Tag: featured

  • COVID-19: Abanyonzi bagarukanye izihe ngamba? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyonzi bafite ibyishimo ko na bo bagarutse mu kazi nyuma y’amezi atandatu badakora kuko baherukaga mu muhanda mu kazi ko gutwara abagenzi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2020,mbere y’uko u Rwanda rushyiraho gahunda ya ‘Guma mu rugo’ mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covod-19.

    Sibomana Emmanuel ni umusore w’imyaka 19 y’amavuko, usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi ku igare,akaba akorera mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ari naho akomoka. Avuga ko yishimiye cyane ko na bo bagarutse mu muhanda nyuma y’igihe kinini badakora.

    Yagize ati “Turishimye ko natwe twemerewe kugaruka mu kazi, twari tumeze nabi pe, urumva igare ni ryo nakeshaga imibereho none ryari riparitse, nkarisonzana ariko ubu ndishimye, twatangiye uyu munsi, nta mugenzi ndabona, ariko baraza kuboneka kandi n’amafaranga azaza.

    Ibyo kwambara ingofero zo kwirinda(casques) nabyumvise, ko tugomba kujya twambara ingofero kimwe n’abagenzi duhetse ariko numvise bibangamye pe, urumva kunyonga ubwabyo bisaba imbaraga, ibaze rero wambaye na casque!,na yo kandi iraremera, ahubwo keretse nibadukorera izoroshye zigenewe abanyonzi zitandukanye na ziriya Abamotari bambara”.

    Mporayonzi Erneste ni umusore ufite imyaka 22 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Nyamasheke, akaba yaraje mu Karere ka Bugesera ngo aje gushakisha imibereho. Avuga ko icyemezo cyo kubemerera kugaruka mu muhanda kije bari bamaze gusonza cyane kubera kudakora.

    Yagize ati “Inzara yari itwishe, nta na magana atanu twari tukibona(500Frw), kuko ubu twabagaho nk’abajura n’umuntu yagutuma agatoki, ukakamusimbukanira akaguha nka magana abiri(200Frw),ariko nabwo usa n’uwiba,kuko ntibyari byoroshye kunyura mu muhanda iyo bagufataga bahitaga bafunga igare.

    Iby’uko tuzajya twambara ‘casque’ ndetse n’abagenzi bakazambara nabyumvise, ariko ubu ndumva ntaho twakura amafaranga kubera igihe tumaze tudakora, keretse Koperative tubamo izituguriye noneho tukajya dukora twishyura. Cyangwa se bakaduha amezi atatu dukora batazitubaza, nyuma y’ayo mezi atatu tuzaba twazibonye kuko ubwo twatangiye n’amafaranga araza kuboneka, ubu natangiye uyu munsi kandi maze gukorera 1500Frw,hari n’umugenzi najyanye kuri Polisi ngenda mfite ubwoba ko bamfata mbona ntacyo bambwiye. Abafashe icyemezo cyo kutugarura mu muhanda bakoze”.

    Uwitwa Vedaste Muganga wo mu Mudugudu wa Gasenga II, Akagari ka Nyamata-Ville, Umurenge wa Nyamata, na we ni umunyonzi ukorera mu Mujyi wa Nyamata, avuga ko bishimiye cyane icyemezo cyo kugaruka mu muhanda, ariko ibyo kwambara ingofero zirinda abagenzi, ngo we yumva bitari ngombwa.

    Ati,”Sinzi ngo ‘casque’ zigenewe abanyonzi niziza zizaba zihagaze angahe, ariko njyewe mbona zitanakenewe, none se umunyonzi ko nta muvuduko agira wasaba casque, ubwo koko ni iz’iki?ahubwo amafaranga yakaguze izo ‘casques’ bazatubwire tuyajyane mu mashuri yigisha amategeko y’imihanda nubwo tutabona ‘categorie’, ariko umuntu abe azi uko binjira mu muhanda, n’uko bawusohokamo, uko banyura ku modoka n’ibindi, kuko ubu umuntu ava iwabo mu cyaro agafata igare ahita yiroha mu muhanda ngo mu bunyonzi harimo amafaranga,ni yo mpamvu bagira impanuka nyinshi, nta tegeko ry’umuhanda na rimwe baba bazi”.

    Ndihokubwayo Moise avuga ko bari bamaze igihe bahangayitse, kuko nko ku muntu ufite umugore n’umwana kandi bari batunzwe n’igare ubu rikaba ryari rimaze amezi atandatu ridakora byari ibibazo.

    Yagize ati “Wahuraga n’abashinzwe umutekano uri ku igare, n’iyo waba uhetse umugore wawe, bakakwirukansa nk’aho wishe umuntu, n’iyo wababwiraga ko umujyanye kwa muganga bakubwiraga ko utari imbangukiragutabara, ngo wagombaga kumurekera mu rugo ugahamagara imbangukiragutabara ikamujyana, ubwo igare rigafungwa kandi utarimo gukorera amafaranga kuko nta n’uwajyaga mu muhanda yashyizeho umusego, ariko ubu ubwo natwe twemerewe gusubira mu muhanda ntawudufata,twishimye.”

    Yongeyeho ati “Igisigaye bige ku mafaranga duhora dutanga tutamenya niba agera mu isanduku ya Leta koko. Ni amafaranga 1000 batwaka buri kwezi ngo y’umusoro, ariko ukurikije uko yakwa ntiwamenya ko ajya muri Leta koko. Hakiyongeraho za Koperative tubamo, zihora zitwaka amafaranga 1000 buri kwezi, ariko ntibashobora kudukoresha inama na rimwe ngo tumenye uko imigabane yacu ihagaze. Mu gihe cya Corona ubwo izindi Koperative zatabaraga abanyamuryango, iyacu ntacyo yadufashije, mbese twayiburiye irengero ariko ubu, bafunguye dutangira kubona abishyuza amafaranga”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid-19-abanyonzi-bagarukanye-izihe-ngamba

  • Musanze: Babangamiwe n’ivumbi n’urusaku by’uruganda rutunganya amabuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barifuza ko uru ruganda rwimurirwa ahagenewe inganda rukava mu mudugudu
    Abaturage barifuza ko uru ruganda rwimurirwa ahagenewe inganda rukava mu mudugudu

    Abo baturage bavuga ko umwuka bahumeka batizeye ubuziranenge bwawo kubera ivumbi rikabije rituruka muri urwo ruganda, aho ndetse ngo ubwinshi bw’iryo vumbi bwangiza imyaka yabo ntiyere uko bikwiye.

    Bavuga kandi ko uwo mudugudu udatuwe nk’uko byagakwiye kuko bamwe mu bahafite ibibanza ngo bemeye kujya gukodesha birinda kuhubaka bahunga urwo rusaku n’iryo vumbi biterwa n’urwo ruganda rusya amabuye.

    Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Nkuyemuke Yotamu agira ati “Twatangiye guhura n’ingaruka ziterwa n’uru ruganda mu mwaka wa 2017, aho twandikiye ubuyobozi tubusaba kudukiza uru ruganda aho twari dutangiye kubona ingaruka zarwo ivumbi ridusanga mu rugo, abafite amatungo ubwatsi burapfa abahinzi imyaka irapfa, urusaku rutubuza umutekano kwiga kw’abana ntibishoboke, kugeza ubu ubuzima bwarahagaze”.

    Arongera ati “Urabona uru ruganda rukikijwe n’ingo ndetse n’ibibanza bitubatse, abenshi baremera bakajya gukodesha bahunga uru rusaku n’ivumbi. Natwe dufite ibibanza byo guturamo bitubatse ariko uje kutugurira ahita abireka, avuga ko atatura muri uru rusaku n’iri vumbi”.

    Gakuba Jean na we agira ati “Twabuze umutekano n’aho ntuye ndanahororeye ni na ho mpinga ibyo gutunga umuryango wanjye ariko nta mahoro dufite tugeze aho gutekereza kwimuka tugahunga ingo zacu kubera urusaku n’ivumbi duterwa n’uru ruganda. Uje wese kuhagura ikibanza ngo ahature arabireka akatubwira ati ‘namwe ntimuriho’ akigendera”.

    Abo baturage bavuga ko icyo kibazo bakigejeje mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi ariko ngo babuze igisubizo aho kugeza na n’ubu bamaze imyaka itatu bategereje ko urwo ruganda rufatirwa ibyemezo rukimukira mu byanya byahariwe inganda.

    Gakuba ati “Ikibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akarere batinze kugikemura muri iyi minsi ikibazo twakigejeje kuri Guverineri atwakira neza ndetse atubwira ko dufite ukuri ko urwo ruganda rugomba kwimurwa vuba, dutegereje imyanzuro izafatwa, gusa turababaye ntabwo dusinzira imashini zirara zisakuza, ubu twagize agahenge muri iyo COVID-19 aho urwo ruganda rutemerewe gukora mu ijoro, ni ikibazo gikomeye kandi murabona ko hano hari amashuri menshi”.

    Abo baturage ngo iyo bagejeje icyo kibazo kuri nyiri uruganda, ngo abasubiza ko na we abizi ko ababangamiye ariko ikibazo gihari ngo ababwira ko atarahabwa ikibanza yimuriramo uruganda mu cyanya cyahariwe inganda.

    Nyuma yo kumva ibibazo by’abo baturage, Kigali Today yegereye Ndekezi Wilson umwe mu bayobozi b’urwo ruganda, avuga ko babaye bahagaritse ibikorwa byabo mu gihe bagitegereje kubona ibyangombwa by’aho bimukira.

    Yagize ati “Hari igihe cyageze ubuyobozi buduhagarika gukora mu masaha y’ijoro turabyubahiriza tukajya dukora mu masaha yo ku manwa, usibye ko tugiye kwimuka, turi kubitegura kandi twamaze guhagarika ibikorwa byacu muri ako gace. Batwihanganire mu gihe gito, turacyatunganya aho gukorera hashya hagenewe inganda”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo buremeza ko buhangayikishijwe n’inganda zigikorera mu baturage, ariko ngo ikibazo gihari ni uko ahahariwe inganda hagitunganywa kugira ngo abafite inganda bose bimuke nk’uko Meya Nuwumuremyi yabitangarije Kigali Today.

    Agira ati “Natwe biratubangamiye nk’ubuyobozi. Ni byo koko twabonye icyanya cy’inganda aho inganda zigomba kwimukira, kandi izo nganda zigomba kuva mu baturage hirya no hino n’ahantu ziri hataboneye. Icyo ni ikibazo dukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kuko ni na yo izadufasha gutunganya kiriya cyanya kugira ngo abajyamo bose basange ibintu bitunganye”.

    Arongera ati “Ni ukugira ngo na none batajyayo ugasanga biteje ikindi kibazo cy’imyubakire idakwiye. Ni ngombwa ko dukora gahunda isobanutse ya kiriya cyanya, turi kubikoranaho na MINICOM kugira ngo byihute, nta n’ubwo ari bariya gusa hari n’abandi bari ahantu hadakwiriye bari gukora ibijyanye n’inganda, bose bagomba kujya mu cyanya cy’inganda.”


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-babangamiwe-n-ivumbi-n-urusaku-by-uruganda-rutunganya-amabuye

  • Huye: Inzu za Leta zidakoreshwa n’ibibanza byo mu Cyarabu bitarubakwa biraza gufatirwa ingamba – Minisitiri Gatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatete yageze mu Cyarabu, asaba ko abahafite ibibanza bananiwe kubaka byazahabwa ababishoboye bakabyubaka
    Minisitiri Gatete yageze mu Cyarabu, asaba ko abahafite ibibanza bananiwe kubaka byazahabwa ababishoboye bakabyubaka

    Yabitangaje ubwo yagendereraga Akarere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, agasura ahari imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu mujyi, akagera no mu Cyarabu, kuri Sitade Huye no ku kibuga cy’indege.

    Nyuma yo gusura ibi bikorwa byose, yavuze ko ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi i Huye bigeze ahashimishije.

    Iyo ni imihanda ireshya na Kilometero 6,3 harimo umuhanda uturuka ahitwa mu Rwabayanga ugatunguka i Ngoma, unyura inyuma y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ugatunguka ku Itaba, ndetse n’uturuka mu Irango ukagera ahitwa i Cyeru mu nzira igana i Kansi mu Karere ka Gisagara.

    Iyo mihanda yose, hamwe no gutunganya ihuriro ry’imihanda ku Mukoni na ruhurura mu Matyazo, bizarangira bitwaye amafaranga abarirwa muri miliyari esheshatu nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

    Minisitiri Gatete yanasuye inyubako ya Sitade Huye asanga imeze neza, n’ubwo ibyumba byo mu nyubako iyikikije bitaratunganywa neza kugira ngo bibashe gukoreshwa.

    Yagize ati “Twabonye ko hari utubazo duke duke tuza gufatanya kugira ngo turebe ko twakemuka, kiriya kibuga cy’umupira kikaba cyakoreshwa kuko ni ikibuga cyiza cyane, kandi gifite ibya ngombwa bihagije.”

    Kuri Sitade Huye yasanze hari duke ikwiye gukorwaho
    Kuri Sitade Huye yasanze hari duke ikwiye gukorwaho

    I Huye kandi Minisitiri Gatete yahasanze inyubako za Leta zidakoreshwa, harimo n’izatangiye gusenyuka.

    Ati “Hari akazi tugomba gukora kajyanye n’amazu ya Leta aha ngaha, tugomba gufata umwanzuro ku cyo twayakoresha, ariko no kugira ngo binafashe guteza imbere uyu mujyi.”

    Ahitwa mu Cyarabu yahasanze ibibanza 11 bitubatse nyamara nta gihe ba nyirabyo batabisabwe, kugira ngo isura y’umujyi wa Huye irusheho kuba nziza. Yasabye ko byazahabwa abashobora kubyubaka.

    Minisitiri Gatete ati “Twagumye dushaka ko bahubaka, n’Akarere kabibahereye ibyangombwa, ariko babimaranye igihe. Ubu tugiye kureba niba badashoboye kubyubaka bihabwe abandi. Ariko ntihagume uko hameze kandi dushaka ngo umujyi wacu utungane.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye asobanura ko ba nyiri ibibanza bahawe kugeza muri Werurwe 2021, baba batarabyubaka bakazategekwa kubiha abafite ubushobozi bakiyubakira.

    Naho ku bijyanye n’inzu za Leta ziri i Huye zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa, Meya Sebutege avuga ko zose hamwe ari 106, harimo izo guturwamo n’izo gukorerwamo ibindi bikorwa.

    Iyi nzu ya Kaminuza iri rwagati mu mujyi ni imwe mu zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa
    Iyi nzu ya Kaminuza iri rwagati mu mujyi ni imwe mu zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa

    Nk’akarere ngo bagiye kwicarana n’abo bireba ari bo ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Kaminuza y’u Rwanda n’urugaga rw’abikorera, barebera hamwe icyo izo nzu zakoreshwa.

    Ati “Tuzicara turebe icyakorerwa muri izo nzu hakurikijwe agace ziherereyemo, hanyuma ibyo tuzaba twatekerejeho bizafatweho umwanzuro. Ukwezi gutaha kwa 10 kuzarangira iyo nyigo twayitanze.”

    Minisitiri Gatete yanasuye ikibuga cy’indege cya Huye, asaba ko cyazitirwa kugira ngo abantu bareke gukomeza kujya mu isambu yacyo uko bishakiye.

    Ngo hari kwigwa n’uburyo cyabyazwa umusaruro, kikazajya cyifashishwa mu kwakira indege no zitagira umupilote zizwi nka drones zitari izitwara amaraso gusa, ahubwo n’izikora akandi kazi gatandukanye.

    Imwe mu nzu za Leta zishaje zikwiye gushakirwa icyo zikoreshwa
    Imwe mu nzu za Leta zishaje zikwiye gushakirwa icyo zikoreshwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-inzu-za-leta-zidakoreshwa-n-ibibanza-byo-mu-cyarabu-bitarubakwa-biraza-gufatirwa-ingamba-minisitiri-gatete

  • Huye: Umuganda wamuhomeye inzu ariko arifuza n’ubufasha bwo kuyisakara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuganda wamuhomeye inzu inyuma banayikurungira imbere tariki 26 Nzeri 2020, mu muganda wateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mudugudu wa Kigararama, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

    Yishimiye iki gikorwa kuko we ubwe yari yarananiwe kubyigezaho biturutse ku kuba yibana, akaba nta n’intege afite zo kubyikorera. Yabashimiye agira ati “Iki gikorwa munkoreye bavandimwe, Imana izabampembere ku buryo bwose.”

    Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo yishimiye gufashwa mu isuku y’inzu ye, iyi nzu irava kuko amabati yahawe agikurwa muri Nyakatsi atayirangije yose, ku buryo hari uruhande yasakaje amategura, ruva.

    Ati “Iyo imvura iguye hariya hava ndekamo amabase. Uwampa amabati atanu yasimbura amategura akanasimbura ayamaze gusaza kubera kubangikana n’amategura, byatuma nta kiziba cyongera kureka mu nzu.”

    Uyu muganda wanaranzwe no gusibura imihanda y’imigenderano ireshya na metero 800 mu Mudugudu wa Kigarama Nyiratabaro atuyemo, ari na wo abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bazasuzumirwamo guteza imbere isuku n’imibereho myiza, nka ba mutima w’urugo, mu Murenge wa Mukura.

    Hanakozwe uturima tw’igikoni tune kandi habumbwa amatafari yo kubaka ubwiherero bw’utishoboye.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, Jeanne d’Arc Kampororo, nyuma y’umuganda, yasabye abagore guharanira isuku n’imibereho myiza mu ngo zabo, ariko anabibutsa ko bakwiye gufatanya, abafite aho bageze bagafasha na bagenzi babo kuzamuka.

    Yagize ati “Abagore bari mu mudugudu umwe tugomba kuvuga ngo tumaraniye iki? Ese aho sinaba ntuye mu Kigarama nkora ku bitaro, ariko hano hari abana bari mu mirire mibi, ntacyo nabigishije kandi ubwo bumenyi mbufite? Ese sinaba nzi iby’amategeko ari na byo nkoramo, ihohoterwa rikaba mu mudugudu sinjye inama ngo baca aha?”

    Naho ku bijyanye n’isakaro Nyiramatabaro yifuje guhabwa, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bazarimuha. Kandi ngo n’abaturanyi b’abakene bazafashwa kuzamuka, kugira ngo uyu mudugudu wari inyuma ugereranyije n’indi mu Murenge wa Mukura uzasigare ari intangarugero.

    Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, Marie Hélène Uwanyirigira, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 uzasiga buri rugo rwo mu Kigarama rufite inzu ikurungiye n’akarima k’igikoni ndetse na kandagirukarabe kimwe n’agatara k’amasahani n’ubwiherero bwujuje ibya ngombwa. Buri rugo kandi ngo ruzaba rufite ibiti byibura bibiri by’imbuto ziribwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-umuganda-wamuhomeye-inzu-ariko-arifuza-n-ubufasha-bwo-kuyisakara

  • Mvukiyehe Juvenal atorewe kuyobora Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama y’inteko rusange ya Kiyovu Sports yabereye muri stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye amatora yo gusimbuza komite nyobozi iheruka kurangiza manda.

    Ahagana ku i saa tatu za mu gitondo kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, nibwo abanyamuryango b’iyi kipe batangiye kwinjira muri stade ahabereye amatora.

    Nyuma yo gusuzuma niba umubare w’abemerewe gutora wuzuye, saa tanu na 50 nibwo abakandida bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

    Babanjirijwe na Mvukiyehe Juvenal avuga ko afite umushinga wo gutwara igikombe amaze iminsi yaratangiye, aho avuga ko umushinga we ugeze kuri 70%.

    Yagize ati “Mfite umushinga wo gutwara igikombe kandi mpamya ko tugeze kuri 70% w’ibyasabwaga ngo umushinga wacu ugerweho.”

    Ati “Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro k’uzayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo.”

    Abandi bakandida na bo bakurikiyeho bavuga imigambi yabo, gusa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, uwitwa Manirarora Elie yatangaje ko akuyemo kandidatire, ariko uyoboye amatora avuga ko yabivuze akererewe, bityo agumamo n’ubwo atigeze ahagaragara mu biyamamaza, akaba yari ahanganye na Munyengabe Omar.

    Ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere hatowe Mutijima Hector wagize amawi 79, umwe yatoye oya, andi ane aba impfabusa.

    Umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri, utowe ni Ntiranyibagirwa Ange, yagize amajwi 47, abatamutoye ni batatu, andi yabaye impfabusa bitewe n’uko abenshi bandikaga Angelos nk’izina azwiho.

    Ku mwanya w’Umunyamabanga habaye impaka, umukandida witwa Munyengabe, abenshi banditse Munyangabe bituma amajwi amwe bayafata nk’impfabusa, ariko birangira atowe ku majwi 43.

    Umubitsi abaye Kayiganwa Angelique, atsinze uwitwa Makuta wari ufite ikipe imwamamaza yitwa Umuyovu-itafari.

    Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe
    Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mvukiyehe-juvenal-atorewe-kuyobora-kiyovu-sports

  • Kayonza: Amasoko y’amazi yatumye gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira bihagarara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasoko y
    Amasoko y’amazi yahagaritse igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira byatangiye muri Kanama umwaka wa 2019.

    Kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020 iki gikorwa gihagarikwa hari hamaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 225 bajugunywemo mu gihe cya Jenoside.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko igikorwa kigitangira bahuye n’imbogamizi y’imvura nyinshi ku buryo gushakisha imibiri bitari byoroshye.

    Igikorwa ngo cyatangiye kugenda neza mu gihe cy’impeshyi ariko nanone bagorwa cyane n’amasoko yabonetse mu cyuzi.

    Agira ati “Icya mbere icyuzi ni kinini cyane gishobora kuba kingana na kilometero kare, gushakishamo imibiri byaragoranye. Ikindi gikomeye cyane ni amasoko y’amazi kuko hari aho twageze amazi yanga kuvamo burundu. Hari n’isayo ku buryo imashini yari yabanje kunanirwa kuvamo.”

    Ndindabahizi Didace avuga ko hari n’ibyobo byacukuwe hafi n’icyuzi ariko mu gihe cya Gacaca bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside barayimura bajya kuyishyingura ahandi ku buryo bagera mu cyobo bagasangamo ibimenyetso ko harimo imibiri y’abantu ariko ntiboneke.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu gihe batari babasha gushakira hose mu cyuzi ngo bamenye ko nta mibiri isigayemo bifuza ko hashyirwa ikimemenyetso bakajya bahibukira.

    Ati “Twifuzaga ko hashyirwa ikimenyemetso tukajya tuza kuhibukira abacu bajugunywemo, twizera ko byasubiza agaciro abacu bajugunywemo imibiri yabo ikaboneka n’abo itaraboneka.”

    Ubundi bikekwa ko Abatutsi bari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu ari bo bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uretse imibiri yakuwemo guhera mu 1996 igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange no mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruramira, kuva iki cyuzi cyagomororwa muri Kanama 2019 hamaze kubonekamo imibiri 225.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-amasoko-y-amazi-yatumye-gushakisha-imibiri-mu-cyuzi-cya-ruramira-bihagarara

  • Ibitekerezo by’abatwandikiye nyuma y’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Theofils yagize ati “Mwaramutse neza, mu byemezo by’inama y’abaminisitiri turabona ntacyo barigutangaza ku bantu bacuruza imikino y’amahirwe, kandi kuva tariki 17/03/2020 kugeza ubu imiryango iracyafunze. Ubushomeri butumereye nabi ku bantu twakoragamo.

    Urubyiruko twakoragamo dukeneye kwiteza imbere, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye muguteza imbere igihugu cyacu. Mudukorere ubuvugizi natwe dukomorerwe. Murakoze @kigalitoday.”

    Icyakora uwitwa Abraham yahise amusubiza ati “Ahakinirwa imikino y’amahirwe ntihakwiye gufungurwa ubu kubera ko hahurira abantu benshi bakaba batuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.”

    Ema Vedaste na we yatwandikiye ati “Mwiriwe, mu Karere ka Rubavu mwatubariza ikibazo cy’abantu twubatse amashuri by’umwihariko nk’abayubatse ari abanyeshuri mu bihe bya covid-19 bakaba bataratwishyura kandi tugiye gutangira amashuri tutishyuwe. Nyabuna nimutubarize kuko ndabizeye ko ikinyamakuru cyanyu amakuru muyatangira ku gihe kandi yizewe murakoze!”

    Kadaffi Rwigema we yagize ati “Mwiriweho rubuga ruhugura Abanyarwanda ku byemezo byafashwe, ni byiza kuko abana bari bamaze kuba ibirara gusa amashuri nagaruka vuba bizaba ari akarusho kuko bazongera batozwe umuco bari basanganywe mbere ya covid.”

    Naho ku byerekeranye na Youth Volunteers, turasaba Nyakubahwa Intore izirusha intambwe Paul Kagame kudufasha agakurikirana abanyereza agashimwe kacu kuko twumva ngo karahari ariko ntitukabona uko bikwiye, byibura mu nama y’ubutaha akatubariza ababishinzwe uko gahunda zacu zimeze cyangwa kimwe muri byo bakabireka tugakomeza gukorera ubwitange kuko tubishaka kandi tunabishoboye aho kugira icyo batugenera kikaribwa n’abandi murakoze haragahoraho U RWANDA n’ABANYARWANDA.”

    Uwitwa Iradukunda we yasabye ko abigisha gutwara ibinyabiziga na bo batekerezwaho. Yagize ati “Nasabanga ko mwadukorera ubuvugizi abigisha gutwara ibinyabizinga kuko tumeze nabi natwe nibadufungurire. Abana bacu n’iyo bafungura amashuri ntibazinga kuko turashonje mutuvuganire rwose barebe icyakorwa pe, tubaye tubashimiye.”

    Ku byerekeranye no gufungura amashuri mu gihe cya vuba kandi akazagenda afungurwa mu byiciro, Nsanzimfura Olivier yagize ati “Turabyishimiye cyane!! Kuko ababyeyi barahangayitse cyane!!! Ariko twabasabaga ko mwadufasha tugatagira bundi bushya.”

    Uwitwa Zenko we yagize ati “Murakoze kutugezaho ayo makuru ariko ntabwo bidushimishije kubera ko abazatangira nyuma bazaba bari gusiganwa nkibaza niba abiga mu wa Gatandatu badatangiriye rimwe ubwo bakorera ikizamini cya Leta icyarimwe?”

    Delphine we ati “Turifuza ko mwadutangariza abemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda 2020-2021. Si ibyo gusa kandi mutugiriye neza mwadufungurira insengero kuko abantu bamaze guta icyerekezo cy’ubuzima, Murakoze.”

    Nsengiyumva Isaie yanditse ati “Turashimira Leta y’u Rwanda mu ngamba nziza ifata mu kurengera abaturage bayo! Ndasaba ko bagerageza no gusuzuma uburyo bafunguramo imipaka imwe n’imwe nk’iya Rusizi na Rubavu kuko abaturage baho babeshejweho n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka! Nukuri ubu baricwa n’ubukene bukabije! Bayifunguye hanyuma tugakomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya byadufasha cyane! Murakoze”

    Buregeya Elie Nazar yadutumye ati “Muzambwirire Ministiri w’Uburezi na Ministeri ahagarariye ngo amashuri niyongera gufungura harazarebwe ukuntu hakongerwa imbaraga mu gice cy’ikoranabuhanga(ICT) kuko nk’iriya WIFI itangwa ku bigo by’amashuri bya Leta usanga igenda gake. Bibaye byiza yakongererwa umuvuduko wayo bityo bigafasha n’abanyeshuri bayikoresha.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibitekerezo-by-abatwandikiye-nyuma-y-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri

  • Iburengerazuba: Insengero 110 muri 3,104 ni zo zemerewe gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Ntara y’Iburengerazuba habarizwa insengero 3,104 zikorera mu Turere turindwi, ariko ibikorwa byo kuzuza ibyo zisabwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ngo zishobore kongera gukora nyinshi ntizarashobora kubigeraho.

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorereo (RIC) mu Ntara y’Iburengerazuba tariki 25 Nzeri 2020 baganiriye ku mikorere y’amatorero n’amadini no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, ukuriye impuzamatorero mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko baganiriye n’ubuyobozi bw’Intara ariko bifuza kuganira n’ubuyobozi bw’uturere kugira ngo baganire imikorere no gufatanya kugenzura ko insengero zujuje ibisabwa zikaba zafungurwa.

    Agira ati “Icyorezo cya COVID-19 twafatanyije kukirwanya, Guverinoma yahisemo ko insengero zigenda zifungurwa buhoro buhoro bitewe n’ubukana bw’icyorezo, intambwe imaze guterwa ni uko hari insengero zimaze gufungurwa mu turere twose kandi uturere tubisuzumye bakabona ibikorwa bitunganye byafungurwa buhoro buhoro.”

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, avuga ko kuba hari insengero zitarafungurwa atari ubushake buke ahubwo ko ari ikibazo cyo kubahiriza ibisabwa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bifuza gushyira mu bikorwa ingamba zikumira iki cyorezo, cyane cyane hagenzurwa niba insengero zujuje ibyangombwa no kwemeza ko zifungurwa.

    Ati “Ikigiye gukorwa ni uko iyi mpuzamatorero irimo gukorera ku nzego zo hejuru ntikorera mu nzego z’ibanze kandi na ho hari amatorero n’amadini bihakorera kugira ngo habeho imikorere myiza, ikindi ubufatanye ntibugomba kuba mu kurwanya COVID-19 gusa ahubwo no mu bikorwa by’iterambere tugomba gufashanya mu guharanira ko abaturage bacu bagira imibereho myiza.”

    Imibare y’insengero zimaze gufungurwa hagendewe ku turere igaragaza ko insengero 110 ari zo zimaze kwemererwa gufungura imiryango mu gihe izindi nyinshi zikinoza ibyo zisabwa n’ubwo hari izujuje ibisabwa zasabye gufungurwa ariko zitaremererwa kubera igenzura rijyana no kureba uko icyorezo kimeze aho ziri gukorera.

    Mu Karere ka Rusizi hamaze kwemererwa insengero 6 muri 328, muri Nyabihu hamaze kwemererwa 9 muri 476, muri Rubavu hemerewe 13 muri 439, muri Nyamasheke hemerewe 8 muri 546, muri Ngororero hemererwa 24 muri 402, muri Rutsiro hemerewe 23 muri 451, mu gihe muri Karongi hemerewe 27 muri 462.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburengerazuba-insengero-110-muri-3-104-ni-zo-zemerewe-gukora

  • U Buyapani bwiteguye kwakira imikino ya Olempike mu mwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “U Buyapani bwiyemeje kuzakira imikino ya Olempike na Paralempike i Tokyo. Iyi mikino izaba ari ikimenyetso cy’uko ikiremwamuntu cyatsinze icyorezo cya Covid-19”. Yakomeje agira ati “Ubu ngiye kubika imbaraga muri jyewe, kugira ngo nzabashe kubakira mu mikino. Mbijeje ko iyi mikino izategurwa mu mutekano wose.”

    Abategura imikino ya Olempike ya Tokyo, ndetse na Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike, bavuze ko bamaze kugira icyizere ko iyi mikino yategurwa kandi ikaba umwaka utaha. Ibi ngo birashoboka, urukingo rwa Covid-19 rwaba rwabonetse cyangwa rutabonetse.

    Ku wa kabiri tariki 28 Mata 2020, Perezida w’itsinda rishinzwe gutegura iyi mikino mu Buyapani bwana Yoshiro Mori, yari yatangaje ko iyi mikino u Buyapani butazayakira, niba icyorezo cya Covid-19 kitarangiye mu mwaka wa 2021. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Quotidien Sportif Nikkan, Bwana Yoshiro yavuze ko bikunze umwaka utaha wa 2021, imikino yakorwa ariko abantu badashyizwe mu kaga, kuko mbere ya byose bagomba kurinda ikiremwamuntu.

    Yagize ati: “Niba iki cyorezo kitarangiye mu mwaka wa 2021, iyi mikino tuzahita tuyireka burundu. Ntabwo twakongera kuyimura bwa kabiri, ngo igere mu mwaka wa 2022.”

    Imikino ya Olempike yari imenyerewe ko iba buri myaka ine, ikaba iba mu mwaka utari igiharwe. Uyu mwaka wa 2020, iyi mikino yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani, yiswe, “Les Jeux Olympiques de Tokyo 2020” yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Yavanywe ku matariki ya 24 Nyakanga 2020 – 09 Kanama 2020, ishyirwa mu mwaka wa 2021, ku matariki ya 23 Nyakanga 2021 kugeza tariki 08 Kanama 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/u-buyapani-bwiteguye-kwakira-imikino-ya-olempike-mu-mwaka-wa-2021