Tag: featured

  • Guverinoma yagaragarijwe uburyo zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 zibangamiye abaturage #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta ryandikiye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rimugaragariza icyo babona nk’impungenge zishingiye ku mabwiriza atandukanye yatanzwe n’ibigo bya leta agamije kwirinda Covid-19, amabwiriza bavuga ko abangamiye abaturage kandi anyuranye n’amategeko.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itari-iya-leta-yagaragaje-impungenge-ku-ngamba-zo-kwirinda-covid-19

  • U Buholandi bwataye muri yombi Ndereyehe ukekwaho ibyaha bya Jenoside #rwanda #RwOT

    U Buholandi bwataye muri yombi umunyarwanda Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze ishyaka CDR unakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’igihe kinini ashyiriweho impapuro zisaba ko afatwa.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-buholandi-bwataye-muri-yombi-ndereyehe-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside

  • U Buhinde: Abantu basaga igihumbi bishwe na coronavirus mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’ubuzima mu Buhinde yatangaje ko abagera ku 1,133 bahitanywe na coronavirus mu masaha 24 ashize, akaba ari umubare munini utangajwe kuva muri Nyakanga.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-buhinde-abantu-basaga-igihumbi-bishwe-na-coronavirus-mu-munsi-umwe

  • Menya amafunguro ukwiye kwirinda mu gihe ushaka kurinda uruhu gusaza imburagihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyama zokeje zishiririye ziri mu bishobora gutuma uruhu rusaza vuba (Ifoto Internet)
    Inyama zokeje zishiririye ziri mu bishobora gutuma uruhu rusaza vuba (Ifoto Internet)

    Indi ngaruka ni uko usanga amafaranga yakaguzwe amafunguro afitiye umumaro uruhu, ashyirwa muri ya mavuta rimwe na rimwe aba anahenze cyane.

    Umuntu kandi usanga agura aya mavuta ariko agakomeza gufata amafunguro atajyanye n’intego yifuza kugeraho. Urugero ni nko kuba yaba ashaka kwirinda kugira uruhu rushaje imburagihe, nyamara agakomeza kurya amafunguro agira uruhare mu gushajisha uruhu.

    Ibimenyetso byo gusaza bizanwa n’uturemangingo tw’umuntu (genes), uburyo ubaho ndetse n’ibyo urya. Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Monash, Melbourne, bwagaragaje ko iminkanyari ifite aho ihurira n’ibyo abantu barya nyuma yo kubisuzumira ku bantu 453 bari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko.

    Aya ni amwe mu mafunguro ukwiye kwirinda mu gihe ufite intego yo kurinda uruhu gusaza imburagihe:

    1. Isukari: Umuntu ushaka kugira ubuzima bwiza bw’uruhu, akwiye kwirinda isukari iyunguruye, ndetse n’amafunguro yatunganyijwe ahishe muriyo isukari nyinshi. Isukari ituma umusemburo wa insulin wiyongera.

    2. Ibikomoka ku mata: Nubwo bikenerwa n’umubiri kubera ko byiganjemo kalisiyumu, ariko binagira uruhare mu gutuma uruhu rusaza imburagihe.

    3. Inzoga/Ibisindisha: Ibisindisha bitera umwuma ugira ingaruka ku buzima bw’uruhu. Ikindi ibisindisha bigabanya vitamin C na A, bifite umumaro ukomeye ku buzima bw’uruhu.

    4. Inyama zokeje: Nubwo inyama zikenewe kubera ko zikungahaye kuri protein n’ubutare bwa fer, iyo inyama zokeje ku buryo zishirira zihinduka umwanzi ukomeye w’ubuzima bw’uruhu.

    5. Marigarine: Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru The American Journal of Clinical Nutrition, buvuga ko marigarine zimwe na zimwe zifite ibyo bita ‘acide gras’ zituma uruhu rusaza vuba.

    6. Chewing-gum (orbit/shikarete): Abantu bakunda guhekenya Chewing-Gum (shikarete) ituma bagira iminkanyari ku munwa wo hejuru, ndetse zikanatuma urwasaya rukomera umuntu akagaragara nk’ushaje.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-amafunguro-ukwiye-kwirinda-mu-gihe-ushaka-kurinda-uruhu-gusaza-imburagihe

  • Yambuwe umwanya wa gatatu yabonye muri Tour du Rwanda azira gukoresha imiti itemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi atanu du Rwanda 2020 isojwe, Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi ‘UCI’ yatangaje ko ibizamini byafashwe tariki 24 Gashyantare 2020, byagaragaje ko umusuwisi Patrick Schelling ukinira ikipe ya Israel Start-Up Nation yakoresheje imiti itemewe.

    Patrick Schelling akinira ikipe ya Israel Start-Up Nation
    Patrick Schelling akinira ikipe ya Israel Start-Up Nation

    UCI ivuga ko uyu mukinnyi yasuzumwe ubwo hakinwaga agace ka ubwo kabiri ka Tour du Rwanda 2020 ubwo bavaga i Kigali berekeza i Huye, ibisubizo byo muri Gicurasi uyu mwaka bivuga ko Patrick Schelling yari yakoresheje imiti y’indwara ya Asthma yitwa Terbutarine kandi itemewe.

    Patrick Schelling (wa kane uvuye iburyo) yahise yamburwa umwanya wa gatatu yari yabonye muri Tour du Rwanda
    Patrick Schelling (wa kane uvuye iburyo) yahise yamburwa umwanya wa gatatu yari yabonye muri Tour du Rwanda

    Nyuma y’ibi, yaje guhita ahagarikwa amezi ane adakina umukino w’amagare kuva muri Gicurasi kuzageza tariki 17/09/2020, ndetse yamburwa n’umwanya wa gatatu yari yegukanye muri Tour du Rwanda 2020.

    Ikipe ye ya Israel Start-Up Nation ivuga ko itari yigeze imenya ko uyu mukinnyi yakoresheje iyi miti, mu gihe umukinnyi we avuga ko atayinyweye nk’imiti yongera imbaraga, ko ahubwo byatewe n’uburwayi bwa Asthma arwaye kuva mu bwana bwe.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/yambuwe-umwanya-wa-gatatu-yabonye-muri-tour-du-rwanda-azira-gukoresha-imiti-itemewe

  • Mukura izegukana igikombe, APR FC na Police FC zikurikireho: Indagu za Bashunga Abouba kuri Shampiyona 2020-2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bashunga asanga Mukura VS ari yo izegukana igikombe cya shampiyona 2020-2021
    Bashunga asanga Mukura VS ari yo izegukana igikombe cya shampiyona 2020-2021

    Bashunga Abouba w’imyaka 27, yabitangarije mu kiganiro KT Sports gitambuka kuri KT Radio, ubwo yari yatumiwe ngo aganirize abakunzi be ku ngingo zitandukanye.

    Abajijwe uko abona amakipe azakurikirana muri Shampiyona ya 2020-2021, atazuyaje yavuze ko ku isonga abona ikipe ya Mukura nk’irusha ayandi makipe amahirwe ku gikombe, abajijwe niba bidatewe n’amarangamutima yo kuba yatumiwe amaze umwanya muto asinyiye iyi , yavuze ko atari byo ashimangira ko Mukura ari ikipe yujuje ibisabwa ngo itware igikombe.

    Ku bwe asanga Mukura izaza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na APR FC ku mwanya wa kabiri, Police FC ku mwanya wa gatatu, AS Kigali ku mwanya wa kane, Kiyovu Sports ku mwanya wa gatanu naho Rayon Sports igasoza ku mwanya wa gatandatu.

    Nubwo avuga ibi ariko, ikipe ya Mukura yakunze kurangwa n’ibibazo by’amikoro mu mwaka w’imikino ushize, aho byatumye itakaza abakinnyi benshi barimo na Iradukunda Bertrand wari wayitsindiye ibitego byinshi.

    Ikipe ya Mukura kandi kugeza ubu nta gikombe cya shampiyona iregukana, niramuka yegukanye igikombe nk’uko abivuga kizaba kibaye igikombe cya mbere.

    Iyi kipe ya Mukura avuga ko izegukana igikombe, mu mwaka ushize yari yashoje iri ku mwanya wa kane 2019/20, kugeza uyu munsi nta mutoza ifite nyuma yo gutandukana n’Umunya-Espagne Tony Hernandez wayisezeye akerekeza mu gihugu cya Honduras.

    Bashunga Abouba yaboneyeho anasubiza ibibazo yagiye abazwa n’abafana batandukanye

    Abajijwe icyo avuga ku gitego yatsinzwe na Rusheshangoga ubwo yari akiri muri APR FC ku mukino w’ihangana bari bahuriyemo na Rayon Sports, icyo gihe igatakaza umukino bigakurizamo no gusagarirwa n’abakunzi ba Rayon Sports bateye iwe ku Ruyenzi, yavuze ko bikiba byamuteye ubwoba ariko nyuma bikaza gushira.

    Ati “kiriya gihe ntabwo ubu mbitekereza cyane kuko mu mupira duhura na byo cyane, biriya ku ruhande rumwe byansigiye isomo ryiza, mpita numva ko ngomba kuzamura urwego rwanjye ndetse kuva icyo gihe ubu mpagaze neza.

    Aho nakinaga muri Zambia mu ikipe ya Buildcon usanga ho birenze cyane kuko abafana banagukubitira ku kibuga iyo wakoze ikosa ritsindisha ikipe”.

    Yakomeje agira ati “Hari umuzamu wakiniraga Nkana FC, ubwo umukino bakinaga n’indi kipe yaho yitwa NAPSA baratsinzwe biturutse ku ikosa rye, natunguwe n’uko abafana bamusanze ku kibuga bakagenda bamukubita, icyo gihe kubera yari afite amasezerano bigoye gutandukana n’iyi kipe abafana bo ubwabo bateranyije amafaranga bagura amasezerano ye maze aragenda”.

    Ku bijyanye no kugaruka gukina mu Rwanda aho yari amaze umwaka akina muri Zambia , ndetse aho yari aherutse kuvuga ko nta kipe yo mu Rwanda azakinira, yavuze ko ababyumvise babyumvise nabi, ko ikipe yose yayikinira mu gihe yaba yubahirije ibyo bavuganye.

    Yakomeje avuga ko yahisemo Mukura nk’ikipe n’ubundi asanzwe akunda, kandi ko yamweretse ko ifite imishinga myiza mu mwaka utaha w’imikino, agahitamo gufata icyemezo cyo kuyijyamo nubwo hari andi makipe yamwifuzaga aha mu gihugu.

    Abouba Bashunga ubwo yabazwaga n’umufana wa Rayon Sports umuti w’ikibazo abona wakemura ibibazo biri muri iyi kipe yahoze akinira, yavuze ko yaba ubuyobozi n’abo batavuga rumwe badakwiriye kurangarira mu bivugwa hanze y’ikibuga, ahubwo bakwiye no kugerageza kwita ku bakinnyi babo kuko babayeho nabi.

    Bashunga wafashije Rayon Sports ubwo yageraga mu matsinda y’imikino nyafurika (Confederation Cup), avuga ko ibi bihe ari byo yagize byiza mu buzima, ku ikipe akunda n’umuzamu afata nk’ikitegererezo avuga ko ikipe akunda ari FC Barcelona yo muri Espagne, naho umuzamu afata nk’ikitegrerezo ari umuzamu w’iyi kipe umudage Marc Andre Ter Stegen.

    Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

    Muri 2018, yagarutse muri Rayon Sports kugira ngo ayifashe mu mikino Nyafurika, bagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, mu gihe yayivuyemo muri Kamena 2019, akerekeza muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-izegukana-igikombe-apr-fc-na-police-fc-zikurikireho-indagu-za-bashunga-abouba-kuri-shampiyona-2020-2021

  • Trump na Kim Jong Un bandikiranye amabaruwa 25 y’ibanga #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa Amerika, mu ibanga rikomeye, yandikiranye amabaruwa 25 y’ibanga n’Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, wigeze gutera ubwoba Isi ubwo yavugaga ko yiteguye gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi igihugu cye gifite, bishobora kurasa kugera muri Amerika.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/trump-na-kim-jong-un-bandikiranye-amabarwa-25-y-ibanga

  • Inzira y’umusaraba abanyarwanda banyuzemo muri Uganda, ubwo bameneshwaga u Rwanda rukanga kubakira #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashegeshwe cyane n’inama yabereye i Berlin mu 1885 aho hafi kimwe cya kabiri cy’ubuso bwarwo cyometswe ku bindi bihugu bituranye, bikajyana n’umubare munini w’abanyarwanda bari bahatuye.

    source https://igihe.com/amakuru/article/inzira-y-umusaraba-y-abanyarwanda-muri-uganda-ubwo-bameneshwaga-u-rwanda

  • Mu mezi atatu gusa, Amerika imaze kwima Visa Abashinwa barenga 1.000 #rwanda #RwOT

    Mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeje kuzamba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zimaze kwima visa abanyeshuri n’abandi bashakashatsi barenga 1000 ibashinja gukorana bya hafi n’igisirikari cy’u Bushinwa.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/mu-mezi-atatu-gusa-amerika-imaze-kwima-visa-abashinwa-barenga-1-000

  • Kuva muri Werurwe uyu mwaka impanuka zimaze guhitana abantu 90 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impanuka zabaye guhera muri Weruwe yatwaye ubuzima bw
    Impanuka zabaye guhera muri Weruwe yatwaye ubuzima bw’abantu 90. Iyi na yo yabereye ku kamonyi mu ntangiriro z’uyu mwaka

    Ibyo ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, ku wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2020, aho yasubije ibibazo bitandukanye yabajijwe bishamikiye ku iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Mu Kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio, CP Kabera yavuze ko impanuka ziyongereye ugereranyije amezi abiri abanza y’uyu mwaka no mu gihe icyo cyorezo cyageraga mu Rwanda.

    Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kugera ku itariki 2 Nzeri uyu mwaka, twagize impanuka zirenga 600 zikaba zarahitanye abantu bagera kuri 90, abo bantu ni benshi. Mu kwa mbere uyu mwaka tweretse Abanyarwanda uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwari buhagaze n’ukuntu impanuka zari zaragabanutse”.

    Agaruka kandi ku mpamvu nyamukuru zateye izo mpanuka, ahanini ngo zikaba ziterwa n’umuvuduko ukabije.

    Ati “Icya mbere ni umuvuduko ukabije, Covid-19 ntikwirukankana ngo irashaka kugufata kandi ntitwara imodoka. Icya kabiri ni ukugenda nabi mu muhanda, Covid-19 ntigutangatanga ngo itume ugenda nabi mu muhanda, icya gatatu ni uburangare, Covid-19 ntikurangaza kuko utanayibona n’amaso, naho ikindi cyateye impanuka ni ubusinzi”.

    Ati “Kugeza ubu kwirinda Covid-19 ntaho bihuriye n’impanuka, kwirinda Covid-19 ntibitera impanuka, abantu bakwiye kumva isaha yagenwe bakamenya umwanya bakoresha bajya mu ngo.

    Iyo bavuze ko saa moya abantu bagomba kuba batashye ntibivuze ko imodoka ziba zagabanutse mu muhanda, gusa abantu bo bagombye kuba baragabanutse kuko ahenshi hakora 50%, haba mu bakozi mu biro no mu masoko”.

    CP Kabera akomeza asaba Abanyarwanda kutadohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ariko kandi banakurikiza amategeko igihugu gishyiraho.

    CP Kabera ahamya ko Covid-19 atari yo iteza impanuka zo mu muhanda
    CP Kabera ahamya ko Covid-19 atari yo iteza impanuka zo mu muhanda

    Ati “Turasaba Abanyarwanda kumvira amabwiriza n’amategeko y’igihugu muri rusange. Barasabwa kandi by’umwihariko kwirinda Covid-19 kuko nta muti nta n’urukigo irabona, nibafate amabwiriza rero nk’urukingo bayirinde. Ndakangurira abantu gukomeza kwirinda impanuka, ariko bakabihuza na gahunda zo kwirinda icyo cyorezo”.

    Yibukije kandi abatunze ibinyabiziga biri ku rutonde rw’ibigomba kujyanwa muri Contrôle Technique, ko bakwihutira kubitwarayo kuko ngo muri ibyo bitarayikoresha harimo ibyateje zimwe mpanuka zavuzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kuva-muri-werurwe-uyu-mwaka-impanuka-zimaze-guhitana-abantu-90