Tag: featured
-
Nduhungirehe Olivier yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi #rwanda #RwOT
Nyuma y’amezi asaga ane avanywe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Buholandi. -
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020 #rwanda #RwOT
Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Kanama 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME. -
Impaka z’inzobere ku kibazo gutwitira undi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Impaka ni zose mu Rwanda ku ngingo ijyanye no kubona urubyaro hifashishijwe uburyo bwo gutwitirwa n’undi, uburyo bwamamaye mu bihugu byateye imbere buzwi nka Surrogacy. -
Trump yagaragaje ko atagishobora gukaraba neza kubera ikibazo cy’amazi make muri Amerika #rwanda #RwOT
Minisiteri ishinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye kuvugurura uko ibikoresho bifasha abantu koga bisohora amazi, ni nyuma y’uko Perezida Trump, avuze ko adashobora gukaraba neza mu misatsi ye kubera amazi make. -
Ishusho y’urwego rw’imari mu Rwanda muri ibi bihe bya Coronavirus #rwanda #RwOT
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho mu bihe bitoroshye bya Coronavirus, bitewe n’ingamba zafashwe na leta. -
Gatsibo: Polisi yafashe uwakwirakwizaga urumogi mu baturage #rwanda #RwOT
Tariki ya 12 Kanama nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi yafashe umugabo wari ufite udupfunyika 300 tw’urumogi yacuruzaga mu baturage. Yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi mu kagali ka Ndatemwe mu mudugudu wa Bidudu. -
Simba SC yabwiye Michael Sarpong kwishakira indi kipe #rwanda #RwOT
Simba SC yo muri Tanzania yavuye mu byo kugura rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, bari bamaze iminsi barumvikanye. -
Algeria: Umunyamakuru yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira gukora inkuru ku myigaragambyo #rwanda #RwOT
Urukiko rwo muri Algeria rwakatiye umunyamakuru Khaled Drareni imyaka itatu y’igifungo azira gutangaza inkuru ku myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. -
Impinduka zirimo n’izisharira twakwitega mu gihe amashuri azaba afunguye #rwanda #RwOT
Hashize iminsi hari impaka ku gihe amashuri ashobora kuzasubukurira amasomo nyuma y’amezi asaga atandatu ahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus. -
ShaddyBoo na Bruce Melodie batawe muri yombi #RwOT #Rwanda
Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.
Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.”
Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”
Bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama. Uwo munsi ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.
Ni mu gihe ShaddyBoo usibye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.

Reba indirimbo yitwa Saa moya ya Bruce Melodie
ShaddyBoo akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi
Bruce Melodie na ShaddyBoo bafunzwe bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi