’ubutaka ku baturage bavuye kure y’umujyi, ibindi twakiriye n’ibibazo byo mu miryango, iby’abana bihakanywe na ba se hamwe n’ibibazo byambukikiranya imipaka nk’Abanyarwanda bamburiwe muri Congo babura uwo babaza ngo barenganurwe, kandi bijejwe ko hari ubufatanye bw’inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta kandi yabafasha.”

    Murisa akomeza avuga ko akarengane babonye ari abaturage batazi amategeko.

    Ati “Hari abaturage batazi ko hari amategeko abarenganura, bakicara hasi bakumva ko barenganye. Ni yo mpamvu imiryango ishobora kubaha ubufasha, twaje kubumva no kubaha ubumenyi no kubereka aho bagana mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bafite.”

    Nabahire Anastase, Intumwa ya Minisitiri w’Ubutera, avuga ko bakomeje akazi ko guhugura abaturage ku kumenya amategeko bakoranye n’imiryango itari iya Leta kugira ngo bamenye amategeko no gusesengura ibibazo.

    Agira ati “Mu byo iyi miryango iba yari yemeje harimo gufatanya na Leta mu gukora ubuvugizi no gufasha abaturage, iyo umuturage ahawe serivisi mbi ntabwo ahita aregera Minisitiri aregera abayobozi babegereye kugeza ikibazo gikemuwe, ariko dufite komite y’urwego rw’ubutabera mu karere ikuriwe n’umushinjacyaha mu ifasi akoreramo, umuyobozi wa Polisi, umuyobozi wa RIB, ushinzwe imiyoborere myiza ku karere, Notaire w’Akarere.”

    Ati “Hari kandi ukuriye amagereza, ukuriye urugaga rw’abahesha b’inkiko mu karere, ukuriye MAJ, ukuriye urugaga rw’ababuranira abantu, imiryango itari iya Leta, umuyobozi wa Sosiyete sivile n’umuyobozi wa JAF. Bivuze ko isura y’ubutabera irahura kandi ntabwo abo bantu bose babura ubushake no kwita ku bibazo bibangamiye iterambere ry’ubutabera mu karere, kandi babwizanya ukuri.”

    Nabahire asaba abaturage guharanira gukemura amakimbirane bitagombye kujya mu manza, kuko imyanzuro y’urukiko ifatwa nk’itegeko kandi iba igomba gushyirwa mu bikorwa.

    Abaturage bitabira gutanga ibibazo bavuga ko bizeye ko bigiye kubonerwa ibisubizo nyuma y’igihe basiragira mu buyobozi batabona igisubizo.

    Rutagengwa Gérard ni umuturage watanze ubutaka bwe mu 1968, ubwo Ababiligi barimo bakorera amazi abatuye umujyi wa Gisenyi.

    Ati “Maze igihe nsiragira ku byangombwa by’ubutaka bwanjye kandi ntawe tuburana, kuva mu 1968 bukoreshwa n’Ababiligi, nabusubiranye mu 1978 kimwe n’abandi bari bafite ubutaka bwakoreshejwe, ariko ikibazo nkigirana n’abakora muri serivisi y’ubutaka babwira ko ubwanjye mbuburana na Electrogaz, nyamara ntaho ndahurira na yo muri iyi myaka ishize yose mbukoresha. Ndizera ko aba bantu baje kudufasha bazanyereka inzira nziza nabonamo ibyangombwa.”

    Muri icyo gikorwa hakiriwe ibibazo 247, hanyuma 49 muri byo byahise bihabwa umurongo.

    Imwe mu miryango yitabiriye gutanga ubufasha mu birebana n’amategeko irimo, Cerular, IMRO, AJPRODHO, RNGOF, CLADHO, HDI, Lawyers of Hope, GLIHD, ADEPE, ULK Gisenyi, Social Justice na COPORWA.

    source : https://ift.tt/2Y9pao8

  • Lt Col Rugumire yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.”

    Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

    Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021 saa cyenda mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.


    source : https://ift.tt/3nPoQ6u

  • Ese birashoboka gukemura burundu ikibazo cy’imiturire y’akajagari mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ku rundi ruhande ariko, ufashe akanya ugatemberera mu duce turimo Muhima, Kimisagara, Gitega, Kinamba n’ahandi uhasanga za nyubako nto ndetse zishaje ku rwego bamwe bavuga ko zitakijyanye n’Umujyi wa Kigali.

    Muri Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera, gikubiyemo imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi.

    Ni igishushanyo giteganya ko abatuye mu kajagari bashaka kuvugurura imiturire yabo, buri umwe ashobora kubikora ku giti cye cyangwa bakishyira hamwe bakiyemeza kubaka nyuma bakazagabana inzu.

    Ikibazo cy’imiturire y’akajagari cyangwa abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo ari icy’Umujyi wa Kigali gusa ahubwo kiri hirya no hino mu gihugu.

    Muri Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yemeje igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’igihugu.

    Ubuhinzi bwagenewe 47,2% by’ubuso bw’igihugu, amashyamba yahariwe 29,3%, imiturire n’ibikorwaremezo ni 15%, mu gihe amazi n’ibishanga bibungabunzwe ari 8,5%.

    Aha hantu hatuwe ariko ntabwo hose ariko hagenewe guturwa kuko usanga hari abagituye mu misozi, mu bishanga, hafi ya za ruhurura n’ahandi usanga hari inyubako zishaje zenda kugwa kuri ba nyirazo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kurandura imiturire y’akajagari bishoboka.

    Ati “Iki kibazo cy’imiturire y’akajagari kizarangira. Cyane rwose kizarangira kuko ni nayo mpamvu dushyiraho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.”

    Hari gutegurwa amabwiriza mashya ashobora gushyira iherezo ku miturire y’akajagari

    RLMUA yateguye amabwiriza yo kugira imiturire myiza ijyanye n’igihe. Yakozwe ku bufatanye n’inzego zifite imiturire mu nshingano zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo gishinzwe imyubakire, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Mukamana yavuze ko ayo mabwiriza yita ku ruhare rw’abaturage mu kugena itunganywa ry’ahantu hagenewe gutura.

    Ati “Muri ayo mabwiriza harimo uburyo abaturage bazajya bagira uruhare mu gutunganya ahantu ho guturwa. Kuko urabona hari nk’ahantu haba hagenewe guturwa ariko hakiri n’icyaro , kujya gukatamo ibibanza ugasanga biragorana.”

    Yakomeje agira ati “Cyangwa ugasanga abantu barajya gutura ahantu hatari ibikorwaremezo […] bya bindi bitubyarira utujagari, nka tumwe twagiye tubona za Runda, Muyumbu n’ahandi usanga abantu bajya kubaka ahantu hatari ibikorwaremezo, ugasanga bije nyuma yo kubaka kandi ubundi mu miturire myiza, ibikorwaremezo nibyo bibanza gushyirwa ahantu.”

    Mukamana avuga ko hazashyirwaho inzego zihagarariye abaturage zishinzwe kureba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa bakagira uruhare mu kugena imikoreshereze y’ubutaka bwabo ariko hagamijwe kugera ku miturire myiza ijyanye n’igihe kandi idahutaza umuturage.

    Bivugwa ko nibura abanyarwanda 61% batuye mu buryo butajyanye n’igihe cyangwa se akajagari, ku buryo mu gihe ayo mabwiriza yaba yubahirijwe hari icyizere cyo kugabanya cyangwa se kurandura imiturire y’akajagari.

    Mukamana ati “Ubirebesheje amaso, ubona ko bikabije ko dufite utujagari twinshi. Gusa icyo twavuga ntabwo amazi ararenga inkombe, kubikosora ni uko tuvuga ngo ibishushanyombonera biri gushyirwaho, tubyubahirize uko byakabaye nta kubica ku ruhande.”

    “Twubahirize ibishushanyombonera kandi abaturage bafashwe kugira ngo ahantu ho kubaka habe ari ahantu heza, hajyanye n’igihe kandi hari ibikorwaremezo. N’ubwo hari utujagari twumva abantu bafashe ingamba tukavuga ngo abari mu byaro hari imidugudu bagomba kuzaturamo, abazatura mu mijyi hubahirizwe ibishushanyombonera.”

    Ubushobozi n’abayobozi batanga impushya zo kubaka ahatari ngombwa…

    Ni kenshi hirya no hino by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, usanga abaturage barubatse inzu zikuzura nyuma y’igihe igishushanyo mbonera kigaragaza ko aho hantu hatagenewe kubakwa cyangwa se hubatse ibinyuranye n’ibiteganywa n’icyo gishushanyo mbonera.

    Ku rundi ruhande ariko, aba baturage bagaragaza ko kugira ngo bubake baba bahawe uburenganzira n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ariko nyuma haza ubuyobozi bwisumbuye bukabategeka gusenya.

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, Mérard Mpabwanamaguru, aherutse kubwira itangazamakuru ko ahashyirwa inzu z’akajagari usanga ari ahantu hatagenewe kubakwa, bityo bigakorwa n’abantu bafite izindi nyungu.

    Ati “Ubundi inyubako yose yubakwa bitewe n’icyiciro iherereyemo, iba igomba kuba ifite uruhushya. Ikintu rero cyaba cyubatse kidafite uruhushya kiba kigiyeho mu mwijima ndetse n’uwaba wakigizemo uruhare wese aba ashobora gukurikiranwa.”

    Yakomeje agira ati “Ariko ikibanza ni uko icyo kintu kibanza kikavaho. Icyo ikintu cyashyizweho mu buryo bw’akajagari gikurwaho, nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza ko yaba yabifashijwemo n’uwo ariwe wese ngo yubake ibintu adafitiye uruhushya, itegeko ntabwo ribyemera.Uruhushya rutangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”

    Mpabwanamaguru avuga ko abayobozi cyangwa abakozi bagaragaraho kugira uruhare mu iyubakwa rinyuranyijwe n’amategeko babihanirwa.

    Ikindi kibazo ni icy’abaturage basabwa kubaka bajyanisha n’imyubakire iteganywa n’igishushanyombonera bakagaragaza ko amikoro ari ikibazo cyane ko inyubako baba bafite ari izo baba barubatse cyera nabwo zidahenze.

    Mukamana avuga ko mu mabwiriza mashya, abafite ikibazo cy’ubushobozi bagirwa inama yo gushaka abandi babufite bakwifatanya cyangwa bakaba bagurisha bakajya kubaka ahantu bafitiye ubushobozi.

    Ati “Ntabwo wabwira umuturage ngo ajye kubaka ibidahwanye n’ubushobozi afite, niba ubutaka bwe bwaragenewe ikintu abona adafitiye ubushobozi bwo kubakaho, inama wamugira ni uko ubwo butaka yabugurisha akajya kubaka ahantu afitiye ubushobozi.”

    Ubuyobozi bwa RLMUA, bugaragaza ko ibishushanyo mbonera bikorwa biteganya ahantu henshi ho gutura, haba mu Mujyi ndetse n’Imijyi yunganira Kigali, ku buryo abaturage bose bashobora kwibona ahahwanye n’ubushobozi bwabo.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, kandi cyashyizeho Politiki y’Ubutaka igamije gutunganya imiturire mu Mijyi n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka nko gutuza abantu benshi ahantu hato [IDP Model Village].

    Izindi ngamba zigamije kurandura ikibazo cy’imiturire y’akajagari zirimo kubaka inzu ziciriritse nyinshi zashobora gutuzwamo abantu.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko uyu munsi abaturarwanda basaga miliyoni 12 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050 bazaba ari miliyoni 22.

    Ni mu gihe kandi ubucucike bw’Abanyarwanda buzava ku baturage 415 kuri kilometero kare imwe bwariho mu 2012 bukagera ku baturage 1000 kuri kilometero kare imwe mu 2050.

    Ibice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali biri mu kajagari

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kubahiriza ibiteganywa n’ibishushanyo mbonera byafasha mu guca burundu akajagari

    source : https://ift.tt/3Byc4yc

  • Uruhisho u Rwanda rujyanye i Glasgow aho Isi igiye gusasa inzobe ku iyangirika ry’ibidukikije – #rwanda #RwOT

    U Rwanda narwo ruzitabira iyi nama mpuzamahanga izamara iminsi 12, aho itsinda ryarwo rizaba riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, mu gihe Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, uri mu bagize ibiganiro bigamije gutuma ibihugu byose byemeranya ku gihe cya nyacyo bigomba kuba byageze ku ntego byihaye mu bijyanye no kugabanya umwuka wangiza ikirere, na we azitabira iyi nama.

    Muri iyi nama, ingingo eshatu nizo zizibandwaho cyane, zirimo gushyiraho igihe gihuriweho ibihugu byose bizaba byageze ku ntego byiyemeje yo kugabanya umwuka wangiza ikirere.

    Ubusanzwe, ibihugu nibyo byiha intego y’umwuka wangiza ikirere bizagabanya ndetse n’igihe bizakorerwa. U Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego mu 2050, naho u Bushinwa bikaba mu 2060, mu gihe ibindi bihugu ari mu 2040 cyangwa se mbere na nyuma yaho.

    Icyo cyo kwemeranya igihe nikirangira, iyi nama izanagaruka ku kibazo kimaze iminsi kigarukwaho, aho usanga ibihugu bidatangaza amakuru y’ukuri ku ngano y’umwuka wangiza ikirere byagabanyije, rimwe bikavuga ko uwo byagabanyije ari mwinshi nyamara ari muke. Indi ngingo y’ingenzi ni ugushaka amafaranga azashorwa mu bikorwa birimo ishoramari rizatuma ibikorwa byo kugabanya umwuka wangiza ikirere rishoboka.

    Nk’urugero, u Rwanda rufite intego yo kuzagabanya umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% kugera mu 2030, bivuze ko ruzakumira toni miliyoni 4,6 z’umwuka wa CO2 woherezwa mu kirere. Kugira ngo ibyo bigerweho, u Rwanda rugomba gukora ibikorwa birimo kugabanya imodoka zikoresha mazutu na lisansi, hakibandwa ku zikoresha amashanyarazi n’izindi ngufu zitangiza ikirere, ibyo bikajyana no gutera ibiti, gufasha abaturage kureka gukoresha inkwi mu guteka n’izindi ngamba zitandukanye. Ibyo byose bikeneye amafaranga.

    U Rwanda rusabwa iki?

    Kugira ngo ibyo byose bigerweho, u Rwanda rukeneye miliyari 11$ kugera mu 2030, amafaranga aruta gato umusaruro mbumbe w’ubukungu bwarwo. Kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rwifuza ko ibihugu bikize, ari nabyo bigira uruhare rukomeye mu bikorwa byangiza ikirere cyane, bifata iya mbere mu gutanga umusanzu uzatuma ibihugu bishyiraho ingamba zo guhangana n’iyangirika ry’ikirere, ndetse no kwirinda gukomeza kucyangiza.

    Izi ngamba ziri mu byiciro bibiri; hari uguhangana n’ingaruka zamaze kubaho kubera ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, nko guhangana n’imyuzure ndetse n’ubushyuhe bukabije bushobora kwangiza imyaka mu mirima n’ibindi birimo indwara, byitezwe ko zizagera ku bantu, amatungo n’ibihingwa.

    Nko mu rwego rw’ubuhinzi, ingamba zo muri iki cyiciro cya mbere zirimo gukora ubushakashatsi ku bundi bwoko bw’imbuto z’ibihingwa zishobora kwihanganira izuba rikabije, kuko izisanzwe zitagifite ubushobozi bwo kwera neza kubera ihindagurika ry’ikirere. Muri iki cyiciro, u Rwanda rukeneye miliyari 5,3$.

    Ku rundi ruhande, hari ugushyiraho ingamba zo mu cyiciro cya kabiri, zigamije gukomeza gukumira ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi, binyuze mu kugabanya umwuka wangiza ikirere uturutse mu bikorwa bya muntu. Ibishobora gukorwa muri iki cyiciro harimo gutera amashyamba, gukoresha ingufu zishingiye ku mashanyarazi n’ibindi bitandukanye. Muri iki cyiciro, u Rwanda rukeneye nibura miliyari 5,7$ kugera muri 2030.

    U Rwanda rukomeje ibikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, aho rufite umugambi wo gukoresha utumodoka dukoresha amashanyarazi mu ngendo rusange

    Birumvikana ko aya mafaranga ari akayabo, ndetse bigoye ko Leta y’u Rwanda yayishakamo yose, ari nayo mpamvu ibihugu bikize biri gushishikarizwa gushyigikira imigambi nk’iyi izatuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakomeza kwikorezwa urusyo nyamara nta ruhare runini bifite mu guteza ibi byago by’iyangirika ry’ikirere.

    Nk’urugero, Afurika igira uruhare rwa 4% mu mwuka wangiza ikirere woherezwa uvuye ku Isi, mu gihe u Bushinwa bwa mbere bwoherezayo 28%, bugakurikirwa na Amerika yohereza 15% by’umwuka wose uba waturutse ku Isi. Ikbazo ni uko ibihugu byo muri Afurika ari byo bigirwaho ingaruka zikomeye n’iyangirika ry’ikirere, kuko ubukungu bwabyo bushingiye ku buhinzi n’ibindi bikorwa nk’uburobyi n’ubworozi, kandi byose bikaba bigirwaho ingaruka zikomeye n’iyangirika ry’ikirere.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere giteye inkeke, bityo ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku bihugu byose yo gushyiraho uburyo bwo guhangana nacyo.

    Yagize ati “Dushobora guhangana n’ibibazo bikomeye igihe dufatanyije dufite intego imwe. Niyo mpamvu u Rwanda rufite icyizere ko COP26 izagera ku bwumvikane bwuzuye ku bibazo bikomeye [bizaganirwaho], birimo ishyirwaho ry’igihe cyo kubahiriza amasezerano y’i Paris [aho buri gihugu cyiyemeje ingano y’umwuka wangiza ikirere kizagabanya], gushyiraho amabwiriza azagenga iyubahirizwa ry’igabanywa ry’umwuka wangiza ikirere ndetse [no gushaka] amafaranga akenewe duhanganye n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kubana n’ingaruka zamaze kutugeraho.”

    Muri iyi nama, ibihugu birimo u Bushinwa na Amerika byari byitezweho kuzagaragaza aho bigeze intego zo kugabanya umwuka wangiza ikirere, uretse ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko hagaragaye ubwumvikane buke mu mishyikirano itegura iyi nama, asaba ko Isi ikwiye kugirirana icyizere kugira ngo igere ku ntego yihaye.

    Biteganyijwe ko bitarenze mu 2100, ubushyuhe bw’Isi bugomba kuguma kuri dogere Celcius ziri munsi ya 1,5C, kuri ubu, buracyari munsi ya 1,1C. Izi dogere ziramutse zizamutse zikagera nko kuri 2C, byagira ingaruka zikomeye ku buzima abantu babamo uyu munsi kuko imyuzure yakwiyongera mu bice byose by’Isi, ibihingwa byinshi bigatakaza ubushobozi bwo kwera, ubutaka bugakamuka cyane, indwara nyinshi zigatera, amazi akaba ingume mu bice bimwe na bimwe by’Isi, ku buryo ikiguzi cyo guhangana n’ibyo bibazo byose, kiri munsi cyane y’icyo byatwara mu kwirinda ko Isi yinjira muri ako kaga.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko “Kugira ngo Isi igere ku ntego yihaye mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ibihugu bisabwa ubushake bwo gushora imari mu bikorwa birambye byo kurengera ibidukikije. COP26 ni amahirwe Isi ibonye yo gusezera ku ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, urusobe rw’ibinyabuzima rukongera rukisuganya, mu gihe turinda ibisigaye.”

    Muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika cyagaragaje umugambi muremure wo kugabanya umwuka wangiza ikirere rwoherezayo, aho uwo mugambi ugena ko ibi bizagerwaho mu 2050, ariko mu 2030, 38% by’uwo mwuka bikazaba byaragabanyijwe.

    Mu bindi bikorwa u Rwanda rwakoze muri iki cyiciro, harimo gutera amashyamba ku buso bungana na 30,4% bw’igihugu, korohereza abaturage gutekesha gaz, aho kuba amakara n’inkwi.

    Byitezwe ko mu 2030, nibura 30% bya moto ziri muri Kigali zizaba zikoresha amashanyarazi, mu gihe imodoka zigomba kuba ari 8%, izitwara abantu mu buryo bwa rusange zikaba ari 20% ndetse na 25% bw’izindi modoka zisanzwe. Moto zirenga 7000 ziri muri gahunda yo gutangira gukoresha amashanyarazi vuba, zivuye ku gukoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Ishoramari rizagira uruhare rinini muri ibi bikorwa

    Muri za miliyari 11$ akenewe kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego zarwo, amwe muri yo azaturuka mu bikorwa by’abashoramari, aho u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rube icyicaro cy’ishoramari mu bijyanye no kurengera ibidukikije muri Afurika (green investment).

    Ni muri urwo rwego Leta yashyizeho Ikigega cya Fonerwa kimaze kwakira ishoramari rya miliyoni 217$ kuva cyashingwa, ari kugenda ashorwa mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere.

    Irindi shoramari rizakururwa binyuze mu bikorwa birimo kugabanya imosoro cyane cyane ku modoka zikoresha amashanyarazi, sitasiyo zazo ndetse n’ibindi byuma zikoresha, ibi byose bikaba byitezweho kongera umubare w’abashoramari bifuza kuzizana mu Rwanda.

    Ibi byose kandi byitezweho kuzagabanya ikiguzi u Rwanda rukoresha rutumiza ibikomoka kuri peteroli, bigize 16% by’ibyo u Rwanda rutumiza hanze, bingana na miliyoni 411$. Ibi bisobanuye ko kugabanya ingano ya peteroli ikenerwa mu Rwanda, bizahita bigira ingaruka nziza ku kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, bityo ubukungu bw’igihugu burusheho guhagarara neza.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zizahabwa umwanya munini mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya umwuka wangiza ikirere

    Moto zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Rwanda

    Kugira ngo intego rwihaye zigerweho, u Rwanda rwatangiye gushishikariza abantu gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi aho kunamba ku zikoresha ibikomoka kuri peteroli

    Mu kwirinda imyotsi ituruka mu icanwa ry’ibiti no kwangiza amashyamba, Leta y’u Rwanda imaze igihe ishishikariza abaturage gukoresha gaz

    Umushinga Green Gicumbi, ni umwe mu yo u Rwanda rwatangije igamije gutera amashyamba mu duce yari atangiye gucikamo

    source : https://ift.tt/3BxYeMn

  • Uvuga ibibi ukamusubiza ibibi uba ubaye nka we – Minisitiri Gatabazi abwira urubyiruko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w
    Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w’abavuna nabi u Rwanda

    Ibi Minisitiri Gtabazi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, amahugurwa y’iminsi itanu, yitabiriwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, baturutse mu gihugu hose.

    Minisitiri Gatabazi yagaragarije urwo rubyiruko ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nka Twitter, YouTube, Facebook, WhatsApp, Instagram n’izindi zinyuranye, rigenda rifata indi ntera, yaba mu Rwanda no hanze yarwo, mu kuzikwirakwizaho amakuru agezweho hakaba abazifashisha nk’umuyoboro wo kuvuga nabi u Rwanda.

    Yagize ati “Bariya bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda no kuruvuga uko rutari, ni inshingano bihaye kandi bafitemo inyungu zabo bwite. Kuburizamo ibyo batangaza, bisaba ko mwe nk’urubyiruko muhaguruka mukabigira ibyanyu. Mufite amakuru nyayo ku Rwanda, musobanukiwe n’aho rwavuye, ibyo rugezeho n’aho rugana, mukabiheraho munyomoza ibyo binyoma. Ibyo nta muntu uzaturuka ahandi ngo aze kubidukorera atari mwebwe ubwanyu”.

    Minisitiri Gatabazi agira urubyiruko inama yo kutifashisha ibitutsi mu gusubiza abavuga nabi u Rwanda nk’uko abaruharabika babigenza.

    Ati “Umuntu ukoresha imvugo mbi, ibitutsi n’andi magambo asebanya, iyo umusubije mu buryo busa n’uko yabigenje ntaho uba utaniye na we. Umuco wacu nk’Abanyarwanda udutoza gusubiza no gusobanura ibintu mu kinyabupfura. Mu mwanya wo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga uta igihe ngo uratukana na bo, fata umwanya wawe urebe kimwe cyangwa byinshi mu byiza ku Rwanda waratira abandi. Usobora kubifotora, kubivuga mu magambo cyangwa kubyandika ukabisangiza abandi. Kandi ndemeza ko mu bagukurikirana, ntihabura kubonekamo abagira ibyo bakunda, bakaba banabihererekanya mu bandi, bakagira n’amatsiko yo kuza kubisura, igihugu kikaboneraho no kwinjiza amadevise”.

    Benshi mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko bakoresha imbuga nkoranyambaga bazirebaho ibyatangajwe yaba ku Rwanda no hanze yarwo, kenshi bakanayakwirakwiza mu bandi.

    Ariko ngo hari nk’inkuru, cyane cyane zivuga ibibi ku Rwanda bajyaga basoma, yewe hari n’abazitanzeho ibitekerezo, bo bagahitamo guceceka, ntibagaragaze uruhande bahagazeho; ari nabyo bagiye gukumira.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi mu gihugu hose biyemeje kongera imbaraga mu gukumira abagoreka amateka y’u Rwanda

    Anny Benilde Uwonkunda, umwe mu rubyiruko rw’Abakorerabushake, yagize ati “Twe nk’abantu bari mu gihugu, ibintu byose bikorwa tuhibereye, tubizi neza kuruta abicara ku mashini iyo bari mu mahanga bakirirwa bagaragaza u Rwanda uko rutari, byibura batanabanje gusobanuza cyangwa ngo bahigerere. Icyo bamwe muri twe twaburaga ni ubukangurambaga nk’ubu butwereka uburemere bigira ku gihugu cyacu. Ubu twiyemeje gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru y’ukuri, agaragaza ibyiza igihugu kigenda kigeraho, dore ko ari na byinshi cyane”.

    Urubyiruko rw’Abakorerabushake 52 baturutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bahagarariye abandi bamaze iminsi mu biganiro, barimo guhabwa n’inzobere ndetse n’inararibonye, zibaganiriza ku ngingo zitandukanye zifitanye isano n’umutekano w’igihugu, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikaba birimo kubera mu Ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.


    source : https://ift.tt/3nPh8t4

  • Shampiyona yatangiye amakipe akomeye abona intsinzi-uko imikino yose yagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze

    Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021, ni bwo shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yatangiye, aho amakipe nka Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports zatsinze imikino yayo, naho kuri Cyumweru APR FC na Police Fc nazo zibona amanota atatu.

    Umunya-Maroc Rharb Youssef yatsinze igitego gifungura shampiyona

    Mu mukino wari witezwe na benshi wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, waje kurangira Rayon Sports itsinze Mukura igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Rharb Youssef ku munita wa kane gusa w’umukino, kiba ari nacyo gitego kibimburira ibindi muri shampiyona.

    Uyu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, waje gukurikirwa n’umukino Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC, Kiyovu yegukana amanota atatu ku gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ismael Pichou.

    Ku Cyumweru ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona, yari yakiriye Gicumbi Fc yari igarutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, APR Fc iyitsinda ibitego 3-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca kuri Penaliti, Bizimana Yannick ndetse na Ndayishimiye Dieudonne, mu gihe icya Gicumbi cyatsinzwe na Dusenge Bertin.

    Uko imikino yose y’umunsi wa mbere yagenze

    Ku wa Gatandatu taliki 30/10/2021

    Espoir FC 0-2 AS Kigali
    Marine FC 0-1 Gasogi United
    Rayon Sports FC 1-0 Mukura VS&L
    Kiyovu SC 1-0 Gorilla FC

    Ku Cyumweru taliki 31/10/2021

    APR FC 3-1 Gicumbi FC
    Etoile de l’Est 0-3 Police FC
    Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC
    Musanze FC 3-1 Bugesera FC

    source : https://ift.tt/2ZC4oh9

  • Cricket: Imikino nyafurika y’amajonjora y’icyiciro cya 2 mu bagabo iratangira kuri uyu wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho itsinda rya mbere (Group A) ryari ririmo n’ikipe y’u Rwanda ryarangije muri uku kwezi dusoje ndetse ikipe y’igihugu ya Uganda ikaba ariyo yazamutse ari iya mbere, ubu hatahiwe itsinda rya kabiri (Group B), rigomba gutangira gukina kuri uyu wa Kabili ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket kiri i Gahanga.

    Ibihugu bitanu akaba aribyo bigiye gucakiranira i kigali mu itsinda rya kabiri cyangwa Group B.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Uganda ni yo yabaye iya mbere muri Group A

    Dore ibihugu 5 bigomba gutangira bihura:

    - Cameroon
    - Sierra Leone
    - Tanzania
    - Botswana
    - Mozambique

    Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A
    Minisitiri Munyangaju yakurikiye imikino ya nyuma yo muri Group A

    Igihugu kizegukana umwanya wa mbere muri Group B kiziyongera kuri Uganda yatsinze muri Groupe A, maze kuva ku italiki ya 15 baziyunge kuri Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora hanyuma zishakemo igomba kuzerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.


    source : https://ift.tt/3BxDODf

  • Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bakiriwe na Emmanuel Macron – #rwanda #RwOT

    Aba bakuru b’ibihugu bahuriye mu Nama y’Ibihugu bikize, G20, iri kubera mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani.

    Perezida Kagame uhagarariye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere, NEPAD na Félix Tshisekedi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni bo bakuru b’ibihugu bya Afurika batumiwe muri iyi nama.

    Perezida Macron yakiriye aba bakuru b’ibihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, mu nama yabereye mu nyubako ya Palazzo Farnese isanzwe ikoreramo Ambasade y’u Bufaransa mu Butaliyani.

    Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EU-AU yaganiriwemo imyiteguro y’inama izahuza imiryango yombi mu mwaka utaha wa 2022.

    Perezida Macron yizera ko imikoranire hagati y’imigabane yombi yubakira ku bwubahane bw’impande zombi hibandwa ku bukungu n’umutekano.

    Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi barimo Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki; Chancelière w’u Budage, Angela Merkel; Perezida wa Espagne, Pedro Sanchez; Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte; Perezida w’Akanama ka EU, Charles Michel na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula Van Der Leyen.

    Perezida Macky Sall wa Sénégal na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bitabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

    Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali haheruka gusozwa iy’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

    Iyi nama yabaye ku wa 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

    Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

    U Rwanda, Sénégal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

    Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

    Perezida Kagame asuhuzanya na Macron w’u Bufaransa

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aganira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, asuhuzanya na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yatumiwemo abanyacyubahiro batandukanye barimo Chancelière w’u Budage, Angela Merkel

    Iyi nama yahuriyemo abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibyo ku Mugabane w’u Burayi

    source : https://ift.tt/3Ewb3IN