Tag: featured

  • Rubavu: Yafatanywe inzoga za magendu zifite agaciro k’arenga ibihumbi 600 Frw – #rwanda #RwOT

    Izi nzoga yafatanywe ni amacupa 61 arimo Hennessy icyenda, Gordon’s 25, Absolute vodka icyenda, Sandman 10, Champagne eshanu, Contreau imwe na Jack Daniel ebyiri. Zifite ka 665 000 Frw, aho zagombaga gusora agera kuri 797 335 Frw.

    Kayigire Prince yavuze ko yashutswe n’umugore bahuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamuhaye imodoka ngo ayimuzanire mu Rwanda atazi ibirimo byose.

    Ati “Ubundi njyewe nsanzwe nyobora ba mukerarugendo ejo nagiye i Goma hari abantu dufitanye imikoranire nari ngiye kureba ni uko mpura n’umugore utwite ansaba ko namwambukiriza imodoka nkayishyikiriza umuhungu we, ampa Amadorari 20 ngo ningera ku muhungu we arampa andi 45, ngeze ku mupaka nk’ibisanzwe bahita bamfata.”

    Yakomeje avuga ko uriya mugore amuzi akemera icyaha cy’uko atashishoje mbere yo gufata icyemezo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Karekezi Tuyizere Bonaventure yavuze ko bakoresheje amayeri menshi atera utwatsi iby’uko uyu musore atari azi ibiri mu modoka.

    Ati “Ibi bintu byakoreshejwe ubuhanga baciye ibyuma barasudira, bongera ibyumba mu modoka, hari igice kitari gisanzwe mu modoka bongereyemo kugira ngo bajye bambutsa magendu naho biriya avuga ni amatakirangoyi ntabwo wakora igikorwa nk’iki utabiteguye dore ko anavuga ko bari bamwemereye ibihumbi 65 mu gihe yaba abigejeje ku butaka bw’u Rwanda turamushima kuko yavugishije ukuri akavuga n’abo bakoranye nabo turimo kubashakisha.”

    Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rukoresha mu ngingo ya 199 avuga ko iyo ibicuruzwa bya magendu bifashwe bitezwa cyamunara naho ikinyabiziga cyakoreshejwe cyangwa gitwaye magendu nacyo kigatezwa cyamunara uwari agitwaye agacibwa amande angana na 5000$.

    Iyi nzoga zose zari zahishwe muri iyi modoka kugira ngo zambutswe zidasorewe

    Izi nzoga zafashwe zifite agaciro k’arenga ibihumbi 600 Frw

    source : https://ift.tt/2Y23v15

  • Huye: Batatu bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano batawe muri yombwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye tariki ya 29 na 30 Ukwakira 2021, bakaba bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu w’Amahoro.

    SP Kanamugire yagize ati “Polisi yabanje kubona amakuru ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021, avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w’ikigo cy’itumanaho utanga serivisi zo kubikuza, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z’ibihumbi bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira 2021 Polisi yitabye telefoni y’umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu na zo z’impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.”

    Abo bantu bose uko ari batatu biregura bavuga ko ayo mafaranga bayishyuwe n’abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba. Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano, ko baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’Amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    source : https://ift.tt/3mvXt22

  • Ngoma: Ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi cyavugutiwe umuti – #rwanda #RwOT

    Ni mu mushinga witezweho gushyiraho sosiyete y’ubucuruzi izafasha abahinzi guhinga kijyambere no kubona isoko ry’umusaruro wabo mu buryo bworoshye.

    Uyu mushinga witezweho gufasha amakoperative kongera ingano n’ubwiza bw’umusaruro wa soya n’ibigori bigurishwa ku nganda zikora ibiryo by’amatungo, unafashe abahinzi kongera inyungu iva mu buhinzi ku miryango irenga 3000. Hari kandi serivisi zizahabwa abahinzi hifashishijwe abakozi b’inararibbihionye mu kugezwaho inyongeramusaruro, ubufashamyumvire, ubwishingizi bw’ingwa n’ibindi byinshi bitandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi ku musaruro w’ibihingwa n’amasoko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Egide Mutabazi, yavuze ko uyu mushinga ugiye gufasha abahinzi mu kongera umusaruro no gukoresha ubuhanga mu kugeza umusaruro ku isoko cyane cyane ku bihingwa birimo soya n’ibigori.

    Ati “Hari ibikorwa byo guhugura abahinzi mu mirima bifashishije koperative zibahagarariye, Agriterra (umufatanyabikorwa muri uyu mushinga) bifitemo uburyo bwo kwegera abahinzi no kubigisha uburyo bahingira isoko ryaguye, sosiyete bagiye gushinga rero izafasha abahinzi mu kubegera ku buryo babona amahugurwa menshi, umusaruro wabo wiyongere ku buryo nta wuzongera gutakara.”

    Umuyobozi wa koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Jarama, Ruganintwari Martin, yavuze ko bakunze kugira ibibazo bijyanye no kubura isoko yewe n’ryo babonye bagatinda kwishyurwa kandi bica intege umuhinzi.

    Ati “Hari ibibazo twagiraga bijyanye no kubura isoko, iyi sosiyete tumaze gushinga tuyitezeho byinshi kuko twajyaga duha abandi ibigori ntibatwishyure cyangwa bagatinda, ariko iyi yo kuri ubu yanatangiye kudufasha kutugezaho inyongeramusaruro, ikindi iri kudufasha gukora ubuhinzi bwa soya n’ibigori.”

    Yavuze ko nyuma yo kubona amahirwe bafite ku kugurisha soya banahisemo kwagura ibikorwa byo gukomeza kuyihinga kuko bizeye kuzajya bishyura abahinzi neza hatabayeho ubukererwe.

    Majyambere Viateur uyobora koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Murama we yavuze ko kuri ubu bagiye gufashwa kujya babona amafaranga yo kwishyura umusaruro w’abahinzi hanyuma bo babinyujije muri ya sosiyete bashinze, bakazajya bigurishiriza umusaruro ariko abahinzi bishyuwe.

    Ati “Icyo tuyitezeho cya mbere ni ukuzamura umusaruro kuko bafite abatekenisiye benshi. Ikindi ni ukudushakira amasoko kuko bafite imbaraga n’ubushobozi, amasoko turayafite turanayabona ariko duhuriramo n’imbogamizi nyinshi, henshi batinda kwishyura koperative nayo igatinda kwishyura abahinzi bikabaviramo kwinuba cyane no gucika intege.”

    Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta wubaka ubushobozi bw’amakoperative (Agriterra), Jasper Spikker, yijeje amakoperative ko bazabafasha mu kubashakira igishoro ku buryo bazajya bagurira umusaruro abahinzi babo bakabishyura, noneho bo bakagurisha umusaruro bitonze umuhinzi yamaze kwishyurwa.

    Sosiyete y’ubucuruzi yo guteza imbere abahinzi izaba ihuriweho na Agriterra n’amakoperative atandatu y’abahinzi ba soya n’ibigori bazaba bafite abafatanyabikorwa barimo Akarere ka Ngoma, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’umuryango wa Enabel.

    Abahinzi bagaragarijwe ko ikibazo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bwabo kigiye kuvugutirwa umuti

    source : https://ift.tt/3CudCKN

  • U Rwanda, Tchèque na Nebraska mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Izi mpande zombi ziyongera kuri Repubulika ya Tchèque, aho byitezwe ko ibiganiro biri gukorwa bizatanga umusaruro w’ubufatanye hagati y’izi mpande eshatu mu bijyanye n’igisirikare.

    Byitezwe ko mu biganiro biteganyijwe ku itariki ya 1 Ugushyingo, uruhande rwa Repubulika ya Tchèque, ruzaba ruhagarariwe na Lt Gen Jaromir Zuna, Umuyobozi Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika ya Tchèque ndetse n’itsinda ayoboye, bazitabira ibi biganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ryabitangaje.

    Ubu bufatanye ntabwo buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda, iza Repubulika ya Tchèque n’iza Amerika muri rusange, ahubwo ni iz’ingabo za Leta ya Nebraska iri mu zigize Amerika.

    Ubu bufatanye hagati y’ibihugu bitatu bwatangijwe binyuze muri porogaramu y’ubufatanye bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

    Iyi porogaramu ya ’State Partnership Program:SPP’ yatangijwe mu 1992 nk’uburyo gushyiraho imikoranire ya kinyamwuga hagati y’igisirikare cya Amerika n’izindi nzego nk’izi mu mahanga.

    Uyu munsi ni urwego rukomeye ruhuza Amerika n’ibindi bihugu bigera kuri 83 ku isi birimo 15 byo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda rwinjiye muri iyi porogaramu mu Ukuboza 2019, binyuze mu masezerano yashyiriweho umukono i Kigali.

    Impande zose ubwo zari mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare, i Kigali

    Abagize itsinda ry’abahagarariye impande uko ari eshatu mu ifoto rusange

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, aganira na bamwe mu bagize iri tsinda

    source : https://ift.tt/3jOKZRe

  • Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu cyumba iyi nama iri kuberamo.

    Iyi nama ihurije hamwe ibihugu 20 bikize ku Isi n’abandi batumirwa barimo Kagame igomba kumara iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa Gatandatu. Iziga ku bibazo bibangamiye Isi muri iki gihe nk’imihindagurikire y’ikirere.

    Byitezwe ko ibihugu bikomeye ku Isi bishobora kwemeranya ku buryo bwo gukaza ingamba zijyanye no kubungabunga ibidukikije. Impamvu ni uko ibigize G20 byihariye 80% by’imyuka ihumanya ikirere.

    Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’abandi. Ni yo ya mbere ibaye mu myaka ibiri mu buryo mbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.

    Indi ngingo iri kuganirwaho muri iyi nama ni ijyanye n’ingamba zikwiriye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu. Ubwoba bw’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kwiyongera biri mu biza kuganirwaho hagafatwa ingamba zikwiriye.

    Abayobozi bayitabiriye byitezwe ko baza kuyisoza bemeranyije ko nibura 70% by’abatuye Isi bagomba kuba bakingiwe Covid-19 mu 2022 hagati, aho baza no gushyiraho itsinda rigamije guharanira ko ibyo bigerwaho.

    Mu gihe iyi nama iri kuba, i Roma umutekano wakajijwe aho nibura abapolisi bagera ku 6000 n’Abasirikare 500 bashyizwe mu bice bitandukanye.

    Umukuru w’Igihugu ubwo yageraga mu cyumba cyabereyemo iyi nama

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi

    Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bayitabiriye

    source : https://ift.tt/3mrucFz

  • Ni ibiki bikubiye mu ndirimo n’imbyino za kera zirenga 4,000 u Bubiligi bwasubije u Rwanda? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Masozera avuga ko izo ndirimbo ahanini ziri mu buryo bw’amajwi, zari zibitse mu nzu z’amateka mu Bubiligi, ndetse ko hakiriyo n’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda bo hambere, birimo ibikoresho bikozwe mu ibumba, mu buboshyi, mu bucuzi ndetse n’ibyakoreshwaga mu gucuranga.

    Yagize ati “Izo mbyino zirasaga ibihumbi bine (4,000) zikaba zikozwe mu majwi, zagiye zifatwa mu bihe bitandukanye guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 2000”.

    Izo mbyino n’indirimbo zikubiyemo ahanini izaririmbwaga mu mihango y’i Bwami, izo mu bitaramo, izo bakoreshaga mu mirimo itandukanye nko mu buhinzi, ubworozi, ubuhigi, indirimbo zo ku rugamba n’ibindi, zikaba zarashyikirijwe u Rwanda ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021.

    Amb Masozera avuga ko inyinshi muri izo mbyino n’indirimbo zigera nko kuri 80% (cyane cyane iza mbere y’ubukoloni), nta muturage cyangwa urwego rwa Leta ruzizi, ariko iza vuba nka Benimana, Bagore Beza, Ni Amararo n’izindi, ngo zirazwi kandi zizwi mu mwimerere wazo, bitandukanye n’uburyo abantu bajya bazumva muri iki gihe zicurangwa ku ma radio.

    Bitewe n’uko izo ndirimbo ziri mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amajwi, kuzihererekanya mu bantu ngo bizaba byoroshye, ndetse zikaba zigiye gushyirwa ku mbuga za murandasi no kubikwa mu Ishyinguranyandiko no mu Ngoro z’Umurage.

    Amb Masozera ati “Ni Umurage wagaruriwe benewo, ku bahanzi harimo isôoko y’inganzo, ku bashakashatsi harimo isôoko y’amateka n’ubumenyi rusange, n’undi Munyarwanda wese wazifuza kuko ni ingeri y’ubuhanzi irimo indangagaciro nyinshi”.

    Icyakora ngo harimo indirimbo zirimo ingengabitekerezo itari nziza bitewe n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo, nk’uko Amb Masozera yakomeje abisobanura.

    Amb Masozera avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje kugirana ibiganiro n’iy’u Bubiligi, kugira ngo undi murage ukiriyo w’ibintu bitandukanye ugarurwe mu Gihugu.

    source : https://ift.tt/2Y2WfC6

  • Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryatangiye ku i Saa tanu zuzuye, aho hahagurutse abahungu 58 n’abakobwa 14, abahungu bakaba bazengurutse inshuro 15 basoza bakoze intera ya Kilometero 105, mu gihe abakobwa bazengurutse inshuro 9 bakoze intera Kilomtero 63 muri rusange.

    Mbere yo guhaguruka

    Hahagurutse abahungu 58 n'abakobwa 14

    Hahagurutse abahungu 58 n’abakobwa 14

    Isiganwa rigitangira, Areruya Joseph wa Benediction yahise asohoka mu gikundi akurikirwa n’abakinnyi batatu, birangira umwe asigaye imbere hasigara Areruya na Uwiduhaye ba Benediction, Niyonkuru Samuel wa Les Amis Sportifs na Ngendahayo Jérémie wa Huye CCA.

    Aba batatu bakomeje kuyobora isiganwa, gusa Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yakomeje kubacungira hafi aza no kugeraho arabashikira ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu.

    Areruya Joseph yayoboye isiganwa akanya kanini

    Areruya Joseph yayoboye isiganwa akanya kanini

    Mu cyiciro cy’abakobwa Ingabire Diane wa Benediction Club ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 31, akurikirwa na Nzayisenga Valentine bakinana, aho yamusize amasegona abiri gusa.

    Uko bakurikiranye mu bakobwa

    1. Ingabire Diane (Benediction), 02h16’31”
    2. Nzayisenga Valentine (Benediction), 02h16’33”
    3. Mukashema Josiane (Benediction), 02h17’00”
    4. Ishimwe Diane (Benediction), 02h17’00”
    5. Irakoze Neza Violette (Benediction), 02h25’23”
    6. Manirakiza Olive (Benediction), 02h26’54”
    7. Kimenyi Charlotte (Benediction), 02h31’30”

    Mu bagabo, Areruya Joseph wari wanikiye abandi ni we waje gusoza ari ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio bakinana muri Benediction Ignite

    source : https://ift.tt/3pPUOlS

  • Musanze: Abapolisi 30 bahuguriwe kubungabunga ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yahabwaga abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere (DPCEO), yatangwaga n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa witabiriwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo. Mu kiganiro yahaye abitabiriye amahugurwa, yababwiye ko ari imboni za Polisi ari yo mpamvu batoranijwe bagahagararira Polisi hirya no hino mu turere bagahuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.

    Yabasabye kuzageza ku baturage ibyo bahuguwe mu rwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

    CP Munyambo yagize ati “Mwahawe inshingano zo guhuza abaturage na Polisi, mwaje hano kugira ngo ku bufatanye na REMA muhabwe amahugurwa mu gukumira ibyangiza ibidukikije kandi akenshi bikorwa n’abaturage. Amasezerano mpuzamahanga yo gukumira iyambukiranya mipaka ry’imyanda n’ibinyabutabire abaturage benshi ntibayazi, tubatumye kubibasobanurira kugira ngo tuzafatanye mu kurinda ibidukikije.”

    Yakomeje agaragaza ko ibyo bahuguwe bagomba kubihuza n’izindi nshingano zitandukanye basanzwe bafite mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse no kongera imbaraga mu byo bakora ariko cyane cyane bita ku bidukikije kuko biri mu bibeshejeho ikiremwa muntu.

    Umuhoza Patrick, Umukozi ushinzwe kubahiriza ihame ry’amategeko mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije muri REMA, yavuze ko iki kigo cyahisemo guhugura abapolisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko kandi bakaba bahura kenshi n’abaturage.

    Yagize ati “Polisi nk’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, ni ngombwa ko abapolisi bakomeza kwihugura ku bikorwa bibangamira ibidukikije cyane cyane ku mategeko mpuzamahanga abirengera. Turabahugura kugira ngo batubere ijwi kuko akenshi banahura n’abaturage bakunze kwangiza ibidukikije.”

    Yakomeje agira ati “Tumaze iminsi tubona imiti, amasashe n’ibindi bintu bituruka hanze y’u Rwanda, ibyo bikubiyemo ibyangiza ibidukikije kandi byinjira mu buryo butubahirije amategeko hirengagijwe amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije. Ni yo mpamvu twanafashe gahunda yo kureba kuri aya masezerano mpuzamahanga icyo ateganya.”

    Aba bapolisi kandi banahuguwe ku bikorwa bihungabanya ibidukikije birimo abakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, abarengera imbago z’ibishanga n’imigezi ni ibindi.

    Banahawe impamba ku mategeko arebana n’abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko bayishimiye kuko hari byinshi bayungukiyemo byiyongera ku byo bari basanganwe.

    source : https://ift.tt/3msLcvd

  • Senateri Evode Uwizeyimana yasezeranye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bombi basezeranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, umuhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, ubu bakaba ari umugore n’umugabo, hakaba hasigaye ishyingirwa ryo mu rwego rw’idini.

    Senateri Uwizeyimana asezeranye bwa kabiri kuko umugore we wa mbere hari hashize igihe batandukanye.

    Perezida Kagame yagize Umusenateri Evode Uwizeyimana mu kwezi k’Ukwakira 2020, mbere yaho akaba yari yarakoze indi mirimo itandukanye, ahanini ijyanye n’iby’amategeko.

    source : https://ift.tt/3GyMugd