
Tag: featured
-
Gitifu watwaye umuturage muti ‘butu’ y’imodoka bikamuviramo gukora impanuka yahagaritswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), na rwo rwatangaje ko rwafunze uyu Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.
Bivugwa ko uwo muyobozi yasanze Mbonyimana Fidele aho yakoreraga yanze ko aba ‘DASSO’ binjira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yarangiza agahita amushyira mu modoka ye aho bapakira ibintu (butu) akamujyana.
Mu kugenda ngo urugi rwa butu rwaje kwifungura, umuturage agwa mu muhanda arakomereka cyane, ndetse amakuru akavuga ko yahise ajya muri koma.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Jeanninne Nuwumuremyi, yavuze ko uwo muyobozi wakoze ibyo yamaze guhagarikwa mu kazi, kuko ibyo yakoze bidakwiriye umuyobozi.
Yavuze ko umuyobozi akwiriye gufasha abaturage ashinzwe kuyobora kwiteza imbere, yongeraho ko bidakwiriye ko umuyobozi ahohotera uwo ashinzwe kuyobora.
Ati “Inshingano za mbere z’abayobozi ni ugufasha abaturage kwiteza imbere, kubarinda no kurinda ibyabo. Ntabwo rero wafasha umuturage kwiteza imbere umuhohotera, cyangwa se umuyobora mu buryo butari bwo”.
Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu, ariko kandi bakibuka gukurikiza amabwiriza, kandi bakirinda kutumva abayobozi.
Meya Nuwumuremyi yavuze ko Mbonyimana wahohotewe akiri kuvurirwa ku Bitari bya Ruhengeri, kandi ko amakuru afite ari uko agenda yoroherwa ugereranyije n’uko yari ameze agikora impanuka.

-
California ikomeje kwibasirwa n’inkongi z’umuriro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Abakozi bashinzwe kuzimya umuriro 19.000 barwanye no kuzimya umuriro ahantu hatandukanye ku munsi umwe habarirwa muri 27 ku itariki ya 21 Nzeri 2020 muri Leta ya California.Umuyobozi w’itsinda ry’abakora akazi ko kuzimya umuriro, ubifitemo uburambe bw’imyaka 20, Darrell Roberts, avuga ko batigeze bahura n’inkongi nk’izo barimo kubona ubu, akavuga ko zirimo guterwa n’ubushyuhe bw’ikirere bukabije.

Darrel avuga ko Izi nkongi zimaze gufata ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi makumyabiri (20.000 km2) zikaba zimaze guhitana abantu basaga 30.
Ikindi kandi ngo umubare w’abiyahura mu bakora aka kazi urimo kwiyongera, kubera kuba kure y’imiryango yabo igihe kirekire, bikabagiraho ingaruka zo guhura n’indwara y’agahinda gakabije no kwiheba.


-
Sonia Rolland yatoye agatege nyuma y’iminsi afite uburwayi bwatumye ahagarika gufata amashusho ya filime #rwanda #RwOT
Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze, amaze iminsi atorohewe n’uburwayi bwa ‘Dengue’ bujya kumera nka Malaria, buterwa no kurumwa n’umubu. -
WASAC ikomeje gusiga umugani mu gucunga umutungo, ntizi abayifitiye imyenda irenga miliyoni 600 Frw #rwanda #RwOT
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) batangaje ko ikibazo cy’imicungire mibi y’umutugo w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, gikomeje kuba agatereranzamba kuva mu myaka ine ishize.




