Tag: featured

  • Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere wavuye muri APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ni bwo komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yakuweho, isimburwa n’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, aho yahise atangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakongera kubaka ikipe ya Rayon Sports.

    Kuri iki cyumweru, ni bwo iyi komite yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari myugariro Niyigena Clement wakiniraga ikipe ya Marines Fc, ariko akaba yari yarayitijwe na APR FC.

    Uyu myugariro wigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengejeimyaka 23 mu mwaka wa 2018, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, akaba agomba guhanganira umwanya n’abarimo Rugwiro Herve, Kayumba Soter ndetse na Ndizeye Samuel.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/komite-y-inzibacyuho-ya-rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-wa-mbere-wavuye-muri-apr-fc

  • Rukomo: Bahangayikishijwe n’ubujura bakorerwa kandi bishyura irondo ry’umwuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuturage utufuje ko amazina ye atangazwa avuga ko buri kwezi bishyura amafaranga 1000, ariko umwaka ukaba ushize batazi abo bishyura abo ari bo, bakibaza aho amafaranga bishyura ajya.

    Agira ati “Buri kwezi umukuru w’umudugudu anyura mu baturage yishyuza 1,000 cy’abarara irondo ry’umwuga, ariko umwaka urashize nta n’umwe mu barirara turabona iwacu. Twibaza aho amafaranga twishyura ajya byaratuyobeye”.

    Uyu muturage avuga ko nubwo n’ahandi bibwa ariko bo bikabije. Avuga ko bibabaje kuba umuntu yishyura amafaranga y’irondo ry’umwuga ariko bikarenga akibwa.

    Avuga ko ku giti cye yibwe imbuto y’ubunyobwa n’ibishyimbo nyuma yo kubura televiziyo bari baje bagambiriye.

    Ati “Umwaka urashize twishyura ayo mafaranga, ariko ikibabaje nk’ubu abajura baranteye mu nzu n’ijoro batwara imbuto y’ubunyobwa n’iy’ibishyimbo nari nabitse, banatwaye ibikoresho bijyana na televiziyo kuko yo nari nayiraje mu cyumba cyanjye”.

    Akomeza agira ati “Hari umuturanyi babaze ingurube ye, ibyana byari mu nda yayo babigaburira ngenzi yayo. Mbega kubona bukeye ntawe bibye n’ishaba”.

    Yifuza ko ubuyobozi bwabareka bakongera kwikorera irondo ubwabo kuko ari byo byagira akamaro, amafaranga batangaga bakayakoresha ibindi bikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo Karangwa Eduard, avuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ubujura gifata intera, bafashe umwanzuro gukurikirana imikorere y’irondo ry’umwuga, kandi ngo abo bazasanga badakora neza bazahagarikwa mu kazi.

    Ati “Si aho honyine ni mu murenge wose abajura barahari bapfumura n’amazu. Ariko ikibazo ni uko abarara irondo ni bane mu mudugudu, kandi umujura yacunga aho bari akiba ahandi. Ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano nka Police na DASSO, tugiye kujya tugenzura imikorere yabo, abo tuzasanga badakora uko bikwiye tubahagarike mu kazi”.

    Karangwa Eduard avuga kandi ko umunyerondo bazaha aho akorera bugacya hibwe azishyura ibyibwe.

    Avuga ko ibibazo biri mu bakora irondo harimo ubusinzi, kwirirwa mu kazi ku manywa bakajya kurara irondo mu ijoro akenshi bananiwe bakisinzirira, no kuba hari bamwe batabona umushahara bemerewe ntibarikore bakiryamira mu ngo zabo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rukomo-bahangayikishijwe-n-ubujura-bakorerwa-kandi-bishyura-irondo-ry-umwuga

  • COVID-19: Abantu 5 bafashwe bakorera ibirori mu rugo banateje urusaku #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe barenze ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19
    Aba bose bafashwe barenze ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19

    Aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rwimbogo.

    Kibukayire Marie Claire ari nawe wari watumije ibyo birori mu rugo rwe, yavuze ko habayeho kwirara bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ndetse bakanica itegeko rirwanya urusaku rwa nijoro.

    Yagize ati “Ndemera amakosa yo kuba narenze ku mabwiriza y’igihugu nkatumiza ibirori muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Usibye n’ibyo twateje urusaku kandi nari nsanzwe mbizi ko amategeko ahana umuntu wese uteza urusaku cyane cyane nijoro”.

    Karumugabo Dollar, umwe mu bantu batanu bafatiwe mu birori byabereye kwa Kibukayire, na we yemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, ndetse bagacuranga radiyo bagateza urusaku mu baturanyi. Ni mu gihe abari batumiwe bagombaga gusubira mu ngo zabo nyamara isaha ya saa yine yari yarenze.

    Yagize ati “Abashinzwe umutekano badusanze kwa Kibukayire mu gicuku turimo kunywa inzoga ndetse tunacuranga radiyo twateje urusaku mu baturage. Njyewe na bagenzi banjye twari no kuza gufatwa twarengeje amasaha yo kuba turi mu rugo, kuko twari kuza kuva muri urwo rugo tugataha. Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi”.

    Ari Kibukayire ndetse n’abatumirwa be, bose baremera ko bakoze amakosa ndetse bakayasabira imbabazi. Icyo bahurizaho ni uko ibyo bakoze babikuyemo isomo bakaba bakangurira n’abandi baturarwanda kumva no gukurikiza amabwiriza Leta itanga.

    Karumugabo yagize ati “Dukurikije ibihe turimo twarengereye, twasabanye tunywa inzoga, kandi byongeye twateje urusaku mu baturanyi biba ngombwa ko abashinzwe umutekano baza. Icyo nabwira abaturarwanda muri rusange nta muntu ugomba kwirara muri ibi bihe, kuko icyorezo kiracyahari ntaho cyangiye, ubu twafashe ingamba zo kutazabyongera”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bakoze amakosa atandukanye yose ashingiye ku kwirara bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse bagateza urusaku mu baturanyi.

    Yagize ati “Abantu bagomba kumenya ko iki cyorezo hari imihango myinshi cyakuyeho, kuba Kibukayire yatahaga inzu ye ntabwo yagombaga gutumira abantu muri ibi bihe turimo.

    Yabikoze atumira abantu ngo arataha inzu ye abaha inzoga, barasabana kandi bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye, barengeje amasaha yo kuba bari mu ngo zabo byongeye bateje urusaku mu baturanyi”.

    CP Kabera yibukije abantu ko icyorezo kikiriho kandi batagomba kwirirara kabone n’ubwo hari ibyemezo birimo kugenda bifatwa kugira ngo abantu bakore imirimo yabo.

    Ati “Nubwo hari ingamba zigenda zifatwa kugira ngo abantu bakomeze imirimo yabo nk’aho isaha yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo yavuye ku isaha ya saa tatu ikagera ku isaha ya saa yine, ntibitanga uburenganzira bwo kwirara ngo abantu barenze amasaha. Icyorezo kiracyariho kandi n’ingamba zo kukirwanya ziracyahari, turasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza uko atangwa”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abantu ko nta muntu wemerewe gucuranga kugeza ubwo urusaku rurenga mu nzu ye rukajya kubangamira abaturanyi ndetse ko ubikoze abihanirwa n’amategeko.

    Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije Ingingo ya 53: Guteza urusaku rurengeje ibipimo bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Amabwiriza No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, avuga ko gutegura, gutumira no kwitabira ibirori, iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (gusenga mu ngo, isabukuru y’amavuko, bridal shower, baby shower n’ibindi).

    Uwatumiye n’uwakiriye bazishyura buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Uwitabiriye icyo gikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

    Aya mabwiriza kandi avuga ko abafatiwe mu birori bashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19. Igihe ahakiriwe ibirori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid-19-abantu-5-bafashwe-bakorera-ibirori-mu-rugo-banateje-urusaku

  • Sekamana Maxime na Nova Bayama bari mu bakinnyi Karekezi Olivier yemeje ko bagiranye ibiganiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ni bwo bwa mbere umutoza Karekezi Olivier yari yeretswe abafana ba Kiyovu Sports ndetse n’itangazamakuru, nk’umutoza mukuru ugomba gutoza iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

    Karekezi Olivier, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports
    Karekezi Olivier, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports

    Karekezi Olivier, yatangaje ko yishimira uburyo ikipe yiyubatse cyane cyane ko yanabigizemo uruhare by’umwihariko mu guhitamo abakinnyi, ariko akaba agitekereza ko hari izindi mbaraga ashobora kongeramo.

    Uyu mutoza yatangaje ko ku ikubitiro yamaze gusezerera abakinnyi batandatu, ariko ko igihe imyitozo izatangirira ari bwo azareba niba hari abandi yasezerera ndetse n’abandi yagumana azifashisha muri uyu mwaka w’imikino hataramenyekana igihe uzatangirira

    Yagize ati “Bwa mbere hari abakinnyi batandatu namaze gusezerera, ariko ndacyari gushaka uburyo nazongeramo abandi bakinnyi, nk’abasatira baca ku mpande dufite Armel, Nova nawe yaranyandikiye ansaba ko yaza, ntegereje ko imyitozo isubukurwa nkamuha amahirwe akagaerageza hamwe n’abandi bakinnyi bo mu Rwanda”

    “Sekamana Maxime nawe twaravuganye, ubwo komite igiyeho ntegereje kugira ibyo tuganira, abandi bakinnyi twifuza bakaba bagira ibyo bahabwa ubundi yukabasinyisha”


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sekamana-maxime-na-nova-bayama-bari-mu-bakinnyi-karekezi-olivier-yemeje-ko-bagiranye-ibiganiro

  • Kigali: Utubari n’amaresitora 70 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Zimwe muri izo nzu byagaragaye ko zacuruzaga inzoga cyangwa bafite serivisi z’utubari nyamara baragombaga kuba baradufunze hakurikijwe amabwiriza ya Leta.

    Ibi bikaba ari ibyagaragaye mu igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni igenzura ryabaye mu byumweru bibiri bitambutse aho byagaragaye ko hari bamwe mu bacuruzi barenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

    Muri iryo genzura abantu bagera kuri 270 bafatiwe muri izo nyubako zafunzwe cyangwa zigacibwa amande. Bafatwaga bicaye hatubahirijwe intera hagati y’umuntu n’undi ndetse kandi barimo no kunywa inzoga.

    Abacuruzi barenze 130 na bo ntibakoreshaga uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwishyurana ahandi ntabwo bari bafite uburyo bwa kandagira ukarabe cyangwa imiti bakaraba ikica udukoko mu ntoki.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iryo genzura riri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda mu gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, gukangurira abantu kugira umutekano n’isuku.

    Yagize ati “Biri muri gahunda za Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’andi mabwiriza binyuze mu bukangurambaga.”

    Yakomeje avuga ko igenzura ryari rinagamije kureba igipimo cy’uko abaturarwanda bubahiriza amabwiriza ndetse hakarebwa ko abafatiwe mu makosa bahanwe ariko ikigamijwe cyane ni ukwibutsa abantu no kubigisha uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima birinda icyorezo kandi banirinda kugikwiza aho bakorera, aho bagenda n’ahandi hose baba bari.

    CP Kabera yavuze ko igenzura ryibandaga ku nyubako z’utubari, resitora na Motels, ku masoko ndetse no mu dusantire tw’ubucuruzi.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko igenzura ryasuzumaga ko amabwiriza y’ingenzi mu kwirinda COVID-19 yubahirizwa nko gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune, intera hagati y’umuntu n’undi, guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kwambara agapfukamunwa ndetse no kubahiriza amasaha y’ingendo.

    Yagize ati “Dukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ku gipimo cyo hejuru kabone n’ubwo ikosa rimwe cyangwa umuntu umwe gusa ashobora kuba nyirabayazana w’ikwirakwira ry’icyorezo. Ni yo mpamvu dukangurira buri muntu kumva ko afite uruhare n’amahitamo ku mutekano n’ubuzima mu byo akora byose.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko CP Kabera yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru y’abantu barenga ku mabwiriza abasaba gukomeza uwo mutima w’ubufatanye mu kwicungira umutekano.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kigali-utubari-n-amaresitora-70-byahaniwe-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Vietnam: Polisi yafashe udukingirizo ibihumbi 324 twarasubijwe ku isoko nyuma yo gukoreshwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Udukingirizo twakoreshejwe babanzaga bakatwoza
    Udukingirizo twakoreshejwe babanzaga bakatwoza

    Benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bagira umuntu wese wajyaga muri Vietnam ubishoboye ko yajya yitwaza agakingirizo nyuma y’aya makuru yasohotse .

    Polisi muri icyo gihugu yavuze ko yafashe abakozi benshi ngo bakoraga akazi ko kutwoza nyuma bakadusiga amavuta yo mu dukingirizo mbere y’uko bongera bakadufunga neza ubundi bakadusubiza ku isoko tukagurishwa.

    Ibi bikorwa byakorerwaga mu ruganda ruherereye mu ntara ya Binh Duong mu Majyepfo ya Vietnam.
    Photo:

    Polisi ivuga ko yasanze hari utwo bamaze gupakira tugiye gukwirakwizwa, yongeraho ko hari n’utundi batazi umubare twinshi cyane twoherejwe mu baturage batabizi hirya no hino ku isi.

    Umugore witwa Pham Thi Thanh Ngoc w’imyaka 33, nyiri urwo ruganda yatawe muri yombi avuga ko yakiraga udukingirizo twakoreshejwe, bakadutunganya tugasubizwa ku isoko. Ngo yaduhabwaga rimwe mu kwezi n’umuntu watumuzaniraga utahise atangazwa amazina.

    Udukingirizo ngo twasubizwaga ku isoko tukongera kugurishwa nk’aho ari dushyashya, hakaba hari impungenge ko benshi bashobora kuba barahanduriye indwara zinyuranye, abandi tukabacikiraho ariko ntibamenye impamvu cyane ko ngo tuba dufunze mu gashashi kabugenewe ku buryo ntawabashaga kudutandukanya n’utundi dushya.

    Polisi ivuga ko udukingirizo twafatiriwe nk’ibimenyetso ariko ngo tuzangizwa kuko dufatwa nk’imiti yarangije igihe ikoreshwa kandi ngo itera ingaruka n’ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu.

    Nk’uko urubuga rw’amakuru VN Explorer rubitangaza, ngo ntibizwi umubare w’udukingirizo twakoreshejwe tumaze kugurishwa ariko umutwaro wose hamwe twari dufunzemo mu mifuka polisi yafashe; ngo wari ufite ibiro 360, kandi ngo twacuruzwaga mu mahoteli n’amaguriro anyuranye muri Vietnam no hanze y’igihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/vietnam-polisi-yafashe-udukingirizo-ibihumbi-324-twarasubijwe-ku-isoko-nyuma-yo-gukoreshwa

  • #COVID-19: Abarwayi bashya 9 barimo 6 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 9 babonetse mu bipimo 2,207 bakaba barimo 6 babonetse muri Kigali, 2 babonetse muri Nyamagabe, umwe aboneka i Rubavu.

    Kugeza kuri iki Cyumweru mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,820 muri bo abamaze gukira ni 3,099 naho abakivurwa ni 1,692.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

    Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 nibwo abandi bantu babiri mu Rwanda bishwe na COVID-19 buzuza umubare w’abantu 29 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo.

    Abo babiri bishwe na COVID-19 ni Abanyarwanda umwe w’imyaka 46 n’undi w’imyaka 44 y’amavuko bitabye Imana bari i Kigali.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-abarwayi-bashya-9-barimo-6-babonetse-i-kigali

  • Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba zikomeye ku bajyagayo kwiga bagaherayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko umushinga wo gushyira mu bikorwa iryo tegeko ushyikirijwe ubunyamabanga bushinzwe umutekano muri Amerika (DHS).

    Ubusanzwe uburenganzira cyangwa Visa zihabwa abanyeshuri bajya kwiga muri Amerika usanga zifite igihe cy’imyaka 4 ariko harimo abagiye kujya bahabwa imyaka 2 gusa.

    Ikigo kiri kwiga kuri uwo mushinga kiri kuvuga ko icyo cyemezo cyafashwe ku bw’impamvu z’umutekano bitewe n’ibyaha byinshi bya magendu, ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera.

    Abiganje ku rutonde rwakozwe n’iki gihugu ni abantu bakomoka mu bihugu birimo nka Sudani, kubera ibihugu byabo bifasha abakora iterabwoba.

    Ariko kugeza ubu, igice kinini ni abava mu bihugu bifite abantu babyo barenga 10% bafite viza zarangije igihe.

    Muri ibi harimo Nijeriya aho mu 2019 yari ku rugero rwa 13% rw’abarengeje iminsi yo kuba muri Amerika byerekanwa n’ibarurwa ryakozwe na DHS.

    Ibindi bihugu bigaragara kuri urwo rutonde harimo; Burkina Faso, Burundi, Kameruni, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Gambia, Liberiya, Malawi ndetse na Uganda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/leta-zunze-ubumwe-za-amerika-zafashe-ingamba-zikomeye-ku-bajyagayo-kwiga-bagaherayo