Tag: featured

  • Abadepite ba EU bagaragaje inzego nshya z’iterambere bifuza gufatanyamo n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Impande zombi zaganiriye ku mubano mwiza uri hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda.

    Mukabalisa yashimye umubano uri hagati y’impande zombi mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage, byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

    Norbert Neuser na we yashimye umubano mwiza umaze igihe hagati ya EU n’u Rwanda, avuga ko ari nayo ntego y’uruzinduko rwe ngo barebe izindi nzego ubu bufatanye bwakomerezamo.

    Ati “Intego nyamukuru y’uruzinduko rwacu ni ukureba iterambere ry’u Rwanda no kurebera hamwe ibindi twafatanyamo nk’uburezi, ubuhinzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bibazo bigenda biza.”

    EU isanzwe ifasha u Rwanda mu nzego zirimo iterambere ry’urubyiruko, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibindi.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye umubano usanzwe hagati ya EU n’u Rwanda

    Impande zombi ziyemeje gukomeza gufatanya mu nzego zitandukanye z’iterambere

    Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugiye kwagurirwa mu zindi nzego nk’ubuhinzi, uburezi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi

    source : https://ift.tt/3bFq275

  • Gen Kabarebe ntiyemeranya n’abinubira ko u Rwanda rutuwe cyane – #rwanda #RwOT

    Mu gihe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’abaturage 35 kuri kilometero kare (km2), u Rwanda rwo rutuwe n’abagera kuri 445 kuri kilometero kare, kandi ubuso bwayo bukubye ubw’u Rwanda hafi inshuro 354.

    Mu 1966, Abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu. Mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu mwaka wa 2017 rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

    Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bigaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe ku myaka icumi bagiye biyongeraho 2.6%. Ibyo bivuga ko mu myaka 25 iri imbere, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni 11,8 bariho mu 2017, ukagera kuri miliyoni zisaga 21 mu 2041.

    Gen James Kabarebe yatangaje ko u Rwanda nk’igihugu gito mu buso (26.338 km2) kandi kinatuwe cyane kuko ubu gifite abaturage bajya kugera kuri miliyoni 13; ku Isi kiri ku mwanya wa kane mu kugira ubucucike bw’abantu.

    Ufashe ibihugu bidateye imbere, u Rwanda ni cyo gifite abaturage benshi ku Isi ndetse kuri we ngo nta hantu na hamwe nko mu Rwanda hahari wavuga ngo nihaba imyivumbagatanyo abantu bafite aho bava n’aho bajya.

    Ati “Iyo uri igihugu gito gifite abaturage bangana gutya, noneho mu bukungu kidafite umutungo kamere, hagomba kubaho kwigengesera ku kintu cyose mu miyoborere y’icyo gihugu kugira ngo hatagira ikigihungabanya.”

    Kabarebe yavuze ko ikintu cyahungabanya u Rwanda, kigira ingaruka ku muturage wese w’igihugu, bityo nta mwanya rufite wo kwemera gushwanyuza cyangwa kwangiza kuko ntaho kubikorera hahari.

    Yagaragaje ko ibihugu byinshi bya Afurika, biba bifite ahantu hanini cyane atanga urugero nko kuri RDC uburyo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na ADF yibasira ibice bimwe ariko abaturage bakagira ahandi bahungira.

    Muri ibyo byose, yavuze ko hari amahirwe u Rwanda rukura mu kuba ari ruto kandi rutuwe cyane. Ati “Ubuto bwacu ni amahirwe manini cyane”.

    Yatanze urugero rw’uburyo imiyoborere myiza yarwo ishobora gutuma abaturage bose bagerwaho n’ibikorwaremezo hamwe n’ibindi bakeneye mu buzima bwa buri munsi kuko baba bari hamwe.

    Gen James Kabarebe yatangaje ko u Rwanda rufite amahirwe adasanzwe yo kuba rufite abaturage benshi kandi ari na ruto

    Gen Kabarebe yagize ati “Buriya kugira abaturage benshi ni amahirwe, ntabwo ari bibi… abantu babijyaho impaka bakavuga ngo abantu ubwinshi bagabanye bagire gute, ariko njye ni uko ndi umusirikare nemerera mu bwinshi bw’ibintu.”

    “Njye kuba abantu ari benshi b’Abanyarwanda, ku bwanjye ni imbaraga z’u Rwanda. Ni amahirwe akomeye cyane, kuko ntabwo waba igihugu ngo ube gito mu ngano ngo wongere ube gito mu mubare w’abaturage. Ubwo uba ufite inenge ebyiri z’aho umuturanyi wawe yazakangukira akaba yakurira kandi birashoboka. Akakurira kuko udafite imbaraga ariko iyo ufite abaturage birwanaho.”

    Yatanze urugero ko icyo gihe uba ushobora kubona abantu nka miliyoni ebyiri bajya mu gisirikare, bafite imyumvire imwe n’imbaraga nyinshi cyane.

    Ati “Ikindi ubukungu budafite umutungo kamere, umutungo aba ari abaturage, iyo ari benshi, bayobowe neza, bakoresha imbaraga zabo neza, ni wo mutungo kamere dufite. Ibyo twita inzitizi ntabwo aribyo, hatazagira n’ubabeshya ngo u Rwanda ni ruto, ngo ni agahugu gato, igihugu gito gifite abantu miliyoni 13? Cyaba ari gito gute se? Noneho miliyoni 13 zifite umuco umwe, amateka amwe?”

    Gen Kabarebe yavuze ko nta gihugu na kimwe ku Isi kingana n’u Rwanda mu bunini, kuko byose bidafite abantu miliyoni 13 bafite nk’ibyo u Rwanda rufite.

    Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu Abanyarwanda bafite amahitamo amwe gusa yo gukunda igihugu, kuko ari byo bizatuma rugira igitinyiro mu mahanga.

    Yavuze ko n’abantu bari hanze bakirwanya, babikorera ku mbuga nkoranyambaga gusa ariko iyo afite Pasiporo y’u Rwanda hari aho umuntu agera akavuga ngo ni Umunyarwanda akabona serivisi akeneye.

    Ati “Atuririyeho, aririye ku Banyarwanda bazima yagera hirya akajya gutuka igihugu, ariko buriya nicyo kibatunze, batunzwe no kuba ari Abanyarwanda.”

    Abahanga mu ibarurirashamibare batemeranya na Kabarebe, bo berekana ko mu gihe abaturage biyongereye cyane bigira ingaruka ku kubona ibyangombwa nkenerwa, ndetse mu myaka itarenze 20 Abanyarwanda bashobora kwisanga batuye ari 645/km2, bavuye kuri 471 mu 2017, na 121/km2 ahagana mu 1960.


    source : https://ift.tt/3EIY5aT

  • Ihurizo ritegereje Abanyarwanda mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za RPA yatunguye benshi mu bari abasirikare bakuru n’abakada muri FPR Inkotanyi, yanga kuba Perezida ahubwo aharira Umusivili, Pasteur Bizimungu.

    Abantu benshi icyo gihe bagiye kureba Kagame bamubaza impamvu afashe uwo mwanzuro bose arababwira ati “ntabwo mfite gahunda yo kuba Perezida” nk’uko we ubwe yigeze kubyivugira.

    Gen James Kabarebe ni umwe mu bantu bari mu nama yabereye i Kanombe yatumiwemo abasirikare bakuru, n’ubu asobanura ko icyo gihe yumvaga ko Kagame ariwe ukwiriye kuba Umukuru w’Igihugu, impamvu yabyanze, ntabwo ayizi.

    Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati “Nanjye ntabwo mbizi. Nanjye simbizi. Uko watekerezaga nanjye niko natekerezaga icyo gihe. Kuko ni we wayoboye urugamba, aho yarukuye twari tuhazi, ni we wakoraga byose, ni we wahagaritse Jenoside ni nawe wari ufite ubwo bubasha bwo kuyobora igihugu.”

    Ibi Gen Kabarebe abishingira ku kuba Gen Maj Paul Kagame ariwe wari waratumye intsinzi igerwaho, bityo kuba yaba Perezida wa Repubulika rwari urubanza rw’urucabana.

    Ati “Twahagaritse Jenoside ku itariki enye z’ukwezi kwa karindwi, ni bwo amasasu yacecetse muri Kigali, haza umutuzo bwa mbere mu mezi atatu, bucya itariki enye wumva nta n’inyoni ivuga. Natwe ubwacu twarikangaga kumva hashize n’iminota ibiri nta n’inyoni ivuga wumvaga utabyumva neza.”

    Mu nama Gen Maj Paul Kagame yatangarijemo ko atazaba Perezida, Gen Kabarebe ni umwe mu bayisohotsemo yubitse umutwe kandi yijujuta.

    Ati “Icyo nababwira ni uko nari nyirimo iyo nama, nabonye abasirikare bakuru bayoboraga imitwe y’ingabo bose barebye hasi bazunguza imitwe. Aravuga ati oya, RPF ni ko ibyumva namwe abasirikare mugomba kubyemeza.”

    “Twasohotse twijujuta twese, ntawabyumvaga. Ariko icyo yabikoreye arakizi, azi impamvu zacyo, azi uko ibintu byari bimeze nubwo yabonaga ko bizagorana cyane.”

    Gen Kabarebe yavuze ko na we ari mu bantu batemeraga uwo mwanzuro ariko ntacyo yashoboraga kubihinduraho kuko nta bubasha yari abifiteho.

    Ati “Nyuma twese twaje kubibona impamvu yabikoze, turamushyigikira ibintu bigenda neza.”

    Ubwo yaganiraga na Financial Times mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko impamvu yanze kuba Perezida irenze imwe. Icya mbere ni uko FPR Inkotanyi yari yaremeje ko umwanya ukuriye indi uzahabwa Chairman wayo kandi ntiyari Kagame.

    Ati “Twabyemeranyijweho, twohereza izina, baravuga bati kuki se atari wowe? Narababwiye nti njye sinshaka kuba Chairman, sinshaka kuba Minisitiri w’Intebe wungirije cyangwa uw’Ingabo wungirije. Ndashaka kuba Umugaba w’Ingabo… mbabwira n’impamvu.”

    “Narababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y’ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kwigumanira n’abarwanyi banjye, ku buryo nihagira n’ikintu cyaba tuba twizeye ko twongera tukarwana tukizera umutekano wacu.”

    Maj Gen Paul Kagame ni we wahisemo ko ahubwo umuntu uba Perezida, yaba ari uwakuriye mu Rwanda cyane ko we na bagenzi be bakuriye mu buhunzi bafatwaga nk’abanyamahanga.

    Pasteur Bizimungu, ni we wahise uyobora u Rwanda, yicaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari na we wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

    Pasteur Bizimungu yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000, nyuma yaho aba aribwo Kagame Paul aba Perezida.

    Mu 2024 bizagenda gute?

    Gen Kabarebe yavuze ko yibaza ibizaba mu 2024 mu gihe Perezida Kagame yaba aramutse akoze nk’ibyo yakoze mu 1994, akavuga ko yumva adashaka gukomeza kuyobora u Rwanda.

    Ati “Nanjye iki kibazo ndakibaza. Kuko ntabwo ndi we kandi nubwo waba umujyanama, kujya inama hari aho ugarukira. Inama ikora ku muntu ku giti cye, ku buzima bwe biragoye cyane, ariko mwese muri abajyanama, urubyiruko rw’abakorerabushake ni abajyanama ba Perezida banaruta n’Umujyanama wihariye.”

    Yavuze ko urwo rubyiruko rufite ijwi rikomeye cyane, atanga urugero rw’uburyo mu 2015 abaturage bohereje muri Village Urugwiro inyandiko zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Icyo gihe ngo ab’i Burera na Nyamagabe bazanditse ku bwinshi.

    Ati “Mu 2024 rero, urubyiruko rw’abakorerabushake ni ukwitegura akazi karabategereje. Buriya demokarasi igira imiterere myinshi, demokarasi isobanurwa na beneyo n’imiyoborere isobanurwa na beneyo, nta muntu n’umwe warusha Abanyarwanda kumenya icyo bashaka n’ikibabereye.”

    Gen Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda “icyo bazahitamo” kibabereye abantu “bazajyana na bo”, naho u Rwanda nk’igihugu bidashoboka ko cyajya gukorerwamo igerageza.

    Ati “Kuvuga ngo wafata igihugu ukagikoreraho igerageza nk’iryo muri laboratoire, uba ukoze ikosa rikomeye cyane. Ukavuga ngo nta mpamvu, witesheje icyo wabonaga gifite aho gikura igihugu n’aho kikiganisha hanyuma ngo kubera ko nshaka kunezeza abantu runaka, ngo reka mpfe gukora igerageza kuri kanaka na runaka. Oya, ntabwo igihugu ari laboratoire cyangwa ngo urajya gushimisha abandi.”

    Yavuze ko urubyiruko rufite ijambo riremereye mu 2024 kandi ibyo ruzavuga na Perezida Kagame azaba abibona.

    Ati “Ntabwo ari kimwe no kuvuga ngo turagukeneye ariko turakujandika wenyine, oya, ni uko agomba kuba afite urubyiruko rwiteguye kubaka igihugu kugira ngo n’uyobora bimworohere.”

    Mu 2017 ubwo Perezida Kagame yagirwaga Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byabaye nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda bwaganishije ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

    We ubwe yavuze ko atabishakaga, asaba ko impamvu zose zatumye agirwa umukandida zishakirwa ibisubizo ku buryo zitazagaruka ukundi.

    Umusenguzi waganiriye na IGIHE utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yavuze ko mu gihe kigera ku myaka ibiri isigaye ngo 2024 igere manda ya Perezida Kagame irangire, hari ibibazo bibiri bigomba gushakirwa ibisubizo.

    Ati “Ese Abanyarwanda bakeneye Kagame? Kubera iki? Icya kabiri, ese Kagame we abyumva ate? Nta muntu n’umwe ubu wamenya icyemezo cye. Icyo umuntu atashidikikanya ni bwa bushake bw’Abanyarwanda.”

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yatangaje ko na we yibaza uko bizagenda mu 2024 ubwo Umukuru w’Igihugu azaba asoje manda ye

    source : https://ift.tt/3wiEv2f

  • Leta yaciwe miliyoni zisaga 600 Frw kubera abakozi bayo bayitsinze mu nkiko mu 2019/2020 – #rwanda #RwOT

    Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2019/2020, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021, ivuga ko inzego za Leta 15 ari zo zaburanye imanza 101 aho zaburanaga n’abakozi 140 birangira itsinzwe imanza umunani.

    Izi manza zatumye Leta icibwa miliyoni 638.560 Frw ndetse n’amadolari 8500 mu gihe umwaka wabanje yari yaciwe miliyoni 949.550 Frw.

    Mu bigo byakoze amakosa yabigushije mu manza n’abakozi babyo birimo REG, WASAC, Kaminuza y’u Rwanda n’Akarere ka Karongi.

    Komisiyo ivuga ko umubare w’inzego ziregwa ugenda ugabanuka n’umubare w’abakozi barega na wo ukagabanuka ariko imanza leta itsinda ntiziyongera.

    Depite Niyorurema Jean René yavuze ko mu mpamvu zituma ibigo byinshi bijya mu manza bigatsindwa harimo no kuba abajyanama mu by’amategeko batanga inama ntizishyirwe mu bikorwa cyangwa rimwe na rimwe ntibagishwe inama mu byemezo mbere yo gufata ibyemezo.

    Yasabye ko ku bakozi basaba akazi amanota y’ikizamini cyanditse yashyirwa kuri 80% naho ikizamini cy’ikiganiro kikagenerwa 20%.

    Abayobozi bafata ibyemezo bigusha Leta mu manza bikarangira itsinzwe bajya bishyura ku mufuka wabo.

    Mu byemezo byafatiwe abakozi ba Leta mu mwaka wa 2019/2020, abagera kuri 80 bajuririye Komisiyo y’Abakozi ba Leta isanga 21 ari bwo bufite ishingiro.

    Ubujurire ahanini buturuka mu turere, ibigo bya Leta n’amashuri makuru bushingiye ku makosa mu gushaka no gushyira mu bakozi mu myanya. Harimo kudashyirwa mu kazi kandi abakandida baratsinze ibizamini, kutanyurwa n’amanota y’ibizamini by’akazi, ibyanditse n’iby’ikiganiro cyangwa kubuzwa gukora ikizamini.

    Kudashyirwa mu kazi ku gihe ku bakandida batsinze ibizamini ni cyo kijuririrwa cyane. Ibi ngo biterwa n’uko ibigo bya Leta bitegura abakozi nta ngengo y’imari bifite.

    Abishimira uko akazi gatangwa mu nzego za Leta bageze kuri 82,9%

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta bugaragaza uko abantu bishimira imitangire y’akazi mu Rwanda mu mwaka wa 2019/2020, bwerekanye ko igipimo cy’imyumvire kigeze kuri 82,9%.

    Bukozwe ku nshuro ya gatatu kuko ubwa mbere bwakozwe mu 2011/2012 naho ku nshuro ya kabiri bukorwa mu 2015/2016 harebwa uko abantu bakira itangwa ry’akazi, niba abakandida bahabwa amahirwe angana.

    Bwakorewe ku bashaka akazi, abagahawe, abakozi bashinzwe ibijyanye no gucunga abakozi n’abayobozi, habazwa abagera ku 1119.

    Minisiteri umunani, ibigo bya leta birindwi, uturere icyenda, ishuri rikuru rimwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA.

    Igipimo cy’imyumvire ku mitangirwe y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta kigeze kuri 82,9% kivuye kuri 70,9% mu 2016 naho mu mwaka wa 2011/2012 cyari kuri 63,1%.

    Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko izamuka ry’igipimo cy’abishimira imitangirwe y’akazi muri iki gihe bifitanye isano n’ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa muri iki gikorwa aho kubona amatangazo y’ahari akazi no kugasaba utiriwe uva aho uri byoroshye.

    Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi yagejejweho Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2019/2020 (Ifoto yakuwe kuri internet)

    source : https://ift.tt/3whtxdk

  • Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda
    Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda

    Byatangarijwe mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021, ahatangirijwe gahunda y’ubukangurambaga ku kwikingiza Covid-19 burimo gukorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo gukingira abaturage benshi bashoboka muri gahunda ya MINISANTE yise #KigiraURwanda.

    Ubwo bari mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, basobanuriye abaturage akamaro k’inkingo banabashishikariza gukomeza kwitabira kwikingiza Covid-19 kugira ngo baharanire ko ubuzima bwasubira uko bwari bumeze mbere y’umwaduko w’icyo cyorezo.

    Ni nyuma y’uko mu mirenge ya Murundi, Gishyita na Mubuga y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi
    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gukingirwa ari inshingano z’umuntu ariko kandi bitagomba kubangamira abandi.

    Ati “Gukingirwa ni inshingano z’umuntu kandi agomba kumva y’uko atagomba kubangamira abo babana n’abo baturanye, kudakingirwa uba ubereye imbogamizi bagenzi bawe kuko ushobora kubanduza iriya ndwara hakagira n’abashobora gupfa. Ntabwo rero ushobora gufata icyemezo ku giti cyawe cyabangamira abandi, n’ukuvuga ko uburenganzira bwawe buba butangiye kuba ikibazo k’ubw’abandi”.

    Akomeza agira ati “Abantu bakwirakwiza ayo makuru adafite ishingiro turashaka kubamagana tubamenyesha ko batazihanganirwa kuko tudashaka ko badusubiza mu bihe tuvuyemo bigoye by’abarwayi benshi bazaga kwa muganga harimo n’abapfuye, bidusubiza muri Guma mu Rugo, bidusubiza mu bindi bibazo byose byari bimaze igihe kandi ubuzima bwari butangiye gusubira ku murongo. Abana basubiye ku mashuri, ubucuruzi burimo gukorwa, amasoko ararema, imyidagaduro iraba, nta muntu twakwemera ko abera ikibazo abaturage kandi igisubizo cyarabonetse”.

    Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19
    Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19

    Minisitiri Gatabazi asaba abantu bose bafite imyumvire mibi ku nkingo za Covid-19 ko bayireka bitaba ibyo bakazakurikiranwa mu mategeko.

    Ati “Birabujijwe, kiranazira ndetse biranahanirwa, twagira ngo twibutse ababikora, turabakurikirana tuzabafatira ingamba zikomeye aho byagiye bigaragara hano mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi cyane cyane, hari abantu bamwe bagiye bajugunya impapuro hirya no hino zibuza abantu kwikingiza”.

    Akomeza agira ati “Birahanirwa kugumura abaturage, kubayobya, kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite kubigisha ibintu bishobora kubambura ubuzima bwabo nabyo ubwabyo n’icyaha. Nagira ngo twibutse ababa bitwaza imyemerere ko nta muntu ugira imyemerere yo kutivuza kuko ari ibyo buri wese yakwishora mu rupfu agapfa, imyemerere myiza rero ni imyemerere irinda ubuzima”.

    Bamwe mu baturage bamaze gukingirwa byuzuye bo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko abari mu cyiciro cy’urubyiruko, basaba bagenzi babo bagifite imyumvire yo kutikingiza bayisiba mu mitwe yabo, bakitabira kwikingiza kuko abamaze gukingirwa nta ngaruka byabagizeho kandi no kuba uturere twinshi tugize Intara y’Iburengerazuba duhana imbibI na Repabulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo byarushaho kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19.

    Ku baturage bagera ku bihumbi 217 bafite imyaka iri hejuru ya 18 mu Karere ka Karongi, abasaga 62% bamaze guhabwa doze ya mbere, hari n’abamaze gukingurwa mu buryo bwuzuye (doze ebyiri), n’ubwo atari benshi cyane.

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko biteganyijwe ko uhereye uyu munsi kugera mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka hazakirwa inkingo doze miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 zikazakomeza gutangwa hirya no hino mu turere turi hanze y’Umujyi wa Kigali.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 40% by’abaturage bagomba gukingirwa.

    source : https://ift.tt/3bIbR12

  • Icyayi cy’ikimera cyitwa ‘Camomille’ gifasha guhangana na stress #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Si ibyo gusa ariko, kuko ihatse ibindi byiza byinshi ku buzima.

    Usibye kuba ifasha uyinywa kumva aguwe neza, Kamomiye ifasha urwungano ngogozi gukora neza, kugabanya ububabare ndetse no guhangana n’indwara zikunze kwibasira abantu mu bihe by’ubukonje.

    1. Ibyiza bya Kamomiye ku bitotsi no kurwanya ubwoba (Anxieté):

    Nk’uko twatangiye tubivuga, uyu niwo mumaro uzwi cyane kuri kamomiye. Ikindi ni uko ifasha cyane no ku mikorere myiza y’ubwonko, bityo ikaba inarwanya umuhangayiko (stress), ubwoba ndetse n’umunaniro ukabije surmenage).

    Mu gihe rero umuntu ari mu bihe bigoye bituma abura ibitotsi, ni byiza gufata icyayi cya Kamomiye mu buryo buhoraho kuko kimufasha kugubwa neza no kumva ufite amahoro. By’umwihariko kumufasha gusinzira neza no kuruhuka.

    2. Akamaro ka Kamomiye ku rwungano ngogozi

    Kamomiye izwiho gufasha urwungano ngogozi gukora neza. Mu gihe umuntu akunda kubyimba inda cyangwa se gutumba (ballonnement), imikorere mibi y’igifu, cyangwa se kugira ibibazo byo gucibwamo bya hato na hato, ni byiza ko wafata icyayi cya kamomiye nka bumwe mu buryo bwa kamere hatabayeho gufata imiti ikorerwa mu nganda.

    Aha, umuntu agirwa inama yo kunywa icyo cyayi nyuma yo gufata amafunguro bityo kikamufasha mu igogora.

    3. Kamomiye irwanya kubyimbirwa

    Icyo kimera cyifitemo ibinyabutabire bizwi nka flavonoids (fulavonoyide), ari nabyo bifasha mu kurwanya ububyimbirwe n’ububabare bumwe na bumwe, nko kuribwa mu nda mu gihe cy’imihango.

    4. Kamomiye ifasha kurwanya indwara zibasira abantu mu bihe by’ubukonje

    Kamomiye izwiho kandi guhangana na za bagiteri (antibactérien), bityo ikaba ifasha mu guhangara virusi (nk’izitera ibicurane no kubabara mu muhogo bikunze kwibasira abantu mu bihe y’ubukonje) no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

    Ese Kamomiye ikoreshwa ite?

    Bamwe bakoresha amavuta yayo akoze nk’imibavu (huille essentielle) icyokora iyo akoreshejwe cyane na none bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

    Ubundi buryo bwiza bwafasha kubona ibyiza byayo neza ni ukuyinywa nk’icyayi, no kuyogesha mu muhogo (gargarisme), cyane cyane nk’abantu bafite ikibazo cyo kubabara mu muhogo.

    source : https://ift.tt/3BPBqaR

  • Ushobora gusaba inguzanyo ya miliyoni 30Frw muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda nta ngwate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich
    Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich

    Izi mpinduka Banki y’Abaturage yazitangaje ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, ikavuga ko ari mu rwego rwo gufasha abantu kubona igishoro gihagije cyabateza imbere.

    Iyo Banki ivuga ko izi nguzanyo zizatangwa ku bifuza inzu zo kubamo, inguzanyo y’umuntu ku giti cye, inguzanyo yo kugura ibikoresho byo mu rugo cyangwa kugura imodoka.

    Inguzanyo izajya itangwa nta ngwate barinze gusaba umuntu, yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 uyisaba atarenzaga ishyirwa kuri miliyoni 30, nk’uko BPR ikomeza ibisobanura.

    Banki y’Abaturage ivuga ko izajya yishyuza (ikata) 50% by’umushahara fatizo (net) ushyirwa kuri konti buri kwezi, bitandukanye na 35% yakatwaga ku mushahara w’umuntu buri kwezi.

    Ku birebana n’abazasaba inguzanyo yo kugura ibikoresho byo guteza imbere urugo, banki izabagenera 70% by’agaciro k’ikintu bashaka kugura.

    Iyo Banki ivuga ko umukiriya wari usanzwe yarayisabye inguzanyo, na we yemerewe gusaba indi y’inyongera.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Maurice K Toroitich avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo korohereza abacuruzi gukorana n’iyi banki.

    Toroitich yagize ati “Kuvugurura ibigenderwaho mu gutanga inguzanyo bigamije koroshya no korohereza abakiriya bacu gushyira mu bikorwa imigambi yabo”.

    Ati “Buri gihe duhora dushakisha ibyaba inzitizi muri politiki n’imigendekere y’ibyo dukora kugira ngo tubikosore, bityo abakiriya bacu bahabwe ibibanogeye, ni yo mpamvu twakoze impinduka zo kongerera agaciro ibigenderwaho ngo abakiriya bacu bashobore gutera imbere.”

    Abakiriya bose ba BPR, baba abasanzwemo n’abashya bafite icyo binjiza cya buri kwezi, bemerewe kujya gusabamo inguzanyo igera kuri miliyoni 30 itagombera ingwate, mu gihe baba bubahirije ibisabwa kugira ngo bayihabwe.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri iyi Banki, Xavier Shema MUGISHA, avuga ko mu kongera inguzanyo itagombera ingwate kugera ku mafaranga miliyoni 30 ndetse no gukata 50% by’umushahara fatizo w’umuntu, ngo bigiye kongera urugero rw’imibereho y’abakiriya b’iyi banki kurusha uko byari bisanzwe.

    Mugisha yagize ati “Inguzanyo y’amafaranga miliyoni 15 yatangwaga nta ngwate ntabwo yari ihagije abagenerwabikorwa iyo babaga bashaka kwigurira ibikoresho cyangwa ibindi bakeneye”.

    Yakomeje agira ati “Nk’iyo umuntu yashakaga inzu yo guturamo yaguraga ikibanza gusa, uwashakaga imodoka akaba ari yonyine agura, ariko ubu noneho umuntu azajya abasha gukora ibirenzeho”.

    Abakiriya ba BPR bifuza inguzanyo nshya cyangwa abari basanzwe barayisabye bifuza iy’inyongera, bemerewe kugana ishami rya Banki y’Abaturage ribegereye kugira ngo batangire kuzuza ibisabwa.

    Kuri ubu Banki y’Abaturage y’u Rwanda igengwa na Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB Bank), ifite amashami agera kuri 137 hirya no hino mu gihugu, hamwe n’aba ajenti 350, ndetse n’ibyuma 51 bya ATM bibikurizwaho amafaranga.

    source : https://ift.tt/3wdNGkk

  • Abacuruzi baciriritse ntibarumva impamvu bagomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w
    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice bashishikarije abacuruzi baciriritse gukoresha EBM

    Abacuruzi baciriritse bavuga ko basabwa kugura telefone cyangwa mudasobwa yo gushyiramo uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha gutanga inyemezabwishyu kandi atari buri mucuruzi wabyigondera, hakaba n’ikibazo cy’uko batarahabwa amahugurwa kuri iryo koranabuhanga.

    Mukamuganga Venerande avuga ko ku giti cye nk’umucuruzi yasabye gukoresha EBM ikoresha telefone ariko akaba atarahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, kuko ubucuruzi bushya bw’imyenda abumazemo amezi atatu gusa mu isoko rya Muhanga.

    Mukamuganga agaragaza ko impamvu ataratangira gukoresha ubwo buryo ari uko atahabwa amahugurwa y’uburyo bizajya bikorwa, kandi abona hari hakiri kare kuko ari bwo agitangira ubucuruzi.

    Icyakora avuga ko hari ubundi bucuruzi yakoraga bwo gucuruza ibijyanye n’ibikoresho byo mu biro, agatanga inyemezabwishyu yifashishije imashini isanzwe ya EBM ariko mu bucuruzi bwe bushya, akaba ataratangira gukoresha EBM nshya.

    Ku kijyanye n’abavuga ko gutanga inyemezabwishyu ya EBM bishobora kubagora kubera ko bisaba telefone ihenze cyangwa mudasobwa, Mukamuganga avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gikwiye kugira ibindi bisobanuro giha abacuruzi kugira ngo boroherwe.

    Agira ati “Ku bwanjye nta kibazo mfite cyo gukoresha EBM, kompanyi yacu iracyari nshya njyewe numva ntaratinze cyane. Hano mu isoko turacyari no mu gihe cy’igerageza, abacuruzi bakwiye guhabwa ubumenyi bwo gukoresha buriya buryo, ariko ntawakwirengagiza ko hakiri abacuruzi bafite ubushobozi buke bwo kubona mudasobwa, kubona izo telefone zigezweho, cyangwa interineti yo gukoresha”.

    Ndizeye Aimable na we ucururiza mu isoko rya Muhanga avuga ko uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu za EBM bisa n’ibitarumvikana neza kuko basanzwe n’ubundi basora akaba atumva impamvu yo gutanga iyo nyemezabwishyu.

    Avuga ko yemera gusora kuko imisoro ari yo yubaka Igihugu ariko akaba atumva impamvu asabwa gutanga inyemezabwishyu ya EBM mu gihe n’ubundi basanzwe basora kandi iyo na yo itazaca umusoro kuko bafite igishoro gike.

    Agira ati “Rubanda rugufi bakwiye koroherezwa kuko nta bushobozi bwo kugura telefone igezweho cyangwa mudasobwa n’iyo interineti, ariko ntabwo twumva impamvu baduzaba gukoresha EBM mu gihe n’ubundi tugifite igishoro gitoya, ikibazo rwose ntabwo turabyumva bisa nk’ibyadutunguye”.

    RRA ivuga ko EBM itagamije guca umusoro gusa

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro kimara impungenge abacuruzi baciriritse kuko ngo inyemezabwishyu ya EBM itagambiriye gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo inagamije guca akajagari k’abacuruzi badasora kandi abaguzi ari bo batanga umusoro.

    Komiseri mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal atangaza ko gahunda yo gutanga inyemezabwishyu ya EBM hakoreshejwe telefone cyangwa Mudasobwa itagamije gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo igamije kugaragaza uburyo bakoramo kugira ngo n’abashobora kuba bakwiye gusora batabikora batahurwe.

    Avuga kandi ko inyemezabwishyu ya EBM itazabangamira abacuruzi baciriritse kuko itanga amakuru y’ubucuruzi bwabo ku buryo umucuruzi muto adasora kimwe n’uwahombye, akabasaba gukorera mu mucyo kuko ari bwo Igihugu kimenya uko gikurikirana abashobora kuba bahunga imisoro.

    Agira ati “Turabasaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabwishyu, ntabwo ica umusoro ahubwo igaragaza uko mukora bityo tukabasha gukurikirana ba bandi bakwepa imisoro kuko nanjye iyo ngiye guhembwa banca umusoro. Kuki se umucuruzi we atifuza gutanga ibyo agomba Leta kandi umusoro n’ubundi uba watanzwe n’abaguzi? Icyo gihe tumenya uwacuruje n’utacuruje usora agasora utagomba gusora ntasore”.

    Komiseri mukuru wa RRA avuga ko abacuruzi bafite ibibazo by’ubushobozi n’ubumenyi mu gukoresha EBM abakozi ba RRA bazajya babegera bakaganira kuri izo mbogamizi zigakemuka, akaba ashishikariza abacuruzi bose kwitabira gukoresha EBM.

    Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abacuruzi gutanga imisoro kandi, abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza mu gusora bashimiwe mu birori byabereye mu Karere ka Muhanga, aho bashimiwe kuba barinjije imisoro isaga miliyari 44frw mu mwaka wa 2020-2021.


    source : https://ift.tt/3mIlJhu

  • RDC: Ebola yahitanye abantu batandatu, umunani barayandura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku itariki ya ku ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo habonekaga abo barwayi, hari abandi batandatu batabye Imana bazize icyorezo cya Ebola.

    OMS yongeraho ko abantu bagera kuri 573 na bo bashobora kwiyongera ku mubare w’abayanduye kuko bafite ibyago byinshi byo kugerwaho na Virus ya Ebola.

    Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko abo barwayi umunani babonetse mu duce twa Butsili na Beni two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

    Ubuyobozi bwo muri ako gace bubifashijwemo na OMS, bwatangije gahunda yo gukingira abantu Ebola mu kwezi gushize, gusa bavuga ko umubare w’abandura ushobora gukomeza kuzamuka.

    source : https://ift.tt/3nU2pgQ