Tag: featured

  • Nyuma y’imyaka ine KVC yarasenyutse yagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    KVC ngo igarukanye ibiro bivuza ubuhuha nk
    KVC ngo igarukanye ibiro bivuza ubuhuha nk’uko byahoze

    Mu mwaka wa shampiyona wa 2017-2018 nibwo inkuru y’incamugongo yatashye imitima y’abakunzi ba Volleyball y’u Rwanda, tariki 5 Ugushyingo 2018 ubwo Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangazaga amakipe azitabira Shampiyona y’u Rwanda y’uwo mukino yatangiye ku wa 10 Ugushyingo 2018, muri ayo makipe ntihagagayemo KVC yari yamaze gusenyuka kubera amikoro make.

    Amakuru yizewe agera kuri Kigali today ni uko iyo kipe yamaze kugaruka kandi ikaba yiteguye gukina icyiciro cya mbere uyu mwaka wa 2021-2022 mu Rwanda.

    KVC ubusanzwe yagiraga amakipe 2, iy’abagabo n’iy’abagore/abakobwa, nyuma yo gusenyuka kw’iy’abagabo hakomeje iy’abagore dore ko n’umwaka ushize wa shampiyona yasoje iri ku mwanya wa 4.

    Kageruka Cedric wavuye muri Christ-roi Ubu ni umukinnyi wa KVC
    Kageruka Cedric wavuye muri Christ-roi Ubu ni umukinnyi wa KVC

    Amakuru yizewe twakuye mu buyobozi bwa KVC ni uko yamaze kugaruka mu isura nshya dore ko ubu yihuje n’ikipe yahoze ari iya Gatenga yari isanzwe ikina icyiciro cya kabili nyuma ikaza gusenyuka benshi bavuga ko byatewe n’igenda ryuwari Padiri mukuru wa Don Bosco Gatenga, Gatete Innocent, nyuma hakabura uwongera kuyitaho.

    KVC yatangiye no gushaka uburyo bwo kongeramo amaraso mashya dore ko yamaze no kwibikaho abakinnyi bakiri bato ariko bafite ahazaza bakuye muri Christ-roi, nka Masabo Bernard na Kageruka Cedric, we wari wanahamagawe mu ikipe y’igihugu iheruka yiteguraga imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda.

    Nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo yemereye Federasiyo ya volleyball mu Rwanda ko amakipe yatangira imyitozo, iyi kipe irimo gukorera imyitozo mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos ikaba izatozwa na Munyandinda Evode.

    Masabo Bernard uyu mwaka azaba yambaye umuhondo wa KVC
    Masabo Bernard uyu mwaka azaba yambaye umuhondo wa KVC

    Ikipe ya KVC yanyuzemo abakinnyi b’ibihanganjye muri uyu mukino mu Rwanda nka Rubayita Cesar, Kangabo Benjamin, Mukunzi Christopher na Nsabimana Eric bita ‘Machine’, ubu akaba ari na Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.


    source : https://ift.tt/3bxMO0t

  • Nyagatare: Aborozi bahawe ukwezi kumwe ngo babe basubijeho uruzitiro rw’ikidendezi buhiramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruzitiro rwari kuri valley dam ya Akayange rwakuweho kugira ngo babone uko bayikandagizamo inka
    Uruzitiro rwari kuri valley dam ya Akayange rwakuweho kugira ngo babone uko bayikandagizamo inka

    Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’aborozi bo mu Kagari ka Ndama.

    Asura iyi valley dam, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yiboneye ko isigaye ikandagizwamo inka kubera guca uruzitiro rwayo rwari rukozwe mu gatimba.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko idamu ya Rwabiharamba n’iya Akayange zose ziri mu Kagari ka Ndama aborozi bazikandagizamo amatungo yabo, igikorwa afata nko kwigomeka kuri gahunda za Leta.

    Uretse aborozi bakandagizamo inka zigatamo amase ku mazi akoreshwa n’indi mirimo ngo hari n’abaturage bayameseramo imyambaro.

    Avuga ko ibi bikorwa byose bituma amazi ashobora kuzagera igihe akabura ndetse n’idamu ubwayo igasiba ntizongere kuyafata.

    Ati “Ibyo bakora ni ibikorwa bigayitse kandi birenze urugomo kandi bigize icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo gihanwa n’amategeko.”

    Avuga ko by’umwihariko ku idamu ya Akayange aborozi baciye agatimba n’ibyuma byari bigize uruzitiro rwayo kugira ngo babashe kuyikandagiza.

    Basabwe kongera ibibumbiro inka zinyweraho kugira ngo zidasubira mu idamu
    Basabwe kongera ibibumbiro inka zinyweraho kugira ngo zidasubira mu idamu

    Avuga ko baganiriye n’abashinzwe kubungabunga iyo damu kandi bamwe muri bo bazabazwa iyangirizwa ry’ibikorwa remezo biyigize.

    Avuga ko mu nama bagiranye n’aborozi bakoresha idamu ya Akayange bihaye ukwezi kumwe kuba basubijeho uruzitiro rwayo, bateguye aho bamesera n’aho abaturage bavomera amazi yo gukoresha mu ngo zabo.

    Agira ati “Abandi bose twabashyize hamwe mu nama tubereka ibyo bikorwa bakoze binyuranyije n’amategeko twiha ukwezi kumwe gusa ko baza kongera kuba basubijeho ibikorwa byari bihari ndetse no gutegura ahantu bamesera n’ahavomerwa bitabaye ngombwa kujya mu idamu.”

    Ikindi ni uko aborozi basabwe gutunganya ibibumbiro by’inka zinyweramo bitagikora byaba ngombwa bikanongerwa kugira ngo hatazagira izisubira mu idamu.

    Abayobozi mu nzego z’ibanze uhereye ku munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge basabwe gukurikirana ko iyo myanzuro ishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

    Umuturage witwa Nkwaya Assaf avuga ko kwangirika kwa damu bahawe kwatewe n’uburangare bw’abaturage ku buryo n’uruzitiro rwari rwashyizweho rwasenywe n’abarobyi abandi barebera.

    Agira ati “Ubundi bayaduhereza barayazitiraga, kwangirika kwayo byatewe n’abaturage batabihaye agaciro, kenshi abantu bazaga bashaka amafi mu madamu, bagaca ubutimba n’inka zikabona inzira zikajya mu mazi.”

    Avuga ko bagiye gushyiraho komite z’abantu bashinzwe kubungabunga amadamu kugira atazakama ejo bakabura kuko kenshi ari yo bakoresha.

    Hari haratewe ubwatsi ku nkengero za valley dam kugira ngo amazi atazajya ayangiza igasibama
    Hari haratewe ubwatsi ku nkengero za valley dam kugira ngo amazi atazajya ayangiza igasibama

    Umuyobozi wa damu ya Akayange Nyakarundi John avuga ko kugira ngo damu yangirike byatewe n’uburangare bwabaye abantu bagasenya uruzitiro kubera ko umuzamu wahoze ayirinda yakuweho kubera kubura amafaranga yo kumuhemba.

    Avuga ko bagiye gushaka umukozi usubizaho urwo ruzitiro, agasana ibibumbiro byangiritse.

    Na we yemera ko bigayitse kubona bangiza ibikorwa remezo begerezwa nyamara ari bo bifitiye akamaro.

    Ati “Biragayitse kubona ibikorwa remezo twahawe ari twe dusubira inyuma tukabyangiza ari na yo mpamvu twiyemeje kubisubiza uko byari biri.”

    Idamu ya Akayange yashyikirijwe abaturage ku wa 31 Ukwakira 2015, mu muganda usoza uko kwezi wahabereye ahaterwaga ubwatsi ku mucungiro wayo.

    Ni damu yubatswe ku gaciro ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.


    source : https://ift.tt/3mzH8t5

  • Twahirwa yahawe hegitari 2000 z’ubutaka zo guhingaho urusenda muri Zimbabwe – #rwanda #RwOT

    Ubu butaka Twahirwa yabuhawe binyuze mu masezerano yasinyanye ku wa 22 Ukwakira 2021 n’Uruganda rwa Shumbatafari rukomeye mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi muri Zimbabwe.

    Ni mu gihe mu minsi ishize mu Rwanda habereye inama yahuje abacuruzi bo muri Zimbabwe n’abo mu Rwanda aho bose barebeye hamwe uko babyaza umusaruro w’amahirwe y’ubucuruzi ku mpande zombi.

    Twahirwa avuga ko ari amahirwe akomoka ku mubano n’ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

    Mu kiganiro yahaye IGIHE yagize ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’umusaruro muke atari uko tubuze ubushobozi ahubwo ari ikibazo cy’aho guhinga hato. Gahunda dufite rero ni ukujya mu bindi bihugu kugira ngo tubashe kubona umusaruro uhagije.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi bivuze gikomeye, Zimbabwe ni igihugu cy’Ubuhinzi. Bafite urwego rw’ubuhinzi rwubatse neza, aho usanga igihugu cyarashyizeho uburyo bwo korohereza abahinzi kandi hari n’abagoronome babizobereyemo.”

    Kugeza ubu Gashora Farm isanzwe ifite ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse hari gahunda yo kwagurira ibikorwa muri Tanzania.

    Twahirwa ati “Twashatse kuba twakwagura amasoko n’aho dukorera ibikorwa tutibanze mu Rwanda gusa. Ahantu hose dufite uburyo bwo gukorera.”

    Twahirwa avuga ko ubu bafite amasoko bagemuramo urusenda mu bihugu bya Israel, u Bushinwa, u Bwongereza n’ibindi byo ku mugabane w’u Burayi na Aziya.

    Ashobora kujyana nibura mu Bushinwa toni ziri hagati ya 10.000-50.000 ku mwaka.

    Twahirwa yatangije Gashora Farm nyuma yo kurangiza amasomo ye mu 2012, muri 2013 yaje kubona akazi k’igihe gito (amezi atatu) mu ruganda Horizon Sopyrwa ruhinga ibireti rukanabitunganya, karangiye yinjira mu bikorwa by’ubuhinzi.

    Urusenda agurisha mu mahanga ruri mu byiciro birimo urubisi (Fresh bird eye chili) n’urwumye (Dry Africa bird eye chili).

    Twahirwa na Tapfumanei Valentine bashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi wa Gashora Farm, Twahirwa Diego, yavuze ko bagiye kwagurira ibikorwa muri Zimbabwe n’ahandi hirya no hino muri Afurika

    source : https://ift.tt/3ERLlPt

  • Ibyo wamenya ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda zoherezwa muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Uretse kuba igihugu cyabo kirangwamo umutekano muke, ubusanzwe koherezwa mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa iby’i Burayi, biba inzozi z’abanyafurika benshi, cyane cyane impunzi ndetse hari n’abanyarwanda usanga bajya gutura mu nkambi za Kenya cyangwa Uganda bategereje gusa ikintu kimwe; ‘kujya muri Amerika’.

    Kujya muri Amerika cyangwa i Burayi byabaye nko kujya mu ijuru ku mpunzi zibayeho nabi, kuko usanga bamwe barya rimwe ku munsi cyangwa ntibanarye, kwambara ari ugutegereza imfashanyo cyangwa kujya gusaba mu baturanyi bo hanze y’inkambi, mbese ubuzima bw’abo buba bushaririye.

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, igaragaraza ko mu 2019 mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zigera ku 73.408 zituye mu nkambi eshanu zirimo iya Kigeme, Kiziba, Mugombwa, Nyabiheke ndetse n’izari zituye Gihembe ziherutse kwimurirwa mu nkambi ya Mahama.

    Izi mpunzi zigenerwa ubufasha buri kwezi, ariko zikabuhabwa hakurikijwe ibyiciro bigenwa hadengewe ku buzima zibayeho. Ababa mu cya mbere bahabwa 7.600 Frw buri kwezi, abari mu cya Kabiri bagahabwa 3.500 Frw mu gihe abo mu cya gatatu nta na make bahabwa.

    Aya mafaranga aba ari make ugereranyije n’ibyo baba bakeneye ngo babeho, ariyo mpamvu ugiye gutuzwa muri Amerika cyangwa i Burayi abyinira ku rukoma, agasingiza Imana kuko niyo yahabwa akazi ko gusukura imisarane ariko aba ahembwa amafaranga atazatuma yifuza ibiryo cyangwa umwambaro ngo abibure.

    Bahati Isaiah ni umwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zatujwe muri Amerika nyuma y’imyaka 20 aba mu nkambi ya Kyangwali mu Burengerazuba bwa Uganda. Mu kiganiro na Deutsche Welle nyuma yo kugera muri iki gihugu yavuze ko ari umuntu w’umunyamahirwe.

    Ati “Ndi umunyamahirwe, njyewe ndi umunyamahirwe kuko ubu ikintu cyose ntekereje ndakibona […] muri Amerika buri munsi aba ari kuri Noheli, turya inyama buri munsi, umuceri, mbese buri munsi aba ari kuri Noheli.”

    Bigenda bite ngo impunzi zoherezwe mu bindi bihugu?

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wungirije uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Boubacar Bamba, yavuze ko icya mbere kiba kigenderewe ari ugusubiza impunzi mu bihugu byazo kavukire mu gihe icyo zahungaga cyavuyeho.

    Iyo bitagenze gutyo ziguma gufashirizwa mu gihugu zahungiyemo maze bake akaba aribo boherezwa mu bindi bihugu bizwi nka ‘Third Countries’ ni ukuvuga igihugu kitari icyo bavukiyemo cyangwa icyo bahungiyemo.

    Yagize ati “Imwe mu ntego za UNHCR ifatanyije n’ibihugu bitandukanye ni ugushakira ibisubizo impunzi birimo no kuzicyura mu bihugu byazo kavukire, nka kimwe mu bya mbere biba bigenderewe, iyo ubuzima bwasubiye mu buryo bashobora kubaho mu mutekano.”

    Bamba yavuze ko buri mwaka impunzi ziri munsi ya 1% ku Isi hose arizo zigira amahirwe yo koherezwa mu bindi bihugu zivuye mu byo zahungiyemo bivuze ko no mu Rwanda atari nyinshi zoherezwa mu mahanga kuko usanga hari n’izimaze imyaka irenga 24 zituye mu Rwanda.

    Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize, impunzi z’Abanye-Congo 838 zoherejwe mu bindi bihugu birindwi zivuye mu Rwanda. 666 muri bo nibo bagiye gutuzwa muri Amerika.”

    Iyi mibare yerekana ko mu mpunzi 73.408 z’Abanye-Congo zari mu Rwanda mu 2019, izingana na 1,14% ari zo zonyine zoherejwe mu bindi bihugu by’amahanga mu 2020.

    Kugira ngo bahitemo abagenda, Bamba yavuze ko ibihugu bibakira bishyiraho ibisabwa runaka ku mpunzi zizaha ubuhungiro, birimo cyane izikeneye umutekano kurusha izindi, bikagenzurwa na UNHCR ku buryo impunzi zizoherezwa zizabaho neza ariko zinagirira akamaro ibihugu zoherejwemo.

    Nyuma yo kumenya abazagenda imiryango ya leta n’itegamiye kuri leta ifatanya mu gutanga amahugurwa kuri izo mpunzi azazifasha kuba muri icyo gihugu zigiye gutuzwamo, bakigishwa umuco, ururimi n’andi masomo azabafasha kubona amahirwe yo kwiga ndetse no gukora.

    Mu mpunzi zirenga 39.500 ku Isi zatanzwe na UNHCR nk’izikeneye gutuzwa mu bindi bihugu, 28.200 nizo zabonye ayo mahirwe, harimo 5.900 zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 18.200 zo muri Syrie, 2.100 zo muri Eritrea n’izindi 2000 zo muri Somalia.

    Impunzi z’Abanye-Congo zirenga 800 mu 73.408 nizo zatujwe mu bindi bihugu zivuye mu Rwanda mu 2020

    1% y’impunzi nizo zituzwa mu bindi bihugu buri mwaka

    source : https://ift.tt/3nJbbhs

  • U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi zo muri Libya – #rwanda #RwOT

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, yatumye rwakira impunzi zaturutse muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano yavugaga ko u Rwanda ruzakira impunzi 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa bukava ku kwakira abantu 500 icya rimwe, bakaba 700.

    Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

    Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

    Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ari bwo izindi mpunzi ziva muri Libya zizagezwa mu Rwanda mu ngendo zizagirwamo uruhare n’ibihugu byombi.

    U Rwanda rumaze kwakira abimukira n’impunzi 648 bageze mu gihugu mu byiciro bitandatu bitandukanye boherejwe mu Nkambi ya Gashora kuva yashyirwaho muri Nzeri 2019.

    Kugeza ubu, Inkambi ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira 281 bavuye mu bihugu umunani birimo Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Chad na Cameroun.

    U Rwanda, AU na UNHCR byavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira mu gihe abantu 1.680 bafungiye mu bigo bitandukanye muri Libya, aho bakeneye kuvanwa mu buryo bwihutirwa, bakajyanwa ahari ubwirinzi.

    AU na UNHCR byasabye umuryango mpuzamahanga gukomeza gutanga ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kugoboka abari mu kaga no kwigana urugero rw’u Rwanda.

    U Rwanda rwavuguruye amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira bo muri Libya; kuri ubu Inkambi ya Gashora izajya yakira abagera kuri 700 icyarimwe

    source : https://ift.tt/3bwW7xF

  • Abasenateri binjiye mu mwiherero usuzumira hamwe ingingo zirimo ‘Ndi Umunyarwanda’ – #rwanda #RwOT

    Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 1 Ugushyingo, uzasozwa tariki 3 Ugushyingo 2021, witabiriwe n’abasenateri bose.

    Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yagarutse ku nshingano abasenateri barahiriye ubwo batangiraga imirimo.

    Yavuze ko biyemeje kwihutisha imirimo bafatanyije n’inzego zirimo Umutwe w’Abadepite, inzego nkuru za Leta, itangazamakuru, sositeye sivile n’abandi hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse ry’Abanyarwanda.

    Senateri Dr Iyamuremye yagaragaje ko ari ngombwa ko habaho kureba inyuma ku byagezweho, ariko cyane cyane hakibandwa ku kureba ibiri imbere no kwihutisha ibikorwa bya Sena.

    Yagize ati “Muri uyu mwiherero, ku buryo bw’umwihariko turabanza twikebure, twirebe, Ndi umunyarwanda, njyewe, wowe, turi Abanyarwanda.”

    Yakomeje agira ati “Turabanza kumvikana icyo bishatse kuvuga, n’icyo bidusaba mu mikorere yacu, nyuma igihe kizaba gisigaye tuzongere turebe gahunda yacu, uburyo twakomeza kuyihutisha dukorera hamwe, duhana amakuru, dukurikiza n’amategeko atugenga.”

    Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero, abasenateri bazarushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu kiganiro cya Ndi Umunyarwanda; kunguka imbaraga zishingiye ku bumenyi n’icyerekezo kimwe gihamye ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano yihariye ya Sena yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahameremezo.

    Ibindi byitezwe muri uyu mwiherero harimo kunguka ubumenyingiro ku biteganywa n’amategeko ku mikorere ya Sena no kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma no gufata ingamba zo kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru neza kandi mu buryo bwihuse.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasabye bagenzi be kongera kwisuzuma bakareba niba buzuza inshingano zabo neza

    Abasenateri bitabiriye Umwiherero w’iminsi itatu

    Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance (ibumoso) asuhuzanya na Senateri Mureshyankwano Marie Rose

    source : https://ift.tt/3CEi7mb

  • ‘JF Imanzi FM’, radio nshya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi radiyo yitwa ‘JF Imanzi FM’, ikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Saint Paul. Izina ryayo ni impine y’amazina abiri y’abashoramari bayo.

    J risobanura James mu gihe F ari Frédéric. Umwe ni Dr Ndahiro James uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS na Frédéric Ngenzebuhoro wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi.

    Yatangiranye abakozi barenga 15, barimo abayobozi, abanyamakuru bakora ibiganiro bitandukanye, amakuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye na tekinike.

    Dr Ndahiro James yabwiye IGIHE ko bazanye umwihariko wo kwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu muri rusange.

    Ati “Iyi radio, ije guhugura Abanyarwanda, umurongo mugari ni ukwigisha kumenya serivisi z’imari n’ubukungu, kubigisha kumenya kwizigama no gukoresha bike bafite babibyaza umusaruro.”

    Yakomeje agira ati “Icya kabiri, turashaka kunganira igihugu mu bijyanye no guhindura imibereho y’abaturage. Impinduka iyo ariyo yose ihera ku bumenyi, dushyize hamwe Abanyarwanda bafite ubumenyi bakabusangiza abandi, byabagirira akamaro.”

    Dr Ndahiro avuga ko n’ubwo isoko ry’itangazamakuru mu Rwanda ari rito, hari byinshi bitarakorwa birimo ibitangazamakuru bifite umurongo wo kwigisha uko abaturage bakwiteza imbere.

    Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, [Transparency International], Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM.

    Ingabire yavuze ko bishimishije kuba ari radio itangijwe n’abarimo Dr Ndahiro kuko asanzwe ari umuntu ugira ukuri kandi w’umuhanga.

    Ati “Nishimiye ko mugiye no kuza ngo dufatanye kurwanya ruswa. Ibintu bibi mpamya ko n’Imana yanga urunuka, ni ruswa n’akarengane. Ni ibintu bidatuma umuntu atera imbere uko byagenda kose.”

    Abashinze JF Imanzi FM bavuga ko mu bindi bibaraje ishinga harimo guteza imbere abikorera n’ibigo biciriritse, ku buryo bakwagura ibyo bakora bahereye hasi kuri bike bafite bagenda bazamuka.

    Ibiganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio ivugira ku murongo wa 105.1FM harimo ibigaruka ku kwihangira imirimo, ubukungu, imikino, imyidagaduro n’ibindi bitandukanye.

    Ubu mu Rwanda habarurwa radiyo zirenga 35.

    Radio JF Imanzi FM yafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Ugushyingo 2021

    Dr Ndahiro James uri mu batangije JF Imanzi FM yavuze ko umwihariko wabo ari ukwigisha abantu ibijyanye n’imari n’ubukungu

    Hari abantu batandukanye batumiwe mu muhango wo kumurika JF Imanzi FM

    Ingabire yavuze ko iyi radio ya JF Imanzi FM mu bayitangije harimo Dr Ndahiro ufite ubuhanga ndetse unakunda ukuri ibintu avuga ko ari icyizere cy’uko izagirira umumaro igihugu

    Ndayisaba Emmanuel muri studio za JF Imanzi FM yari umutumirwa mu kiganiro yagaragazagamo ibimaze kugerwaho mu guteza imbere abantu bafite ubumuga mu Rwanda

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yatangiranye n’iyi radio nk’umutumirwa aho yasobanuraga gahunda zashyizweho mu kwita ku bantu bafite ubumuga

    Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bana b’abakobwa bagizweho ingaruka n’ihohoterwa n’abakuwe mu muhanda, Centre Marembo, Nsabimana Nicolette na we yitabiriye umuhango wo gutangiza JF Imanzi FM

    Ni radio ifite ibikoresho bigezweho n’abahanga mu kubikoresha

    Bamwe mu banyamakuru ba JF Imanzi FM bafashe ifoto na Ingabire wari witabiriye umuhango wo kuyifungura

    Abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro JF Imanzi FM bafashe ifoto y’urwibutso

    Radio nshya yinjiye ku isoko ry’u Rwanda ikorera muri St Paul

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3myklOw

  • Rubavu: Imibiri y’abana bane yakuwe mu buvumo nyuma y’imyaka itatu baburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Aba bana babonetse mu ijoro ryacyeye ubwo abasore babiri birukankaga kuri mugenzi wabo wari wibye inkoko akirukira mu buvumo hanyuma bageramo bagasangamo imibiri ine iri kumwe.

    Bakimara kubona iyi mibiri, aba basore bahise batanga amakuru ku babuze abana ndetse bagezeyo basanga ari ababo nyuma yo kubona imyenda bari bambaye igihe baburaga.

    Aba bana bose baburiwe irengero umunsi umwe ku wa 15 Nzeri 2018. Icyo gihe ababyeyi babo bagerageje gushakisha, banagera muri ubwo buvumo ariko ntabwo bababonye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yemeje amakuru avuga ko imibiri y’abana bane yakuwe mu buvumo.

    Yagize ati “Ni byo koko imibiri y’abana bane yabonetse; ubu RIB na Parike bahageze dutegereje ko hari umwanzuro ufatwa wo gushyingura cyangwa iperereza rigakomeza.’’

    Ubwo aba bana baburaga mu myaka itatu ishize, abaketswe kubigiramo uruhare barafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB ariko baza kurekurwa n’urukiko nyuma y’amezi umunani bafunze.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yandikaga iyi nkuru, amakuru yabonye ni uko imibiri yose yajyanywe kuri umwe mu babyeyi b’aba bana mu gihe uwari wibye inkoko yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugeshi.

    Abaturage benshi bari bagiye gufata mu mugongo imiryango yabuze abayo, yabonye imibiri nyuma y’imyaka itatu

    source : https://ift.tt/3w3VqWc

  • Gen Kabarebe yasangije urubyiruko rw’abakorerabushake ibanga riranga umuyobozi ukwiye – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yahaye urubyiruko ruri mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021; ikiganiro yatanze cyibanze ku gukunda igihugu, indangagaciro n’amahame aranga umuyobozi mwiza n’imiyoborere myiza.

    Gen James Kabarebe yasabye uru rubyiruko kudacika intege ahubwo rugaharanira gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.

    Yagize ati “Umuyobozi ntagomba gucika intege kuko ibibaca intege ntibizigera bibura. Mugomba gushaka ibisubizo mugaha amahirwe ibisubizo, ikibazo urwana nacyo ugakoresha imbaraga zawe zose ariko ukagiha amahirwe yo kugitsinda bigakunda cyangwa ntibikunde ariko wowe wishyiramo kubitsinda, umuyobozi ni ushaka igisubizo.’’

    Yakomeje abasaba kudakangwa n’ikintu cyose kibonetse kuko akenshi hari ibyo usanga ubwabyo byoroshye kurusha uko babyibwira.

    Ati “Wacibwa intege n’ibyo wumva, ugasanga akagabo cyangwa agakobwa kamwe gafashe agatelefoni kakifata amajwi, kagashyira kuri YouTube kuko ibonwa na benshi kakavuga gusa kakaguhungabanya ukaba wagwa, kakaguhungabanya ugahunga nyamara ugasanga nta kirimo. Ufite umutima woroshye wakuka umutima ugacibwa intege n’umuntu umwe gusa.’’

    Bamwe mu rubyiruko ruri muri aya mahugurwa, rwemeza ko ubumenyi bahavoma buzabafasha kurushaho kumenya amateka y’igihugu bayabwiwe n’abayanyuzemo bidasabye kuyasoma kandi ko na bo bibaha umukoro wo kuyandika kugira ngo bazayasangize n’abandi.

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Nyanza, Murekatete Aline, yavuze ko hari ubumenyi yabonye, buzamufasha.

    Ati “Muri ibi biganiro nahungukiye byinshi kuko ku bijyanye n’imiyoborere ntabwo bidusaba kujya kubyiga mu makaminuza ahambaye. Urebye iyo dufite mu Rwanda na yo ni isomo, ibyo turi kwiga ngiye kubisangiza bagenzi banjye. Nyuma y’izindi nshingano dufite tugeraho tukavuga ngo ni uwuhe musanzu wundi natanga nkoresheje ubwenge bwanjye, imbaraga zanjye ngo nteze imbere igihugu cyanjye.’’

    Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, Dumiya Sadi, na we yavuze ko ibiganiro bahawe bibafasha kumva neza ko umuyobozi agomba gufata icyemezo kiganisha abo ayoboye aheza.

    Yakomeje ati “Agomba no kujya inama n’abo ayoboye, agomba no gushaka ibisubizo uko byashoboka kose ndetse no gushyira hamwe. Twari dusanzwe dukora neza ariko ubu batwongereye ikibatsi kandi tugiye kurushaho kwitangira igihugu.’’

    Urubyiruko ruri mu mahugurwa y’iminsi itanu mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze ni 60, ni bo bahagarariye abandi bo mu turere twose tw’igihugu. Bari kwigishwa ku masomo agamije kubongerera ubumenyi ku mpinduka z’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere, gukumira no kurwanya ibyaha.

    Kuri ubu mu gihugu habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 40 bifashishwa mu bikorwa binyuranye no mu mirimo y’ubwitange.

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasabye abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake kudacika intege mu bibazo

    Gen Kabarebe yahanuye urubyiruko ku myitwarire ikwiye kururanga

    source : https://ift.tt/3bzSPd0