Perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere yakuwe igitaraganya n’inzego z’umutekano mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’uko humvikanye amasasu hanze ya White House.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye guhagurukira abantu bajyaga babeshya ko bacuruza restaurant kandi ari utubari, ku buryo bazajya bifashisha n’utumashini dupima ingano ya ‘alchool’ mu mubiri kugira ngo hemezwe ko banyweye inzoga.
Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 9 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi z’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Murambi.
Imikino ibiri ya ¼ cy’irushanwa rya Europa League yabaye kuri uyu wa Mbere, yasize Manchester United isezereye FC Copenhagen ku gitego 1-0 mu gihe Inter Milan yasezereye Bayer Leverksun ku bitego 2-1.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora icukumbura ku bijyanye n’imisoro n’ibindi, Bambridge Accountants, bwagaragaje ko hari umubare munini w’abantu bakomeje kwiyambura ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.