Tag: featured
-
Maj Mudathiru yitakanye uwari ’escort’ we muri P5: Uko urubanza rurimo kugenda #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakomeje kuburanisha dosiye iregwamo abantu 32 kuba mu mitwe y’ingabo itemewe ya P5 na FLN, barimo kwiregura umwe ku wundi. Kuri uyu wa Kabiri hari hamaze kumvwa abantu 11. -
Iby’ingenzi mu ivugurura ry’Inzego za Leta, rizasiga bamwe batakaje imirimo #rwanda #RwOT
Guverinoma igeze kure amavugurura mu miterere y’ibigo bya leta, azatuma igabanya abakozi mu nzego zimwe mu zindi bakongerwa. Hari amagana y’abakozi ba Leta bamaze gutakaza akazi kubera aya mavugurura, aho imirimo imwe yagiye ihuzwa indi ikavanwaho hagamijwe kunoza ikoreshwa ry’umutungo no kuzamura uburyo serivisi zitangwa. -
Bamwe mu bigisha mu mashuri abanza barinubira kutemererwa gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye #rwanda #RwOT
Abigisha mu mashuri abanza barinubira kutemererwa gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye. -
USA: Miliyoni 12 z’amadolari zahawe umuryango wa Breonna Taylor wishwe n’abapolisi nk’impozamarira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Bumvikanye ko bahabwa miliyoni 12 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyali 11 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse aya mafaranga kandi, hagomba no guhita hakorwa amavugurura mu gipolisi cya Louisville. Ni ubwa mbere hatanzwe impozamarira y’amadorari menshi ku miryango y’abirabura bagiye bicwa n’abapolisi, bikabyara imyigaragambyo mu nkubiri yiswe ‘Black Lives Matter’.
Tamika Palmer, nyina wa Breonna Taylor, yavuze ko bitoroshye kumara amezi atandatu, uririra uwawe mu gihe abamwishe bidegembya.
Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi ukomeye ku butabera kuri Breonna. Iyi ni intangiriro y’urugamba”.
Ubu bwumvikane bwakozwe, ngo ntibuzahagarika ikurikiranwa ry’abishe Breonna mu nkiko.
Breonna Taylor, umuforomokazi wari ufite imyaka 26 yishwe mu ijoro ryo kuwa 13 Werurwe 2020, ubwo abapolisi batatu bamusangaga iwe bafite impapuro zo guta muri yombi uwari inshuti ye wakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge.
Inshuti ya Breonna ibonye abo bapolisi, yatangiye kurasa akoresheje imbunda yari atunze ku buryo bwemewe, abapolisi na bo bahita barasa amasasu menshi kuri Breonna Taylor.
Inshuti ya Taylor, yasobanuye ko yarashe kuko abapolisi binjiye batabanje kwivuga, we akagira ngo ni abajura, akarasa. Imyigaragambyo yakurikiyeho, yatumye ubuyobzi bwa Louisville bwirukana umwe muri abo bapolisi witwa Brett Hankison, abandi babiri bahagarikwa by’igihe gito.
‘Black Lives Matter’, inkubiri yavutse mu kugaragaza akarengane abapolisi bakorera abirabura muri Amerika ndetse no ku isi, yatumye ibi byaha byabakorwaga ntibimenyekane, bihita bivugwa ndetse kenshi ubutabera bugatangwa.

-
Mwishywa wa Adebayor wari utegerejwe muri Rayon Sports yarisubiye, yabwiwe ko aje mu muriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Tariki 19-06-2020 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi Alex Harlley ukomoka muri Togo, akaba yarakinaga mu cyiciro cya kane muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
-
- Alex Harlley byavugwaga ko yasinyiye Rayon Sports
Nyuma yaho usibye kuba abantu baribazaga ku bushobozi bw’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, hagiye havaugwa amakuru ko uyu mukinnyi ashobora kuba atazaza gukinira Rayon Sports, ariko hakavugwa impamvu zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yagiranye na Radio Flash, yatangaje ko uyu mukinnyi yamaze kwisubira atakije gukinira ikipe ya Rayon Sports, akavuga ko byatewe n’amagambo yabwiwe n’abantu kuri twitter bituma ahindura ibitekerezo.
“Alexis twari twamuguriwe n’umwe mu bakunzi bacu barimo badushakira abafatanyabikorwa, nyuma yo gutangazako twamusinyishije twaje gutungurwa n’abantu benshi bamwandikiye kuri twitter ye bamubwira amagambo ko atazishyurwa, ko aje mu muriro, azabaho nabi….”
“Twe twari kujya twishyura umushahara kuko hari uwari watwmereye kumugura,gusa ayo magambo yaje gutuma ahindura ibitekerezo, ubu navuga ko atakije kubera ayo makuru yabwiwe”

-
-
Rubavu: Umugore yafatanywe ibihumbi 3,700 by’amadolari y’amiganano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Uwimana Claire wafatanywe amadolari y’amiganano (Ifoto: RNP)
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi Muhawenimana ari bo batanze amakuru ko afite ayo madorali.
Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi Muhawenimana ni bo bamubonanye ayo madolari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa”.
CIP Karekezi akomeza avuga ko Muhawenimana amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, ndetse bashobora kuba ari bo bafite akamashini gakora ayo madolari.
Ati “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorali. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa”.
Muhawenimana yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorali ndetse niba nta yandi mafaranga bigana.
Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.
Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa by’amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

-
-
Ibibi birarutana – Biraro avuga ku makosa y’imicungire y’umutungo muri UR #rwanda #RwOT
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa kabiri, yongeye kugaragara imbere ya Komisoyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, isobanura na none uburyo yakoresheje umutungo wa leta. -
Urunturuntu mu rukundo rwa Cardi B na Offset, bashobora no gutandukana #rwanda #RwOT
Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almanzar umaze kwamamara nka Cardi B arashaka gutandukana n’umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi nka Offset mu itsinda rya Migos, bari bamaze imyaka itatu babana ndetse babyaranye umwana w’umukobwa, banasezeranye kubana akaramata. -
Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cya 2021A, abahinzi berekwa ibyo bakora bakagira umusaruro mwiza #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) yatangije igihembwe cy’ihinga cya 2021A, abahinzi berekwa bumwe mu buryo bashobora kwifashisha bahinga bakabona umusaruro mwiza. -
Yoshihide Suga yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani #rwanda #RwOT
Yoshihide Suga kuri uyu wa Gatatu yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, asimbuye Shinzo Abe uheruka kwegura ku mpamvu z’uburwayi, aho afite inshingano zikomeye zo kuzahura ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.

