Tag: featured

  • Guseka: Umuti w’indwara nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Usanga hari abashakira igisubizo cy’umunaniro n’umuhangayiko mu miti kugira ngo babashe kugira imbaraga zituma bakomeza akazi cyangwa amasomo, kuruhuka ndetse no gusinzira neza.

    Abashakashatsi bakoze inyigo kuri iki kibazo basanga hari uburyo bwafasha guhangana n’umuhangayiko (stress) ndetse n’umunaniro ukabije ari bwo yoga, méditation (igikorwa cyo gutekereza byimbitse ku kintu runaka) ndetse no guseka ari na byo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

    Iyo ukomeje guseka cyane, imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.

    Dore akamaro ko guseka ku buzima bwawe:

    1. Imikorere myiza y’umutima

    Nk’uko siporo ari ingenzi ku buzima, ni ko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora siporo bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

    Bituma umutima utera neza, amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora siporo yo kugenda n’amaguru.

    2. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo ari bo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

    3. Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare.

    Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.

    4. Birwanya indwara y’agahinda gakabije no kwigunga (depression)

    Guseka bituma habaho ikorwa ry’imisemburo y’ibyishimo nka serotonine na andorphines ituma umuntu yishima akagira akanyamuneza.

    5. Bikuraho uburakari

    Guseka byirukana uburakari n’amakimbirane. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cyangwa udatekereza ku bintu bibi gusa.

    6. Guseka byongera ubudahangarwa bw’umubiri

    Guseka byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cyangwa ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    7. Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (heart attack).

    8. Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bitera kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije ukabasha kugera ku bwonko bikongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    Guseka ni igikorwa cy’umubiri gitangaje, kuko ni kimwe mu mvamutima zandura. Iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu ari guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

    source : https://ift.tt/3k47UIw

  • Muhanga: Umunyeshuri yirukanywe burundu azira gukubita Animateri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro ubuyobozi bw’ishuri butangaza ko wafashwe nyuma y’uko uwo munyeshuri agaragaje imyitwarire mibi yo gukubita umuyobozi we, itegeko rishya ry’uburezi ryo mu Kwakira 2021 rikaba riteganya ko umwana ukoze ikosa nk’iryo rikomeye yirukanwa burundu.

    Umuyobozi w’ishuri rya ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Nkindisano Jean Pierre, atangaza ko yumvise urusaku rw’abanyeshuri babyina mu ishuri ubwo bari bavuye gufata amafunguro ya nimugoroba, maze agahamagara Animateri ngo ajye kureba ibibaye ari na bwo uwo mu nyeshuri wo mu mwaka wa gatanu yamukubitaga.

    Agira ati “Numvise basakuza babyina, mpamagara Animateri kuko ni we wari hafi, agiye abana bamwe bahita bicara, uwo asigara ahagaze amubajije abo babyinanaga asubiza ko yabyinaga wenyine umwana akomeza kugira amananiza atera Animateri ikofe. Nibwo nanjye nazamukaga mbonye bikomeye abana babyinaga baraza banavuga ko uwo wakubise Animateri na we babyinanaga”.

    Umuyobozi w’ishuri yongeraho ko nyuma yo kumenyesha inzego zitandukanye no kuganira ku myitwarire y’uwo mwana n’icyo amategeko y’ikigo ateganya hanashingiwe ku itegeko ry’uburezi rishya, bahise bafata umwanzuro wo kumushyikiriza ababyeyi ari na byo byahise bishyirwa mu bikorwa.

    Agira ati “Hakurikijwe itegeko rishya ry’uburezi, umwana ukubise umwarimu cyangwa undi muyobozi we arirukanwa. Ni ryo twakurikije tumushyikiriza ababyeyi be”.

    Uwirukanywe yemera amakosa agasaba imbabazi

    Umunyeshuri wirukanywe na we yemera amakosa yo gukubita umuyobozi w’ishuri ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, akaba avuga ko yicuza kandi agamije kwihana no kugana inzego z’uburezi ngo asabe imbabazi.

    Agira ati “Nta yindi myitwarire mibi nagiraga, Animateri yankubise urushyi mu maso nanjye numva ngize akabazo musunika ku rugi ntabwo namukubise ariko nyine ikosa nishinja ni ugukubita umuyobozi kuko ntabwo n’umunyeshuri mwigana ukwiye kumukubita ndishinja kwihanira”.

    Uwo munyeshuri akomeza atakambira inzego z’uburezi mu Karere ka Muhanga kuba zamuha imbabazi akemererwa gusubira mu ishuri.

    Agira ati “Yaba Animateri, yaba Diregiteri basa nk’abatunguwe, ndasaba imbabazi kandi ndumva nta karengane nakorewe kuko ikosa ni ryo rigushinja icyaha, munsabire imbabazi”.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Daniel Habyarimana, avuga ko nta bibazo bisanzwe umwana akwiye kugirana n’umwarimu cyangwa undi umurera kuko ntabwo amakimbirane hagati y’umunyeshuri n’umurezi yahabwa agaciro kuko icyo bahuriyeho ari amasomo.

    Avuga ko iyo umwana washyikirijwe ababyeyi yarwanye ku ishuri cyangwa yakoze urugomo ashobora gukurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe ariko icy’ingenzi ari ugukurikiza amabwiriza y’ishuri n’itegeko ry’uburezi rishya.

    Avuga ko nta mwana ukwiye kwigira ikigomeke, ariko igihe bibaye hakurikizwa amabwiriza kandi bikwiye ko umwana arangwa n’indangagaciro nyarwanda zimufasha gukura neza ari na yo mpamvu iyo bibaye ngombwa umwana yirukanwa.

    Agira ati “Umwana yakubaganye akubita umuyobozi we, amabwiriza mashya n’itegeko rishya ry’uburezi riteganya ko umwana wakoze iryo kosa yirukanwa, ni byo byabaye rero, naho ku bijyanye n’imbabazi ibyo ni ibizakurikiraho komite ishinzwe imyitwarire ikazasuzuma izo Mbabazi, yasanga bikwiye ikabifataho umwanzuro”.

    Habyarimana asaba ababyeyi gukomeza gutanga uburere mu miryango kugira ngo abana bakurane indangagaciro nyarwanda kuko umwana ufite ikinyabupfura ari we utsinda neza mu ishuri.

    source : https://ift.tt/3bGYdv9

  • Nyamagabe: RIB yafashe umugore ukekwaho kwiba ibikoresho byari bigenewe abiga imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugore witwa Valerie Nyirashengero, ibikoresho akekwaho gutwara byari byahawe abakobwa yarebereraga (yari ababereye mentor) b’abakene bo mu Murenge wa Mushubi n’uwa Gatare bari bigishijwe gutunganya imisatsi kuri bamwe, ndetse no gusudira ku bandi, ku nkunga y’umuryango Care International.

    Nyuma yo guhugurwa, uyu muryango wari wabahaye ibikoresho byo kwifashisha, birimo ibyo gusudira byari byahawe abakobwa umunani bize gusudira, ndetse n’ibikoresho bihagije byo gutunganya imisatsi harimo imashini zogosha ndetse n’izitunganya imisatsi y’abagore byari byahawe abakobwa barindwi.

    Séraphine Yandagiye w’i Musebeya wayoboraga koperative y’abize gutunganya imisatsi, avuga ko ibi bikoresho babihawe muri 2017, hanyuma uwo wabayoboraga akabibatwara muri 2018, nyamara bari batangiye gutera intambwe yo kuva mu bukene.

    Agira ati “Nkanjye ku giti cyanjye byari bimfashije kuko nabonaga umwenda wo kwambara. Niba ku kwezi mbonye ibihumbi 10, nkaguramo ikibwana cy’ingurube, kikamfasha. Ibyo nakuyemo n’ubu ni byo nifashisha.”

    Umwe muri abo bakobwa witwa Yandagiye yaje gutwita, hanyuma Nyirashengero wabayoboraga ngo amubuza gukomezanya n’abandi, atwara n’ibikoresho avuga ko batakomeza gukora kandi umuterankunga ngo yari yaravuze ko uzabyara atazabagarukamo.

    Ngo yabipakiye imodoka ibikura mu gasantere ka Mushubi, avuga ko abijyanye mu gasantere ka Musebeya, yateganyaga ko ari ho abana bo muri Gatare na Mushubi bazajya bahurira, hanyuma na ho abihagejeje ngo aza kuvuga ko umuterankunga yabyishubije, nuko abijyana i Huye.

    Icyakora ba bana baje kubaza abari babibahaye bababwira ko batatanga ibikoresho byo gufasha urubyiruko hanyuma ngo babyisubize bidakoze umurimo byari byagenewe.

    Icyo gihe batangiye kubafasha kubikurikirana kugira ngo bigarurwe, ariko Covid-19 iza kubangamira iyo gahunda.

    Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Mushubi na we wakurikiranaga aba bana (we yakurikinanaga abo muri Mushubi, naho Nyirashengero agakurikirana abo muri Gatare) wanakomeje kubafasha gukurikirana ibi bikoresho avuga ko mugenzi we yahemutse.

    Agira ati “Buriya urukiko rufite icyo ruzakora, kuko bari bageze ku rwego rwa ba rwiyemezamirimo, ibyabo arabitwara, hanyuma barongera basubira kumera uko bari bameze umushinga utarabafata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi, avuga ko ibya Nyirashengero ubu byagejejwe kuri parike ya Kaduha, ariko ko kugeza ubu akaba yaramaze gusubiza bimwe muri ibyo bikoresho birimo casques enye, intebe enye, tongs 2, n’imashini imwe yogosha.

    source : https://ift.tt/2ZSTbsT

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Muri Nyakanga 2021, Col Patrick Karuretwa (uri imbere) ni umwe mu barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama

    source : https://ift.tt/3D2BGFf

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

    source : https://ift.tt/3bKFLl6

  • Musanze: Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD Urunana bahawe inka – #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana, bagabye igitero mu Murenge wa Kinigi birara mu baturage bangiza ibyabo ndetse bica abagera kuri 14, abandi barakomereka, batanu mu bari bagabye icyo gitero nabo bafatwa mpiri.

    Abahawe inka barimo umubyeyi wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukobwa wabyariye iwabo akiri muto agacibwa mu muryango n’umwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya RUD Urunana byagabwe.

    Hagumimana Michelle warokotse ibitero bya RUD Urunana yagize ati “Ubwo ibitero by’abacengezi byaduteraga, byangije ibyacu n’abantu bahasiga ubuzima, narashwe amasasu mu kuguru ansigira ubumuga bukomeye kuko sinkibasha kwikorera nka mbere. Iyi nka mpawe inyongeye icyizere cyo kubaho mu buzima bwiza butandukanye n’ubwo nabagamo, kandi niteguye kuzitura bagenzi banjye nk’uko Perezida wacu yabidutoje.”

    Murekatete Julienne nawe wahawe inka yagize ati “Mfite ibyishimo bidasanzwe kubera iyi nka mpawe, ubu ngiye guhabwa agaciro mu muryango, kuko bakimara kumenya ko ntwite baranyirukanye mbura aho njya.”

    Umuyobozi w’ikigo Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Harerimana Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa igamije kwereka abahuye n’ibibazo, barimo abakobwa batereranywe n’imiryango, ko batari bonyine.

    Ati “Ni igikorwa twakoze muri gahunda ya Girinka yatangijwe. Mu bo twahaye inka harimo n’uwamugariye mu bitero by’abacengezi byagabwe hano, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye n’uwabyariye iwabo bikamugiraho ingaruka, twaberetse ko batari bonyine, twifatanyije mu bibazo bafite, ndetse ko Igihugu kibashyigikiye mu rugendo rwo kwiyubaka.”

    Umuryango wa Voice of Youth in Conservation ugizwe n’abana b’abakobwa babyariye iwabo bagacibwa mu miryango yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yasabye abahawe izi nka gushyigikira igicaniro cya gahunda ya Girinka, nabo bakazitura bagenzi babo.

    Yagize ati “Icyo twabwira abahawe izi nka, ni uko mu bibazo bacamo batari bonyine, Igihugu kibatekerezaho, by’umwihariko abagizweho ingaruka na biriya bitero by’abacengezi bamenye ko ibyabaye bitazongera kubaho, Igihugu kiri maso, umutekano urahari, ndetse n’abakoze ibi baracyabiryozwa. Ikindi igicaniro cya Girinka cyatangijwe n’Umukuru w’Igihugu ntikikazime, namwe muziture bagenzi banyu.”

    Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD-Urunana yahawe inka

    source : https://ift.tt/3mMN6Hg

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni – #rwanda #RwOT

    ACP Muhisoni wahoze mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, ubu ni Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

    Mbere yo guhabwa izi nshingano, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage (Community Policing), akaba agiye gusimbura DCG Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kamena 2020.

    Imikorere y’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda igena ko Umugaba w’Ikirenga ashobora kuvana umusirikare mu gisirikare akamuha inshingano muri Polisi y’Igihugu cyangwa mu Rwego rw’Abacungagereza.

    Gusa iyo imirimo yari yashinzwe irangiye, asubira muri rwa rwego yahozemo.

    Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni, amuha ipeti rya Deputy Commissioner General of Prisons

    source : https://ift.tt/3nYi2Uv

  • Mu Rwanda hashobora gutangwa doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngo igihe cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bwo kuba bahangana n’iki cyorezo kigiye kumara igihe cy’imyaka ibiri cyibasiye isi.

    Bimwe mu byiciro bivugwa ko bishobora guherwaho ni abantu bafite indwara zidakira ndetse n’abageze mu zabukuru kubera ko ari bo bakunze kuzahazwa na Covid-19, kuko na gahunda yo gukingira itangira ari byo byiciro byahereweho mu guhabwa urukingo mbere y’abandi bose.

    Inzobere mu bijyanye no gukingira zemeza ko kuba Covid-19 ari icyorezo, kandi bakurikije uburyo inyigo zagiye zibyerekana, zemeza ko ubudahangarwa bugenda bugabanuka cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 60, kuko uko umuntu akura ari ko n’ubudahangarwa bwe bugenda bugabanuka, cyangwa se abandi barwaye indwara zituma ubudahangarwa bwabo buhungabana nk’urwaye SIDA, cyangwa nk’umurwayi unywa imiti ya kanseri cyangwa izindi ndwara zituma ubudahangarwa bushobora kugabanuka.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko guhabwa urukingo rwa gatatu ku wakingiwe kabiri bishoboka cyane igihe cyose bizagaragara ko ubudahagarwa bw’umubiri we bwagabanutse cyane.

    Ati “ Uko iminsi itambuka ni ko tugenda dusuzuma ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo turebe uko bumeze, nibigaragara ko hari benshi ubudahangarwa burimo kugenda bugabanuka wenda nyuma y’amezi nk’atandatu, nibiba ngombwa ko tugira abo twongera guha urukingo rwa gatatu cyane cyane mu bakuze, mu bafite indwara za karande, rwose nk’uko dusanzwe tubitangaza ayo makuru azamenyekana, tubashakishe kuko tubafite mu bitabo byacu, ku buryo twabatumaho bakajya ku kigo nderabuzima kibegereye urwo rukingo rwa gatatu bakarubona”.

    Ngo umuntu wabonye urukingo rwa gatatu, ubudahangarwa bwe burazamuka kurusha inkingo ebyiri yabonye mbere, bikaba ari ikimenyetso gishobora kwerekana ko ubwo budahangarwa ahawe n’urukingo rwa gatatu bushobora kumara igihe kirekire kurusha icya mbere.

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bari hejuru ya miliyoni ebyiri mu gihe abamaze guhabwa doze imwe barenga miliyoni enye.

    Urukingo rwa gatatu rwa covid-19 ruramutse rutanzwe, u Rwanda rwaba rubaye igihugu cya gatatu ku isi gitanze uru rukingo nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel kuko bari bamaze gusanga ubudahangarwa bw’abahawe inkingo ebyiri bwari bumaze kuva kuri 90% bukagera kuri 60%.

    source : https://ift.tt/3k6yot5

  • GYAN yashyiriyeho abanyeshuri bo mu Rwanda amahirwe yo gukomereza amasomo mu Buhinde – #rwanda #RwOT

    Iyi sosiyete yatangiriye mu Rwanda mu 2019, ifite intego yo gufasha Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kubona uburezi bufite ireme, aho itanga amahirwe ku banyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza zo mu Buhinde bakishyurirwa amafaranga y’ishuri kugera kuri 55%.

    Kugeza ubu abanyeshuri b’Abanyarwanda 70 ni bo bamaze koherezwa muri iki gihugu kwiga bafashijwe n’iyi sosiyete aho ifitanye amasezerano na kaminuza zirenga 10 zikomeye mu Buhinde zirimo Marwadi University, GITAM University, Jain University, KIIT University, VelTech University, n’izindi.

    Umwe mu batangije iyi sosiyete mu Rwanda, Venkat Gudipati Ramana, yavuze ko baha amahirwe abanyeshuri bose bashaka gutangira Kaminuza, abifuza kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) ndetse n’abashaka gukomeza amasomo yabo muri Phd.

    Avuga impamvu bahisemo kaminuza zo mu Buhinde yagize ati “U Buhinde ni ubwa Gatatu ku Isi mu kugira uburezi bufite ireme (nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa), ndetse amashuri yabo arahendutse.”

    Venkat yasobanuye ko icyatumye batangiza uyu mushinga mu Rwanda ari uko bashakaga gutanga umusanzu mu rugendo rw’iterambere u Rwanda ruri kuganamo ruherekejwe n’ubuyobozi bufite icyerekezo bafasha abanyeshuri guhabwa uburezi bwiza kugira ngo abahashora imari bazakururwe na sosiyete ifite ubumenyi.

    Yakomeje ati “Twizera ko u Rwanda rugiye kuba ahantu heza ho gushora imari kuri ba rwiyemezamirimo benshi. Ni yo mpamvu dushaka ko abanyeshuri b’Abanyarwanda bahabwa ubumenyi bwiza bufite ireme kandi ku giciro cyo hasi kugira ngo bazagaruke mu gihugu bagire uruhare mu iterambere ryacyo.”

    Abanyeshuri bose bifuza kwiga muri Kaminuza zo mu Buhinde bashobora kubisaba banyuze kuri GYAN, aho umunyeshuri ahabwa buruse ishobora kurenga 55% by’amafaranga y’ishuri bitewe n’amanota yagize, gusa akiyishyurira aho gutura, ibyo kurya, pasiporo, visa n’itike y’indege.

    Venkat avuga ko iyi sosiyete ifite intego yo kujya ifasha abanyeshuri byibura 200 ku mwaka bakoherezwa kwiga mu Buhinde, aho hari n’uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iyakure (online) bagakurirwaho 25% by’amafaranga y’ishuri.

    Yakomeje agira ati “Ndashishikariza ababyeyi kugana ibiro byacu, bagahura na bamwe mu babafasha gusobanurirwa uko aya mahirwe atangwa ndetse n’impamvu ari byiza ko bakohereza abana babo kwiga mu Buhinde.”

    Hari ushaka iyi buruse cyangwa ibisobanuro byimbitse ku bijyanye nayo yagana aho GYAN Educational Services Ltd ikorera i Remera ku Gisimenti mu nyubako yo kwa Mutsindashyaka cyangwa se agahamagara kuri 0785 754 943, cyangwa agasura urubuga rwa www.gynes.com.

    Abanyeshuri bose yaba abarangije amashuri yisumbuye Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza bose bashobora kubona amahirwe yo kwiga mu Buhinde bakishyurirwa 50

    Bamwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda batangiye kwiga mu Buhinde bafashijwe na GYAN

    Venkat Gudipati Ramana washinze GYAN Educational Services yasabye ababyeyi kugana iyi sosiyete kugira ngo bafashwe kuzabona amahirwe yo kwiga muri Kaminuza zo mu Buhinde

    GYAN Educational Services ikorana na za Kaminuza zirenga icumi mu Buhinde

    source : https://ift.tt/3k3Fsqo