Tag: featured
-
Abanyarwandakazi barindwi barashakishwamo abazahagararira EAC muri Miss Career Africa #rwanda #RwOT
Abakobwa 15 barimo abanyarwandakazi barindwi bari gushakishwamo abazahatanira ikamba rya Miss Career, izasorezwa mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. -
NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage #rwanda #RwOT
NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage.source https://rba.co.rw/post/NISR-igiye-kumurika-ubushakashatsi-bwa-6-ku-buzima-nimibereho-yabaturage
-
Ferwafa yashyizeho amabwiriza asaba amikoro ku makipe mbere y’isubukurwa ry’imikino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma y’iminsi mike yari ishize FERWAFA isubitse gahunda yo gusubukura shampiyona ndetse n’andi marushanwa, kuri uyu wa mbere haje gutangwa amabwriza amakipe yose agomba kuzubahiriza mbere y’uko hasubukurwa amarushanwa yose.
-
- Shampiyona izatangira nta mufana wemerewe kwinjira muri stade
Kuri aya mabwriza yatanzwe, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kugaragaza impungenge zishimgiye ku mikoro, aho amakipe azajya aba asabwa amafaranga Atari munsi ya Miliyoni kuri buri mukino, mu gihe kandi abafana batazaba bemerewe kwinjira ku kibuga.
Amwe muri ayo mabwiriza
Buri kipe igomba gupimisha abakinnyi n’abandi bagize Staff barimo abatoza, abaganga n’abandi, bigakorwa iminsi itatu mbere y’uko imyitozo itangira, ndetse bakongera gupimwa iminsi itatu mbere y’uko amarushanwa asubukurwa.
Amakipe yose yamenyeshejwe igihe imyitozo izaba isubukuwe, abakinnyi n’abatoza bagomba kuzajya baba ahantu hamwe, hagira umukinnyi uhava, akazapimwa bundi bushya igihe cyose azagarukira, ikipe kandi izahitamo kuba ihagaritse kuba hamwe, ubwo izaba igarutse abakinnyi ndetse n’abatoza bazongere bapimwe bundi bushya.
Ikipe yakiriye umukino, igomba gupimisha abakinnyi, abatoza, abashinzwe umutekano wo ku bibuga, abatoragura imipira, ndetse n’abandi bantu bose bakenerwa ku kibuga kugira ngo umukino ube.
Abasifuzi nabo barasabwa kwipimisha iminsi itatu mbere y’umukino, hagira usanganwa Coronavirus agahita asimbuzwa undi hakiri kare.
Kugeza ubu igipimo ku muntu umwe wipimisha Coronavirus ku giti cye, yishyura amadolari 50 angana n’ibihumbi hafi 50 Frws, aho byibura buri kipe isabwa gupimisha abakinnyi inshuro ebyiri mbere yo gusubukura imikino

-
-
Urukingo rwa COVID-19 rushobora gutangira gukoreshwa mu Ugushyingo #rwanda #RwOT
Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo,CDC cyatangaje ko rumwe mu nkingo za Covid-19 ziri gukorwa n’iki gihugu ko rushobora kujya hanze ndetse rugatangira guhabwa abantu bose mu Ugushyingo. -
Ngoma: Mu Murenge wa Rukumberi hamaze kuboneka imibiri 791 y’abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT
Mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma hamaze kuboneka imibiri 791 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 harimo irenga 540 yabonetse mu byumweru bibiri bishize. -
NAEB yanenzwe gutanga ingemwe zahombeje leta n’abaturage, harimo umurama waguzwe miliyoni 136 Frw #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyanenzwe imikorere yatumye kigura imbuto zahawe abahinzi ariko ntizibashe gukora, harimo izaguzwe miliyoni 136 Frw ariko zose ntizifate. -
Perezida Trump yahaye Iran gasopo ayibwira ko nigaba igitero kuri Amerika izakubirwa inshuro 1000 #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump yihanangirije Iran ayibwira ko niramuka igabye igitero kuri iki gihugu izakubirwa inshuro 1000. -
Komisiyo ya UNESCO isanga kwandika mu Kinyarwanda ari uguhesha agaciro ibyakorewe mu Rwanda #rwanda #RwOT
Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu Rwanda, yemeza ko kwandika mu rurimi gakondo nk’Ikinyarwanda ari inyungu zikomeye ku gihugu nk’u Rwanda gishaka guteza imbere ibyagikorewemo, gihereye ku benegihugu bacyo. -
Rwanda Polytechnic yananiwe gusobanura amasoko yatanze aruta ingengo y’imari, bimwe biba ’kwiyeranja’ #rwanda #RwOT
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic, RP) ryagowe no gusobanura uburyo ryatanze amasoko yarutaga ingengo y’imari ryari rifite, abadepite barishinja kurenga ku itegeko rigena ingengo y’imari no kudakurikiza amategeko agenga imitangire y’amasoko ya leta.

