Tag: featured

  • Yahawe inka ayikesha kubona ifumberi ntayirye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifumberi
    Ifumberi

    Nzamuturimana uyu afite imyaka 26. Aturiye ishyamba rya Nyungwe mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro.

    Inka yashyikirijwe ni inyana. Yayihawe n’umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Biocoor, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

    Ifumberi akesha guhabwa iyi nyana ngo yamusanze mu rugo iwe ku itariki 5/5/2020, mu masaa saba. Yari yicaye mu rugo abona irinjiye, arayifata ayishyira mu nzu, ayiha n’ubwatsi, nuko ahamagara umukozi wa RDB waje akamufasha kuyisubiza mu ishyamba.

    Ku kibazo cyo kumenya icyamuteye kutayifungirana ngo ayirye imwizaniye kandi bizwi ko ifumberi iribwa, agira ati “Nigeze kumva kuri radiyo bavuga ko inyamaswa zo muri Nyungwe zikwiye kubungwabungwa kuko zituma igihugu cyacu cyinjiza amadevize. Nanjye narayibonye numva ko ngomba guharanira ko isubira mu ishyamba amahoro.”

    Yungamo ati “Nabikoze numva ko ndi kurwana ku madevize, none dore mbonye n’inka. Ndashishikariza n’abandi kubungabunga Nyungwe n’ibiyirimo kuko kubikora ari ukwikorera.”

    Ubwo yashyikirizaga Nzayiturimana iyi nka, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yabwiye abaturanyi be ko igihe cyose bagomba guharanira gukora neza.

    Nzamuturimana avuga ko yatanze ifumberi atiteze ibihembo, none kubibona ngo byamushimishije
    Nzamuturimana avuga ko yatanze ifumberi atiteze ibihembo, none kubibona ngo byamushimishije

    Yagize ati “Uko muri aha mwese buri wese afite ineza yakoze. Uyu munsi twahembye Innocent, ariko n’undi wese wakoze neza izagera aho imugarukire. Jya ukora neza wigendere kuko ineza uba uzayisanga imbere.”

    Yaboneyeho kubibutsa ko ubuhigi butemewe muri Nyungwe kimwe no kuhatema ibiti cyangwa ibyatsi, kandi ko ubirenzeho akamenyekana abihanirwa.

    Ange Imanishimwe, umuyobozi wa Biocoor, avuga ko guhemba Nzamuturimana ari uburyo bwo kugaragariza abaturiye Nyungwe ko bakwiye kuyibungabunga hamwe n’ibiyirimo byose, kandi ko iyo umuntu abiikoze aba ari kurengera ibidukikije bigenzi.

    Ati “Umuntu na we ni ikidukikije. Arengeye bagenzi be, akarengera ibidukikije harimo n’inyamaswa, aba akoze ikintu kizima.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yahawe-inka-ayikesha-kubona-ifumberi-ntayirye

  • Mugisha Samuel yahigiye guhagararira igihugu neza muri shampiyona y’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mugisha Samuel
    Mugisha Samuel

    Mugisha Samuel usanzwe ari Captain w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ategerejweho guhagararira uRwanda muri shampiyona y’isi y’umukino w’amagare World Championship ibera ahitwa Imola mu Butaliyani.

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mugisha Samuel yahagurutse mu Bufaransa yerekeze mu Butaliyani ahitwa Imola ahazabera shampiyona y’isi yo gusiganwa mu muhanda, azakina agace ko gusiganwa mu muhanda (Road Race ) ku Cyumweru ku ntera inagana na Km 258,2.

    Kuri uyu wa Kane harakinwa gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye ( ITT) mu bagore ,abagabo bo biteganijwe ko bazakina ku munsi w’ejo kuwa gatanu .

    Iyi shampiyona y’isi yitabiriwe n’abakinnyi benshi baba i Burayi kuko abava hanze y’Uburayi basabwaga kubanza kwishyira mu kato kubera COVID-19.

    Uyu mukinnyi usanzwe ari Captain w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare wahagurutse aho asanzwe akinira mu Bufaransa yerekeza mu Butaliyani kuri uyu wa gatatu avuga ko yiteguye neza nubwo ategerejwe n’akazi gakomeye kuko agiye guhatana n’abakinnyi bakomeye baheruka gukina Tour de France mu minsi itanu ishize.

    Mu kiganiro yagize at” kuba narageze mu Bufaransa mbere niteguye neza bihagije navuga ko nanjye nzagerageza kwitwara neza bihagije , nabisabye Imana kandi naranakoze cyane gusa na none ni irushanwa rikomeye cyane , nibwo bwa mbere ngiye gukina mu bakuru kandi abenshi bavuye muri Tour de France ni ibintu bitazaba byoroshye ariko niteguye gutanga ibyo mfite byose”

    Mugisha Samuel usanzwe ari captain w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare agiye gukina iyi shampiyona y’isi nyuma yo kwerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa yitwa Team LMP – La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yasinyemo amasezerano y’umwaka umwe.

    Gukina mu Bufaransa aho yashoboye no gukurikirana Tour de France , isiganwa rya mbere ku isi mu mukino w’amagare avuga ko hari icyo yabyigiyeho bizamufasha kwitwara neza muri iyi shampiyona y’isi.

    “Nabonye amayeri abakinnyi bakuru bagiye bakoresha , ndeba n’igihe umuntu ugiye gutsinda asatirira ,umuntu ushaka gutsinda agomba gukora iki mu irushanwa ry’ibyumweru 3,byose ni ibintu nakuyemo bizamfasha.

    Mu Isiganwa rya Tour de France ya 2020 Mugisha avuga ko yafanaga umunya Slovenia Primož Roglič watunguwe ku munsi ubanziriza uwa nyuma wa Tour de France agatakaza umwambaro w’umuhondo , nyuma yo gutakaza uyu mwambaro awambuwe na Tadej Pogačar ngo byaramutunguye ndetse ntiyatekerezaga ko byaba.

    Avuga ko Tadej Pogačar ari umukinnyi w’umuhanga ukiri muto ndetse abona ushobora kuzesa imihigo myinshi ku isi mu bihe biri imbere.

    Mugisha Samuel gukina mu Bufaransa no gukurikira Tour de France avuga ko byatumye nawe yiha intego yo kuzakina Tour de France byibuze mu gihe cy’imyaka ibiri ari imbere .

    “Ni indoto z’umukinnyi wese ukina igare kumva ko agomba kuzakina Tour de France, irushanwa rya mbere ku isi muri uyu mukino , nta nubwo biba byoroshye kuyikina niyo mpamvu umuntu wese yitoza ariyo ntego afite, nanjye niyo ntego mfite , numva ko wenda mu myaka ibiri nzaba ndimo nkina Tour de France”

    Iri rushanwa rikomeye ry’umukino w’amagare ku isi, nta mukinnyi wo mu karere k’ibiyaga bigari urarikina, ni inzozi z’abakinnyi bose babigize umwuga muri uyu mukino.

    MUGISHA Samuel ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bahagaze neza, niwe munyarwanda kandi uheruka kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda aho yeryegukanye 2018 ubwo yari afite imyaka 20 n’iminsi 250.

    Uretse ikipe akinamo yo mu Bufaransa yananyuze mu ikipe ya Dimension Data –Qhubeka yo muri Afurika y’epfo ikina mu kiciro cy’ababigize umwuga.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/mugisha-samuel-yahigiye-guhagararira-igihugu-neza-muri-shampiyona-y-isi

  • Indonesia: Bahanishijwe kubana nk’umugabo n’umugore bazira kugaragara bari kumwe nijoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gushyingira abatagejeje imyaka y’ubukure ni ikibazo kimaze igihe mu gihugu cya Indonesia. Iki kibazo cyongeye kugarukwaho kubera aba bana bahanishijwe kubana nyamara nta n’igihe kinini babiteguye, dore ko bari bamaze iminsi ine baziranye.

    Uwo muhungu w’imyaka 15 yitwa Suhaimi, umukobwa w’imyaka 12 akitwa Nur Herawati. Ababyeyi b’umukobwa ngo ni bo babategetse kubana kuko bishe umuco. Ni nyuma y’uko Suhaimi yari aherekeje umukobwa iwabo bakahagera saa moya n’igice za nijoro, ababyeyi b’umukobwa bagahita babategeka kubana nk’umugore n’umugabo.

    Ubukwe bw’aba bombi bwatashywe n’abantu bake barimo abo mu miryango yabo n’abaturanyi. Amashusho yabwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga atera impaka muri Indonesia kubera ubwo bukwe bw’agahato kandi bwakoreshejwe abana.

    Mbere y’uko ubukwe buba, ababyeyi b’umuhungu bashatse kubuhagarika ariko biranga biba iby’ubusa. Babisobanuye bagira bati “Ni ukubera umuco. Iyo ucyuye umukobwa iwabo bwije nta yandi mahitamo uba ufite usibye kumugira umugore wawe. Twagerageje guharika ubu bukwe ngo tuganire n’ababyeyi b’umukobwa ngo twumvikane baranga bavuga ko bagomba gushyingirana.”

    Aba bana ubu babana nk’umugore n’umugabo mu rugo rw’iwabo w’umukobwa. Uyu ni umwe mu mico iranga aba Sasak batuye ku kirwa cyitwa Lombok aho muri Indonesia.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/indonesia-bahanishijwe-kubana-nk-umugabo-n-umugore-bazira-kugaragara-bari-kumwe-nijoro

  • Ingororano Abarinzi b’Igihango bemerewe na Perezida Kagame izabafasha gukemura ibibazo mu miryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwarumuri nibwo Abarinzi b
    Ku ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwarumuri nibwo Abarinzi b’Ibihango bemerewe Ingororano na Nyakubaha Perezida Kagame

    Bimwe muri ibyo bibazo ni amakimbiran mu kiryango, ubukene bukabije, guta amashuri kw’abana, kwita ku mfubyi n’abapfakazi no kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.

    Mu kwezi k’Ukwakira 2019 nibwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yemereraga abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu Ingororano ya Miliyoni 10frw buri umwe mu rwego rwo gukomeza kubashimira no kubafasha gukomeza ibikorwa byabo byo gufasha abaturage no kwiteza imbere kubera ko bitangiye Ubunyarwanda bakanga kubutatira.

    Hari mu ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri ubwo yagarukaga ku bantu bitanze muri Jenosie yakorewe Abatutsi bakemera guhara ubuzima bwabo ngo barokore abahigwaga mu mbaraga nke bari bafite, n’abakoze ibikorwa byo kwitangira abandi ku buryo bibereye bose urugero.

    Yagize ati, “Aba bantu bashimiwe bafite umudari uhoraho kuba uwufite ni byiza ariko bafite n’ibindi bikorwa bakora dushobora no kubashimira mu bundi buryo bwo kubaha amikoro, nagiye mbona abo baha ibihembo bya Nobel bongeraho na za Sheki z’amadorali, biba ari ukugira ngo bakomeze n’akandi kazi muri izo nzira”.

    “Guhera muri 2016 tumaze kugira abantu 40, abo buri umwe azajya ahabwa miliyoni 10frw, duhereye ku bari hano uyu munsi n’abandi banyuze hano mubibuke bajye kuri urwo rutonde”.

    Ingororano ntiyatinze kubageraho

    Mu ntangiro za 2020 ingororano bemerewe na Perezida wa Repuburika yabagezeho maze batangira kwiteza imbere no gushyigikira ibikorwa basanzwemo byo gufasha inzego zitandukanye gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

    Umurinzi w’Igihanga Gasore Serge washinze Fondasiyo yanamwitiriwe mu karere ka Bugesera, yiyemeje kwishyurira aban amashuri yisumbuye abana 20 batsinze neza ibizamini bya Leta mu mwaka wa gatandatu w’abanza.

    Agira ati, “Ingororano yatugezeho kandi turashimira Umukuru w’Igihugu kuba yaradutekerejeho izanyunganira mu bikorwa byanjye ariko sinzayiharira njyenyine kuko nzarihiramo abana 20 bakennye cyane batsinze ibizamini bya Leta bashoboraga guta amashuri kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwiga”.

    Umurinzi w’Igihango Aron Habumugisha wo mu karere ka Gakenke, avuga ko yari asanzwe akora ibikorwa byo kubanisha imiryango ibanye nabi, aho yari yarihaye nibura intego yo kuba muri 2019 yarangije kubanisha neza imiryango 180 akaza kubigeraho.

    Avuga ko Ingororano ye yari n’ubundi yateganijemo gukomeza uwo murimo kuko ashimishwa no kubona umugore, umugabo n’abana basabana aho gukimbirana kuigeza bicanye kandi icyo yaharaniye n’ubundi ari ukurwanya ubwicanyi, uyu mwaka wa 2020 icyorezo cya COVID19 kimusanze amaze guhuza imiryango 15 yaringeye kubana neza.

    Agira ati, “Ntabwo ibyo nakoze nari ntegereje ibihembo byabyo ariko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yasanze tubikwiye turabyishimiye, ingororano yangezeho bituma nkomeza ibikorwa byanjye n’ubundi byo gufasha abatishoboye, nkomeza kandi kurwanya amakimbirane mu miryango, icyoprezo nigicisha make nzakomerezaho.”

    Avuga ko nawe ubwe yabashije kwiguriramo ikinyabiziga giciriritse n’ubundi kimufasha mu ngendo zitandukanye zirimo no kujya kureba abo baturage, abana be na bon go yabazigamiye mu kigega ‘Ejo Heza.’

    Ntamfurayishyari Sylas wo mu karere ka Bugesera yari umusirikare w’ipeti rya Kaporari mu ngabo za ex FAR akajya ahisha Abatutsi akanabafasha guhungiora mu Burundi yirengagije ko uwabamufatana icyo gihe yabaga nawe yamwica.

    Ntamfurayishyari avuga ko ibyo yakoze Atari yizeye ko azabihemberwa na Perezida, ariko na nyuma akaba yarakomeje gukorana n’inzego z’ibanze mu kwita ku bibazo byugarije abaturage.

    Avuga ko Ingororano yahawe ateganya kuyikoresha yiteza imbere, no gushyiraho itsinda rishinzwe gusura imiryango ibanye nabi kugira ngo bayiganirize ive mu makimbirane kuko ntaho yazayigeza.

    Agira ati, “Nifuza kubona abaturage bose batekanye, nibyo hariho ibibazo by’ubukene n’amakimbirane kandi ntibyabura ahari abantu, ariko icyiza ni ugukomeza guhangana nabyo abantu bakabana mu mahoro”.

    Abarinzi b’Igihango ku Rwego rw’Igihugu ni Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga barwanyije kandi barwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo, barangwa n’ibikorwa by’ubwitange by’indashyikirwa biramba kandi bishobora kubera n’abandi urugero.

    Abarinzi b’Igihango bari mu byiciro bine, icyiciro cya mbere ni icyo ku rwego rw’akagari, hagakurikira abo ku rwego rw’Umurenge hakaza abo ku rwego rw’akarere hagasoza abo ku rwego rw’Igihugu ari na bo baherutse guhabwa ingororano.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingororano-abarinzi-b-igihango-bemerewe-na-perezida-kagame-izabafasha-gukemura-ibibazo-mu-miryango

  • Nje kuyobora ba Rutahizamu bo mu Rwanda – Iddy Museremu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu magambo ye, Iddy Museremu yagize ati “Niteguye gukorera Gasogi United nk’uko nakoreye ikipe yanjye Messager Ngozi . Nzakuba kabiri cyangwa gatatu ibyo nakoze mu Burundi mu mwaka ushize gusa icyo nkeneye ni umwanya wo kumenyera.”

    Ku mpamvu yahisemo gusinyira Gasogi United, Muselemu yavuze ko bamazemo hafi imyaka ibiri bamuganiriza. Yagize ati “Nahisemo Gasogi United kuko nyikunda. Imyaka ibiri irashize uwari Team Manager Patrick anganiriza navuga ko maze igihe tuganira cyane, amahitamo yo kujya muri Gasogi United amaze igihe.”

    Umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo André, yavuze ko intego ya Gasogi United yo gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda ishoboka cyane. Yagize ati “Gutwara igikombe birashoboka kuko uko ikipe turi kuyubaka biratanga icyizere. Navuga ko umwaka ushize ikipe itigeze itsinda ibitego byinshi, ni yo mpamvu uyu mwaka twongereye imbaraga mu busatirizi.”

    Twazanye abakinnyi bakomeye kugira ngo duhe akazi APR FC

    Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, uzwi nka KNC yavuze ko kuzana abakinnyi bakomeye ari uguha akazi ikipe ikomeye. Yagize ati “Impamvu yo kuzana abakinnyi bakomeye irasobanutse. APR FC izasohokera igihugu muri CAF Champions League dukeneye kuyifasha kwitegura neza iyi mikino tuyiha akazi gakomeye kandi ni yo izabyungukiramo.”

    KNC akomeza avuga ko umukinnyi Kwizera Olivier werekeje muri Rayon sports akiri uwa Gasogi United ariko ko imyitwarire ye atari myiza.

    Yagize ati “Imyitwarire ya Kwizera Olivier si iy’abakinnyi ahubwo ni iy’aba ‘hooligans’ kuko nta mukinnyi muzima ukora nk’ibyo yakoze. Muri Gasogi ntidukinisha abakinnyi batagira ikinyabupfura. Abayobozi ba Rayon Sports bazajyaho nabasaba kutwegera aho dukorera tugakemura iki kibazo. Kuri Manasseh Mutatu ntibararangiza kutwishyura amafaranga yacu yose na byo nibabikore vuba.”

    Gasogi United imaze gukoresha hejuru ya Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda igura abakinnyi ndetse inongerera amasezerano abo yari isanganwe. Uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021 ikazakoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 210.

    Iddy Museremu yabaye uwatsinze ibitego 19 muri shampiyona y’u Burundi no muri Messager Ngonzi. Abaye umukinnyi wa cumi Gasogi United iguze, yiyongera ku bandi bakinnyi nka Bertrand Iradukunda wavuye muri Mukura, Mazimpaka André wavuye muri Rayon Sports, Bola Lobota Emmanuel wavuye muri DRC n’abandi bakinnyi batandukanye.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nje-kuyobora-ba-rutahizamu-bo-mu-rwanda-iddy-museremu

  • Tubonye abunganizi mu gutubura ibirayi twahaza Amajyepfo yose – ADENYA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ildephonse Ntirisesa (iburyo) asobanurira Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI uko Adenya batubura imbuto y
    Ildephonse Ntirisesa (iburyo) asobanurira Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI uko Adenya batubura imbuto y’ibirayi

    Ibi babivuga mu gihe imbuto y’ibirayi isigaye ibona umugabo igasiba undi, byanatumye isigaye ihenda ku buryo mu ntangiriro z’iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo, ikilo cy’imbuto y’ibirayi cyageze ku mafaranga igihumbi.

    Icyakora muri Adenya bo bakomeje kuyitangira amafaranga asanzwe, kuko ibirayi bitoya babitangira amafaranga 600 ku kilo, iringaniye bakayitangira amafaranga 550, naho igizwe n’ibirayi umuntu yakwita binini bakayitangira amafaranga 500.

    Ildephonse Ntirisesa ukora muri laboratwari ya Adenya ituburirwamo imbuto bakuye muri RAB, avuga ko baziheraho bagatubura imbuto bita ‘fatizo’, hanyuma na zo bazitubura bagakuramo izo bita ‘shingiro’ ari na zo bagurisha n’abandi batubuzi b’imbuto cyangwa n’abaturage bajya kuzihinga.

    Ngo ababazwa no kuba iyi mbuto shingiro baba babonye bibasabye imbaraga nyinshi, ibirayi biyivuyeho (imbuto y’ibanze) hari igihe bihita biribwa nyamara byagombye kwifashishwa nk’imbuto yo itanga ibirayi byo kurya.

    Agira ati “Biratubabaza kubona imbuto tuba twatakajeho imbaraga nyinshi benshi bayijyana bagahinga bakeza igahita ishorwa isoko ikagurwa n’abantu bagiye kuyirira, kandi tuba tuzi ko ari imbuto yagombye gukoreshwa byibura nk’imyaka ibiri. Urumva igera ku bahinzi bakeya bagahita bayigurisha, igahita icika”.

    Yunganirwa na Judith Muhongerwa, Agronome wa Adenya, wifuza ko habaho amakoperative manini yandi afite imirima minini yabunganira mu gutubura imbuto, hanyuma ubutubuzi bukaba uruhererekane rwatuma haboneka imbuto ihagije.

    Ati “Twifuza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabidufashamo, hakabaho inzego zinyuranye zo gutubura imbuto y’ibirayi. Icyo gihe twebwe hamwe na sitasiyo ya RAB ya Nyamagabe twajya dutubura imbuto fatizo, tukayihereza amakoperative manini ayitubura ikavamo shingiro, hanyuma na bo bakayiha amakoperative aciriritse ayituburamo iy’ibanze, na yo akayigeza ku bahinzi”.

    Inzego z’imituburire y’imbuto y’ibirayi zubakitse gutya, ngo byatuma buri wese agira icyo aba ashinzwe ashyiramo imbaraga zihagije, ntate umwanya mu kindi.

    Ibi Muhongerwa abivugira ko imirima ya hegitari 25 bafite batuburiraho imbuto fatizo na shingiro, itanga imbuto nkeya itanahaza abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyaruguru bakoreramo.

    Nyamara ngo bayifashishije mu gutubura imbuto fatizo gusa, babasha kubona nyinshi yakwifashishwa n’abandi batubuzi banini, bityo imbuto ntizongere kubura cyangwa ngo iribwe kandi hari abayibuze.

    Muri Adenya bavuga ko babonye inkunga yo kubaka andi mazu yabugenewe mu gutubura imbuto bahawe na RAB byatuma babasha gutubura imbuto z
    Muri Adenya bavuga ko babonye inkunga yo kubaka andi mazu yabugenewe mu gutubura imbuto bahawe na RAB byatuma babasha gutubura imbuto z’ibirayi nyinshi kurusha

    Na none ariko kugira ngo ibyo babigereho, ngo bakeneye kongera laboratwari batuburiramo imbuto bakura muri RAB. Kugeza ubu bafite inzu zabigenewe (green house) babikoreramo ebyiri gusa, kandi babona hakenewe byibura izindi ebyiri. Bifuza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabibafashamo.

    Ikindi bakeneye ni ukubasha guhinga no mu gihe cy’impeshyi, kuko kugeza ubu bahinga mu bihembwe bibiri gusa. Ngo bari babonye umuterankunga mu gihugu cy’u Bufaransa wari wabemereye inkunga y’ibikoresho byo kuhira, ariko akeneye ko bitatangirwa imisoro kugira ngo abashe kubiboherereza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagendereye Akarere ka Nyaruguru tariki 21 Nzeri 2020, anasura Adenya. Bamugaragarije ibi bitekerezo byose batekereza ko byafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi.

    We avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwamugaragarije ko bwateganyije ubutaka bwo gutuburiraho imbuto z’ibirayi ahatunganyijwe amaterasi.

    Ati “I Nyaruguru bavuga ko bahinga ibirayi kuri hegitari hafi ibihumbi birindwi ku bihembwe byose kandi ko bakenera hegitari 1,200 zo gutuburiraho imbuto. Gahunda yo barayifitiye, twebwe icyo twakora ni ukubikurikirana tugafatanya na bo, aho bagira imbogamizi tukabafasha”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/tubonye-abunganizi-mu-gutubura-ibirayi-twahaza-amajyepfo-yose-adenya