Tag: featured
-
Koreya yahaye u Rwanda udupukamunwa dufite agaciro ka miliyoni zirenga 96Frw #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, ibinyujije muri ambasade yayo i Kigali yahaye Leta y’u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 kugira ngo dukomeze kuyifasha mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. -
Niyonsenga Elisée yahize kwifashisha Roller Skating mu kumenyekanisha u Rwanda #rwanda #RwOT
Hambere aha gukora siporo rusange bicyemewe, mu Mujyi wa Kigali benshi biganjemo urubyiruko hari igihe bafata akanya bakazenguruka bambaye inkweto zifite amapine, bakina Roller Skating; umukino uryohera amaso kuwureba. -
Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana ba RNC bari gukorwaho iperereza ku iterabwoba n’ubucuruzi bw’intwaro #rwanda #RwOT
Inzego z’umutekano za Uganda zirimo gukora iperereza ku banyamuryango ba RNC, Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, ku byaha bitandukanye bakekwaho birimo; ubujura, iterabwoba, gucuruza intwaro ndetse no gutera ubwoba no guhohotera abanyarwanda baba muri Uganda. -
Ferwafa yasubitse igihe shampiyona n’andi marushanwa byagombaga gutangirira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko gahunda y’amarushanwa yaherukaga gushyira hanze ihindutse, amatariki mashya amarushanwa n’indi mikino bizaberaho bikazatanganzwa nyuma.
-
- Shampiyona yagombaga gutangira tariki 30/10 ariko byasubitswe
Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Ferwafa yateranye ku wa Kane Tariki 10/09/2020, bafata umwanzuro wo kuba bakuyeho gahunda yari yaratanzwe mbere, indi gahunda ikazatangazwa mu gihe cya vuba nk’uko ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ibivuga.
Ibaruwa iragira iti “Dushingiye ku ibaruwa No 1627/FERWAFA/2020 yo ku wa 06/08/2020 twabandikiye tubagezaho gahunda y’amarushanwa ya FERWAFA y’umwaka wa 2020-2021.”
“Dushingiye ku myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 10/09/2020;”
“Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko gahunda y’itangira ry’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’umwaka wa 2020-2021 ihindutse. Gahunda nshya irebana n’itangira ry’amarushanwa yavuzwe haruguru muzayimenyeshwa mu gihe cya vuba.”
“Impinduka kuri gahunda irebana n’itangira ry’amarushanwa ya FERWAFA ntizahindura gahunda yari isanzwe irebana n’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko mwabimenyeshejwe.”

-
-
Bigizwemo uruhare na Trump, Bahrain na Israel biri mu nzira zo kunoza umubano #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko Israel na Bahrain byemeye ibiganiro bigamije kunoza umubano ndetse bikaba byiteguye gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika umwiryane. -
Karongi: Impanuka ya Fuso yahitanye bane abandi umunani barakomereka #rwanda #RwOT
Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha, mu mudugudu wa Ruganda, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso, ihitana abantu bane bahise bapfa abandi umunani barakomereka. -
Rubavu: Abacuruzi b’urumogi bateshejwe barutwaye mu byuma bizimya umuriro #rwanda #RwOT
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). -
U Burusiya bwitakanye Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani wavuze ko Putin yamwijeje gukora iperereza ku irogwa rya Navalny #rwanda #RwOT
U Burusiya bwahakanye ibiherutse kuvugwa na Misitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giuseppe Conte ko Perezida w’iki gihugu yamwijeje ko yiteguye gutangiza iperereza ku irogwa rya Alexei Navalny usanzwe utavugwa rumwe n’ubutegetsi bwe. -
Sulah Nuwamanya na Prossy Bonabaana ba RNC barakorwaho iperereza ku iterabwoba n’ubucuruzi bw’intwaro #rwanda #RwOT
Inzego z’umutekano za Uganda zirimo gukora iperereza ku banyamuryango ba RNC, Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, ku byaha bitandukanye bakekwaho birimo; ubujura, iterabwoba, gucuruza intwaro ndetse no gutera ubwoba no guhohotera abanyarwanda baba muri Uganda. -
B Threy yahishuye uko yiyunze na Bushali bari bamaze umwaka barebana ay’ingwe #rwanda #RwOT
Kuva mu Ugushyingo 2019, B Threy asezera muri Green Ferry yatangiye kurebana ay’ingwe na Bushali batangiranye umuziki, kuri ubu uyu muraperi yavuze ko yamaze kwiyunga na mugenzi we, babanye neza ndetse byabaye akarusho ubwo bahuriraga mu ndirimbo “Amabara” ya Amalon.
