Tag: featured

  • Busasamana: Abahinzi b’ibirayi ntibishimiye igiciro bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhabwa igiciro gito ku musaruro byatumye abahinzi bishyura nabi inguzanyo bafata mu Murenge Sacco ndetse na wo ugenza maguru ntege mu gutanga inguzanyo umuhinzi abigenderamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, avuga ko ikilo kirimo kuzamuka cyavuye ku mafaranga 110 kigera ku 130.

    Nyirabuhinja Cecile, umuhinzi mu Murenge wa Busasamana, avuga ko mbere bahingaga ibirayi bakagurisha ku giciro cyiza ariko ubu byahindutse.

    Agira ati “Mbere twarahingaga tukagurisha ibirayi ku mafaranga 250 Frw ku kilo, ubu turimo kubigurisha ku mafaranga 110 kubera ko twabuze isoko, kandi ifumbire n’inyongeramusaruro byaraduhenze kuko igiciro cyarazamutse cyane.”

    Inyongeramusaruro yavuye ku bihumbi 30 igera ku bihumbi hafi 60, mu gihe umuti uterwa ibirayi ugeze ku bihumbi 90 uvuye ku bihumbi 70 ku mufuka. Abaturage bavuga ko izi mpinduka zabagizeho ingaruka, cyane ko Umurenge Sacco watinze kubaha inguzanyo.

    Fidèle Niragire, umucungamutungo wa Sacco Busasamana, avuga ko mu kwezi kwa munani n’ukwa Cyenda mu gace gahinga ibirayi amafaranga baba barayashoye mu buhinzi, abafite inguzanyo baba bateganya kwishyura ari uko basaruye.

    Agira ati “Ubuhinzi bw’ibitunguru n’ibirayi nibwo bwinjiza amafaranga, ubwo buhinzi ariko bwari bumaze guhombya benshi, abaturage bahitamo guhinga ibirayi nabyo byakurikiwe no kwiyongera kw’igiciro cy’inyongeramusaruro n’imiti. Ibyo byatumye abari bafite inguzanyo bishyura bigoranye, bikurikirwa n’uko twari mu bihe bya Covid-19 inama zitemewe, abahiga ku nguzanyo ntiboroherwa no guhura.”

    Niragire avuga ko n’ubwo igiciro cy’ibirayi kiri hasi, abahinzi batangiye kwishyura ibirarane ku buryo bazakomeza gutanga inguzanyo neza.

    Kanyesoko Pierre Celestin, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi ya Busasamana, avuga ko abahinzi bahuye n’ikibazo cyo gutinda kubona ifumbire bituma bahingira rimwe n’abo mu tundi Turere duhinga ibirayi umusaruro uba mwinshi ku isoko.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Prof. Ngabitsinze Chrisostome, avuga ko ibiciro by’amafumbire byazamutse ku isi hose, gusa Leta ikaba ikomeje gutanga nkunganire.

    source : https://ift.tt/3BFo1T0

  • INES-Ruhengeri yakiriye inama isesengura uko imyigishirize y’ubwubatsi yatezwa imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama y
    Iyi nama y’iminsi itatu yitezweho gushakisha icyakorwa ngo amasomo y’ubwubatsi atangirwa muri za kaminuza abe ku rwego ruhaza isoko ry’umurimo

    Iyo nama y’iminsi itatu, yatangiye ku wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, ihuje impuguke z’abashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Aberdeen na Kaminuza ya Royal Academy of Engineering zo mu gihugu cy’u Bwongereza, University of Ibadan yo muri Nigeria, University of Botswana yo muri Botswana, Catholic University of Cameroun yo mu gihugu cya Cameroun, hiyongereyeho n’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryakiriye iyi nama.

    Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, asobanura ko abayitabiriye, bazarushaho kunonosorera hamwe ingamba zatuma abiga ubwubatsi, by’umwihariko bo muri za kaminuza zo ku mugabane wa Afurika, bagira ubushobozi bwimbitse bwo guhuza ibyo biga no kubishyira mu ngiro mu buryo buboneye.

    Yagize ati “Ikigaragara muri rusange ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda mu buryo bwihariye, ni uko imishinga ikomeye irebana n’ubwubatsi bw’amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bisaba ishoramari ryo hejuru, ahanini byubakwa n’abanyamahanga nyamara mu bihugu byacu, dufite aba enjeniyeri byitwa ko babyigiye”.

    Ati “Kenshi bibigeraho kuko baba bagaragaje ubudasa bwihariye yaba mu bumenyi n’ubunararibonye buhambaye baba bariyubatsemo, usanga ari nabyo bibahesha amahirwe yo kwegukana ayo masoko akomeye aba yapiganiwe. Muri iyi nama dushaka kurebera hamwe uko abiga ubwubatsi ba hano iwacu no ku mugabane wa Afurika, barushaho kubakirwa ubushobozi bwimbitse, ku buryo na bo bagirirwa icyizere atari mu bihugu byabo gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga”.

    Padiri Hagenimana akomeza avuga ko abanyafurika ubwabo nibabasha gutera intambwe ifatika mu bunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu birebana n’ubwubatsi, bizarushaho kunganira za Leta z’ibihugu.

    Yagize ati “Nituba dufite abahanga bize iby’ubwubatsi kandi babikora badapfundikanya; n’ubwo iryo isoko ryaba ryegukanywe n’umunyamahanga, azaza afatanye na bo; bimurinde gushora andi mafaranga yo kuvana abakozi iwabo, kuko hari abafite ubumenyi azaza asanga, biteguye gufatanya na we; bityo na ya mafaranga za Leta zashoraga hanze ari menshi agume mu banyabihugu”.

    Bamwe mu bitabiriye iyi nama, basanga byinshi mu bihugu bya Afurika kuba bikiri mu bukene ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere, bikoma mu nkokora urwego rw’ubumenyi bw’abarangiza ayo masomo, batari ku rwego rungana n’uw’abo mu bihugu byateye imbere.

    Irakoze Dyna, Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu muri Civil Engineering muri INES-Ruhengeri, yagize ati “Kuba ibihugu byacu bicyisuganya mu birebana n’iterambere harimo n’irishingiye ku ikoranabuhanga, bivuze ko hari ibintu tugikeneye birimo n’ibikorwaremezo abiga ubwubatsi baheraho bifashisha ngo bashyire mu ngiro ibyo bize. Hakenewe ko za Leta n’ibihugu by’abafatanyabikorwa bazo zishyira imbaraga mu kubakira ubushobozi za kaminuza zigisha bene ayo masomo, yaba mu bumenyi ndetse n’ibikoresho, kugira ngo amasomo byigisha agire ireme riri ku rwego rumwe n’izindi kaminuza zo mu bihugu by’amahanga”.

    Nishimwe Gad wiga ubwubatsi muri INES-Ruhengeri, na we yunga mu rya mugenzi we ati: “Umunsi ku munsi havuka ibintu bishyashya bikozwe mu buryo bugezweho, cyangwa ibivugururwa, bigashyirwa ku rwego ruhanitse. Hakenewe ko abubatsi bihugurira kenshi mu bigo bifatika kandi bagatozwa gutinyukira isoko ry’umurimo no kuryitwaramo neza”.

    Abashakashatsi n
    Abashakashatsi n’impuguke mu myigishirize y’ubwubatsi baturutse muri bimwe mu bihugu bya Afurika n’uburayi bitabiriye iyi nama

    Abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa mu birebana n’ubwubatsi bitabiriye iyi nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere imyigishirize y’ubwubatsi muri za kaminuza zitandukanye, bavuga ko igihe kigeze ngo ibigo biri hirya no hino byaba ibyigisha n’ibifite aho bihuriye no guteza imbere amashami ya Civil Engineering byo ku mugabane wa Afurika, bihagurukire guteza imbere amasomo y’ubwubatsi mu makaminuza, kugira ngo uyu mugabane urusheho kugirirwa icyizere gituma uza mu myanya y’imbere.

    Abiga ayo masomo na bo ngo nibabikora babikunze, bagashyira imbere ubumenyi kuruta inyungu z’amafaranga, ngo nta kabuza igiharanirwa kizagerwaho.


    source : https://ift.tt/3BI8IIW

  • Umuhanda Huye – Nyamagabe wangijwe n’imvura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari habaye hanakozwe umuhanda wo kwifashishwa ku ruhande, mu gihe hagishakishwa uko iki gice cy’umuhanda cyari cyangiritse cyasanwa, ariko noneho amazi y’imvura yaraye iguye yahaciye hose ku buryo imodoka zitari kubasha kuhanyura.

    Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n’amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk’uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangarije Kigali Today.

    Polisi y’u Rwanda, kuri Twitter yamenyesheje ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa, maze igira inama abakoreshaga uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Yanasabye abawifashishaga kwihanganira izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

    Mwiriwe,

    Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 2, 2021

    source : https://ift.tt/3EJ0ZMD

  • Muri 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Edouard Ngirente
    Dr. Edouard Ngirente

    Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 ubwo abahagarariye ibihugu muri iyo nama bagezaga ijambo ku bayitabiriye.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye Isi muri rusange kwihutisha ingamba zikubiye mu masezerano ibihugu byiyemeje akaba yavuze ko isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.


    source : https://ift.tt/3k3B7U5

  • Gare ya Muhanga yeguriwe burundu ‘Jali Investment Ltd’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group
    Gare ya Muhanga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2014 ku bufatanye na RFTC yaje guhindura izina ikitwa Jali Investment Group

    Ayo masezerano avuguruye yatumye ijanisha ry’agaciro k’ibyo akarere kashoye muri Gare ya Muhanga kagabanuka kava kuri 20% kagera kuri 6,6% bingana na Miliyoni 170frw, kuko ngo ibyari byakozwe mbere nta shingiro byari bifite.

    Amasezerano mashya avuga ko igihe umwe mu bafatanyije kubaka gare yashaka kuvamo umwe ari we wahabwa uburenganzira bwa mbere bwo kugura imiganane y’undi, ari na ko byaje kwemezwa n’Inama Njyanama y’akarere.

    Nsengiyumva François uyoboye Jali Investment Ltd, avuga ko bishimira kuba Akarere ka Muhanga kabeguriye imigabane kuko bigaragaza ko Kompanyi ya Jali Inestment Ltd ishoboye gutanga serivisi nziza mu gutwara abantu.

    Avuga ko iyo inzego za Leta zifatanyije n’abafatanyabikorwa bikaza kugaragara ko ibintu byagenze neza, Leta ishobora kurekera umufatanyabikorwa ibyo bari bafatanyijemo ikagana mu bindi bikorwa bizamura abaturage bandi.

    Agira ati “Akarere kasanze Jali ifite ubushobozi bwo gukoresha gare ya Muhanga neza, kandi tugatanga serivisi nziza, ari na ho Inama Njyanama yafashe umwanzuro w’uko akarere kagurisha imigabane yako dufatanyije. Twayiguze tuzayishyura mu byiciro, bizatwara amezi icumi tukaba tubishyuye amafaranga yose”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace, avuga ko kugurisha imigabane y’akarere muri gare ya Muhanga na Jali Investment Ltd, byakurikije amasezerano bagiranye, kandi hakanakurikizwa umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere kuko Leta idacuruza ahubwo itinyura abashoramari.

    Agira ati “Leta ntabwo icuruza, ahubwo itinyura abashoramari, ni yo mpamvu twahisemo kugurisha imigabane y’akarere, n’ubusanzwe inyungu akarere kakuragamo ntabwo zari nyinshi kuko twabonaga nka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu ku mwaka. Twahisemo kugurisha imigabane yacu ingana na 6,6% by’igishoro cyose ku butaka twari twatanze”.

    Ku kijyanye n’inyungu z’umuturage warebererwaga n’Akarere ka Muhanga, Kanyangira avuga ko ntacyo bizahungabanya kuko n’ubundi ibijyanye n’ibiciro by’ingendo bishyirwaho n’urwego ngenzura mikorere RURA.

    Gare ya Muhanga ifite agaciro gasaga gato miliyali ebyiri, akarere kakaba kazegurira burundu Jali Investment Ltd imigabane yako yose, hamaze kwishyurwa amafaranga yose angana na miliyoni 170, nyuma yo gusinyana ayo masezerano Jali ikaba ihita yishyura 30% byayo, akabakaba miliyoni 50Frw.


    source : https://ift.tt/2Yawxvo

  • Abazamuye ibiciro by’amata y’Inyange batangiye gucibwa amande #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali ahakozwe igenzura, abacuruzi 9 bakorana n’uruganda Inyange mu kugeza amata ku bacuruzi bato, bamaze gucibwa amande ya miliyoni 19,5 Frw nyuma y’aho bigaragaye ko bazamuye ibiciro by’amata.

    Ikigo gishinzwe ubugenzuzi, Ihiganwa ku isoko no kurengera abaguzi (RICA), gifatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda batangiye ubugenzuzi mu bacuruzi b’amata, hagamijwe kumenya abacuruza ku giciro gihanitse ugereranyije n’icyo baranguraho.

    MINICOM isaba abaguzi gutanga amakuru ku mucuruzi bigaragaye ko yahanitse ibiciro kuko ahanwa hakurikijwe amategeko.

    Mu mujyi wa Kigali abaguzi bavuga ko ikarito y’amata igurishwa Amafaranga y’u Rwanda 7,500 ahandi ikagera ku 9,000 mu gihe uruganda Inyange rutahinduye igiciro ahubwo bizamurwa n’abo ruranguza.

    Umwe mu baturage yagize ati “Ku cyumweru amata naguze mu mujyi kuri Depot y’Inyange muri CHIC barambwiye ngo ikarito ya 500ml ni 7,500 Frw nyitwaye yonyine bakayimpera 5000Frw ari uko nguze na Jus, nishyuye amata ya 7500 Frw kuko Jus ntayo nari nkeneye”.

    Amezi atatu arashize amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko uko bikwiye, na ho aboneka ibiciro byarazamutse.

    Umuyobozi mukuru w’uruganda Inyange, James Biseruka, yabwiye Kigali Today ko amata yatangiye kuboneka ndetse batigeze bahindura ibiciro.

    source : https://ift.tt/3GIY9sZ

  • Musanze: IGP Munyuza yasoje amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 29 Ukwakira 2021, yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC).

    Abahuguwe ni urubyiruko 49 bahagarariye abandi ku rwego rw’uturere n’abagize komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu. Urwo rubyiruko rwahuguwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu banabashimira ibikorwa by’ubukorerabushake bagiye bakora, cyane cyane mu bihe by’iki cyorezo cya Covid-19.

    Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, IGP Munyuza yashimiye urwo rubyiruko ku bikorwa bakomeje gukora, abasaba gukomereza muri uwo mujyo wo gukorera Igihugu.

    Yagize ati “Muri urubyiruko rw’abakorerabushake kandi bakorana imbaraga kandi turabashimira kuko byaragaragaye muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya Covid-19, n’ubwo itararangira. Akazi mwakoze kafashije Polisi kuko ntiyari kugakora yonyine, gusa turacyahanganye n’ibindi bibazo harimo ibyaha bituruka ku gukoresha ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko n’abacuruza magendu zambukiranya imipaka batuzanira ibidafite umumaro”.

    IGP Munyuza yakomeje agaruka ku byaha byiganjemo abasambanya abana n’abantu bihisha inyuma y’ikoranabuhanga bisunze imbuga nkoranyambaga, bagatangaza amakuru y’ibihuha basebya kandi baharabika u Rwanda. Yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko aribo Igihugu gifite mu guhangana n’abakora bene ibyo byaha.

    Richard Kubana, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko intego z’ibi biganiro zagezweho. Yavuze ko ashingiye ku myumvire y’urubyiruko yizeye neza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe muri ayo mahugurwa.

    Yagiye ati “Mu gutegura iki gikorwa cyo guhura n‘urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi byari bikenewe kandi byihutirwa, intego y’aya mahugurwa yagezweho. Tuboneyeho no gushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwatwoherereje abagombaga kuduhugura, aya mahugurwa yafatiwemo imyanzuro igera kuri 16, ni yo igiye gutangira gushyirwa mu bikorwa, cyane hibanzwe ku kujya gusangiza ubumenyi abo twaje duhagarariye mu mirenege no mu tugari.”

    Umwe mubitabiriye ayo mahugurwa, Ndagijimana Jean Claude ushinzwe guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko ayo mahugurwa yababereye isoko bavomyemo ubumenyi.

    Yagize ati “Aya mahugurwa yatuberereye isoko twavomyeho ubumenyi mu kunoza akazi twari dusanzwe dukora no kumenya uburemere bw’umwanzi turwana na we ari we gushaka iterambere ry’abaturage. Twongeye kwiyibutsa inyungu dufite mu gukunda no gukorera u Rwanda kuko ni urwancu, natwe twiyemeje kujya gushyira mu bikorwa ibyo twigiye hano”.

    Mu gihe cy’iminsi itanu urwo rubyiruko rwari rumaze muri ayo mahugurwa baganirijwe n’abantu batandukanye baturutse mu nzego nkuru z’Igihugu, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe wabaganirije ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

    source : https://ift.tt/3w9cdXY

  • Hatangijwe ‘Virunga Africa Fund I’, ikigega cy’ishoramari kirimo arenga miliyari 250 Frw – #rwanda #RwOT

    Iki kigega kizwi nka ‘Virunga Africa Fund I’ cyashowemo imari n’Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar Investment Authorities (QIA) n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB.

    Ku ikubitiro cyatangiranye miliyoni 250$ azakoreshwa mu guteza imbere imishinga izana impinduka mu buzima bw’abaturage irimo ijyanye na serivisi z’ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo mu by’ikoranabuhanga na serivisi z’imari.

    Biteganyijwe ko kandi iki kigega kizashyigikira ishoramari ryigenga mu Rwanda no muri Afurika, by’umwihariko irigamije gufasha uyu mugabane kwigira hagabanywa ingano y’ibicuruzwa utumiza mu mahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yavuze ko iki kigega kizafasha abatuye Afurika kugera ku iterambere.

    Ati “Virunga Africa Fund I ni gihamya cy’imyemerere yacu ko abashoramari mpuzamahanga bagenda barushaho kubona amahirwe atangwa na Afurika. Iki kigega kizafungura amahirwe menshi kandi kizane impinduka z’iterambere zizagera ku batuye hirya no hino kuri uyu mugabane, muri iki gihe ibihugu biri kugerageza kwigobotora ingaruka za COVID-19.”

    Yakomeje ashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyemeye kuba umufatanyabikorwa w’iyi gahunda.

    Ati “Turashimira Ikigega cy’Ishoramari cya Qatar cyafatanyije na RSSB nk’umushoramari w’ingenzi muri uyu mushinga w’amateka uzahindura ubuzima bw’abantu mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika.”

    Biteganyijwe ko iki kigega kizaba gifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited, ari nayo ikurikirana imikorere y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, Nick Barigye yavuze ko batewe ishema no kuba barahawe amahirwe yo gukorana n’aba bashoramari.

    Yakomeje avuga ko imikorere myiza y’u Rwanda ariyo ireshya abashoramari.

    Ati “Abashoramari babona ko u Rwanda rubaha amahirwe y’imikorere, arimo imiyoborere myiza, imikorere inoze kandi iciye mu mucyo ndetse no korohereza uburyo bwo gukora ubucuruzi kandi bikaba bizwi ku rwego mpuzamahanga.”

    Yakomeje avuga ko bizeye ko iki kigega kizatanga umusaruro ndetse agaragaza ko biteguye gukorana n’abandi bashoramari.

    Iki kigega cya Virunga Africa Fund I kigamije gushyigikira imishinga y’iterambere igamije guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda n’Abanyafurika

    source : https://ift.tt/2ZN2g6s

  • Umujyi wa Kigali watashye ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo 2021, nibwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga udushya, Ingabire Paula na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abafatanyabikorwa bafunguye ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga mu muhango wabereye ku isoko ryo ku Mulindi mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Ibi bimpoteri bikoresha imirasire y’izuba ndetse hariho na camera igenzura umutekano wabyo n’uburyo bw’ikoranabuhanga rigaragaza ingano y’ibishingwe bimaze gushyirwamo.

    Mu gihe ibishingwe byuzuye, iryo koranabuhanga rizajya rihita ritanga ubutumwa ku babishinzwe baze kubikuramo.

    Ibi bizakemura ikibazo cy’ibimpoteri by’ahantu hahurira abantu benshi, byajyaga byuzura ababishinzwe ntibabividurire igihe.

    Ku kubitiro ibi bimpoteri byashyizwe mu masoko atandukanye arimo iryo ku Murindi, kwa Mutangana, Ziniya n’irya Kimironko ndetse no mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama.

    Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence, yavuze ko iyi gahunda y’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga bayitekereje kugira ngo habeho Kigali isukuye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ati “Intego yacu yari ukugira Kigali isukuye kandi itekanye, ni muri urwo rwego twasanze n’ubundi aho Igihugu kigana ari ukubihuza n’ikoranabuhanga. Kuriya tuvuga iterambere dufite ryubakiye kuri wa muturage mu gushyira mu bikorwa intumbero dufite y’Umujyi usukuye, twaje gusanga bidahagije gusa ahubwo iryo terambere rikwiye gushingira ku ikoranabuhanga.”

    Yongeyeho ko ibi bimpoteri bikoresha ikoranabuhanga ari byiza kubera ko ibishingwe bitabora n’ibibora bivangurwa ku buryo bijyanwa mu kimpoteri rusange cya Nduba bihita bibyazwa umusaruro.

    Minisitiri Paula Ingabire yasabye abaturage gutangira kugira umuco wo kuvangura ibishingwe bibora n’ibitabora kugira ngo bijye bihita bibyazwa umusaruro.

    Ati “ Abaturage twitoze umuco wo gutandukanya ibishingwe kuko ibibikorwaremezo byashyizweho byo bigaragaza amoko atandukanye y’ibishingwe, ni nayo mpamvu tuba twabitandukanyije kugira ngo duhereye mu ngo zacu n’aho dukorera hose umuntu abashe kujya atandukanya ibishingwe bibora n’ibitabora.”

    Yongeyeho ko bishingwe bibora bizajya bibyazwamo umusaruro nk’ifumbire mu gihe ibitabora bizajya bijyanwa mu nganda zikora ubushakashatsi bikabyazwa umusaruro.

    Uyu mushinga w’ibimpoteri bikoresha ikoranabuhanga watwaye ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika. Biteganyijwe ko bizagezwa no mu bindi bice.

    Ibi bimpoteri bifite ikoranabuhanga rifasha kumenya ko byuzuye

    Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko iyi gahunda y’ibimoteri bikoresha ikoranabuhanga bayitekereje kugira ngo habeho Kigali isukuye hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Uyu muhango watangirijwe mu mujyi wa Kigali ariko hari gahunda yo kubigeza mu bindi bice

    Ubwo Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya basinyaga amasezerano

    Ibi bimpoteri byashyizwe ku masoko atandukanye muri Kigali

    source : https://ift.tt/3q3XpZx