Tag: featured
-
Nyagatare: Polisi yafashe litiro 92 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga #rwanda #RwOT
Mu bikorwa bya Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Kiyombe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri yatesheje abantu litiro 87 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga barimo kuyinjiza mu Rwanda. -
Hatangiye amahugurwa azafasha urubyiruko rufite imishinga mito kuyibyaza umusaruro #rwanda #RwOT
Ku bufatanye bwa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kempten University of Applied Science yo mu Budage, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Urugaga rw’ibigo by’imari iciriritse mu Budage, Sparkassenstiftung (SBFIC), ishami ry’u Rwanda; hatangijwe amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, akazahugura urubyiruko rufite imishinga cyangwa ibitekerezo bishobora kubyara inyungu, bikazavamo ibigo by’ubucuruzi bikomeye. -
Byararangiye! Uko ibice binini by’u Rwanda byometswe buhumyi ku bindi bihugu #rwanda #RwOT
Mbere y’inama yabereye i Berlin yarangiye muri Gashyantare 1885, igasiga ibihugu by’i Burayi byigabanyije Afurika, u Rwanda rwari rufite ubuso bukubye hafi inshuro eshatu ubwo rufite ubu. -
Ukuri ku isubikwa ry’inama ya Goma yagombaga kwitabirwa n’u Rwanda: Uganda yashakaga kohereza abasirikare benshi #rwanda #RwOT
Inama yagombaga guhuza ibihugu by’u Rwanda, Angola, Uganda ndetse ikitabirwa na Repubulika Iharanira ya Congo, byari biherutse gutangazwa ko izaba muri uku kwezi kwa Nzeri ariko yaje gusubikwa ndetse ntihanatangazwa itariki izasubukurirwaho. -
Paul Rusesabagina yitabye urukiko mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo #rwanda #RwOT
Paul Rusesabagina yitabye urukiko ku rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. -
Ibyo wamenya kuri Mico Cedric wiyise Ice Cold, umuraperi w’imyaka 19 winjiye mu muziki #rwanda #RwOT
Abana bakiri bato barota inzozi zitandukanye, abafite impano zikomeye birangira bagerageje kuzigaragaza, byabahira zikanabatunga. Mico Cedric umusore w’imyaka 19 gusa ukora injyana ya Hip Hop yamaze kwinjira mu muziki ku izina rya Ice Cold. -
Impungenge ku bwinshi bw’abanduye virusi itera SIDA bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye #rwanda #RwOT
Inyigo yakorewe ku bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, yagaragaje ubwinshi bw’abanduye virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana, bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka bo n’abo bayikorana. -
Musanze: Umuyobozi wa GS Nyabirehe yasanzwe mu mugezi yapfuye #rwanda #RwOT
Mu mugezi uherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rungu mu isantere ya Kagongo, habonetse umurambo w’umugabo witwa Munyambonera Joseph, wari usanzwe ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya GS Nyabirehe. -
Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro: Umwunganizi we asanga nta bubasha rufite bwo kumuburanisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Rusesabagina n’umwunganizi we mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro
Rusesabagina n’umwunganizi we basanga nta bubasha Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rufite bwo kumuburanisha.
Uwunganira Paul Rusesabagina yasabiye umukiriya we kutaburanira muri urwo rukiko, kubera impamvu z’uko ibyaha aregwa ngo atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi atari Umunyarwanda.
Me Rugaza David yashingiye ku ngingo ya 93 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’ibyaha mbonezamubano, yagaragaje izo nzitizi avuga ko Paul Rusesabagina atari Umunyarwanda ko ahubwo ari Umubiligi.
Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’urwo rukiko rw’ibanze (i Kanombe), kubera iyo mpamvu urwo rukiko rukaba rufite ubwo bubasha bwo kumuburanisha.
Yagize ati “Ingingo ya 9, 10 na 11 z’Itegeko rihana ryo muri 2018 zivuga ko umuntu wese ukoreye ibyaha mu Rwanda, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga, abikurikiranwaho”.

Yagaragaje ko ibyaha Rusesabagina aregwa ari ibyo kuba akuriye impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wagabye ibitero ku baturage ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe kuva muri 2009 kugera 2019.
Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko Paul Rusesabagina ubwe yiyemerera ko ari Umunyarwanda ndetse n’ihuriro MRCD akuriye rivuga ngo ‘Mouvement Rwandais pour le Changement Democratique’.
Izo nzitizi Me Rugaza agaragaza nta shingiro zifite.
Turakomeza kubagezaho uko uru rubanza rugenda, umunota ku wundi …

-
-
Umuhanzi Rich Malik yahakanye ko yaririmbye ‘Umuhanda’ asubiza ‘Igare’ ya Mico #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Malik ngo yiyemeje kuba umuhanzi w’ibihe byose
Uyu muhanzi avuga ko yagize igitekerezo nyuma yo kubona ko abantu bamwe bibeshya ko bazi gutwara amagare ntibite ku binogo, ibyondo cyangwa ubuhaname rimwe na rimwe bakisanga kwa muganga ndetse bamwe bakanapfa.
Yagize ati “Natangaga inama ntabwo nari ngamije gusubiza indirimbo yitwa Igare. Ni byiza ko abantu batirukira gutwara amagare cyangwa ibindi binyabiziga batabanje kwitondera umuhanda n’ibyo bashobora guhuriramo, kuko bashobora kwishyira mu kaga ndetse bakaba bakwangiza ubuzima bw’abandi”.
Rich Malik avuga ko yatangiye inzira idasubira inyuma yo kuririmba ibinyuze amatwi kandi bifite ubutumwa bwiza bitanga, akaba yizera ko muri iyi muzika abantu benshi bazishimira ubwiza bw’ibihangano azanye dore ko aririmbira ingeri zose.
Yagize ati “Kimwe mu byo ndebaho cyane ni ugushimisha abantu bo mu ngeri nyinshi waba uri umusore cyangwa inkumi waba umusaza cyangwa umukecuru, ni na yo mpamvu nasubiranyemo indirimbo n’umuhanzi uzwi wa kera Mihigo Francois Chouchou”.
Rich ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka, azwi cyane mu ndirimbo Girimbabazi na Lucky, kuri ubu akaba amaze gushyira hanze iyitwa Umuhanda.

-

