Tag: featured
-
Impinduka zirimo n’izisharira twakwitega mu gihe amashuri azaba afunguye #rwanda #RwOT
Hashize iminsi hari impaka ku gihe amashuri ashobora kuzasubukurira amasomo nyuma y’amezi asaga atandatu ahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus. -
ShaddyBoo na Bruce Melodie batawe muri yombi #RwOT #Rwanda
Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.
Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.”
Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”
Bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama. Uwo munsi ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.
Ni mu gihe ShaddyBoo usibye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.

Reba indirimbo yitwa Saa moya ya Bruce Melodie
ShaddyBoo akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi
Bruce Melodie na ShaddyBoo bafunzwe bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi -
Amasasu yumvikanye hanze ya White House, abashinzwe umutekano bahungisha Perezida Trump by’igitaraganya #rwanda #RwOT
Perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere yakuwe igitaraganya n’inzego z’umutekano mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’uko humvikanye amasasu hanze ya White House. -
Rubavu: Abajijisha utubari bakaduhindura ‘restaurants’ bagiye kujya bapimwa #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye guhagurukira abantu bajyaga babeshya ko bacuruza restaurant kandi ari utubari, ku buryo bazajya bifashisha n’utumashini dupima ingano ya ‘alchool’ mu mubiri kugira ngo hemezwe ko banyweye inzoga. -
Rwamagana: Hagarujwe imashini zitanga ingufu z’amashanyarazi zari zibwe #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 9 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi z’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Murambi. -
U Rwanda rwavuye kure: Uko abaturage bari babayeho mu 2000 #rwanda #RwOT
Uwambaye ikirezi burya ntamenya ko kera n’utazi iyo ava ntabwo ashobora kumenya iyo ajya! Umuntu wasubiza amaso inyuma akibuka ubuzima abanyarwanda bari babayemo mu myaka 20 ishize, yabona ko koko u Rwanda rwavuye kure, hamwe habi bitagira urugero. -
MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho byatanze miliyoni 86Frw zo kugura telefoni muri Connect Rwanda #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho byatanze sheki ya miliyoni 86Frw zizifashishwa mu kugura telefoni zigezweho 1159 mu gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza smartphones ku Banyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira. -
Manchester United na Inter Milan zageze muri ½ cya Europa League (Amafoto) #rwanda #RwOT
Imikino ibiri ya ¼ cy’irushanwa rya Europa League yabaye kuri uyu wa Mbere, yasize Manchester United isezereye FC Copenhagen ku gitego 1-0 mu gihe Inter Milan yasezereye Bayer Leverksun ku bitego 2-1. -
Umuriro watse! Harmonize yavuze akari imurori kuri Jackline Wolper bahoze bakundana #rwanda #RwOT
Rajab Abdul Kahali umaze kwamamara mu muziki nka Harmonize, yashyize hanze amabanga y’urukundo rwe na Wolper bahoze bakundana, ahishura ukuntu uyu mukobwa yamucaga inyuma n’uko yigeze kwifuza kubyarana na Diamond Platnumz, undi akabyanga. -
Museveni na Nyamwasa bongeye gupfunda imitwe nyuma y’ugutsindwa kudasiba mu migambi yabo ku Rwanda #rwanda #RwOT
Ubutegetsi bwa Uganda bukomeje gukora iyo bwabaga mu gutera inkunga no gukingira ikibaba abacura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nubwo itahweye kubapfubana, yaba iyo bategurira muri icyo gihugu cyangwa iyo bari batangiye kugeragereza mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.