Tag: featured
-
Komisiyo ya UNESCO isanga kwandika mu Kinyarwanda ari uguhesha agaciro ibyakorewe mu Rwanda #rwanda #RwOT
Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu Rwanda, yemeza ko kwandika mu rurimi gakondo nk’Ikinyarwanda ari inyungu zikomeye ku gihugu nk’u Rwanda gishaka guteza imbere ibyagikorewemo, gihereye ku benegihugu bacyo. -
Rwanda Polytechnic yananiwe gusobanura amasoko yatanze aruta ingengo y’imari, bimwe biba ’kwiyeranja’ #rwanda #RwOT
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic, RP) ryagowe no gusobanura uburyo ryatanze amasoko yarutaga ingengo y’imari ryari rifite, abadepite barishinja kurenga ku itegeko rigena ingengo y’imari no kudakurikiza amategeko agenga imitangire y’amasoko ya leta. -
Nyagatare: Polisi yafashe litiro 92 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga #rwanda #RwOT
Mu bikorwa bya Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Kiyombe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri yatesheje abantu litiro 87 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga barimo kuyinjiza mu Rwanda. -
Hatangiye amahugurwa azafasha urubyiruko rufite imishinga mito kuyibyaza umusaruro #rwanda #RwOT
Ku bufatanye bwa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kempten University of Applied Science yo mu Budage, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ndetse n’Urugaga rw’ibigo by’imari iciriritse mu Budage, Sparkassenstiftung (SBFIC), ishami ry’u Rwanda; hatangijwe amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, akazahugura urubyiruko rufite imishinga cyangwa ibitekerezo bishobora kubyara inyungu, bikazavamo ibigo by’ubucuruzi bikomeye. -
Byararangiye! Uko ibice binini by’u Rwanda byometswe buhumyi ku bindi bihugu #rwanda #RwOT
Mbere y’inama yabereye i Berlin yarangiye muri Gashyantare 1885, igasiga ibihugu by’i Burayi byigabanyije Afurika, u Rwanda rwari rufite ubuso bukubye hafi inshuro eshatu ubwo rufite ubu. -
Ukuri ku isubikwa ry’inama ya Goma yagombaga kwitabirwa n’u Rwanda: Uganda yashakaga kohereza abasirikare benshi #rwanda #RwOT
Inama yagombaga guhuza ibihugu by’u Rwanda, Angola, Uganda ndetse ikitabirwa na Repubulika Iharanira ya Congo, byari biherutse gutangazwa ko izaba muri uku kwezi kwa Nzeri ariko yaje gusubikwa ndetse ntihanatangazwa itariki izasubukurirwaho. -
Paul Rusesabagina yitabye urukiko mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo #rwanda #RwOT
Paul Rusesabagina yitabye urukiko ku rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. -
Ibyo wamenya kuri Mico Cedric wiyise Ice Cold, umuraperi w’imyaka 19 winjiye mu muziki #rwanda #RwOT
Abana bakiri bato barota inzozi zitandukanye, abafite impano zikomeye birangira bagerageje kuzigaragaza, byabahira zikanabatunga. Mico Cedric umusore w’imyaka 19 gusa ukora injyana ya Hip Hop yamaze kwinjira mu muziki ku izina rya Ice Cold. -
Impungenge ku bwinshi bw’abanduye virusi itera SIDA bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye #rwanda #RwOT
Inyigo yakorewe ku bitaro bya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, yagaragaje ubwinshi bw’abanduye virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana, bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka bo n’abo bayikorana. -
Musanze: Umuyobozi wa GS Nyabirehe yasanzwe mu mugezi yapfuye #rwanda #RwOT
Mu mugezi uherereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rungu mu isantere ya Kagongo, habonetse umurambo w’umugabo witwa Munyambonera Joseph, wari usanzwe ari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya GS Nyabirehe.