Tag: featured
-
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bikinisha cyane kurusha abagore #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha cya ‘Womanizer’ bwagaragaje ko umubare w’abagabo bikinisha mu mwaka uruta uw’abagore. -
Amarangamutima y’Abanyarwanda nyuma y’uko isaha y’ingendo yimuriwe saa Tatu #rwanda #RwOT
Bamwe mu Banyarwanda bagaragaje amarangamutima y’ibyishimo ubwo bamenyaga ko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane yafashe umwanzuro wo gusubizaho isaha ya saa Tatu z’ijoro nk’iyo abantu batemerewe gukora ingendo, ikavanwa saa Moya mu rwego rwo kwirinda Coronavirus. -
USA: Umugabo wa Aurore Kayibanda yabonye akazi mu Kigo kimaze imyaka 34 gikora iby’itangazamakuru #rwanda #RwOT
Umugabo wa Aurore Kayibanda, Mbabazi Egide [Egide Fox] ufite ubuhanga mu gufotora no gufata amashusho yabonye akazi mu Kigo cy’Itangazamakuru cyo muri Amerika cyitwa Portland Media Center, kimaze imyaka 34 gikora ibikorwa bijyanye n’itangazamakuru. -
Kiyovu Sports yahakanye iby’amatora yavugwaga mu cyumweru gitaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane ni bwo hasohotse ibaruwa itumiza abanyamuryango ba Kiyovu Sports mu nama y’inteko rusange idasanzwe, ndetse ubu butumwa bukaba bwarananyuze ku rubuga rwa twitter rw’ikipe ya Kiyovu Sports.
-
- Abanyamuryango ba Kiyovu bifuza amatora ya Komite
Nyuma y’amasaha make ubu butumwa butambutse, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yaba Perezida wayo Mvuyekure Francois ndetse na Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wayo Ntarindwa Theodore, bavuze ko habayemo kwibeshya ariko byakosowe, ko ikigomba gukorwa ubu ari ugushyiraho Komisiyo y’amatora n’ibindi bibanziriza amatora.
“Hari habayeho kwibeshya ariko bambwiye ko byakosowe, ntiwatumiza amatora utarashyiraho komisiyo y’amatora kuko ni yo igomba kuyategura, igategura aho azabera n’uburyo azakorwamo, ikakira kandidatire n’ibindi” Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore.
-
- Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore
— The Official Account of SC Kiyovu (@SCKiyovuSports) September 10, 2020
Kugeza ubu kandi mu ikipe ya Kiyovu Sports ntiharamenyekana uburyo amatora yazakorwa, niba ari ikoranabuhanga, cyangwa se bazahurira mu nteko rusange ahantu runaka nk’uko bisanzwe kugira ngo batore Komite nshya.

-
-
Uko byagenze ku ya 11 Nzeri 2001 ubwo Al-Qaeda yagabaga ibitero byashegeshe Amerika #rwanda #RwOT
Mu myaka 19 ishize umunsi nk’uyu tariki 11 Nzeri 2001, ibyihebe byo mu Mutwe w’Iterabwoba wa Al-Qaeda, byagabye igitero kitazibagirana kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gihitana abagera ku 3000, baguye mu miturirwa ya World Trade Center, Pentagon ndetse no mu ndege yerekezaga i San Francisco, abandi barenga 6000 barakomereka. -
Ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana- Papa Francis #rwanda #RwOT
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko ibyishimo biva ku Mana bityo ko n’ibituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ariho bituruka. -
Ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana-Papa Francis #rwanda #RwOT
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yavuze ko ibyishimo biva ku Mana bityo ko n’ibituruka mu gukora imibonano mpuzabitsina nabyo ariho bituruka. -
Ibiciro mu byaro byiyongereye cyane kurenza mu mijyi muri Kanama 2020 #rwanda #RwOT
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yerekanye ko muri Kanama 2020, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 10,9 ku ijana ugereranyije na Kanama 2019. Mu kwezi gushize ihinduka ry’ibiciro ryari kuri 11,5 ku ijana. -
Bite bya Jacques Tuyisenge muri APR FC? #rwanda #RwOT
APR FC ikomeje ibiganiro na rutahizamu w’Umunyarwanda, Tuyisenge Jacques, kugira ngo azayikinira mu myaka ibiri iri imbere.source https://igihe.com/imikino/football/article/bite-bya-jacques-tuyisenge-muri-apr-fc
-
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwa Afurika ko amahirwe ari mu buhinzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe ari mu buhinzi
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi muri Afurika baganirije urwo rubyiruko ku wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, mu nama y’Ihuriro Mpuzamahamga ryiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), abenshi bakaba barayitabiriye bibereye iwabo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure.
Umukuru w’Igihugu avuga ko ubuhinzi bukeneye gushorwamo imari nyinshi, ariko amaboko yo kubuteza imbere akaba urubyiriko.
Yagize ati “Amahirwe ari mu buhinzi ku mugabane wacu ni menshi, tugomba kongeramo ishoramari niba twifuza ko umusaruro wiyongera, harimo ibijyanye no kongera ibikorwa remezo ndetse no kongerera agaciro umusaruro”.
Perezida Kagame yamenyesheje urubyiruko ko ku ruhande rw’u Rwanda hashyizweho gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubona igishoro, byatuma abaturage boroherwa guteza imbere ubuhinzi.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye urubyiruko abasaba kugira ubushake bwo kuvumbura ibisubizo byatuma ibikorwa biteza imbere ubuhinzi byiyongera.
Umugabane wa Afurika ni wo ufite abaturage bakiri bato benshi, 70% bafite munsi y’imyaka 35 y’ubukure, kandi ukaba ari wo mugabane ufite abaturage biyongera cyane ku rugero rwa 3% buri mwaka.
Nyamara Afurika ni wo mugabane urimo abaturage batarateza imbere ikoranabuhanga ryabafasha kubona umusaruro uhagije, nk’uko byashimangiwe n’Umukuru w’Inama y’Ubuyobozi bw’Ihuriro Nyafurika ryiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRA), Hailemariam Desalegn.
Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagize ati “Urubyiruko rwinshi rwa Afurika ubu rwugarijwe n’ubushomeri, mu mwaka wa 2035 Afurika isabwa kuzaba imaze guhangira urwo rubyiruko imirimo mishya ingana na miliyoni 350”.
Ati “Mu buhinzi ni ho hari amahirwe menshi, nyamara urubyiruko nyafurika ntirurabibona ko ubuhinzi bushobora guhindura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza”.
Urubyiruko rwitabiriye icyo kiganiro ruhuriza ku mbogamizi z’uko nta gishoro rufite cyabafasha guteza imbere imishinga y’ubuhinzi, ndetse n’ababikora ngo baravunika bitewe n’uko hafi buri gihugu kigitumiza hanze ibikoresho n’inyongeramusaruro.
-
- Abenshi bitabiriye iyi nama bifashishije ikoranabuhanga
Hari uwagize ati “Dusaba inguzanyo ariko nta ngwate dufite twatanga muri banki kugira ngo ziduhe ayo mafaranga”.
Uru rubyiruko ruvuga kandi ko impamvu byarugoye guteza imbere ubuhinzi muri Afurika, ari uko benshi babukora baba batarize cyangwa batararangije amashuri yatuma bamenya gukora ubuhinzi bw’umwuga.
Inama ya AGRF y’uyu mwaka yateranije i Kigali, yitabirwa n’abantu bake kuva tariki 08 kugera tariki 11 Nzeri 2020, yitabirwa n’abandi bantu benshi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abashinzwe gufata ibyemezo bo ku mugabane wa Afurika, abashakashatsi, abikorera n’imiryango itari iya Leta basaba Leta z’ibihugu n’abashoramari gutanga ubufasha mu kuzahura ubukungu bushingiye ku buhinzi, nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatumye budindira.

-



