

source : https://ift.tt/2YbgRYV


source : https://ift.tt/2YbgRYV

Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 29 Ukwakira 2021, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).
Abahuguwe ni urubyiruko 49 bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu. Urwo rubyiruko rwahuguwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu banabashimira ibikorwa by’ubukorerabushake bagiye bakora, cyane cyane mu bihe by’iki cyorezo cya Covid-19.
Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, IGP Munyuza yashimiye urwo rubyiruko ku bikorwa bakomeje gukora, abasaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera Igihugu.
Yagize ati “Muri urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi turabashimira kuko byaragaragaye muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, n’ubwo itararangira. Akazi mwakoze kafashije Polisi kuko ntiyari kugakora yonyine, gusa turacyahanganye n’ibindi bibazo harimo ibyaha bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko n’abacuruza magendu zambukiranya imipaka batuzanira ibidafite umumaro”.

IGP Munyuza yakomeje agaruka ku byaha byiganjemo abasambanya abana n’abantu bihisha inyuma y’ikoranabuhanga bisunze imbuga nkoranyambaga, bagatangaza amakuru y’ibihuha basebya kandi baharabika u Rwanda. Yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko aribo Igihugu gifite mu guhangana n’abakora bene ibyo byaha.
Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko intego z’ibi biganiro zagezweho. Yavuze ko ashingiye ku myumvire y’urubyiruko yizeye neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.
Yagiye ati “Mu gutegura iki gikorwa cyo guhura n‘urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi byari bikenewe kandi byihutirwa, intego y’aya mahugurwa yagezweho. Tuboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwatwoherereje abagombaga kuduhugura, aya mahugurwa yafatiwemo imyanzuro igera kuri 16, ni yo igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, cyane hibanzwe ku kujya gusangiza ubumenyi abo twaje duhagarariye mu mirenege no mu tugari.”
Umwe mubitabiriye ayo mahugurwa, Ndagijimana Jean Claude ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko ayo mahugurwa yababereye isoko bavomyemo ubumenyi.
Yagize ati “Aya mahugurwa yatuberereye isoko twavomyeho ubumenyi mu kunoza akazi twari dusanzwe dukora no kumenya uburemere bw’umwanzi turwana na we ari we gushaka iterambere ry’abaturage. Twongeye kwiyibutsa inyungu dufite mu gukunda no gukorera u Rwanda kuko ni urwancu, natwe twiyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo twigiye hano”.

Mu gihe cy’iminsi itanu urwo rubyiruko rwari rumaze muri ayo mahugurwa baganirijwe n’abantu batandukanye baturutse mu nzego nkuru z’Igihugu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe wabaganirije ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

source : https://ift.tt/3w9cdXY
Iki kigega kizwi nka ‘Virunga Africa Fund I’ cyashowemo imari n’Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar Investment Authorities (QIA) n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.
Ku ikubitiro cyatangiranye miliyoni 250$ azakoreshwa mu guteza imbere imishinga izana impinduka mu buzima bw’abaturage irimo ijyanye na serivisi z’ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo mu by’ikoranabuhanga na serivisi z’imari.
Biteganyijwe ko kandi iki kigega kizashyigikira ishoramari ryigenga mu Rwanda no muri Afurika, by’umwihariko irigamije gufasha uyu mugabane kwigira hagabanywa ingano y’ibicuruzwa utumiza mu mahanga.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko iki kigega kizafasha abatuye Afurika kugera ku iterambere.
Ati “Virunga Africa Fund I ni gihamya cy’imyemerere yacu ko abashoramari mpuzamahanga bagenda barushaho kubona amahirwe atangwa na Afurika. Iki kigega kizafungura amahirwe menshi kandi kizane impinduka z’iterambere zizagera ku batuye hirya no hino kuri uyu mugabane, muri iki gihe ibihugu biri kugerageza kwigobotora ingaruka za COVID-19.”
Yakomeje ashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyemeye kuba umufatanyabikorwa w’iyi gahunda.
Ati “Turashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyafatanyije na RSSB nk’umushoramari w’ingenzi muri uyu mushinga w’amateka uzahindura ubuzima bw’abantu mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika.”
Biteganyijwe ko iki kigega kizaba gifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, ari nayo ikurikirana imikorere y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, Nick Barigye yavuze ko batewe ishema no kuba barahawe amahirwe yo gukorana n’aba bashoramari.
Yakomeje avuga ko imikorere myiza y’u Rwanda ariyo ireshya abashoramari.
Ati “Abashoramari babona ko u Rwanda rubaha amahirwe y’imikorere, arimo imiyoborere myiza, imikorere inoze kandi iciye mu mucyo ndetse no korohereza uburyo bwo gukora ubucuruzi kandi bikaba bizwi ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko bizeye ko iki kigega kizatanga umusaruro ndetse agaragaza ko biteguye gukorana n’abandi bashoramari.
source : https://ift.tt/2ZN2g6s
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, nibwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga udushya, Ingabire Paula na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abafatanyabikorwa bafunguye ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga mu muhango wabereye ku isoko ryo ku Mulindi mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ibi bimpoteri bikoresha imirasire y’izuba ndetse hariho na camera igenzura umutekano wabyo n’uburyo bw’ikoranabuhanga rigaragaza ingano y’ibishingwe bimaze gushyirwamo.
Mu gihe ibishingwe byuzuye, iryo koranabuhanga rizajya rihita ritanga ubutumwa ku babishinzwe baze kubikuramo.
Ibi bizakemura ikibazo cy’ibimpoteri by’ahantu hahurira abantu benshi, byajyaga byuzura ababishinzwe ntibabividurire igihe.
Ku kubitiro ibi bimpoteri byashyizwe mu masoko atandukanye arimo iryo ku Murindi, kwa Mutangana, Ziniya n’irya Kimironko ndetse no mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama.
Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence, yavuze ko iyi gahunda y’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga bayitekereje kugira ngo habeho Kigali isukuye hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ati “Intego yacu yari ukugira Kigali isukuye kandi itekanye, ni muri urwo rwego twasanze n’ubundi aho Igihugu kigana ari ukubihuza n’ikoranabuhanga. Kuriya tuvuga iterambere dufite ryubakiye kuri wa muturage mu gushyira mu bikorwa intumbero dufite y’Umujyi usukuye, twaje gusanga bidahagije gusa ahubwo iryo terambere rikwiye gushingira ku ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ko ibi bimpoteri bikoresha ikoranabuhanga ari byiza kubera ko ibishingwe bitabora n’ibibora bivangurwa ku buryo bijyanwa mu kimpoteri rusange cya Nduba bihita bibyazwa umusaruro.
Minisitiri Paula Ingabire yasabye abaturage gutangira kugira umuco wo kuvangura ibishingwe bibora n’ibitabora kugira ngo bijye bihita bibyazwa umusaruro.
Ati “ Abaturage twitoze umuco wo gutandukanya ibishingwe kuko ibibikorwaremezo byashyizweho byo bigaragaza amoko atandukanye y’ibishingwe, ni nayo mpamvu tuba twabitandukanyije kugira ngo duhereye mu ngo zacu n’aho dukorera hose umuntu abashe kujya atandukanya ibishingwe bibora n’ibitabora.”
Yongeyeho ko bishingwe bibora bizajya bibyazwamo umusaruro nk’ifumbire mu gihe ibitabora bizajya bijyanwa mu nganda zikora ubushakashatsi bikabyazwa umusaruro.
Uyu mushinga w’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga watwaye ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika. Biteganyijwe ko bizagezwa no mu bindi bice.

source : https://ift.tt/3q3XpZx
Ni umwanya RBC yashyizwemo n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC). Uretse RBC, uyu mwanya wanashyizwemo ‘Institut Pasteur du Maroc.
Ibi bigo uko ari bibiri bizashyirwa mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19.
Africa CDC yatangaje ko RBC na Institut Pasteur du Maroc byagaragaje ubushobozi bwo hejuru mu bijyanye no gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira COVID-19, aho muri Maroc hakingiwe abaturage barenga 80% by’abagombaga gukingirwa bose. Ni mu gihe u Rwanda rwakingiye abagera kuri 25% kandi rukaba rufite intego y’uko 2021 izarangira hakingiwe abagera kuri 40%.
Kuba ibi bigo uko ari bibiri byashyizwe mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19, bivuze ko bizatanga amahugurwa agamije kubakira ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika.
Bazabasangiza ubumenyi kandi mu bijyanye n’imicungire y’ibigo bitanga inkingo, uko zikwirakwizwa no mu bijyanye no kumvisha abaturage ko gahunda yo gukingirwa ari iyabo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangira ubumenyi n’ibindi bihugu bya Afurika mu bijyanye no gukingira COVID-19.
Ati “Turateganya kugera ku ntego y’abantu 40% bitarenze Ukuboza 2021 kandi twiteguye gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gusangira ubunararibonye tumaze kugira ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’imikorere, biramutse ari ngombwa.”
U Rwanda rukomeje gukingira umubare munini w’abaturage barwo ndetse rwatangiye gukora ubushakashatsi bushobora gusiga hatanzwe urukingo rwa gatatu rwa COVID-19 no gukingira abari munsi y’imyaka 18.
Nyuma y’aho u Rwanda rutangiye gukingira Covid-19 muri Werurwe 2021, abaturarwanda barenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa dose zombi z’urukingo.
source : https://ift.tt/2ZHTaYw

Aya matora ni aya gatandatu kuva politiki ya Apartheid” ivuyeho mu 1994. Abaturage miliyoni 26 ni bo biyandikishije kuri miliyoni 40 z’abagejeje ku myaka yo gutora.
Kugira ngo ishishikarize abantu kujya gutora, Leta yashyizeho aho bikingiriza virusi ya Corona iruhande rw’ibiro by’amatora.
Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa yatoreye i Soweto, mu nkengero za Johannesburg, atangaza ko Afrika y’Epfo ikwiye kwishimira intambwe igezeho muri demokarasi.
Kwiyamamaza byibanze cyane cyane ku buryo ANC, imaze imyaka 27 ku butegetsi, yananiwe gukemura nk’ikibazo cy’imiturire myiza no guteza imbere ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’ubukungu butanga imirimo muri rusange.
Ijwi rya Amerika ryatangaje ko ibipimo by’amatora byerekana ko abaturage benshi bashobora kwima amajwi yabo ANC, ku buryo ishobora gusubira inyuma kurusha mu myaka ishize.
Mu matora aheruka yo 2016, ANC yatsinze amatora y’abayobozi b’uterere n’amajwi 54%, ni yo make cyane yari ibonye bwa mbere kuva ikigera ku butegetsi, icyo gihe yatakaje n’imijyi ikomeye nka Pretoria na Johannesburg.

source : https://ift.tt/3nOVXHK

Ku wa 31 Ukwakira 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, zabashije gutabara Habineza wazigezeho avirirana mu mutwe no ku kuboko.
Uyu musore ngo yari asanzwe akorera ahitwa Nakasongora mu gihugu cya Uganda, afatwa agerageza kwambuka umugezi w’Umuvumba agaruka mu Rwanda.
Avuga ko yakubiswe cyane n’Abagande mu Karere ka Ntungamo gahana imbibi n’aka Nyagatare, barangije baramureka yambuka umugezi arataha.
Avuga ko umubiri wose ubabara kubera inkoni hakiyongeraho n’inguma afite mu mutwe no ku kuboko.
Aho arwariye mu bitaro bya Nyagatare agira inama abandi Banyarwanda yo kudahirahira bajya gushakira imibereho muri Uganda kuko ari ukwanga ubuzima bwabo.

source : https://ift.tt/3EEi62h

Minisitiri w’Intebe yabitangaje ku mugoroba wa tariki 01 Ugushyingo 2021, mu nama ya COP26 irimo kubera i Glasgow muri Scotland, irimo kwiga ku bikwiye gukorwa kugira ngo ibihugu birusheho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikaba yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.
Minisitiri Ngirente yavuze ko kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere ariko kandi ngo kwisanisha n’iki kibanzo ni ingenzi ku bihugu byugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hamwe n’ingaruka z’ubushyuhe bwinshi mu isi.
Ati “U Rwanda rukomeje guhangana n’ibyo bibazo rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu ndetse n’ahandi, ariko uko byamera kose nta gihugu na kimwe kiri mu nzira y’amajyambere kizashobora kugera ku ntego zacyo kidakeneye inkunga iturutse mu mahanga”.

Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, na we witabiriye iyo nama, avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatangiye kugera no mu Rwanda kuko havuye izuba ryinshi mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, imvura ikaba yarabaye nkeya ugereranyije na mbere.
Ati “Ubundi murabizi ko mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda imvura yabaga igwa, mu kwa cumi, mukwa cumi na kumwe, ubu rero ibyo byose n’ibitugaragarira twese y’uko natwe imihindagurikire y’ibihe turi kumwe nayo, kuko iyo urebye izuba ryinshi ryavuye imirima hamwe na hamwe yarumye. Navuga nko mu gice cy’Iburasirazuba bw’u Rwanda no mu Majyepfo y’uburasirazuba babonye imvura nke cyane, aha byumvikane ko mu Rwanda imvura isanzwe igwa ari yo yaguye n’ubundi”.
Akomeza agira ati “Nagira ngo mbisobanure neza, igipimo cy’imvura isanzwe igwa muri aya mezi nicyo cyaguye, ariko nticyaguye aho cyagombaga kuba kigwa, yagendaga isimbuka igwa mu bice bice, ikagwa mu gice kimwe nko mu gice cy’Iburengerazuba kubera umuyaga waho uhuhira kuri Congo Basin, ari na yo mpamvu abantu b’Iburengerazuba babonye imvura nyinshi”.
Kimwe mu bigaragaza kandi ko ibihe byahindutse n’imyuzure ya hato na hato yagiye igaragara cyane mu mpera z’umwaka wa 2019, isuri yagiye itwara ubutaka ikabujyana mu gishanga cyangwa se n’ahandi hadaterera ku buryo byateraga ibibazo by’ubukungu kubera ko iyo ubutaka bugiye kandi bwashyizwemo, ifumbire bivuze ko n’imyaka idasarurwa kandi n’imfumbire iba yagiye, ku buryo izo mpinduka ngo zitwara byibura 1% by’umusaruro mbube w’igihugu buri mwaka.

Muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rurimo kongera ubuso bw’amashyamba kuko umwaka wa 2020 wageze hamaze guterwa 30.4% by’ubuso buteyeho amashyamba, muri uwo mwaka kandi hanatewe miliyoni 25 z’ingemwe z’ibiti hanavugururwa ashaje, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira hatewe miliyoni 43 z’ingemwe z’ibiti.

source : https://ift.tt/3mEh0h2

Abaturage bahuguwe n’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umiriro (Fire Brigade), ni abo mu mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, bigishijwe uburyo bakoreshamo neza ibikoresho bafite mu ngo zabo bishobora guteza inkongi z’umuriro birimo Gaze.
Bimwe mu byo basobanuriwe ni uburyo gaze izimywamo ndetse n’uko icanwa, hamwe n’uburyo bashobora gukoresha igihe haramutse habaye inkongi z’umuriro mu rwego rwo kugira ngo bagire ibyo bashobora kuba baramira, mu gihe Polisi itarahagera.
Bamwe mu baturage bahuguwe bagaragaje ko inyigisho bahawe ari ingirakamaro kuko hari abatari bacye bagiraga impungenge z’uko bashobora kwitwara mu gihe baramutse bahuye n’inkongi z’umuriro ziturutse kw’iturika rya gaze.

Umwe mu bahuguwe witwa Shamim Ndikumana, avuga ko yari asanzwe agira impungenge aterwa na gaze akoresha mu rugo iwe bitewe n’uko atari asobanukiwe uburyo ashobora kubyitwaramo igihe havutse inkongi y’umuriro, gusa ngo nyuma yo guhugurwa hari byinshi yungutse.
Ati “Nungukiyemo uburyo bazimya gaze ntabwo nari mbizi, ariko ubu iramutse ituritse nakoresha isume itose, cyangwa naba ntayifite ngakoresha kizimyamoto nkaba nazimya umuriro, kuko hari aho iherutse guturika kizimyamoto yari ihari ariko yabananiye kuyikoresha. Twari dukeneye buno bumenyi bwo kuba twazimya gaze kuko abantu benshi barazitunze ariko ntabwo bazi kuzizimya”.

Mugenzi we witwa Jean Paul Eric Abdul Karim, avuga ko bigishijwe amasomo atandukanye y’ukuntu bajya bitabara igihe bahuye n’inkongi z’umuriro ahanini zaturutse kuri Gas batunze.
Ati “Nanyuzwe n’uko batweretse uko tuzajya dukoresha kiriya Cyuma bita ‘fire extinguisher’, batwereka uko umuntu akuramo kariya gakomo agasa nkuteruye hejuru, agafata na kariya kari imbere uko gasohokamo gaze ishobora kuzimya umuriro igihe werekeje aho nyine inkono iri gucumba ivamo umuriro. Ikindi batweretse ikinyuranyo kiri hagati y’uko igihe umuriro uri kwaka washyizeho amavuta ku muriro amazi atabizimya, batwereka n’ikinyuranyo cy’uko iyo hari umuyaga umuriro ushobora gushyiraho amazi bikazima kubera, badusobanurira n’icyo ‘oxygen’ bivuga”.
Umuyobozi wa Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Paul Gatambira, asaba abaturage ko igihe cyose bagerageje kuzimya bakananirwa bakwihutira kubimenyesha Polisi kuko iyo bikozwe vuba harokorwa byinshi.

Ati “Niba itombotse icyo kiringiti ukagerageza kugikoresha bikakunanira, tumenyeshe hakiri kare kuko umunota umwe umuriro ukiba twakoresha litiro imwe, iminota ibiri twakoresha litiro 100, mu minota icumi twakoresha toni y’amazi kugira ngo tuzimye uwo muriro. Ibibananiye mutumenyeshe, iyo utabaje vuba bahagera vuba kandi bakagufasha ibintu byawe ntibyangirike”.
Abaturage bahuye n’ikibazo cy’inkogi z’umuriro barasabwa kujya bahamagara Polisi kuri nimero ya telefone 0788311120, bakaba bahita babona ubutabazi bwihuse.

source : https://ift.tt/3w6YkcJ

Ni abana bane ari bo Twubahe Didier w’ imyaka 10, Mfitumukiza w’imyaka 11, Manirarera w’imyaka 12 na Ahishakiye w’imyaka 14, bakaba baraburiwe irengero tariki 15 Nzeri 2018.
Amakuru y’ibura ry’abo bana yababaje benshi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wagize ati “Birababaje rwose, twabimenye kandi RIB ikaba irimo kubikurikirana”.
Guverineri Habitegeko François na we yagize ati “Twihanganishije iyo miryango yabuze abana babo. Inzego za Leta zirimo gukora ibishoboka byose ngo abakoze icyo cyaha bafatwe bagihanirwe”.
Nyuma y’imyaka itatu imibiri y’abo bana iburiwe irengero yabonetse ubwo abaturage barimo bakurikira umujura wibye inkoko agahungira mu buvumo, ubwo abaturage bari bageze muri ubwo buvumo nibwo basanzemo imibiri y’abo bari baraburiwe irengero bahita batanga amakuru.

source : https://ift.tt/3BGU0C6