Tag: featured
-
Perezida Kagame yafunguye Kigali Arena ashima ko yubatswe neza mu gihe gito #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame yafunguye Kigali Arena, ashima abayubatse. -
U Rwanda rwatangije gahunda ya Generation Unlimited izazamura urubyiruko #rwanda #RwOT
U Rwanda rwatangije gahunda ya Generation Unlimited izazamura urubyiruko.source https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rwatangije-gahunda-ya-Generation-Unlimited-izazamura-urubyiruko
-
Asomusiyo y’uyu mwaka ntiyahiriye abacuruzi b’i Kibeho #rwanda #RwOT
Asomusiyo y’uyu mwaka ntiyahiriye abacuruzi b’i Kibeho.source https://www.rba.co.rw/post/Asomusiyo-yuyu-mwaka-ntiyahiriye-abacuruzi-bi-Kibeho
-
Perezida Kagame asanga amashuri yisumbuye ari ikiraro gifasha urubyiruko kuba indashyikirwa #rwanda #RwOT
Amashuri yisumbuye ni ikiraro gitegura urubyiruko kugira ngo ruvemo abakozi b’indashyikirwa- Perezida Kagame -
Uburyo BPR iri kunoza serivise igeza ku bakiliya bayo binyuze mu ba-agent #rwanda #RwOT
BPR Plc ni imwe muri banki zimaze igihe mu Rwanda, aho ifite amashami 184 ndetse kuri ubu, iyi banki ikaba imaze kugira abayihagarariye mu bice hafi ya byose by’igihugu, bazwi nka BPR Hafi Agent, barenga 300 mu gihugu hose. -
Menya byinshi kuri Minisitiri w’Intebe mushya w’u Buyapani Yoshihide Suga wasimbuye Shinzo Abe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Yoshihide Suga yari asanzwe akorana bya hafi n’uwo asimbuye Shinzo Abe
Nyuma yo gutsindira ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi mu ntangiriro z’iki cyumweru, amajwi yo ku wa Gatatu yemeje ko uyu mwanya wegukanywe bidasubirwaho na Yoshihide Suga. Yahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma akaba yarahoze hafi cyane ya Shinzo Abe. Ibi bivuze ko Minisitiri w’Intebe mushya azakomeza politiki y’abamubanjirije.
Shinzo Abe yatangaje ko yeguye mu kwezi gushize avuga ko abikoze ku mpamvu z’ubuzima bwe butameze neza muri ibi bihe.
Kuri uyu wa Gatatu, Bwana Abe yakoresheje inama ye ya nyuma y’Abaminisitiri maze abwira abanyamakuru ko yishimiye ibyo yagezeho mu myaka hafi umunani amaze ku butegetsi.
Bwana Suga yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buyapani, yegukana amajwi 314 kuri 462.
Ikinyamakuru The Sun cy’Abongereza kivuga ko ukurikije uko ihuriro riyobowe n’ishyaka rye riharanira Demokarasi (LDP) rifite ubwiganze mu nteko, ngo byacaga amarenga y’ intsinzi ye.
Nyuma yo gutorwa, Suga na Guverinoma ye nshya bazemezwa n’Umwami mu muhango uzabera ku ngoro ya cyami nk’uko bigenda mu miyoborere y’u Buyapani.
Ibibazo biri imbere
Kimwe n’ibindi bihugu byinshi, u Buyapani burwana n’icyorezo cya Coronavirus cyateje kugwa hasi k’ubukungu bwifashe nabi cyane nyuma y’imyaka ishize ubukungu bw’u Buyapani bwarasubiye inyuma ugereranyije n’imyaka ya kera.
Igihugu kandi kirimo guhangana n’ikibazo cy’Abayapani biganjemo abatangiye kugera mu zabukuru. Hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage barengeje imyaka 65.
Suga yamaze gusezeranya kuzakomeza gahunda nyinshi z’ubuyobozi bwabanjirije iyi manda ye, harimo na gahunda yo kuvugurura ubukungu, icyo yise “Abenomics”.
Yoshihide Suga ni muntu ki?
Yavukiye mu muryango w’abahinzi b’inkeri (strawberry), ubu akaba ari umunyapolitiki w’inararibonye uzwiho kwicisha bugufi aho ibi bimutandukanya na benshi mu banyapolitiki bakomeye bo mu Buyapani.
Yoshihide Suga yavutse tariki ya 06 Ukuboza 1948 ni ukuvuga ko afite imyaka 71 y’amavuko. Yazamutse buhoro buhoro mu rwego rwa politiki. Yabanje kuba Umunyamabanga w’ihuriro LDP mbere y’uko atangira umwuga we wa politiki, kugeza abaye umunyamuryango w’inteko ishinga amategeko mu 1996.
Mu 2005 yabaye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri y’u Buyapani yari iyobowe na Junichiro Koizumi kandi agira uruhare runini muri Guverinoma yakurikiyeho.
Kimwe mu byagaragaye cyane mu ruhame ni igihe yashyiraga ahagaragara izina ry’ibihe bishya byiswe “Reiwa” mu gihe cyo kuva ku ngoma ku Mwami w’Aabami Akihito weguye ku butegetsi, agasigira ingoma umuhungu we Naruhito muri 2019.

-
-
Tanzania yakomoreye indege za Kenya #rwanda #RwOT
Nyuma y’ukwezi kurenga Leta ya Tanzania ifashe icyemezo cyo gukumira mu kirere cyayo indege z’ibigo byo muri Kenya, kuri ubu Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri iki gihugu cyatangaje ko ibi bigo by’indege byakomorewe ku buryo bishobora kongera gusubukura ingendo byagiriraga muri Tanzania. -
Kim Kardashian yinjiye mu byamamare biri kwamagana imvugo zihembera urwango ahagarika gukoresha Facebook na Instagram #rwanda #RwOT
Urugamba rwo kwamagana imvugo zihembera urwango rwatangijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kamena 2020, rukomeje guterwa ingabo mu bitugu n’ibyamamare birimo abanyamideli, abakinnyi ba filimi abahanzi n’ibigo bitandukanye. -
Uburyo BPR iri kunoza serivise igeza ku bakiliya bayo binyuze mu ba-agent #rwanda #RwOT
BPR Plc ni imwe muri banki zimaze igihe mu Rwanda, aho ifite amashami 186 ndetse kuri ubu, iyi banki ikaba imaze kugira abayihagarariye mu bice hafi ya byose by’igihugu, bazwi nk’aba-agent, barenga 300 mu gihugu hose. -
Mico The Best yahishuye uko Bruce Melodie yari agiye kugura indirimbo ye yise “Igare” #rwanda #RwOT
Umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, Mico The Best, muri iyi minsi ni umwe mu bagezweho by’umwihariko aho afite indirimbo iri mu zikunzwe yitwa “Igare”. Uyu mugabo yahishuye uko Bruce Melodie yari agiye kuyigura ngo ibe iye.
