Tag: featured

  • U Rwanda nka “hub”; inzira 6 zigiye guhindura burundu isura yarwo ku ruhando mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Mu 2008, Dr Richard Sezibera wari umaze iminsi mike agizwe Minisitiri w’Uburezi, yabajijwe n’Umunyamakuru umujyi w’indoto ze yumva yifuza kuzabamo. Mu kumusubiza yagize ati “Kigali yo mu 2020”.

    Ubu umwaka umwe urashize tugeze mu cyerekezo cyari inzozi kuri benshi, cyahinduye imibereho n’imyumvire yacu mu buzima, kikaduha kongera kurota inzozi twizeye neza ko tuzakabya. Ubu umunyarwanda ararota Kigali n’u Rwanda rwo mu myaka 30 iri imbere, ubwo hazaba ari mu 2050.

    U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku kigero cya 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza 12.476 $ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

    Kugira ngo ibi bigerweho, bizajyana no guteza imbere igihugu mu nzego zose, ari naho cyahereye kigena ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage mu ngeri zose.

    Ubu u Rwanda rurashaka kuba ku isonga mu burezi, mu ikoranabuhanga, muri Siporo, mu kwakira inama, ubukerarugendo n’ibindi. Byose bishingiye ku kuba “igicumbi” [hub] muri buri rwego.

    Hub mu ngendo zo mu kirere

    Mu myaka mike iri imbere, u Rwanda ruzaba ari cyo gicumbi cy’ingendo zo mu kirere muri Afurika. Iyi ni intego yatangiye gutegurwa mu myaka myinshi ishize ubwo Guverinoma yatangiraga gushyira amafaranga umwaka ku wundi muri RwandAir.

    Ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo imwe ya A330-200 n’indi ya A330-300. Izi zombi ziyiha amahirwe yo gukora ingendo ndende zahuza Afurika na Amerika cyangwa se na Aziya.

    Byitezwe ko mu gihe RwandAir izaba itangiye kujya i New York ku Kibuga cy’Indege cya JFK, ubu bwoko bw’indege ari bwo buzajya bukoreshwa.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, RwandAir yandikiye Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe ingendo, isaba uburenganzira bwo gukora ingendo zigana i New York.

    Icyo gihe intumbero yari ihari ni uko izo ngendo zatangirana na Ukuboza 2021. Muri Gashyantare, RwandAir yabonye uburenganzira bugena ko mu gihe yaba itangiye izo ngendo yajya inyura muri Ghana ikahafata abagenzi.

    Ifite kandi izindi ndege esheshatu za Boeing 737 harimo ebyiri za 737-700 n’enye za 737-800. Ifite kandi izo mu bwoko bwa Bombardier CRJ harimo ebyiri za CRJ900ER n’izo mu bwoko bwa DHC Dash 8. Izi zo ni ebyiri za DHC-8-Q400.

    Mu minsi mike iri imbere, byitezwe ko RwandAir izatangaza ko yamaze kugurisha imigabane yayo ingana na 49% muri Qatar Airways, bizatuma yongera umubare w’indege zayo kuko hari izo Qatar Airways izaziha.

    Mu 2020 ubwo nasuraga Qatar Airways, umwe mu bayobozi bayo yambwiye ko hari gahunda yo kuzatiza RwandAir indege, ibi bikazakorwa nk’uko Air Italy iherutse guseswa nayo yari yaratijwe indege na Qatar Airways yari yarayiguzemo imigabane ingana na 49%.

    Qatar inafite kandi imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye miliyoni 780$ kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

    Umuyobozi Mukuru wa Kenya Airways, Michael Joseph, aherutse gutangaza ko uko bigaragara, igicumbi cy’ingendo zo muri Afurika kizaba muri Kigali.

    Ati “Uko ni ukuri, ni cyo cyerekezo biri kuganamo. Ubu turi kubibona tukavuga ngo biratangaje ariko mu myaka itanu nitutareba neza tuzabyuka dusange abagenzi bose bari i Kigali.”

    Muri Werurwe, Michael yavuze ko hari amakuru yumvise ko Qatar Airways igiye guha indege RwandAir, avuga ko niba ntacyo Kenya ikoze, igicumbi cya Afurika mu ngendo kitazaba kikibaye Nairobi ahubwo kizaba i Kigali.

    Yatanze urugero kuri Dubai, agaragaza ko iyo bitaba Emirates ifite ingendo zijya hirya no hino, uyu mujyi utaba ugendwa cyane nk’uko bimeze ubu.

    Mu 2017, abagenzi bakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bari 771.415; mu mwaka wakurikiyeho barazamuka baba 1.041.220; mu 2019 bagera kuri 1.059.612 gusa kubera icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ingendo mu 2020 bari barenze gato ibihumbi 300.

    RwandAir yitezweho gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu ngendo zo mu kirere

    Hub mu buvuzi

    Ku mwaka, umugabane wa Afurika ukoresha miliyari 6$ mu kwishyura ubuvuzi buhabwa abaturage bawo bajya kwivuza mu mahanga.

    U Buhinde nka kimwe mu bihugu bifite ubuvuzi buteye imbere, bwinjiza miliyari 5$ ku mwaka aturutse mu yo abanyamahanga bajya kwivuzayo bishyura.

    Muri Afurika, Kenya ni kimwe mu bihugu biteye imbere mu bukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Mu 2014, iki gihugu cyakoze igenamigambi ry’imyaka ine rigamije kongera umubare w’abantu bajya kwivuzayo cyakira.

    Icyo gihe ku kwezi hakirwaga nibura abantu 2000. Abenshi babaga baturutse mu Burundi, Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Malawi na Congo bagiye kwivuza umutima, kanseri, impyiko, ubwonko n’izindi ndwara zirimo n’izo kutabona urubyaro nk’abashakaga serivisi ya IVF.

    In Vitro Fertilisation (IVF), ifasha ababyeyi bafite ibibazo byo kuba badasama mu buryo busanzwe aho umugore ategurwa, agahabwa imiti kugira ngo insoro zishobora kuvamo umwana ziboneke. Nyuma yo kuboneka zivanwa mu mubiri we zigashyirwa muri Laboratoire.

    Iyo izo nsoro abaganga bamaze kuzibona ko zishobora kuvamo igi rishobora kuvamo umwana, rishyirwa muri nyababyeyi y’umugore.

    Ubuvuzi nk’ubu butuma igihugu kigendwa, nibwo u Rwanda rushaka gukora. Ibi bizakorwa hongererwa ubushobozi ibitaro bihari hanubakwa n’ibishya.

    Urugero nk’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri kuvugururwa ku buryo bigira ubushobozi bwo kujya bisimbuza umutima, urwagashya n’umwijima.

    Ubu i Kanombe mu Bitaro bya Gisirikare hari Ikigo kivura indwara za kanseri hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa.

    Ibi bizajyana no gushyiraho inganda zikora imiti nk’urwo u Rwanda rugiye gufatanya na Bangladesh hamwe n’urundi rw’Abanya-Maroc rwatangiye ibikorwa i Masoro.

    Mu mwaka utaha kandi hazatangira uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria.

    Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikomeje gukora amavugurura azabifasha kuba ibyo ku rwego mpuzamahanga ku buryo intumbero u Rwanda rwihaye yo kuba igihugu gikora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerwaho

    Hub mu bijyanye n’imari

    FEDA, ni Ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere cya Afreximbank. Mu minsi mike, icyicaro cyayo gikuru kizaba kiri mu Rwanda.

    Kizatangirana amafaranga angana na miliyoni 350$ ariko ashobora kongerwa akagera kuri miliyari 1$ ku buryo imishinga yo hirya no hino muri Afurika ibona inkunga.

    Westbridge Mortgage, ni banki yo muri Canada iherutse gutangaza ko icyicaro cyayo gikuru muri Afurika kizaba mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi banki itera inkunga imishinga y’ubwubatsi gusa, irateganya kugura imwe muri banki zisanzwe ku isoko ry’u Rwanda.

    Ikigo cy’Ishoramari cyo muri Afurika y’Epfo, RH Bophelo, giherutse kwandikwa ku isoko ry’imari mu Rwanda ndetse gifite gahunda yo gushora imari mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

    Izi ni ingero eshatu z’ibigo bikomeye mu ishoramari bimaze kujya ku isoko ry’u Rwanda mu gihe cya vuba. Ni nyuma y’uko hashyizweho Kigali International Finance Center (KIFC), ikigo kigamije gufasha u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari.

    Westbridge Mortgage yamaze gutangaza ko igiye gufungura ishami mu Rwanda. Bizatuma imishinga y’ubwubatsi myinshi mu gihugu ibona inkunga

    KIFC ifasha ibi bigo bikomeye byose bishaka gushora imari mu Rwanda.

    Byoroshywa n’amategeko yashyizweho areshya abashoramari. Urugero, ikigo gishyize icyicaro cyacyo gikuru mu Rwanda cyoroherezwa mu bijyanye n’umusoro ku nyungu bitewe n’ingano y’ishoramari ryacyo n’abakozi gifite.

    Ni mu gihe nk’ibigo bitera inkunga imishinga byashoye hejuru y’ibihumbi 50$ na byo bisonerwa imisoro imwe n’imwe.

    Naho umuntu ushora imari mu nganda, mu bukerarugendo, mu buzima, mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga cyangwa se mu mishinga y’ingufu itanga Megawatt 25 aba afite amahirwe yo kumara imyaka irindwi atishyura imisoro.

    KIFC yashyizweho kugira ngo ifashe u Rwanda kuba igicumbi mu bijyanye n’imari. Ubu nka Casablanca, Johannesburg n’Ibirwa bya Maurice niyo mijyi iza imbere ku mugabane muri iyo ngeri, u Rwanda rurashaka kujya imbere yayo.

    Hub mu bukerarugendo

    Ubukerarugendo ni yo mari ishyushye u Rwanda rufite muri iki gihe. Mu 2019 bwinjirije igihugu miliyoni 498$ ndetse byari biteganyijwe ko muri uyu hinjira miliyoni 600$ ni uko haje Covid-19 yazambije ibintu.

    Umuntu uri i Dubai mu imurika ubu afite amahirwe yo kuba yasura Pariki zitandukanye z’u Rwanda yifashishije ikoranabunga rya VR (Virtual Reality).

    Ubukerarugendo ni kimwe mu byo u Rwanda rubonamo amahirwe akomeye y’amadovise ku buryo rusigaye rukora ibishoboka byose ku buryo umuntu wese ushaka kuruhuka akaba ari rwo ruza mu mutwe bwa mbere.

    Binyuze muri Visit Rwanda, bwamamazwa na Arsenal ndetse na PSG, uko kubumenyekanisha byatumye ishoramari muri hoteli ziri ku rwego mpuzamahanga naryo ryiyongera. Ubu amazina akomeye mu by’amahoteli nka Marriott, Radisson Blu, Park Inn by Radisson, One & Only, Sheraton, Protea, Golden Tulip, Zinc n’andi menshi ari ku isoko ry’u Rwanda.

    Ntabwo ari mu Mujyi wa Kigali gusa kuko mu minsi ishize, ku Kivu huzuye Marina Bay, Cleo n’izindi.

    Mu kumenyekanisha u Rwanda, rwihaye intego yo kwitabira ibikorwa by’imurika rugaragarizamo ibyiza byarwo. Urugero ni nka Festival y’i Cannes n’andi mamurika yaba abera mu Buholandi no mu Budage.

    U Rwanda rurashaka ko abantu barusura bagira amahitamo menshi, bakabona ibintu byinshi bituma baruhuka, bakiyungura ubumenyi kandi bakiga n’amateka yarwo.

    Ibi bijyana no kwakira inama. Kuba ari igihugu kidakora ku nyanja, kwakira inama ni kimwe mu byo ruteganya kubyaza amafaranga kurushaho.

    Nko mu Ugushyingo uyu mwaka, biteganyijwe ko ruzakira inama n’ibindi bikorwa 11 bihuriza hamwe abantu benshi.

    Mu 2020, mu Rwanda byabarwaga ko hari ibyumba ibihumbi 10 bishobora kwakira abantu ndetse hari na gahunda y’uko bizagera mu 2025 byakubwe kabiri.

    Iyi gahunda yo kwakira inama yoroshywa no kuba RwandAir iri kwagura ibyerekezo ku buryo ubu abaturutse mu mpande zose z’Isi bashobora kuyifashiha.

    Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hakomeje kuzura hoteli ziteye uburanga. Iyi ni Cleo Lake Kivu Hotel iherereye i Karongi

    Hub mu ikoranabuhanga

    Ubwo Covid-19 yari ikajije umurego, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyifashishije Robot mu kuyirwanya. Byatumye iki cyorezo gihashywa bigaragara cyane mu bitaro kuko zoroheje akazi ubusanzwe gakorwa n’abaganga.

    Mu nama ya World Economic Forum yabereye i Kigali muri Gicurasi 2016, u Rwanda rwashyize imbere igitekerezo cy’uko rushaka guhinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga.

    Ibi byaje bikurikira ikindi cyiciro cyari cyarabanje cyo gukwiza umuyoboro wa 4G mu gihugu cyose.

    Ubu hafi ya serivisi zose mu gihugu ziri kwimurirwa ku ikoranabuhanga, guhera ku ngendo, kwivuza, kwiga, serivisi zo mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi.

    Mu minsi ya vuba i Kigali mu Busanza hazafungurwa ikigo cya mbere kizajya gitanga impushya z’ibinyabiziga ariko abantu bakoreye ku ikoranabuhanga, nta hantu bazongera guhurira n’Umupolisi utanga amanota.

    Ibi binajyana no guhugura abahanga mu ikoranabunga. Byo biri gukorwa binyuze mu mishinga ikomeye nka Kigali Innovation City.

    Uyu mushinga ugamije kurerera u Rwanda n’Isi abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

    Impuguke zigaragaza ko mu bigo bikomeye byo ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nibura 2% ari bo bahanga iterambere ryabyo riba rishingiyeho, ari na bo bategura imishinga y’ibitangaza nyuma y’iminsi igakwira Isi twese tuyoboka.

    Kigali Innovation City igamije kubaka ubushobozi bw’abantu nk’abo, intumbero y’u Rwanda ikaba ko rubasha kuzamura umubare w’abahanga bakaba bakava kuri 2% bakaba 10%.

    Muri Kigali Innovation City ubu hafunguye Kaminuza zikomeye nka Carnegie Mellon. Niho hagomba gukorera Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare AIMS-NEI (The African Institute for Mathematical Sciences –Next Einstein Initiative); igishinzwe guteza imbere ubugenge, International Centre for Theoretical Physics na African Leadership University iyoborwa n’uwari umugore wa Nelson Mandela, Graça Machel.

    Kwigisha ikoranabuhanga uhereye mu bato nabyo birakataje, bigaragazwa n’ishuri risigaye rikorera mu Burengerazuba bw’Igihugu rya “Rwanda Coding Academy”.

    Iri shuri rizafasha u Rwanda mu kubona abahanga bakiri bato mu bumenyi bwa mudasobwa.

    Internet mu Rwanda ubu igera hafi mu gihugu hose ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

    Rwanda Coding Academy ni ishuri rikorera i Nyabihu. Rirera abahanga mu bumenyi bwa mudasobwa bivuze ko mu gihe kiri imbere bitazagorana kubabona mu gihugu

    Hub muri Siporo

    Imikino ya BAL u Rwanda ruherutse kwakira, rwagize ibyago iba mu bihe bya Covid-19 na ho ubundi iyo iba mu bihe bisanzwe, i Kigali hari kubera ibirori by’akataraboneka.

    Nyuma ya BAL, u Rwanda rwakiriye Irushanwa Nyafurika rya Volleyball mu Bagabo n’Abagore. Ni ikimenyetso cy’uburyo igihugu cyashyize imbaraga mu kwakira ibikorwa by’imikino.

    Byatangiye ubwo Kigali Arena yuzuraga, iha igihugu amahirwe kitari gisanganywe cyane mu mikino y’intoki.

    Kigali Arena yafashije u Rwanda kuba rusigaye rwakira imikino mpuzamahanga

    Ruherutse kwakira kandi Irushanwa ry’Isi muri Volleyball, Beach Volley World Tour ndetse mu minsi iri imbere ruzakira Shampiyona y’Isi mu Magare.

    Kwakira iyi mikino biri mu bimenyekanisha u Rwanda ku buryo bibaye ko rujya kwishyura, byarusaba akayabo. Urugero, nka Tour du Rwanda, ufashe inshuro ica kuri Televiyo Mpuzamahanga, ukaziha agaciro byasaba ko u Rwanda rwishyura asaga miliyari 1 Frw ariko kubera iryo rushanwa, ibyiza byaryo byerekanwa ku buntu.

    Ishoramari mu bibuga ryatangiye kubyara umusaruro. Mu gihe kiri imbere ruzatangira kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Golf nyuma yo kuvugurura ikibuga cy’i Nyarutarama.

    Muri uku kwezi kandi, ruzakira amarushanwa y’amakipe ashaka itike y’igikombe cy’Isi muri Cricket. Ibi byose ni ibigaragaza uburyo rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga igamije ko ruba igicumbi mu mikino.

    Rurateganya kuvugurura Stade Amahoro, hanyuma i Gahanga hakubakwa ibikorwa bya siporo bishoboka ko byaba n’ikibuga cy’imodoka nto zisiganwa.

    Ntihazagire utungurwa u Rwanda rugeze ku kigero cyo kwakira Formula One!

    Mbere, RwandAir yitwaga Air Rwanda. Mu 1981, ‘Air Rwanda’ yari ifite indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 yakodeshaga

    Ikigo gishya kivura kanseri cyafunguwe, giherereye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe

    Umuganga wo mu Bitaro bya Butaro asuzuma umwana. Ibi bitaro biri mu by’icyitegererezo igihugu gifite mu kuvura Cancer

    Pariki z’Igihugu zose ziri mu bikurura ba mukerarugendo ku Isi hose

    Mantis Kivu Queen Uburanga, ni ubwato buzakora nka hotel, bufite ibyumba (cabin) icumi harimo kimwe gishobora kwakira abantu bo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu n’ikindi cy’abanyacyubahiro basanzwe

    Kigali Sport City, ni agace kahariwe Siporo kazubakwa i Remera mu Mujyi wa Kigali. Kazafasha u Rwanda kuba igicumbi mu mikino yose

    Zipline yahinduye uburyo amaraso yagezwaga ku bitaro byo hirya no hino mu Rwanda. Uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu buvuzi bujyana no kugeza amaraso mu bice bitandukanye by’igihugu

    source : https://ift.tt/3CC2DPz

  • Kigali: Mu bitaro hasigaye umurwayi umwe gusa wa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurwayi usigaye ari mu bitaro bya Nyarugenge ari nabyo bitaro byonyine mu Mujyi wa Kigali byari bisigaye bikirimo kwakira abagaragayeho ubwandu bw’iki cyorezo, kuko andi mavuriro yose yavurirwagamo Covid-19 muri Kigali amaze iminsi yaratangiye gutanga serivisi zisanzwe.

    Nyuma yaho mu Mujyi wa Kigali hakingiwe 90% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, hakabaho no gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu ntara ndetse n’uburyo bwo guha abarwayi umwuka kwa muganga mu gihe barebye bwikubye inshuro zirenze eshatu, hamwe no kuboneka kw’imiti ifasha abarwayi igihe barwaye Covid-19 kuba bakira vuba, ngo hari icyo byafashije ku buryo byatumye abantu bahitanwaga na yo ndetse n’abuzura mu bitaro bagabanuka.

    Umuyobozi wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko nyuma y’uko hafungurwa ibikorwa byinshi bitandukanye birimo iby’imikino n’imyidagaduro bagenda bafata ibipimo ku bantu batandukanye, gusa ngo ibisubizo bigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali biri ku rwego rwiza.

    Ati “Ikirimo kugaragara cyane mu Mujyi wa Kigali ni uko Covid-19 ikiri munsi ya 0.5% ku bantu dupima, ni ishusho nziza. Icyo tubona kindi ni uko abaturuka mu ntara binjira mu Mujyi wa Kigali, ariho harimo kuzamo imibare y’abinjira bafite ubwo burwayi, ari na ho dushishikariza y’uko umuntu ufite ibimenyetso cyangwa uceka ko yaba yarahuye n’urwaye yinjira mu Mujyi wa Kigali, yaba aje gusura abavandimwe n’inshuti cyangwa mu bucuruzi bundi, agomba na we kwitwararika ndetse akipimisha kugira ngo atazana ubwo burwayi”.

    Uretse kuba ubwandu buri munsi ya 0.5% mu Mujyi wa Kigali, ngo no mu gihugu hose ubwandu bugeze munsi ya 1%, gusa ngo nta wavuga ko bizikora bikomeze ari uko bimeze, nk’uko Dr. Nsanzimana abisobanura.

    Ati “N’umusaruro mwiza dukuye mu kwihangana abantu bagize, ariko noneho tugafatanyiriza hamwe kubigumisha kuba byiza. Turegera iminsi mikuru, turegera igihe abantu baba bashaka basa n’abiyishyura igihe cyashyize, ibyo nibyo akenshi usanga biturukamo n’ibibazo dushingiye no ku byo mu bindi bihugu bagiye banyuramo”.

    Akomeza agira ati “N’ubwo imibare ya Covid-19 isa neza uyu munsi mu Rwanda, nta bari mu bitaro benshi ni na byiza, mu bitaro bya Nyarugenge hasigayemo umuntu umwe gusa, n’ikintu tutaherukaga, hari hashize amezi arenga atatu ndetse no mu ntara ndumva ari n’umurwayi umwe mu ntara y’Iburengerazuba mu bitaro bya Kibuye. Ahandi tuvurira abo mu burengerazuba, biragaragara ko covid-19 yagabanutse cyane, n’ingufu z’urukingo, n’ingufu z’ibikorwa byinshi abantu bakoze, ari na yo mpamvu navuga ngo ni byiza ariko ntitugire ngo byarangiye”.

    Dr Sabin Nsanzimana
    Dr Sabin Nsanzimana

    Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo ibitaro bya Nyarugenge ndetse n’ahandi bakirimo kwakira abagaragaweho n’iki cyorezo bakomeze gutanga izindi serivisi bari basanzwe batanga.

    Ikindi ni uko kuba umuntu yarakingiwe urukingo rumwe cyangwa ebyiri bidatuma agira ubudahangarwa bwo kuba atakwandura Covid-19, kuko hari n’igihe bishobora kuzaba ngombwa ko abantu bafata izirenzeho kubera ko iyo abantu bamaze amezi atandandatu cyangwa umunani bakingiwe, hari igihe ubudahangarwa burushaho kumanuka.


    source : https://ift.tt/3nMTA8v

  • Police HC na Kiziguro SS begukanye Coupe du Rwanda muri Handball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ni bwo hasojwe imikino ya Coupe du Rwanda, imikino irangiye ibikombe byegukanywe na Kiziguro SS mu bakobwa, na Police HC mu bagabo.

    Imikino ya nyuma yabaye kuri iki Cyumweru ku bibuga biri inyuma ya Stade Amahoro, aho habanje gukinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ku makipe yari yatsindiwe muri 1/2.

    Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe ya ES Kigoma yatsinze ADEGI ibitego 22 kuri 16, naho mu bagore ikipe ya UR Rukara itsinda UR Gikondo ibitego 39 kuri 24.

    Nyuma haje gukurikiraho imikino ya nyuma (Final), ahabanje umukino wahuje ikipe ya Kiziguro SS na Falcons, umukino warangiye ikipe ya Kiziguro SS ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Falcons ibitego 39 kuri 33.

    Hakurikiyeho umukino w’abagabo wahuje amakipe abiri ahora ahanganye ari yo APR Handball Club na Police Handball Club, umukino urangira Police HC ari yo yegukanye igikombe itsinze APR HC ibitego 25-23.

    Umukinnyi w’irushanwa mu bakobwa yabaye Patricie Mukantabana akaba ari nawe watsinze ibitego byinshi (36), mu gihe mu bagabo umukinnyi w’irushanwa yabaye Kayijamahe Yves ari nawe watsinze ibitego byinshi 51.

    source : https://ift.tt/3bvH7QU

  • Gen Kabarebe asanga urubyiruko rukwiye kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw
    Gen Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku mateka yo kubohora u Rwanda

    Ibi Gen James Kabarebe, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yahaye urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, bamaze iminsi bateraniye mu mahugurwa abera mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze.

    Mu kiganiro yabagejejeho kirebana n’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, Gen Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko hari byinshi bakwigira ku ngabo zahoze ari iza RPA, zatangije urwo rugamba kuva mu mwaka w’1990. Aho yatanze ingero z’ukuntu urwo rugamba barutangiranye ibibazo by’amikoro menshi ashingiye ku kuba nta bikoresho cyangwa amafaranga bihagije bari bafite, cyo kimwe n’umubare w’ingabo zari nke cyane ugereranyije n’izo bari bahanganye.

    Yagize ati “Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rumaze hafi ibyumweru bibiri rutangiye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaje asanga bamwe mu bari ingabo bishwe, inkomere zitabarika zinyanyagiye aho zitabashaga kubona imiti izivura kuko itari ihari. Icyo gihe kandi benshi mu ngabo harimo na bamwe mu bari bazikuriye bari biciwe ku rugamba, abazima bari basigaye na bo bashonje, batakaje byose, umwanzi ushyigikiwe bikomeye abarasa uko yishakiye. Icyizere cyo gutsinda urugamba nticyari kigihari”.

    Yongera ati “Mu by’ukuri wishyize mu mwanya w’umuntu warimo yibonera ibintu nk’ibyo n’amaso ye, wakavuze uti, ibi njemo ntacyo bimaze, nta n’aho byangeza. Ugahitamo kuhava uhunga ngo usame amagara yawe!”

    Ngo kuri Paul Kagame si uku byagenze, kuko yihutiye gushaka igisubizo cy’uburyo bavugurura imirwanire, n’ubwo byanyuze mu nzira zari zigoranye, nk’uko Gen Kabarerebe yakomeje abibwira urubyiruko.

    Ati “Nyakubahwa Paul Kagame ikizere cyo kunesha urugamba cyasaga n’icyayoyotse, yakoresheje ubumenyi n’imbaraga zishoboka mu guhindura imitekerereze y’ingabo no kuzereka ko urugamba rworoshye, barukomeza kandi kurutsinda bishoboka. Ibyo byabaye nk’aho yongereye ikibatsi cy’imbaraga mu bari ku rugamba, barurwana mu buryo butari bworoshye, bifata imyaka ikabakaba ine ariko bigera ubwo barutsinda”.

    Ngo abantu benshi bakunze guhura n’ibibagora, bikabaca intege bataragera ku cyo bifuza kugeraho. Kuri Gen Kabarebe, asanga nta na rimwe umuntu ashobora kugera ku byiza atabanje kunyura mu bimugoye.

    Yagize ati “Abantu benshi bacika intege kubera kugira umutima woroshye. Biba byatewe no kutabanza gufata umwanya ngo bashakishe, cyangwa banatekereze icyo bakora, bagerageze amahirwe ahari n’inzira bacamo ngo bagere ku byiza bifuza. Ibyo bikugira umunyantege nke, ugaherako utsindwa urugamba urimo kurwana, mu gihe uwo muhanganye we akoresha za mbaraga yaharaniye akaba ari we ukomeza kandi akanesha!”

    Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n
    Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n’amahitamo y’imiyoborere ikemurira abandi ibibazo

    Agerageza kubisanisha n’urugamba urubyiruko rw’abakorerabushake ruriho ubu, rwo kuyobora bagenzi babo, mu ntego yabo yo kubaka igihugu gitekanye.

    Gen Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko kubyitwaramo neza, bigomba gushingira ku gukorera ku ntego, gutahiriza umugozi umwe, gukora neza ibintu byinshi nta na kimwe gisigaye inyuma, kurangwa no gusesengura bakamenya ahari ibibazo cyangwa intege nke kugira ngo bishakirwe igisubizo, baharanira ko inshingano zose bazuzuza uko bikwiye.


    source : https://ift.tt/3GFNwHg

  • Polisi yaburiye abazinjirana ibyemezo by’ibihimbano muri sitade no mu bitaramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    CP Kabera yatangaje ibyo anaburira Abaturarwanda muri rusange ko bagomba gukomeza kwirinda Covid-19, nyuma y’uko ibikorwa bitandukanye birimo utubari, ibitaramo n’imikino byongeye gusubukurwa.

    Kuri ubu ababishaka bose bemerewe kujya mu kabari bakanywerayo cyangwa kujya mu bitaramo kugeza saa sita z’ijoro, abafana b’umupira na bo bemerewe kwinjira muri za sitade nk’uko byahoze mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, mbere y’umwaduko wa Covid-19.

    Mu kiganiro CP Kabera yatanze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ugushyingo 2021, yavuze ko yumvise hari abantu bahwihwisa ko bashobora gukoresha ibyangombwa by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19.

    Yagize ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bashobora kuba bahimba ibyangombwa bijyanye no kuba waripimishije cyangwa warakingiwe, nyamuneka ku batwumva, icyo cyaba ari icyaha ntabwo byaba ari ukurenga ku mabwiriza (yo kwirinda Covid-19), impamvu tunabivuga ni uko twumva abantu babihwihwisa”.

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko umuntu ashobora gucurisha icyangombwa cyo kwinjira muri sitade cyangwa mu gitaramo aho amara amasaha atarenga abiri, ariko akahava ajya muri gereza kumarayo imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi, akongeraho n’ihazabu (amande) ibarirwa mu mafaranga hagati ya 3,500,000-5,000,000.

    Abajya mu tubari n’utubyiniro bagomba kumenya neza niba aho bagiye hafite ibyangombwa by’uko hemerewe gufungurwa, bakabanza kureba niba bimanitse aho abantu bose bareba. Iyo bitameze bityo umukiriya wagiye kunywerayo na nyiri akabari bose barahanwa, nk’uko CP Kabera abisobanura.

    CP Kabera yibukije gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ ko icyo gihe ngo abajyaga mu kabari babaga ari nka babiri, umwe akiyemeza kudakora ku nzoga kugira ngo aze gutwara mugenzi we, cyangwa yagenda ari wenyine akagenda adafite imodoka kugira ngo aze gutega taxi.

    Umuvugizi wa Polisi avuga ko muri iki gihe ibyaha byiganje ari ugucuruza mu buryo bwa magendu ibintu bitemewe birimo n’ibitujuje ubuziranenge, hamwe n’abigana ibyangombwa nk’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Yavuze ko abaturage bakorana na Polisi na bo bakomeje gutanga amakuru aho babona amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atarimo kubahirizwa.

    Umuziki n’ibindi biteza urusaku rubangamira abaturanyi, na byo ngo ni ibyaha Polisi itazareka guhanira ababirengaho, nk’uko Umuvugizi wayo yakomeje abisobanura.

    CP Kabera yavuze ko hari benshi bakomeje gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho imibare iheruka mu byumweru bibiri byashize ngo yagaragaje abagera ku bihumbi 130.

    Yungamo ko kuba abantu bajya mu bitaramo, muri za sitade gufana imipira no kunywera mu kabari kugeza saa sita z’ijoro, ari umusaruro wavuye mu kuba baririnze mu gihe cyose gishize.


    source : https://ift.tt/3CBmiPO

  • Menya impamvu umuhanzi Ngabo Augustin yakunze kuririmba urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngabonziza Augustin
    Ngabonziza Augustin

    Muri orchestres yacuranzemo twavuga nka: Les Citadins na Les Copins za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’Irangira ryaje nyuma ya Jenoside ahagana muri 2000 ubwo ibyo bita ‘Igisope’ byatangiraga kwamamara.

    Uyu mugabo ufite ibigwi byinshi muri muzika nyarwanda, indirimbo ze nyinshi usanga zaribandaga ku rukundo hagati y’umusore n’inkumi, umugabo n’umugore ariko hakazamo guhemukirana bagatandukana.

    Ngabonziza Augustin avuga ko ahanini ibyo yabiterwaga n’uko yifuzaga kumvisha abagabo cyane cyane, ko igihe ari umugabo cyangwa umusore wahemukiye umugore cyangwa umukobwa, ibyiza ari uko yareka kwihagararaho agasaba imbabazi kugira ngo umugore cyangwa umukobwa amugarukire ubuzima bukomeze.

    Muri izo ndirimbo iya mbere na mbere ni Ancilla aho Ngabonziza aririmba agira ati: “Ancilla we mbabarira”, hakaba iyitwa aho agiramo ati “Winsiga yewe disi we nkumi nziza yantwaye umutima” na Rugori rwera aho agera mu ndirimbo hagati akagira ati “wintererana”.

    Gucuranga no kuririmba, Ngabonziza Augustin yatangiye abibangikanya n’amashuri, ageze no mu kazi arabikomeza.

    Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3nTdH50

  • NCPD yishimiye itorwa rya Nzeyimana kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Céléstin Nzeyimana
    Céléstin Nzeyimana

    Muri iyo nama ni na ho habereyemo amatora ya komite nyobozi nshya, ahatowe Deen Samson wo mu gihugu cya Ghana nka perezida akazungirizwa na Khattab Hayat wo mu Misiri hamwe na Hamidi El Aouni wo mu gihugu cya Cap-Vert, nk’umuyobozi wa kabiri wungirije, na Mohammed Al-Rugaibi wo muri Libya watorewe kuba umubitsi muri manda y’imyaka ine iri imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko kuba Nzeyimana yatowe ari umusaruro w’imbaraga ziba zarashyizwe mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutezimbere imikino y’abafite ubumuga, bikaba byerekana urwego igihugu kigezeho.

    Ati “Byumvikane ko kuba tuboneka mu bikombe binyuranye byaba ibya Afurika cyangwa tukanabitegura, yaba imikino y’isi y’abafite ubumuga, muzi ko n’ejobundi abakobwa bacu baherutse i Tokyo mu Buyapani. Biriya byose n’ibiba byerekana urwego igihugu kigezeho bikaba byanatuma n’umukandida wacu yatorwa bitagoranye, kuko duteguye imikino myinshi cyane ya paralempike ku rwego rw’Afurika yaberaga hano i Kigali, n’umusaruro navuga y’uko ari mwiza ushimishije kuba ari twe tugiye kuyobora ruriya rwego n’intambwe nziza”.

    Akomeza agira ati “N’ijwi ry’abafite ubumuga bo mu gihugu cyacu, cyane ko uriya Céléstin yanabaye perezida wa NPC anaba secretary General wayo, ni ukuvuga ngo ni ibintu amenyereye ntabwo twashidikanya y’uko kuragiza ziriya nshingano ze azabikora, kandi n’igihugu iyo umuntu yatowe kuriya na cyo kimuba hafi. Ndavuga dufatanyije na minisiteri ishinzwe imikino byanze bikunze twizera ko atazadutenguha kandi ni ishema haba ku gihugu no ku bafite ubumuga”.

    Kuba Umunyarwanda yatorewe uwo mwanya, Ndayisaba asanga hari byinshi bizafasha mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abantu mu mikino y’abafite ubumuga, nk’uko akomeza abisobanura.

    Ati “Ntiyaba ari hariya ngo n’igihugu cyacu cyamuzamuye ariho yaturutse ngo ahibagirwe, niba twari dusanzwe dutegura iyo mikino ataranajyayo ubu yagiyeyo sibwo twazasubira inyuma, hazabaho indi ntambwe ahubwo yo kubikora neza, cyane ko azaba ari hariya, n’ubwo areberera Afurika yose ariko n’umunyarwanda. Ntabwo dushidikanya ko inkunga izaba nini cyane mu gukomeza kuzamura impano z’abantu bafite ubumuga mu mikino mu gihugu cyacu”.

    Amatora yabereye muri Maroc
    Amatora yabereye muri Maroc

    Céléstin Nzeyimana watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru ahigitse mugenzi we Thuso Rasetapa ukomoka mu gihugu cya Botswana ku majwi 30 ku 9, yabaye perezida wa komite Paralempike y’u Rwanda muri manda y’imyaka ine ya 2013 kugera 2017, anaba Umunyamabanga mukuru wa NPC, nyuma atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru wa Para Volley Africa muri manda ya 2017 na 2020,

    Mbere y’inshyingano zo kuyobora, Nzeyimana yabaye umukinnyi wa Volleyball na Sitting Volleyball mu myaka ya 2004 kugera 2008, ku buryo yatorewe kuyobora ibyo azi neza kandi afitemo ubunararibonye kandi anakunze.


    source : https://ift.tt/3ED0Z0C

  • Rubavu: Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by
    Imiryango itari iya Leta yahagurukiye gutanga ubufasha mu by’amategeko

    Imiryango 11 yita ku by’amategeko ihuriye mu mpuzamiryango “Rwanda NGO Forum” yahagurukiye gutanga serivisi z’ubutabera no gufasha mu bibazo bimaze igihe bidakemuka, n’ubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugeze kure mu gukemura ibibazo by’abaturage bimaze igihe.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, avuga ko gufasha abaturage gukemura ibibazo byagiye mu butabera bitarangiye ari ingenzi, ariko asaba abaturage kugira umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro no kunyurwa n’imyanzuro y’inkiko.

    Yagize ati “Turashimira Minisiteri y’Ubutabera n’abafatanyabikorwa bayo kuko batwegereje ubutabera, ubusanzwe twashyize imbaraga cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage, ubu ntabwo byose birakemuka, ni yo mpamvu turimo kunganirwa kugira ngo abaturage bafashwe izi serivisi zibagereho.”

    Ruhamyambuga akomeza avuga ko n’ubwo ibibazo biboneka mu butabera bitakemuwe byose bashyize imbere gukemura iby’imanza, ihohoterwa rikorerwa abafite intege nkeya, abakeneye abunganizi, imanza zitararangira, iz’ubucuruzi hamwe n’imanza zishingiye ku mitungo.

    Tom Murisa, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu mu Biyaga bigari, avuga ko ibibazo byinshi bakiriye birebana n’iby’ubutaka, ibyo mu miryango, ibibazo by’abana batandikishijwe kuri ba se hamwe n’ibyambukiranya imipaka.

    Ati “Twakiriye ibibazo by’ubutaka ku baturage bavuye kure y’umujyi, ibindi twakiriye n’ibibazo byo mu miryango, iby’abana bihakanywe na ba se hamwe n’ibibazo byambukikiranya imipaka nk’Abanyarwanda bamburiwe muri Congo babura uwo babaza ngo barenganurwe, kandi bijejwe ko hari ubufatanye bw’inzego za Leta n’imiryango itari iya Leta kandi yabafasha.”

    Murisa akomeza avuga ko akarengane babonye ari abaturage batazi amategeko.

    Ati “Hari abaturage batazi ko hari amategeko abarenganura, bakicara hasi bakumva ko barenganye. Ni yo mpamvu imiryango ishobora kubaha ubufasha, twaje kubumva no kubaha ubumenyi no kubereka aho bagana mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bafite.”

    Nabahire Anastase, Intumwa ya Minisitiri w’Ubutera, avuga ko bakomeje akazi ko guhugura abaturage ku kumenya amategeko bakoranye n’imiryango itari iya Leta kugira ngo bamenye amategeko no gusesengura ibibazo.

    Agira ati “Mu byo iyi miryango iba yari yemeje harimo gufatanya na Leta mu gukora ubuvugizi no gufasha abaturage, iyo umuturage ahawe serivisi mbi ntabwo ahita aregera Minisitiri aregera abayobozi babegereye kugeza ikibazo gikemuwe, ariko dufite komite y’urwego rw’ubutabera mu karere ikuriwe n’umushinjacyaha mu ifasi akoreramo, umuyobozi wa Polisi, umuyobozi wa RIB, ushinzwe imiyoborere myiza ku karere, Notaire w’Akarere.”

    Ati “Hari kandi ukuriye amagereza, ukuriye urugaga rw’abahesha b’inkiko mu karere, ukuriye MAJ, ukuriye urugaga rw’ababuranira abantu, imiryango itari iya Leta, umuyobozi wa Sosiyete sivile n’umuyobozi wa JAF. Bivuze ko isura y’ubutabera irahura kandi ntabwo abo bantu bose babura ubushake no kwita ku bibazo bibangamiye iterambere ry’ubutabera mu karere, kandi babwizanya ukuri.”

    Nabahire asaba abaturage guharanira gukemura amakimbirane bitagombye kujya mu manza, kuko imyanzuro y’urukiko ifatwa nk’itegeko kandi iba igomba gushyirwa mu bikorwa.

    Abaturage bitabira gutanga ibibazo bavuga ko bizeye ko bigiye kubonerwa ibisubizo nyuma y’igihe basiragira mu buyobozi batabona igisubizo.

    Rutagengwa Gérard ni umuturage watanze ubutaka bwe mu 1968, ubwo Ababiligi barimo bakorera amazi abatuye umujyi wa Gisenyi.

    Ati “Maze igihe nsiragira ku byangombwa by’ubutaka bwanjye kandi ntawe tuburana, kuva mu 1968 bukoreshwa n’Ababiligi, nabusubiranye mu 1978 kimwe n’abandi bari bafite ubutaka bwakoreshejwe, ariko ikibazo nkigirana n’abakora muri serivisi y’ubutaka babwira ko ubwanjye mbuburana na Electrogaz, nyamara ntaho ndahurira na yo muri iyi myaka ishize yose mbukoresha. Ndizera ko aba bantu baje kudufasha bazanyereka inzira nziza nabonamo ibyangombwa.”

    Muri icyo gikorwa hakiriwe ibibazo 247, hanyuma 49 muri byo byahise bihabwa umurongo.

    Imwe mu miryango yitabiriye gutanga ubufasha mu birebana n’amategeko irimo, Cerular, IMRO, AJPRODHO, RNGOF, CLADHO, HDI, Lawyers of Hope, GLIHD, ADEPE, ULK Gisenyi, Social Justice na COPORWA.

    source : https://ift.tt/2Y9pao8

  • Lt Col Rugumire yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.”

    Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

    Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021 saa cyenda mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.


    source : https://ift.tt/3nPoQ6u

  • Ese birashoboka gukemura burundu ikibazo cy’imiturire y’akajagari mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ku rundi ruhande ariko, ufashe akanya ugatemberera mu duce turimo Muhima, Kimisagara, Gitega, Kinamba n’ahandi uhasanga za nyubako nto ndetse zishaje ku rwego bamwe bavuga ko zitakijyanye n’Umujyi wa Kigali.

    Muri Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera, gikubiyemo imyubakire igezweho ariko itagira abo yirukana mu mujyi.

    Ni igishushanyo giteganya ko abatuye mu kajagari bashaka kuvugurura imiturire yabo, buri umwe ashobora kubikora ku giti cye cyangwa bakishyira hamwe bakiyemeza kubaka nyuma bakazagabana inzu.

    Ikibazo cy’imiturire y’akajagari cyangwa abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo ari icy’Umujyi wa Kigali gusa ahubwo kiri hirya no hino mu gihugu.

    Muri Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yemeje igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’igihugu.

    Ubuhinzi bwagenewe 47,2% by’ubuso bw’igihugu, amashyamba yahariwe 29,3%, imiturire n’ibikorwaremezo ni 15%, mu gihe amazi n’ibishanga bibungabunzwe ari 8,5%.

    Aha hantu hatuwe ariko ntabwo hose ariko hagenewe guturwa kuko usanga hari abagituye mu misozi, mu bishanga, hafi ya za ruhurura n’ahandi usanga hari inyubako zishaje zenda kugwa kuri ba nyirazo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kurandura imiturire y’akajagari bishoboka.

    Ati “Iki kibazo cy’imiturire y’akajagari kizarangira. Cyane rwose kizarangira kuko ni nayo mpamvu dushyiraho igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka.”

    Hari gutegurwa amabwiriza mashya ashobora gushyira iherezo ku miturire y’akajagari

    RLMUA yateguye amabwiriza yo kugira imiturire myiza ijyanye n’igihe. Yakozwe ku bufatanye n’inzego zifite imiturire mu nshingano zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo gishinzwe imyubakire, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Mukamana yavuze ko ayo mabwiriza yita ku ruhare rw’abaturage mu kugena itunganywa ry’ahantu hagenewe gutura.

    Ati “Muri ayo mabwiriza harimo uburyo abaturage bazajya bagira uruhare mu gutunganya ahantu ho guturwa. Kuko urabona hari nk’ahantu haba hagenewe guturwa ariko hakiri n’icyaro , kujya gukatamo ibibanza ugasanga biragorana.”

    Yakomeje agira ati “Cyangwa ugasanga abantu barajya gutura ahantu hatari ibikorwaremezo […] bya bindi bitubyarira utujagari, nka tumwe twagiye tubona za Runda, Muyumbu n’ahandi usanga abantu bajya kubaka ahantu hatari ibikorwaremezo, ugasanga bije nyuma yo kubaka kandi ubundi mu miturire myiza, ibikorwaremezo nibyo bibanza gushyirwa ahantu.”

    Mukamana avuga ko hazashyirwaho inzego zihagarariye abaturage zishinzwe kureba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa bakagira uruhare mu kugena imikoreshereze y’ubutaka bwabo ariko hagamijwe kugera ku miturire myiza ijyanye n’igihe kandi idahutaza umuturage.

    Bivugwa ko nibura abanyarwanda 61% batuye mu buryo butajyanye n’igihe cyangwa se akajagari, ku buryo mu gihe ayo mabwiriza yaba yubahirijwe hari icyizere cyo kugabanya cyangwa se kurandura imiturire y’akajagari.

    Mukamana ati “Ubirebesheje amaso, ubona ko bikabije ko dufite utujagari twinshi. Gusa icyo twavuga ntabwo amazi ararenga inkombe, kubikosora ni uko tuvuga ngo ibishushanyombonera biri gushyirwaho, tubyubahirize uko byakabaye nta kubica ku ruhande.”

    “Twubahirize ibishushanyombonera kandi abaturage bafashwe kugira ngo ahantu ho kubaka habe ari ahantu heza, hajyanye n’igihe kandi hari ibikorwaremezo. N’ubwo hari utujagari twumva abantu bafashe ingamba tukavuga ngo abari mu byaro hari imidugudu bagomba kuzaturamo, abazatura mu mijyi hubahirizwe ibishushanyombonera.”

    Ubushobozi n’abayobozi batanga impushya zo kubaka ahatari ngombwa…

    Ni kenshi hirya no hino by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, usanga abaturage barubatse inzu zikuzura nyuma y’igihe igishushanyo mbonera kigaragaza ko aho hantu hatagenewe kubakwa cyangwa se hubatse ibinyuranye n’ibiteganywa n’icyo gishushanyo mbonera.

    Ku rundi ruhande ariko, aba baturage bagaragaza ko kugira ngo bubake baba bahawe uburenganzira n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ariko nyuma haza ubuyobozi bwisumbuye bukabategeka gusenya.

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, Mérard Mpabwanamaguru, aherutse kubwira itangazamakuru ko ahashyirwa inzu z’akajagari usanga ari ahantu hatagenewe kubakwa, bityo bigakorwa n’abantu bafite izindi nyungu.

    Ati “Ubundi inyubako yose yubakwa bitewe n’icyiciro iherereyemo, iba igomba kuba ifite uruhushya. Ikintu rero cyaba cyubatse kidafite uruhushya kiba kigiyeho mu mwijima ndetse n’uwaba wakigizemo uruhare wese aba ashobora gukurikiranwa.”

    Yakomeje agira ati “Ariko ikibanza ni uko icyo kintu kibanza kikavaho. Icyo ikintu cyashyizweho mu buryo bw’akajagari gikurwaho, nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza ko yaba yabifashijwemo n’uwo ariwe wese ngo yubake ibintu adafitiye uruhushya, itegeko ntabwo ribyemera.Uruhushya rutangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”

    Mpabwanamaguru avuga ko abayobozi cyangwa abakozi bagaragaraho kugira uruhare mu iyubakwa rinyuranyijwe n’amategeko babihanirwa.

    Ikindi kibazo ni icy’abaturage basabwa kubaka bajyanisha n’imyubakire iteganywa n’igishushanyombonera bakagaragaza ko amikoro ari ikibazo cyane ko inyubako baba bafite ari izo baba barubatse cyera nabwo zidahenze.

    Mukamana avuga ko mu mabwiriza mashya, abafite ikibazo cy’ubushobozi bagirwa inama yo gushaka abandi babufite bakwifatanya cyangwa bakaba bagurisha bakajya kubaka ahantu bafitiye ubushobozi.

    Ati “Ntabwo wabwira umuturage ngo ajye kubaka ibidahwanye n’ubushobozi afite, niba ubutaka bwe bwaragenewe ikintu abona adafitiye ubushobozi bwo kubakaho, inama wamugira ni uko ubwo butaka yabugurisha akajya kubaka ahantu afitiye ubushobozi.”

    Ubuyobozi bwa RLMUA, bugaragaza ko ibishushanyo mbonera bikorwa biteganya ahantu henshi ho gutura, haba mu Mujyi ndetse n’Imijyi yunganira Kigali, ku buryo abaturage bose bashobora kwibona ahahwanye n’ubushobozi bwabo.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, kandi cyashyizeho Politiki y’Ubutaka igamije gutunganya imiturire mu Mijyi n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka nko gutuza abantu benshi ahantu hato [IDP Model Village].

    Izindi ngamba zigamije kurandura ikibazo cy’imiturire y’akajagari zirimo kubaka inzu ziciriritse nyinshi zashobora gutuzwamo abantu.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko uyu munsi abaturarwanda basaga miliyoni 12 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050 bazaba ari miliyoni 22.

    Ni mu gihe kandi ubucucike bw’Abanyarwanda buzava ku baturage 415 kuri kilometero kare imwe bwariho mu 2012 bukagera ku baturage 1000 kuri kilometero kare imwe mu 2050.

    Ibice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali biri mu kajagari

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka [RLMUA], Mukamana Espérance, yavuze ko kubahiriza ibiteganywa n’ibishushanyo mbonera byafasha mu guca burundu akajagari

    source : https://ift.tt/3Byc4yc