Tag: featured
-
Ang Rita Sherpa waciye agahigo mu kurira umusozi wa Everest yapfuye #rwanda #RwOT
Umunya-Nepal, Ang Rita Sherpa wamenyekanye cyane nyuma yo guca agahigo ko kuba umuntu wa mbere wuriye umusozi muremure ku Isi wa Everst inshuro 10, yitabye Imana kuri uyu wa 21 Nzeri azize uburwayi bw’ubwonko n’umwijima yari amaranye igihe. -
Iburasirazuba: Girinka yarakomeje bidahungabanyije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- COVID-19 ntiyahagaritse gahunda ya Girinka ahubwo umuhigo wararenze
Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, Mu Ntara y’Iburasirazuba hagombaga gutangwa inka 5,528 muri gahunda ya Girinka hatangwa 5,978, ni ukuvuga ikigereranyo cya 108.1%.
Uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 hateganyijwe gutangwa inka 5,265. Kugera mu mpera za Kanama 2020 hakaba hamaze gutangwa inka 72 gusa, ni ukuvuga ikigereranyo cya 1.4%.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene, avuga ko kugira ngo uyu muhigo ugerweho ndetse unarenge batishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ari uko igikorwa cyakorerwaga mu mudugudu hagahuzwa uwitura n’ugabirwa inka.
Ati “Urabizi ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ntibyahagaze, twamenyaga inka ziri mu mudugudu zigomba kwiturwa, tugashaka abagomba kuzihabwa tugahuza abo bantu niba ari batanu bagahura umwe yazanye inka yitura akayishyikiriza uyakira bigakorerwa aho hataje abaturage benshi”.
Manzi Theogene avuga ko uku ari na ko byakozwe ku bagombaga guhabwa kuko iyo zahageraga hatumizwaga abazakira ku mudugudu, bakaza bakazifata bagataha hatagombye kuza abantu benshi.
Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 mu Karere ka Gatsibo hagombaga gutangwa inka 1,000 muri gahunda ya Girinka hatangwa 1,056. Ni mugihe kandi hagombaga kwiturwa inyana 811 hiturwa 873.
Mutoni Joy ni umuturage wo mu Kagari ka Musenyi Umurenge wa Karangazi. Hashize imyaka umunani umugabo amutanye abana batandatu.
Aherutse guhabwa inka iturutse ku nyiturano z’inka zatanzwe mbere muri gahunda ya Girinka.
Avuga ko ayitezeho byinshi ariko by’umwihariko umukamo, kuko abana be bazabasha kubona amata yo kunywa ndetse akayikuraho n’amafaranga y’ishuri.
Agira ati “Umugabo yantanye abana umuto yasize inda ubu afite imyaka 8. Ariko kubera Leta nziza yampaye inka yo kubakamira, nyitezeho cyane amata kandi ndumva nzayikuraho n’amafaranga y’ishuri y’abana, nawe urabizi inka ni inka izabyara ikimasa nikenure”.

-
-
Haracyari imbogazi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Haracyakenewe ibitabo birimo inyandiko ifasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma
Ibyo biravugwa mu gihe kuri uyu wa 21 Nzeri 2020, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gusoma, aho abantu bose bakangurirwa gusoma ibitabo byaba ibifatika cyangwa iby’ikoranabuhanga, kuko bibafasha kwiyungura ubumenyi.
Ushinzwe imishinga y’uburezi muri NUDOR, Safari William, avuga ko abafite ubumuga basoma ariko imbogamizi ahanini ziri ku bafite ubumuga bwo kutabona, kuko ibitabo byanditse mu rurimi bumva, aho basoma bifashishije intoki bakora mu gitabo bitaboneka.
Agira ati “Imbogamizi mu gusoma ku bafite ubumuga bwo kutabona ni uko ibitabo bifite inyandiko yabagenewe ya ‘Braille’ bitaboneka. Hake mu mashuri biraboneka muri gahunda y’uburezi budaheza, ariko nko mu masomero hirya no hino mu gihugu ntiwabihabona, wanabaza abayakuriye bakavuga ko na bo batabibona”.
Ati “Tujya mu nama ugasanga abandi babahaye urupapuro rwa gahunda ariko ntihateganywe iz’abafite ubumuga bwo kutabona. Mu Rwanda nta kinyamakuru na kimwe gifite kopi ya Braille, bivuze ko utabona atabasha kumenya amakuru na we ngo ajijuke, ni ngombwa ko hagira igikorwa ibyandikwa muri ubwo buryo bikaboneka, abafite ubwo bumuga na bo bakiyungura ubumenyi”.
Ikindi abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ni uko izo nyandiko babasha gusoma zanashyirwa mu ikoranabuganga ry’amajwi nk’uko Safari abisobanura.
Ati “Inyandiko zishyizwe mu ikoranabuhanga (digitalisation) byaba byiza kuko urupapuro rumwe rw’inyandiko isanzwe rungana n’impapuro umunani za Braille, ni umutwaro rero bivuze ko nka Bibiliya ishyizwe muri iyo nyandiko itabona aho ibikwa. Iryo koranabuhanga rero ryafasha abafite ubumuga bwo kutabona gusoma kuko imashini ibishyira mu ijwi”.
-
- Abanyarwanda barakangurirwa kugira umuco wo gusoma
Icyakora ahamya ko Leta ikora ibishoboka kugira ngo abafite ubumuga na bo babone ibibafasha mu mibereho yabo, gusa ngo haracyari byinshi byo gukora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko ubuyobozi bugifite umukoro wo kugira ngo abafite ubumuga muri rusange babone ibiborohereza mu kwiga.
Ati “Urugendo ruracyari rurerure mu gufasha abafite ubumuga, cyane cyane abana bari mu mashuri ariko turagerageza kubabonera ibikoresho bakenera. Ni umukoro rero dufite nk’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugira ngo bafashwe babone ibikoresho birimo n’ibitabo bihagije babasha gusoma”.
Mu kiganiro cyanyuze kuri RBA cyanatangirijwemo ukwezi ko gusoma, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko gusoma byagombye kuba umuco wa buri Munyarwanda.
Ati “U Rwanda rwabaye mu gihe kirekire cy’umuco wo kuvuga, kwandika bikaba byaratangiye mu kinyejana cya 19. Ubu rero ni igihe cyiza cy’uko buri Munyarwanda yagira umuco wo gusoma no kwandika kuko byagura ubumenyi bitewe n’uko umuntu yegera ibiri hafi n’ibiri kure ye, bikanongera ireme ry’uburezi”.
Insanganyamatsiko y’uku kwezi ngarukamwaka ko gusoma igira iti “Mumpe urubuga nsome”, ibikorwa bikuranga bikaba bitegurwa n’abafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro ryitwa ‘Soma Rwanda, kukaba kuzasozwa ku itariki 21 Ukwakira 2020.

-
-
Ngoga Emile yasohoye indirimbo ikomoka ku buzima bw’umwana biganye wari ubayeho mu bukene #rwanda #RwOT
Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngoga Emile, yasohoye indirimbo yitwa ‘Wirira’ yakomotse ku buzima bw’umwana biganye, kubera ubukene bwari mu muryango we abandi bajya gutaha we akumva yakwigumira ku ishuri kuko iwabo ntabyo kurya yahabonaga. -
Fabrice Ndatira wari umuyobozi muri MTN yahawe imirimo muri Facebook #rwanda #RwOT
Fabrice Ndatira wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, agiye kwerekeza mu kigo cy’ikoranabuhanga cya Facebook. -
Snowden ushinjwa kumena amabanga ya Amerika yemeye guhara arenga miliyoni 5$ #rwanda #RwOT
Edward Snowden ukurikiranyweho ibyaha byo gushyira hanze amabanga y’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, yemeye guhara amafaranga arenga miliyoni 5$ yakuye mu gitabo bivugwa ko yasohoye binyuranyije n’amategeko, n’imbwirwaruhame zitandukanye yagiye atanga. -
Usengimana Danny wa APR FC agiye kurushinga #rwanda #RwOT
Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Usengimana Danny, yatangaje ko ku wa 8 Ukwakira 2020, ari bwo azashyingiranwa n’umukunzi we N. Francine. -
Abashyigikiye Rusesabagina biyita ko baharanira ubwisanzure na demokarasi baramwaye #rwanda #RwOT
Ikibazo cya Rusesabagina ni urugero rw’uburyo abanyamahanga mu bihugu by’u Burayi na Amerika bivanga muri politiki z’ibindi bihugu bitwaje kuba ‘impirimbanyi z’ubwisanzure na demokarasi’, nyuma bagahinduka abafatanyacyaha mu bikorwa byo gutera inkunga iterabwoba. -
Amerika yasabye Kenya gushyigikira Israel niba ikeneye amasezerano yoroshya ubucuruzi #rwanda #RwOT
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamenyesheje Kenya ko niba ishaka ko bakorana ubucuruzi bweruye, ibicuruzwa byo muri Kenya bikajya muri Amerika bidasoze n’ibya Amerika bikaba bityo, igomba kwemera ko izajya ishyigikira Israel mu buryo bweruye. -
Uko igitaramo cy’impunzi cyatumye u Rwanda n’u Burundi birebana ay’ingwe mu 1979 #rwanda #RwOT
Abanyarwanda bashobora kwibagirwa ibindi, ariko umuco wabo ni imwe mu nkingi bakomeraho aho bari hose. Uwo muco wakomeje kuranga ibihumbi by’impunzi zameneshejwe guhera mu 1959, ziwukwirakwiza hirya no hino ku buryo byaje kurakaza Leta ya Juvenal Habyarimana, umwuka mubi ugatutumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi.


