Tag: featured

  • Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Santrafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ulrich n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara iminsi itandatu rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

    Uwo muyobozi avuga ko bazarebera hamwe ku mibanire mu nzego zitandukanye, akabishingira ku mibanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi kandi ifasha abaturage.

    IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye bushoboka hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gendarmerie ya Repubulika ya Santrafurika, cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi bw’abakora muri izo nzego zombi.

    U Rwanda rusanzwe rufite imikoranire myiza na Santrafurika, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano aho kuva mu mwaka wa 2014 u Rwanda rumaze koherezayo abapolisi barwo bagera 2,690 harimo abagore bagera 2,350 bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Abo bayobozi bakaba bagiye kurebera hamwe uburyo habaho imikoranire no mu zindi nzego zitandukanye.

    Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itandatu Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie yo muri Santrafurika azasura n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    source : https://ift.tt/3EFVQoD

  • DR Congo: Umujyi wa Bukavu wabayemo imirwano ikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

    Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro batari abasirikare b’igihugu bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi Ngwabidje, yatangaje ko ingabo ziri maso kandi ko zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’umujyi.

    Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe.

    Nyamara bamwe mu baturage bo bavuze ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

    Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

    Radio Okapi yatangaje ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yo gusahura intwaro muri ibyo bigo.

    source : https://ift.tt/3CGpWI4

  • Umujyi wa Kigali ugiye gukangurira abarenga 600,000 kwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RSSB, Umujyi wa Kigali, SONARWA hamwe n
    RSSB, Umujyi wa Kigali, SONARWA hamwe n’abo mu miryango y’abitabye Imana barazigamaga muri Ejo Heza

    Umuyobozi w’uwo Mujyi, Pudence Rubingisa, yabitangaje ku wa Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, ubwo RSSB n’Ikigo cy’Ubwishingizi, SONARWA batangaga amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima ku miryango y’abari bamaze igihe biteganyiriza muri Ejo Heza bitabye Imana.

    Ejo Heza ni gahunda Leta yashyizeho y’uko buri Munyarwanda agomba gutanga amafaranga azamubeshaho mu zabukuru n’igihe azaba atagishoboye gukora, ariko uwagize ibyago akitaba Imana muri iyi myaka itatu ishize, umuryango we wahawe inkunga izawufasha gukomeza ubuzima.

    Urwego RSSB ruvuga ko abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bamaze kwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza’ Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 21, ariko rukavuga ko hakiri umubare munini w’Abaturarwanda bagira ibibazo byo gusaba Leta ubufasha iyo batagishoboye gukora, nyamara barigeze kuba bishoboye.

    Umuyobozi w’Ishami rya Ejo Heza muri RSSB, Gatera Augustin yagize ati “Gahunda nizigenda neza dufatanyije, abantu na bo bakizigamira agatubutse, mu myaka 5-10 iri imbere (guhabwa) inkunga y’ingoboka bizaba ari amateka”.

    Gatera avuga ko abantu baba mu mijyi basabwa cyane kwizigamira muri Ejo Heza ari abafundi, abayede, abamotari, abanyozi, ababaji, abacuruzi, ndetse n’abahinzi-borozi batuye mu bice by’icyaro.

    Imiryango y
    Imiryango y’abahoze muri Ejo Heza bitabye Imana irimo guhabwa inkunga ya Leta ingana na 1,250,000FRw

    Gatera avuga ko bifuza ko mu myaka itatu iri imbere, kwizigamira muri Ejo Heza byazaba bimaze kwitabirwa n’abagera kuri miliyoni enye mu Gihugu hose.

    Rubingisa yizeza ko hari abagera ku bihumbi 600 bakora imirimo iciriritse batuye uyu mujyi, bagomba gukangurirwa kwitabira kuzigama muri Ejo Heza.

    Yagize ati “Ni ukumanuka hasi, kubegera aho bakorera mu makoperative no kwegera abakoresha kugira ngo twese dufatanye, bwa buzima bwiza twifuriza abanyamujyi bihuzwe no kumva ko nagera mu zabukuru azabona ikimubeshaho we n’abe”.

    Mu myaka itatu ishize gahunda ya Ejo Heza imaze ishyizweho, abantu 149 bazigamagamo bitabye Imana, imiryango yabo yahawe ubufasha bwa Leta bwo kubaherekeza bungana n’amafaranga ibihumbi 250, ndetse na miliyoni imwe ya kuyifasha mu buzima.

    Mukabalisa Asha utuye ku Kacyiru ni umwe mu bahamya ko ubwo bufasha bwamugezeho kandi ko harimo inyungu akurikije ibyo bamukoreye umugabo we akimara kwitaba Imana.

    Ati “Umugabo wanjye yamaze imyaka ibiri yizigamira muri Ejo Heza akaba yari amaze gutanga ibihumbi 140, ariko akimara kwitaba Imana bampaye amafaranga y’imperekeza batwongereraho n’andi ibihumbi 52, ndetse n’ariya miliyoni imwe narayabonye nahise nyaguramo akabanza”.

    Mukabalisa avuga ko n’ubwo yaguze icyo kibanza adafite ubushobozi bwo kucyubakamo, ndetse akaba yabisobanuye amarira azenga mu maso.

    SONARWA yahawe gutanga ubwo bwishingizi bw’ubuzima butangwa na Leta, ivuga ko iyi gahunda iri mu byatumye abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bakunda kwizigamira muri ‘Ejo Heza’.

    Umuyobozi ushinzwe Ubwishingizi bw’Ubuzima muri SONARWA, Eric Kamanzi, avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), kugira ngo ubwo bwinshigizi bw’Ubuzima ku barimo kuzigama muri ‘Ejo Heza’ bwongere busubukurwe mu gihe cy’indi myaka itatu.

    source : https://ift.tt/3CIDoLI

  • Abarimu basanga bagomba kugira uruhare runini mu iterambere ryabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro EdTech Monday ku bufatanye na Mastercard Foundation kirebana no kongerera ubushobozi abarimu mu bijyanye n’imiyoborere no guhanga udushya, cyatambutse kuri KT Radio tariki 01 Ugushyingo 2021, abarimu bagaragaje ko ari bo ba mbere bafite urufunguzo rwo kwiteza imbere.

    Justine Imanishimwe avuga ko kugira ngo umwarimu abashe kwigisha neza n’abanyeshuri bazamuke neza bisaba ko ahugurwa kandi agategura akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo amenye amakuru agezweho.

    Avuga ko uburezi bugezweho ari uko umwarimu adaha umunyeshuri ubumenyi ahubwo amufasha kubugeraho akanabumuyoboramo nk’uko byagaragaye mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’, ubwo abana batashoboraga kujya ku ishuri, ariko ikoranabuhanga rigafasha umunyeshuri guhura na mwarimu kandi bakiga nta kintu basimbutse.

    Umwarimu kuri FAWE Girls School witwa Callixte Gatera avuga ko kugira ngo umwarimu yunguke ubumenyi, icya mbere ari ubushake ibindi birimo n’ubushobozi bikaza nyuma, avuga ko aho yigisha muri Gashora Girls School icyo yahigiye akihagera ari amahugurwa yahawe ku iterambere.

    Agira ati “Hari akamenyero umwarimu akunze kugira ko niba ufite uburambe bw’imyaka 10 azakomeza guha abana ibyo yateguye rimwe muri iyo myaka 10, nyamara ibyo bishobora gutuma umwana yiga nabi, kuko uburezi bugenda buhindura isura.

    Damascene Musonera we avuga ko uburyo bwiswe ‘peer learning’ ari imwe mu zifasha abarimu guhugurana igihe umwe ari mu ishuri undi yicaye akaba yabasha kumukurikira, hakaba n’uburyo bwo gufashanya gutegura umwana ushobora kujya aho ari ho hose ku Isi akibona mu ishuri.

    Agira ati “Umwarimu ashobora kuba afite mudasobwa afite na interineti ariko akeneye ubushobozi bwo kubikoresha kuko ubwo twahuguraga abandi barimu hari abo wasangaga badafite ubushobozi nk’ubwacu kandi bafite ibikoresho”.

    Hakenewe ubufatanye bw’ababyeyi n’abarimu kugira ngo umwarimu afashe umunyeshuri

    Gatera avuga ko amashuri yo mu cyaro agifite ibibazo bya bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo bakabuharira abarimu gusa, bigatuma umwana ashobora kutita ku masomo agasigara mu ishuri.

    Avuga ko hagikenewe ubukangurambaga mu gufasha umwarimu kwigisha umwana kuko usanga hari ubwo umubyeyi atajya anamenya uko umwana we yatashye, nyamara mu mijyi usanga harimo itandukaniro kuko bo banahamagara umwarimu bakamubaza ikibazo umwana afite.

    Agira ati “Si ngombwa ko umubyeyi aba yumva ibyo umwana yiga ngo amufashe ahubwo ashobora no kumwibutsa gukora umukoro wo mu rugo, kimwe no kumufasha kwibuka gufata umwanya wo gusubira mu masomo”.

    Ku kijyanye no kuba abarimu bagifite ubushobozi buke ku buryo bigoye bamwe ngo bigurire interineti n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, Imanishimwe avuga ko hakwiye kwifashishwa ibyumba byashyizwe ku mashuri muri (Smart Clasroom), ibyo bikaba bigamije ku kuba umwarimu yakwishakamo ibisubizo kandi akanoza akazi ke ka buri munsi.

    Agira ati, “Niba ntegura isomo nzigisha ejo, ndategura isomo niba hari n’aho ntumva nsobanuze mugenzi wanjye ndumva nta kibazo gihari mu kubaza”.

    Avuga ko umwarimu nyiri ubwite ari we rufunguzo rwo kwizamura mu bushobozi kuko n’iyo hatangwa ibikenewe, bisaba ko na we ubwe abanza kubishyiramo ubushake kandi Leta ifite ibyo igenda ihindura kugira ngo umwarimu yoroherwe no kuzamura ubushobozi mu guhanga udushya.

    Reba hano ikiganiro gikubiyemo ibisobanuro birambuye:

    source : https://ift.tt/3CIYdXd

  • Busasamana: Abahinzi b’ibirayi ntibishimiye igiciro bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhabwa igiciro gito ku musaruro byatumye abahinzi bishyura nabi inguzanyo bafata mu Murenge Sacco ndetse na wo ugenza maguru ntege mu gutanga inguzanyo umuhinzi abigenderamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko ikilo kirimo kuzamuka cyavuye ku mafaranga 110 kigera ku 130.

    Nyirabuhinja Cecile, umuhinzi mu Murenge wa Busasamana, avuga ko mbere bahingaga ibirayi bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu byahindutse.

    Agira ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ibirayi ku mafaranga 250 Frw ku kilo, ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 kubera ko twabuze isoko, kandi ifumbire n’inyongeramusaruro byaraduhenze kuko igiciro cyarazamutse cyane.”

    Inyongeramusaruro yavuye ku bihumbi 30 igera ku bihumbi hafi 60, mu gihe umuti uterwa ibirayi ugeze ku bihumbi 90 uvuye ku bihumbi 70 ku mufuka. Abaturage bavuga ko izi mpinduka zabagizeho ingaruka, cyane ko Umurenge Sacco watinze kubaha inguzanyo.

    Fidèle Niragire, umucungamutungo wa Sacco Busasamana, avuga ko mu kwezi kwa munani n’ukwa Cyenda mu gace gahinga ibirayi amafaranga baba barayashoye mu buhinzi, abafite inguzanyo baba bateganya kwishyura ari uko basaruye.

    Agira ati “Ubuhinzi bw’ibitunguru n’ibirayi nibwo bwinjiza amafaranga, ubwo buhinzi ariko bwari bumaze guhombya benshi, abaturage bahitamo guhinga ibirayi nabyo byakurikiwe no kwiyongera kw’igiciro cy’inyongeramusaruro n’imiti. Ibyo byatumye abari bafite inguzanyo bishyura bigoranye, bikurikirwa n’uko twari mu bihe bya Covid-19 inama zitemewe, abahiga ku nguzanyo ntiboroherwa no guhura.”

    Niragire avuga ko n’ubwo igiciro cy’ibirayi kiri hasi, abahinzi batangiye kwishyura ibirarane ku buryo bazakomeza gutanga inguzanyo neza.

    Kanyesoko Pierre Celestin, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi ya Busasamana, avuga ko abahinzi bahuye n’ikibazo cyo gutinda kubona ifumbire bituma bahingira rimwe n’abo mu tundi Turere duhinga ibirayi umusaruro uba mwinshi ku isoko.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Prof. Ngabitsinze Chrisostome, avuga ko ibiciro by’amafumbire byazamutse ku isi hose, gusa Leta ikaba ikomeje gutanga nkunganire.

    source : https://ift.tt/3BFo1T0

  • INES-Ruhengeri yakiriye inama isesengura uko imyigishirize y’ubwubatsi yatezwa imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama y
    Iyi nama y’iminsi itatu yitezweho gushakisha icyakorwa ngo amasomo y’ubwubatsi atangirwa muri za kaminuza abe ku rwego ruhaza isoko ry’umurimo

    Iyo nama y’iminsi itatu, yatangiye ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, ihuje impuguke z’abashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Aberdeen na Kaminuza ya Royal Academy of Engineering zo mu gihugu cy’u Bwongereza, University of Ibadan yo muri Nigeria, University of Botswana yo muri Botswana, Catholic University of Cameroun yo mu gihugu cya Cameroun, hiyongereyeho n’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryakiriye iyi nama.

    Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, asobanura ko abayitabiriye, bazarushaho kunonosorera hamwe ingamba zatuma abiga ubwubatsi, by’umwihariko bo muri za kaminuza zo ku mugabane wa Afurika, bagira ubushobozi bwimbitse bwo guhuza ibyo biga no kubishyira mu ngiro mu buryo buboneye.

    Yagize ati “Ikigaragara muri rusange ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda mu buryo bwihariye, ni uko imishinga ikomeye irebana n’ubwubatsi bw’amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bisaba ishoramari ryo hejuru, ahanini byubakwa n’abanyamahanga nyamara mu bihugu byacu, dufite aba enjeniyeri byitwa ko babyigiye”.

    Ati “Kenshi bibigeraho kuko baba bagaragaje ubudasa bwihariye yaba mu bumenyi n’ubunararibonye buhambaye baba bariyubatsemo, usanga ari nabyo bibahesha amahirwe yo kwegukana ayo masoko akomeye aba yapiganiwe. Muri iyi nama dushaka kurebera hamwe uko abiga ubwubatsi ba hano iwacu no ku mugabane wa Afurika, barushaho kubakirwa ubushobozi bwimbitse, ku buryo na bo bagirirwa icyizere atari mu bihugu byabo gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga”.

    Padiri Hagenimana akomeza avuga ko abanyafurika ubwabo nibabasha gutera intambwe ifatika mu bunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu birebana n’ubwubatsi, bizarushaho kunganira za Leta z’ibihugu.

    Yagize ati “Nituba dufite abahanga bize iby’ubwubatsi kandi babikora badapfundikanya; n’ubwo iryo isoko ryaba ryegukanywe n’umunyamahanga, azaza afatanye na bo; bimurinde gushora andi mafaranga yo kuvana abakozi iwabo, kuko hari abafite ubumenyi azaza asanga, biteguye gufatanya na we; bityo na ya mafaranga za Leta zashoraga hanze ari menshi agume mu banyabihugu”.

    Bamwe mu bitabiriye iyi nama, basanga byinshi mu bihugu bya Afurika kuba bikiri mu bukene ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere, bikoma mu nkokora urwego rw’ubumenyi bw’abarangiza ayo masomo, batari ku rwego rungana n’uw’abo mu bihugu byateye imbere.

    Irakoze Dyna, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu muri Civil Engineering muri INES-Ruhengeri, yagize ati “Kuba ibihugu byacu bicyisuganya mu birebana n’iterambere harimo n’irishingiye ku ikoranabuhanga, bivuze ko hari ibintu tugikeneye birimo n’ibikorwaremezo abiga ubwubatsi baheraho bifashisha ngo bashyire mu ngiro ibyo bize. Hakenewe ko za Leta n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bazo zishyira imbaraga mu kubakira ubushobozi za kaminuza zigisha bene ayo masomo, yaba mu bumenyi ndetse n’ibikoresho, kugira ngo amasomo byigisha agire ireme riri ku rwego rumwe n’izindi kaminuza zo mu bihugu by’amahanga”.

    Nishimwe Gad wiga ubwubatsi muri INES-Ruhengeri, na we yunga mu rya mugenzi we ati: “Umunsi ku munsi havuka ibintu bishyashya bikozwe mu buryo bugezweho, cyangwa ibivugururwa, bigashyirwa ku rwego ruhanitse. Hakenewe ko abubatsi bihugurira kenshi mu bigo bifatika kandi bagatozwa gutinyukira isoko ry’umurimo no kuryitwaramo neza”.

    Abashakashatsi n
    Abashakashatsi n’impuguke mu myigishirize y’ubwubatsi baturutse muri bimwe mu bihugu bya Afurika n’uburayi bitabiriye iyi nama

    Abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa mu birebana n’ubwubatsi bitabiriye iyi nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere imyigishirize y’ubwubatsi muri za kaminuza zitandukanye, bavuga ko igihe kigeze ngo ibigo biri hirya no hino byaba ibyigisha n’ibifite aho bihuriye no guteza imbere amashami ya Civil Engineering byo ku mugabane wa Afurika, bihagurukire guteza imbere amasomo y’ubwubatsi mu makaminuza, kugira ngo uyu mugabane urusheho kugirirwa icyizere gituma uza mu myanya y’imbere.

    Abiga ayo masomo na bo ngo nibabikora babikunze, bagashyira imbere ubumenyi kuruta inyungu z’amafaranga, ngo nta kabuza igiharanirwa kizagerwaho.


    source : https://ift.tt/3BI8IIW

  • Umuhanda Huye – Nyamagabe wangijwe n’imvura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari habaye hanakozwe umuhanda wo kwifashishwa ku ruhande, mu gihe hagishakishwa uko iki gice cy’umuhanda cyari cyangiritse cyasanwa, ariko noneho amazi y’imvura yaraye iguye yahaciye hose ku buryo imodoka zitari kubasha kuhanyura.

    Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n’amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk’uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangarije Kigali Today.

    Polisi y’u Rwanda, kuri Twitter yamenyesheje ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa, maze igira inama abakoreshaga uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Yanasabye abawifashishaga kwihanganira izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

    Mwiriwe,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 2, 2021

    source : https://ift.tt/3EJ0ZMD

  • Muri 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Edouard Ngirente
    Dr. Edouard Ngirente

    Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 ubwo abahagarariye ibihugu muri iyo nama bagezaga ijambo ku bayitabiriye.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye Isi muri rusange kwihutisha ingamba zikubiye mu masezerano ibihugu byiyemeje akaba yavuze ko isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.


    source : https://ift.tt/3k3B7U5

  • Gare ya Muhanga yeguriwe burundu ‘Jali Investment Ltd’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group
    Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group

    Ayo masezerano avuguruye yatumye ijanisha ry’agaciro k’ibyo akarere kashoye muri Gare ya Muhanga kagabanuka kava kuri 20% kagera kuri 6,6% bingana na Miliyoni 170frw, kuko ngo ibyari byakozwe mbere nta shingiro byari bifite.

    Amasezerano mashya avuga ko igihe umwe mu bafatanyije kubaka gare yashaka kuvamo umwe ari we wahabwa uburenganzira bwa mbere bwo kugura imiganane y’undi, ari na ko byaje kwemezwa n’Inama Njyanama y’akarere.

    Nsengiyumva François uyoboye Jali Investment Ltd, avuga ko bishimira kuba Akarere ka Muhanga kabeguriye imigabane kuko bigaragaza ko Kompanyi ya Jali Inestment Ltd ishoboye gutanga serivisi nziza mu gutwara abantu.

    Avuga ko iyo inzego za Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa bikaza kugaragara ko ibintu byagenze neza, Leta ishobora kurekera umufatanyabikorwa ibyo bari bafatanyijemo ikagana mu bindi bikorwa bizamura abaturage bandi.

    Agira ati “Akarere kasanze Jali ifite ubushobozi bwo gukoresha gare ya Muhanga neza, kandi tugatanga serivisi nziza, ari na ho Inama Njyanama yafashe umwanzuro w’uko akarere kagurisha imigabane yako dufatanyije. Twayiguze tuzayishyura mu byiciro, bizatwara amezi icumi tukaba tubishyuye amafaranga yose”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace, avuga ko kugurisha imigabane y’akarere muri gare ya Muhanga na Jali Investment Ltd, byakurikije amasezerano bagiranye, kandi hakanakurikizwa umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere kuko Leta idacuruza ahubwo itinyura abashoramari.

    Agira ati “Leta ntabwo icuruza, ahubwo itinyura abashoramari, ni yo mpamvu twahisemo kugurisha imigabane y’akarere, n’ubusanzwe inyungu akarere kakuragamo ntabwo zari nyinshi kuko twabonaga nka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu ku mwaka. Twahisemo kugurisha imigabane yacu ingana na 6,6% by’igishoro cyose ku butaka twari twatanze”.

    Ku kijyanye n’inyungu z’umuturage warebererwaga n’Akarere ka Muhanga, Kanyangira avuga ko ntacyo bizahungabanya kuko n’ubundi ibijyanye n’ibiciro by’ingendo bishyirwaho n’urwego ngenzura mikorere RURA.

    Gare ya Muhanga ifite agaciro gasaga gato miliyali ebyiri, akarere kakaba kazegurira burundu Jali Investment Ltd imigabane yako yose, hamaze kwishyurwa amafaranga yose angana na miliyoni 170, nyuma yo gusinyana ayo masezerano Jali ikaba ihita yishyura 30% byayo, akabakaba miliyoni 50Frw.


    source : https://ift.tt/2Yawxvo

  • Abazamuye ibiciro by’amata y’Inyange batangiye gucibwa amande #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali ahakozwe igenzura, abacuruzi 9 bakorana n’uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19,5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bazamuye ibiciro by’amata.

    Ikigo gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa ku isoko no kurengera abaguzi (RICA), gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata, hagamijwe kumenya abacuruza ku giciro gihanitse ugereranyije n’icyo baranguraho.

    MINICOM isaba abaguzi gutanga amakuru ku mucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro kuko ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Mu mujyi wa Kigali abaguzi bavuga ko ikarito y’amata igurishwa Amafaranga y’u Rwanda 7,500 ahandi ikagera ku 9,000 mu gihe uruganda Inyange rutahinduye igiciro ahubwo bizamurwa n’abo ruranguza.

    Umwe mu baturage yagize ati “Ku cyumweru amata naguze mu mujyi kuri Depot y’Inyange muri CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7,500 Frw nyitwaye yonyine bakayimpera 5000Frw ari uko nguze na Jus, nishyuye amata ya 7500 Frw kuko Jus ntayo nari nkeneye”.

    Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, na ho aboneka ibiciro byarazamutse.

    Umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

    source : https://ift.tt/3GIY9sZ