Tag: featured

  • Imyanzuro ku bibazo bya Rayon Sports igiye kujya ahagaragara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize igihe muri iyi kipe ihiga izindi zo mu Rwanda mu kugira abafana benshi, humvikana ibibazo bishingiye ku kutumvikana hagati y’ubuyobozi buriho muri iyi kipe ndetse n’igice cy’abahoze ari abayobozi bayo.

    Ibibazo byo muri Rayon Sports byageze ubwo bigera no kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse abishinga Minisitiri wa Siporo kugira ngo abikurikirane bikemuke.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya RBA muri uku kwezi kwa Nzeri 2020, mu bibazo yabajijwe hagarutsemo ikibazo cy’ikipe ya Rayon Sports.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko nubwo adakunze gukurikira umupira w’amaguru wo mu Rwanda, ariko ibibazo biri muri iyo kipe yabyumvise, kandi ko yari azi ko byakemutse kuko yabishyize mu biganza by’ababishinzwe.

    Icyo gihe yagize ati “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko habayemo ibintu by’amakimbirane… nizere ko byaba byarakemuwe, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa, numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizeye ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo”.

    Nyuma y’icyo gihe, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, na we yatangaje ko ibibazo biri muri Rayon Sports bitazarenza ukwezi kwa Nzeri bitarakemuka.

    Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu rwanda, cyane cyane abakurikiranye ibibazo bivugwa muri iyo kipe barimo abanyamakuru b’imikino, bavuga ko muri iyo myanzuro igiye gutangazwa hitezwemo ibintu byinshi.

    Hari abibaza niba hari butorwe umuyobozi mushya w’ikipe ya Rayon Sports, bakavuga ko bigenze bityo byaba byiza abaye umuntu wok u ruhande utari mu mpande zari zifitanye amakimbirane.

    Hari kandi abavuga ko byari bikwiye ko muri aya mabwiriza haba harashyizweho igice gihuza impande zifitanye amakimbirane, kugira ngo ibibazo bivugwa muri iyo kipe birangire, itangire kwitegura shampiyona y’umwaka utaha.

    Turabagezaho imyanzuro yose yafashwe ku bibazo bya Rayon Sport ubwo iza kuba imaze gutangazwa na Minisiteri ya Siporo.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/imyanzuro-ku-bibazo-bya-rayon-sports-igiye-kujya-ahagaragara

  • Haracyari imbogamizi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Haracyakenewe ibitabo birimo inyandiko ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma
    Haracyakenewe ibitabo birimo inyandiko ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma

    Ibyo biravugwa mu gihe kuri uyu wa 21 Nzeri 2020, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gusoma, aho abantu bose bakangurirwa gusoma ibitabo byaba ibifatika cyangwa iby’ikoranabuhanga, kuko bibafasha kwiyungura ubumenyi.

    Ushinzwe imishinga y’uburezi muri NUDOR, Safari William, avuga ko abafite ubumuga basoma ariko imbogamizi ahanini ziri ku bafite ubumuga bwo kutabona, kuko ibitabo byanditse mu rurimi bumva, aho basoma bifashishije intoki bakora mu gitabo bitaboneka.

    Agira ati “Imbogamizi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona ni uko ibitabo bifite inyandiko yabagenewe ya ‘Braille’ bitaboneka. Hake mu mashuri biraboneka muri gahunda y’uburezi budaheza, ariko nko mu masomero hirya no hino mu gihugu ntiwabihabona, wanabaza abayakuriye bakavuga ko na bo batabibona”.

    Ati “Tujya mu nama ugasanga abandi babahaye urupapuro rwa gahunda ariko ntihateganywe iz’abafite ubumuga bwo kutabona. Mu Rwanda nta kinyamakuru na kimwe gifite kopi ya Braille, bivuze ko utabona atabasha kumenya amakuru na we ngo ajijuke, ni ngombwa ko hagira igikorwa ibyandikwa muri ubwo buryo bikaboneka, abafite ubwo bumuga na bo bakiyungura ubumenyi”.

    Ikindi abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ni uko izo nyandiko babasha gusoma zanashyirwa mu ikoranabuganga ry’amajwi nk’uko Safari abisobanura.

    Ati “Inyandiko zishyizwe mu ikoranabuhanga (digitalisation) byaba byiza kuko urupapuro rumwe rw’inyandiko isanzwe rungana n’impapuro umunani za Braille, ni umutwaro rero bivuze ko nka Bibiliya ishyizwe muri iyo nyandiko itabona aho ibikwa. Iryo koranabuhanga rero ryafasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma kuko imashini ibishyira mu ijwi”.

    Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo gusoma
    Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo gusoma

    Icyakora ahamya ko Leta ikora ibishoboka kugira ngo abafite ubumuga na bo babone ibibafasha mu mibereho yabo, gusa ngo haracyari byinshi byo gukora.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ubuyobozi bugifite umukoro wo kugira ngo abafite ubumuga muri rusange babone ibiborohereza mu kwiga.

    Ati “Urugendo ruracyari rurerure mu gufasha abafite ubumuga, cyane cyane abana bari mu mashuri ariko turagerageza kubabonera ibikoresho bakenera. Ni umukoro rero dufite nk’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugira ngo bafashwe babone ibikoresho birimo n’ibitabo bihagije babasha gusoma”.

    Mu kiganiro cyanyuze kuri RBA cyanatangirijwemo ukwezi ko gusoma, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko gusoma byagombye kuba umuco wa buri Munyarwanda.

    Ati “U Rwanda rwabaye mu gihe kirekire cy’umuco wo kuvuga, kwandika bikaba byaratangiye mu kinyejana cya 19. Ubu rero ni igihe cyiza cy’uko buri Munyarwanda yagira umuco wo gusoma no kwandika kuko byagura ubumenyi bitewe n’uko umuntu yegera ibiri hafi n’ibiri kure ye, bikanongera ireme ry’uburezi”.

    Insanganyamatsiko y’uku kwezi ngarukamwaka ko gusoma igira iti “Mumpe urubuga nsome”, ibikorwa bikuranga bikaba bitegurwa n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro ryitwa ‘Soma Rwanda, kukaba kuzasozwa ku itariki 21 Ukwakira 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/Haracyari-imbogamizi-mu-gusoma-ku-bafite-ubumuga-bwo-kutabona

  • Mesut Ozil wa Arsenal aratabariza umwana wavukanye uburwayi budasanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uburwayi bw’uwo mwana burasaba ababyeyi be miliyoni 2.1 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo abashe kuvurwa.

    Mu butumwa yanditse kuri tweeter, Mesut Ozil yavuze ko yifuje gukoresha amahirwe afite kuri tweeter agafasha uwo mwana witwa Metehan, wavukanye uburwayi bufata mu mitsi ikoresha imikaya.

    Ozil akaba yizeye ko abantu nibitanga uko bashoboye bagakomeza no gusakaza ubutumwa butabariza uwo mwana kuri tweeter, bashobora gutabara ubuzima bwe.

    Ozil w’imyaka 31 ni Umudage ufite inkomoko muri Turukiya wafashije ikipe y’Ubudage (Germany) kwegukana igikombe cy’isi cya 2014.

    Umwana Ozil atabariza, Metehan Fidan w’amezi 11 ari mu Bwongereza, aho amaze iminsi arwana n’ubuzima kubera uburwayi yavukanye bumusaba kuvurwa bakoresheje ubuvuzi buhenze cyane bita Zolge-nsma.

    Murandasi yashyiriweho gutabariza uyu mwana ivuga ko ubwo buvuzi bugura miliyoni $2.1, ababyeyi b’uwo mwana na bo bavuga ko nta cyizere bafite cyo kubona ayo mafaranga keretse nibagobokwa n’abagiraneza.

    Urubuga rwa murandasi (website) rwashyiriweho kubatera inkunga rwitwa ‘www.metehansmajourney.co.uk’.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mesut-ozil-wa-arsenal-aratabariza-umwana-wavukanye-uburwayi-budasanzwe

  • Kubaka urukarabiro byatumye haboneka umubiri w’uwazize Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gutunganya ahubakwa urukarabiro, ni bwo uwo mubiri wabonetse (Ifoto: Igihe)
    Mu gutunganya ahubakwa urukarabiro, ni bwo uwo mubiri wabonetse (Ifoto: Igihe)

    Nk’uko bivugwa na Gérard Muligo uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, ngo si ubwa mbere aha hantu haboneka umubiri w’uwazize Jenoside, kuko hari n’uwahabonetse mu cyumweru gishize, ndetse no mu gihe hubakwaga ubwinjiro bw’iki kigo nderabuzima hari habonetse undi.

    Anavuga ko hatarafatwa gahunda yo gushakisha imibiri muri kariya gace, ariko ko na none bidatangaje kuba ikomeza kuhaboneka kuko mu gihe cya Jenoside hahungiye Abatutsi benshi bakanahicirwa, ku buryo urwibutso rwa Jenoside ubwarwo ruhubatse rushyinguyemo imibiri ibarirwa mu bihumbi 70.

    Muligo ati “I Karama hari hahungiye abantu baturutse muri Komini Runyinya, Nyakizu, Rwamiko, Maraba, Mubuga ndetse n’igice cya Gishamvu. Bari baje bagana ku kiliziya, ibiro bya komine n’ikigo nderabuzima”.

    Aho hose ngo hari abantu benshi ku buryo hari n’abari ku kibuga gihari ndetse no mu nzu z’abihayimana zihari, kandi hose barahiciwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kubaka-urukarabiro-byatumye-haboneka-umubiri-w-uwazize-jenoside

  • Maylo yasohoye indirimbo yakoranye na Bull Dogg, yizeza abahanzi bo mu ntara kubabera urufunguzo rubinjiza i Kigali #rwanda #RwOT

    Umuraperi Hirwa Maylo umaze imyaka ikabakaba icumi akorera umuziki hanze ya Kigali, nyuma yo gusohora indirimbo nshya ‘Inyenyeri’ aherutse gukorana na Bull Dogg, yijeje abahanzi bo mu ntara kubabera urufunguzo ruzabinjiza mu Mujyi wa Kigali.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuraperi-maylo-uzwi-cyane-i-musanze-yatakambiye-itangazamakuru-ngo-ritere

  • Rubavu: Umutekano wakajijwe ku biro by’Akarere nyuma y’ubujura bw’ibikoresho bwakunze kuhaba #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ubujura butandukanye bwagiye bubera mu nzu ikoreramo Akarere ka Rubavu, Ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo gukuza umutekano muri iyi nyubako, ndetse hashyirwamo camera.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bubera-mu-biro-by-akarere-ka-rubavu-bwatumye-umutekano-ukazwa-hashyirwa

  • Zimbabwe yashyizeho amabwiriza yemerera abantu guhinga urumogi #rwanda #RwOT

    Zimbabwe yashyizeho amabwiriza agomba kugenderwaho ku muntu wese ushaka guhinga urumogi, mu gihe igihugu gikomeje gushaka uburyo cyakwinjiza mu isanduku yacyo amafaranga menshi aturutse hanze no guteza imbere ubu bucuruzi bukomeje kuzamuka.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/zimbabwe-yashyizeho-amabwiriza-yemerera-abantu-guhinga-urumogi

  • Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwanze ko kuvugurura amategeko shingiro bishyirwa mu nteko rusange itaha #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvuyekure François, yandikiye abanyamuryango b’iyi kipe abamenyesha ko mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izaba ku wa 27 Nzeri , nta yindi ngingo ishobora kwigwaho atari amatora.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/ubuyobozi-bwa-kiyovu-sports-bwateye-utwatsi-icyifuzo-cy-abanyamuryango-bayo

  • Ang Rita Sherpa waciye agahigo mu kurira umusozi wa Everest yapfuye #rwanda #RwOT

    Umunya-Nepal, Ang Rita Sherpa wamenyekanye cyane nyuma yo guca agahigo ko kuba umuntu wa mbere wuriye umusozi muremure ku Isi wa Everst inshuro 10, yitabye Imana kuri uyu wa 21 Nzeri azize uburwayi bw’ubwonko n’umwijima yari amaranye igihe.

    source https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ang-rita-sherpa-waciye-agahigo-mu-kurira-umusozi-wa-everst-yapfuye

  • Iburasirazuba: Girinka yarakomeje bidahungabanyije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    COVID-19 ntiyahagaritse gahunda ya Girinka ahubwo umuhigo wararenze
    COVID-19 ntiyahagaritse gahunda ya Girinka ahubwo umuhigo wararenze

    Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, Mu Ntara y’Iburasirazuba hagombaga gutangwa inka 5,528 muri gahunda ya Girinka hatangwa 5,978, ni ukuvuga ikigereranyo cya 108.1%.

    Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 hateganyijwe gutangwa inka 5,265. Kugera mu mpera za Kanama 2020 hakaba hamaze gutangwa inka 72 gusa, ni ukuvuga ikigereranyo cya 1.4%.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko kugira ngo uyu muhigo ugerweho ndetse unarenge batishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ari uko igikorwa cyakorerwaga mu mudugudu hagahuzwa uwitura n’ugabirwa inka.

    Ati “Urabizi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ntibyahagaze, twamenyaga inka ziri mu mudugudu zigomba kwiturwa, tugashaka abagomba kuzihabwa tugahuza abo bantu niba ari batanu bagahura umwe yazanye inka yitura akayishyikiriza uyakira bigakorerwa aho hataje abaturage benshi”.

    Manzi Theogene avuga ko uku ari na ko byakozwe ku bagombaga guhabwa kuko iyo zahageraga hatumizwaga abazakira ku mudugudu, bakaza bakazifata bagataha hatagombye kuza abantu benshi.

    Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 mu Karere ka Gatsibo hagombaga gutangwa inka 1,000 muri gahunda ya Girinka hatangwa 1,056. Ni mugihe kandi hagombaga kwiturwa inyana 811 hiturwa 873.

    Mutoni Joy ni umuturage wo mu Kagari ka Musenyi Umurenge wa Karangazi. Hashize imyaka umunani umugabo amutanye abana batandatu.

    Aherutse guhabwa inka iturutse ku nyiturano z’inka zatanzwe mbere muri gahunda ya Girinka.

    Avuga ko ayitezeho byinshi ariko by’umwihariko umukamo, kuko abana be bazabasha kubona amata yo kunywa ndetse akayikuraho n’amafaranga y’ishuri.

    Agira ati “Umugabo yantanye abana umuto yasize inda ubu afite imyaka 8. Ariko kubera Leta nziza yampaye inka yo kubakamira, nyitezeho cyane amata kandi ndumva nzayikuraho n’amafaranga y’ishuri y’abana, nawe urabizi inka ni inka izabyara ikimasa nikenure”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/iburasirazuba-girinka-yarakomeje-bidahungabanyije-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19