Tag: featured
-
Mu mezi atatu gusa, Amerika imaze kwima Visa Abashinwa barenga 1.000 #rwanda #RwOT
Mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zimaze kwima visa abanyeshuri n’abandi bashakashatsi barenga 1000 ibashinja gukorana bya hafi n’igisirikari cy’u Bushinwa. -
Kuva muri Werurwe uyu mwaka impanuka zimaze guhitana abantu 90 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Impanuka zabaye guhera muri Weruwe yatwaye ubuzima bw’abantu 90. Iyi na yo yabereye ku kamonyi mu ntangiriro z’uyu mwaka
Ibyo ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, ku wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2020, aho yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe bishamikiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Mu Kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, CP Kabera yavuze ko impanuka ziyongereye ugereranyije amezi abiri abanza y’uyu mwaka no mu gihe icyo cyorezo cyageraga mu Rwanda.
Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kugera ku itariki 2 Nzeri uyu mwaka, twagize impanuka zirenga 600 zikaba zarahitanye abantu bagera kuri 90, abo bantu ni benshi. Mu kwa mbere uyu mwaka tweretse Abanyarwanda uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwari buhagaze n’ukuntu impanuka zari zaragabanutse”.
Agaruka kandi ku mpamvu nyamukuru zateye izo mpanuka, ahanini ngo zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije.
Ati “Icya mbere ni umuvuduko ukabije, Covid-19 ntikwirukankana ngo irashaka kugufata kandi ntitwara imodoka. Icya kabiri ni ukugenda nabi mu muhanda, Covid-19 ntigutangatanga ngo itume ugenda nabi mu muhanda, icya gatatu ni uburangare, Covid-19 ntikurangaza kuko utanayibona n’amaso, naho ikindi cyateye impanuka ni ubusinzi”.
Ati “Kugeza ubu kwirinda Covid-19 ntaho bihuriye n’impanuka, kwirinda Covid-19 ntibitera impanuka, abantu bakwiye kumva isaha yagenwe bakamenya umwanya bakoresha bajya mu ngo.
Iyo bavuze ko saa moya abantu bagomba kuba batashye ntibivuze ko imodoka ziba zagabanutse mu muhanda, gusa abantu bo bagombye kuba baragabanutse kuko ahenshi hakora 50%, haba mu bakozi mu biro no mu masoko”.
CP Kabera akomeza asaba Abanyarwanda kutadohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ariko kandi banakurikiza amategeko igihugu gishyiraho.
-
- CP Kabera ahamya ko Covid-19 atari yo iteza impanuka zo mu muhanda
Ati “Turasaba Abanyarwanda kumvira amabwiriza n’amategeko y’igihugu muri rusange. Barasabwa kandi by’umwihariko kwirinda Covid-19 kuko nta muti nta n’urukigo irabona, nibafate amabwiriza rero nk’urukingo bayirinde. Ndakangurira abantu gukomeza kwirinda impanuka, ariko bakabihuza na gahunda zo kwirinda icyo cyorezo”.
Yibukije kandi abatunze ibinyabiziga biri ku rutonde rw’ibigomba kujyanwa muri Contrôle Technique, ko bakwihutira kubitwarayo kuko ngo muri ibyo bitarayikoresha harimo ibyateje zimwe mpanuka zavuzwe.

-
-
Ibyagezweho mu bukemurampaka nyuma y’imyaka umunani KIAC itangijwe #rwanda #RwOT
Urugaga rw’abikorera (PSF) ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 31 Gicurasi 2012 batangije Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC), hagamijwe gufasha abashoramari, abacuruzi n’abandi bose kwikemurira impaka mu bwunvikane batagombye kujya mu nkiko. -
Guinée: Urukiko rwemeje ko Alpha Condé yiyamamariza manda ya gatatu #rwanda #RwOT
Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Guinée Conakry rwemeje ko Perezida Alpha Condé yiyamamariza manda ya gatatu, nyuma ya manda ebyiri yari yemerewe n’Itegeko Nshinga.source https://igihe.com/amakuru/article/guinee-urukiko-rwemeje-ko-alpha-conde-yiyamamariza-manda-ya-gatatu
-
Izindi mpunzi 507 z’Abarundi zari mu Rwanda zatashye #rwanda #RwOT
Icyiciro cya kabiri cy’impunzi 507 z’Abarundi ziri mu Rwanda cyasubiye mu gihugu cyazo nyuma y’imyaka igera kuri itanu zihunze igihugu cyazo cyari cyaradutsemo umwuka mubi.source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-507-z-abarundi-zari-mu-rwanda-zatashye
-
Abasore bafite impano itangaje mu kurapa bahuriye muri ’Cypher’ itamenyerewe na benshi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Umusore witwa Kwizera J. Eric [Ellkojo] usanzwe akora amashusho y’indirimbo, yahurije abahanzi batandukanye bakizamuka bafite impano mu kurapa, muri ‘Cypher Ep 3’, aho buri wese yitaka. -
Kirehe: Gitifu w’Umurenge aratungwa agatoki guha amafaranga ya VUP abantu ba baringa #rwanda #RwOT
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Kabandana Patrick, aratungwa agatoki mu guhimba imyirondoro y’abaturage batazwi akabaha amafaranga yari agenewe abaturage batishoboye muri gahunda ya leta yo gutera inkunga abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kugira ngo biteze imbere. -
Izindi mpunzi 507 z’Abarundi ziratashye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Bahagurutse i mahama mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane (Ifoto Internet)
Aba baje bakurikira abandi batashye mu gihugu cyabo ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), izo mpunzi zahagurutse mu nkambi ya Mahama muri iki gitondo, zikaza kwakirirwa ku mupaka wa nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.
Abo Barundi 507 bari mu miryango 172, bakaba babanje babanje gupimwa gupimwa Covid-19 mbere yo guhaguruka mu nkambi ya Mahama.
Kugeza ubu, abamaze kwiyandikisha bifuza gutaha ni 3,897, habariwemo na 485 batashye mu cyiciro cya mbere.

-
-
Mu gukwiza ibihuha n’ibinyoma nkana ku Mukuru w’Igihugu, Nahimana yongereye ibyaha mu bindi #rwanda #RwOT
‘Urucira mukaso rugatwara nyoko’, iyi mvugo yamamaye cyane ubwo Perezida Kagame mu mpera z’icyumweru gishize yasubizaga Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be, bakomeje gukwirakwiza ibihuha n’ibinyoma nkana ko yapfuye. -
U Bushinwa bwaba bufite umugambi wo gushinga ibirindiro by’igisirikare mu bihugu 4 bya Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Amerika yatangaje ko u Bushinwa buri gukuza imbaraga zirushijeho z’ubumara bwa ‘nuclear’ no kongera ibikorwa by’igisirikare mu bihugu by’amahanga.
Raporo ya Minisiteri y’ingabo y’Amerika, ivuga ko u Bushinwa buri mu migambi yo gushinga ibirindiro bya gisirikare mu bihugu bine bya Afurika.
Kenya, Seychelles, Tanzaniya na Angola, ni ibihugu byavuzwe mu bindi bihugu 10, aho u Bushinwa butekereza gushinga ibirindiro.
Kugeza magingo aya, Guverinoma enye zo muri Afurika ntacyo ziratangaza kuri iyi iyi raporo yashyizwe ahagaragara na Amerika ku bikorwa by’igisirikare bya Amerika.
Raporo yasohotse mu cyumweru gishize, ivuga ko bimwe mu bihugu bigomba gushingwamo ibirindiro bihakana ko biri mu biganiro n’u Bushinwa.
Raporo ivuga ko uretse ibirindiro biriho ubu i Djibouti, bishoboka cyane ko Repubulika y’u Bushinwa iri mu migambi yo kongera ibikoresho bya gisirikare mu bihugu by’amahanga by’umwihariko muri Afurika, kugira ngo u Bushinwa burusheho gukomeza no guteza imbere ingabo zabwo zirwanira mu mazi, mu kirere, no ku butaka.
Uretse muri Afurika, Amerika ivuga ko u Bushinwa buri kongera imbaraga mu bya gisirikare, ndetse ko itekereza gushyira ibirindiro mu bihugu nka Myanimar, Tailand, Singapore, Indonesa, Pakisitan, Sri Lanka, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Kenya, Seychelles, Tanzania, Angola na Tajikistan.
Hari amakuru yavugaga ko u Bushinwa bwarangije gusinyana amasezerano na Leta ya cambodia yo gukoresha amazi y’iki gihugu ku mato y’intambara y’u Bushinwa ku ruhande rw’agace kitwa Ream, ariko ibihugu byombi byabihakanye.
Mu gihe u Bushinwa bwaba butangiye gukuza imbaraga z’igisirikare hanze y’igihugu, bwaba bugiye kwiyongera kuri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’igihugu cy’igihangange gifite umubare w’abasirakare mu birindiro binyuranye mu bihugu by’amahanga kurusha ibindi bihugu byo ku isi.
Kugeza ubu Amerika ifite ibirindiro by’igisirikare 800 mu bihugu byo ku isi 80, hamwe n’abasirikare hanze y’igihugu muri ibyo birindiro binyuranye bagera mu 200,000.



