Tag: featured

  • Umuhanda Huye- Nyamagabe ntukiri nyabagendwa – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa Twitter, mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2021.

    Buragira buti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.”

    Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

    Yakomeje ibasaba kwihangana mu gihe imirimo yo gutunganya uwo muhanda irimo gukorwa.

    Mu ntangiriro z’ukwezi gushize ni bwo uyu muhanda wangijwe n’imvura bituma ufungwa igihe gito ariko hahita hahangwa inzira ku ruhande kugira ngo ibinyabiziga bibashe gutambuka.

    Iyo nzira ni yo yangijwe n’imvura yaraye iguye kuko ibikorwa byo gusana umuhanda bitari byagatangiye.

    Umwe mu bagenzi wahanyuze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ko imodoka zitwara abagenzi mu cyerekezo cya Huye –Nyamagabe zakomeje akazi kuko ziri kugera aho umuhanda wangirikiye zikagurana abagenzi n’izivuye i Nyamagabe kuko bari kwambuka n’amaguru aho umuhanda wangirikiye.

    Umuhanda wa kaburimbo Huye- Kitabi ufite ibilometero 53 uva mu Mujyi wa Huye werekeza i Nyamagabe ukagera mu Murenge wa Kitabi watangiye gusanwa no kwagurwa muri Kanama 2018 wuzura mu 2020.

    Uhuza Uturere twa Huye na Nyamagabe two mu Majyepfo ndetse ugakomeza uduhuza n’utwa Rusizi na Nyamasheke two mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Umuhanda Huye – Nyamagabe ntukiri nyabagendwa

    Uyu muhanda wangiritse ku buryo bukomeye

    source : https://ift.tt/3bzNjHz

  • Minisitiri Dr Mujawamariya yagaragaje aho u Rwanda rugeze mu kugarura amashyamba – #rwanda #RwOT

    Muri iyi nama habereye ibiganiro byahuje abayobozi batandukanye mu kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ibihugu bya Afurika byiyemeje yo kugarura amashyamba ku buso bugera kuri hegitari miliyoni 100 [African Forest Landscape Restoration, ARF 100].

    Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Mujawamariya yashimiye Ishami ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) n’abandi bafatanyabikorwa ba Afurika mu rugamba rwo guteza imbere uyu mugabane hitabwa ku kurwanya iyangizwa ry’amashyamba.

    Yavuze ko Afurika ifite urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye n’amashyamba abyarira inyungu abaturage. Yashimangiye ko kuri uyu mugabane hari amashyamba manini ku buryo nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari amashyamba aza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bunini.

    Ku rwego rw’Isi, Afurika yihariye 17% by’amashyamba ndetse na 31% by’ubuso buteyeho ibiti muri rusange.

    Minisitiri Dr Mujawamariya ati “Ibi biragaragaza ko umugabane wacu ukomeje kwibanda ku kurinda uwo mutungo kamere w’amashyamba. N’ubwo bimeze bityo ariko, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kugera kuri uwo mutungo kamere kandi tugomba gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kuwurinda.”

    Yakomeje agira ati “AFR100 ni umusanzu wo kugera ku ntego yo kuba twateye amashyamba ku buso bungana na hegitari miliyoni 100 mu 2030. U Rwanda ni umwihariko aho abaturage biyongera vuba ku kigero cya 2.7%, buri mwaka bigatuma kiba igihugu gifite ubucucike bw’abaturage ku Isi kuko ubu ku kiometero kimwe babarirwaho abaturage 477.”

    Uyu munsi u Rwanda rufite abaturage barenga miliyoni 12 batuye kuri hegitari miliyoni 2,3 z’ubutaka mu gihe nibura 98% by’ubwo butaka buhinzeho bucungira ku mazi y’imvura.

    Guverinoma y’u Rwanda yemeje burundu amasezerano mpuzamahanga yateguriwe gushyirwaho umukono i Bonn, bikaba ari amahirwe kuba muri AFR100 hongeye kuganirwa ku cyakorwa kugira ngo amashyamba akomeze kubungabungwa hitabwa ku guteza imbere ubukungu bw’ibihugu n’abaturage.

    Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko hegitari ibihumbi 800 z’ubutaka [zingana na 41% by’intego igihugu cyari cyarihaye] zimaze kongera guterwaho amashyamba kuva mu 2011.

    Binyuze muri iyo gahunda yo kugarura amashyamba yari yarangijwe cyangwa yaratemwe, hahanzwe imirimo ibihumbi 186, iturutse mu gutera amashyamba no kuyatunganya kuva mu 2014 na 2020, aho abagore bahawemo akazi ari 60%. Ibi bikorwa byashowemo miliyari 560Frw, mu kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Bonn.

    U Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2030, ruzaba rwamaze gutera amashyamba ku buso bungana na hegitari miliyoni 100.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gutera amashyamba menshi

    Ibiganiro bya AFR100 byitabiriwe n’abantu batandukanye

    source : https://ift.tt/3k2G0N6

  • Rwamagana: Gitifu yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya 7000 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu gitifu w’imyaka 37 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021. Yafatiwe mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Kabatasi mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uyu gitifu yatawe muri yombi.

    Yagize ati “Akekwaho gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ayihawe n’umuturage kugira ngo amufungurire ubucuruzi bwe bwari bwarafunzwe.’’

    “Uwafashwe aremera icyaha akaba avuga ko koko ayo mafaranga yakiriye ari ruswa yo kugira ngo afungurire ubucuruzi uwo muturage.’’

    Gitifu watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira yavuze ko RIB yibukije abaturarwanda ko gusaba, gutanga no kwakira indonke ari ibyaha itazihanganira.

    Yagize ati “RIB iraburira uwo ari we wese wishora mu byaha byo kwaka no kwakira indonke yitwaje umurimo akora ko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya. Ruswa ni mbi, idindiza amajyambere y’igihugu.’’

    Yashimiye abaturage bagaragaje ubufatanye n’umuhate wabo mu gukomeza gutanga amakuru y’abakora ibyaha.

    Yakomeje ati “Abaturage ntibadohoke gutunga agatoki aho ruswa iri. Nta mpamvu umuturage yatanga ikiguzi ku byo yemererwa n’amategeko kandi biri mu burenganzira bwe.’’

    Gitifu ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke, aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


    source : https://ift.tt/3wa5igY

  • Isano hagati y’imyemerere y’amadini y’ubu n’imigenzo ya gakondo nko kubandwa – #rwanda #RwOT

    Imyemerere y’umuntu ni imwe mu ngingo zihora zigibwaho impaka zidashira. Abenshi usanga baharanira kugaragaza ko ukwemera kwabo ari ko k’ukuri abandi bakaba bari mu buyobe, bagakora ibishoboka byose byatuma babyumva kimwe. Icyo ariko ntigishoboka kandi cyaba ari kibi.

    Rev Pasiteri Uwimana Jean Piere ni Umukiristu, akaba n’Umuhanga mu by’imibanire wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda. Yigeze kubwira IGIHE ko “abantu bose bahuje ibitekerezo n’imyifatire umuryango mugari ntaho wazagera”.

    Ntibigarukira kuri uko kumvikanisha ko bamwe bafite amahitamo meza kurusha abandi kuko hirya no hino mu Isi baricana ari icyo bapfuye. Abicwa bazize ukwemera ni bo uzumva bitwa “Aba-Martyr”.

    Igisobanuro cy’ukwemera mu buzima bwa muntu kimeze nk’imwe mu ngingo z’umubiri we ku buryo ibuzeho ugira ikibazo. Hari n’abakugereranya n’umwuka duhumeka kugira ngo tubeho, uko ibihaha biwukenera na roho zacu ni ko zikenera ukwizera.

    Abahanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire basobanura ko iyobokamana ari imbaraga ziturusha ubushobozi ziva ku bo tubana, zituma tugira imitekerereze idashyira mu gaciro ahubwo igendera ku myizerere.

    Umunsi umwe nabonye umugore warize kubera impaka yajyaga n’uwo badahuje ukwemera. Nari nagiye kwivuza ku bitaro bya CHUK, mpahurira n’uwo mugore w’Umukiristu n’undi mugabo w’Umuyisilamu. Bagiye impaka ncecetse numva gusa ariko ntungurwa no kubona arira kandi batamututse.

    Yabitewe n’uko yashakaga kumvikanisha ko ukwizera kwe ari ko kwa nyako nyamara bakamuganza ahubwo akumva ari we umeze nk’uwayobye.

    Bamwe bahitamo kwita abo badahuje ngo ni “abapagani” abandi bakabita “abakafiri” cyangwa “Abahakanyi” ku buryo byumvikanisha neza ko batandukanye.

    Imigenzo y’amadini yazanywe n’abanyamahanga ifitanye isano n’iya gakondo?

    Iyo Umukiristu yita uwizerera mu iyobokamana gakondo ry’Abanyarwanda ngo ni “Umupagani” aba atesheje agaciro imyizerere ye. Abayisilamu nabo baramureba yaba we cyangwa Umukirisitu bakabita “Abakafiri”.

    Nsanzabera Jean de Dieu, ni umuhanga mu by’amateka n’umuco Nyarwanda ariko yabayeho n’umuyoboke w’Idini y’Abadivantisiti.

    Mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko imyinshi mu migenzo ikorerwa mu madini idahabanye n’iy’Abanyarwanda bo hambere bakoraga uretse amazina yagiye ihindurirwa.

    Ati “Ikibazo kiba gihari ni uko babisebya kugira ngo baducengezemo ibyo mu mahanga batuzaniye. Ariko itandukaniro ryo ntaryo.”

    Yavuze ko ibyo amwe mu madini yita “Ifunguro ryera” abandi bakabyita “Ameza y’umwami” cyangwa “Guhazwa” n’Abanyarwanda babyitaga “Gusangira kw’Imandwa”.

    Ati “Basangiraga umutsima w’uburo, amarwa adasembuye n’ inyama z’ihene.”

    Mu madini y’Abakiristu nabo bifashisha “amaraso ya Kirisitu n’umubiri we”.

    Nsanzabera yavuze ko nk’uko Abakirisitu bahura bafite na Pasiteri ubayoboye, mu Rwanda naho imandwa zarahuraga kandi zikaba zifite “Imandwa Nkuru”.

    Bivugwa ko kubandwa byatangijwe hagamijwe kubohera Abanyarwanda mu rukundo no mu Bumana hagakemurwa ibibazo u Rwanda rwari rufite by’abarutuye batumvikanaga kubera ubumuntu bari baratakaje igihe bene Gahima barwaniraga ingoma.

    Umwami Ruganzu Ndoli yitabaje Umupfumu wo mu Bufumbira witwaga Ryangombe aba ari we utangiza ubwo buryo bwo “kubandwa”. Hari mu 1510.

    Nsanzabera ati “Umuntu wa mbere winjiraga mu Mandwa bamukoreraga umuhango bitaga kumwatuza. Babagaga impfizi y’ihene, bakamuminjagira amaraso ku gahanga, barangiza bagafata ingwa y’inono yera bakayiminjagira mu mutwe bati ‘uko iyi ngwa yera nawe were”.

    Ubigereranyije n’imigenzo yo mu madini wasanga ari byo byahindutse “Kubatiza” aho umwizera yaturirwaho amagambo yo muri Bibiliya akanashyirwa mu mazi cyangwa akayasukwa ku gahanga.

    Nk’uko utagira idini yitwa “Umupagani” utarabanzwe yitwaga “Inzigo”.

    Uwabanzwe bwa mbere yitwaga “Umuzingo” naho ibyo wagereranya no “Gukomezwa” byitwaga “ Gusubirayo”.

    “Umubyeyi wa Batisimu” yitwaga “Umubyeyi wo mu Mandwa” ariko umukene abyara umukire kugira ngo bazamurane binyuze mu rukundo. Kugira ibanga no gufashanya ni zo zari inkingi zigenderwaho mu kubandwa.

    Yakomeje asobanura ati “Imandwa ni zo zadukanye umuco bitaga ‘Gusega’ ariko muri Bibiliya bawise ‘Gusenga”.

    Iyo Umunyarwanda yabaga yarwaye ntashobore kujya guhinga, umwero warageraga Imandwa zigafata igitete zikajya mu rugo buri wese ashyiramo ku byo yejeje maze bagashyira wa mukene cyangwa undi utarahinze nawe agahunika ibigega.

    Ibyo wabigereranya no gutanga amaturo bikorwa mu madini yose.

    Hari kandi “amasibo” mu Itorero ry’u Rwanda, Nsanzabera asanga adatandukanye n’ibyo Abadivantisiti bita “Imitwe y’ishuri ry’Isabato” aho buri cyiciro kiba kiri ukwacyo. Abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru.

    Imikoreshereze y’amagambo atandukanye n’uburyo bushya bwo gukoramo imigenzo y’iyobokamana ni byo byatumye benshi bumva ko imyizere gakondo y’Abanyarwanda n’iyazanywe n’Abanyamahanga bitandukanye, ariko inzobere zemeza ko bifite ihuriro.


    source : https://ift.tt/2YavfjY

  • Kuki gutwika imirambo bitaratangira mu Rwanda kandi amategeko abyemera? Minisitiri Gatabazi yahaswe ibibazo – #rwanda #RwOT

    Abadepite batanze iki cyifuzo nyuma y’ibisobanuro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatanze mu magambo, kuri uyu wa 2 Ugushyingo, asubiza ibibazo yabajijwe biri mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ridashyirwa mu bikorwa.

    Mu bidashyirwa mu bikorwa birimo kuba amarimbi hirya no hino mu gihugu atazitiye, abaturage bagishyingura mu masambu yabo, amarimbi atagira ibitabo byandikwamo abayashyinguyemo ndetse no kuba uburyo bwo gushyingura binyuze mu gutwika imirambo butarashyirwa mu bikorwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko by’umwihariko impamvu gutwika imirambo bidakorwa hakiri imbogamizi zishingiye ku muco nyarwanda.

    Yavuze ko abantu benshi bagitsimbaraye ku buryo busanzwe bwo gushyingura, “aho umuntu aba yumva mu gushyingura umuntu we yamwambika, akamutera umubavu, akamwubakira, agashyiraho ifoto…”

    Minisitiri Gatabazi yanongeyeho ko nta bikorwaremezo bihari ndetse uyu muco ukaba uri mu byazitiye abashoramari bagatinya gushoramo amafaranga batinya guhomba.

    Ati “Twavuganye n’abashoramari bagaragaza impungenge ko bashobora gushora imari yabo ariko bakabura abantu bashyingura muri ubu buryo bagahomba. Umuntu ashobora gushora miliyoni ze akagura imashini ariko umwaka ugashira nta muntu uramugana.”

    Depite Mukabikino Jeanne Henriette, yavuze ko umuco udakwiye gutuma iyi gahunda idashyirwa mu bikorwa kuko igihugu gifite ikibazo gikomeye cy’ubutaka buto.

    Ati “Kuvuga ngo umuco utuma tudashyingura mu buryo bujyanye no kuba twatwika imibiri byakagombye kuganirwaho. Ubutaka bw’igihugu cyacu ni buto mu buryo bugaragara. Kumva ko buri gihe tuzajya tugira irimbi rishya muri buri karere, numva ari ibintu bigoye. Hagombye kubaho kubishishikariza abantu bakumva ko gutwika umurambo atari igitangaza cyangwa kwica umuco.”

    Depite Uwanyirigira Gloriose, yavuze ko niba abikorera batinya gushora imari mu bikorwa byafasha mu gutwika imirambo kubera ko bihenze, leta ikwiye kuba ari yo ibikora kubera yo yashyizeho itegeko ishaka ko rigira ibyo rikemura.

    Ati “Igihugu gitekereza gushyiraho ririya tegeko n’ingingo ivuga ko abantu bashobora no gutwikwa yabonye ko hari icyo byagombaga gusubiza. Numva ko yagombye gufata iya mbere igashyiraho ibyo bikorwaremezo, abantu bamara kubitinyuka n’abikorera na bo bakazaboneraho. Ariko ubona ko igihe cyose leta itazabyinjiramo ngo n’ubukangurambaga bukorwe ntabwo ibyo bintu bizashoboka.”

    Depite Murebwayire ati “Uko bucyeye n’uko bwije abantu barapfa, tukagira amarimbi hirya no hino, ubutaka ntibwiyongera. Numva hashyirwaho ingamba zikakaye kugira ngo turinde ubutaka bwo guhingwaho no guturaho.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko iki ari icyifuzo azajyana muri guverinoma hakarebwa uko leta yakora iryo shoramari igihe kikazagera ikaryegurira abikorera hakumirwa ko amarimbi yazaba menshi abantu bakabura ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa.

    Nta Munyarwanda urasaba ko umuntu we atwikwa

    Itegeko Nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda rimaze imyaka umunani rigiyeho. Mu 2015 hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze rigena uko imirambo izajya itwikwa.

    Iri teka rivuga ko gutwika umurambo bikorwa hakoreshejwe ifuru yabigenewe, igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara ndetse hakaba n’imashini y’agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.

    Nubwo ibyo gutwika imirambo mu Rwanda bihakorerwa, Abanyarwanda ntibarabiyoboka kuko bikorwa n’abanyamahanga.

    Umwe mu bikorera mu bijyanye no gucunga amarimbi yigeze kubwira IGIHE ko nta Munyarwanda urabagana asaba ko umurambo w’uwe watwikwa.

    Icyo gihe yavuze ko isesengura bakoze basanze ari uko abantu bacyifuza gushyingura ku buryo busanzwe. Iyi akaba ari yo mpamvu ituma nk’abikorera badashora imari yabo mu gutwika imirambo.

    Yagize ati “Twiteguye kuvugana n’inganda zikora imashini zitwika imirambo ariko kuko nta muntu n’umwe wari wabisaba ntabwo dushobora kugura imashini zidakenewe.”

    Amakuru avuga ko imashini imwe ishobora kugura kuva kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ubushobozi bwayo.

    Ni nde usaba ko umurambo utwikwa?

    Iteka rya Minisitiri rivuga ko gusaba ko umurambo utwikwa bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y’urupfu. Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri bafite imyaka y’ubukure.

    Umuyobozi w’Akarere k’aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.

    Gutwika imirambo irenze umwe mu ifuru imwe birabujijwe keretse iyo bidashoboka gutandukanya imirambo. Birabujijwe kandi gutwika umurambo utakuwemo imyenda.

    Ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta. Abagize umuryango bashobora kwemeranya ko ivu rishyirwa mu gikoresho kimwe cyabugenewe cyangwa bagabagabana ivu uko babyifuza.

    Ivu riri mu gikoresho cyabugenewe rishyingurwa ku irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.

    Leta yasabwe gushora imari mu gutunganya ibikorwaremezo bizafasha mu gushyingura ivu nyuma yo gutwika imirambo hagamijwe kurengera ubutaka bukeneye gukorerwaho ibindi bikorwa

    source : https://ift.tt/3EGkbL1

  • Ibimenyetso bigaragaza ko umugore yasamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana Anicet Nzabonimpa avuga ko mu gihe cy’ukwezi hari ikimenyetso nyamukuru umukobwa cyangwa umubyeyi areberaho ko yasamye cyangwa atasamye ari cyo imihango.

    Avuga ko hari n’ibindi bimenyetso bishobora kugaragaza ko umumtu yasamye. Ati: “Hari ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore wasamye birimo kugira ubushyuhe bwinshi bwiyongereye mu gihe cy’isama aho hashobora kwiyongeraho degree 0.5, kumva umubiri wahindutse, imibanire ye n’umubiri aho bimwe bihumura cyangwa bikanuka, guhindura amarangamutima”.

    Asaba umugore wese cyangwa umukobwa ko mu gihe yabuze imihango nta miti runaka yakoresheje ishobora kugira ingaruka ku myororokere ye, akwiye kwihutira kujya kwa muganga agasuzumwa kuko igihembwe cya mbere ari cyo umubyeyi akwiye kwita cyane ku buzima bwe igihe atwite.

    Nzabonimpa avuga ko hari abantu bamwe bashobora gusama ntibagire impinduka runaka bagira usibye kuba babura imihango kugeza igihe abyariye.

    Avuga ko umubyeyi utwite asabwa kwiyitaho arya indyo yuzuye kugira ngo n’umwana akure neza mu nda ya nyina. Ni kenshi umugore utwite agira iseseme kandi nyamara asabwa kurya.

    Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana Anicet Nzabonimpa, yavuze ko abahanga basobanura ko umuntu wese akwiye kurya nibura gatatu ku munsi ariko by’akarusho umuntu akwiye kudacikwa indyo yuzuye mu gitondo kuko ari yo igira umumaro, imwongerera imbaraga zo kugira ngo abashe gukora.

    Abahanga mu by’imirire bajya inama ko muri ya mafunguro afatwa y’ingenzi kuri buri wese, ku mubyeyi utwite hakwiye kwiyongeraho indyo idasanzwe yiganjemo cyane imboga n’imbuto.

    Umugore ngo akwiye kwiyitaho abigirira ko atari wenyine ahubwo akumva ko ari kumwe n’umuryango we cyane cyane umugabo we akumva uruhare rwabo rwo kwita kuri uwo mubyeyi.

    source : https://ift.tt/3mEuXex

  • Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Santrafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ulrich n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara iminsi itandatu rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

    Uwo muyobozi avuga ko bazarebera hamwe ku mibanire mu nzego zitandukanye, akabishingira ku mibanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi kandi ifasha abaturage.

    IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye bushoboka hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gendarmerie ya Repubulika ya Santrafurika, cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi bw’abakora muri izo nzego zombi.

    U Rwanda rusanzwe rufite imikoranire myiza na Santrafurika, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano aho kuva mu mwaka wa 2014 u Rwanda rumaze koherezayo abapolisi barwo bagera 2,690 harimo abagore bagera 2,350 bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Abo bayobozi bakaba bagiye kurebera hamwe uburyo habaho imikoranire no mu zindi nzego zitandukanye.

    Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itandatu Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie yo muri Santrafurika azasura n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    source : https://ift.tt/3EFVQoD

  • DR Congo: Umujyi wa Bukavu wabayemo imirwano ikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye i Bukavu bavuga ko amasasu yumvikanye mu bice bya Kadutu, Muhungu, n’agace kegereye Institut Supérieur Pédagogique de Bukavu ahazwi nka ISP.

    Amashusho y’abagabo bitwaje intwaro batari abasirikare b’igihugu bagendagenda mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bukavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Kasi Ngwabidje, yatangaje ko ingabo ziri maso kandi ko zahagaritse abagizi ba nabi bagerageje guhungabanya ituze ry’umujyi.

    Kasi Ngwabidje yongeraho ko ubu ituze ryagarutse kandi abantu basabwe gusubira mu bikorwa byabo bisanzwe.

    Nyamara bamwe mu baturage bo bavuze ko ingabo zabasabye kuba bagumye mu ngo zabo.

    Hari amakuru avuga ko abateye ari umutwe wa A64 bari bagamije kubohora bamwe mu bantu babo bafashwe mu minsi ishize.

    Radio Okapi yatangaje ko komanda w’igice cya gisirikare cya 33 yavuze ko abateye ari umutwe w’inyeshyamba wa CPC 64 wateye ibirindiro byinshi by’ingabo na polisi ya Congo mu mujyi wa Bukavu bafite intego yo gusahura intwaro muri ibyo bigo.

    source : https://ift.tt/3CGpWI4

  • Umujyi wa Kigali ugiye gukangurira abarenga 600,000 kwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RSSB, Umujyi wa Kigali, SONARWA hamwe n
    RSSB, Umujyi wa Kigali, SONARWA hamwe n’abo mu miryango y’abitabye Imana barazigamaga muri Ejo Heza

    Umuyobozi w’uwo Mujyi, Pudence Rubingisa, yabitangaje ku wa Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, ubwo RSSB n’Ikigo cy’Ubwishingizi, SONARWA batangaga amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima ku miryango y’abari bamaze igihe biteganyiriza muri Ejo Heza bitabye Imana.

    Ejo Heza ni gahunda Leta yashyizeho y’uko buri Munyarwanda agomba gutanga amafaranga azamubeshaho mu zabukuru n’igihe azaba atagishoboye gukora, ariko uwagize ibyago akitaba Imana muri iyi myaka itatu ishize, umuryango we wahawe inkunga izawufasha gukomeza ubuzima.

    Urwego RSSB ruvuga ko abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bamaze kwiteganyiriza muri ‘Ejo Heza’ Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 21, ariko rukavuga ko hakiri umubare munini w’Abaturarwanda bagira ibibazo byo gusaba Leta ubufasha iyo batagishoboye gukora, nyamara barigeze kuba bishoboye.

    Umuyobozi w’Ishami rya Ejo Heza muri RSSB, Gatera Augustin yagize ati “Gahunda nizigenda neza dufatanyije, abantu na bo bakizigamira agatubutse, mu myaka 5-10 iri imbere (guhabwa) inkunga y’ingoboka bizaba ari amateka”.

    Gatera avuga ko abantu baba mu mijyi basabwa cyane kwizigamira muri Ejo Heza ari abafundi, abayede, abamotari, abanyozi, ababaji, abacuruzi, ndetse n’abahinzi-borozi batuye mu bice by’icyaro.

    Imiryango y
    Imiryango y’abahoze muri Ejo Heza bitabye Imana irimo guhabwa inkunga ya Leta ingana na 1,250,000FRw

    Gatera avuga ko bifuza ko mu myaka itatu iri imbere, kwizigamira muri Ejo Heza byazaba bimaze kwitabirwa n’abagera kuri miliyoni enye mu Gihugu hose.

    Rubingisa yizeza ko hari abagera ku bihumbi 600 bakora imirimo iciriritse batuye uyu mujyi, bagomba gukangurirwa kwitabira kuzigama muri Ejo Heza.

    Yagize ati “Ni ukumanuka hasi, kubegera aho bakorera mu makoperative no kwegera abakoresha kugira ngo twese dufatanye, bwa buzima bwiza twifuriza abanyamujyi bihuzwe no kumva ko nagera mu zabukuru azabona ikimubeshaho we n’abe”.

    Mu myaka itatu ishize gahunda ya Ejo Heza imaze ishyizweho, abantu 149 bazigamagamo bitabye Imana, imiryango yabo yahawe ubufasha bwa Leta bwo kubaherekeza bungana n’amafaranga ibihumbi 250, ndetse na miliyoni imwe ya kuyifasha mu buzima.

    Mukabalisa Asha utuye ku Kacyiru ni umwe mu bahamya ko ubwo bufasha bwamugezeho kandi ko harimo inyungu akurikije ibyo bamukoreye umugabo we akimara kwitaba Imana.

    Ati “Umugabo wanjye yamaze imyaka ibiri yizigamira muri Ejo Heza akaba yari amaze gutanga ibihumbi 140, ariko akimara kwitaba Imana bampaye amafaranga y’imperekeza batwongereraho n’andi ibihumbi 52, ndetse n’ariya miliyoni imwe narayabonye nahise nyaguramo akabanza”.

    Mukabalisa avuga ko n’ubwo yaguze icyo kibanza adafite ubushobozi bwo kucyubakamo, ndetse akaba yabisobanuye amarira azenga mu maso.

    SONARWA yahawe gutanga ubwo bwishingizi bw’ubuzima butangwa na Leta, ivuga ko iyi gahunda iri mu byatumye abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300 bakunda kwizigamira muri ‘Ejo Heza’.

    Umuyobozi ushinzwe Ubwishingizi bw’Ubuzima muri SONARWA, Eric Kamanzi, avuga ko bari mu biganiro na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), kugira ngo ubwo bwinshigizi bw’Ubuzima ku barimo kuzigama muri ‘Ejo Heza’ bwongere busubukurwe mu gihe cy’indi myaka itatu.

    source : https://ift.tt/3CIDoLI

  • Abarimu basanga bagomba kugira uruhare runini mu iterambere ryabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro EdTech Monday ku bufatanye na Mastercard Foundation kirebana no kongerera ubushobozi abarimu mu bijyanye n’imiyoborere no guhanga udushya, cyatambutse kuri KT Radio tariki 01 Ugushyingo 2021, abarimu bagaragaje ko ari bo ba mbere bafite urufunguzo rwo kwiteza imbere.

    Justine Imanishimwe avuga ko kugira ngo umwarimu abashe kwigisha neza n’abanyeshuri bazamuke neza bisaba ko ahugurwa kandi agategura akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo amenye amakuru agezweho.

    Avuga ko uburezi bugezweho ari uko umwarimu adaha umunyeshuri ubumenyi ahubwo amufasha kubugeraho akanabumuyoboramo nk’uko byagaragaye mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’, ubwo abana batashoboraga kujya ku ishuri, ariko ikoranabuhanga rigafasha umunyeshuri guhura na mwarimu kandi bakiga nta kintu basimbutse.

    Umwarimu kuri FAWE Girls School witwa Callixte Gatera avuga ko kugira ngo umwarimu yunguke ubumenyi, icya mbere ari ubushake ibindi birimo n’ubushobozi bikaza nyuma, avuga ko aho yigisha muri Gashora Girls School icyo yahigiye akihagera ari amahugurwa yahawe ku iterambere.

    Agira ati “Hari akamenyero umwarimu akunze kugira ko niba ufite uburambe bw’imyaka 10 azakomeza guha abana ibyo yateguye rimwe muri iyo myaka 10, nyamara ibyo bishobora gutuma umwana yiga nabi, kuko uburezi bugenda buhindura isura.

    Damascene Musonera we avuga ko uburyo bwiswe ‘peer learning’ ari imwe mu zifasha abarimu guhugurana igihe umwe ari mu ishuri undi yicaye akaba yabasha kumukurikira, hakaba n’uburyo bwo gufashanya gutegura umwana ushobora kujya aho ari ho hose ku Isi akibona mu ishuri.

    Agira ati “Umwarimu ashobora kuba afite mudasobwa afite na interineti ariko akeneye ubushobozi bwo kubikoresha kuko ubwo twahuguraga abandi barimu hari abo wasangaga badafite ubushobozi nk’ubwacu kandi bafite ibikoresho”.

    Hakenewe ubufatanye bw’ababyeyi n’abarimu kugira ngo umwarimu afashe umunyeshuri

    Gatera avuga ko amashuri yo mu cyaro agifite ibibazo bya bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo bakabuharira abarimu gusa, bigatuma umwana ashobora kutita ku masomo agasigara mu ishuri.

    Avuga ko hagikenewe ubukangurambaga mu gufasha umwarimu kwigisha umwana kuko usanga hari ubwo umubyeyi atajya anamenya uko umwana we yatashye, nyamara mu mijyi usanga harimo itandukaniro kuko bo banahamagara umwarimu bakamubaza ikibazo umwana afite.

    Agira ati “Si ngombwa ko umubyeyi aba yumva ibyo umwana yiga ngo amufashe ahubwo ashobora no kumwibutsa gukora umukoro wo mu rugo, kimwe no kumufasha kwibuka gufata umwanya wo gusubira mu masomo”.

    Ku kijyanye no kuba abarimu bagifite ubushobozi buke ku buryo bigoye bamwe ngo bigurire interineti n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, Imanishimwe avuga ko hakwiye kwifashishwa ibyumba byashyizwe ku mashuri muri (Smart Clasroom), ibyo bikaba bigamije ku kuba umwarimu yakwishakamo ibisubizo kandi akanoza akazi ke ka buri munsi.

    Agira ati, “Niba ntegura isomo nzigisha ejo, ndategura isomo niba hari n’aho ntumva nsobanuze mugenzi wanjye ndumva nta kibazo gihari mu kubaza”.

    Avuga ko umwarimu nyiri ubwite ari we rufunguzo rwo kwizamura mu bushobozi kuko n’iyo hatangwa ibikenewe, bisaba ko na we ubwe abanza kubishyiramo ubushake kandi Leta ifite ibyo igenda ihindura kugira ngo umwarimu yoroherwe no kuzamura ubushobozi mu guhanga udushya.

    Reba hano ikiganiro gikubiyemo ibisobanuro birambuye:

    source : https://ift.tt/3CIYdXd