Tag: featured

  • Nyagatare: Nyuma y’ibibazo by’urusobe CODERVAM igiye kubaka sitasiyo ya Lisansi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashyizwe ibuye ry
    Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa sitasiyo ya Lisansi

    Ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahazubakwa iyo sitasiyo ku wa Gatatu tariki ya 03 Ugushyingo 2021, ikazubakwa mu gihe cy’amezi ane.

    Umuyobozi wa CODERVAM, Ntamukunzi Celestin, avuga ko ibibazo by’imicungire mibi ya koperative byatangiye mu mwaka wa 1996 birakomeza kugera mu mwaka wa 2015, aho bishyuzwaga Amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 390.

    Nyuma yo kuva muri ibyo bibazo birimo kuba koperative yatangiye mu mwaka wa 1988 yari itakibasha kwishyura abakozi, yatangiye kwiyubaka uyu munsi ikaba ifite ikigega cy’ingoboka cya miliyoni zisaga 89, umugabane wa miliyoni 27, ikigega cy’ingoboka cya miliyoni 82, ubu ikaba igeze ku musaruro wa toni 3,924 ndetse ikanatubura imbuto.

    Iryo deni ryose ryari rikubiyemo imisoro y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), abantu ku giti cyabo ndetse na Kompanyi zitandukanye.

    Nyuma y
    Nyuma y’ibibazo by’urusobe ubu koperative itunze imodoka

    Ntamukunzi avuga ko nyuma yo kubona ko mu gace kabo hari ibinyabiziga byinshi harimo n’ibya koperative ariko kubona lisansi ari ukujya mu mujyi wa Nyagatare, bahisemo gukora umushinga kugira ngo koperative irusheho gutera imbere.

    Ati “Niba uyu munsi dufite amafaranga yacu arenga miliyoni 300, nitwuzuza iyi sitasiyo koperative izarushaho gutera imbere n’abanyamuryango bibe uko kuko imigabane yabo iziyongera.”

    Mbonigaba Jean, umwe mu banyamuryango avuga ko bizeye gutera imbere kurushaho kuko koperative igenda yaguka bitandukanye na mbere bahingaga bakabura ifumbire kubera imicungire mibi.

    Agira ati “Kiriya ni igikorwa remezo cya buri Munyarwanda, by’umwihariko umunyamuryango wa koperaive kuko ubu mfite umugabane wa 150 ariko uko sitasiyo ikora ni ko umugabane wanjye uzakomeza kwiyongera.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Fred Hategikimana, avuga ko kuba CODERVAM igiye kubaka Sitasiyo ya lisansi ari imbaraga z’ubufatanye kuko atari igikorwa cyakwishobozwa n’umuntu umwe.

    Avuga ko kuba habonetse iyo sitasiyo bizorohereza abafite ibinyabiziga ariko by’umwihariko binafashe mu kwirinda ingaruka zashoboraga gukomoka ku kuyibika mu nzu.

    Ati “Aho yavaga ni kure ku buryo hari uwavugaga ati reka mbe nyifite hano ariko kuba haje sitasiyo izakemura ibyo bibazo byose byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

    Umushinga wo kubaka sitasiyo ya essence wose ufite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazubakwa mu gihe cy’amezi ane ariko ukaba waranatangiye ugeze kuri 50%.

    Hanabaye ihererekanyabubasha hagati y
    Hanabaye ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe, Ntamukunzi na Nyirandikubwimana Gaudence mushya

    Ni sitasiyo irimo kubakwa ku muhanda wa kaburimbo mushya Nyagatare-Rukomo mu birometero umunani uvuye mu mujyi wa Nyagatare.

    Koperative CODERVAM ifite abanyamuryango 1,350 ikaba ihinga umuceri ku buso bwa hegitari 400.


    source : https://ift.tt/3q63jt2

  • Akarere ka Huye na Komini Castres yo mu Bufaransa byemeranyije kongera ikibatsi mu bufatanye – #rwanda #RwOT

    Impande zombi zabyemeranyije ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021 ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yasuraga Akarere ka Huye.

    Yasuye ibikorwa bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Urwunge w’Amashuri rwa Rukira n’inzu ikoreramo Ikigo cy’Ikoranabuhanga, Huye Innovation Hub hamwe n’ikigo gifasha abashaka akazi no kubahuza n’abagatanga.

    Ambasaderi Anfré Antoine yavuze ko mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bemeranyije kongera imbaraga mu mubano na Komini Castres, hasubukurwa bimwe mu bikorwa byari byaradindiye kubera ko ibihugu byombi bitari bibanye neza.

    Yavuze ko kandi u Bufaransa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere inzego zirimo uburezi n’ubukungu.

    Ati “By’umwihariko u Rwanda dusanzwe turi abafatanyabikorwa beza mu kubungabunga ibidukikije n’amazi ndetse no mu burezi kuko nk’ubu hari abarimu bacu biteguye kuza gufatanga ubufasha mu kwigisha Igifaransa. U Rwanda kandi dufatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga ndetse dufatanya no muri siporo.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatumye umubano warwo n’u Bufaransa uzamo agatotsi, bituma n’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’Akarere ka Huye na Komini Castres bidindira.

    Ntakirutimana Augustin wo mu Murenge wa Huye avuga ko yahoze akora nk’umuvumvu mu mishinga yari ihuriweho hagati y’iyahoze ari Komini Huye muri Perefegitura ya Butare na Komini Castres yo mu Bufaransa.

    Yavuze ko icyo gihe bakuraga amafaranga menshi mu bikorwa bihuriweho n’impande zombi, bityo ubufatanye bwongeye gusubukurwa babibonamo inyungu.

    Ati “Ndahamya ko baramutse bagarutse hari byinshi bageza ku Banyarwanda mu mishinga itandukanye nko mu bworozi bw’inzuki, amakoperative yo kudoda no kuboha n’ibindi.”

    Umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukira, Gakwaya Callixte, na we yavuze ko nk’ishuri bazungukiramo byinshi birimo ubumenyi, guhabwa ibitabo, mudasobwa no kwagura isomero.

    Perezida wa Komite y’ubufatanye bw’Akarere ka Huye na Komini Castres, Kagabo Joseph, yavuze ko bemeranyije guteza imbere siyansi, gushakira ingengo y’imari imishinga yatangiye, imigenderanire n’imikoranire, ingendoshuri n’ibindi.

    Ati “Mu ivugururwa ry’imishinga twaganiraga nka internet iri ku Bitaro bya Kabutare ni bo bagiye badufasha, natwe kandi dufite ibyo tugomba guteza imbere tukabishorayo nk’ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori. Tuvuganye rero ko imirimo yatangijwe mbere tuyiha ingufu kandi ikagirira akamaro abaturage b’impande zombi.”

    Yakomeje avuga ko mu mishinga bazavugurura harimo uw’ubuvumvu mu Bisi bya Huye, kuvugurura ishuri ry’ububaji mu Kagari ka Rukira, guteza imbere isomero ry’abana, kwigisha Igifaransa no kohereza abarimu baturutse mu Bufaransa kwigisha mu Rwanda.

    Ubufatanye bw’Akarere ka Huye na Komini Castres bumaze imyaka 35 ndetse hashize imyaka ibiri bifatanya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi.

    Akarere ka Huye na Komini Castres yo mu Bufaransa byemeranyije kongera ikibatsi mu bufatanye bufitiye inyungu abaturage

    Ambasaderi Antoine aganira n’Umuyobozi w’Umusigire w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yasuye Akarere ka Huye mu rugendo rugamije kunoza imikoranire hagati y’aka karere na Komini Castres

    Ambasaderi Anfré Antoine yavuze ko u Bufaransa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere inzego zirimo uburezi n’ubukungu

    Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukira bakurikiye ijambo bagejejweho na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine

    Abanyeshuri bo muri GS Rukira bagaragaje bimwe mu byo biga

    Ambasaderi Anfré Antoine yavuze ko mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bemeranyije kongera imbaraga mu mubano na Komini Castres hasubukurwa bimwe mu bikorwa byari byaradindiye

    GS Rukira ni rimwe mu mashuri agirana ubufatanye na Komini Castres

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yasuye Akarere ka Huye ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushingo 2021. Yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye

    Yasuye inzu ikoreramo ikigo cy’ikoranabuhanga Huye Innovation Hub hamwe n’ikigo gifasha abashaka akazi kubahuza n’abagatanga

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2ZPpRUt

  • #Amavubi: Sugira yongeye guhamagarwa, hiyongeramo n’amazina mashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 04/11/2021, umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars” Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 bagiye gutangira umwiherero w’Amavubi.

    Ni umwiherero uri mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu yo mu itsinda E u Rwanda ruherereyemo mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

    Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izakora umwiherero guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali. Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba I Kigali mbere gato yo kujya gusura Kenya mu mukino wo kwishyura ari nawo wa nyuma u Rwanda ruzaba rukinnye muri aya marushanwa uteganyijwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.

    Mu mazina yahamagawe, harimo rutahiza Sugira Ernest wa AS Kigali wari umaze iminsi adahamagarwa, hakaza myugariro wa Gasogi United Nkubana Marc wigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

    Irindi zina rishya ryagaragaye kuri uru rutonde ni uwitwa RUTABAYIRU Jean Philippe ukina mu mu cyiciro cyo hasi muri Espagne mu ikipe yitwa S.D. LENENSE PROINASTUR.

    Mu bakinnyi batagaragaye kuri uru rutonde harimo myugariro Ombolenga Fitina wa APR FC umaze iminsi afite imvune, na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie bari bamaze iminsi bari mu busatirizi bw’Amavubi.

    Abakinnyi bahamagawe:

    ABANYEZAMU

    1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
    2. BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
    3. NDAYISHIMIYE Eric (Police FC)
    4. NTWALI Fiacre (AS Kigali)

    AB’INYUMA

    5. RUKUNDO Denis (As Kigali)
    6. NKUBANA Marc (Gasogi United)
    7. IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
    8. RUTANGA Eric (Police FC)
    9. NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
    10. MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
    11. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
    12. SERUMOGO Ali (SC Kiyovu)

    ABO HAGATI

    13. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
    14. MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)
    15. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
    16. NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
    17. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
    18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
    19. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
    20. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
    21. RUTABAYIRU Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR)
    22. NSANZIMFURA Keddy (APR FC)
    23. NIYONZIMA Haruna (As Kigali)

    AB’IMBERE

    24. NDAYISHIMIYE Antoine Dominique (Police FC)
    25. SUGIRA Ernest (As Kigali FC)
    26. MUGENZI Bienvenue (SC Kiyovu)
    27. KWITONDA ALLAIN (APR FC)
    28. USENGIMANA Danny (Police FC)
    29. HAKIZIMANA Muhadjiri (Police FC)
    30. NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
    31. NSHUTI Innocent (APR FC)

    Mali niyo iyoboye itsinda E n’amanota icumi, Uganda ni iya kabiri n’amanota umunani, Kenya ni iya gatatu n’amanota abiri mu gihe u Rwanda ari rwo ruyaheruka n’inota rimwe rukumbi.

    source : https://ift.tt/3mHGCJC

  • Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri bacikanwe – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi 200 harimo abazahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) impamyabumenyi ya A1 n’impamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.

    Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi uzabera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ukazatangira saa munani z’umugoroba.

    Abanyeshuri 117 mu bazahabwa impamyabumenyi ni abarangije muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS), 83 bakaba abo muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) naho 70 bakaba ari abarangije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

    Abandi banyeshuri bagera kuri 33 barangije mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri i Busogo (CAVEM), 19 barangije muri Koleji y’Uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).

    Uyu muhango udasanzwe umenyerewe muri Kaminuza y’u Rwanda, byatangajwe ko yawuteguye mu rwego rwo kuzirikana imbaraga aba banyeshuri bakoresheje biga, kuko kuba barakererejwe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ibibazo birebana n’amafaranga, bitatuma badakorerwa umuhango wo kubaha impamyabumenyi bakoreye.

    Aba banyeshuri bazahita biyongera ku bandi 8.908 baherutse guhabwa impamyabumenyi zabo muri Kanama, bari barimo batanu bahawe impamyabumenyi za PhD, 385 bahabwa iza Masters, mu gihe 7.796 bahawe iza Bachelor.

    Abanyeshuri ba UR bacikanwe bagiye guhabwa impamyabushobozi zabo

    source : https://ift.tt/31tVl2R

  • Adekunle yasesekaye i Kigali, asezeranya ’igitaramo cy’umuriro’ (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyiswe ‘M*Ovember Festival,’ aho ari iserukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda bwa mbere, ari naho rizajya ribera. Uyu muhanzi w’icyamamare azafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kenny Sol na Gabiro Guitar.

    Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE akigera ku Kibuga cy’Indege, Adekunle wari ufite akanyamuneza mu maso, yavuze ko nta byinshi yavuga ku Rwanda kuko ari igihugu agezemo bwa mbere azabanza akagitembera. Gusa avuga ko icyo asanzwe azi ari uko ari igihugu cyiza. Ati “Birazwi u Rwanda ni igihugu cyiza cyane.”

    Mu gusoza yavuze ko agiye gukora igitaramo cy’amateka mu Rwanda, ati “Abantu bitege umuriro. Nabararikira kuza mu gitaramo.”

    Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw ku bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo, mu gihe abazayagurira ku muryango bazishyura ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 40 Frw.

    Adekunle Gold ubusanzwe yitwa Adekunle Kasoko. Yavutse tariki 28 Mutarama 1987. Ni ikinege iwabo. Yavukiye i Lagos muri Nigeria. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse na ‘graphic designer’. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubugeni (Arts and Design) yakuye muri Lagos State Polytechnic.

    Yatangiye kumenyekana mu 2015 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Sade’ yakomoye ku yindi ndirimbo y’’itsinda rya One Direction yitwa ‘Story of my life’ ikamumenyekanisha nk’umunyempano wihariye.

    Muri uwo mwaka yahise asinya amasezerano na YBNL nation y’umuhanzi Olamide Anahita ashyira hanze album ya mbere yise ‘Gold’ yakunzwe. Uyu mugabo yakoze izindi ndirimbo muri icyo gihe zirimo iyitwa ‘Orente’ na ‘Pick up’ zakomeje gutuma yigarurira imitima ya benshi.

    Ubuto bwa Adekunle

    Adekunle yakuze akunda umuziki w’abarimo Ebenezer Obey na King Sunny Ade bubatse amateka mu muziki wa Nigeria. Yakuriye mu baririmbyi baririmbaga muri korali y’abana aho yasengeraga ndetse ku myaka 15 yandika indirimbo ye ya mbere.

    Mu 2014 yatangiye kuririmba ku giti cye ubwo yavaga mu itsinda yari yarashinze we n’inshuti ye biganaga mu mashuri yisumbuye. Agitangira umuziki, kimwe mu byo yamenyekanyeho ni igihe yashushanyaga yifashishije mudasobwa [photoshop] ifoto ari guhoberana na Tiwa Savage.

    Icyo gihe yiswe umwami wa photoshop ndetse iyi foto isakara ku mbuga nkoranyambaga, ibi byagize uruhare mu gukundwa kwe kuko ubwo yari atangiye gukora indirimbo nyinshi, abantu bari basanzwe bamuzi bitewe n’iyi foto.

    Mu 2015 ubwo yatangiraga gukora umuziki yashyizwe mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere mu bihembo bya City People Entertainment. Yaje kuva muri YBNL Nation ubwo amasezerano yari ahafite yari arangiye atangira kwikorana umuziki.

    Mu 2020, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze album ye yanatumye yigarurira igikundiro mu bihugu byinshi bya Afurika yise ’Afro Pop Vol. 1’. Iyi album iriho indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Sabina’, ‘It is what it is’, ‘Okay’ n’izindi. Iyi yaje ikurikira iyo yise ‘About 30.’

    Mu myaka ishize yari yaragiye avugwa mu rukundo n’umuhanzi Simi ariko hagati yabo ntihagire uwerura ngo abyemerere itangazamakuru. Muri Mutarama 2019 bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

    Muri Mata 2020 Simi yakoreye indirimbo yise ‘Duduke’ umwana wabo w’umukobwa bise Adejare Kosoko Deja bibarutse muri Gicurasi uwo mwaka.

    Ubwo Adekunle yari ageze i Kigali

    Adekunle yasesekaye i Kigali afite akanyamuneza

    Uyu muhanzi yavuze ko igitaramo azakorera i Kigali kizaba ari icy’amateka ndetse kikazaba ari umuriro

    Imodoka zo mu bwoko bwa V8 nizo zavanye Adekunle ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe

    Uyu muhanzi yahawe ikaze n’abantu bacye kuko yageze i Kigali mu masaha y’umugoroba

    Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Adekunle

    Adekunle Gold ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe

    Kuri uyu wa Gatanu, uyu muhanzi arasusutsa Abaturarwanda

    Adekunle amaze kugira album eshatu

    Adekunle mu butumwa aheruka gushyira kuri Twitter yateguje abanyarwanda igitaramo cy amateka

    Adekunle ni umwe mu bahanzi b’abahanga, agashimirwa cyane ubushobozi bwe mu kwandika indirimbo

    Adekunle yatangiye umuziki akiri muto

    Iki gitaramo kirabura iminsi micye ngo kibe

    source : https://ift.tt/2ZVpvLW

  • Abantu barenga miliyoni enye bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abagera kuri 2.098.625 bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19.

    Mu bipimo 7,373 byafashwe ku itariki ya 3 Ugushyingo, 55 basanganwa iki cyorezo, bituma umubare w’abamaze kucyandura mu minsi irindwi ishize ugera kuri 306.

    Nta muntu witabye Imana, bituma umubare w’abamaze gihitanwa n’iki cyorezo uguma kuri 1,332.

    Abarenga miliyoni eye bamaze gukingirwa mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3k6zTY5

  • RRA yashimiye abasora b’indashyikirwa mu Ntara y’Amajyaruguru – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ibikorwa byo gushimira abasora, byatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi.

    RRA yagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2020/2021 yinjije miliyari 27.8 Frw mu isanduku ya Leta, intego yayi yahawe yagezweho ku kigero cya 111.4%.

    Mu gutanga ishimwe ku rwego rw’intara hahembwe abantu batanu bahize abandi mu kwishyura neza imisoro, mu rwego rwo kubashimira umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, buri karere kari gahagarariwe n’umuntu umwe.

    Mu bahembwe harimo n’uwahize abandi muri iyi ntara mu kwinjiza amafaranga menshi y’umusoro mu isanduku ya Leta kuko yinjije asaga miliyoni 125 Frw mu 2020/2021.

    Ku ikubitiro hahembwe Gorilla Investment Company ikorera mu Karere ka Musanze, yamenyekanishije imisoro yose neza, ndetse inakoresha EBM mu buryo buboneye ku bicuruzwa na serivisi zinyuranye. Iyi sosiyete yinjije miliyoni zisaga 125 Frw mu isanduku ya Leta kandi ni nayo yatanze umusoro mwinshi mu Majyaruguru.

    Hahembwe kandi Ihange Projects, uyu ni umuryango utari uwa Leta ufasha abana kugira imirire myiza n’imirere, watanze imisoro ya miliyoni 104 Frw zagiye mu isanduku ya Leta nubwo nyamara bimenyerewe ko ONG zidaharanira inyungu.

    Hari na sosiyete ya Blecom icuruza ibicuruzwa bitandukanye birimo kawunga nayo yinjije miliyoni 23 Frw; Nkoresha Amaboko ikora ibikorwa by’ubwubatsi yinjije umusoro wa miliyoni 16 Frw ndetse na Leonidas Multi Business Ltd igemura ibikoresho birimo inkwi bacana mu Ruganda rw’Icyayi mu Karere ka Rulindo nayo yinjije miliyoni 7 Frw.

    Aba bacuruzi bahawe ishimwe bagaragazaga ko gushimirwa ari intambwe ikomeye bitewe n’aho baturutse dore ko abenshi bumvaga umusoro bakawutangana akangononwa nkuko Gakwaya Ndereyimana Leonidas wari uhagarariye, Leonidas Multi Business, yabibwiye IGIHE nyuma yo guhabwa igihembo.

    Ati “Birashimisha kuko mbaye indashyikirwa mu gutanga umusoro, bimpa imbaraga zo kurushaho kugira ngo igihugu gitere imbere. Umusoro ntanga wubaka igihugu, bityo abacuruzi bakwepa gutanga imisoro baba barimo guhombya Leta. Ni bo batuma rya terambere twifuza tutarigeraho ariko inama nabaha ni uko bakangukira gutanga umusoro kuko ariho iterambere ry’igihugu rishingiye.”

    Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, yashimye cyane abacuruzi n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru, abasaba gukomeza kurwana ishyaka ry’igihugu binyuze mu gutanga neza umusoro.

    Ati “Turifuza gukomeza guhuza ingufu mu ruhare rw’imisoro n’amahoro, kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga EBM. Ndabizi neza dukoresheje EBM nk’uko bikwiye ibyo twinjiza kuri ubu twabikuba kabiri cyangwa gatatu.”

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro ariko anasaba RRA kurushaho kubegera hagamijwe kunoza imikoranire.

    Hari abakora ubucuruzi buciriritse ariko bagira uruhare mu gusaba inyemezabwishyu ya EBM mu gihe bagiye kurangura ibicuruzwa byabo, abari bahagarariye abandi basaga 500 bazazihabwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ibikorwa byo gushimira abasora bitwaye neza bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021 mu birori bizabera mu Karere ka Muhanga.

    Ibirori byo gushimira abasora mu Majyaruguru byari byitabiriwe n’ingeri zose

    Ihange ni yo yabaye iya mbere muri Gakenke ubwo uyihagarariye yashyikirizwaga ishimwe

    Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, yashyikirizaga Umuyobozi wa Gorilla Investment Company ishimwe. Niyo yahize izindi mu gusora neza mu Majyaruguru

    Uhagarariye Koresha Amaboko ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’usora wahize abandi mu Karere ka Burera

    Umucuruzi wacuruje neza akoresheje EBM nawe yahawe ishimwe

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yavuze ko abikorera bakwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu binyuze mu gutanga umusoro

    Blecom ni we wahize abandi mu Karere ka Gicumbi mu mwaka wa 2020 kuko yinjije miliyoni 23 Frw mu isanduku ya Leta

    Gakwaya Leonidas uhagarariye Leonidas Multi Business Ltd yavuze ko gushimirwa bimutera imbaraga zo kurushaho gukora neza

    source : https://ift.tt/3q7x5Ob

  • Gisagara: Imiryango 17 yari ifite ikibazo cy’amacumbi yubakiwe – #rwanda #RwOT

    Iyo miryango igizwe n’abatishoboye yubakiwe inzu zigaragiwe n’ibikoni ndetse n’ubwiherero ku mudugudu uri mu Kagari ka Kabumbwe.

    Umwe mu bahawe inzu witwa Ukubereyimfura Delphine yavuze ko yari amaze igihe asemberana abana umunani yabyaye, imibereho yabo yifashe nabi kuko umugabo we yabataye ajya gushaka undi mugore.

    Ati “Nari maze igihe nshumbika hirya no hino nimuka kuko bari baradusenyeye nyakatsi, umugabo yarantaye ajya gushaka undi mugore, ubuzima bwari bungoye kuko nishyuraga inzu mvuye guca inshuro. Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere, ndashimira ubuyobozi bwiza bwatuzaniye abafatanyabikorwa beza bakaba batwubakiye.”

    Mbanzabagabo François yavuze ko yari amaze igihe abana n’umuryango we mu nzu ishaje ku buryo iyo imvura yagwaga bavirwaga.

    Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

    Usibye izo nzu, uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwubakiye n’Ikigo cy’Ishuri ribanza rya Kambumbwe ubwiherero ndetse ruha inyakiramashusho (televiziyo) Akagari ka Kabumbwe izajya ifasha abaturage gukurikira amakuru.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri urwo ruganda, Tonci Tadic, yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage batuye mu gace bakoreramo kuko bashaka ko batera imbere.

    Ati “Ibikorwa byose dukorera muri aka gace ni ibigamije guteza imbere abaturage, natwe rero twiyemeje kubishyigikira kugira ngo dutange umusanzu wacu mu gutuma babaho neza bishimiye.”

    Yakomeje avuga ko muri rusange bamaze kubakira imiryango 34 yo mu Karere ka Gisagara yari isanzwe ifite ikibazo cy’amacumbi kandi buri mwaka biyemeje kujya batangira imiryango igihumbi umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé).

    Yavuze ko batanze ibikoresho by’ishuri ku bana biga ku ishuri ribanza rya Kabumbwe kandi bagiye no kuriha amazi meza.

    Mu bindi bikorwa bakora harimo gutanga inka n’amatungo magufi ku miryango itishoboye.

    Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko kuva uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwatangira kubakwa mu Murenge wa Mamba, abarwubaka bakoze ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage.

    Ati “Hano mu tugari dutandukanye bamaze kuhatanga ubufasha bufatika rwose, abahawe inka zarabyaye baranywa amata abandi babonye ifumbire umusaruro w’ubuhinzi uriyongera.”

    Yasabye abahawe inzu kuzifata neza kandi bakayoboka ibikorwa bibateza imbere kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

    Izo nzu zatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri

    Basabwe kuzifata neza no kuyoboka ibikorwa bibateza imbere

    Bishimiye ko bahawe inzu zo kubamo bavuga ko bazazifata neza

    Imiryango 17 yo mu Karere ka Gisagara itagiraga aho kuba yubakiwe n’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3mHCxFo

  • Hari Abayisilamu basaba kwiga mu Iseminari: Kiliziya yaba igiye kuva kuri gakondo? – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe amaseminari yigamo abana bakomoka mu miryango y’abasengera muri Kiliziya Gatolika bumva bashaka kuziha Imana bakaba Abapadiri. Iyo barangije iseminari nto bumva bagifite uwo muhamagaro bakomeza mu iseminari nkuru, cyangwa bakumva batagishaka kwiha Imana bagakomereza mu yandi mashuri makuru asanzwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Padiri Lambert Dusingizimana uyobora Ibiro by’Inama y’Abepisikopi Gatolika bishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC yavuze ko bagiye bakira ubusabe bw’ababyeyi babarizwa mu yandi bashaka ko abana babo biga mu iseminari nto.

    Ati “Hari igihe biba, biraba ariko biterwa n’ibintu byinshi. Hari umubyeyi ushobora kubisaba adasobanukiwe. Tuvuge niba nsengera mu Bayisilamu cyangwa se ndi Umudivantisiti cyangwa umurokore kubera ko nzi uburere mu iseminari bagira cyangwa se hari uwo dukorana urereramo bambwiye ibigwi byaho. Ashobora kubisaba kubera ko aziko umwana uvuyemo aba ari umuhanga cyangwa se afite uburere bwiza ariko akaba atazi ibigenderwaho.”

    Yakomeje avuga ko hari n’ababikora basa nk’abari kugerageza amahirwe. Ati “Hari n’ushobora kubisaba abizi agira ngo agerageza amahirwe, kuri iki gihe urabizi akavuga ati reka nanjye nigeragereze amahirwe. Hakaba rero hari n’ushobora kubikora yumva ko ari uburenganzira bwe”

    Nubwo bimeze gutya, Padiri Dusingizimana yavuze ko Kiliziya Gatolika itarahindura umurongo ku bijyanye n’imikorere y’amaseminari kuko yakira gusa abana n’Abagatolika.

    Ibanga ry’ireme ry’uburezi mu mashuri ya Kiliziya

    Buri mwaka iyo Minisiteri y’Uburezi ishyize hanze amanota y’uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta, usanga mu baza imbere haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye higanjemo abo mu bigo bya Kiliziya Gatolika biyoborwa n’Abapadiri, ababikira cyangwa abafurere.

    Ibi biheruka kongera kwigaragaza ubwo hashyirwaga hanze amanota y’ibizamini bya Leta bya 2020/2021. Abanyeshuri batanu ba mbere mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bose baturutse mu bigo by’abihaye Imana.

    Françoise Tumukunde wabaye uwa mbere yaturutse mu Kigo cy’Ababikira cya Sainte Famille Nyamasheke, Ange Diane Umutoni wamukurikiye ava muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, Believer Gall Hirwa wabaye uwa gatatu ava muri Groupe Officiel Butare.

    Arnold Pierre I Mugema wabaye uwa Kane yigaga muri Ecole des Sciences Byimana iyoborwa n’abafurere, mu gihe Agape Fille Umufasha wabaye uwa gatanu yaturutse muri Ecole Notre Dame de la Providence Karubanda.

    Uku gutsindisha usanga ari ibintu bimaze kumenyerwa mu mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika kandi bikaba mu gihe hari amashuri yandi yananiwe kubigeraho.

    Mu rwego rwo gushaka kumenya ibanga aya mashuri ashingiye kuri Kiliziya Gatolika akoresha kugira ngo ahore atsindisha neza IGIHE yagiranye ikiganiro na Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu.

    Padiri Martin Uwamungu yavuze ko kimwe mu bifasha amashuri y’abihaye Imana gutsinda neza ari uko bashyira imbere ikinyabupfura.

    Ati “Mu Iseminari cyangwa amashuri ya Kiliziya yaba ay’abakobwa n’abahungu ikintu cya mbere gihari ni ikinyabupfura. Ibigo by’ababikira burya ntabwo umwana yikora ibyo yishakiye, ibigo by’abapadiri ntabwo umwana yikorera ibyo yishakiye, ibigo biyoborwa n’abafurere ntabwo umwana akora ibyo yishakiye.”

    Yakomeje avuga ko mu ntego z’abihaye Imana bafite amashuri haba harimo kurerera neza igihugu.

    Ati “Icyo tugamije ni ukurera, ni uburere, ni icyo gitsure nkeka rero ko ibyo bigo byacu cyane cyane amaseminari, n’ibindi bigo nka Saint Andre, Lycee Notre Dame de Citeaux za Byimana n’ahandi aho hose icyangombwa ni igitsure cya padiri, ni igitsure cy’umubikira, ni igitsure cy’umufurere hanyuma rero ugasanga iyo hari igitsure n’imyigire nayo iba myiza.”

    Padiri Uwamungu yavuze ko mu mashuri y’abihaye Imana batajya bihanganira amakosa ku buryo umwana wese wakosheje ahanwa kandi akabikuramo isomo ryo kwitwara neza.

    Padiri Dusingizimana yavuze ko bimwe mu bifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ari uko abihaye Imana mu byo biyemeje no guteza imbere uburezi birimo.

    Ati “Ni ibintu twiyemeje gukora kandi abantu bakabyitaho bikajya mu bikorwa. Icya mbere twita ku kinyabupfura cy’abana, icy’ababyeyi, icy’abarezi ndetse n’abandi baba hafi y’abana. Twita ku mibereho n’imyitwarire by’umwana, umwarimu ndetse tugakorana hafi n’ababyeyi. Icyo mbona aricyo kintu cya mbere kidufasha ariko ibyo byose tukabiherekesha ko bigomba gufatira ku ndangagaciro za gikirisitu n’iz’Abanyarwanda.”

    Yavuze ko aho amashuri ya Kiliziya Gatolika ari uyu munsi abikesha mu kuba aharanira guha abana ubumenyi ariko atibagiwe n’uburere.

    Yakomeje avuga ko muri aya mashuri umwana yitabwaho mu buryo bwose bushoboka. Ati “Iyo dufite umwana tureba uburere bwe, ikinyabupfura, tukamenya ko dukwiye kumuha ubumenyi ariko n’uburere tukabutsindagira, ushinzwe imibereho y’abanyeshuri akamukurikirana akamufata nk’umwana we.”

    Uretse abanyeshuri, Padiri Dusingizimana yavuze ko ubuyobozi bw’amashuri Gatolika bushyira n’imbaraga mu myitwarire y’abarimu, cyane cyane mu bijyanye no gukora neza akazi.

    Ati “Umwarimu nawe agatanga ibyo agomba gutanga nk’umurezi ariko nawe akabishyiramo ikinyabupfura kihariye, akamenya ko akazi ari akazi. Akamenya ko agomba kuzinduka agakora akazi ke neza, adakorera guhembwa gusa ahubwo nawe hakazamo kwitanga.”

    Ikindi cyagaragajwe nk’igifasha amashuri ya Kiliziya Gatolika gutsinda neza ni uko abayobozi bayo baba hafi y’abanyeshuri cyane ndetse ugasanga bamwe bacumbitse mu bigo by’amashuri, bitandukanye no mu yandi mashuri aho usanga abayobozi babo bafite ingo n’imiryango batahamo.

    Ibi babijyanisha no kuba izi nshingano baba bafite nta zindi bazifatanya nazo, umwanya wose bakawuharira kwita ku burere n’uburezi bw’abana bayobora.

    Mwarimu akwiye kwitabwaho cyane

    Iyo hashakwa igisubizo ku ireme ry’uburezi mu Rwanda abenshi bakunze kugaragaza ko ritapfa kugerwaho mu gihe hatarashyirwaho uburyo bwo kurushaho kwita ku buzima bwa mwarimu.

    Ni ingingo bahuriyeho na Padiri Dusingizimana ariko we akemeza ko ireme ry’uburezi ari urugendo rutagira iherezo, ku buryo biba bisaba abantu kugenda biyubaka.

    Ati “Ireme ry’uburezi ni nk’intego, n’Abanyamerika barakomeza bakagerageza n’abandi bateye imbere na za Singapore zirakomeza zikagerageza kandi ziri hejuru. Baba bashakisha nabo ireme rifatika, rishyitse bageraho. Kuri njye mbifata nk’urugendo.”

    Nubwo bimeze gutya ariko yavuze ko ireme ry’uburezi rishobora gusubira inyuma cyangwa rikadindira.

    Kugira ngo ibi byirindwe, Padiri Dusingizimana yavuze ko imibereho y’abarimu ikwiye kwitabwaho cyane.

    Ati “Ugomba kwita ku mwana ariko ukita no ku barimu. Hakwiye kongera kureba uburyo umwarimu yitabwaho kuko ntawashidikanya ko mu bintu bituma ireme ry’uburezi twifuza ritagerwaho ni uko umwarimu akwiye guhugurwa ariko akanahembwa neza, umushahara wa mwarimu uracyari hasi cyane. Umwarimu yari akwiye kugira uburyo akwiye kwitabwaho cyane ndetse.”

    Yavuze ko mu mashuri ya Kiliziya Gatolika bagerageza gufasha abarimu uko bishoboka, aho bamwe bashyirirwaho uburyo bwo kurira ku mashuri ndetse n’uduhimbazamusyi.

    Kuwa 4 Ukwakira 2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya Leta inatangaza ko yafashe icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri 60.642 batsinzwe ibizamini bya leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Iki cyemezo cyo gusubiza kireba abanyeshuri batsinze ikizamini gisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

    Mu mboni za Padiri Uwamungu yavuze ko iki cyemezo cyaje gikenewe kuko kwimura abana bose hari abo byadindizaga, gusa agaragaza ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana aba baba basibiye kugira ngo batarushaho kudindira.

    Iseminari nto y’i Ndera ni imwe mu mashuri atsinda neza kandi agatanga n’uburere

    Akenshi amaseminari akunze kugira umwihariko wo gutanga ubumenyi bijyana n’ikinyabupfura

    Abana bize mu maseminari akenshi bakunze kurangwa n’ubuhanga n’ubwitonzi

    Amafoto: Inyarwanda


    source : https://ift.tt/3wdYAGR