Tag: featured

  • Indwara 10 za mbere zica abantu benshi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Muri raporo igaragaza imiterere y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda hagati ya 2017 na 2019, hagaragazwa indwara 10 zihitana abantu benshi mu byiciro by’abagabo n’abagore, ku isonga hakaza izifitanye isano n’ubuhumekero.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indwara-10-za-mbere-zihitana-abantu-benshi-mu-rwanda

  • Ntitwakwemera ko intego z’Iterambere rirambye ziburizwamo na COVID-19 – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ihagarikwa ry’ibikorwa hafi ya byose muri uyu mwaka wa 2020 kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19, ryashubije inyuma izamuka ry’ubukungu bw’isi na SDGs by’umwihariko kugera munsi ya 0%.

    Ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze ku rugero rw’8% mu kuzamuka buri mwaka, bwahise bumanuka kugera munsi ya 2% nyuma ya gahunda ya guma mu rugo.

    Umuryango w’Abibumbye(UN) wahise ushyiraho ibiganiro mu matsinda bihuza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kugira ngo basuzume uburyo ubukungu bwakongera kuzahuka nyuma y’igihombo cyatewe na Covid-19, u Rwanda rukaba rwaragiye mu itsinda riyoboye ibiganiro hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), u Bwongereza na Fiji.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba muri iri tsinda rifata imyanzuro ihwanye neza neza n’intego z’iterambere rirambye.

    Yagize ati “Gahunda ya 2030(SDGs) ishobora kutagerwaho, ariko ibi ntibivuzeko twakwemera ejo hazaza haciriritse. Dushobora kubaka ibikomeye kandi byiza mu gihe haba hakoreshejwe uburyo bushya bujyanye n’ibibazo bidutegereje”

    “Ibi bisobanura ko hagomba kubaho imyumvire yo gushyira mu bikorwa aho gukomeza gukorera mu buryo busanzweho”.

    Perezida Kagame yasobanuye imyanzuro ine yafatiwe mu itsinda, ikaba igomba kugenderwaho kugira ngo muri 2030 hazagaragazwe umusaruro uhwanye n’uw’Intego z’Iterambere rirambye hamwe n’Amasezero y’i Paris mu Bufaransa yasinywe muri 2016 hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Umwanzuro wa mbere ujyanye no uguteza imbere uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bwo gushyigikira gahunda z’Igihugu ziteza imbere ubuvuzi kuri bose, uwa kabiri ukaba uwo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’uburezi, hashakwa ibikoresho byabugenewe ndetse na murandasi yihuta.

    Umwanzuro wa gatatu ujyanye n’iterambere ridaheza kandi rikozwe mu mucyo, cyane cyane hagatekerezwa ku bagore n’urubyiruko, uwa kane ukaba uwo kutagira icyiciro cy’abantu basigara inyuma hakoreshejwe uburyo buzamura abafite intege nke.

    Perezida Kagame avuga ko gahunda zijyanye n’imari ari ngombwa cyane kandi imibare y’umusaruro bitanga ikagaragazwa binyuze mu mucyo.

    Asoza agira ati “ntitwakwemera ko gahunda z’Iterambere rirambye ziburizwamo n’icyorezo Covid-19 cyangwa indi kidobya itari yitezwe, reka dukomeze intego”.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ntitwakwemera-ko-intego-z-iterambere-rirambye-ziburizwamo-na-covid-19-perezida-kagame

  • Rulindo: Umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye kubera urugomero bubakiwe rubafasha kuhira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugomero ruri mu kibaya cya Muyanza, rwubatswe n’umushinga LWH wari ufite mu nshingano zawo kuhira imyaka imusozi, wakoreraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), rukaba rwaruzuye muri 2019.

    Ibikorwa bya LWH ubu biracungwa n’umushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa (SAIP), ari na wo ubu urimo gufasha abo baturage kubyaza umusaruro urwo rugomero, ubagezaho ibikoresho biborohereza kugeza amazi mu mirima yabo.

    Bagwaneza Viateur wo mu murenge wa Buyoga, avuga ko kuva urwo rugomero rwatangira gukoreshwa yungutse byinshi kuko yongereye igihe cyo guhinga kubera kuhira.

    Agira ati “Mbere nahingaga ibihembwe bibiri gusa kubera ko nagenderaga ku mvura none kuva uru rugomero rwakuzura mpinga n’igihembwe cya gatatu (saison C) nkuhira. Mbere twahingaga mu kajagari tukavanga ibishyimbo, amasaka, ibijumba n’ibindi ariko ubu twarabiretse”.

    Ati “Jyewe muri saison C y’uyu mwaka nahinze imboga zitandukanye ndetse mpinga n’ibirayi nshyiramo umwete ndabyuhira. Umurima nahinze nejejemo toni imwe n’ibiro 200 by’ibirayi, iyo toni narayigurishije mbonamo ibihumbi 300Frw, ayo mafaranga ni bwo bwa mbere nari nyabonye nkavuga ko nyakesha urwo rugomero”.
    Ibiro 200 byasigaye Bagwaneza avuga ko byabaye ibyo gutunga umuryango we, na ho bya bihumbi 300 akavuga ko yahise abishora mu buhinzi bw’urusenda kuko yizeye amazi.

    Ati “Ayo mafaranga nahise nyashora mu buhinzi bw’urusenda kandi dufite abashoramari bahita barugura bakaduha amafaranga aryoshye. Ubu nahinze kuri hegitari imwe n’igice kandi rumeze neza kuko nuhira mbikesha ibikorwa remezo duhabwa na SAIP, nkaba nitegura gusarura mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, nkizera ko nzakuramo atari munsi ya miliyoni eshanu”.

    Ibiribwa byera mu kibaya cya Muyanza bicuruzwa no hanze y
    Ibiribwa byera mu kibaya cya Muyanza bicuruzwa no hanze y’u Rwanda

    Muri icyo kibaya cya Muyanza hari kandi umushoramari munini, Rukera Christine, uhinga urusenda kuri hegitari 30, na we avuga ko atari kubigeraho iyo hataba urwo rugomero.

    Ati “Niyemeje guhinga kuri ubwo buso kuko kuhira byoroshye bitewe n’urugomero rudufasha ruduha amazi. Ikindi ni uko SAIP yatwubakiye inzu dusaruriramo, ubwanikiro ndetse n’ibyumba bikonjesha bituma umusaruro utangirika. Ubu nabonye isoko ry’urusenda mu Buhinde aho nzajya nohereza toni 75 kandi nizera ko nzabigeraho”.

    Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murindwa Prosper, avuga ko urwo rugomero rufite akamaro kanini kuko rwatumye abaturage babona imirimo mishya.

    Ati “Ubu mu mpeshyi baba bari mu mirima bivuze ko imirimo yiyongereye ndetse bakaba ubu baratangiye guhinga imbuto batari bamenyereye ariko zitanga amafaranga menshi. Ni ibihingwa bikenera amazi menshi birimo tungurusumu, tangawizi, water melon, indabo, urusenda n’ibindi, bikaba bifasha abaturage kwikura mu bukene”.

    Ati “Uretse kuhira, urwo rugomero ubu rugiye kuzashyirwamo amafi, kikazaba ari ikintu gishya i Rulindo kandi gifitiye akamaro abaturage. Twatangiye no kwigisha abahinzi kongerera agaciro uwo umusaruro, bakazashyiraho inganda nto ziwutunganya bityo imirimo yiyongere abaturage bazamure ubushobozi biturutse kuri uru rugomero”.

    Umushinga SAIP ukorera kandi mu turere twa Nyanza, Gatsibo, Kayonza, Karongi, Rwamagana na Rutsiro, ukagera ku bahinzi biciye mu Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB).

    Bubakiwe ubwanikiro bwa Kijyambere
    Bubakiwe ubwanikiro bwa Kijyambere


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rulindo-umusaruro-w-ubuhinzi-wariyongereye-kubera-urugomero-bubakiwe-rubafasha-kuhira

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 4, abakize ni 8 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 4 babonetse mu bipimo 2,761 bakaba barimo 3 babonetse muri Kigali, naho undi 1 aboneka i Bugesera.

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,836 muri bo abamaze gukira ni 3,125 naho abakivurwa ni 1,682.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

    Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 nibwo abantu babiri mu Rwanda baheruka kwicwa na COVID-19 buzuza umubare w’abantu 29 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/COVID-19-Mu-Rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-4-abakize-ni-8

  • Rubavu: Amaherezo y’ibibanza bimaze igihe bitubatsemo azaba ayahe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe
    Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe

    Mu myaka 12 ishize ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’umujyi wa Gisenyi bitangiye, aho inyubako nyinshi zashyizwe hasi bivugwa ko hagiye kubakwa inyubako zijyanye n’igihe, ibyari byitezwe ntibiragerwaho.

    Ahakuwe inzu hamwe harubatswe inyubako nziza ariko ibindi bibanza ntibyubatswemo, ubu bikaba biteyemo ibyatsi, bikagaragaza icyuho mu kubaka Umujyi wa Gisenyi.

    Bamwe mu basabwe gusenya inyubako zabo, bavuga ko ibikorwa byo gusenya inyubako zabo byakozwe bitizweho neza kuko inyubako zabo zasenywe ntihubakwa izindi zizisimbura bituma abari bafite icyo bahakura bakena.

    Bamwe bagira bati « Badusenyesheje batubwira ko nitudasenya bazana abasenya kandi tubishyure, wareba aho kugira ngo uhendwe ukisenyera. Inyubako twasenye ni zo zari zidutunze, twarasenye turagurisha kandi n’abo twagurishije ntibubatse, ikindi kibabaje ni uko twagurishije duhendwa mu gihe bitari ngombwa. »

    Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka
    Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka

    Abaturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigomba kujyana n’abashoramari, kuko abamaranye ibibanza imyaka icumi batabyubaka bigaragaza ko nta bushobozi bafite.

    Muri 2008 nibwo ibikorwa byo gusenya inyubako zishaje byakozwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Célestin Twagirayezu, ndetse hasenywa n’inyubako zakorerwagamo n’Akarere.

    Ahasenywe hamwe harubatswe ariko hari n’ahatarubatswe haterwa ibyatsi cyane cyane ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

    Umujyi wa Gisenyi ufite ibibanza by’Akarere ariko hari n’ibyo ucunga by’abahunze bagasiga imitungo yabo na byo bishaje bikwiye kuvugururwa no gusimburwa.

    Kigali Today ivugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko hari icyizere ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigiye gukomeza nyuma y’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa by’iterambere mu Rwanda no ku isi.

    Agira ati ; « Mu mujyi wa Gisenyi ibikorwa remezo byariyongereye, kandi icyorezo cya COVID-19 cyasanze hari abashoramari benshi barimo kuzana ibikorwa by’iterambere. »

    Hari ahatewe ibyatsi
    Hari ahatewe ibyatsi

    Nzabonimpa avuga ko abaturage bagomba kubaka ibibanza byabo cyangwa bakishyira hamwe n’abafite amafaranga bakazamura inyubako ndende kuko na byo bishoboka.

    Ku birebana n’ibibanza by’Akarere na byo bitubatse, avuga ko bari mu biganiro n’abashoramari kugira ngo baze babyubake.

    Ati «Dufite abashoramari bashaka kubaka mu bibanza biri ku nkegero z’ikiyaga, turimo kureshya n’abandi kuza gushora imari imishinga izaboneka biri ku murongo mwiza.»


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-amaherezo-y-ibibanza-bimaze-igihe-bitubatsemo-azaba-ayahe

  • Nyagatare: Imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye inzu 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mvura yaguye ku gicamunsi ahagana saa kumi n’imwe n’igice yasambuye inzu 40 harimo n’ibiro by’Akagari ka Cyimbogo. Mu bindi byangiritse harimo imirima imboga zitandukanye, imirima y’inyanya, n’ibindi bihingwa cyane cyane ibigori bihingwa muri koperative KABUKO.

    Imibare nyayo y’ibyangijwe iracyakusanywa.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-imvura-ivanze-n-umuyaga-yasakambuye-inzu-40

  • Agakoresho gapima Covid-19 byihuse kari kugurwa ku buryo budasanzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yatangaje ko azatanga utungana na miliyoni 150 mu baturage be, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryemera ko rizatanga utungana na miliyoni 120 mu bihugu bikennye, ariko bikishyura.

    OMS yavuze ko ifitanye amasezerano n’ibyo bihugu. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku buryo bw’ikoranabuhanga, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS yagize ati “Hari igice tuzabateramo inkunga, ariko dukeneye n’amafaranga agomba guturuka mu bihugu, kugira ngo turangize ibyo twiyemeje”.

    Trump uri mu bihe bikomeye byo guhatanira kongera kuyobora Amerika, we yavuze ko utu dukoresho tuzagera no ku batishoboye. Yagize ati “Muri two, utungana na miliyoni 50 tuzafashishwa abatishoboye”.

    Abarimu, inzu z’abasaza n’abakecuru, za kaminuza cyane cyane iz’Abirabura n’iz’Abahinde b’Abanyamerika, ni byo byiciro bizitabwaho kurusha ibindi.

    Inzobere mu buzima zimaze iminsi ziharanira gukoresha uburyo bwihuse bwo gupima, bukaba ari uburyo bwizewe ku kigero cyo hejuru buhendutse, kandi igisubizo kikaboneka mu minota 15 gusa, mu gihe ubundi buryo bufata amasaha hafi 24.

    Ubu buryo kandi ngo bwafasha cyane mu gihe hari agace kibasiwe cyane, bisaba gushyira mu kato abanduye ku buryo bwihuse. Butuma kandi abapimwa baba benshi, bigatuma hafatwa ingamba ku cyorezo bitewe n’ibisubizo byabonetse.

    Aka gakoresho kamwe gahwanye n’amadolari atanu ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 4,800 by’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga ariko ngo ashobora kuzagabanuka mu gihe hakorwa udukoresho twinshi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/agakoresho-gapima-covid-19-byihuse-kari-kugurwa-ku-buryo-budasanzwe

  • Bamwe mu bafana ngo bari bararetse kurya kubera ibibazo bya Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko bari baratewe agahinda no kumva ko ikipe bihebeye igeze mu gihe abakinnyi bamwe batifuza kuyikinira, ahubwo bakigendera bayishinja kubambura.

    Bavuga ko ikipe nka Gikundiro ikunzwe na benshi batajyaga biyumvisha uburyo yaba ikipe y’ibibazo mu gihe ntako batagira ngo bitange, nibyo ngo byateye bamwe kureka kumva amakuru ayivugaho mu rwego rwo kwiha amahoro.

    Muvunyi Elie ukora umwuga w’ubumotari agira ati “Nabuze icyo mvuga numva ndi umuntu ugwiriwe n’isi umutwe urandya, kurya biranga, ngahatiriza birananira ndananuka. Uko najyaga kumva amakuru kuri Radiyo numvaga batangiriye ku bibazo bya Rayon Sports, ngahita mfunga Radiyo kugeza ubwo Radiyo nayibitse burundu”.

    Avuga ko kwitwa umufana wa Rayon Sports bitari bikimuteye ishema nk’uko byahoze aho bamwe bari basigaye bamubona bakamuvugiriza induru. Imyambaro y’ubururu n’umweru ngo yari asigaye abyambara mu ijoro, ariko noneho ngo ababazwa no kumva ko abakinnyi b’abahanga batangiye kuyihunga barimo Rutanga, Kimenyi na Sarpong.

    Ati “Nari mfite inshuti za APR ariko nari nsigaye mpura na bo nkagira isoni, nari nsigaye ngera ahantu bambona bati ‘dore umufana wa Rayon’ nkiruka nkabahunga, mbese nari nsigaye meze nk’uri mu kato. Icyambabaje cyane ni ukumva ko abakinnyi batangiye kuyihunga bayishinja ubwambuzi kandi ari ikipe buri mukinnyi wese yarotaga gukinira, kugeza n’ubwo umukinnyi avugishwa ngo agiye kurisha inkoko ifi koko, ngo akize inzara yo muri Rayon!”

    Uyu mufana witwa Muvunyi Elie arabona icyizere cy’uko ikipe yagarutse ku murongo nyuma y’amavugurura mu buyobozi, akaba yiteguye kuyitera inkunga ifatika.

    Uwitwa Karenzi Emmanuel ukora umwuga w’ububaji we avuga ko abana be bataherukaga akaboga, dore ko ngo uko Rayon Sports yavugwaga neza mu itangazamakuru cyangwa se yatsinze buri mukino ngo mu rugo bamutegekaga guhaha icyo bashaka, none mu minsi ishize bikaba byari byarahindutse kubera ibibazo byavugwaga muri iyo kipe. Icyakora Karenzi muri iyi minsi ngo yatangiye kongera kumva amakuru ajyanye n’imikino mu gihe radio yari yarayibitse kure.

    Ati “Oh! Uzi ko abana batari bakibona akanyama? Ubundi na bo bari babizi, bacungaga Rayon Sports imeze neza bakantegeka kubagurira icyo bashaka, ubu nta n’ubwo nari ngikunda kumva amakuru y’imikino, no kurya nta bushake nari nkigira. Ariko ubu radio nongeye nayifunguye nta makuru anshika, kuko amakuru ari kuvugwa kuri Rayon Sports yanjye nihebeye aratanga icyizere, ubu ni igikombe nta kindi”.

    Uwo mugabo udasiba kwambara agapfukamunwa kanditseho Rayon Sports, avuga ko ibyishimo ku mutima byagarutse nyuma y’igihe kirekire yari amaze atumva inkuru nziza ivugwa kuri Rayon Sports, akaba yiteguye gutanga umusanzu we ushoboka wose nk’uko yari asanzwe abikora ubwo ikipe yari mu bihe byiza.

    Uwitwa Byukusenge Eric ukora umwuga wo kogosha we ngo icyamushegeshe ni ukumva ko ikipe yihebeye ngo kuri konti yayo hariho ubusa, yibaza uburyo konti ye iruta iya Rayon Sports bikamuyobera mu gihe yajyaga yisuzugura avuga ko nta rwego arageraho.

    Agira ati “Natangajwe no kumva muri Raporo umuyobozi wa RGB asobanura ibibazo biteye igisebo biri muri Rayon Sports kandi twirya tukimara, yavuze ko ubwa mbere barebye kuri konti basangaho amafaranga ibihumbi 200, mbanza kwishimamo gake ngira ngo numvise nabi ngo bavuze miliyoni 200”.

    Arongera ati “Uwo muyobozi yarongeye avuga ko bongeye kureba nyuma ya raporo y’amatora y’ubuyobozi basanga konti iriho ubusa buri buri, byarambabaje ariko kandi ku rundi ruhande nicinya icyara nyuma yo kumva ko njye Eric wajyaga nisuzugura ndusha ikipe ya Rayon Sports umutungo kuri konti, birasekeje ariko kandi biteye n’agahinda. Ni agahomamunwa pe!”

    Uwo musore aravuga ko atiyumvisha neza uburyo ikipe ikomeye nka Rayon Sports aho umukinnyi atsinda igitego cy’intsinzi agahundagazwaho amafaranga kuri sitade, akibaza uburyo konte yayo yaba iriho ubusa.

    Gusa arashimira umuyobozi wa Rayon Sports icyuye igihe, kuba yaragize ubutwari bwo kugaragaza ibibera mu ikipe bakunda, bikaba biri mu nzira zo gukosorwa.

    Si abafana ba Rayon Sports gusa bari bababajwe n’ibibazo byo muri iyo kipe. Kigali Today yaganiriye n’abo mu yandi ma kipe bavuga ko bishimiye ko Rayon Sports igarutse mu bihe byiza.

    Micomyiza Jean Damascène ati “Sinyifana ubundi mfana APR ariko ambiyanse ya Rayon muri iki gihugu iba ikenewe, ni na yo kipe tujya guhura tukiyumvamo ubwoba. Kuba rero yari igiye, natwe byari bitubabaje kuko ni ikipe duhangana ikaduha ibyishimo. Utemera urukwavu ajye yemera ko ruzi kwiruka, Rayo Sports irakaze”.

    Abo bafana banyuranye ba Rayon Sports baremeza ko bishimiye impinduka mu buyobozi aho ngo bishimiye Murenzi Abdallah bafata nk’inyangamugayo. Bavuga ko biteguye kuba hafi ikipe yabo no kuyifasha mu buryo bwose bushoboka, aho bemeza ko n’igikombe cya Shampiyona biteguye kugitwara.

    Rayon Sports yari imaze iminsi mu bibazo by’amikoro make ndetse n’ubushyamirane hagati ya Komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyakazi Sadate ndetse na komite y’umuryango wa Rayon Sports yari igizwe na bamwe mu bahoze bayiyobora.

    Ni ibibazo byageze no ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame wasabye Minisitiri wa Siporo kubishakira umuti.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bamwe-mu-bafana-ngo-bari-bararetse-kurya-kubera-ibibazo-bya-rayon-sports

  • Gasogi: Imvura ivanze n’umuyaga itwaye ibisenge by’inzu yangiza n’imyaka (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iibisenge by
    Iibisenge by’inzu byagurutse

    Nkubito Paul ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera, avuga ko iyo mvura yibasiye cyane umusozi wa Gasogi, ariko cyane cyane Umudugudu wa Karubibi batuyemo.

    Yabwiye Kigali Today ko iyo mvura yatangiye kugwa nka saa cyenda, kandi ikaba yamaze iminota iri hagati ya 15 na 20. Iyo mvura ngo yari nyinshi cyane irimo umuyaga n’amahindu.

    Ati N’ubu tuvugana amahindu aracyuzuye ahantu hose ameze nk’umucanga. Amazu yagiye, ibipangu biragwa, imyaka yangiritse intoki, ibiti mu mihanda biraryamye, amapoto yaguye, imyumbati, … mbese imyaka myinshi yangiritse.

    Nkubito yavuze ko bari kugenda bare uko abaturanyi bameze, bagenda bandika abahuye n’ibibazo bakaza kujya gucumbika mu baturanyi cyangwa bakajya mu mashuri.

    Ati Nkanjye aho nanyuze, ubu jyewe mfite inzu 12 zagurutse, bagenzi banjye ntiturahuza imibare kuko turi kunyuramo turi amakipe”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gasogi-imvura-ivanze-n-umuyaga-itwaye-ibisenge-by-inzu-yangiza-n-imyaka-amafoto

  • Guha umugore imitungo ihambaye nta rukundo birutwa no kumuha dodo ariko ukamukunda – Abavugabutumwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bagore bavuga ko icyo abagore bakeneye mu miryango ari urukundo no kubaba hafi
    Aba bagore bavuga ko icyo abagore bakeneye mu miryango ari urukundo no kubaba hafi

    Yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri ‘Irere Family Network’, ikaba ari urubuga runyuzwaho ibiganiro bigamije kubaka umuryango.

    Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w’imiryango akaba n’umwanditsi w’ibitabo aho yanditse igitabo cyakunzwe cyitwa ‘Izahabu ihishe mu muryango’.

    Umuvugabutumwa Umutesi avuga ko ikintu kigaragariza umugore ko akunzwe mu rugo ari amahoro, kuko aho amahoro ari n’iyo nta butunzi bwaba buhari, n’ubabonye abona ko urugo rwanyu rufite amahoro.

    Agira ati “Utwo kurya dukeya ariko turimo amahoro, turuta imodoka, amataje, n’indi mitungo”.

    Uyu muvugabutumwa akomeza agira ati “Kugaburirwa utuboga (dodo), ariko turimo urukundo, biruta kukubagira ikimasa cy’umushishe, kirimo urwango.

    Umutesi avuga ko ikigaragaza ko umugore akunzwe ari amahoro
    Umutesi avuga ko ikigaragaza ko umugore akunzwe ari amahoro

    Kuba wangurira igitenge cy’ibihumbi 150, imodoka ariko utankunze, utanyishimiye, ndi ku nkeke, birutwa n’uko narya dodo, ariko nkaba nkunzwe mfite amahoro”.

    Kayitesi Rosy, usengera muri Zion Temple na we witabiriye icyo kiganiro, avuga ko abagore bakenera byinshi ku bagabo babo, ariko ko igikenewe cyane ari uko umugabo aha umwanya umugore, ukamwitaho, kuko bimunezeza.

    Ati “Bagabo bacu rwose turabizi ko muba mufite akazi kenshi, ariko rwose muduhaye igihe cyanyu, ni ukuri twanezerwa. Ikindi cya kabiri ni ukudutega amatwi. Rwose dukunda kuvuga, ariko iyo unteze amatwi, ukumva ibyo nshaka, mba numva nyuzwe. Muhabe kandi mudutege amatwi”.

    Kayitesi we yongeraho ko umugore iyo ahawe umwanya ari ikimenyetso cy
    Kayitesi we yongeraho ko umugore iyo ahawe umwanya ari ikimenyetso cy’uko akunzwe

    Akomeza avuga ko umugore akeneye cyane ko umugabo amugirira icyizere, kuko iyo agiriwe icyizere na we bimushimisha.

    Musabemariya Juliet, na we asengera muri Eglise Apostolique, akaba kandi umwe mu bitrabiriye iki kiganiro.

    Avuga ko abagore burya batagoye, kuko banyurwa n’ibintu bidahenze cyane. Kubera iyo mpamvu, avuga ko iyo abagabo babashije kwiyoroshya, bituma urugo rukomera.

    Avuga ko abagore bakeneye gukundwa nk’uko Bibiliya ibivuga, kandi ko biramutse bikozwe neza, nta muryango wasenyuka.

    Musabemariya avuga ko abagore banezezwa n
    Musabemariya avuga ko abagore banezezwa n’ibintu bidahenze

    Ati “Urukundo iyo ruhari rutwikira ibindi byose byashoboraga guteranya ababana. Niba usanze isahane yandaritse, ntibigutera ikibazo kuko uwayihashyize uramukunda, ahubwo uyikuraho”.

    Akomeza avuga ko abagabo bafite uruhare abarira kuri 90% ku cyubahiro bakenera mu ngo zabo, kuko iyo wakunze umugore wawe by’ukuri na we akubaha.

    Jackie Mukabaramba Nirere avuga ko iyo umugore wamuhaye urukundo, ukamuha umwanya ukamwemerera mukaganira kandi ukamubwiza ukuri ndetse ukiyemeza no gufatanya na we, uwo mugore nta kintu muzapfa.

    Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w
    Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w’imiryango akaba n’umwanditsi w’ibitabo

    Icyakora nanone, avuga ko mu gihe kubana neza nk’uko aba bagore babivuga bidashobotse, ari byiza ko umwe abisa undi bagahana gatanya, aho kugira ngo habeho ibikorwa bibi bishobora no gutuma umuntu abaho ahangayitse cyangwa se akaba yabura ubuzima.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guha-umugore-imitungo-ihambaye-nta-rukundo-birutwa-no-kumuha-dodo-ariko-ukamukunda-abavugabutumwa