Tom Byabagamba wahoranye ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo kuryamburwa, aho yari akuriye abarinda Umukuru w’Igihugu, ubu ari mu nkiko ku byaha bitandukanye n’ibindi yigeze gushinjwa bijyanye n’ubujura.
Perezida Paul Kagame asanga Arsenal iri kugaruka mu ruhando rwo guhatanira ibintu bikomeye birimo n’ibikombe nyuma y’uko ba nyirayo bari kugura abakinnyi batandukanye muri iyi mpeshyi ndetse ikaba iri no kwitwara neza mu kibuga.
Perezida Paul Kagame yavuze ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa mu binyamakuru bitandukanye cyane cyane ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Rwanda rukwiriye gukurikiranwa ku byaha byakorewe muri RDC hagati ya 1993 na 2003.
Perezida Paul Kagame yihanganishije Mukashyaka Josephine waburiye umugabo we mu gitero cyagabwe n’Umutwe wa FLN mu Murenge wa Nyabimata amwizeza ko ababikoze bazabiryozwa, we n’abandi baburiyemo ababo n’ibyabo bagahabwa ubutabera.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko aho aherukira ibibazo bivugwa muri Rayon Sports, yumvise harimo amakimbirane ariko kuri ubu yizeye ko byabonewe igisubizo nyuma y’uko abivuganyeho na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Perezida Paul Kagame yakomoje ku mpungenge icyorezo cya COVID-19 gishobora kugira mu gutegura inama iziga ku mutekano n’imibanire y’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
RwandAir yatangaje ko iteganya gusubukura ingendo mu Mijyi ya Lagos na Abuja nyuma y’uko zari zigifunze kubera ingamba zashyizweho hirya no hino ku Isi mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasabiye umunyamakuru wa Televiziyo yo muri iki gihugu ya Fox News witwa Jennifer Griffin kwirukanwa nyuma y’uko ahamije ko uyu mukuru w’igihugu yavuze amagambo atesha agaciro abasirikare ba Amerika.