Tag: featured

  • RBC yashyizwe mu bigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ni umwanya RBC yashyizwemo n’Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC). Uretse RBC, uyu mwanya wanashyizwemo ‘Institut Pasteur du Maroc.

    Ibi bigo uko ari bibiri bizashyirwa mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19.

    Africa CDC yatangaje ko RBC na Institut Pasteur du Maroc byagaragaje ubushobozi bwo hejuru mu bijyanye no gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda yo gukingira COVID-19, aho muri Maroc hakingiwe abaturage barenga 80% by’abagombaga gukingirwa bose. Ni mu gihe u Rwanda rwakingiye abagera kuri 25% kandi rukaba rufite intego y’uko 2021 izarangira hakingiwe abagera kuri 40%.

    Kuba ibi bigo uko ari bibiri byashyizwe mu ihuriro ry’ibigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19, bivuze ko bizatanga amahugurwa agamije kubakira ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika.

    Bazabasangiza ubumenyi kandi mu bijyanye n’imicungire y’ibigo bitanga inkingo, uko zikwirakwizwa no mu bijyanye no kumvisha abaturage ko gahunda yo gukingirwa ari iyabo.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye gusangira ubumenyi n’ibindi bihugu bya Afurika mu bijyanye no gukingira COVID-19.

    Ati “Turateganya kugera ku ntego y’abantu 40% bitarenze Ukuboza 2021 kandi twiteguye gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bya Afurika mu gusangira ubunararibonye tumaze kugira ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’imikorere, biramutse ari ngombwa.”

    U Rwanda rukomeje gukingira umubare munini w’abaturage barwo ndetse rwatangiye gukora ubushakashatsi bushobora gusiga hatanzwe urukingo rwa gatatu rwa COVID-19 no gukingira abari munsi y’imyaka 18.

    Nyuma y’aho u Rwanda rutangiye gukingira Covid-19 muri Werurwe 2021, abaturarwanda barenga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa dose zombi z’urukingo.

    RBC yashyizwe mu bigo by’icyitegererezo mu gukingira COVID-19

    source : https://ift.tt/2ZHTaYw

  • Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC rifite impungenge zo gutsindwa amatora y’abayobozi b’uturere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya matora ni aya gatandatu kuva politiki ya Apartheid” ivuyeho mu 1994. Abaturage miliyoni 26 ni bo biyandikishije kuri miliyoni 40 z’abagejeje ku myaka yo gutora.

    Kugira ngo ishishikarize abantu kujya gutora, Leta yashyizeho aho bikingiriza virusi ya Corona iruhande rw’ibiro by’amatora.

    Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa yatoreye i Soweto, mu nkengero za Johannesburg, atangaza ko Afrika y’Epfo ikwiye kwishimira intambwe igezeho muri demokarasi.

    Kwiyamamaza byibanze cyane cyane ku buryo ANC, imaze imyaka 27 ku butegetsi, yananiwe gukemura nk’ikibazo cy’imiturire myiza no guteza imbere ibikorwa remezo nk’amashanyarazi, amazi n’ubukungu butanga imirimo muri rusange.

    Ijwi rya Amerika ryatangaje ko ibipimo by’amatora byerekana ko abaturage benshi bashobora kwima amajwi yabo ANC, ku buryo ishobora gusubira inyuma kurusha mu myaka ishize.

    Mu matora aheruka yo 2016, ANC yatsinze amatora y’abayobozi b’uterere n’amajwi 54%, ni yo make cyane yari ibonye bwa mbere kuva ikigera ku butegetsi, icyo gihe yatakaje n’imijyi ikomeye nka Pretoria na Johannesburg.

    source : https://ift.tt/3nOVXHK

  • Nyagatare: Habineza arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitirwa muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Ukwakira 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, zabashije gutabara Habineza wazigezeho avirirana mu mutwe no ku kuboko.

    Uyu musore ngo yari asanzwe akorera ahitwa Nakasongora mu gihugu cya Uganda, afatwa agerageza kwambuka umugezi w’Umuvumba agaruka mu Rwanda.

    Avuga ko yakubiswe cyane n’Abagande mu Karere ka Ntungamo gahana imbibi n’aka Nyagatare, barangije baramureka yambuka umugezi arataha.

    Avuga ko umubiri wose ubabara kubera inkoni hakiyongeraho n’inguma afite mu mutwe no ku kuboko.

    Aho arwariye mu bitaro bya Nyagatare agira inama abandi Banyarwanda yo kudahirahira bajya gushakira imibereho muri Uganda kuko ari ukwanga ubuzima bwabo.

    source : https://ift.tt/3EEi62h

  • U Rwanda rukomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere rukoresheje ubushobozi bw’imbere mu gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiti w
    Minisiti w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu nama ya COP26

    Minisitiri w’Intebe yabitangaje ku mugoroba wa tariki 01 Ugushyingo 2021, mu nama ya COP26 irimo kubera i Glasgow muri Scotland, irimo kwiga ku bikwiye gukorwa kugira ngo ibihugu birusheho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikaba yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

    Minisitiri Ngirente yavuze ko kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda rukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere ariko kandi ngo kwisanisha n’iki kibanzo ni ingenzi ku bihugu byugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hamwe n’ingaruka z’ubushyuhe bwinshi mu isi.

    Ati “U Rwanda rukomeje guhangana n’ibyo bibazo rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu ndetse n’ahandi, ariko uko byamera kose nta gihugu na kimwe kiri mu nzira y’amajyambere kizashobora kugera ku ntego zacyo kidakeneye inkunga iturutse mu mahanga”.

    Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, na we witabiriye iyo nama, avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatangiye kugera no mu Rwanda kuko havuye izuba ryinshi mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, imvura ikaba yarabaye nkeya ugereranyije na mbere.

    Ati “Ubundi murabizi ko mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda imvura yabaga igwa, mu kwa cumi, mukwa cumi na kumwe, ubu rero ibyo byose n’ibitugaragarira twese y’uko natwe imihindagurikire y’ibihe turi kumwe nayo, kuko iyo urebye izuba ryinshi ryavuye imirima hamwe na hamwe yarumye. Navuga nko mu gice cy’Iburasirazuba bw’u Rwanda no mu Majyepfo y’uburasirazuba babonye imvura nke cyane, aha byumvikane ko mu Rwanda imvura isanzwe igwa ari yo yaguye n’ubundi”.

    Akomeza agira ati “Nagira ngo mbisobanure neza, igipimo cy’imvura isanzwe igwa muri aya mezi nicyo cyaguye, ariko nticyaguye aho cyagombaga kuba kigwa, yagendaga isimbuka igwa mu bice bice, ikagwa mu gice kimwe nko mu gice cy’Iburengerazuba kubera umuyaga waho uhuhira kuri Congo Basin, ari na yo mpamvu abantu b’Iburengerazuba babonye imvura nyinshi”.

    Kimwe mu bigaragaza kandi ko ibihe byahindutse n’imyuzure ya hato na hato yagiye igaragara cyane mu mpera z’umwaka wa 2019, isuri yagiye itwara ubutaka ikabujyana mu gishanga cyangwa se n’ahandi hadaterera ku buryo byateraga ibibazo by’ubukungu kubera ko iyo ubutaka bugiye kandi bwashyizwemo, ifumbire bivuze ko n’imyaka idasarurwa kandi n’imfumbire iba yagiye, ku buryo izo mpinduka ngo zitwara byibura 1% by’umusaruro mbube w’igihugu buri mwaka.

    Muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, u Rwanda rurimo kongera ubuso bw’amashyamba kuko umwaka wa 2020 wageze hamaze guterwa 30.4% by’ubuso buteyeho amashyamba, muri uwo mwaka kandi hanatewe miliyoni 25 z’ingemwe z’ibiti hanavugururwa ashaje, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka ugomba kurangira hatewe miliyoni 43 z’ingemwe z’ibiti.

    source : https://ift.tt/3mEh0h2

  • Kigali: Polisi yahuguye abaturage uko bakoresha kizimyamoto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage beretswe uburyo bwo kuzimya inkongi z
    Abaturage beretswe uburyo bwo kuzimya inkongi z’umuriro, cyane cyane izituruka kuri gaze

    Abaturage bahuguwe n’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umiriro (Fire Brigade), ni abo mu mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, bigishijwe uburyo bakoreshamo neza ibikoresho bafite mu ngo zabo bishobora guteza inkongi z’umuriro birimo Gaze.

    Bimwe mu byo basobanuriwe ni uburyo gaze izimywamo ndetse n’uko icanwa, hamwe n’uburyo bashobora gukoresha igihe haramutse habaye inkongi z’umuriro mu rwego rwo kugira ngo bagire ibyo bashobora kuba baramira, mu gihe Polisi itarahagera.

    Bamwe mu baturage bahuguwe bagaragaje ko inyigisho bahawe ari ingirakamaro kuko hari abatari bacye bagiraga impungenge z’uko bashobora kwitwara mu gihe baramutse bahuye n’inkongi z’umuriro ziturutse kw’iturika rya gaze.

    Banigishijwe uburyo bashobora gukoresha isume mu gihe barimo kuzimya gaze yaturitse
    Banigishijwe uburyo bashobora gukoresha isume mu gihe barimo kuzimya gaze yaturitse

    Umwe mu bahuguwe witwa Shamim Ndikumana, avuga ko yari asanzwe agira impungenge aterwa na gaze akoresha mu rugo iwe bitewe n’uko atari asobanukiwe uburyo ashobora kubyitwaramo igihe havutse inkongi y’umuriro, gusa ngo nyuma yo guhugurwa hari byinshi yungutse.

    Ati “Nungukiyemo uburyo bazimya gaze ntabwo nari mbizi, ariko ubu iramutse ituritse nakoresha isume itose, cyangwa naba ntayifite ngakoresha kizimyamoto nkaba nazimya umuriro, kuko hari aho iherutse guturika kizimyamoto yari ihari ariko yabananiye kuyikoresha. Twari dukeneye buno bumenyi bwo kuba twazimya gaze kuko abantu benshi barazitunze ariko ntabwo bazi kuzizimya”.

    Basobanuriwe uburyo bashobora gukoresha kizimyamoto
    Basobanuriwe uburyo bashobora gukoresha kizimyamoto

    Mugenzi we witwa Jean Paul Eric Abdul Karim, avuga ko bigishijwe amasomo atandukanye y’ukuntu bajya bitabara igihe bahuye n’inkongi z’umuriro ahanini zaturutse kuri Gas batunze.

    Ati “Nanyuzwe n’uko batweretse uko tuzajya dukoresha kiriya Cyuma bita ‘fire extinguisher’, batwereka uko umuntu akuramo kariya gakomo agasa nkuteruye hejuru, agafata na kariya kari imbere uko gasohokamo gaze ishobora kuzimya umuriro igihe werekeje aho nyine inkono iri gucumba ivamo umuriro. Ikindi batweretse ikinyuranyo kiri hagati y’uko igihe umuriro uri kwaka washyizeho amavuta ku muriro amazi atabizimya, batwereka n’ikinyuranyo cy’uko iyo hari umuyaga umuriro ushobora gushyiraho amazi bikazima kubera, badusobanurira n’icyo ‘oxygen’ bivuga”.

    Umuyobozi wa Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Paul Gatambira, asaba abaturage ko igihe cyose bagerageje kuzimya bakananirwa bakwihutira kubimenyesha Polisi kuko iyo bikozwe vuba harokorwa byinshi.

    ACP Gatambira asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bananiwe kuzimya umuriro
    ACP Gatambira asaba abaturage kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bananiwe kuzimya umuriro

    Ati “Niba itombotse icyo kiringiti ukagerageza kugikoresha bikakunanira, tumenyeshe hakiri kare kuko umunota umwe umuriro ukiba twakoresha litiro imwe, iminota ibiri twakoresha litiro 100, mu minota icumi twakoresha toni y’amazi kugira ngo tuzimye uwo muriro. Ibibananiye mutumenyeshe, iyo utabaje vuba bahagera vuba kandi bakagufasha ibintu byawe ntibyangirike”.

    Abaturage bahuye n’ikibazo cy’inkogi z’umuriro barasabwa kujya bahamagara Polisi kuri nimero ya telefone 0788311120, bakaba bahita babona ubutabazi bwihuse.


    source : https://ift.tt/3w6YkcJ

  • Guverineri Habitegeko yihanganishije imiryango y’abana bane bishwe bagatabwa mu buvumo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni abana bane ari bo Twubahe Didier w’ imyaka 10, Mfitumukiza w’imyaka 11, Manirarera w’imyaka 12 na Ahishakiye w’imyaka 14, bakaba baraburiwe irengero tariki 15 Nzeri 2018.

    Amakuru y’ibura ry’abo bana yababaje benshi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wagize ati “Birababaje rwose, twabimenye kandi RIB ikaba irimo kubikurikirana”.

    Guverineri Habitegeko François na we yagize ati “Twihanganishije iyo miryango yabuze abana babo. Inzego za Leta zirimo gukora ibishoboka byose ngo abakoze icyo cyaha bafatwe bagihanirwe”.

    Nyuma y’imyaka itatu imibiri y’abo bana iburiwe irengero yabonetse ubwo abaturage barimo bakurikira umujura wibye inkoko agahungira mu buvumo, ubwo abaturage bari bageze muri ubwo buvumo nibwo basanzemo imibiri y’abo bari baraburiwe irengero bahita batanga amakuru.

    source : https://ift.tt/3BGU0C6

  • Karongi: Banki y’Abaturage yatunguwe no kugarurirwa intebe zasahuwe mu 1994 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwazanye izo ntebe ntiyamenyekanye
    Uwazanye izo ntebe ntiyamenyekanye

    Ni intebe eshatu zo kwicaraho zagaruwe, ariko uwazizanye ntazwi kandi yasize yanditse ko yabitegetswe na Mwuka wera.

    Muri urwo rwandiko yagize ati “Ezekiyeli 18: 21-28, Le 02/11/2021, nk’uko Amategeko y’Imana abitegeka, Tugaruye ibi byibano byasahuwe muri Banki y’Abaturage ya Gitesi mu ntambara yo mu 1994, ubu nibwo Mwuka wera abidutegetse. Ku Mana”.

    Uwazanye ibyo bikoresho yabisize ku nzu ya Peace house ikorerwamo na banki y’abaturage, avuga ko byibwe muri iyo banki y’Abaturage ya Gitesi.

    Venant Nsengiyumva, Umuyobozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Bwishyura, avuga ko byabatunguye biranabatangaza.

    Agira ati “Twagize ikibazo ko umuntu wazanye intebe atabashije kwigaragaza, twagiye ku murenge kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo atugire inama y’icyakorwa, dusanga ari mu nama”.

    Nsengiyumva avuga ko ibikoresho uwabizanye yabishyize imbere y’inzu y’umuturage yegeranye n’ahakoreraga Banki y’Abaturage mu mwaka wa 1994 ariko ubu itagikoreshwa, ari yo mpamvu uwazanye izo ntebe eshatu atamenyekanye.

    Uwo muyobozi asaba uwateye iyo ntambwe kwigaragaza kugira ngo atange n’andi makuru atazwi, kandi ko atagombye kugira ikibazo kuko ari isomo ryiza ku basahuye ibintu by’abandi.

    Ati “Iri ni isomo ryiza, biratanga icyizere ko hari impinduka ko n’andi makuru abantu bibaza azamenyekana, kuko ibi ntawe wabitekerezaga”.

    Kuba umuturage yagarura ibyo yasahuye mu myaka 27 kubera yabibwiwe na Mwuka wera, abaturage bavuga ko uwo Mwuka wera yakorera mu bandi basahuye iby’abandi bakabisubiza, kimwe no gutanga andi makuru.


    source : https://ift.tt/3byGuWD

  • Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z
    Ibitaro bya Nyarugenge byongeye gutanga serivisi z’ubuvuzi zisanzwe

    Ni nyuma y’igihe nta y’indi serivisi ihatangirwa uretse kwita ku barwayi ba Covid-19, gusa aho mu kwezi kwa Nyakanga ibitanda byose byo muri ibyo bitaro byari biriho abarwaye icyo cyorezo, uwa nyuma akaba yasezerewe kuri uyu wa mbere tariki 01 Ugushyingo 2021.

    Ubuyobozi bw’ibyo bitaro bukaba bumenyesha ababigana bose ko uwivuza yitwaza ibyangombwa bye birimo ubwishingizi ndetse na taransiferi (Transfer) ku bakoresha ubwishingizi bwa mituweli.

    Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Muri Nyakanga 2021 ibitanda byo mu bitaro bya Nyarugenge byari byuzuye 100%, ariko uyu munsi nta murwayi wa Covid uhasigaye, ejo ibitaro bizongera bifungure kuri serivisi z’ubuvuzi zisanzwe. Turashimira buri wese wabigizemo uruhare, by’umwihariko abari ku isonga bakora bataruhuka kugira ngo barokore ubuzima”.

    Ngo ibi bigezweho nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hakingiwe 90% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, hakabaho no gukwirakwiza inkingo hirya no hino mu ntara ndetse n’uburyo bwo guha abarwayi umwuka kwa muganga mu gihe barebye bwikubye inshuro zirenze eshatu. Hari kandi kuboneka kw’imiti ifasha abarwayi ba Covid-19 kuba bakira vuba, ku buryo byatumye abantu bahitanwaga na yo ndetse n’abuzura mu bitaro bagabanuka.

    Abantu barasabwa gukomeza kwirinda Covid-19, kuba umuntu yarakingiwe urukingo rumwe cyangwa ebyiri ngo ntibituma agira ubudahangarwa bwo kuba atakwandura iyo ndwara, kuko hari n’igihe bishobora kuzaba ngombwa ko abantu bafata izirenzeho kubera ko iyo abantu bamaze amezi atandandatu cyangwa umunani bakingiwe, hari igihe ubudahangarwa burushaho kumanuka.


    source : https://ift.tt/3CD1O9r

  • Rubavu: Abahinzi b’ibirayi barataka igihombo – #rwanda #RwOT

    Aba bahinzi bavuga ko hatagize igikorwa bazisanga uyu mwuga bawuvuyemo, bagasaba ko habaho politiki yihariye y’ubuhinzi bw’ibirayi.

    Nyirabuhinja Cécile wo mu Murenge wa Busasamana avuga ko mbere bahingaga bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu igiciro cyaraguye cyane mu gihe imbuto bari baziguze zibahenze.

    Ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ku giciro cyiza, ibirayi twagurishaga 250 Frw ku kilo kuri ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 Frw kubera ko twabuze isoko. Izindi mbogamizi twahuye na zo ni uko ifumbire yaduhenze kuko igiciro cyayo cyikubye kabiri ugereranyije n’uko twayiguraga umwaka ushize. Ibiciro by’imiti na byo byarazamutse ariko twebwe umusaruro ubonetse tugurirwa ku giciro gito none byaduteje igihombo.”

    Uyu muhinzi akomeza avuga ko bahuye n’ikindi kibazo cy’uko ifumbire yabagezeho igihembwe cy’ihinga kigiye kurangira, bagahingira rimwe none bakaba barimo gusarurira rimwe.

    Ati “Twahinze dutinze, twezereza rimwe none umusaruro wabaye mwinshi; turasaba Leta kudufasha kubona amasoko yaba ayo mu gihugu no hanze yacyo. Leta nidufashe gushyiraho igiciro tugurishirizaho ndetse nihindure politiki yo guhinga idufashe ntitujye duhingira rimwe, kugira ngo umusaruro uboneke mu bihe bitandukanye.”

    Kuri ubu ifumbire yaguraga 30.500 Frw iragura 60.130 Frw naho imiti yaguraga 75.000 Frw igeze kuri 90.000Frw.

    Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, Kanyesoko Pierre Célestin na we yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo umusaruro utazajya uboneka mu gihe kimwe kuko bigira uruhare mu ibura ry’isoko ryawo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ngabitsinze Jean chrisostome, yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana bagafasha abahinzi b’ibirayi kubona amasoko bagurishaho umusaruro ku giciro kitabahombya.

    Ati “Ntabwo nari mbizi ko babuze isoko ry’umusaruro ngiye kuvugana n’umuyobozi ushinzwe ubuhahirane n’ibiciro turebe icyakorwa aba bahinzi bafashwe.”

    Dr Ngabitsinze yashimangiye ko ibiciro by’ifumbire byarazamutse ku isi hose ndetse ariko ko leta yongereye nkunganire kuko iyo itabikora byari kuba birenze uko biri. Yahamije ko ubwo Covid-19 iri gucisha make bizagabanuka.

    Umusaruro w’ibirayi mu Karere ka Rubavu wabuze isoko, abahinzi barataka ibihombo

    source : https://ift.tt/3CCxiMB

  • Covid-19 imaze guhitana abantu miliyoni eshanu ku isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko abazira Covid-19 bashobora kuba bakubye kabiri cyangwa gatatu imibare itangazwa kubera ko hari abapfira iwabo mu ngo bataragiye kwa muganga, abandi bakazira ingaruka ziyishamikiyeho, ndetse n’ibibazo byo kutayipimisha bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

    Leta zunze ubumwe za Amerika ziza imbere mu kugira abantu benshi bamaze gupfa bagera ku bihumbi 746 hagakurikiraho Brazil imaze gupfusha abantu bagera ku bihumbi 608, u Buhinde bukaba ubwa gatatu bumaze gupfusha abantu barenga ibihumbi 458.

    Mu Rwanda, kugeza tariki 01 Ugushyingo 2021, iki cyorezo cyari kimaze guhitana abantu 1,332.

    Covid-19 ubu ni impamvu ya gatatu ihitana abantu benshi ku isi, nyuma y’indwara z’umutima n’izo kuva amaraso mu bwonko.

    Ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro cy’i Oslo muri Norvège kivuga ko Covid-19 imaze guhitana abantu bangana n’abazize intambara zose ibihugu byarwanye hagati yabyo ku isi kuva mu mwaka wa 1950.

    source : https://ift.tt/2ZQb5N8