Tag: featured

  • Karongi: Banki y’Abaturage yatunguwe no kugarurirwa intebe zasahuwe mu 1994 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwazanye izo ntebe ntiyamenyekanye
    Uwazanye izo ntebe ntiyamenyekanye

    Ni intebe eshatu zo kwicaraho zagaruwe, ariko uwazizanye ntazwi kandi yasize yanditse ko yabitegetswe na Mwuka wera.

    Muri urwo rwandiko yagize ati “Ezekiyeli 18: 21-28, Le 02/11/2021, nk’uko Amategeko y’Imana abitegeka, Tugaruye ibi byibano byasahuwe muri Banki y’Abaturage ya Gitesi mu ntambara yo mu 1994, ubu nibwo Mwuka wera abidutegetse. Ku Mana”.

    Uwazanye ibyo bikoresho yabisize ku nzu ya Peace house ikorerwamo na banki y’abaturage, avuga ko byibwe muri iyo banki y’Abaturage ya Gitesi.

    Venant Nsengiyumva, Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Bwishyura, avuga ko byabatunguye biranabatangaza.

    Agira ati “Twagize ikibazo ko umuntu wazanye intebe atabashije kwigaragaza, twagiye ku murenge kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo atugire inama y’icyakorwa, dusanga ari mu nama”.

    Nsengiyumva avuga ko ibikoresho uwabizanye yabishyize imbere y’inzu y’umuturage yegeranye n’ahakoreraga Banki y’Abaturage mu mwaka wa 1994 ariko ubu itagikoreshwa, ari yo mpamvu uwazanye izo ntebe eshatu atamenyekanye.

    Uwo muyobozi asaba uwateye iyo ntambwe kwigaragaza kugira ngo atange n’andi makuru atazwi, kandi ko atagombye kugira ikibazo kuko ari isomo ryiza ku basahuye ibintu by’abandi.

    Ati “Iri ni isomo ryiza, biratanga icyizere ko hari impinduka ko n’andi makuru abantu bibaza azamenyekana, kuko ibi ntawe wabitekerezaga”.

    Kuba umuturage yagarura ibyo yasahuye mu myaka 27 kubera yabibwiwe na Mwuka wera, abaturage bavuga ko uwo Mwuka wera yakorera mu bandi basahuye iby’abandi bakabisubiza, kimwe no gutanga andi makuru.


    source : https://ift.tt/3byGuWD

  • Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z
    Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe

    Ni nyuma y’igihe nta y’indi serivisi ihatangirwa uretse kwita ku barwayi ba Covid-19, gusa aho mu kwezi kwa Nyakanga ibitanda byose byo muri ibyo bitaro byari biriho abarwaye icyo cyorezo, uwa nyuma akaba yasezerewe kuri uyu wa mbere tariki 01 Ugushyingo 2021.

    Ubuyobozi bw’ibyo bitaro bukaba bumenyesha ababigana bose ko uwivuza yitwaza ibyangombwa bye birimo ubwishingizi ndetse na taransiferi (Transfer) ku bakoresha ubwishingizi bwa mituweli.

    Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Muri Nyakanga 2021 ibitanda byo mu bitaro bya Nyarugenge byari byuzuye 100%, ariko uyu munsi nta murwayi wa Covid uhasigaye, ejo ibitaro bizongera bifungure kuri serivisi z’ubuvuzi zisanzwe. Turashimira buri wese wabigizemo uruhare, by’umwihariko abari ku isonga bakora bataruhuka kugira ngo barokore ubuzima”.

    Ngo ibi bigezweho nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hakingiwe 90% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, hakabaho no gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu ntara ndetse n’uburyo bwo guha abarwayi umwuka kwa muganga mu gihe barebye bwikubye inshuro zirenze eshatu. Hari kandi kuboneka kw’imiti ifasha abarwayi ba Covid-19 kuba bakira vuba, ku buryo byatumye abantu bahitanwaga na yo ndetse n’abuzura mu bitaro bagabanuka.

    Abantu barasabwa gukomeza kwirinda Covid-19, kuba umuntu yarakingiwe urukingo rumwe cyangwa ebyiri ngo ntibituma agira ubudahangarwa bwo kuba atakwandura iyo ndwara, kuko hari n’igihe bishobora kuzaba ngombwa ko abantu bafata izirenzeho kubera ko iyo abantu bamaze amezi atandandatu cyangwa umunani bakingiwe, hari igihe ubudahangarwa burushaho kumanuka.


    source : https://ift.tt/3CD1O9r

  • Rubavu: Abahinzi b’ibirayi barataka igihombo – #rwanda #RwOT

    Aba bahinzi bavuga ko hatagize igikorwa bazisanga uyu mwuga bawuvuyemo, bagasaba ko habaho politiki yihariye y’ubuhinzi bw’ibirayi.

    Nyirabuhinja Cécile wo mu Murenge wa Busasamana avuga ko mbere bahingaga bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu igiciro cyaraguye cyane mu gihe imbuto bari baziguze zibahenze.

    Ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ku giciro cyiza, ibirayi twagurishaga 250 Frw ku kilo kuri ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 Frw kubera ko twabuze isoko. Izindi mbogamizi twahuye na zo ni uko ifumbire yaduhenze kuko igiciro cyayo cyikubye kabiri ugereranyije n’uko twayiguraga umwaka ushize. Ibiciro by’imiti na byo byarazamutse ariko twebwe umusaruro ubonetse tugurirwa ku giciro gito none byaduteje igihombo.”

    Uyu muhinzi akomeza avuga ko bahuye n’ikindi kibazo cy’uko ifumbire yabagezeho igihembwe cy’ihinga kigiye kurangira, bagahingira rimwe none bakaba barimo gusarurira rimwe.

    Ati “Twahinze dutinze, twezereza rimwe none umusaruro wabaye mwinshi; turasaba Leta kudufasha kubona amasoko yaba ayo mu gihugu no hanze yacyo. Leta nidufashe gushyiraho igiciro tugurishirizaho ndetse nihindure politiki yo guhinga idufashe ntitujye duhingira rimwe, kugira ngo umusaruro uboneke mu bihe bitandukanye.”

    Kuri ubu ifumbire yaguraga 30.500 Frw iragura 60.130 Frw naho imiti yaguraga 75.000 Frw igeze kuri 90.000Frw.

    Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, Kanyesoko Pierre Célestin na we yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo umusaruro utazajya uboneka mu gihe kimwe kuko bigira uruhare mu ibura ry’isoko ryawo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean chrisostome, yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana bagafasha abahinzi b’ibirayi kubona amasoko bagurishaho umusaruro ku giciro kitabahombya.

    Ati “Ntabwo nari mbizi ko babuze isoko ry’umusaruro ngiye kuvugana n’umuyobozi ushinzwe ubuhahirane n’ibiciro turebe icyakorwa aba bahinzi bafashwe.”

    Dr Ngabitsinze yashimangiye ko ibiciro by’ifumbire byarazamutse ku isi hose ndetse ariko ko leta yongereye nkunganire kuko iyo itabikora byari kuba birenze uko biri. Yahamije ko ubwo Covid-19 iri gucisha make bizagabanuka.

    Umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Rubavu wabuze isoko, abahinzi barataka ibihombo

    source : https://ift.tt/3CCxiMB

  • Covid-19 imaze guhitana abantu miliyoni eshanu ku isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko abazira Covid-19 bashobora kuba bakubye kabiri cyangwa gatatu imibare itangazwa kubera ko hari abapfira iwabo mu ngo bataragiye kwa muganga, abandi bakazira ingaruka ziyishamikiyeho, ndetse n’ibibazo byo kutayipimisha bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

    Leta zunze ubumwe za Amerika ziza imbere mu kugira abantu benshi bamaze gupfa bagera ku bihumbi 746 hagakurikiraho Brazil imaze gupfusha abantu bagera ku bihumbi 608, u Buhinde bukaba ubwa gatatu bumaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 458.

    Mu Rwanda, kugeza tariki 01 Ugushyingo 2021, iki cyorezo cyari kimaze guhitana abantu 1,332.

    Covid-19 ubu ni impamvu ya gatatu ihitana abantu benshi ku isi, nyuma y’indwara z’umutima n’izo kuva amaraso mu bwonko.

    Ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro cy’i Oslo muri Norvège kivuga ko Covid-19 imaze guhitana abantu bangana n’abazize intambara zose ibihugu byarwanye hagati yabyo ku isi kuva mu mwaka wa 1950.

    source : https://ift.tt/2ZQb5N8

  • Nyuma y’imyaka ine KVC yarasenyutse yagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    KVC ngo igarukanye ibiro bivuza ubuhuha nk
    KVC ngo igarukanye ibiro bivuza ubuhuha nk’uko byahoze

    Mu mwaka wa shampiyona wa 2017-2018 nibwo inkuru y’incamugongo yatashye imitima y’abakunzi ba Volleyball y’u Rwanda, tariki 5 Ugushyingo 2018 ubwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangazaga amakipe azitabira Shampiyona y’u Rwanda y’uwo mukino yatangiye ku wa 10 Ugushyingo 2018, muri ayo makipe ntihagagayemo KVC yari yamaze gusenyuka kubera amikoro make.

    Amakuru yizewe agera kuri Kigali today ni uko iyo kipe yamaze kugaruka kandi ikaba yiteguye gukina icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2021-2022 mu Rwanda.

    KVC ubusanzwe yagiraga amakipe 2, iy’abagabo n’iy’abagore/abakobwa, nyuma yo gusenyuka kw’iy’abagabo hakomeje iy’abagore dore ko n’umwaka ushize wa shampiyona yasoje iri ku mwanya wa 4.

    Kageruka Cedric wavuye muri Christ-roi Ubu ni umukinnyi wa KVC
    Kageruka Cedric wavuye muri Christ-roi Ubu ni umukinnyi wa KVC

    Amakuru yizewe twakuye mu buyobozi bwa KVC ni uko yamaze kugaruka mu isura nshya dore ko ubu yihuje n’ikipe yahoze ari iya Gatenga yari isanzwe ikina icyiciro cya kabili nyuma ikaza gusenyuka benshi bavuga ko byatewe n’igenda ryuwari Padiri mukuru wa Don Bosco Gatenga, Gatete Innocent, nyuma hakabura uwongera kuyitaho.

    KVC yatangiye no gushaka uburyo bwo kongeramo amaraso mashya dore ko yamaze no kwibikaho abakinnyi bakiri bato ariko bafite ahazaza bakuye muri Christ-roi, nka Masabo Bernard na Kageruka Cedric, we wari wanahamagawe mu ikipe y’igihugu iheruka yiteguraga imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda.

    Nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo yemereye Federasiyo ya volleyball mu Rwanda ko amakipe yatangira imyitozo, iyi kipe irimo gukorera imyitozo mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos ikaba izatozwa na Munyandinda Evode.

    Masabo Bernard uyu mwaka azaba yambaye umuhondo wa KVC
    Masabo Bernard uyu mwaka azaba yambaye umuhondo wa KVC

    Ikipe ya KVC yanyuzemo abakinnyi b’ibihanganjye muri uyu mukino mu Rwanda nka Rubayita Cesar, Kangabo Benjamin, Mukunzi Christopher na Nsabimana Eric bita ‘Machine’, ubu akaba ari na Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.


    source : https://ift.tt/3bxMO0t

  • Nyagatare: Aborozi bahawe ukwezi kumwe ngo babe basubijeho uruzitiro rw’ikidendezi buhiramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruzitiro rwari kuri valley dam ya Akayange rwakuweho kugira ngo babone uko bayikandagizamo inka
    Uruzitiro rwari kuri valley dam ya Akayange rwakuweho kugira ngo babone uko bayikandagizamo inka

    Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’aborozi bo mu Kagari ka Ndama.

    Asura iyi valley dam, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yiboneye ko isigaye ikandagizwamo inka kubera guca uruzitiro rwayo rwari rukozwe mu gatimba.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko idamu ya Rwabiharamba n’iya Akayange zose ziri mu Kagari ka Ndama aborozi bazikandagizamo amatungo yabo, igikorwa afata nko kwigomeka kuri gahunda za Leta.

    Uretse aborozi bakandagizamo inka zigatamo amase ku mazi akoreshwa n’indi mirimo ngo hari n’abaturage bayameseramo imyambaro.

    Avuga ko ibi bikorwa byose bituma amazi ashobora kuzagera igihe akabura ndetse n’idamu ubwayo igasiba ntizongere kuyafata.

    Ati “Ibyo bakora ni ibikorwa bigayitse kandi birenze urugomo kandi bigize icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo gihanwa n’amategeko.”

    Avuga ko by’umwihariko ku idamu ya Akayange aborozi baciye agatimba n’ibyuma byari bigize uruzitiro rwayo kugira ngo babashe kuyikandagiza.

    Basabwe kongera ibibumbiro inka zinyweraho kugira ngo zidasubira mu idamu
    Basabwe kongera ibibumbiro inka zinyweraho kugira ngo zidasubira mu idamu

    Avuga ko baganiriye n’abashinzwe kubungabunga iyo damu kandi bamwe muri bo bazabazwa iyangirizwa ry’ibikorwa remezo biyigize.

    Avuga ko mu nama bagiranye n’aborozi bakoresha idamu ya Akayange bihaye ukwezi kumwe kuba basubijeho uruzitiro rwayo, bateguye aho bamesera n’aho abaturage bavomera amazi yo gukoresha mu ngo zabo.

    Agira ati “Abandi bose twabashyize hamwe mu nama tubereka ibyo bikorwa bakoze binyuranyije n’amategeko twiha ukwezi kumwe gusa ko baza kongera kuba basubijeho ibikorwa byari bihari ndetse no gutegura ahantu bamesera n’ahavomerwa bitabaye ngombwa kujya mu idamu.”

    Ikindi ni uko aborozi basabwe gutunganya ibibumbiro by’inka zinyweramo bitagikora byaba ngombwa bikanongerwa kugira ngo hatazagira izisubira mu idamu.

    Abayobozi mu nzego z’ibanze uhereye ku munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge basabwe gukurikirana ko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

    Umuturage witwa Nkwaya Assaf avuga ko kwangirika kwa damu bahawe kwatewe n’uburangare bw’abaturage ku buryo n’uruzitiro rwari rwashyizweho rwasenywe n’abarobyi abandi barebera.

    Agira ati “Ubundi bayaduhereza barayazitiraga, kwangirika kwayo byatewe n’abaturage batabihaye agaciro, kenshi abantu bazaga bashaka amafi mu madamu, bagaca ubutimba n’inka zikabona inzira zikajya mu mazi.”

    Avuga ko bagiye gushyiraho komite z’abantu bashinzwe kubungabunga amadamu kugira atazakama ejo bakabura kuko kenshi ari yo bakoresha.

    Hari haratewe ubwatsi ku nkengero za valley dam kugira ngo amazi atazajya ayangiza igasibama
    Hari haratewe ubwatsi ku nkengero za valley dam kugira ngo amazi atazajya ayangiza igasibama

    Umuyobozi wa damu ya Akayange Nyakarundi John avuga ko kugira ngo damu yangirike byatewe n’uburangare bwabaye abantu bagasenya uruzitiro kubera ko umuzamu wahoze ayirinda yakuweho kubera kubura amafaranga yo kumuhemba.

    Avuga ko bagiye gushaka umukozi usubizaho urwo ruzitiro, agasana ibibumbiro byangiritse.

    Na we yemera ko bigayitse kubona bangiza ibikorwa remezo begerezwa nyamara ari bo bifitiye akamaro.

    Ati “Biragayitse kubona ibikorwa remezo twahawe ari twe dusubira inyuma tukabyangiza ari na yo mpamvu twiyemeje kubisubiza uko byari biri.”

    Idamu ya Akayange yashyikirijwe abaturage ku wa 31 Ukwakira 2015, mu muganda usoza uko kwezi wahabereye ahaterwaga ubwatsi ku mucungiro wayo.

    Ni damu yubatswe ku gaciro ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3mzH8t5

  • Twahirwa yahawe hegitari 2000 z’ubutaka zo guhingaho urusenda muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Ubu butaka Twahirwa yabuhawe binyuze mu masezerano yasinyanye ku wa 22 Ukwakira 2021 n’Uruganda rwa Shumbatafari rukomeye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi muri Zimbabwe.

    Ni mu gihe mu minsi ishize mu Rwanda habereye inama yahuje abacuruzi bo muri Zimbabwe n’abo mu Rwanda aho bose barebeye hamwe uko babyaza umusaruro w’amahirwe y’ubucuruzi ku mpande zombi.

    Twahirwa avuga ko ari amahirwe akomoka ku mubano n’ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

    Mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’umusaruro muke atari uko tubuze ubushobozi ahubwo ari ikibazo cy’aho guhinga hato. Gahunda dufite rero ni ukujya mu bindi bihugu kugira ngo tubashe kubona umusaruro uhagije.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi bivuze gikomeye, Zimbabwe ni igihugu cy’Ubuhinzi. Bafite urwego rw’ubuhinzi rwubatse neza, aho usanga igihugu cyarashyizeho uburyo bwo korohereza abahinzi kandi hari n’abagoronome babizobereyemo.”

    Kugeza ubu Gashora Farm isanzwe ifite ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse hari gahunda yo kwagurira ibikorwa muri Tanzania.

    Twahirwa ati “Twashatse kuba twakwagura amasoko n’aho dukorera ibikorwa tutibanze mu Rwanda gusa. Ahantu hose dufite uburyo bwo gukorera.”

    Twahirwa avuga ko ubu bafite amasoko bagemuramo urusenda mu bihugu bya Israel, u Bushinwa, u Bwongereza n’ibindi byo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

    Ashobora kujyana nibura mu Bushinwa toni ziri hagati ya 10.000-50.000 ku mwaka.

    Twahirwa yatangije Gashora Farm nyuma yo kurangiza amasomo ye mu 2012, muri 2013 yaje kubona akazi k’igihe gito (amezi atatu) mu ruganda Horizon Sopyrwa ruhinga ibireti rukanabitunganya, karangiye yinjira mu bikorwa by’ubuhinzi.

    Urusenda agurisha mu mahanga ruri mu byiciro birimo urubisi (Fresh bird eye chili) n’urwumye (Dry Africa bird eye chili).

    Twahirwa na Tapfumanei Valentine bashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi wa Gashora Farm, Twahirwa Diego, yavuze ko bagiye kwagurira ibikorwa muri Zimbabwe n’ahandi hirya no hino muri Afurika

    source : https://ift.tt/3ERLlPt

  • Ibyo wamenya ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zoherezwa muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Uretse kuba igihugu cyabo kirangwamo umutekano muke, ubusanzwe koherezwa mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa iby’i Burayi, biba inzozi z’abanyafurika benshi, cyane cyane impunzi ndetse hari n’abanyarwanda usanga bajya gutura mu nkambi za Kenya cyangwa Uganda bategereje gusa ikintu kimwe; ‘kujya muri Amerika’.

    Kujya muri Amerika cyangwa i Burayi byabaye nko kujya mu ijuru ku mpunzi zibayeho nabi, kuko usanga bamwe barya rimwe ku munsi cyangwa ntibanarye, kwambara ari ugutegereza imfashanyo cyangwa kujya gusaba mu baturanyi bo hanze y’inkambi, mbese ubuzima bw’abo buba bushaririye.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, igaragaraza ko mu 2019 mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zigera ku 73.408 zituye mu nkambi eshanu zirimo iya Kigeme, Kiziba, Mugombwa, Nyabiheke ndetse n’izari zituye Gihembe ziherutse kwimurirwa mu nkambi ya Mahama.

    Izi mpunzi zigenerwa ubufasha buri kwezi, ariko zikabuhabwa hakurikijwe ibyiciro bigenwa hadengewe ku buzima zibayeho. Ababa mu cya mbere bahabwa 7.600 Frw buri kwezi, abari mu cya Kabiri bagahabwa 3.500 Frw mu gihe abo mu cya gatatu nta na make bahabwa.

    Aya mafaranga aba ari make ugereranyije n’ibyo baba bakeneye ngo babeho, ariyo mpamvu ugiye gutuzwa muri Amerika cyangwa i Burayi abyinira ku rukoma, agasingiza Imana kuko niyo yahabwa akazi ko gusukura imisarane ariko aba ahembwa amafaranga atazatuma yifuza ibiryo cyangwa umwambaro ngo abibure.

    Bahati Isaiah ni umwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zatujwe muri Amerika nyuma y’imyaka 20 aba mu nkambi ya Kyangwali mu Burengerazuba bwa Uganda. Mu kiganiro na Deutsche Welle nyuma yo kugera muri iki gihugu yavuze ko ari umuntu w’umunyamahirwe.

    Ati “Ndi umunyamahirwe, njyewe ndi umunyamahirwe kuko ubu ikintu cyose ntekereje ndakibona […] muri Amerika buri munsi aba ari kuri Noheli, turya inyama buri munsi, umuceri, mbese buri munsi aba ari kuri Noheli.”

    Bigenda bite ngo impunzi zoherezwe mu bindi bihugu?

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Boubacar Bamba, yavuze ko icya mbere kiba kigenderewe ari ugusubiza impunzi mu bihugu byazo kavukire mu gihe icyo zahungaga cyavuyeho.

    Iyo bitagenze gutyo ziguma gufashirizwa mu gihugu zahungiyemo maze bake akaba aribo boherezwa mu bindi bihugu bizwi nka ‘Third Countries’ ni ukuvuga igihugu kitari icyo bavukiyemo cyangwa icyo bahungiyemo.

    Yagize ati “Imwe mu ntego za UNHCR ifatanyije n’ibihugu bitandukanye ni ugushakira ibisubizo impunzi birimo no kuzicyura mu bihugu byazo kavukire, nka kimwe mu bya mbere biba bigenderewe, iyo ubuzima bwasubiye mu buryo bashobora kubaho mu mutekano.”

    Bamba yavuze ko buri mwaka impunzi ziri munsi ya 1% ku Isi hose arizo zigira amahirwe yo koherezwa mu bindi bihugu zivuye mu byo zahungiyemo bivuze ko no mu Rwanda atari nyinshi zoherezwa mu mahanga kuko usanga hari n’izimaze imyaka irenga 24 zituye mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize, impunzi z’Abanye-Congo 838 zoherejwe mu bindi bihugu birindwi zivuye mu Rwanda. 666 muri bo nibo bagiye gutuzwa muri Amerika.”

    Iyi mibare yerekana ko mu mpunzi 73.408 z’Abanye-Congo zari mu Rwanda mu 2019, izingana na 1,14% ari zo zonyine zoherejwe mu bindi bihugu by’amahanga mu 2020.

    Kugira ngo bahitemo abagenda, Bamba yavuze ko ibihugu bibakira bishyiraho ibisabwa runaka ku mpunzi zizaha ubuhungiro, birimo cyane izikeneye umutekano kurusha izindi, bikagenzurwa na UNHCR ku buryo impunzi zizoherezwa zizabaho neza ariko zinagirira akamaro ibihugu zoherejwemo.

    Nyuma yo kumenya abazagenda imiryango ya leta n’itegamiye kuri leta ifatanya mu gutanga amahugurwa kuri izo mpunzi azazifasha kuba muri icyo gihugu zigiye gutuzwamo, bakigishwa umuco, ururimi n’andi masomo azabafasha kubona amahirwe yo kwiga ndetse no gukora.

    Mu mpunzi zirenga 39.500 ku Isi zatanzwe na UNHCR nk’izikeneye gutuzwa mu bindi bihugu, 28.200 nizo zabonye ayo mahirwe, harimo 5.900 zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 18.200 zo muri Syrie, 2.100 zo muri Eritrea n’izindi 2000 zo muri Somalia.

    Impunzi z’Abanye-Congo zirenga 800 mu 73.408 nizo zatujwe mu bindi bihugu zivuye mu Rwanda mu 2020

    1% y’impunzi nizo zituzwa mu bindi bihugu buri mwaka

    source : https://ift.tt/3nJbbhs

  • U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi zo muri Libya – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano yavugaga ko u Rwanda ruzakira impunzi 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

    Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

    Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

    Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo izindi mpunzi ziva muri Libya zizagezwa mu Rwanda mu ngendo zizagirwamo uruhare n’ibihugu byombi.

    U Rwanda rumaze kwakira abimukira n’impunzi 648 bageze mu gihugu mu byiciro bitandatu bitandukanye boherejwe mu Nkambi ya Gashora kuva yashyirwaho muri Nzeri 2019.

    Kugeza ubu, Inkambi ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira 281 bavuye mu bihugu umunani birimo Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad na Cameroun.

    U Rwanda, AU na UNHCR byavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira mu gihe abantu 1.680 bafungiye mu bigo bitandukanye muri Libya, aho bakeneye kuvanwa mu buryo bwihutirwa, bakajyanwa ahari ubwirinzi.

    AU na UNHCR byasabye umuryango mpuzamahanga gukomeza gutanga ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kugoboka abari mu kaga no kwigana urugero rw’u Rwanda.

    U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira bo muri Libya; kuri ubu Inkambi ya Gashora izajya yakira abagera kuri 700 icyarimwe

    source : https://ift.tt/3bwW7xF