Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora icukumbura ku bijyanye n’imisoro n’ibindi, Bambridge Accountants, bwagaragaje ko hari umubare munini w’abantu bakomeje kwiyambura ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu rukerera rwo kuri uyu iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Mashyuza, yafashe abantu 24 barimo gusenga binyuranyijwe n’amategeko.
Ushinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie mu muziki yahakanye amakuru yinjizaga The Ben muri sosiyete ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yise “Igitangaza”, ahamya ko ari ibihuha byambaye ubusa biri gukwirakwizwa.
Insengero 18 mu Karere ka Rubavu ni zo byagaragaye ko zuzuje ibisabwa kugira ngo abantu baterane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’akarere na zo bwazisabye gukomeza gutegereza harebwa ko imibare y’abarwayi iboneka igabanuka.
Umushinga watangiye ari inzozi wo gutembereza ikiremwamuntu mu isanzure, utangiye kugira isura, nyuma y’uko isuzuma ry’ibyogajuru bizifashishwa mu kugera mu isanzure riri kugenda neza.