Tag: featured

  • Rusesabagina mu mwambaro w’i roza, yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko ntaho yari ahuriye na FLN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rusesabagina arimo kuburana urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’umwanzuro atishimiye wo kumufunga by’agateganyo wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 17 Nzeri 2020.

    Rusesabagina avuga ko nubwo ari mu bayobora impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, ntaho ahuriye n’umutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN ya Callixte Nsabimana ndetse na Herman Nsengimana.

    Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bafashwe ari abavugizi b’umutwe wa FLN, na bo bafungiwe muri gereza zo mu Rwanda.

    Rusesabagina hamwe n’abamwunganira bavuga ko mu mpuzamashyaka MRCD, buri shyaka ryose rifite icyo rishinzwe kandi ryigenga.

    Yagize ati “Ishyaka CNRD ni ryo ryari rishinzwe abasirikare, FLN bari abasirikare bayo, twebwe (PDR-Ihumure) twari dushinzwe dipolomasi, ntaho nari mpuriye na FLN”.

    Ati “FLN kandi yari ifite umuvugizi wayo, ni yo mpamvu Callixte Nsabimana ari we wabaye Umuvugizi”.

    Abunganira Rusesabagina bakomeza bavuga ko ibyaha umukiriya wabo aregwa ntaho ahuriye na byo, kuko ngo Rusesabagina atari ari mu Rwanda, “atari Umunyarwanda, atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi itegeko rihana ibyaha ryo muri 2012 ritakiriho”.

    Me David Rugaza, umwe mu bunganira Rusesabagina avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo rutigeze rugira icyo ruvuga niba rufite ububasha bwo kuburanisha ibi byaha biregwa Rusesabagina.

    Ati “Tukaba dusaba Urukiko (Rwisumbuye) kwemeza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, kuko rwashingiye ku mpamvu zitemewe n’amategeko”.

    Me Rugaza avuga ko guhera muri 1997 kugeza uyu munsi Rusesabagina atari Umunyarwanda, kandi atari ari mu Rwanda kuva muri 1996 kugera mu Kanama 2020.

    Ashingira ku ngingo ya 11 y’Itegeko ryo muri 2012-2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko uhamwa n’iki cyaha agomba kuba yaragikoreye mu Rwanda, kandi iri tegeko ntabwo rikibaho mu gihe icyaha Rusesabagina aregwa cyakozwe muri 2018.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/rusesabagina-mu-mwambaro-w-i-roza-yabwiye-urukiko-rwisumbuye-ko-ntaho-yari-ahuriye-na-fln

  • U Bubiligi bwahaye u Rwanda imbangukiragutabara 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo mbangukiragutabara 40 zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari ebyiri zikazahabwa ibitaro by’uturere byo hirya no hino mu gihugu.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, wavuze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, yashimye iyo nkunga u Bubiligi buhaye u Rwanda kuko zizafasha u Rwanda guteza imbere ibyerekeranye n’ubuvuzi no guhangana n’indwara zitandukanye harimo n’ibyorezo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-bubiligi-bwahaye-u-rwanda-imbangukiragutabara-40

  • Farumasi zigiye gutanga inkingo no kuboneza urubyaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba NPC
    Abayobozi ba NPC

    Mu nama abahanga mu by’imiti mu Rwanda baza gukora hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatanu, baraganira n’inzego zitandukanye ku ngamba zitandukanye zatuma imiti igera ku baturage kandi bakayifata mu buryo itabateza ibibazo, ahubwo ikabakiza indwara.

    Bimwe mu bibazo Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti mu Rwanda (NPC) ruvuga ko bikomereye abaturage, ni ukutabona imiti n’inkingo hafi, ndetse no gufata imiti bitari ngombwa, kutayimara cyangwa kutubahiriza igihe bagomba kuyifatira, bikaba biviramo bamwe ingaruka z’uko hari imiti yatakaje ubushobozi bwo kubavura.

    Mu kiganiro abayobozi ba NPC bagiranye na Kigali today kuri uyu wa kane, bavuze ko abaganga bose atari ko bafite uburenganzira bwo gutanga imiti, ndetse ko nta miti igomba kuba itangirwa kwa muganga keretse igenewe abarwayi baho, yavuye kuri farumasi.

    Perezida wa NPC, Dr. Innocent Hahirwa, yakomeje agira ati “hari imiti ikwiye kwandikwa n’umuganga wihariye ku ndwara runaka, atari umuganga ubonetse wese, kuko iriya miti ivura indwara zandura (ziterwa n’udukoko yitwa anti-biotiques), usanga iri mu byiciro bitandukanye uhereye ku yoroheje, ikomeye gake n’ikomeye cyane.

    Abantu baba bakeneye ko duhera kuri ya miti yo hasi igihe uburwayi bwawe bworoshye, kugira ngo nibinanirana ku muti woroheje, uze kuba ufite undi uwurusha ubushobozi wakuvura.

    Iyo umuntu aguhereye kuri wawundi wa gatatu nyamara hari ibindi byiciro yasimbutse, hari igihe uzagirana ikibazo na wa muti wo ku rwego rwo hejuru, ukaba ufite ibyago by’uko indwara yawe itavurwa”.

    Abahanga mu by’imiti bakomeza bavuga ko nubwo bidakorwa mu Rwanda, ahandi mu bindi bihugu ari bo batanga inkingo, mu rwego rwo kwegereza iyo serivisi abasanzwe babyiganira kwa muganga, rimwe na rimwe bakabura iyo serivisi.

    Dr. Hahirwa yakomeje agira ati “iyi ni imwe mu ntambwe u Rwanda ruri kwifuza gutera, kugira ngo ejo cyangwa ejobundi abahanga mu by’imiti babe batanga inkingo, harimo no gutera inshinge, mu gihe kitari icya kera tuzabona iyo serivisi”.

    Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umwanditsi w’abahanga mu by’imiti muri NPC, Rugambya Patrick yasobanuye ko ibijyanye no gutangira inkingo muri Farumasi bikiri gutegurwa, harimo nko guhugura abazakora uwo murimo, amategeko no gutegura aho bizakorerwa, ariko ko ikiri hafi gukorwa ari ukuhatangira serivisi zo kuboneza urubyaro.

    Rugambya yagize ati “hari umuntu wavuga ngo kubonera iriya serivisi (yo kuboneza urubyaro) kwa muganga birangora, biratinda kandi mfite inshingano nyinshi.

    Iyi miti umuntu afata yarangije gukora imibonano mpuzabitsina ikamubuza gusama, muri farumasi abantu bayihabonera mu ibanga kandi bitabagoye, akaba ari muri ubwo buryo kuboneza urubyaro biramutse bigiye muri farumasi byafasha benshi”.

    Urugaga rw’abahanga mu by’imiti (NPC) ruvuga ko rwishimiye kuba imiti myinshi yajyaga iva ahandi igiye gutangira gukorerwa mu Rwanda, aho inganda eshatu ziyikora kuri ubu zatangiye kubakwa i Kigali.

    NPC hamwe n’umuryango uhuza abahanga mu by’imiti ku isi, bihaye insanganyamatsiko muri uyu mwaka yo gutekereza ku ruhare rwabo mu guhindura ubuzima bw’abatuye isi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/farumasi-zigiye-gutanga-inkingo-no-kuboneza-urubyaro

  • Kwita Izina 2020: Perezida Kagame yashimye ubwitange bw’abakozi ba Pariki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye ry’uyu munsi mpuzamahanga wo kwita ku ngagi, umunsi wahuriranye n’uwo kwita izina abana 24 b’ingagi, Kwita Izina bikaba bimaze kumenyerwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Perezida Kagame yavuze ko ubwitange bw’abo bakozi ari bwo igihugu gikesha kuba haravutse abana b’ingagi 24 biswe amazina kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020.

    Perezida Kagame yashimiye n’ikipe ya Arsenal nk’umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda, iyi kipe ikaba yongeye kubigaragaza kuri uyu wa Kane ubwo bamwe mu bakinnyi bayo bagiraga uruhare mu kwita amazina abana b’ingagi.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/kwita-izina-2020-perezida-kagame-yashimye-ubwitange-bw-abakozi-ba-pariki

  • Dore ibyamamare byitabiriye Kwita Izina umwaka ushize (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi umwaka ushize wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, harimo abakina filime, abahoze bakina umupira w’amaguru ndetse n’abahanzi, nk’uko bigaragara muri iyi Video.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-ibyamamare-byitabiriye-kwita-izina-umwaka-ushize-video

  • Akarere ka Bugesera kashyizeho amabwiriza yihariye ajyanye no kwirinda COVID-19 ndetse n’ibihano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazajya babihanirwa
    Abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bazajya babihanirwa

    Ayo mabwiriza agamije gushyiraho amahame remezo yerekeranye no kubahiriza ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri bijyanye no kwirinda Covid-19 mu buryo bwose.Agamije kandi kubungabunga imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera hazirikanwa ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.Hari kandi gukangurira abaturage b’Akarere ka Bugesera iterambere rirambye rishingiye ku kubahiriza gahunda za Leta cyane cyane ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Muri ibyo byemezo by’inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, harimo ingingo igaragaza inshingano z’abatuye n’abagana AKarere ka Bugesera ku bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 harimo kuba, umuntu wese uri Bugesera aba afite inshingano zo kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo.

    Ayo mabwiriza ngo areba buri wese utuye cyangwa ugana ako Karere, kuko umuntu agomba kubahiriza ayo mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho atuye,aho anyura n’aho akorera.Bireba kandi ubuyobozi bwite bwa Leta kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere ka Bugesera bagomba gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugeza ku rwego rw’isibo.

    Bireba kandi imiryango itegamiye kuri Leta n’abikorera, bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’uko bisabwa mu mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Bugesera by’umwihariko.

    Amabwiriza yo kwirinda ndetse n’ibihano biteganijwe ku muntu utayubahirije

    • Kutambara agapfukamunwa cyangwa se kutakambara uko bikwiye kuri buri muntu wese guhera ku mwana w’imyaka ibiri, bikanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000 Frw) ku muntu utakambaye na 2000 Frw ku muntu utakambaye neza,hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

    • Kutemera kwishyurwa cyangwa kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga, bihanishwa gucibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda(5000Frw),hakiyongeraho gufunga ubucuruzi kugeza igihe umuntu yemeye gushyiraho imibare(code)yishyurirwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    • Kurenza igihe kigenwe cyo kugera mu rugo nta burenganzira wahawe bwo kukirenza,bihanishwa gucibwa ihazabu ya 10.000Frw,hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

    • Kudasiga intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kandi mu mazu y’ubucuruzi hagashyirwa ibirango bigaragaza intera isabwa.Bihanishwa gucibwa ihazabu ya 2000 Frw ku muntu utasize intera hagati ye n’undi.

    • Kurenza umubare w’abakozi bateganijwe mu kazi nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda ajyanye no kwirinda Covid-19, bihanishwa gucibwa ihazabu ya 50.000Frw kuri buri mukozi warenze ku mubare wagenwe yishyurwa n’umukoresha.Kuri iyo hazabu hakiyongeraho guhagarika ibikorwa kugeza igihe amabwiriza yubahirijwe.

    • Gutwara umugenzi kuri moto kandi utwaye adafite umuti wagenewe gusukura intoki (hand sanitizer), bihanishwa gucibwa ihazabu ya 25.000Frw ku mumotari, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Police,hakiyongera gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.

    • Gutwara umugenzi kuri moto, kandi umugenzi atambaye igitambaro cyabugenewe mu kwirinda Covid-19,bihanishwa gucibwa ihazabu ya 25.000Frw, ku mumotari, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Police,hakiyongera gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.

    • Kurenza umubare w’abantu bemewe mu modoka hakurikijwe intera isabwa mu kwirinda Covid-19,bihanishwa ihazabu ya 25.000Frw acibwa nyir’imodoka kuri buri muntu warenzeho, acibwa ku bufatanye bw’Akarere na Police,hakiyongera gufunga ikinyabiziga igihe kitarenze iminsi itanu.

    • Kwitabira ikiriyo harengejwe umubare w’abantu wagenwe, bihanishwa ihazabu ya 5000Frw,kuri buri muntu warenzeho.

    • Kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe,bihanishwa ihazabu ya 5000Frw kuri buri muntu warenzeho acibwa abacunga irimbi.

    • Gukoresha amateraniro mu rusengero,kiriziya n’umusigiti bitubahirije ibisabwa, bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw,hakiyongeraho guhagarika ibikorwa yakoraga mu gihe kitari munsi y’ukwezi.

    • Kuva no kujya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 nta burenganzira abifitiye bihanishwa ihazabu ya 10.000 Frw,hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

    • Gutoroka ahagenewe kwita ku bafite ubwandu bwa Covid-19 cyangwa ahasuzumirwa abayikekwaho cyangwa kurenga ahagenwe kuguma(home isolation),bihanishwa ihazabu ya 20.000Frw acibwa uwatorotse, uwamutorokesheje kandi uwatorotse agasubizwa aho yari yashyizwe.

    • Gufungura akabari haba akabari gasanzwe,akabari ko muri hoteli cyangwa kugashinga mu rugo, aho ari ho hose, bihanishwa ihazabu ya 20.000Frw, hakiyongeraho gufungirwa ibikorwa mu gihe kitari munsi y’ukwezi.

    • Kujya mu kabari bihanishwa gucibwa ihazabu ya 10.000Frw hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

    • Gukora ibirori n’iminsi mikuru bitemewe,bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw ku wabiteguye na 10.000Frw kuri buri wese wabyitabiriye hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

    • Gutwara umugenzi ku igare, bihanishwa ihazabu ya 2000Frw utwaye n’utwawe bombi buri muntu arayatanga, hakiyongeraho gushyirwa ahantu habugenewe bitarenze amasaha 24, agahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda Covid-19.

    • Amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi zirenze ku mabwiriza yo kwirinda no gutumiza inama zishyira abantu benshi mu kaga nta buryo bwo kubarinda Covid-19, bihanishwa ihazabu ya 50.000Frw atangwa n’ubuyobozi bw’isoko cyangwa inyubako na 10.000Frw ku mucuruzi warenze ku mabwiriza n’uwatumije iyo nama ndetse na 5000Frw ku witabiriye iyo nama.

    Mu myanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, bavuga ko ibidateganijwe muri ayo mabwiriza yihariye yashyizeho,hazakurikizwa amategeko n’andi mabwiriza n’inzego zibifitiye ububasha.Ni amabwiriza kandi ashyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Bugesera n’izindi nzego za Leta.

    Ni amabwiriza kandi yunganira ashyirwaho na za Minisiteri zibifite mu nshingano.Ikindi kandi ngo ni amabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akarere-ka-bugesera-kashyizeho-amabwiriza-yihariye-ajyanye-no-kwirinda-covid-19-ndetse-n-ibihano

  • Munyakazi Sadate yahaye Murenzi Abdallah ibikombe bibiri n’inyandiko 407 mu ihererekanyabubasha (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 24/08/2020 ku cyicaro cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyiborere “RGB”, habereye umuhango w’ihererakanyabubasha hagati ya Komite ya Munyakazi Sadate ndetse n’iya Murenzi Abdallah.

    Murenzi Abdallah yahawe inyandiko 407 ndetse n
    Murenzi Abdallah yahawe inyandiko 407 ndetse n’izindi mpapuro 643 zigaragaza raporo y’umutungo

    Murenzi Abdallah wahye kuyobora inzibacyuho mu minsi 30, yatangaje ko bifuza kongera kugarura Rayon Sports iha ibyishimo abafana, anasaba abafana gushyira hamwe bagafatanya kubaka ikipe.

    “Ndashimira igihugu kuba cyarangiriye icyizere, ngashimira uburyo yitwaye mu gukemura ikibazo ibibazo bayri bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports, icyizere n’inshingano twahawe, twizeye ko tuzabasha kubishyira mu bikorwa ko n’inzego z’igihugu zituri hafi.”
    “Dufite icyizere ko mu minsi 30 hari byinshi tuzaba twashyize ku murongo, ndanashimira kandi komite yari imaze iminsi iyoboye Rayon Sports, ibyo mutagezeho tuzagerageza tubigereho, inshingano twahawe tuzafatanya twese tuzigereho”

    “Hari inyandiko baduhaye dukeneye kuzazireba neza ko ibyo twahawe bihura, aho bidahura tuzabegera tubiganireho, ni umurimo utoroshye ariko tuzi ko mutazaba kure yacu, igihe tuzajya tubiyambaza twizeye ko muzaba muhari”

    “Reka dufatanye twubake Rayon Sports igarurira abakunzi ibyinshimo, tuve mu bibazo bya hato na hato bimaze iminsi, twubake ubuyobozi n’imiyoborere irambye, igihugu cyacu gifite imiyoborere myiza, bigomba kugera no muri siporo ndetse na Rayon Sports”

    Munyakazi Sadate nawe yatangaje ko yumva yishimira ko hari umurongo yari yaratangiye uzagenderwaho, ndetse avuga ko kimwe mu byatumye atagera ku nshingano ze harimo no kuba atarabashize guhuriza abafana hamwe ngo abasobanurire umurongo we

    “Icyangoye ni uko nazanye umurongo wo kugenderaho, sinabasha gushyira abantu hamwe ngo bagendere kuri uwo murongo, iyo bibaho ntibyari kutugora. Kuba muri Rayon Sports bisaba ubwitange, umwanya ibitekerezo n’amafaranga”

    Mu byo komite ya Munyakazi Sadate yashyikirije Murenzi Abdallah harimo ibikombe bibiri harimo kimwe cya shampiyona ndetse n’icyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana, inyandiko 407 zirimo zio banditse n’izo bandikiwe, impapuro 643 zigaraza raporo y’umutungo ndetse n’ibindi.

    Andi mafoto yaranze ihererakanyabubasha

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/munyakazi-sadate-yahaye-murenzi-abdallah-ibikombe-bibiri-n-inyandiko-407-mu-ihererekanyabubasha-amafoto

  • Mu Rwanda hatangijwe uburyo bufasha abagore kubyara batababajwe n’ibise #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu buribwe bukabije, benshi mu bagore, ngo babwibagizwa no kubona umwana, bikagora cyane abagore babyaye abana, ariko abana bakitaba Imana.

    Mu rwego rwo gufasha abagore kubyara batababajwe n’ibise, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, byatangaje ko byatangije uburyo bufasha ababyeyi kubyara batababajwe n’ibise, uburyo bwitwa “Epidural analgesia for labor” mu cyongereza.

    Dr. Sam Muhumuza, umuganga utera ikinya muri ibyo bitaro, yatangarije RBA ko hari uburyo bugabanyiriza ababyeyi ububabare bari basanzwe bifashisha, ariko ubu buryo bwa Epidural analgesia bukaba bufasha umubyeyi cyane. Yagize ati “Umubyeyi duhaye Epidural, akomeza afite ibise ariko ntababare. Ariko aba yumva ko afite ibise, ko umwana ashaka gusohoka”. Akomeza avuga ko umubyeyi aba afite umubyaza umukurikirana, akomeza areba aho umwana ageze. Ibipimo umubyaza akomeza afata, ni byo byerekana niba umwana ageze igihe cyo kuvuka, bakajyana umubyeyi aho abyarira.

    Umwalimu muri Kaminuza ya Duke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n’inzobere mu bijyanye no gutera ikinya, Prof. Ayedemi John Olufolabi, yasobanuye byinshi kuri ubu buryo bugiye gutangizwa mu Rwanda. Yagize ati “Hari inyigo nyinshi zakozwe kuri ubu buryo ubwo bwatangizwaga, hatangwa imiti ikomeye yateza ibibazo ubuzima bw’umugore ugiye kubyara. Ariko ubu OMS yamaze kwemezwa ko imiti ikoreshwa ubu nta bibazo itera kandi ifasha umubyeyi”.

    Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe, bwagaragaje ko uburibwe bukabije umugore agira mu gihe ategereje kubyara, bugira uruhare mu gutuma umubyeyi atinda ku nda, kuko ababyeyi bigera aho bikabarenga, hakaba n’abata ubwenge.

    Ubu buryo kandi, buzagabanya ingaruka ziterwa no gutinda ku nda kw’abagore, kubera imyitwarire inyuranye bagira bitewe n’ububabare.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/mu-rwanda-hatangijwe-uburyo-bufasha-abagore-kubyara-batababajwe-n-ibise