Tag: featured

  • Abantu barenga miliyoni enye bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abagera kuri 2.098.625 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19.

    Mu bipimo 7,373 byafashwe ku itariki ya 3 Ugushyingo, 55 basanganwa iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze kucyandura mu minsi irindwi ishize ugera kuri 306.

    Nta muntu witabye Imana, bituma umubare w’abamaze gihitanwa n’iki cyorezo uguma kuri 1,332.

    Abarenga miliyoni eye bamaze gukingirwa mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3k6zTY5

  • RRA yashimiye abasora b’indashyikirwa mu Ntara y’Amajyaruguru – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ibikorwa byo gushimira abasora, byatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.

    RRA yagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2020/2021 yinjije miliyari 27.8 Frw mu isanduku ya Leta, intego yayi yahawe yagezweho ku kigero cya 111.4%.

    Mu gutanga ishimwe ku rwego rw’intara hahembwe abantu batanu bahize abandi mu kwishyura neza imisoro, mu rwego rwo kubashimira umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, buri karere kari gahagarariwe n’umuntu umwe.

    Mu bahembwe harimo n’uwahize abandi muri iyi ntara mu kwinjiza amafaranga menshi y’umusoro mu isanduku ya Leta kuko yinjije asaga miliyoni 125 Frw mu 2020/2021.

    Ku ikubitiro hahembwe Gorilla Investment Company ikorera mu Karere ka Musanze, yamenyekanishije imisoro yose neza, ndetse inakoresha EBM mu buryo buboneye ku bicuruzwa na serivisi zinyuranye. Iyi sosiyete yinjije miliyoni zisaga 125 Frw mu isanduku ya Leta kandi ni nayo yatanze umusoro mwinshi mu Majyaruguru.

    Hahembwe kandi Ihange Projects, uyu ni umuryango utari uwa Leta ufasha abana kugira imirire myiza n’imirere, watanze imisoro ya miliyoni 104 Frw zagiye mu isanduku ya Leta nubwo nyamara bimenyerewe ko ONG zidaharanira inyungu.

    Hari na sosiyete ya Blecom icuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo kawunga nayo yinjije miliyoni 23 Frw; Nkoresha Amaboko ikora ibikorwa by’ubwubatsi yinjije umusoro wa miliyoni 16 Frw ndetse na Leonidas Multi Business Ltd igemura ibikoresho birimo inkwi bacana mu Ruganda rw’Icyayi mu Karere ka Rulindo nayo yinjije miliyoni 7 Frw.

    Aba bacuruzi bahawe ishimwe bagaragazaga ko gushimirwa ari intambwe ikomeye bitewe n’aho baturutse dore ko abenshi bumvaga umusoro bakawutangana akangononwa nkuko Gakwaya Ndereyimana Leonidas wari uhagarariye, Leonidas Multi Business, yabibwiye IGIHE nyuma yo guhabwa igihembo.

    Ati “Birashimisha kuko mbaye indashyikirwa mu gutanga umusoro, bimpa imbaraga zo kurushaho kugira ngo igihugu gitere imbere. Umusoro ntanga wubaka igihugu, bityo abacuruzi bakwepa gutanga imisoro baba barimo guhombya Leta. Ni bo batuma rya terambere twifuza tutarigeraho ariko inama nabaha ni uko bakangukira gutanga umusoro kuko ariho iterambere ry’igihugu rishingiye.”

    Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, yashimye cyane abacuruzi n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abasaba gukomeza kurwana ishyaka ry’igihugu binyuze mu gutanga neza umusoro.

    Ati “Turifuza gukomeza guhuza ingufu mu ruhare rw’imisoro n’amahoro, kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga EBM. Ndabizi neza dukoresheje EBM nk’uko bikwiye ibyo twinjiza kuri ubu twabikuba kabiri cyangwa gatatu.”

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro ariko anasaba RRA kurushaho kubegera hagamijwe kunoza imikoranire.

    Hari abakora ubucuruzi buciriritse ariko bagira uruhare mu gusaba inyemezabwishyu ya EBM mu gihe bagiye kurangura ibicuruzwa byabo, abari bahagarariye abandi basaga 500 bazazihabwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ibikorwa byo gushimira abasora bitwaye neza bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu Karere ka Muhanga.

    Ibirori byo gushimira abasora mu Majyaruguru byari byitabiriwe n’ingeri zose

    Ihange ni yo yabaye iya mbere muri Gakenke ubwo uyihagarariye yashyikirizwaga ishimwe

    Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, yashyikirizaga Umuyobozi wa Gorilla Investment Company ishimwe. Niyo yahize izindi mu gusora neza mu Majyaruguru

    Uhagarariye Koresha Amaboko ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’usora wahize abandi mu Karere ka Burera

    Umucuruzi wacuruje neza akoresheje EBM nawe yahawe ishimwe

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro

    Blecom ni we wahize abandi mu Karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2020 kuko yinjije miliyoni 23 Frw mu isanduku ya Leta

    Gakwaya Leonidas uhagarariye Leonidas Multi Business Ltd yavuze ko gushimirwa bimutera imbaraga zo kurushaho gukora neza

    source : https://ift.tt/3q7x5Ob

  • Gisagara: Imiryango 17 yari ifite ikibazo cy’amacumbi yubakiwe – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango igizwe n’abatishoboye yubakiwe inzu zigaragiwe n’ibikoni ndetse n’ubwiherero ku mudugudu uri mu Kagari ka Kabumbwe.

    Umwe mu bahawe inzu witwa Ukubereyimfura Delphine yavuze ko yari amaze igihe asemberana abana umunani yabyaye, imibereho yabo yifashe nabi kuko umugabo we yabataye ajya gushaka undi mugore.

    Ati “Nari maze igihe nshumbika hirya no hino nimuka kuko bari baradusenyeye nyakatsi, umugabo yarantaye ajya gushaka undi mugore, ubuzima bwari bungoye kuko nishyuraga inzu mvuye guca inshuro. Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere, ndashimira ubuyobozi bwiza bwatuzaniye abafatanyabikorwa beza bakaba batwubakiye.”

    Mbanzabagabo François yavuze ko yari amaze igihe abana n’umuryango we mu nzu ishaje ku buryo iyo imvura yagwaga bavirwaga.

    Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

    Usibye izo nzu, uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwubakiye n’Ikigo cy’Ishuri ribanza rya Kambumbwe ubwiherero ndetse ruha inyakiramashusho (televiziyo) Akagari ka Kabumbwe izajya ifasha abaturage gukurikira amakuru.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri urwo ruganda, Tonci Tadic, yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu gace bakoreramo kuko bashaka ko batera imbere.

    Ati “Ibikorwa byose dukorera muri aka gace ni ibigamije guteza imbere abaturage, natwe rero twiyemeje kubishyigikira kugira ngo dutange umusanzu wacu mu gutuma babaho neza bishimiye.”

    Yakomeje avuga ko muri rusange bamaze kubakira imiryango 34 yo mu Karere ka Gisagara yari isanzwe ifite ikibazo cy’amacumbi kandi buri mwaka biyemeje kujya batangira imiryango igihumbi umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé).

    Yavuze ko batanze ibikoresho by’ishuri ku bana biga ku ishuri ribanza rya Kabumbwe kandi bagiye no kuriha amazi meza.

    Mu bindi bikorwa bakora harimo gutanga inka n’amatungo magufi ku miryango itishoboye.

    Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko kuva uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwatangira kubakwa mu Murenge wa Mamba, abarwubaka bakoze ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage.

    Ati “Hano mu tugari dutandukanye bamaze kuhatanga ubufasha bufatika rwose, abahawe inka zarabyaye baranywa amata abandi babonye ifumbire umusaruro w’ubuhinzi uriyongera.”

    Yasabye abahawe inzu kuzifata neza kandi bakayoboka ibikorwa bibateza imbere kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

    Izo nzu zatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri

    Basabwe kuzifata neza no kuyoboka ibikorwa bibateza imbere

    Bishimiye ko bahawe inzu zo kubamo bavuga ko bazazifata neza

    Imiryango 17 yo mu Karere ka Gisagara itagiraga aho kuba yubakiwe n’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3mHCxFo

  • Hari Abayisilamu basaba kwiga mu Iseminari: Kiliziya yaba igiye kuva kuri gakondo? – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amaseminari yigamo abana bakomoka mu miryango y’abasengera muri Kiliziya Gatolika bumva bashaka kuziha Imana bakaba Abapadiri. Iyo barangije iseminari nto bumva bagifite uwo muhamagaro bakomeza mu iseminari nkuru, cyangwa bakumva batagishaka kwiha Imana bagakomereza mu yandi mashuri makuru asanzwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Padiri Lambert Dusingizimana uyobora Ibiro by’Inama y’Abepisikopi Gatolika bishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC yavuze ko bagiye bakira ubusabe bw’ababyeyi babarizwa mu yandi bashaka ko abana babo biga mu iseminari nto.

    Ati “Hari igihe biba, biraba ariko biterwa n’ibintu byinshi. Hari umubyeyi ushobora kubisaba adasobanukiwe. Tuvuge niba nsengera mu Bayisilamu cyangwa se ndi Umudivantisiti cyangwa umurokore kubera ko nzi uburere mu iseminari bagira cyangwa se hari uwo dukorana urereramo bambwiye ibigwi byaho. Ashobora kubisaba kubera ko aziko umwana uvuyemo aba ari umuhanga cyangwa se afite uburere bwiza ariko akaba atazi ibigenderwaho.”

    Yakomeje avuga ko hari n’ababikora basa nk’abari kugerageza amahirwe. Ati “Hari n’ushobora kubisaba abizi agira ngo agerageza amahirwe, kuri iki gihe urabizi akavuga ati reka nanjye nigeragereze amahirwe. Hakaba rero hari n’ushobora kubikora yumva ko ari uburenganzira bwe”

    Nubwo bimeze gutya, Padiri Dusingizimana yavuze ko Kiliziya Gatolika itarahindura umurongo ku bijyanye n’imikorere y’amaseminari kuko yakira gusa abana n’Abagatolika.

    Ibanga ry’ireme ry’uburezi mu mashuri ya Kiliziya

    Buri mwaka iyo Minisiteri y’Uburezi ishyize hanze amanota y’uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta, usanga mu baza imbere haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye higanjemo abo mu bigo bya Kiliziya Gatolika biyoborwa n’Abapadiri, ababikira cyangwa abafurere.

    Ibi biheruka kongera kwigaragaza ubwo hashyirwaga hanze amanota y’ibizamini bya Leta bya 2020/2021. Abanyeshuri batanu ba mbere mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bose baturutse mu bigo by’abihaye Imana.

    Françoise Tumukunde wabaye uwa mbere yaturutse mu Kigo cy’Ababikira cya Sainte Famille Nyamasheke, Ange Diane Umutoni wamukurikiye ava muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, Believer Gall Hirwa wabaye uwa gatatu ava muri Groupe Officiel Butare.

    Arnold Pierre I Mugema wabaye uwa Kane yigaga muri Ecole des Sciences Byimana iyoborwa n’abafurere, mu gihe Agape Fille Umufasha wabaye uwa gatanu yaturutse muri Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda.

    Uku gutsindisha usanga ari ibintu bimaze kumenyerwa mu mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika kandi bikaba mu gihe hari amashuri yandi yananiwe kubigeraho.

    Mu rwego rwo gushaka kumenya ibanga aya mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika akoresha kugira ngo ahore atsindisha neza IGIHE yagiranye ikiganiro na Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu.

    Padiri Martin Uwamungu yavuze ko kimwe mu bifasha amashuri y’abihaye Imana gutsinda neza ari uko bashyira imbere ikinyabupfura.

    Ati “Mu Iseminari cyangwa amashuri ya Kiliziya yaba ay’abakobwa n’abahungu ikintu cya mbere gihari ni ikinyabupfura. Ibigo by’ababikira burya ntabwo umwana yikora ibyo yishakiye, ibigo by’abapadiri ntabwo umwana yikorera ibyo yishakiye, ibigo biyoborwa n’abafurere ntabwo umwana akora ibyo yishakiye.”

    Yakomeje avuga ko mu ntego z’abihaye Imana bafite amashuri haba harimo kurerera neza igihugu.

    Ati “Icyo tugamije ni ukurera, ni uburere, ni icyo gitsure nkeka rero ko ibyo bigo byacu cyane cyane amaseminari, n’ibindi bigo nka Saint Andre, Lycee Notre Dame de Citeaux za Byimana n’ahandi aho hose icyangombwa ni igitsure cya padiri, ni igitsure cy’umubikira, ni igitsure cy’umufurere hanyuma rero ugasanga iyo hari igitsure n’imyigire nayo iba myiza.”

    Padiri Uwamungu yavuze ko mu mashuri y’abihaye Imana batajya bihanganira amakosa ku buryo umwana wese wakosheje ahanwa kandi akabikuramo isomo ryo kwitwara neza.

    Padiri Dusingizimana yavuze ko bimwe mu bifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ari uko abihaye Imana mu byo biyemeje no guteza imbere uburezi birimo.

    Ati “Ni ibintu twiyemeje gukora kandi abantu bakabyitaho bikajya mu bikorwa. Icya mbere twita ku kinyabupfura cy’abana, icy’ababyeyi, icy’abarezi ndetse n’abandi baba hafi y’abana. Twita ku mibereho n’imyitwarire by’umwana, umwarimu ndetse tugakorana hafi n’ababyeyi. Icyo mbona aricyo kintu cya mbere kidufasha ariko ibyo byose tukabiherekesha ko bigomba gufatira ku ndangagaciro za gikirisitu n’iz’Abanyarwanda.”

    Yavuze ko aho amashuri ya Kiliziya Gatolika ari uyu munsi abikesha mu kuba aharanira guha abana ubumenyi ariko atibagiwe n’uburere.

    Yakomeje avuga ko muri aya mashuri umwana yitabwaho mu buryo bwose bushoboka. Ati “Iyo dufite umwana tureba uburere bwe, ikinyabupfura, tukamenya ko dukwiye kumuha ubumenyi ariko n’uburere tukabutsindagira, ushinzwe imibereho y’abanyeshuri akamukurikirana akamufata nk’umwana we.”

    Uretse abanyeshuri, Padiri Dusingizimana yavuze ko ubuyobozi bw’amashuri Gatolika bushyira n’imbaraga mu myitwarire y’abarimu, cyane cyane mu bijyanye no gukora neza akazi.

    Ati “Umwarimu nawe agatanga ibyo agomba gutanga nk’umurezi ariko nawe akabishyiramo ikinyabupfura kihariye, akamenya ko akazi ari akazi. Akamenya ko agomba kuzinduka agakora akazi ke neza, adakorera guhembwa gusa ahubwo nawe hakazamo kwitanga.”

    Ikindi cyagaragajwe nk’igifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ni uko abayobozi bayo baba hafi y’abanyeshuri cyane ndetse ugasanga bamwe bacumbitse mu bigo by’amashuri, bitandukanye no mu yandi mashuri aho usanga abayobozi babo bafite ingo n’imiryango batahamo.

    Ibi babijyanisha no kuba izi nshingano baba bafite nta zindi bazifatanya nazo, umwanya wose bakawuharira kwita ku burere n’uburezi bw’abana bayobora.

    Mwarimu akwiye kwitabwaho cyane

    Iyo hashakwa igisubizo ku ireme ry’uburezi mu Rwanda abenshi bakunze kugaragaza ko ritapfa kugerwaho mu gihe hatarashyirwaho uburyo bwo kurushaho kwita ku buzima bwa mwarimu.

    Ni ingingo bahuriyeho na Padiri Dusingizimana ariko we akemeza ko ireme ry’uburezi ari urugendo rutagira iherezo, ku buryo biba bisaba abantu kugenda biyubaka.

    Ati “Ireme ry’uburezi ni nk’intego, n’Abanyamerika barakomeza bakagerageza n’abandi bateye imbere na za Singapore zirakomeza zikagerageza kandi ziri hejuru. Baba bashakisha nabo ireme rifatika, rishyitse bageraho. Kuri njye mbifata nk’urugendo.”

    Nubwo bimeze gutya ariko yavuze ko ireme ry’uburezi rishobora gusubira inyuma cyangwa rikadindira.

    Kugira ngo ibi byirindwe, Padiri Dusingizimana yavuze ko imibereho y’abarimu ikwiye kwitabwaho cyane.

    Ati “Ugomba kwita ku mwana ariko ukita no ku barimu. Hakwiye kongera kureba uburyo umwarimu yitabwaho kuko ntawashidikanya ko mu bintu bituma ireme ry’uburezi twifuza ritagerwaho ni uko umwarimu akwiye guhugurwa ariko akanahembwa neza, umushahara wa mwarimu uracyari hasi cyane. Umwarimu yari akwiye kugira uburyo akwiye kwitabwaho cyane ndetse.”

    Yavuze ko mu mashuri ya Kiliziya Gatolika bagerageza gufasha abarimu uko bishoboka, aho bamwe bashyirirwaho uburyo bwo kurira ku mashuri ndetse n’uduhimbazamusyi.

    Kuwa 4 Ukwakira 2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta inatangaza ko yafashe icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri 60.642 batsinzwe ibizamini bya leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Iki cyemezo cyo gusubiza kireba abanyeshuri batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

    Mu mboni za Padiri Uwamungu yavuze ko iki cyemezo cyaje gikenewe kuko kwimura abana bose hari abo byadindizaga, gusa agaragaza ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana aba baba basibiye kugira ngo batarushaho kudindira.

    Iseminari nto y’i Ndera ni imwe mu mashuri atsinda neza kandi agatanga n’uburere

    Akenshi amaseminari akunze kugira umwihariko wo gutanga ubumenyi bijyana n’ikinyabupfura

    Abana bize mu maseminari akenshi bakunze kurangwa n’ubuhanga n’ubwitonzi

    Amafoto: Inyarwanda


    source : https://ift.tt/3wdYAGR

  • Umuhanda Huye- Nyamagabe ntukiri nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa Twitter, mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2021.

    Buragira buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.”

    Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Yakomeje ibasaba kwihangana mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda irimo gukorwa.

    Mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo uyu muhanda wangijwe n’imvura bituma ufungwa igihe gito ariko hahita hahangwa inzira ku ruhande kugira ngo ibinyabiziga bibashe gutambuka.

    Iyo nzira ni yo yangijwe n’imvura yaraye iguye kuko ibikorwa byo gusana umuhanda bitari byagatangiye.

    Umwe mu bagenzi wahanyuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko imodoka zitwara abagenzi mu cyerekezo cya Huye –Nyamagabe zakomeje akazi kuko ziri kugera aho umuhanda wangirikiye zikagurana abagenzi n’izivuye i Nyamagabe kuko bari kwambuka n’amaguru aho umuhanda wangirikiye.

    Umuhanda wa kaburimbo Huye- Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020.

    Uhuza Uturere twa Huye na Nyamagabe two mu Majyepfo ndetse ugakomeza uduhuza n’utwa Rusizi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Umuhanda Huye – Nyamagabe ntukiri nyabagendwa

    Uyu muhanda wangiritse ku buryo bukomeye

    source : https://ift.tt/3bzNjHz

  • Minisitiri Dr Mujawamariya yagaragaje aho u Rwanda rugeze mu kugarura amashyamba – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nama habereye ibiganiro byahuje abayobozi batandukanye mu kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ibihugu bya Afurika byiyemeje yo kugarura amashyamba ku buso bugera kuri hegitari miliyoni 100 [African Forest Landscape Restoration, ARF 100].

    Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Mujawamariya yashimiye Ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) n’abandi bafatanyabikorwa ba Afurika mu rugamba rwo guteza imbere uyu mugabane hitabwa ku kurwanya iyangizwa ry’amashyamba.

    Yavuze ko Afurika ifite urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye n’amashyamba abyarira inyungu abaturage. Yashimangiye ko kuri uyu mugabane hari amashyamba manini ku buryo nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari amashyamba aza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bunini.

    Ku rwego rw’Isi, Afurika yihariye 17% by’amashyamba ndetse na 31% by’ubuso buteyeho ibiti muri rusange.

    Minisitiri Dr Mujawamariya ati “Ibi biragaragaza ko umugabane wacu ukomeje kwibanda ku kurinda uwo mutungo kamere w’amashyamba. N’ubwo bimeze bityo ariko, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kugera kuri uwo mutungo kamere kandi tugomba gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kuwurinda.”

    Yakomeje agira ati “AFR100 ni umusanzu wo kugera ku ntego yo kuba twateye amashyamba ku buso bungana na hegitari miliyoni 100 mu 2030. U Rwanda ni umwihariko aho abaturage biyongera vuba ku kigero cya 2.7%, buri mwaka bigatuma kiba igihugu gifite ubucucike bw’abaturage ku Isi kuko ubu ku kiometero kimwe babarirwaho abaturage 477.”

    Uyu munsi u Rwanda rufite abaturage barenga miliyoni 12 batuye kuri hegitari miliyoni 2,3 z’ubutaka mu gihe nibura 98% by’ubwo butaka buhinzeho bucungira ku mazi y’imvura.

    Guverinoma y’u Rwanda yemeje burundu amasezerano mpuzamahanga yateguriwe gushyirwaho umukono i Bonn, bikaba ari amahirwe kuba muri AFR100 hongeye kuganirwa ku cyakorwa kugira ngo amashyamba akomeze kubungabungwa hitabwa ku guteza imbere ubukungu bw’ibihugu n’abaturage.

    Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko hegitari ibihumbi 800 z’ubutaka [zingana na 41% by’intego igihugu cyari cyarihaye] zimaze kongera guterwaho amashyamba kuva mu 2011.

    Binyuze muri iyo gahunda yo kugarura amashyamba yari yarangijwe cyangwa yaratemwe, hahanzwe imirimo ibihumbi 186, iturutse mu gutera amashyamba no kuyatunganya kuva mu 2014 na 2020, aho abagore bahawemo akazi ari 60%. Ibi bikorwa byashowemo miliyari 560Frw, mu kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Bonn.

    U Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2030, ruzaba rwamaze gutera amashyamba ku buso bungana na hegitari miliyoni 100.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gutera amashyamba menshi

    Ibiganiro bya AFR100 byitabiriwe n’abantu batandukanye

    source : https://ift.tt/3k2G0N6

  • Rwamagana: Gitifu yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 7000 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu gitifu w’imyaka 37 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021. Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uyu gitifu yatawe muri yombi.

    Yagize ati “Akekwaho gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umuturage kugira ngo amufungurire ubucuruzi bwe bwari bwarafunzwe.’’

    “Uwafashwe aremera icyaha akaba avuga ko koko ayo mafaranga yakiriye ari ruswa yo kugira ngo afungurire ubucuruzi uwo muturage.’’

    Gitifu watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira yavuze ko RIB yibukije abaturarwanda ko gusaba, gutanga no kwakira indonke ari ibyaha itazihanganira.

    Yagize ati “RIB iraburira uwo ari we wese wishora mu byaha byo kwaka no kwakira indonke yitwaje umurimo akora ko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Ruswa ni mbi, idindiza amajyambere y’igihugu.’’

    Yashimiye abaturage bagaragaje ubufatanye n’umuhate wabo mu gukomeza gutanga amakuru y’abakora ibyaha.

    Yakomeje ati “Abaturage ntibadohoke gutunga agatoki aho ruswa iri. Nta mpamvu umuturage yatanga ikiguzi ku byo yemererwa n’amategeko kandi biri mu burenganzira bwe.’’

    Gitifu ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


    source : https://ift.tt/3wa5igY

  • Isano hagati y’imyemerere y’amadini y’ubu n’imigenzo ya gakondo nko kubandwa – #rwanda #RwOT

    Imyemerere y’umuntu ni imwe mu ngingo zihora zigibwaho impaka zidashira. Abenshi usanga baharanira kugaragaza ko ukwemera kwabo ari ko k’ukuri abandi bakaba bari mu buyobe, bagakora ibishoboka byose byatuma babyumva kimwe. Icyo ariko ntigishoboka kandi cyaba ari kibi.

    Rev Pasiteri Uwimana Jean Piere ni Umukiristu, akaba n’Umuhanga mu by’imibanire wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda. Yigeze kubwira IGIHE ko “abantu bose bahuje ibitekerezo n’imyifatire umuryango mugari ntaho wazagera”.

    Ntibigarukira kuri uko kumvikanisha ko bamwe bafite amahitamo meza kurusha abandi kuko hirya no hino mu Isi baricana ari icyo bapfuye. Abicwa bazize ukwemera ni bo uzumva bitwa “Aba-Martyr”.

    Igisobanuro cy’ukwemera mu buzima bwa muntu kimeze nk’imwe mu ngingo z’umubiri we ku buryo ibuzeho ugira ikibazo. Hari n’abakugereranya n’umwuka duhumeka kugira ngo tubeho, uko ibihaha biwukenera na roho zacu ni ko zikenera ukwizera.

    Abahanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire basobanura ko iyobokamana ari imbaraga ziturusha ubushobozi ziva ku bo tubana, zituma tugira imitekerereze idashyira mu gaciro ahubwo igendera ku myizerere.

    Umunsi umwe nabonye umugore warize kubera impaka yajyaga n’uwo badahuje ukwemera. Nari nagiye kwivuza ku bitaro bya CHUK, mpahurira n’uwo mugore w’Umukiristu n’undi mugabo w’Umuyisilamu. Bagiye impaka ncecetse numva gusa ariko ntungurwa no kubona arira kandi batamututse.

    Yabitewe n’uko yashakaga kumvikanisha ko ukwizera kwe ari ko kwa nyako nyamara bakamuganza ahubwo akumva ari we umeze nk’uwayobye.

    Bamwe bahitamo kwita abo badahuje ngo ni “abapagani” abandi bakabita “abakafiri” cyangwa “Abahakanyi” ku buryo byumvikanisha neza ko batandukanye.

    Imigenzo y’amadini yazanywe n’abanyamahanga ifitanye isano n’iya gakondo?

    Iyo Umukiristu yita uwizerera mu iyobokamana gakondo ry’Abanyarwanda ngo ni “Umupagani” aba atesheje agaciro imyizerere ye. Abayisilamu nabo baramureba yaba we cyangwa Umukirisitu bakabita “Abakafiri”.

    Nsanzabera Jean de Dieu, ni umuhanga mu by’amateka n’umuco Nyarwanda ariko yabayeho n’umuyoboke w’Idini y’Abadivantisiti.

    Mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko imyinshi mu migenzo ikorerwa mu madini idahabanye n’iy’Abanyarwanda bo hambere bakoraga uretse amazina yagiye ihindurirwa.

    Ati “Ikibazo kiba gihari ni uko babisebya kugira ngo baducengezemo ibyo mu mahanga batuzaniye. Ariko itandukaniro ryo ntaryo.”

    Yavuze ko ibyo amwe mu madini yita “Ifunguro ryera” abandi bakabyita “Ameza y’umwami” cyangwa “Guhazwa” n’Abanyarwanda babyitaga “Gusangira kw’Imandwa”.

    Ati “Basangiraga umutsima w’uburo, amarwa adasembuye n’ inyama z’ihene.”

    Mu madini y’Abakiristu nabo bifashisha “amaraso ya Kirisitu n’umubiri we”.

    Nsanzabera yavuze ko nk’uko Abakirisitu bahura bafite na Pasiteri ubayoboye, mu Rwanda naho imandwa zarahuraga kandi zikaba zifite “Imandwa Nkuru”.

    Bivugwa ko kubandwa byatangijwe hagamijwe kubohera Abanyarwanda mu rukundo no mu Bumana hagakemurwa ibibazo u Rwanda rwari rufite by’abarutuye batumvikanaga kubera ubumuntu bari baratakaje igihe bene Gahima barwaniraga ingoma.

    Umwami Ruganzu Ndoli yitabaje Umupfumu wo mu Bufumbira witwaga Ryangombe aba ari we utangiza ubwo buryo bwo “kubandwa”. Hari mu 1510.

    Nsanzabera ati “Umuntu wa mbere winjiraga mu Mandwa bamukoreraga umuhango bitaga kumwatuza. Babagaga impfizi y’ihene, bakamuminjagira amaraso ku gahanga, barangiza bagafata ingwa y’inono yera bakayiminjagira mu mutwe bati ‘uko iyi ngwa yera nawe were”.

    Ubigereranyije n’imigenzo yo mu madini wasanga ari byo byahindutse “Kubatiza” aho umwizera yaturirwaho amagambo yo muri Bibiliya akanashyirwa mu mazi cyangwa akayasukwa ku gahanga.

    Nk’uko utagira idini yitwa “Umupagani” utarabanzwe yitwaga “Inzigo”.

    Uwabanzwe bwa mbere yitwaga “Umuzingo” naho ibyo wagereranya no “Gukomezwa” byitwaga “ Gusubirayo”.

    “Umubyeyi wa Batisimu” yitwaga “Umubyeyi wo mu Mandwa” ariko umukene abyara umukire kugira ngo bazamurane binyuze mu rukundo. Kugira ibanga no gufashanya ni zo zari inkingi zigenderwaho mu kubandwa.

    Yakomeje asobanura ati “Imandwa ni zo zadukanye umuco bitaga ‘Gusega’ ariko muri Bibiliya bawise ‘Gusenga”.

    Iyo Umunyarwanda yabaga yarwaye ntashobore kujya guhinga, umwero warageraga Imandwa zigafata igitete zikajya mu rugo buri wese ashyiramo ku byo yejeje maze bagashyira wa mukene cyangwa undi utarahinze nawe agahunika ibigega.

    Ibyo wabigereranya no gutanga amaturo bikorwa mu madini yose.

    Hari kandi “amasibo” mu Itorero ry’u Rwanda, Nsanzabera asanga adatandukanye n’ibyo Abadivantisiti bita “Imitwe y’ishuri ry’Isabato” aho buri cyiciro kiba kiri ukwacyo. Abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru.

    Imikoreshereze y’amagambo atandukanye n’uburyo bushya bwo gukoramo imigenzo y’iyobokamana ni byo byatumye benshi bumva ko imyizere gakondo y’Abanyarwanda n’iyazanywe n’Abanyamahanga bitandukanye, ariko inzobere zemeza ko bifite ihuriro.


    source : https://ift.tt/2YavfjY

  • Kuki gutwika imirambo bitaratangira mu Rwanda kandi amategeko abyemera? Minisitiri Gatabazi yahaswe ibibazo – #rwanda #RwOT

    Abadepite batanze iki cyifuzo nyuma y’ibisobanuro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze mu magambo, kuri uyu wa 2 Ugushyingo, asubiza ibibazo yabajijwe biri mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ridashyirwa mu bikorwa.

    Mu bidashyirwa mu bikorwa birimo kuba amarimbi hirya no hino mu gihugu atazitiye, abaturage bagishyingura mu masambu yabo, amarimbi atagira ibitabo byandikwamo abayashyinguyemo ndetse no kuba uburyo bwo gushyingura binyuze mu gutwika imirambo butarashyirwa mu bikorwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko by’umwihariko impamvu gutwika imirambo bidakorwa hakiri imbogamizi zishingiye ku muco nyarwanda.

    Yavuze ko abantu benshi bagitsimbaraye ku buryo busanzwe bwo gushyingura, “aho umuntu aba yumva mu gushyingura umuntu we yamwambika, akamutera umubavu, akamwubakira, agashyiraho ifoto…”

    Minisitiri Gatabazi yanongeyeho ko nta bikorwaremezo bihari ndetse uyu muco ukaba uri mu byazitiye abashoramari bagatinya gushoramo amafaranga batinya guhomba.

    Ati “Twavuganye n’abashoramari bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo ariko bakabura abantu bashyingura muri ubu buryo bagahomba. Umuntu ashobora gushora miliyoni ze akagura imashini ariko umwaka ugashira nta muntu uramugana.”

    Depite Mukabikino Jeanne Henriette, yavuze ko umuco udakwiye gutuma iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa kuko igihugu gifite ikibazo gikomeye cy’ubutaka buto.

    Ati “Kuvuga ngo umuco utuma tudashyingura mu buryo bujyanye no kuba twatwika imibiri byakagombye kuganirwaho. Ubutaka bw’igihugu cyacu ni buto mu buryo bugaragara. Kumva ko buri gihe tuzajya tugira irimbi rishya muri buri karere, numva ari ibintu bigoye. Hagombye kubaho kubishishikariza abantu bakumva ko gutwika umurambo atari igitangaza cyangwa kwica umuco.”

    Depite Uwanyirigira Gloriose, yavuze ko niba abikorera batinya gushora imari mu bikorwa byafasha mu gutwika imirambo kubera ko bihenze, leta ikwiye kuba ari yo ibikora kubera yo yashyizeho itegeko ishaka ko rigira ibyo rikemura.

    Ati “Igihugu gitekereza gushyiraho ririya tegeko n’ingingo ivuga ko abantu bashobora no gutwikwa yabonye ko hari icyo byagombaga gusubiza. Numva ko yagombye gufata iya mbere igashyiraho ibyo bikorwaremezo, abantu bamara kubitinyuka n’abikorera na bo bakazaboneraho. Ariko ubona ko igihe cyose leta itazabyinjiramo ngo n’ubukangurambaga bukorwe ntabwo ibyo bintu bizashoboka.”

    Depite Murebwayire ati “Uko bucyeye n’uko bwije abantu barapfa, tukagira amarimbi hirya no hino, ubutaka ntibwiyongera. Numva hashyirwaho ingamba zikakaye kugira ngo turinde ubutaka bwo guhingwaho no guturaho.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko iki ari icyifuzo azajyana muri guverinoma hakarebwa uko leta yakora iryo shoramari igihe kikazagera ikaryegurira abikorera hakumirwa ko amarimbi yazaba menshi abantu bakabura ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa.

    Nta Munyarwanda urasaba ko umuntu we atwikwa

    Itegeko Nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda rimaze imyaka umunani rigiyeho. Mu 2015 hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uko imirambo izajya itwikwa.

    Iri teka rivuga ko gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yabigenewe, igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara ndetse hakaba n’imashini y’agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.

    Nubwo ibyo gutwika imirambo mu Rwanda bihakorerwa, Abanyarwanda ntibarabiyoboka kuko bikorwa n’abanyamahanga.

    Umwe mu bikorera mu bijyanye no gucunga amarimbi yigeze kubwira IGIHE ko nta Munyarwanda urabagana asaba ko umurambo w’uwe watwikwa.

    Icyo gihe yavuze ko isesengura bakoze basanze ari uko abantu bacyifuza gushyingura ku buryo busanzwe. Iyi akaba ari yo mpamvu ituma nk’abikorera badashora imari yabo mu gutwika imirambo.

    Yagize ati “Twiteguye kuvugana n’inganda zikora imashini zitwika imirambo ariko kuko nta muntu n’umwe wari wabisaba ntabwo dushobora kugura imashini zidakenewe.”

    Amakuru avuga ko imashini imwe ishobora kugura kuva kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ubushobozi bwayo.

    Ni nde usaba ko umurambo utwikwa?

    Iteka rya Minisitiri rivuga ko gusaba ko umurambo utwikwa bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y’urupfu. Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri bafite imyaka y’ubukure.

    Umuyobozi w’Akarere k’aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.

    Gutwika imirambo irenze umwe mu ifuru imwe birabujijwe keretse iyo bidashoboka gutandukanya imirambo. Birabujijwe kandi gutwika umurambo utakuwemo imyenda.

    Ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta. Abagize umuryango bashobora kwemeranya ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe cyabugenewe cyangwa bagabagabana ivu uko babyifuza.

    Ivu riri mu gikoresho cyabugenewe rishyingurwa ku irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.

    Leta yasabwe gushora imari mu gutunganya ibikorwaremezo bizafasha mu gushyingura ivu nyuma yo gutwika imirambo hagamijwe kurengera ubutaka bukeneye gukorerwaho ibindi bikorwa

    source : https://ift.tt/3EGkbL1

  • Ibimenyetso bigaragaza ko umugore yasamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana Anicet Nzabonimpa avuga ko mu gihe cy’ukwezi hari ikimenyetso nyamukuru umukobwa cyangwa umubyeyi areberaho ko yasamye cyangwa atasamye ari cyo imihango.

    Avuga ko hari n’ibindi bimenyetso bishobora kugaragaza ko umumtu yasamye. Ati: “Hari ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore wasamye birimo kugira ubushyuhe bwinshi bwiyongereye mu gihe cy’isama aho hashobora kwiyongeraho degree 0.5, kumva umubiri wahindutse, imibanire ye n’umubiri aho bimwe bihumura cyangwa bikanuka, guhindura amarangamutima”.

    Asaba umugore wese cyangwa umukobwa ko mu gihe yabuze imihango nta miti runaka yakoresheje ishobora kugira ingaruka ku myororokere ye, akwiye kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa kuko igihembwe cya mbere ari cyo umubyeyi akwiye kwita cyane ku buzima bwe igihe atwite.

    Nzabonimpa avuga ko hari abantu bamwe bashobora gusama ntibagire impinduka runaka bagira usibye kuba babura imihango kugeza igihe abyariye.

    Avuga ko umubyeyi utwite asabwa kwiyitaho arya indyo yuzuye kugira ngo n’umwana akure neza mu nda ya nyina. Ni kenshi umugore utwite agira iseseme kandi nyamara asabwa kurya.

    Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana Anicet Nzabonimpa, yavuze ko abahanga basobanura ko umuntu wese akwiye kurya nibura gatatu ku munsi ariko by’akarusho umuntu akwiye kudacikwa indyo yuzuye mu gitondo kuko ari yo igira umumaro, imwongerera imbaraga zo kugira ngo abashe gukora.

    Abahanga mu by’imirire bajya inama ko muri ya mafunguro afatwa y’ingenzi kuri buri wese, ku mubyeyi utwite hakwiye kwiyongeraho indyo idasanzwe yiganjemo cyane imboga n’imbuto.

    Umugore ngo akwiye kwiyitaho abigirira ko atari wenyine ahubwo akumva ko ari kumwe n’umuryango we cyane cyane umugabo we akumva uruhare rwabo rwo kwita kuri uwo mubyeyi.

    source : https://ift.tt/3mEuXex