Tag: featured

  • Barasabwa kudahishira ihohoterwa ribera mu bipangu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muryango uvuga ko wifatanyije n’inzego zitandukanye zishinzwe ubutabera mu bukangurambaga bw’iminsi 16 burimo gukorerwa hirya no hino mu gihugu, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’impamvu ziritera.

    Umukozi wa Federation ‘Handicap International’ witwa Umurungi Chantal avuga ko n’ubwo intego y’ubukangurambaga isaba buri wese kudaceceka mu gihe akorewe ihohoterwa cyangwa abonye aho rikorerwa, nta buryo abari mu bipangu by’ingo z’abifite bashobora gusohoka cyangwa gusakuza ngo abantu bamenye ko barimo guhohoterwa.

    Ati “Mu ngo zifite ubushobozi, ihohoterwa rikorerwa mu miryango ntabwo rivugwa kubera icyubahiro cya ba nyirazo, ugasanga ni ihohoterwa ryaheze mu bipangu ridashobora gusohoka, ibipangu bibuza inshuti z’umuryango n’abashinzwe umugoroba w’umuryango kwinjiramo, ndetse n’ababirimo bibabuza kujya guterana n’abandi”.

    ‘Federation Handicap International’ ivuga ko mu mirenge itandatu ikoreramo y’uturere twa Rutsiro na Gasabo hamaze kuboneka abakorewe ihohoterwa bagera ku 3,954 kuva mu myaka ine ishize, barimo abagore 2,304 n’abagabo 1,650.

    Uwitwa Kanakuze wo mu Karere ka Rutsiro avuga ko yahohotewe n’umuyobozi w’ikirenga mu idini atashatse kuvuga izina, ngo washatse kumusambanya, yamuhunga (akiri muri icyo gipangu) agafatwa na murumuna we wahise amutera inda.

    Kanakuze (si ryo zina rye ry’ukuri) avuga ko amaze gutwita, uwo muryango wa Pasiteri wamusabye gukuramo inda arabyanga, akagaragaza ko yakorewe amahohoterwa atatu yikurikiranya, byose bitewe no kuba umukozi wo mu gipangu cy’abantu bifite.

    Kanakuze yagize ati “Nagiye kubona mbona umugabo wambaye ubusa(murumuna wa Pasiteri/Bishop) araje muri ‘salon’ aranteruye anjyana mu cyumba turwana, ariko andusha imbaraga”.

    Kanakuze avuga ko nyuma yaho yaje kuva muri ako kazi ajya kwicumbikira mu nzu idakingwa neza, akajya asurwa n’abantu b’ibirara bamutoza kunywa n’ibiyobyabwenge, bituma na we yahinduka umuntu ushobora guhohotera abandi.

    Nyuma yaho ngo yaje kugerwaho n’abakozi ba Federation Handicap International bamushyira mu matsinda yo kurwanya ihohoterwa baramwigisha, none ubu Kanakuze ni umucuruzi ukomeye w’ibirayi, ubasha kwitunga no gutunga abandi.

    Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yateganyije ko kuva tariki 22 Ugushyingo- 17 Ukuboza 2021 abagize Komite mpuzabikorwa z’Urwego rw’Ubutabera mu turere, bazajya bafata igihe cyo kuganira ku bibazo by’ihohoterwa(cyane cyane iryo gusambanya abana) ndetse n’ibiyobyabwenge.

    MINIJUST ivuga ko mu bagomba kuganirizwa cyane harimo abanyeshuri bagomba kwigishwa kwirinda ibishuko n’ababashuka, ndetse n’abafungiye muri kasho za RIB na Polisi hamwe n’abarimo kugororerwa mu bigo ngororamuco bazasurwa hagamijwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko n’uburenganzira bwabo.

    source : https://ift.tt/3lQo3C8

  • Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bavanywe muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho bari baragiye bafungirwa, bakanakorerwa iyicarubozo.

    Bakigezwa ku mupaka, babanje gusuzumwa COVID-19 hanarebwa niba nta zindi ndwara cyangwa ibindi bibazo baba baragiriye muri gereza zo muri Uganda bari bafungiwemo.

    Kuwa Mbere tariki 6 Ukuboza u Rwanda nabwo rwari rwakiriye abaturage barwo 35 bari birukanwe na Uganda. Mbere yaho nabwo iki gihugu cyari cyirukanye abandi banyarwanda 42.

    Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda nyamara amakuru akavuga ko benshi muri aba birukanwa, babanza gusabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

    Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byakozwe hagati y’impande zombi nta musaruro byatanze.

    Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda

    source : https://ift.tt/3yggSbn

  • Umurambo w’umusore wari umaze iminsi itatu arohamye muri Muhazi wabonetse – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukuboza 2021 ni bwo uwo musore yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi nyuma yo kunanirwa koga ngo yambutse ibiti yari avuye gutema.

    Hahise hitabazwa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu mazi rifatanya n’abaturage gushakisha umurambo ariko ntibawubona, nyuma y’iminsi itatu umurambo wa nyakwigendera wagaragaye kuri uyu wa 9 Ukuboza ureremba hejuru y’amazi.

    Abaturage bawubonye nibo bahamagaye inzego z’umutekano zihita zohereza umurambo ku bitaro bya Gahini.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yasabye ababyeyi kwitwararika bakarinda abana babo kujya koga mu Kiyaga cya Muhazi ngo kuko bishobora kubakururira urupfu. Yasabye n’abantu bakuru kuhitwararika.


    source : https://ift.tt/3IGyyll

  • Guterres yasabye Isi gushyigikira agaciro k’ikiremwamuntu hirindwa Jenoside – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021 ubwo hizihizwaga imyaka 73 Loni ishyizeho amasezerano yo kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

    Yasinywe mu 1948 nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, hemeranywa ko nta jenoside izongera kubaho ukundi (nubwo mu Rwanda yahabaye mu 1994).

    Guterres yavuze ko kwimakaza umuco wo kurwanya jenoside no guhana abayikoze bituma harushaho kumvikana ingaruka zayo n’ibigomba kwitonderwa.

    Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye abatuye Isi bananiwe gufatanya ngo bahagarike banarwanye jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’iby’intambara.

    Yakomeje ati “Kugira ngo duhagarike amakosa yakozwe mu bihe byahise, ni ngombwa ko dufatanya gushyigikira uburinganire n’agaciro k’ikiremwamuntu.”

    Umuhango wo kuwizihiza wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, witabirwa n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Loni, banatanga ubutumwa mu izina ry’imigabane inyuranye aho buri wose wari uhagarariwe.

    Hanumviswe ubuhamya bw’urubyiruko rwo mu bihugu byabayemo za jenoside, rusangiza abandi ubuzima rubayemo nyuma yayo, ibyo rushima byagezweho n’inzitizi rugihura nazo.

    Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rw’u Rwanda rwagaruye icyizere kubera kwisungana, ubuyobozi bwiza no kwiremamo inshuti hagati yabo.

    Ati “Mbere na mbere ikituremamo icyizere n’uko turi kumwe n’ababohoye igihugu bayobowe na Perezida Paul Kagame. Dufite amahirwe yo kuba tukiri kumwe nabo.”

    “Ubutumwa bwo guhagarika Jenoside bakanabanisha Abanyarwanda mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge byashyizweho na guverinoma hari icyo byaturemyemo. Gusa ikidusubizamo intege cya mbere ni imiyoborere myiza.”

    Gatari yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange, yemeza ko hari imikoranire n’inzego z’ubuzima mu guhangana nabyo.

    Yongeye kwibutsa ko kuba ubutabera burambye butaraboneka ngo abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya mu bihugu bitandukanye bagezwe imbere y’inkiko, nabyo bigitera ishavu abarokotse.

    Hashimangiwe ko umuco wo guhana, kurwanya ivangura n’ibindi byose bitandukanya abantu bikwiye kwimakazwa kandi hakabaho ubufatanye kugira Jenoside itazazubira ukundi.

    Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza uwo munsi iragira iti “Twibuke inzirakarengane, turwanye jenoside.”

    Magingo aya jenoside zemerwa na Loni ni enye zirimo iyakorewe Abayahudi,iyakorewe Abanya-Arménie, iyakorewe Abatutsi n’iy’Abanya-Cambodge.

    Uyu muhango wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide atanga ubutumwa muri uwo muhango

    Abagize GAERG bifatanyije n’Isi kwizihiza uwo munsi

    source : https://ift.tt/3DHvj9Q

  • Birakwiye ko mu mashuri hashyirwa udukingirizo? – #rwanda #RwOT

    Ni impaka zimaze imyaka isaga 10, ahari abavuga ko kugira ngo ikibazo cy’inda ziterwa abangavu by’umwihariko abakiri mu mashuri kirandurwe bakwegerezwa serivisi zo kuboneza urubyaro zirimo udukingirizo.

    Ku rundi ruhande imiryango ishingiye ku myemerere, ababyeyi, ndetse n’impirimbanyi z’umuco ntibakozwa ibyo kuba mu kigo cy’ishuri hashyirwa udukingirizo cyangwa izindi serivisi zifasha mu kuboneza urubyaro.

    Imibare y’abangavu baterwa inda ikomeza gutumbagira ndetse by’umwihariko abenshi ni abaziterwa bari mu mashuri.

    Mu 2016, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yakoze ubushakashatsi igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda.

    Ikigo giharanira uburenganzira no guteza imbere ubuzima, Health Development Initiative (HDI) n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko nibura abangavu barenga ibihumbi 15 baterwa inda buri mwaka.

    Kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri, igisubizo ku makuru abana baburanye ababyeyi

    Ku ishuri niho umwana amara amasaha menshi ugereranyije n’iwabo mu rugo. Ibintu benshi bavuga ko ari ababyeyi n’abarimu bose bakwiye gufatanya mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere.

    Nyamara bamwe mu bayobozi b’amashuri cyamgwa ababyeyi ntibakozwa ibyo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere n’ibyo bagomba kwirinda.

    Mu 2015, hateguwe integanyanyigisho ikoreshwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, igafasha mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama y’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati, ECASSA, yo mu 2013, yanzuye ko mu mashuri hagomba gushyirwaho uburyo bwo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Icyo gihe ubushakashatsi bwakozwe n’inzego zihuriweho zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Uburezi, bwagaragaje ko abana barenga 65% batamenya amakuru y’ubuzima bw’imyororokere bayakuye ku babyeyi babo.

    Ni ukuvuga ko ku mashuri no muri bagenzi babo ariho bashobora kwigishirizwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko uburyo bwo kwirinda inda ziterwa abangavu ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umuyobozi ushinzwe uburezi budaheza no kwita ku banyeshuri bakeneye ubufasha bwihariye muri REB, Ngoga Fixer Eugène, avuga ko nubwo abarimu ari ababyeyi kandi b’Abanyarwanda, usanga hari aho batinya kwigisha abana ibijyanye n’imyororokere.

    Ati “Habaho umuco, mu muco Nyarwanda ntabwo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibintu bivugwa mu buryo bwa rusange cyangwa ngo bivugirwe ku gasozi, abantu bateraniye hamwe.”

    Yakomeje agira ati “Abarimu na bo ni Abanyarwanda, iyo ukurikije n’igihe tumaze, ntabwo ari bose bashobora kuba babikora kimwe. Ariko ni amasomo agomba kwigishwa.”

    Abanyeshuri bagize icyo babivugaho…

    Abanyeshuri by’umwihariko abangavu baganiriye na IGIHE, bagaragaza ko kudahabwa amakuru n’ababyeyi babo cyangwa abarimu bibagiraho ingaruka zo guhabwa amakuru atari ukuri na bagenzi babo.

    Bukana Queen wiga mu mwaka wa gatandatu mu Ishuri ryisumbuye rya King David Academy, avuga ko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo guterwa inda cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati “Tubibona nk’imbogamizi kuko hari igihe ababyeyi bacu batinya kutuganiriza cyangwa kutugira inama ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, bitugiraho ingaruka kuko hari nk’urubyiruko rutabasha kwirinda bikaba byabagiraho ingaruka mbi.”

    Yakomeje agira ati “Izo ngaruka zirimo nko gutwara inda bakiri bato, kwandura Sida. Numva tuba dukwiye kwigishwa uko twakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ababyeyi bakwiye kumenya ko abana babo bagomba kumenya gukoresha uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha agakingirizo n’ibindi.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri HDI, Dr Rukundo Athanase avuga ko abangavu bakwiye kwigishwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ariko by’umwihariko bigakorerwa mu mashuri kuko ariho bamara igihe kirekire.

    Rukundo asanga kandi ari ngombwa ko mu bigo by’amashuri hashyirwa serivisi zijyanye no kuboneza urubyaro by’umwihariko udukingirizo kuko usanga abangavu n’ingimbi bakenera gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ati “Byadufasha kugabanya za nda zitifuzwa, ubwandu bwa virusi itera Sida. Mu Rwanda dufite amahirwe y’uko igice kinini cy’urubyiruko hafi ya rwose ruri mu mashuri.”

    Twabaha ikaramu, ntitwabaha agakingirizo

    Ngoga avuga ko kuba serivisi zirimo izo kuboneza urubyaro nk’udukingirizo zashyirwa mu mashuri atari byo byihutirwa ahubwo icy’ibanze ari ukwigisha abana uko birinda.

    Ati “Mu mashuri ntabwo duteza imbere imibonano mpuzabitsina, nta n’amahirwe cyangwa umwanya dukwiye gutanga wo kugira ngo habe imibonano mpuzabitsina.”

    Yakomeje agira ati “Byaba atari byiza aho kugira ngo ibyo wowe utemera, udakora, udashaka ko bikorwa […] twabaha ikaramu, wabaha ikaye ariko ntiwamuha agakingirizo, ubwo ni ukumubwira ngo genda usambane.”

    Kuri we asanga izo serivisi zikwiye gushakirwa ahandi nko mu bigo by’ubuvuzi bishinzwe kuzitanga ndetse ibijyanye no gusambana akavuga ko biramutse bikozwe bidakwiye gukorerwa ku mashuri.

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, mu 2018 baba 19.832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15.696.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango HDI, Dr Rukundo Athanase avuga ko mu mashuri hakwiye gushyirwa udukingirizo

    source : https://ift.tt/3dFres8

  • Huye: Umubare w’abangavu batwita imburagihe waragabanutse – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza 2021 ubwo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare Catholique haberaga ibiganiro mpaka byahuje abanyeshuri bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ibyo biganiro byateguwe n’urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima, RICH, hagamijwe gutoza abakiri bato gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kubaganiriza ku buzima bw’imyororokere kugira ngo birinde ibishuko bishobora kubashora mu busambanyi.

    Umukozi wa RICH, Tumupende Violette, yavuze ko bashaka ko abana bari kubyiruka bakurana umuco wo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ati “Dushaka ko ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigiraho amakuru ahagije bakamenya uko barirwanya, bakamenya ko igihe babonye uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagomba gutanga amakuru ku buyobozi, bityo tugafatanyiriza hamwe twese mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

    Mu biganirompaka byahuje abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Butare Catholique n’abiga ku rwunge rw’amashuri rwa Sovu. Byibanze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isambanywa ry’abangavu, ababikoze bagenerwa ibihembo bitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ubukangurambaga bukorwa bumaze gutanga umusaruro mu kugabanya umubare w’abangavu batwita imburagihe.

    Ati “Hari igihe twageze mu bangavu 500 baterwa inda imburagihe ariko ubu ngubu dufite abangavu bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 71 kandi 54 muri bo bagiye gusubira mu ishuri. Ni ikintu gikomeye cyane kigaragaza ko ubukangurambaga n’ibindi bikorwa dukora biri gutanga umusaruro mwiza.”

    Bamwe mu bangavu b’abanyeshuri bakurkiye ibyo biganirompaka babwiye IGIHE ko bakunze guhura n’abasore ndetse n’abagabo babashuka ariko bakabagendera kure bitewe n’inama bagirwa n’ababyeyi babo, abarimu n’abayobozi.

    Igihozo Kevine ati “Ibishuko mpura na byo kuko hari abagabo baza bambwira ko dukundana kandi bafite abagore. Cyane cyane abamotari baza bambwira ngo bashaka kuntwarira ubuntu nkabyanga kuko ababyeyi bangiriye inama yo kwirinda ibishuko. Iyo hagize ushaka kunshuka ndabyanga kandi iyo ngeze mu rugo mbibwira ababyeyi banjye.”

    Nikuze Divine na we yavuze ko ababyeyi be bamuganiriza ku kwirinda ibishuko kandi n’ibiganiro bitangwa hari byinshi yungukiramo.

    Ati “Muri ibi biganiro nungukiyemo ko ntagomba guceceka igihe mbonye hari umuntu uri gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ngomba guhita mbimenyesha abayobozi.”

    Ibiganirompaka byahuje abo banyeshuri biri kuba muri gahunda y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye ku wa 25 Ugushyingo ikazasozwa ku ya 10 Ukuboza 2021.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa buvuga ko ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bizakomeza kandi bizajya bibera ahantu hose.

    Bamwe mu biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare Catholique bakoze ibiganiro mpaka bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Bamwe mu bangavu b’abanyeshuri bakurkiye ibyo biganirompaka babwiye IGIHE ko bakunze guhura n’abasore ndetse n’abagabo babashuka ariko bakabagendera kure bitewe n’inama bagirwa n’ababyeyi babo, abarimu n’abayobozi

    Abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri rwa Butare Catholique bitabiriye ibiganirompaka ahawe ibihembo

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ubukangurambaga bukorwa bumaze gutanga umusaruro mu kugabanya umubare w’abangavu batwita imburagihe

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3dG8mci

  • Abikorera bagaragaje inyungu bazakura mu imurikabikorwa ry’ubukerarugendo i Cannes – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Ukuboza 2021, nibwo mu Mujyi wa Cannes hatangiye iri murikabikorwa rizwi nka International Luxury Travel Market (ILTM). Ryasojwe tariki ya 9 Ukuboza 2021.

    Ku ruhande rw’u Rwanda ryitabiriwe n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubukerarugendo (RDB) ari na rwo rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo ndetse n’abikorera bari muri uru rwego.

    Iri murikabikorwa rihuza abaguzi, abagurisha n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi, ibintu birigira urubuga ruberamo ibiganiro biteza imbere ubukerarugendo hirya no hino ku Isi.

    Mu Kiganiro IGIHE yagiranye na Aimable Rutagarama, uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) yavuze ko iri murikabikorwa barifata nk’amahirwe akomeye yaganisha ku iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Ati “Iki gikorwa turimo hano i Cannes, ni igikorwa gikomeye ku bukerarugendo mpuzamahanga, impamvu gikomeye ni uko abacyitabira bose bakora ubucuruzi mu bukerarugendo kandi ubucuruzi buzana ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru ari bo natwe tuba dushaka.”

    Yakomeje avuga ko rizatuma babasha kubona ba mukerarugendo bo mu rwego rwo hejuru, yemeza ko ari amahirwe no ku bandi Banyarwanda bose.

    Ati “Bagenzi bacu tuba tuje guhura ni abantu baba basanzwe bafite abo bakiliya nkumva rero ko ari ikintu gikomeye cyiza kuri twe ari abakora mu bukerarugendo turi kumwe hano ari n’abataje, ari amahoteli, restaurant, utubari bose bibageraho.”

    Yakomeje avuga ko nibura buri muntu witabiriye iri murikabikorwa yahuraga n’abantu 40 kandi bakagirana ibiganiro byaganisha ku iterambere ry’uru rwego.

    Itsinda ry’Abanyarwanda bitabiriye iri murikabikorwa rigizwe Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa, Yves Shirimpumu uhagarariye Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours na David Rutikanga uhagarariye Songa Africa.

    Hari kandi Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys, Michael Anderson uhagarariye Uberluxe safaris, Morgane Bechet uhagarariye Mapendano Voyages, Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.

    Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwari ruhagarariwe na Philbert Ndandali.

    Aimable Rutagarama, uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) yavuze ko iri murikabikorwa barifata nk’amahirwe akomeye

    Aimable Rutagarama aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Aimable

    Abanyarwanda biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bakuye muri iri murikabikorwa

    Abitabiriye iri murikabikorwa beretswe ibyiza by’u Rwanda

    Abitabiriye iri murikabikorwa beretswe ibyiza by’u Rwanda

    Abaryitabiriye beretswe ibyo bashobora gusura mu Rwanda

    Ryabaye amahirwe yo kumenyana hagati y’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo

    Ryabereye mu Mujyi wa Cannes usanzwe ukomeye mu bukerarugendo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3rQlALR

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya karindwi cy’impunzi zo muri Libya – #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zatangiye kwakirwa muri Nzeri 2019 nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeye ko u Rwanda ruzatanga ubufasha, zigacumbikirwa mu gihugu mu gihe zigishakisha ibindi bihugu zakwerekezamo.

    Kuva icyo gihe, hamaze kwakirwa ibyiciro birindwi bigizwe n’impunzi 648 utabariyemo abakiriwe kuri uyu wa Gatanu. Muri abo, 462 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira by’igihe kirekire bikabaha ubuhungiro. Byinshi muri ibyo bihugu ni ibyo ku mugabane w’u Burayi.

    Amasezerano u Rwanda rwasinye mbere yo kwakira izi mpunzi n’abimukira, agena ko ruzakomeza kwakira ababyifuje no kubacungira umutekano, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugashaka ubushobozi bukenewe n’ubundi bufasha bwa politiki, amahugurwa no guhuza ibikorwa.

    Ni mu gihe HCR yo izatanga serivisi zo kurengera izo mpunzi n’abasaba ubuhungiro n’ubutabazi bw’ibanze nk’ibiribwa, amazi, aho kuba, uburezi n’ubuvuzi.

    Ku wa 14 Ukwakira 2021 ni bwo aya masezerano yavuguruwe, aho u Rwanda ruzakomeza gukoresha Inkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera mu kwakira impunzi kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023 ndetse ubushobozi bwayo buzongerwa buve ku kwakira abantu 500 icya rimwe, babe 700.

    Muri aya masezerano, u Rwanda ruzakomeza kwakira no kurinda impunzi n’abimukira ndetse n’abandi bari mu kaga bafungiye mu bigo byo muri Libya.

    Muri bo ababishaka ni bo bazoherezwa mu Rwanda, bagakomeza gufashwa na UNHCR no gushakirwa ibisubizo birambye birimo no gufashwa kujya mu bindi bihugu, abandi bagasubizwa aho bavuye.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko “bamwe bashobora guhabwa uburenganzira bwo kuguma mu Rwanda mu gihe byumvikanyweho n’abayobozi.’’

    Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi harimo abaturutse muri Eritrea, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia, Ethiopia, Nigeria, Tchad na Cameroun.

    Impunzi zakiriwe ni icyiciro cya karindwi kigizwe n’abantu 176

    Bakiriwe mu Rwanda mu gihe bategereje ko babona ibindi bihugu baturamo mu gihe kirekire

    Ubwo bari bageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe batangiye kwiruhutsa kuko ubuzima bagiye kubamo buhabanye kure n’ubwo bari basanzwe babamo muri Libya

    Buri wese yari afite ibyangombwa bitangwa na HCR bigaragaza ko ari impunzi

    source : https://ift.tt/3DBC0dm

  • Polisi yahuguye abakozi ba CHUB ku kwirinda inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahuguwe ni abatoranyijwe muri ibi bitaro barimo abaganga, abaforomo, abayobozi, abashinzwe tekinike mu bitaro ndetse n’abayobozi b’amashami.

    Abahugurwa barimo guhugurwa ku bintu bitandukanye harimo ibinyabutabire bigize umuriro, ibitera umuriro n’uko wakwirindwa ndetse banahugurwa uko bakwitabara igihe mu bitaro hadutse inkongi.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije kongera umubare w’abantu bafite ubushobozi bwo kwirwanaho habaye inkongi ndetse no kumenya uko bakwirinda ibitera inkongi.

    Yagize ati “Abatoranyijwe barimo guhugurwa bakazajya guhugura abandi harimo n’abo mu miryango yabo. Guhugura abantu benshi ni uburyo bwiza mu kurwanya no kwirinda inkongi n’ingaruka zayo.”

    Yakomeje agaragaza ko abahuguwe beretswe uko bakoresha ibikoresho bitandukanye mu kuzimya inkongi. Banibukijwe ko kwirinda inkongi bigomba kuba ingenzi kugira ngo hagabanywe impanuka zikunze guturuka ku nkongi.

    Kuwa Kane tariki ya 9 Ukuboza wari umunsi wa kabiri w’aya mahugurwa. Abahugurwa banahawe nomero za telefoni bazajya bifashisha bahamagara Polisi igihe habaye inkongi.

    Izo nimero ni: 111, 112 cyangwa bagahamagara 0788311023 ,ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi mu Ntara y’Amajyepfo.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3dFgs5a

  • Biyemeje kurwanya imirire mibi no kwimakaza isuku mu baturiye Kaminuza Gatolika y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y
    Komite igiye kuyobora abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda mu gihe cy’umwaka

    Byatangajwe na komite yari ihagarariye aba banyeshuri (CURSU), mu muhango wo kurahiza komite nshya igiye kuyobora aba banyeshuri mu gihe cy’umwaka.

    Silas Niyigena wari umuyobozi wa Komite icyuye igihe agira ati “Nyuma y’icyumweru kimwe gusa dutowe Coronavirus yahise yaduka, bituma tutabasha guhita dushyira mu bikorwa imihigo yacu, ariko twifashishije abiga mu ishami rya ‘Public Health’ na ‘nutrition’ twaje kubasha kujya mu bikoni by’umudugudu byo mu tugari dutandukanye twa Save, twigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye.”

    Akomeza agira ati “Abacyumva ko kurya neza ari ukurya inyama, amafi n’amafiriti ndetse n’ibindi bihenze twabagaragarije ko ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara bishobora kuboneka mu byo bihingira. Kubera ko imboga ari zo abantu bakunze kubura nyamara bashobora kuzihingira twagiye tubafasha kubaka uturima tw’igikoni.”

    Mu bindi bakoze harimo gutanga mituweli ku miryango 60 itishoboye, gusana inzu z’abatishoboye bane, kubaka ibikoni umunani n’ubwiherero butanu.

    Niyigena kandi ati “Tunishimira ko umudugudu wa ba mutima w’urugo wo mu Kagari ka Munazi wabonye igikombe cyo kuba waravuye habi ukagera heza, tubigizemo uruhare.”

    Marie Aimée Duterimbere ugiye kuyobora Komite nshya, avuga ko bazakomeza ibyo bikorwa bagenzi babo batangiye, bakazongeraho no gususurutsa abaturiye kaminuza bigamo.

    Ati “Tuzategura imikino y’umupira w’amaguru, tunabonereho kugaragariza abaturage ko siporo ari ingirakamaro mu gutuma umubiri umererwa neza, no kurwanya indwara zitandura nk’iy’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara nka diyabete.”

    Ubuyobozi bwa kminuza na bwo ngo bwiteguye kubibafashamo nk’uko bivugwa na Padiri Laurent Ntaganta uyiyobora.

    Kaminuza gatolika y’u Rwanda yigamo abanyeshuri bagera ku 1400 biga mu mashami atandatu.


    source : https://ift.tt/3pQthzk