Tag: featured
-
Guarantee international ikomeje gufasha abashaka kujya kwiga, gutembera no gukora mu Burayi n’Amerika #rwanda #RwOT
Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika bikomeje kugenda bifungura ibibuga by’indege, Guarantee International Ltd nk’uko isanzwe ibikora, nayo ikomeje ibikorwa byo gufasha abashaka kujya kwiga, gutemberera no gukora hanze, ibashakira amashuri na Visa ndetse n’akazi muri ibi bihugu. -
Abazungu bazamuye Kayibanda bazi ko azahirikwa: Ikiganiro n’umunyamateka Isaïe Murashi #rwanda #RwOT
Inzobere mu mateka Isaïe Murashi, yagaragaje ko Grégoire Kayibanda wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge, yateguwe n’abihayimana cyane cyane abapadiri bera, babizi ko igihe kizagera bakamukuraho agasimburwa n’abahutu bo mu bice by’Amajyaguru n’Iburengeraziba bw’u Rwanda. -
Ikoranabuhanga: Hakozwe agakoresho ko kurinda amabanga y’ibikorerwa kuri mudasobwa na telefoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Amabanga y’ibikorerwa kuri za mudasobwa na telefone agiye kujya abungwabungwa mu buryo bwizewe
Ako gakoresho gashya kakaba kari kugurishwa amadolari ya Amerika 55, ni ukuvuga hafi ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda.
Abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko ako gakoresho gafite ubushobozi bukomeye kandi bwizewe mu kurinda umuteno w’amakuru bwite y’abantu cyangwa ibigo.
Ako gakoresho kandi gashobora kwinjizwa muri telefone igendanwa kakaninjizwa muri mudasobwa mu mwenge usanzwe winjiramo ‘USB’.
Iki kigo cya Yobico, ni cyo cya mbere ku isi gicuruza ibikoresho byo kurinda umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yaba kuri murandasi, muri mudasobwa, telefone n’ibindi nk’uko ikinyamakuru CBNET dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Iki kigo akaba ari cyo giha imfunguzo z’umutekano ibigo bikomeye nka Microsoft, Google, Facebook na Twitte,r kugira ngo abakora ibyaha byifashishije ikoranabuhanga rya murandasi (Cyber crimes) batinjirira ibyo bigo.
Iki kigo kandi ni cyo cyakoze ikoranabuhanga ryo gukoresha igikumwe, ijisho n’isura, kugira ngo umuntu abashe kwinjira muri telefone ye cyangwa mudasobwa.

-
-
Rwamagana: Empower Rwanda yatangiye gufasha abakobwa babyariye mu rugo #rwanda #RwOT
Umuryango udaharanira inyungu ndetse utegamiye kuri Leta, Empower Rwanda, watangiye ku mugaragaro gufasha abakobwa 100 babyariye mu rugo n’abana babo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. -
Coronavirus: Ubukungu bwa Afurika bukomeje kujya habi, ubushomeri buriyongera ubutitsa #rwanda #RwOT
Nyuma y’amezi atandatu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritangaje ko Coronavirus ari icyorezo, Umugabane wa Afurika nturahungabana cyane mu bijyanye n’abacyanduye cyangwa abo kimaze kwica nk’iyindi, gusa ku ruhande rw’ubukungu umaze gushegeshwa cyane nacyo kurenza ahandi hose ku Isi. -
Ishingiro ry’umuhate wa Nambayisa, umuforomo umaze imyaka 20 yita ku ndembe #rwanda #RwOT
Shadrack Nambayisa yakuze ashaka kuzaba umuganga mu buvuzi rusange, gusa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, yaje kwisanga mu ishuri ry’ubuforomo. -
Kuki u Rwanda rukeneye Politiki igenga ibitabo? #rwanda #RwOT
Kunoza ibikorwa by’abanyamwuga runaka, iteka bigira imirongo bigenderaho ishyizweho n’urwego rubifitiye ububasha. Iyo mirongo ngenderwaho twayita Poltiki ngenderwaho igenga ‘Ibitabo ‘Book Policy’.source https://igihe.com/umuco/ibitabo/article/kuki-u-rwanda-rukeneye-politiki-igenga-ibitabo
-
Abanyarusizi bishimiye kugenderana n’utundi turere nyuma y’amezi atandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ni umwanzuro wishimiwe n’abifuza kujya no kuva mu Karere ka Rusizi kari kamaze amezi atandatu katagenderana n’utundi turere kubera imibare y’abarwayi ba Coronavirus yagiye ihaboneka.
Umucuruzi witwa Deo, ni umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kamembe. Avugana na Kigali Today, yatangaje ko biruhukije kuko bumvaga barashyizwe mu kato.
Agira ati “Twiruhukije kuko ubu nibura hari icyo twaruhutseho gato, twari dusanzwe dutuma abajya kurangura bakatuzanira ibicuruzwa tugasanga ntibijyanye n’uko tubyifuza, ariko ubu hari abafite imodoka zabo bazajya bajya mu mujyi wa Kigali bakareba ibigezweho bakarangura”.
Mugenzi we bakorana avuga ko Leta yakomeza kubafungurira n’imodoka zitwara abagenzi zigakora akazi, ahubwo bagasabwa gukora ubwirinzi.
Agira ati “Si twe twanze ubuzima bwacu cyangwa ngo dupfushe abacu, icyo dusaba Leta idufashe gukaza ubwirinzi hanyuma barekure n’imodoka zitwara abagenzi.
Ikindi dusaba, amezi atandatu ashize dusa nk’aho tudakora, kandi ibi byatugizeho ingaruka Leta izatuzirikane, kuko kwishyura inzu y’ubucuruzi udakora, ukishyura inzu yo kubamo ntacyo winjiza byatumye n’igishoro bamwe bagikoresha”.
Yakomeje agira ati “Turasaba Leta izadoherere abafite amazu bakodesha na bo borohereze abayakodesha, kuko harimo abo bizagiraho ingaruka bagahagarika ibyo gukora”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Euphrem, avuga ko bishimiye kuba akarere ayobora kemerewe kugenderana n’utundi turere.
Ati “Birashimishije kuba ubuyobozi bwabonye ko ubwandu bugabanuka bakareka imodoka z’abantu ku giti cyabo zikajya mu Karere ka Rusizi, n’izindi zikaba zahava, gusa ibi birajyana no gukomeza gushishikariza abaturage gukomeza kwirinda, ntibirare kuko bavuye muri guma Rusizi.
Ikiboneka cyo, iki cyorezo wubahirije ingamba zo kukirinda cyatsindwa, icyo tugiye gukomeza gusaba abaturage bacu ni ugukomeza kwirinda kugira ngo tutazasubira muri guma Rusizi, ahubwo ibintu bikarushaho kugenda neza n’imodoka zitwara abagenzi zikemerwa gukora”.
Kwemera ko imodoka z’abantu ku giti cyabo zijya zikanava mu Karere ka Rusizi, ni inkuru nziza ku bantu guma Rusizi yasanze batari mu miryango yabo, bakaba bari bamaze amezi atandatu batarasubirana.
Hari n’abandi bagumye muri Rusizi batashoboye kuhava kandi atari ho batuye bakiriye neza inkuru y’ingendo ku modoka z’abantu ku giti cyabo.

-
Tariki 11 Nzeri, umunsi mubi ku Banyamerika: Uko ibitero bya Al-Qaeda byagenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Hashize imyaka 19 ibi bitero bibaye. Ku munsi nk’uyu muri 2001, mu gitondo cya kare ku isaa 8:46, indege ya American Airlines yari ifite urugendo rwiswe Flight 11, yagonze umunara w’amajyarugu w’umuturirwa wa World Trade Center i New York.
Nyuma y’iminota 17 ku isaa 9:03, ubwo abantu bari bagitekereza ko ari impanuka ibaye, indi ndege ya United Airlines yari ifite urugendo 175 yavaga yavaga i Boston yerekeza i Los Angeles, yagonze umunara w’amajyepfo wa World Trade Center.
Byafashe isaha imwe n’iminota 42 gusa, iyo minara iba imaze kugwa yose ndetse n’izindi nyubako za World Trade Center zirasenyuka.

Indege ya gatatu ya American Airlines yari ifite urugendo Flight 77, yagoze Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika (Pentegone), mu gihe indege ya kane ya United Airlines yo yari ifite urugendo Flight 93, yerekezaga i Washington DC, yaje kugwa mu murima muri Lleta ya Pensilvania.
Nta kuzuyaza, hahise hakekwa umutwe w’intagondwa wa Al-Quaeda. Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zitangiza muri Afganistan, zigamije kurwanya iterabwoba
Nubwo Ossama Bin Laden wari umuyobozi wa Al-Quaeda yabanje guhakana uruhare rw’uwo mutwe muri ibyo bitero, mu mwaka wa 2004 yaje kwemeza ko ari wo wagabye ibyo bitero.

Al-Qaeda na Bin Laden bavuze ko impamvu nyamukuru yo kugaba ibyo bitero ari uko USA zari zifite ingabo muri Arabia Saudite, ndetse no kuba zari zarafatiye ibihano igihugu cya Iraq.
Nyuma y’imyaka 10 USA zishakisha Ossama Bin Laden, yaje kwicirwa muri Pakistan mu mwaka wa 2011, yishwe n’ingabo za USA.
Isenyuka rya World Trade Center n’inyubako zari ziyegereye muri 2001, ryagize ingaruka ku bukungu bw’Umujyi wa New York, ndetse byagize ingaruka zigaragara ku isoko ry’isi.
Amakompanyi y’indege yasubitse ingendo mu gihe cy’iminsi iri hagati y’itatu n’itandatu. Byakurikiwe kandi n’ifungwa ry’ibikorwa, kwimura ndetse no gusubika ibikorwa, byose bitewe n’ubwoba bw’ibindi bitero.

Gusukura ahahoze inyubako za World Trade Center byarangiye muri Gicurasi 2002, naho gusana Pentagon byo byasabye umwaka wose. Kongera kubaka World Trade Center byatangiye mu Ugushyingo 2006, yongera gufungurwa mu Ugushyingo 2014.
Hubatswe kandi inzibutso zitandukanye, harimo ‘National Septermber 11 Memorial & Museum’ yubatswe i New York, ‘Pentagon Memorial’ yubatswe i Arlington muri Leta ya Virginia, ndetse na ‘Flight 93 National Memorial’ yubatswe muri Pennsylvania ahaguye indege ya kane.

-
Ubworozi bw’inka, umurage wasigasiwe kuva kera mu Rwanda #rwanda #RwOT
Mu gitabo “La communication pour la valorisation du patrimoine culturel du Rwanda, Editions Universitaires Européennes” (ihanamakuru mu guteza guhesha agaciro umurage ndangamuco), cyanditswe na Mutangana Boshya Steven, yagaragaje ko u Rwanda rufite umurage ndangamuco ukungahaye kandi ukwiye kumenyekanishwa mu gihugu no mu mahanga.source https://igihe.com/umuco/article/ubworozi-bw-inka-umurage-wasigasiwe-kuva-kera-mu-rwanda
