Tag: featured

  • Menya byinshi kuri ‘Agahwayihwayi’ wamamaye ahamagara kuri Radiyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agahwayihwayi wamamaye mu guhamagara kuri Radiyo
    Agahwayihwayi wamamaye mu guhamagara kuri Radiyo

    Ni umugabo wise umwana we Agaciro Development Fund kubera ko yavutse mu bihe iki kigega cyajyagaho, mu kwishimira iyo gahunda abyitirira umwana we.

    Mu busanzwe uyu mugabo yitwa Habanabakize Theoneste uri mu kigero cy’imyaka 32, akaba akomoka ku Kabaya mu Karere ka Ngororero. Avuga ko nyina yamwise Agahwayihwayi kubera ukuntu yavutse ari muto cyane, yaba amuhetse ntamenye ko amuhetse.

    Yagize ati “Navutse ndi gato cyane mama anyita Agahwayihwayi kubera nta biro nari mfite, ngo hari ubwo navaga mu ngombyi ntamenye ko navuyemo nituye hasi, kuva ubwo abantu bose batangira kunyita Agahwayihwayi”.

    Mu busanzwe Agahwayihwayi akora umwuga w’ubufundi ngo aryoherwa no kumva ko avugira kuri radiyo abantu bakabimukundira, ndetse ngo ni na ho yigiye gusetsa kubera ukuntu yavugaga amakuru y’ibyabereye iwabo akabivuga asakuza mu mvuko idasanzwe.

    Yagize ati “Nakundaga gutanga amakuru y’ibyabereye iwacu ndi mu kazi kanjye k’ubufundi, nkavuga nti ‘aloooooo’, wampamagara nkagira nti ‘uraaaaaampamagaye’! Ibi bintu rero byasetsaga abantu cyane nanjye ntangira kubikunda gutyo”.

    Agahwayihwayi asaba abantu gukunda ibyo bakora kandi bakabishyiraho umutima. Avuga ko kubera kuba ikimenyabose ndetse bakanamenya ko ari umukozi utiganda ku kazi ke k’ubufundi yigiye ku Kabaya, abona ibiraka byinshi bikaba bimutunze ndetse ari umugabo wifashije mu rugo rwe na we ubwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-byinshi-kuri-agahwayihwayi-wamamaye-ahamagara-kuri-radiyo

  • Girinka ni ikimenyetso cy’urukundo Perezida akunda abaturage ntigomba kugurishwa – Visi Meya Murekatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bazigurishije bataranazitura nubwo n
    Bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bazigurishije bataranazitura nubwo n’uwituye atemerewe kuyigurisha nta yindi isigaye mu rugo

    Abaturage b’Umudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Rukomo II baganiriye na Kigali Today, bavuga ko iwabo gahunda ya Girinka isa n’iyahagaze kubera ko abazihawe mbere bamwe bazigurishije bataritura.

    Umwe yagize ati “Inka zaratanzwe ariko benshi barazigurishije n’umukuru w’umudugudu arimo, uwari ukuriye ubudehe bamukuyeho byose biri mu nshingano za mudugudu none iye yarayigurishije, twabwiye veterineri w’umurenge araza ariko kubera ko batahanwe n’abandi batangiye kuzirya”.

    Undi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kuba izi nka zigurishwa ngo bitera abatarazibona impungenge kuko bumva nta mahirwe bagifite yo kugerwaho n’iyi gahunda.

    Agira ati “Niba abantu benshi bamaze kuzigurisha kandi bataritura urumva twebwe gahunda yatugeraho gute koko? Keretse nizituruka ahandi naho ubundi icyizere ntacyo rwose, ahubwo mutubarize niba twe tudakwiye guhabwa inka”.

    Twagerageje kuvugisha umukuru w’Umudugudu wa Nyarubuye Nyirarukundo Berina bivugwa ko umudugudu abereye umuyobozi hagurishijwemo inka nyinshi za Girinka nawe ubwe akaba yarayigurishije, ariko ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa atayifata.

    Gusa ariko nyuma twaje kumenya ko arwaye ku buryo atavugira kuri telefone.

    Umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Rukomo Nsanzamahoro Vedaste, avuga ko iki kibazo cy’abantu bagurisha inka za Girinka gihari mu murenge wose, ariko umwihariko uri mu Mudugudu wa Nyarubuye.

    Avuga ko kuva gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006 kugera muri 2019, hamaze gutangwa inka 1,264.

    Abazimije igicaniro (abazigurishije) ngo ni 328, harimo abazigurishije ku bushake nta kibazo zifite bangana na 172. Mu nka 328 zagurishijwe, ngo 77 abazihawe ntibazi aho baherereye kuko bimutse mu Murenge wa Rukomo, naho inka 38 abazigurishije bakaba baragiranye n’umurenge amasezerano yo kuzigaruza.

    Avuga ko impamvu benshi bazigurishije byatijwe umurindi n’umufatanyabikorwa wazibahaye.

    Ngo uwahawe inka na OXFAM yagombaga kwitura amafaranga ibihumbi 60 bigahabwa undi akitwa ko ahawe inka, bamwe bayafata mu ntoki bagahita bayarya inka ntigurwe.

    Avuga ko mu ngamba bafashe harimo guhana bihanukiriye uwagurishije inka yahawe kimwe n’uwayiguze, kuko aba arenze ku mabwiriza.

    Ati “Ubundi igihano gikomeye ni uko uwo dufashe ako kanya ayigurisha duhita tuyimwambura tukayiha undi uri ku rutonde, hanyuma uwayiguze akajyanwa kuri RIB kuko aba yarenze ku mabwiriza ya Girinka bakadufasha kumuhana. Uwaduciye mu rihumye akayigurisha tukabimenya nyuma asabwa kuyigarura atabikora na we tukamugeza kuri RIB”.

    Icyakora Nsanzamahoro avuga ko hari bamwe mu bagurishije inka za Girinka bagiranye n’ubuyobozi bw’umurenge amasezerano yo kugaruza inka bagurishije.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko mu zindi ngamba zihari ari ugukomeza ubukangurambaga, abantu bakamenya impamvu bahawe izo nka bakarushaho kuzifata neza kugira ngo babone amata ndetse n’ifumbire.

    Avuga ko abantu bahabwa inka bakwiye kuzifata nk’ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika abakunda bityo bakazifata neza.

    Ati “Iriya nka ni ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika akunda abaturage, bityo na bo bakwiye kuzifata neza bibuka ko na bo bagomba koroza abandi, kugira ngo abantu bavire rimwe mu bukene. Si iyo kugurisha ahubwo ni iyo gufasha abantu kwirinda bwaki mu miryango yabo no kuzamura umusaruro ukomoka ku ifumbire itanga”.

    Murekatete Juliet avuga ko abagurisha inka za Girinka batazababarirwa, ahubwo bazajya bagezwa imbere y’amategeko nk’abica gahunda za Leta.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/girinka-ni-ikimenyetso-cy-urukundo-perezida-akunda-abaturage-ntigomba-kugurishwa-visi-meya-murekatete

  • Abakinnyi n’abakozi ba APR FC babimburiye andi makipe gupimwa #COVID19 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ni bwo Minsiteri ya Siporo yatangaje ko imikino yose ubu yemerewe gusubukurwa, ariko hagakurikizwa amabwiriza arimo no gupima abakinnyi bo mu mikino bakina bakoranaho, iyo ikaba irimo n’umupira w’amaguru.

    Ikipe ya APR FC iri no kwitegura amarushanwa nyafurika aho izahagararirau Rwanda muri CAF Champions League, yamaze gupimisha abakinnyi bayo bose ndetse n’abakozi, mu gihe bitegura gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.

    Iki gikorwa cyo gupima aba bakinnyi kikaba cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) kuva saa tatu za mu gitondo, kikaba kitabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza bane n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

    Amafoto y’uko byari byifashe

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-n-abakozi-ba-apr-fc-babimburiye-andi-makipe-gupimwa-covid19-amafoto

  • Ababyeyi be bamushyingiye ku gahato afite imyaka 12 bamukwa ihene 8 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyirakaberuka Angelique washyingiwe afite imyaka 12
    Nyirakaberuka Angelique washyingiwe afite imyaka 12

    Uwo mukecuru ugenda yicumba akabando ariko bigaragara ko agifite imbaraga n’icyizere cyo kubaho, avuga ko yayobowe na Rudahigwa, aho yibuka ubuzima bukomeye yanyuzemo akemeza ko imico ya kera itandukanye n’iy’ubu.

    Avuga ko kera ababyeyi ari bo bafataga ibyemezo byose bireba umwana, birimo no gushaka ndetse no kumutegeka uwo ashaka bagendeye ku nyungu zabo.

    Uwo mukecuru avuga ko ubwo yari ari afite imyaka 12 ari akana gato kakimenya ubwenge, ngo yagiye kumva yumva se amubwiye ko yamuboneye umugabo ugiye kumukwa ihene umunani.

    Uwo mwana utari wakageze igihe cyo kumera amabere, ngo yumviye se bitewe n’uburyo umuco wabigenaga, ngo baratura baramukwa ajya gushaka, mu kugera iwabo w’umugabo atungurwa no gusanga umugabo bamushyingiye afite undi mugore n’abana bamuruta. Icyo gihe byabaye ngombwa ko ajya kurererwa kwa Nyirabukwe aba ari naho umugabo amutungira.

    Agira ati “Nashatse mfite imyaka 12. Ni Papa wabintegetse ambwira ko yishakira ihene umunani bari kumuha z’inkwano ndamwubaha ndagenda.

    Nari gato ntaramera amabere, ubwo nyine Papa yumvikanye n’uwo mugabo, bararambagiza batura inzoga barankosha ihene umunani barantwara”.

    Uwo mukecuru avuga ko ubwo yarererwaga wa Nyirabuke, nta kintu na kimwe abashinja cy’urugomo, ngo bamufashe neza cyane amaze imyaka umunani ashatse abyara imfura ye y’umuhungu.

    Agira ati “Narerewe kwa Mabukwe kandi bambaniye neza, yari afite n’abana bakuru babahungu bavukana n’umugabo wanjye mbayo ariko nta n’umwe wigeze anyendereza, na biriya bavuga byo gukazanura yewe sinigeze mbona Databukwa agira icyo ambaza bamfataga nk’umwana wabo. Nabaye aho hashize imyaka umunani aba ari bwo mbyara umwana wa mbere”.

    Uwo mukecuru avuga ko mu mbyaro 12 yabyaye ubu asigaranye abana batatu, nyuma y’uko abandi bitabye Imana.

    Yagize icyo asaba urubyiruko rw’ubu

    Nyirakaberuka Angeliqwe atuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze
    Nyirakaberuka Angeliqwe atuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze

    Uwo mukecuru avuga ko urubyiruko rw’ubu rwakagombye kubyaza umusaruro amahirwe rufiye y’imiyoborere myiza, aho umwana wifuza gushaka ari we wifatira icyemezo, ibyo bikaba binyuranye n’ibyamubayeho mu gihe cyabo.

    Ati “Hari ubwo mbona abana b’ubu basamara bikambabaza, mbona badashobotse. Bari bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira imiyoborere ibaha agaciro. Urumva nari umwana mwiza udasamara ariko kubera Papa washatse kungurisha, naramwumviye barankwa ndagenda, nta burenganzira nari mfite”.

    Arongera ati “Uzi ko kera n’inda bazikwaga! Wabyaraga umuhungu baramaze gukwa imiryango ikanywana, wabyara umukobwa bakamushyingira.

    Kera nta mugore waryaga imyama z’ihene zaharirwaga umugabo, ugasya umutsima ukawuvuga akawushyira mu cyibo ugapfundikira umugabo akaza akarya umureba wowe ugasoroma isogo n’ibisusa, waba wishoboye ugashyiramo udushyimbo ukarya. Byari umuco”.

    Uwo mukecuru yasabye urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kwirinda irari, bakitonda bagakomera no ku busugi bwabo, kuko kera mu bihe byabo ngo uwashakaga yarataye ubusugi babifataga nko kugusha ishyano.

    Avuga ko badakwiye gushaka bahubutse bakurikiye ibintu, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zishobora kubakurikirana mu buzima bwabo bwose kubera gushaka nabi bitewe n’irari ry’ibintu, nk’uko ababyeyi be bamushyingiye ari umwana bakurikiye ibintu bishira.

    Ubu uwo mukecuru atunzwe n’abana be batatu asigaranye, nyuma y’uko umugabo we amaze imyaka umunani apfuye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ababyeyi-be-bamushyingiye-ku-gahato-afite-imyaka-12-bamukwa-ihene-8

  • Barishimira ko amashanyarazi yabafashije kwicungira umutekano no kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amashanyarazi yatumye abatuye n
    Amashanyarazi yatumye abatuye n’abakorera muri iyi santere biteza imbere

    Santere y’ubucuruzi ya Gisanze ihuza Akagari ka Uwumusebeya n’aka ka Ruyenzi, twombi two mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru. Utu tugari dukora ku ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi.

    Dusabimana Japhet ni umukorerabushake w’urubyiruko ndetse akaba n’umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Gakaranga giherereye mu Mudugudu wa Gakaranga, mu Kagari ka Uwumusebeya.

    Dusabimana avuga ko amashanyarazi yabateje imbere muri byinshi, ndetse serivisi nyinshi mu zo bakeneraga basigaye bazibona hafi, ariko ikirushijeho ni uko ubu santere yose irara yaka bikaborohera kwicungira umutekano.

    Yagize ati “Serivisi zijyanye no kwiyogoshesha, gufotora impapuro za Irembo, izo gushesha ibinyampeke, gusharija telefoni n’izindi twajyaga kuzishaka ku Ruheru tukagenda nk’amasaha abiri n’amaguru cyangwa umuntu agakoresha 2,500 Rwf ya moto, ariko ubu byose turabibona hano i Gisanze.

    Amashanyarazi kandi atuma bicungira umutekano
    Amashanyarazi kandi atuma bicungira umutekano

    Turashimira REG yatugejejeho amashanyarazi kuko ubuzima bwaroroshye, ikirushijeho cyiza ni uko ubu gucunga umutekano byoroshye kubera amashanyarazi, santere yose irabona nta wapfa kutumeneramo ubu”.

    Sindaburirwa Rosalie we ni umucuruzi wa butike utuye na we muri iyi santere ya Gisanze. Avuga ko aho baboneye amashanyarazi bungutse byinshi cyane mu bucuruzi bwabo ndetse biteje imbere.

    Akomeza avuga ko ubujura bwagabanutse muri iyo santere kubera ko harara habona, ndetse ibyo bakenera byose babibona aho hafi.

    Lambert Mutemberezi na we ni undi mucuruzi muri iyo santere ya Gisanze, uvuga ko we abona amashanyarazi yarahinduye imibereho ya benshi kuko agasantere kabo kavuye mu icuraburindi.

    Mutemberezi akomeza avuga ko imirimo y’ubwubatsi yanateye imbere kuko ibyuma babisudira hafi n’ibindi bikoresho bikenerwa gukorwa hitabajwe amashanyarazi, mu gihe ubundi byabagoraga kandi bikanabahenda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Ruheru Habakurema Bahati, yavuze ko amashanyarazi muri Ruheru yahinduye imibereho y’abaturage ndetse bateje imbere.

    Habakurema avuga ko utugari twose tugize Umurenge wa Ruheru dufite amashanyarazi, usibye Akagali ka Gitita kandi bari gukorana na REG ngo n’ako Kagari kabone amashanyarazi vuba.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Abasaga 92% by
    Abasaga 92% by’abaturage ba Nyaruguru bamaze kugerwaho n’amashanyarazi

    Ni muri uru rwego, kugeza ubu abatuye Akarere ka Nyaruguru basaga 92,5% bamaze kugezwaho amashanyarazi nk’uko umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyaruguru, Bahoranimana Barnabé abivuga.

    Muri abo, 54,1% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho 38,1% bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko mu Rwanda hose ijanisha ryerekana ko ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56%.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/barishimira-ko-amashanyarazi-yabafashije-kwicungira-umutekano-no-kwiteza-imbere

  • Ukwakira ni igihe cyo guharanira kurwanya ivangura n’amacakubiri – Fidele Ndayisaba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba (uhagaze) avuga ko ukwezi k
    Ndayisaba (uhagaze) avuga ko ukwezi k’Ukwakira ari igihe cyo kurwanya ivangura n’amacakubiri

    Ndayisaba avuga ko ukwezi k’Ukwakira gukwiye kubera buri Munyarwanda igihe cyo kuzirikana ko ari bwo hatangijwe ibikorwa by’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ku ya 01 UKwakira 1994.

    Ndayisaba avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwihesha u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri, kugira ngo bace ukubiri n’ingoyi yayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ntihazagire uwasubira kuri iyo ngoyi y’amacakubiri n’ivangura.

    Agira ati “Uko kubohorwa kuri ya ngoyi y’amacakubiri n’ivangura biduha amahirwe angana nk’Abanyarwanda no kwisanzura mu miyoborere myiza ishyira imbere umuturage, kandi ikita ku mibereho ye myiza. Uko ni ko kwibohora k’u Rwanda”.

    Ndayisaba avuga ko Ukwezi k’Ukwakira buri wese akwiye kuzirikana uruhare afite mu kurwanya ivangura n’amacakubiri, kugira ngo Abanyarwanda batazasubira ku ngoyi y’amacakubiri yakuweho habanje kumeneka kw’amaraso y’abana b’Abanyarwanda.

    Agira ati “Ukwakira kudusigira amasomo akomeye yo kumva ko amacakubiri n’ivangura bikwiye kuba ikizira mu bana b’Abanyarwanda”.

    Insanganyamatsika izirikanwa uyu mwaka mu kwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge igira iti “Dufatanyije Twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”, ikaba isobanuye ko buri wese mu byo akora n’ubuzima bwe bwa buri munsi, akwiye kwirinda no kurwanya ivangura n’amacakubiri.

    Abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubuwmwe n’Ubwiyunge bagaragaza ko intandaro y’amacakubiri mu Rwanda yatewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo kuva igihe cy’ubukoloni agashinga imizi mu bihe bya Repuburika ya mbere n’iya kabiri.

    Umuhuzabikorwa w’Umuryango wita ku bikorwa by’Isanamitima (AMI) Bizimana Jean Baptiste, avuga ko amacakubiri yahawe umwanya munini yigishwa Abanyarwanda ari yo agitera n’ingaruka zikigaragaza uyu munsi, ari na yo mpamvu uwo muryango wiyemeje gushyiraho gahunda z’isanamitima zifasha Abafunguwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abacitse ku icumu rya Jenoside, bityo bakongera kugana inzira y’iterambere.

    Agira ati “Abantu ntibashobora gutera imbere igihe cyose barangwa n’ibikorwa by’ivangura n’amacakubiri, kuko aragenda agafata muri bya bitekerezo by’uyafite akagenda akwirakwira kugera kuri ba bantu benshi bigatuma badindira mu bikorwa, ariko iyo bumvikana bakomeza gufatanya bakabasha guhindura ubuzima”.

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango wita ku isanamitima ‘Prison Fellowship’ Jean Paul Ntwari, avuga ko gahunda zo kurwanya amacakubiri zikwiye gushyirwamo imbaraga, ibiganiro bigahuriza hamwe abantu mu byo bakora.

    Ati “Izo gahunda zihuriza hamwe abantu mu matsinda yabo no mu makoperative zikwiye gukomeza kugezwa hose mu midugudu, kugira ngo nibura amacakubiri n’ivangura birusheho kugabanuka”.

    Ushinzwe ibikorwa by’isanamitima mu itorero ADEPR Mbabazi Emmanuella, we avuga ko kugira ngo ivangura n’amacakubiri bicike burundu, ari ngombwa kurwanya ihezwa, itonesha no gusumbanya abantu.

    Agira ati “Ntibikwiye ko abantu bamwe bimwa uburenganzira cyangwa ngo bamwe bazamuke kurusha abandi, duharanire gushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi buri wese ashyigikirwe mu byo akora, buri wese azamuke tugire ihame ry’ubudasa turishyigikire buri wese mu mpano ye tutitaye aho aturuka, mbese ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinge imizi hagati yacu”.

    Ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge gutangirana n’iya 01 Ukwakira, muri uyu mwaka wa 2020 kuzizihizwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikaba isaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza barindana kuko Umunyarwanda muzima agomba no kurinda mugenzi we kwandura icyo cyorezo.

    Ibiganiro bizagezwa ku Banyarwanda bikaba bizaca mu buryo bw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, aho buri wese asabwa kubikurikirana kugira ngo impanuro zirimo zimufashe kurwanya amacakubiri n’ivangura.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ukwakira-ni-igihe-cyo-guharanira-kurwanya-ivangura-n-amacakubiri-fidele-ndayisaba

  • Kenya: Bafunguye utubari, amashuri yo akomeje gufungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Utubari tugomba gukurikiza ingamba zashyizweho, aho abacuruzi babujijwe kutarenza saa yine z’ijoro (22h00) batarafunga.

    Ibi byatangajwe na Perezida ubwe Uhuru Kenyatta ubwo yatangarizaga igihugu ku bikorwa bya Guverinoma biherutse gukorwa mu kurwanya COVID-19, no kongera guzahura ubukungu bwa Kenya bwagiye hasi muri aya mezi kubera coronavirus.

    Perezida Uhuru kandi yongereye amasaha yo kugera mu rugo mu gihugu hose aho isaha yo kugera mu rugo ari saa tanu z’ijoro naho iyo kuva mu rugo no gutangira ingendo iba saa kumi za mu gitondo (04h00). Izi mpinduka zose ziratangira gukurikizwa kuri uyu wa kabiri.

    Itangazo ryari ryitezwe kugira icyo ritangaza ku gufungura amashuri ariko ntacyo ryabivuzeho. Ku wa mbere w’iki cyumweru, Minisiteri y’Uburezi yari yategetse abarimu gusubira ku bigo by’amashuri bigishaho, ariko Perezida Kenyatta yavuze ko ibigo by’amashuri bishobora gufungura ari uko umutekano w’abanyeshuri bigaragaye ko ushobora kubahirizwa.

    Kenya imaze kugira abanduye COVID-19 barenga ibihumbi 38. Ku wa Mbere hapfuye abantu icyenda, bituma umubare w’abahitanwa n’icyorezo wiyongera aho bamaze kurenga 700 bitabye Imana bazize coronavirus.

    Habayeho kugabanuka kw’icyorezo gahoro gahoro mu mibare; mu byumweru bishize. Ku wa mbere, hamenyekanye abantu bashya 53 banduye COVID-19, nubwo impuguke mu by’ubuzima zagaragaje ko kwipimisha bikiri ku gipimo cyo hasi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/kenya-bafunguye-utubari-amashuri-yo-akomeje-gufungwa

  • Njyanama ya Rubavu yasabye ubuyobozi guha isoko rya Gisenyi abikorera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iri soko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy
    Iri soko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

    Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ivuga ko amasezerano yegurira isoko rya kijyambere ikigo cy’urugaga rw’abikorere azagengwa n’uko abikorera bazitwara, kuko nyuma y’ukwezi ntagikozwe Akarere kazarisubirana kakariha abandi bikorera cyangwa kakaryubaka kakarirangiza.

    Ni umwanzuro wafashwe n’Inama Njyanama nyuma y’uko komisiyo y’ubukungu igaragaje ibiganiro yagiranye n’abikorera kugira ngo bemererwe guhabwa isoko.

    Iyi mishyikirano yari imaze iminsi itari mike, yemejwe nyuma y’uko urugaga rw’abikorera rwemeye ko Akarere kazagira imigabane ingana na 10% ry’imigabane, mu gaciro k’isoko kangana na miliyari ebyiri na miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba buvuga ko ikigo cy’ubucuruzi cy’urugaga rw’abikorera Kivu Investment Group (KIVING) kizemererwa kubaka igice cya mbere cy’isoko mu mafaranga yacyo, bamara kucyuzuza bakabona guhabwa aho kubaka icyiciro cya kabiri.

    Nubwo ubuyobozi bw’abikorera bwirinze kugira icyo butangaza kuri iri soko bagiye guhabwa, Kigali Today iheruka gukora inkuru yo kwitegura guhabwa isoko kwa KIVING.

    Fiat Felin umuyobozi wa Kivu Investment Group, ikigo cyashinzwe n’abikorera mu Karere ka Rubavu kugira ngo bazegurirwe kubaka iri soko, yavugaga ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2, 700, 000, 000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iri soko rimaze igihe ryubakwa ariko ryanze kuzura
    Iri soko rimaze igihe ryubakwa ariko ryanze kuzura

    Fiat yagaragazaga ko bamaze gukora inyigo y’isoko n’ibisabwa kugira ngo ryubakwe, ndetse ko bamwe mu banyamuryango bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miyoni 270 zingana na 10% z’ayo bashaka.

    Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ubuyobozi bwa KIVING bwari mu bikorwa byo gushishikariza Abanyarubavu gushora imari mu bikorwa by’isoko rya Gisenyi kuko bizababyarira inyungu, kandi bikaba mu gutunganya umujyi wabo.

    Kwinjira muri muri KIVING umugabane wari washyizwe ku bihumbi 540 uvuye ku bihumbi 100.

    Kubaka isoko rya Gisenyi ni kimwe mu bikorwa byatuma Umujyi wa Gisenyi ushobora gutunganywa, kuko abacuruza mu muhanda bavuga ko babura aho gukorera bahabona, ibi bikaba byafasha n’abatuye mu Mujyi wa Gisenyi gutunganya umujyi bahereye ku nyubako ziwubonekamo kuko inyinshi zikorerwamo zishaje.

    Rukanika Gasana Leonard, umuyobozi wa sosiyete sivile mu Karere ka Rubavu, avuga ko nubwo Akarere kemerera abikorera kubaka isoko katagomba kujya kure yabo.

    Agira ati “Simbona ko ubuyobozi bw’Akarere bwakwitandukanya na ririya soko, kuko kagomba kuba hafi y’abikorera kugira ngo ibikorwa bive mu mvugo ahubwo bijye mu ngiro”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias, avuga ko bateganya gusinya amasezerano n’urugaga rw’abikorera mu cyumweru kimwe, kugira ngo imirimo ishobore gutangira vuba.

    Ati “Twagize igihe kinini cyo kuganira kandi twizeye ko ibiganiro no gusinya bizagenda neza, twizeye neza ko ibintu bizagenda neza kandi uzaba umwanya mwiza ku bikorera gutangira gutekereza kunoza imiturire y’umujyi wabo”.

    Iri soko niryuzura rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi
    Iri soko niryuzura rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule, na we yemeza ko hari icyizere cy’ibikorwa by’abikorera nyuma yo kwegurirwa isoko, akavuga ko nibamara ukwezi ntacyo bakoze kandi barahawe isoko bazaryamburwa.

    Agira ati “Mu masezerano hari ingingo izaba ivuga ko bamaze ukwezi batagize icyo bakora bazaryamburwa, ibi bizatuma bihuta mu bikorwa byabo”.

    Akarere ka Rubavu kari mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali idafite isoko rya kijyambere, nyamara ni ko karere ka mbere muri iyi mijyi katangiye kubaka isoko rya kijyambere mbere, ariko kubera ibibazo by’amakimbirane ntiryashobora kuzura.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/njyanama-ya-rubavu-yasabye-ubuyobozi-guha-isoko-rya-gisenyi-abikorera

  • Abashinzwe ubugenzuzi muri FPR-Inkotanyi biyemeje kunoza imikorere n’imikoranire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagenzuzi biyemeje kunoza imikorere n
    Abagenzuzi biyemeje kunoza imikorere n’imikoranire kugira ngo ibyo bakora bigaragaze umusaruro witezwe

    Babivugiye mu mwihererero bakoreye mu Karere ka Muhanga, aho bagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, uburezi, gahunda ya VUP n’ishoramari.

    Icyakora hakenewe gukomeza kunoza ibikorwa bigamije iterambere ry’umuturage, nk’uko biri mu mirongo migari Chairman Mukuru wa FPR INkotanyi akaba na Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabigaragaje muri manda ye y’imyaka irindwi yatorewe.

    Muri uwo mwiherero baganiriye ku mikorere n’imikoranire igamije kugaragaza ko ibyakozwe byahinduye ubuzima bw’umuturage, maze bigaragara ko hari ibimaze gukorwa ariko hari n’ibindi Abangenzuzi muri FPR bakwiye gushyiramo imbaraga, ngo barebe niba koko ibyagenewe abaturage bibageraho uko bikwiye kandi na bo uruhare rwabo rukaba rwigaragaza.

    Mu matsinda abagenzuzi biyemeje kugisha inama aho batumva neza
    Mu matsinda abagenzuzi biyemeje kugisha inama aho batumva neza

    Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo Vuganeza Aaron, avuga ko abagenzuzi bagomba kujya bibuka ko gukurikirana neza ibikorwa by’imicungire y’umutungo w’umuryango ari ugushyigikira Manifesite y’Umuryango RFP-Inkotanyi, no gufasha gukaragaza uko ishyirwa mu bikorwa.

    Agira ati “Muri Manifesite y’imyaka irindwi ya Chaiman wacu Mukuru akaba na Perezida wa Repuburika, harimo kuba abaturage bagira uburenganzira mu kwivuza, guteza imbere uburezi, amazi n’amashanyarazi n’ibindi bigamije guteza imbere umuturage, kubikurikirana neza rero ni ugufasha ishyirwa mu bikorwa byayo”.

    Kabengera Emmanuel ukuriye urwego rw’ubugenzuzi muri RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko mu rwego rwo kunoza inshingano hari ibikwiye kujya biganirwaho umunsi ku wundi kandi buri wese akamenya inshingano ze.

    Kabengera avuga ko abanyamuryango bakwiye kwita ku bikorwa bihindura ubuzima bw
    Kabengera avuga ko abanyamuryango bakwiye kwita ku bikorwa bihindura ubuzima bw’umuturage

    Agira ati “Ni ngombwa kureba niba ibyo dukora bikorwa nk’uko bikwiriye, ibyo bikagaragarira mu musaruro ibyo dukora tukabona umusaruro byatanze mu buryo bugaragara ku muturage kugira ngo bijyane n’iterambere ry’igihugu”.

    Abagenzuzi kandi biyemeje ko bazajya bagisha inama mu byaba bibakomereye mu kazi kugira ngo n’abo bafasha babashe gutanga umusaruro, bakaba bifuza ko umuturage akomeza gutera intambwe mu iterambere biturutse ku kuba ababareberera bahagaze neza mu nshingano zabo.

    Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo Vuganeza Aaron, avuga ko umuryango unafite inshingano zo kugenzura niba abanyamuryango bafite inshingano mu nzego z’ubuyobozi bubahiriza ibyo biyemeje kugira ngo bateze imbere abaturage.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abashinzwe-ubugenzuzi-muri-fpr-inkotanyi-biyemeje-kunoza-imikorere-n-imikoranire

  • Menya nkongwa idasanzwe n’uko wayirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nkongwa idasanzwe yangiza ibigori bigatuma umusaruro ugabanuka
    Nkongwa idasanzwe yangiza ibigori bigatuma umusaruro ugabanuka

    Abahanga bavuga ko nkongwa idasanzwe itandukanye cyane n’isanzwe kuko ngo zitanakomoka mu muryango umwe, ibindi biranga nkongwa idasanzwe ni uko yo ifite ikimenyetso cy’inyuguti ya ‘Y’ mu gahanga, ikagira kandi uruhererekane rw’ibidomo bine bine bya mpande enye biri mu mugongo wayo ndetse n’imirongo ibiri yerurutse mu mpande zombi z’umugongo.

    Nkongwa idasanzwe iyo yona ihera ku mababi, nko ku bigori ikibabi yariye gisigara kibonerana nk’ikirahure, hanyuma ikinjira mu mwumba ikarya, bikagaragazwa n’uko aho yariye hasigara umwanda utose umeze nk’ibarizo, ariko kandi ikangiza bidasanzwe.

    Nkongwa isanzwe yo ntabwo igira ibyo bimenyetso byose, cyane ko yo iteye nk’urunyo ikagira n’ibara ry’ivu, no kona akenshi ikinjira mu mwumba.

    Ako gasimba ngo kaje gaturuka ku mugabane wa Amerika kabifashijwemo n’umuyaga wagendaga ugahuha, kagera muri bimwe mu bihugu bya Afurika muri 2016 hanyuma kagera mu Rwanda muri 2017 ari bwo katangiye guteza ibibazo.

    Nkongwa idasanzwe irororoka cyane bitewe n’amagi menshi itera kuko ishobora gutera amagi 200 ku buryo mu mwaka umwe iba igeze ku bisekuru 12, kandi igenda yimuka iva ku gihingwa ijya ku kindi yihishahisha kugeza yongeye kubona ibigori.

    Uko iyo nkongwa irwanywa

    Uburyo bwa mbere bwo kuyirwanya ni ugufata neza ibihingwa ku buryo bigira ubudahangarwa bubifasha kwirwanaho, nk’uko bisobanurwa na Gatari Egide, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB), ushinzwe gahunda ya Nkunganire.

    Ati “Iyo wahinze imbuto nziza ugashyiramo amafumbire mvaruganda n’imborera ku buryo bwiza, igihingwa kigira ubudahangarwa ku burwayi ubwo ari bwo bwose. Icyo gihe nkongwa idasanzwe ijemo ntiyangiza cyane kandi no kuyitoragura biroroha, igikuru ni uko umuhinzi asura umurima nibura kabiri mu cyumweru”.

    Abahinzi basabwa kandi gutegura neza umurima bavanamo ibisigazwa by’ibihingwa bihavuye ndetse bagahinga bashinga isuka kugira ngo nkongwa yaba yihishe mu bikonoshwa mu butaka ikurwemo ijye hejuru ipfe.

    Abahinzi barakangurirwa kurwanya nkongwa idasanzwe
    Abahinzi barakangurirwa kurwanya nkongwa idasanzwe

    Ikindi abahinzi basabwa ni ugusimburanya kenshi ibihingwa mu murima, ahavuye ibinyampeke nk’ibigori cyangwa amasaka bakahashyira ibinyamisogwe nk’ibishyimbo, soya, amashaza n’ibindi bihingwa bitari mu muryango umwe n’ibigori. Hanyuma abegeranye bagasabwa guhingira rimwe kugira ngo bidasigana kuko iyo nkongwa ihageze yibasira ibikiri bitoya ariko byose iyo ari bikuru ibura aho ihera.

    Imiti ikoreshwa mu kurwanya iyo nkongwa idasanzwe ngo ni uwitwa ‘Rocket’ uterwa mu murima wagezemo icyo cyonnyi ku ngero zitangwa n’ababizobereyemo, ariko wakongera gutera bikaba byiza uhinduye ugatera uwitwa Lamda wo mu bundi bwoko, bityo ntimenyere ukoreshwa kenshi kuko ugeraho ntube ukiyicya (Resistance).

    Muri 2017 ubwo nkongwa idasanzwe yageraga mu Rwanda, yangije ibigori ku buryo igihugu cyahombye toni ibihumbi 10, kuko umusaruro w’igihembwe cya kabiri wari witezwe wangana na toni ibihumbi 208 ariko haza kuboneka toni ibihumbi 198 gusa kubera icyo cyonnyi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kandi n’ubu iyo nkongwa ngo iracyahari.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/menya-nkongwa-idasanzwe-n-uko-wayirwanya