Tag: featured
-
Huye: Abanyerondo bakurikiranyweho kwambura no gukubita umugabo urembeye mu bitaro #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufunze abanyerondo babiri bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, kubera icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretse umugabo witwa Mbonigaba François bakamugira intere kuri ubu akaba arembeye mu bitaro. -
Akavuyo n’impaka z’urudaca; ibyaranze ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Biden #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryakeye, Perezida Donald Trump na mugenzi we Joe Biden bari imbere ya televiziyo barebwa na miliyoni z’abatuye Isi, mu biganiro mpaka bimaze kuba umuco muri Amerika kuva mu 1956, bagaruka ku cyo buri wese azakora igihe yaramuka agiriwe icyizere n’Abanyamerika mu matora ya Perezida ateganijwe ku itariki 3 Ugushyingo. -
Ibyishimo by’abatuye mu Murenge wa Ruheru nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi #rwanda #RwOT
Agasanteri k’ubucuruzi ka Gisanze gahuza utugari tubiri, Akagari k’Uwumusebeya n’Akagari ka Ruyenzi two mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru. Utu tugari dukora ku ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’u Burundi. -
Umukinnyi wa Tottenham yagiye mu bwiherero hagati mu mukino, umutoza Mourinho aramukurikira (Amafoto) #rwanda #RwOT
Umukinnyi wo hagati muri Tottenham yirukanse ajya mu bwiherero hagati mu mukino ikipe ye yahuragamo na Chelsea mu irushanwa rya Carabao Cup ku wa Gatatu, ndetse n’umutoza José Mourinho ahita amukurikira. -
Imbumbe y’amakosa mu mutungo wa leta akomeje kugeza abayobozi imbere ya PAC #rwanda #RwOT
Guhera ku wa 14 Nzeri 2020, inzego n’ibigo bya Leta 56 bimaze minsi byitaba Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), kugira ngo abayobozi batange ibisobanuro mu ruhame, ku makosa yabagaragayeho y’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, agaragazwa muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019. -
Bazongere Rosine n’abafana be basuye umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe wahohotewe agaterwa inda #rwanda #RwOT
Bazongere Rosine umaze kubaka izina muri filime zo mu Rwanda aherekejwe n’abafana be ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020 basuye umukobwa ufite ikibazo cyo mu mutwe uherutse guhohoterwa agaterwa inda. -
Gahongayire yashyikirije Akarere ka Kamonyi udupfukamunwa yageneye abatishoboye b’i Gacurabwenge #rwanda #RwOT
Aline Gahongayire, umuhanzikazi ugezweho mu bakora umuziki uhimbaza Imana, yahiguye umuhigo wo gutanga udupfukamunwa 1000 yageneye abaturage batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi. -
Perezida Kagame yihanangirije abatanga serivisi mbi, agaruka ku mugore utwite wapfuye kubera uburangare #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yihanangirije abayobozi badatanga serivisi nziza anakebura abaturage batagaragaza aho bahawe serivisi mbi, avuga ko kuba imitangire ya serivisi hari aho itari myiza bidaterwa n’ibikoresho ahubwo ari imyumvire. -
Imyaka ibiri mu Nteko, ibyo yasezeranyije abaturage, ifatwa rya Rusesabagina – Ikiganiro na Frank Habineza #rwanda #RwOT
Dr Frank Habineza mu 2013 yagiye ku biro bya RGB agiye gufata ibyangombwa by’ishyaka rye. Icyo gihe yashakaga kwiyamamaza mu matora y’abadepite ariko kubera kubibona atinze, ntiyabasha kwiyamamaza, ataha yimyiza imoso, amatora yakurikiyeho yahise ahindura umuvuno ashaka kuba Perezida wa Repubulika. -
Ntabwo u Rwanda ari cya kirahure cyuzuye – Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga, ko bafite uburenganzira busesuye ku gihugu, abasaba gutaha ariko ko abashaka guhungabanya umutekano batazigera bahirwa n’ibyo bikorwa, dore ko abatsinze intambara zabaye mbere bahari n’uyu munsi bakongera gutsinda byoroshye.source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-u-rwanda-ari-cya-kirahure-cyuzuye-perezida-kagame