Tag: featured

  • Huye: Inzu za Leta zidakoreshwa n’ibibanza byo mu Cyarabu bitarubakwa biraza gufatirwa ingamba – Minisitiri Gatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatete yageze mu Cyarabu, asaba ko abahafite ibibanza bananiwe kubaka byazahabwa ababishoboye bakabyubaka
    Minisitiri Gatete yageze mu Cyarabu, asaba ko abahafite ibibanza bananiwe kubaka byazahabwa ababishoboye bakabyubaka

    Yabitangaje ubwo yagendereraga Akarere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, agasura ahari imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu mujyi, akagera no mu Cyarabu, kuri Sitade Huye no ku kibuga cy’indege.

    Nyuma yo gusura ibi bikorwa byose, yavuze ko ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi i Huye bigeze ahashimishije.

    Iyo ni imihanda ireshya na Kilometero 6,3 harimo umuhanda uturuka ahitwa mu Rwabayanga ugatunguka i Ngoma, unyura inyuma y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ugatunguka ku Itaba, ndetse n’uturuka mu Irango ukagera ahitwa i Cyeru mu nzira igana i Kansi mu Karere ka Gisagara.

    Iyo mihanda yose, hamwe no gutunganya ihuriro ry’imihanda ku Mukoni na ruhurura mu Matyazo, bizarangira bitwaye amafaranga abarirwa muri miliyari esheshatu nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

    Minisitiri Gatete yanasuye inyubako ya Sitade Huye asanga imeze neza, n’ubwo ibyumba byo mu nyubako iyikikije bitaratunganywa neza kugira ngo bibashe gukoreshwa.

    Yagize ati “Twabonye ko hari utubazo duke duke tuza gufatanya kugira ngo turebe ko twakemuka, kiriya kibuga cy’umupira kikaba cyakoreshwa kuko ni ikibuga cyiza cyane, kandi gifite ibya ngombwa bihagije.”

    Kuri Sitade Huye yasanze hari duke ikwiye gukorwaho
    Kuri Sitade Huye yasanze hari duke ikwiye gukorwaho

    I Huye kandi Minisitiri Gatete yahasanze inyubako za Leta zidakoreshwa, harimo n’izatangiye gusenyuka.

    Ati “Hari akazi tugomba gukora kajyanye n’amazu ya Leta aha ngaha, tugomba gufata umwanzuro ku cyo twayakoresha, ariko no kugira ngo binafashe guteza imbere uyu mujyi.”

    Ahitwa mu Cyarabu yahasanze ibibanza 11 bitubatse nyamara nta gihe ba nyirabyo batabisabwe, kugira ngo isura y’umujyi wa Huye irusheho kuba nziza. Yasabye ko byazahabwa abashobora kubyubaka.

    Minisitiri Gatete ati “Twagumye dushaka ko bahubaka, n’Akarere kabibahereye ibyangombwa, ariko babimaranye igihe. Ubu tugiye kureba niba badashoboye kubyubaka bihabwe abandi. Ariko ntihagume uko hameze kandi dushaka ngo umujyi wacu utungane.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye asobanura ko ba nyiri ibibanza bahawe kugeza muri Werurwe 2021, baba batarabyubaka bakazategekwa kubiha abafite ubushobozi bakiyubakira.

    Naho ku bijyanye n’inzu za Leta ziri i Huye zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa, Meya Sebutege avuga ko zose hamwe ari 106, harimo izo guturwamo n’izo gukorerwamo ibindi bikorwa.

    Iyi nzu ya Kaminuza iri rwagati mu mujyi ni imwe mu zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa
    Iyi nzu ya Kaminuza iri rwagati mu mujyi ni imwe mu zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa

    Nk’akarere ngo bagiye kwicarana n’abo bireba ari bo ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Kaminuza y’u Rwanda n’urugaga rw’abikorera, barebera hamwe icyo izo nzu zakoreshwa.

    Ati “Tuzicara turebe icyakorerwa muri izo nzu hakurikijwe agace ziherereyemo, hanyuma ibyo tuzaba twatekerejeho bizafatweho umwanzuro. Ukwezi gutaha kwa 10 kuzarangira iyo nyigo twayitanze.”

    Minisitiri Gatete yanasuye ikibuga cy’indege cya Huye, asaba ko cyazitirwa kugira ngo abantu bareke gukomeza kujya mu isambu yacyo uko bishakiye.

    Ngo hari kwigwa n’uburyo cyabyazwa umusaruro, kikazajya cyifashishwa mu kwakira indege no zitagira umupilote zizwi nka drones zitari izitwara amaraso gusa, ahubwo n’izikora akandi kazi gatandukanye.

    Imwe mu nzu za Leta zishaje zikwiye gushakirwa icyo zikoreshwa
    Imwe mu nzu za Leta zishaje zikwiye gushakirwa icyo zikoreshwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-inzu-za-leta-zidakoreshwa-n-ibibanza-byo-mu-cyarabu-bitarubakwa-biraza-gufatirwa-ingamba-minisitiri-gatete

  • Huye: Umuganda wamuhomeye inzu ariko arifuza n’ubufasha bwo kuyisakara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuganda wamuhomeye inzu inyuma banayikurungira imbere tariki 26 Nzeri 2020, mu muganda wateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mudugudu wa Kigararama, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

    Yishimiye iki gikorwa kuko we ubwe yari yarananiwe kubyigezaho biturutse ku kuba yibana, akaba nta n’intege afite zo kubyikorera. Yabashimiye agira ati “Iki gikorwa munkoreye bavandimwe, Imana izabampembere ku buryo bwose.”

    Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo yishimiye gufashwa mu isuku y’inzu ye, iyi nzu irava kuko amabati yahawe agikurwa muri Nyakatsi atayirangije yose, ku buryo hari uruhande yasakaje amategura, ruva.

    Ati “Iyo imvura iguye hariya hava ndekamo amabase. Uwampa amabati atanu yasimbura amategura akanasimbura ayamaze gusaza kubera kubangikana n’amategura, byatuma nta kiziba cyongera kureka mu nzu.”

    Uyu muganda wanaranzwe no gusibura imihanda y’imigenderano ireshya na metero 800 mu Mudugudu wa Kigarama Nyiratabaro atuyemo, ari na wo abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bazasuzumirwamo guteza imbere isuku n’imibereho myiza, nka ba mutima w’urugo, mu Murenge wa Mukura.

    Hanakozwe uturima tw’igikoni tune kandi habumbwa amatafari yo kubaka ubwiherero bw’utishoboye.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, Jeanne d’Arc Kampororo, nyuma y’umuganda, yasabye abagore guharanira isuku n’imibereho myiza mu ngo zabo, ariko anabibutsa ko bakwiye gufatanya, abafite aho bageze bagafasha na bagenzi babo kuzamuka.

    Yagize ati “Abagore bari mu mudugudu umwe tugomba kuvuga ngo tumaraniye iki? Ese aho sinaba ntuye mu Kigarama nkora ku bitaro, ariko hano hari abana bari mu mirire mibi, ntacyo nabigishije kandi ubwo bumenyi mbufite? Ese sinaba nzi iby’amategeko ari na byo nkoramo, ihohoterwa rikaba mu mudugudu sinjye inama ngo baca aha?”

    Naho ku bijyanye n’isakaro Nyiramatabaro yifuje guhabwa, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bazarimuha. Kandi ngo n’abaturanyi b’abakene bazafashwa kuzamuka, kugira ngo uyu mudugudu wari inyuma ugereranyije n’indi mu Murenge wa Mukura uzasigare ari intangarugero.

    Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, Marie Hélène Uwanyirigira, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 uzasiga buri rugo rwo mu Kigarama rufite inzu ikurungiye n’akarima k’igikoni ndetse na kandagirukarabe kimwe n’agatara k’amasahani n’ubwiherero bwujuje ibya ngombwa. Buri rugo kandi ngo ruzaba rufite ibiti byibura bibiri by’imbuto ziribwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-umuganda-wamuhomeye-inzu-ariko-arifuza-n-ubufasha-bwo-kuyisakara

  • Mvukiyehe Juvenal atorewe kuyobora Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama y’inteko rusange ya Kiyovu Sports yabereye muri stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye amatora yo gusimbuza komite nyobozi iheruka kurangiza manda.

    Ahagana ku i saa tatu za mu gitondo kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, nibwo abanyamuryango b’iyi kipe batangiye kwinjira muri stade ahabereye amatora.

    Nyuma yo gusuzuma niba umubare w’abemerewe gutora wuzuye, saa tanu na 50 nibwo abakandida bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

    Babanjirijwe na Mvukiyehe Juvenal avuga ko afite umushinga wo gutwara igikombe amaze iminsi yaratangiye, aho avuga ko umushinga we ugeze kuri 70%.

    Yagize ati “Mfite umushinga wo gutwara igikombe kandi mpamya ko tugeze kuri 70% w’ibyasabwaga ngo umushinga wacu ugerweho.”

    Ati “Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro k’uzayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo.”

    Abandi bakandida na bo bakurikiyeho bavuga imigambi yabo, gusa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, uwitwa Manirarora Elie yatangaje ko akuyemo kandidatire, ariko uyoboye amatora avuga ko yabivuze akererewe, bityo agumamo n’ubwo atigeze ahagaragara mu biyamamaza, akaba yari ahanganye na Munyengabe Omar.

    Ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere hatowe Mutijima Hector wagize amawi 79, umwe yatoye oya, andi ane aba impfabusa.

    Umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri, utowe ni Ntiranyibagirwa Ange, yagize amajwi 47, abatamutoye ni batatu, andi yabaye impfabusa bitewe n’uko abenshi bandikaga Angelos nk’izina azwiho.

    Ku mwanya w’Umunyamabanga habaye impaka, umukandida witwa Munyengabe, abenshi banditse Munyangabe bituma amajwi amwe bayafata nk’impfabusa, ariko birangira atowe ku majwi 43.

    Umubitsi abaye Kayiganwa Angelique, atsinze uwitwa Makuta wari ufite ikipe imwamamaza yitwa Umuyovu-itafari.

    Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe
    Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mvukiyehe-juvenal-atorewe-kuyobora-kiyovu-sports

  • Kayonza: Amasoko y’amazi yatumye gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira bihagarara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasoko y
    Amasoko y’amazi yahagaritse igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira byatangiye muri Kanama umwaka wa 2019.

    Kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020 iki gikorwa gihagarikwa hari hamaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 225 bajugunywemo mu gihe cya Jenoside.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko igikorwa kigitangira bahuye n’imbogamizi y’imvura nyinshi ku buryo gushakisha imibiri bitari byoroshye.

    Igikorwa ngo cyatangiye kugenda neza mu gihe cy’impeshyi ariko nanone bagorwa cyane n’amasoko yabonetse mu cyuzi.

    Agira ati “Icya mbere icyuzi ni kinini cyane gishobora kuba kingana na kilometero kare, gushakishamo imibiri byaragoranye. Ikindi gikomeye cyane ni amasoko y’amazi kuko hari aho twageze amazi yanga kuvamo burundu. Hari n’isayo ku buryo imashini yari yabanje kunanirwa kuvamo.”

    Ndindabahizi Didace avuga ko hari n’ibyobo byacukuwe hafi n’icyuzi ariko mu gihe cya Gacaca bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside barayimura bajya kuyishyingura ahandi ku buryo bagera mu cyobo bagasangamo ibimenyetso ko harimo imibiri y’abantu ariko ntiboneke.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu gihe batari babasha gushakira hose mu cyuzi ngo bamenye ko nta mibiri isigayemo bifuza ko hashyirwa ikimemenyetso bakajya bahibukira.

    Ati “Twifuzaga ko hashyirwa ikimenyemetso tukajya tuza kuhibukira abacu bajugunywemo, twizera ko byasubiza agaciro abacu bajugunywemo imibiri yabo ikaboneka n’abo itaraboneka.”

    Ubundi bikekwa ko Abatutsi bari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu ari bo bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uretse imibiri yakuwemo guhera mu 1996 igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange no mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruramira, kuva iki cyuzi cyagomororwa muri Kanama 2019 hamaze kubonekamo imibiri 225.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-amasoko-y-amazi-yatumye-gushakisha-imibiri-mu-cyuzi-cya-ruramira-bihagarara

  • Ibitekerezo by’abatwandikiye nyuma y’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Theofils yagize ati “Mwaramutse neza, mu byemezo by’inama y’abaminisitiri turabona ntacyo barigutangaza ku bantu bacuruza imikino y’amahirwe, kandi kuva tariki 17/03/2020 kugeza ubu imiryango iracyafunze. Ubushomeri butumereye nabi ku bantu twakoragamo.

    Urubyiruko twakoragamo dukeneye kwiteza imbere, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye muguteza imbere igihugu cyacu. Mudukorere ubuvugizi natwe dukomorerwe. Murakoze @kigalitoday.”

    Icyakora uwitwa Abraham yahise amusubiza ati “Ahakinirwa imikino y’amahirwe ntihakwiye gufungurwa ubu kubera ko hahurira abantu benshi bakaba batuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.”

    Ema Vedaste na we yatwandikiye ati “Mwiriwe, mu Karere ka Rubavu mwatubariza ikibazo cy’abantu twubatse amashuri by’umwihariko nk’abayubatse ari abanyeshuri mu bihe bya covid-19 bakaba bataratwishyura kandi tugiye gutangira amashuri tutishyuwe. Nyabuna nimutubarize kuko ndabizeye ko ikinyamakuru cyanyu amakuru muyatangira ku gihe kandi yizewe murakoze!”

    Kadaffi Rwigema we yagize ati “Mwiriweho rubuga ruhugura Abanyarwanda ku byemezo byafashwe, ni byiza kuko abana bari bamaze kuba ibirara gusa amashuri nagaruka vuba bizaba ari akarusho kuko bazongera batozwe umuco bari basanganywe mbere ya covid.”

    Naho ku byerekeranye na Youth Volunteers, turasaba Nyakubahwa Intore izirusha intambwe Paul Kagame kudufasha agakurikirana abanyereza agashimwe kacu kuko twumva ngo karahari ariko ntitukabona uko bikwiye, byibura mu nama y’ubutaha akatubariza ababishinzwe uko gahunda zacu zimeze cyangwa kimwe muri byo bakabireka tugakomeza gukorera ubwitange kuko tubishaka kandi tunabishoboye aho kugira icyo batugenera kikaribwa n’abandi murakoze haragahoraho U RWANDA n’ABANYARWANDA.”

    Uwitwa Iradukunda we yasabye ko abigisha gutwara ibinyabiziga na bo batekerezwaho. Yagize ati “Nasabanga ko mwadukorera ubuvugizi abigisha gutwara ibinyabizinga kuko tumeze nabi natwe nibadufungurire. Abana bacu n’iyo bafungura amashuri ntibazinga kuko turashonje mutuvuganire rwose barebe icyakorwa pe, tubaye tubashimiye.”

    Ku byerekeranye no gufungura amashuri mu gihe cya vuba kandi akazagenda afungurwa mu byiciro, Nsanzimfura Olivier yagize ati “Turabyishimiye cyane!! Kuko ababyeyi barahangayitse cyane!!! Ariko twabasabaga ko mwadufasha tugatagira bundi bushya.”

    Uwitwa Zenko we yagize ati “Murakoze kutugezaho ayo makuru ariko ntabwo bidushimishije kubera ko abazatangira nyuma bazaba bari gusiganwa nkibaza niba abiga mu wa Gatandatu badatangiriye rimwe ubwo bakorera ikizamini cya Leta icyarimwe?”

    Delphine we ati “Turifuza ko mwadutangariza abemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda 2020-2021. Si ibyo gusa kandi mutugiriye neza mwadufungurira insengero kuko abantu bamaze guta icyerekezo cy’ubuzima, Murakoze.”

    Nsengiyumva Isaie yanditse ati “Turashimira Leta y’u Rwanda mu ngamba nziza ifata mu kurengera abaturage bayo! Ndasaba ko bagerageza no gusuzuma uburyo bafunguramo imipaka imwe n’imwe nk’iya Rusizi na Rubavu kuko abaturage baho babeshejweho n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka! Nukuri ubu baricwa n’ubukene bukabije! Bayifunguye hanyuma tugakomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya byadufasha cyane! Murakoze”

    Buregeya Elie Nazar yadutumye ati “Muzambwirire Ministiri w’Uburezi na Ministeri ahagarariye ngo amashuri niyongera gufungura harazarebwe ukuntu hakongerwa imbaraga mu gice cy’ikoranabuhanga(ICT) kuko nk’iriya WIFI itangwa ku bigo by’amashuri bya Leta usanga igenda gake. Bibaye byiza yakongererwa umuvuduko wayo bityo bigafasha n’abanyeshuri bayikoresha.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibitekerezo-by-abatwandikiye-nyuma-y-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri

  • Iburengerazuba: Insengero 110 muri 3,104 ni zo zemerewe gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Ntara y’Iburengerazuba habarizwa insengero 3,104 zikorera mu Turere turindwi, ariko ibikorwa byo kuzuza ibyo zisabwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ngo zishobore kongera gukora nyinshi ntizarashobora kubigeraho.

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorereo (RIC) mu Ntara y’Iburengerazuba tariki 25 Nzeri 2020 baganiriye ku mikorere y’amatorero n’amadini no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, ukuriye impuzamatorero mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko baganiriye n’ubuyobozi bw’Intara ariko bifuza kuganira n’ubuyobozi bw’uturere kugira ngo baganire imikorere no gufatanya kugenzura ko insengero zujuje ibisabwa zikaba zafungurwa.

    Agira ati “Icyorezo cya COVID-19 twafatanyije kukirwanya, Guverinoma yahisemo ko insengero zigenda zifungurwa buhoro buhoro bitewe n’ubukana bw’icyorezo, intambwe imaze guterwa ni uko hari insengero zimaze gufungurwa mu turere twose kandi uturere tubisuzumye bakabona ibikorwa bitunganye byafungurwa buhoro buhoro.”

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, avuga ko kuba hari insengero zitarafungurwa atari ubushake buke ahubwo ko ari ikibazo cyo kubahiriza ibisabwa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bifuza gushyira mu bikorwa ingamba zikumira iki cyorezo, cyane cyane hagenzurwa niba insengero zujuje ibyangombwa no kwemeza ko zifungurwa.

    Ati “Ikigiye gukorwa ni uko iyi mpuzamatorero irimo gukorera ku nzego zo hejuru ntikorera mu nzego z’ibanze kandi na ho hari amatorero n’amadini bihakorera kugira ngo habeho imikorere myiza, ikindi ubufatanye ntibugomba kuba mu kurwanya COVID-19 gusa ahubwo no mu bikorwa by’iterambere tugomba gufashanya mu guharanira ko abaturage bacu bagira imibereho myiza.”

    Imibare y’insengero zimaze gufungurwa hagendewe ku turere igaragaza ko insengero 110 ari zo zimaze kwemererwa gufungura imiryango mu gihe izindi nyinshi zikinoza ibyo zisabwa n’ubwo hari izujuje ibisabwa zasabye gufungurwa ariko zitaremererwa kubera igenzura rijyana no kureba uko icyorezo kimeze aho ziri gukorera.

    Mu Karere ka Rusizi hamaze kwemererwa insengero 6 muri 328, muri Nyabihu hamaze kwemererwa 9 muri 476, muri Rubavu hemerewe 13 muri 439, muri Nyamasheke hemerewe 8 muri 546, muri Ngororero hemererwa 24 muri 402, muri Rutsiro hemerewe 23 muri 451, mu gihe muri Karongi hemerewe 27 muri 462.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburengerazuba-insengero-110-muri-3-104-ni-zo-zemerewe-gukora

  • U Buyapani bwiteguye kwakira imikino ya Olempike mu mwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “U Buyapani bwiyemeje kuzakira imikino ya Olempike na Paralempike i Tokyo. Iyi mikino izaba ari ikimenyetso cy’uko ikiremwamuntu cyatsinze icyorezo cya Covid-19”. Yakomeje agira ati “Ubu ngiye kubika imbaraga muri jyewe, kugira ngo nzabashe kubakira mu mikino. Mbijeje ko iyi mikino izategurwa mu mutekano wose.”

    Abategura imikino ya Olempike ya Tokyo, ndetse na Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike, bavuze ko bamaze kugira icyizere ko iyi mikino yategurwa kandi ikaba umwaka utaha. Ibi ngo birashoboka, urukingo rwa Covid-19 rwaba rwabonetse cyangwa rutabonetse.

    Ku wa kabiri tariki 28 Mata 2020, Perezida w’itsinda rishinzwe gutegura iyi mikino mu Buyapani bwana Yoshiro Mori, yari yatangaje ko iyi mikino u Buyapani butazayakira, niba icyorezo cya Covid-19 kitarangiye mu mwaka wa 2021. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Quotidien Sportif Nikkan, Bwana Yoshiro yavuze ko bikunze umwaka utaha wa 2021, imikino yakorwa ariko abantu badashyizwe mu kaga, kuko mbere ya byose bagomba kurinda ikiremwamuntu.

    Yagize ati: “Niba iki cyorezo kitarangiye mu mwaka wa 2021, iyi mikino tuzahita tuyireka burundu. Ntabwo twakongera kuyimura bwa kabiri, ngo igere mu mwaka wa 2022.”

    Imikino ya Olempike yari imenyerewe ko iba buri myaka ine, ikaba iba mu mwaka utari igiharwe. Uyu mwaka wa 2020, iyi mikino yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani, yiswe, “Les Jeux Olympiques de Tokyo 2020” yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Yavanywe ku matariki ya 24 Nyakanga 2020 – 09 Kanama 2020, ishyirwa mu mwaka wa 2021, ku matariki ya 23 Nyakanga 2021 kugeza tariki 08 Kanama 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/u-buyapani-bwiteguye-kwakira-imikino-ya-olempike-mu-mwaka-wa-2021

  • Musanze: Nyuma y’urugomo ruri kuvugwa kuri ba Gitifu, Meya Nuwumuremyi araburira abayobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nuwumuremyi Jeannine
    Nuwumuremyi Jeannine

    Meya Nuwumuremyi Jeannine yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako Karere ko bakwiriye kwirinda kunyuranya n’amategeko abagenga ahubwo bakita ku muturage aho kumuhohotera. Yabasabye kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo abaregwa guhohotera abaturage bagiye bagwamo.

    Abo bayobozi bane bari mu nkiko, icyaha bose bashinjwa kijyanye no guhohotera abaturage, kubakubita no kubakomeretsa.

    Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga Umurenge wa Cyuve ubu akaba yarahagaritswe ku mirimo ye n’ubuyobozi bumukuriye bw’Akarere ka Musanze, ubu aritaba urukiko afunze, aho aregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umukobwa na musaza we, abaturage yari abereye umuyobozi.

    Icyo cyaha akurikiranyweho cyabaye tariki 13 Gicurasi 2020, afungwa bukeye bwaho aho ubu ari kuburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze akaba afunganye na Tuyisabimana Léonidas wari Gitifu w’Akagari ka Kabeza ndetse na ba Dasso babiri, ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bashinjwa ubufatanyacyaha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, Kanyarukato Augustin na we akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umuturage amufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uwo mugabo uburana ariko adafunze na we yabanje gufungwa ubwo yafatwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku mugoroba wo ku itariki 11 Mata 2020, afungirwa kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza aho bivugwa ko ngo yasanze uwo muturage yubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amufungira mu biro by’Umurenge mu gihe cy’icyumweru ngo amuca n’amafaranga ibihumbi 300.

    Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent na we akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwana uri mu kigero cy’ubugimbi.

    Ku itariki 11 Mata 2020, nibwo uwo musore witwa Munyaziboneye Phocas yari aherekeje bamwe mu rubyiruko bagenzi be bari baje kumusura, bahura n’itsinda riyobowe na Gitifu Twagirimana Innocent riri mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya gahunda ya Guma mu rugo.

    Ngo ubwo bahagarikaga abo basore Munyaziboneye atangiye kwisobanura ngo nibwo bamukubise inkoni ku kibero igufa riravunika.

    Uwo wari umuyobozi yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, aho urubanza rwe ubu rukiri mu bujurire.

    Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo na we ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Busogo nyuma yo gutwara umuturage mu modoka ye (muri Butu) nk’uko ababibonye babihamya.

    Uwo mugabo w’imyaka 47 witwa Mbonyimana Fidele ngo yahanutse muri iyo modoka ya Gitifu yitura hasi arakomereka bikomeye aho yamaze iminsi ibiri mu bitaro bya Ruhengeri yataye ubwenge.

    Ibyo byabaye ku itariki 18 Nzeri 2020, ku itariki ya 23 Nzeri 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufata icyemezo cyo guhagarika uwo muyobozi mu nshingano ze, mu buryo bw’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.

    Meya Nuwumuremyi Jeannine aragira impanuro aha abayobozi

    Nyuma y’ibyo bibazo bikomeje kugaragara mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Musanze, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ako Karere Nuwumuremyi Jeannine agira icyo abivugaho.

    Ati “Kuyobora ntabwo bijyanye no guhutaza, gukubita no gukomeretsa uwo ushinzwe kuyobora nk’uko n’umuturage afite inshingano n’uburenganzira bwe. Ni byo amenya uburenganzira bwe, akamenya n’inshingano zo kwemera kuyoborwa, akubahiriza amabwiriza n’amategeko cyane ko biba biganisha ku neza ye n’abe no kuneza y’igihugu muri rusange. Iyo umuturage abaye mwiza bigahurirana n’umuyobozi mwiza, nibwo habaho rya terambere, naho iyo hajemo kubusanya nta kigerwaho”.

    Meya Nuwumuremyi yihanangirije abayobozi batubahiriza inshingano zabo, avuga ko batazihanganirwa aho yasabye abo bayobozi b’inzego z’ibanze kugira umutima n’umuco wo gukunda abaturage.

    Ati “Inama nagira abayobozi, ni uko dukunda akazi dushinzwe ko kuyobora abaturage. Iyo hajemo kuba inyangamugayo ugakora akazi kawe uko bigomba ugakunda umuturage uharanira iterambere rye nk’uko ubisabwa, nta kibazo na kimwe cyavuka”.

    Arongera ati “Dukore kinyamwuga, tuyobore abaturage nk’abayobozi beza twibutswa kurangwa n’imyitwarire myiza. Ni ngombwa ko abayobozi bakurikiza inama bagirwa umunsi ku munsi, kugira ngo bashobore kugera ku ntego biyemeje n’intego igihugu cyabasabye. Niba harabonetse umuntu runaka ukosa ni umuyobozi ariko ni umuntu, icyo gihe aba ari imyitwarire ye ku giti cye, ni na yo mpamvu akwiye kubibazwa ku giti cye ntabwo twabigira rusange”.

    Uwo muyobozi arihanangiriza umuyobozi wese uzanyuranya n’inshingano ze agahohotera umuturage ashinzwe kuyobora, akaba ngo atazihanganirwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-nyuma-y-urugomo-ruri-kuvugwa-kuri-ba-gitifu-meya-nuwumuremyi-araburira-abayobozi

  • Hari abanyonzi bagaragaye bambaye ingofero z’abafundi, barasaba koroherezwa kubona izabugenewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abanyonzi batangiye kwifashisha ingofero z
    Hari abanyonzi batangiye kwifashisha ingofero z’abubatsi

    Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi baravuga ko bishimira kuba bakomorewe akazi nyuma y’amezi atanu badakora kandi akazi kabo ari ko bakesha kubaho.

    Abanyonzi bo mu mujyi wa Muhanga bavuga ko nyuma yo gukomorerwa biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko basaba ko bafashwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’ubushobozi bwabo n’imiterere y’akazi bakora.

    Umwe muri bo uvuga ko umuryango we utunzwe n’igare avuga ko kunyonga igare bimeze nko gukora siporo ku buryo niba ingofero basabwa kwambara ziremereye batabasha kuzikorana ako kazi, kandi ko batwara abantu boroheje ku buryo kuzigura bishobora kubagora.

    Agira ati “Ingofero badusabye uretse no kuba tutarabona aho zicururizwa, ntabwo dufite ubushobozi bwo kuzigura kuko twumvise ko zihenze ngo imwe ni ibihumbi 12frw, turifuza ko umushoramari uzazitugurisha adukorera izihwanye n’ubushobozi bwacu kuko twinjiza makeya ugereranyije n’abatwara moto”.

    Abaturage bahahiraga i Kigali bava mu Karere ka Muhanga baravuga ko bishimiye kuba bongeye gusubukurirwa ingendo kuko ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze kubera ko imodoka zitari zikirenga ku Kamonyi zijya i Kigali.

    Ibyishimo kandi byasabye abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi mu muhanda Muhanga-Kigali bari barahagaritse akazi kubera gahunda y’inzego z’ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Umuturage wo mu mujyi wa Kigali ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga avuga ko ashimira Leta yongeye gusubukura ingendo zihuza Kigali n’Intara kuko akazi ke kari karahagaze.

    Agira ati “Ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze, ubu namenye ko twakomorewe ntangira akazi nsubiye i Kigali ejo nzagaruka kuko ubuzima bw’umuryango wanjye bushingiye ku gukora ubucuruzi buciriritse”.

    Abashoferi ba kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu muhanda Kigali-Muhanga bavuga ko nyuma yo guhagarika ingendo zijya mu Mujyi wa Kigali byabaye ngombwa ko bicara kuko ikigo cyabo cyakomezanyije n’izikorera gusa mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umwe muri bo yavuze ko kongera gusubukura ingendo n’Umujyi wa Kigali ari ukubagarurira ubuzima kandi ari isomo kuri buri we wese kongera kwibuka ko ari ngombwa gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo batazongera gufungirwa kubera uburangare bwa bake.

    Agira ati “Turashimira Leta yakoze ibishoboka tukagaruka mu kazi turitwararika bihagije ku buryo dukora akazi tunirinda kuko tutabikoze twakongera guhura n’ibibazo. Abo dutwara na bo turabitaho dukomeze tubagire inama zo kubahiriza amabwiriza”.

    Muri rusange abakomorewe bose bavuga ko biteguye gukora bitwararika kuko bamaze kubona ingaruka zo kujenjeka ku cyorezo cya COVID-19, mu mujyi wa Muhanga ingamba zo gukaraba neza amazi n’isabune zikaba zikomeje kandi buri wese uhahahira akaba asabwa kubyubahiriza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abanyonzi-bagaragaye-bambaye-ingofero-z-abafundi-barasaba-koroherezwa-kubona-izabugenewe