Tag: featured

  • Musanze: Nyuma y’urugomo ruri kuvugwa kuri ba Gitifu, Meya Nuwumuremyi araburira abayobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nuwumuremyi Jeannine
    Nuwumuremyi Jeannine

    Meya Nuwumuremyi Jeannine yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako Karere ko bakwiriye kwirinda kunyuranya n’amategeko abagenga ahubwo bakita ku muturage aho kumuhohotera. Yabasabye kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo abaregwa guhohotera abaturage bagiye bagwamo.

    Abo bayobozi bane bari mu nkiko, icyaha bose bashinjwa kijyanye no guhohotera abaturage, kubakubita no kubakomeretsa.

    Sebashotsi Gasasira Jean Paul wayoboraga Umurenge wa Cyuve ubu akaba yarahagaritswe ku mirimo ye n’ubuyobozi bumukuriye bw’Akarere ka Musanze, ubu aritaba urukiko afunze, aho aregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umukobwa na musaza we, abaturage yari abereye umuyobozi.

    Icyo cyaha akurikiranyweho cyabaye tariki 13 Gicurasi 2020, afungwa bukeye bwaho aho ubu ari kuburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze akaba afunganye na Tuyisabimana Léonidas wari Gitifu w’Akagari ka Kabeza ndetse na ba Dasso babiri, ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bashinjwa ubufatanyacyaha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, Kanyarukato Augustin na we akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera umuturage amufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Uwo mugabo uburana ariko adafunze na we yabanje gufungwa ubwo yafatwaga n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku mugoroba wo ku itariki 11 Mata 2020, afungirwa kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza aho bivugwa ko ngo yasanze uwo muturage yubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amufungira mu biro by’Umurenge mu gihe cy’icyumweru ngo amuca n’amafaranga ibihumbi 300.

    Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent na we akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umwana uri mu kigero cy’ubugimbi.

    Ku itariki 11 Mata 2020, nibwo uwo musore witwa Munyaziboneye Phocas yari aherekeje bamwe mu rubyiruko bagenzi be bari baje kumusura, bahura n’itsinda riyobowe na Gitifu Twagirimana Innocent riri mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya gahunda ya Guma mu rugo.

    Ngo ubwo bahagarikaga abo basore Munyaziboneye atangiye kwisobanura ngo nibwo bamukubise inkoni ku kibero igufa riravunika.

    Uwo wari umuyobozi yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, aho urubanza rwe ubu rukiri mu bujurire.

    Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo na we ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Busogo nyuma yo gutwara umuturage mu modoka ye (muri Butu) nk’uko ababibonye babihamya.

    Uwo mugabo w’imyaka 47 witwa Mbonyimana Fidele ngo yahanutse muri iyo modoka ya Gitifu yitura hasi arakomereka bikomeye aho yamaze iminsi ibiri mu bitaro bya Ruhengeri yataye ubwenge.

    Ibyo byabaye ku itariki 18 Nzeri 2020, ku itariki ya 23 Nzeri 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufata icyemezo cyo guhagarika uwo muyobozi mu nshingano ze, mu buryo bw’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.

    Meya Nuwumuremyi Jeannine aragira impanuro aha abayobozi

    Nyuma y’ibyo bibazo bikomeje kugaragara mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Musanze, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’ako Karere Nuwumuremyi Jeannine agira icyo abivugaho.

    Ati “Kuyobora ntabwo bijyanye no guhutaza, gukubita no gukomeretsa uwo ushinzwe kuyobora nk’uko n’umuturage afite inshingano n’uburenganzira bwe. Ni byo amenya uburenganzira bwe, akamenya n’inshingano zo kwemera kuyoborwa, akubahiriza amabwiriza n’amategeko cyane ko biba biganisha ku neza ye n’abe no kuneza y’igihugu muri rusange. Iyo umuturage abaye mwiza bigahurirana n’umuyobozi mwiza, nibwo habaho rya terambere, naho iyo hajemo kubusanya nta kigerwaho”.

    Meya Nuwumuremyi yihanangirije abayobozi batubahiriza inshingano zabo, avuga ko batazihanganirwa aho yasabye abo bayobozi b’inzego z’ibanze kugira umutima n’umuco wo gukunda abaturage.

    Ati “Inama nagira abayobozi, ni uko dukunda akazi dushinzwe ko kuyobora abaturage. Iyo hajemo kuba inyangamugayo ugakora akazi kawe uko bigomba ugakunda umuturage uharanira iterambere rye nk’uko ubisabwa, nta kibazo na kimwe cyavuka”.

    Arongera ati “Dukore kinyamwuga, tuyobore abaturage nk’abayobozi beza twibutswa kurangwa n’imyitwarire myiza. Ni ngombwa ko abayobozi bakurikiza inama bagirwa umunsi ku munsi, kugira ngo bashobore kugera ku ntego biyemeje n’intego igihugu cyabasabye. Niba harabonetse umuntu runaka ukosa ni umuyobozi ariko ni umuntu, icyo gihe aba ari imyitwarire ye ku giti cye, ni na yo mpamvu akwiye kubibazwa ku giti cye ntabwo twabigira rusange”.

    Uwo muyobozi arihanangiriza umuyobozi wese uzanyuranya n’inshingano ze agahohotera umuturage ashinzwe kuyobora, akaba ngo atazihanganirwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-nyuma-y-urugomo-ruri-kuvugwa-kuri-ba-gitifu-meya-nuwumuremyi-araburira-abayobozi

  • Hari abanyonzi bagaragaye bambaye ingofero z’abafundi, barasaba koroherezwa kubona izabugenewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abanyonzi batangiye kwifashisha ingofero z
    Hari abanyonzi batangiye kwifashisha ingofero z’abubatsi

    Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi baravuga ko bishimira kuba bakomorewe akazi nyuma y’amezi atanu badakora kandi akazi kabo ari ko bakesha kubaho.

    Abanyonzi bo mu mujyi wa Muhanga bavuga ko nyuma yo gukomorerwa biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko basaba ko bafashwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’ubushobozi bwabo n’imiterere y’akazi bakora.

    Umwe muri bo uvuga ko umuryango we utunzwe n’igare avuga ko kunyonga igare bimeze nko gukora siporo ku buryo niba ingofero basabwa kwambara ziremereye batabasha kuzikorana ako kazi, kandi ko batwara abantu boroheje ku buryo kuzigura bishobora kubagora.

    Agira ati “Ingofero badusabye uretse no kuba tutarabona aho zicururizwa, ntabwo dufite ubushobozi bwo kuzigura kuko twumvise ko zihenze ngo imwe ni ibihumbi 12frw, turifuza ko umushoramari uzazitugurisha adukorera izihwanye n’ubushobozi bwacu kuko twinjiza makeya ugereranyije n’abatwara moto”.

    Abaturage bahahiraga i Kigali bava mu Karere ka Muhanga baravuga ko bishimiye kuba bongeye gusubukurirwa ingendo kuko ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze kubera ko imodoka zitari zikirenga ku Kamonyi zijya i Kigali.

    Ibyishimo kandi byasabye abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi mu muhanda Muhanga-Kigali bari barahagaritse akazi kubera gahunda y’inzego z’ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Umuturage wo mu mujyi wa Kigali ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga avuga ko ashimira Leta yongeye gusubukura ingendo zihuza Kigali n’Intara kuko akazi ke kari karahagaze.

    Agira ati “Ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze, ubu namenye ko twakomorewe ntangira akazi nsubiye i Kigali ejo nzagaruka kuko ubuzima bw’umuryango wanjye bushingiye ku gukora ubucuruzi buciriritse”.

    Abashoferi ba kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu muhanda Kigali-Muhanga bavuga ko nyuma yo guhagarika ingendo zijya mu Mujyi wa Kigali byabaye ngombwa ko bicara kuko ikigo cyabo cyakomezanyije n’izikorera gusa mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umwe muri bo yavuze ko kongera gusubukura ingendo n’Umujyi wa Kigali ari ukubagarurira ubuzima kandi ari isomo kuri buri we wese kongera kwibuka ko ari ngombwa gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo batazongera gufungirwa kubera uburangare bwa bake.

    Agira ati “Turashimira Leta yakoze ibishoboka tukagaruka mu kazi turitwararika bihagije ku buryo dukora akazi tunirinda kuko tutabikoze twakongera guhura n’ibibazo. Abo dutwara na bo turabitaho dukomeze tubagire inama zo kubahiriza amabwiriza”.

    Muri rusange abakomorewe bose bavuga ko biteguye gukora bitwararika kuko bamaze kubona ingaruka zo kujenjeka ku cyorezo cya COVID-19, mu mujyi wa Muhanga ingamba zo gukaraba neza amazi n’isabune zikaba zikomeje kandi buri wese uhahahira akaba asabwa kubyubahiriza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abanyonzi-bagaragaye-bambaye-ingofero-z-abafundi-barasaba-koroherezwa-kubona-izabugenewe

  • Kim Jong Un yasabye imbabazi nyuma yo kwica umuyobozi muri Koreya y’Amajyepfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kim Jong Un yavuze ko ibyabaye bitakagombye kubaho
    Perezida Kim Jong Un yavuze ko ibyabaye bitakagombye kubaho

    Ibi ni ibyatangaje n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo buvuga ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yasabye imbabazi zidasanzwe ku iyicwa ry’umuyobozi wa Koreya y’Epfo.

    Bivugwa ko Bwana Kim Jong Un yabwiye mugenzi we wo muri Koreya y’Epfo Moon Jae-in ko ibyabaye bitagombaga kubaho.

    Koreya y’Epfo yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 47 bivugwa ko yashakaga guhungira muri Koreya ya Ruguru ubwo yafatwaga n’ ingabo zicunga umutekano wo mu mazi y’Amajyaruguru ya Koreya ya ruguru.

    Ngo baramurashe baramwica bahita banatwika umurambo we, nk’uko Koreya y’Epfo ibitangaza.

    Umupaka uhuza Koreya zombi urinzwe ku buryo bukomeye n’abo mu nzego z’umutekano benshi, kandi bivugwa ko Koreya y’ Amajyaruguru yashyizeho amabwiriza na politiki yo ‘Kurasa no Kwica’ kugira ngo Coronavirus itinjira mu gihugu.

    Gusaba imbabazi byaje mu ibaruwa yoherereje Perezida Moon Jae in wa Koreya y’Epfo kandi yemera ko ibyabaye bitagombaga kubaho nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida byitwa “Blue House”.

    Bwana Kim yavuze ko yumva ababajwe cyane no “gutenguha” Bwana Moon ndetse n’abaturage ba Koreya y’Epfo, nk’uko Blue House yabitangaje.

    Koreya y’Amajyaruguru kandi yahaye iy’Amajyepfo ibisubizo by’iperereza ryakozwe kuri iki kibazo. Umuyobozi ushinzwe umutekano w’igihugu cya Koreya y’Epfo, Suh Hoon, yatangaje ko amasasu arenga 10 yarashwe kuri uyu mugabo, nyuma y’uko yinjiye mu mazi ya Koreya ya Ruguru nyuma akananirwa kwerekana umwirondoro we, ahubwo akagerageza guhunga, bituma yicwa.

    Koreya ya Ruguru yasobanuye ko itatwitse umubiri w’uyu mugabo w’umuyobozi muri Koreya y’Epfo ahubwo ko umurambo we wari ku bikoresho bireremba mu mazi ngo byari bimutwaye.

    Bwana Suh yagize ati: “Nyuma yo kubaza Ingabo ntizashoboye kumenya uwakoze icyaha kitamenyekanye gishobora gusanishwa no kwambuka umupaka w’ikindi gihugu nta ruhushya, nibwo yarashwe umubiri we uratwikwa. Ibi ni itegeko ridasanzwe rya Leta ya Koreya ya Ruguru; mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus mu gihugu.”


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/kim-jong-un-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-kwica-umuyobozi-muri-koreya-y-amajyepfo

  • Polisi yagaruje imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwa remezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyabihu hagarujwe imifuka 14 yibwe ahubakwaga amashuri mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo. Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango hafatiwe imifuka 11 yibwe ahubakwa umuhanda Gisiza-Murunda. Iyi mifuka ya sima yagarujwe mu bikorwa bya Polisi byabaye ku itariki ya 24 Nzeri2020.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abantu batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho kwiba iriya mifuka ya sima.

    Yagize ati “Sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda Gisiza – Murunda yari imaze iminsi itubwira ko bakunda kubura za sima bagakeka ko zibwa. Twahise dutegura igikorwa cyo gukurikirana uko izo sima zibwa, twaje gufatira mu cyuho ushinzwe ububiko ari we Nyirabageni w’ imyaka 18, yafashwe ku manywa arimo gutunda imifuka ajya kuyihisha mu rugo rw’umuturage utuye hafi y’ahubakwa umuhanda, twahasanze imifuka 10 ya sima undi umwe tuwufatana uwitwa Nyirahagenimana Nathalie wari umaze kuwugura.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko abo bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murunda kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nanone ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri, mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda hafashwe imifuka 14 ya sima yibwe mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo.

    CIP Twizere Karekezi avuga ko tariki ya 23 Nzeri hari umuntu wateshejwe umufuka wa sima nijoro, nyuma ubuyobozi bw’ishuri bwakoze ubugenzuzi mu bubiko basanga haraburamo imifuka 35. Habanje gufatwa umuzamu wa nijoro ari we Sibomana Aimable w’imyaka 40 nyuma aza gutanga amakuru.

    CIP Karekezi ati “ Ikibazo kimaze kumenyekana twatangiye gusaka aho dukeka hose tuza gusanga mu rugo rwa Nkundabagenzi habitse imifuka 14 ya sima ariko we yari yacitse arahunga. Umuzamu urinda iryo shuri ni we waje gutanga amakuru ko Nkundabagenzi ari we waguze iriya mifuka 14 ya sima.”

    Inkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rukomeza gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho indi mifuka 21 iri, uburyo yibwaga n’abagira uruhare mu kuyiba.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza ashimira abaturage bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha ariko agaya cyane abantu biba ibikoresho byagenewe kubaka ibikorwa remezo.

    Ati “Ariya mashuri ni ay’abana b’Abanyarwanda, imihanda iba izagenderwamo na buri muturarwanda. Birababaje kuba hari bamwe mu bantu baba bashinzwe kubicunga ahubwo bakarenga bakabigurisha, amafaranga bakayishyirira mu mifuka yabo. Ni ingeso mbi kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yagaruje-imifuka-25-ya-sima-yari-yibwe-ahubakwa-ibikorwa-remezo

  • ‘Yesu’ w’i Siberia yatawe muri yombi ashinjwa uburiganya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sergueï Torop uzwi ku izina rya Yesu w
    Sergueï Torop uzwi ku izina rya Yesu w’i Siberia arashinjwa uburiganya. Aha yafotowe muri 2009 (Ifoto: AFP)

    Icyakora uyu Yesu yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru ashinjwa n’abayobozi b’icyo gihugu kwiba amafaranga y’abayoboke be akoresheje ubushukanyi n’ihohotera rishingiye ku mitekerereze (violences psychologiques).

    Hari hashize imyaka 25 uyu muyobozi w’idini hamwe n’abayoboke be baba mu mashyamba ya Siberia, ariko aba bayoboke b’itorero ryitwa “Itorero ry’isezerano rya nyuma” (Eglise du Dernier Testament) bagiye kubona babona umuyobozi wabo bubahaga cyane bafataga nk’Imana yabo azamuwe mu kirere muri kajugujugu itwawe n’ingabo zihariye z’u Burusiya.

    Kugeza ubu abategetsi mu Burusiya bari bararetse iri dini rikomeza gukora no gukura icyakora mu myaka itambutse hagiye hagaragara ukutavuga rumwe k’ubuyobozi n’amadini nk’aya, aho n’Abahamya ba Yehova benshi bagiye bahanishwa igifungo, bashinjwa ubuhezanguni.

    Iri torero rikunze kwigisha ko imperuka iri hafi ndetse rimwe na rimwe hagatangazwa itariki ubundi ikimurwa ikigizwa inyuma.

    Uyu muyobozi waryo wiyita Yesu cyangwa Yezu w’i Siberia abwira abayoboke ko kugira ngo basimbuke umunsi w’imperuka ari uko bajya kure y’ibyo hanze/ iby’isi mu buryo bushoboka bwose. Bahitamo gutungwa n’ibimera, ntibajye mu mashuri cyangwa se ntibigishe abana babo, ntibemera ubuvuzi hagamijwe intego imwe rukumbi yo kubaka umuryango utagira aho uhurira n’iby’isi.

    Mu mwaka wa 1991 nibwo Sergueï Torop wavutse mu 1961 yashinze itorero yise “Itorero ry’isezerano rya nyuma” (Eglise du Dernier Testament), rihuza imyemerere ya Gikirisitu (christianisme orthodoxe) n’iy’ababouddhiste, akaba arangwa no kuvuga ijwi rituje cyane, ubwanwa burebure, n’umusatsi muremure ndetse anasa cyane n’uwo abakirisitu gatolika bagaragaza ku mashusho nka Yezu.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyitwa Moscow Times, umwe mu bayobozi bamwungirije yavuze ko abayoboke b’iri dini bo bakingiwe icyorezo cya Covid-19 kubera ko ntaho bahurira n’abantu bandi. Ibi ngo byatumye abantu babagana biyongera cyane ndetse bakaba barikubye gatatu kuva aho iki cyorezo cyadukiye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/Yesu-w-i-Siberia-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-uburiganya

  • Video: Uko biba byifashe mu nama y’Abaminisitiri (Cabinet meeting) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ni yo yafatiwemo imyanzuro irimo ibijyanye n’uko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemererwa kongera gukora. Zari zimaze ukwezi zidakora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Kanda HANO ubashe gusoma imyanzuro yose yafatiwe muri iyi nama

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/video-uko-biba-byifashe-mu-nama-y-abaminisitiri-cabinet-meeting

  • Iburengerazuba: Gen Kazura yahamagariye abayobozi kurushaho kwegera abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen Jean Bosco Kazura yabisabye abayobozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, abavuga rikumvikana hamwe n’abayobozi mu turere tugize iyi Ntara, abasaba kwita ku muturage kuko ari we shingiro ry’iterambere.

    Yagize ati “Ni byiza guhora musubiza ibibazo n’ibyifuzo by’umuturage kugira ngo abeho afite umutekano usesuye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Antoinette Mukandayisenga, avuga ko inama bagiriwe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zigiye kubafasha kurushaho kwegera umuturage no kumufasha gutera imbere.

    Mukandayisenga ati “Impanuro z’ingenzi ni uko ibyo dukora tubikorera umuturage, tugomba kumuha ibyo akenera, iyo yishimiye uko ayobowe, ibindi byose birikora.”

    Ati “Kuyobora kwiza ni ukuyobora umuturage wishimye, icyo dukora ni umuturage dukorera, ntidukwiye kumva ko dukomeye, ahubwo duce bugufi tumenye icyo umuturage akeneye, kuko agaciro k’igihugu ni twe gakomokaho kandi dushimishwe no kugira uruhare mu kubaka igihugu.”

    Umugaba mukuru avuga ko abayobozi bagomba kwegera umuturage bakumva ibyo yifuza kugira ngo agere aho yifuza. Ibi ngo bituma umuturage yigira aho kumva ko akeneye byinshi kuri Leta, akumva hari ibyo agomba kuyifasha kugeraho.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, avuga ko ibiganiro byatanzwe bishingiye ku mateka y’igihugu yaranze u Rwanda, n’amateka mabi n’aho Abanyarwanda bashaka kuganisha igihugu.

    Ati “Igihugu gifite umutekano, atwereka ko umutekano ari wo utuma dukora tukagera ku iterambere kandi rigera ku muturage akagira ubuzima bwiza akabaho neza, twese dukwiye kubigiramo uruhare, nk’abafite amatorero n’amadini turasabwa kubakangurira kubaka igihugu, tuzakomeza kuganiriza abakirisitu bacu kuko iyo uri mu gihugu cyawe ugomba kubyishimira no gufatanya n’inzego z’ubuyobozi guhuriza ku byiza tukifuriza.”

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko bagiye kurushaho kumva ibitekerezo by’abaturage no gusubiza ibyifuzo bafite.

    Ati “Twavuze ibifite aho bihuriye n’ubuzima bw’abaturage harimo umutekano kandi buri munyarwanda awugiramo uruhare, kandi umutekano uboneka iyo umuturage abayeho neza, afite amazi meza, ibimutunga afite uko abayeho kandi abyishimiye nubwo ahora afite intambwe yo gutera. Abayobozi babishinzwe hamwe n’abavuga rikumvikana bagomba kubigiramo uruhare kandi bagahora bashyiramo imbaraga n’umutima babigereho vuba kandi bafatanyije.”

    Mbere y’uko umugaba mukuru w’ingabo z u Rwanda aganira n’abayobozi ku wa 24 Nzeri yaganiriye n’abaturage mu mirenge yegereye umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamugezaho ikibazo cy’imihanda ibafasha kugeza imyaka ku isoko na we abashimira uruhare bagira mu kubungabunga umutekano.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburengerazuba-gen-kazura-yahamagariye-abayobozi-kurushaho-kwegera-abaturage

  • RIB yafunze uwamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana bikamuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yari hagati y’uregwa n’umugabo we.

    RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ari yo ntandaro y’ibyaha byinshi birimo n’ubwicanyi.

    Uregwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/RIB-yafunze-uwamennye-amazi-ashyushye-ku-mugabo-we-n-umwana-bikamuviramo-urupfu

  • Gasabo: RIB yafunze uwamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana bikamuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yari hagati y’uregwa n’umugabo we.

    RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ari yo ntandaro y’ibyaha byinshi birimo n’ubwicanyi.

    Uregwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gasabo-rib-yafunze-uwamennye-amazi-ashyushye-ku-mugabo-we-n-umwana-bikamuviramo-urupfu

  • Umushoferi w’i Rusizi yishimiye gusubirayo nyuma y’amezi 6 acumbitse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagenimana Gad avuga ko ataherukanaga n
    Hagenimana Gad avuga ko ataherukanaga n’umuryango we kubera ingamba zo kwirinda COVID-19

    Hagenimana ni umwe mu Banyarusizi bacumbitse igihe kinini mu mateka yabo i Kigali, cyangwa Abanyakigali bacumbitse igihe kinini i Rusizi.

    Yagize ati “nta kindi gihe nibuka kirekire nigeze mara ntari kumwe n’umuryango wanjye, keretse muri Jenoside kandi icyo gihe nari nkiri umwana muto”.

    Hagenimana akomeza agira ati”Covid-19 tuzayibuka ndetse tuzabiraga n’abana bacu, kuko ni igihe cyari kigoye cyane cyo kwihangana, ntabwo byoroshye, umugore wanjye yarihanganye nanjye narihangaye kubera kwizera Imana, Yesu wenyine ni we wabinshoboje”.

    Uyu mushoferi ashimira Leta y’u Rwanda kongera kubakomorera kugenderana hagati y’akarere ka Rusizi n’izindi ntara, ariko akanashimira ikigo akorera cya Alpha Express cyamuhaye ibimutunga n’ibitunga umuryango we muri aya mezi yose yari amaze adakora.

    Hagenimana avuga ko ikoranabuhanga ryo kohereza amafaranga kuri telefone na ryo ryamufashije, akaba yibaza uburyo bari kuba babayeho iyo ritabaho.

    Mukeshimana Alain Christian yavuye iwabo i Rusizi mu mwaka ushize aje i Rwamagana kwiga, yari kuba yarasubiye i Rusizi mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka, ariko akato iwabo bari barashyizwemo ni ko kamutindije kugeza ubu.

    Abitewe n’urukumbuzi, Mukeshimana yagize ati”bibaye byiza imodoka yagenda nk’indege, abavandimwe n’inshuti,…ni amatsiko menshi pe, n’urukumbuzi rwinshi!”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yongeye kwemerera abari i Rusizi kugenderana n’abo mu tundi duce tw’igihugu nyuma y’amezi atandatu, yateye abantu b’ibyiciro bitandukanye ibyishimo, barimo Abanyarusizi.

    Mu bandi bakomorewe ibikorwa harimo abanyonzi b’amagare bemerewe gutwara abantu, ndetse n’ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zasubukuwe.

    Amashuri na yo azafungurwa mu byiciro guhera kuri kaminuza n’amashuri makuru mu kwezi gutaha k’Ukwakira, ayisumbuye n’abiga mu mwaka wa gatanu n’uwagatandatu w’abanza bazatangira hagati mu kwezi k’Ugushyingo 2020, abasigaye bakazatangira muri Mutarama 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umushoferi-w-i-rusizi-yishimiye-gusubirayo-nyuma-y-amezi-6-acumbitse-i-kigali