Mu rukerera rwo kuri uyu iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Mashyuza, yafashe abantu 24 barimo gusenga binyuranyijwe n’amategeko.
Ushinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie mu muziki yahakanye amakuru yinjizaga The Ben muri sosiyete ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yise “Igitangaza”, ahamya ko ari ibihuha byambaye ubusa biri gukwirakwizwa.
Insengero 18 mu Karere ka Rubavu ni zo byagaragaye ko zuzuje ibisabwa kugira ngo abantu baterane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’akarere na zo bwazisabye gukomeza gutegereza harebwa ko imibare y’abarwayi iboneka igabanuka.
Umushinga watangiye ari inzozi wo gutembereza ikiremwamuntu mu isanzure, utangiye kugira isura, nyuma y’uko isuzuma ry’ibyogajuru bizifashishwa mu kugera mu isanzure riri kugenda neza.
Kuva ku wa 9 Kanama 2019 kugeza uyu munsi tariki ya 9 Kanama 2020, umwaka uruzuye u Rwanda rutashye ku mugaragaro imwe mu nzu z’imikino n’imyidagaduro igezweho muri Afurika yishwe Kigali Arena.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 08 Kanama 2020, mu mudugudu wa Bupfune, Akagali ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Habimana Pascal yishwe atemeshejwe umuhoro mu mutwe na mugenzi we wamukekaga ko amusambanyiriza umugore.