Tag: featured

  • Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda
    Minisitiri Ngamije akingira umuturage muri iyo gahunda

    Byatangarijwe mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Kane tariki 04 Ugushyingo 2021, ahatangirijwe gahunda y’ubukangurambaga ku kwikingiza Covid-19 burimo gukorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba, mu rwego rwo gukingira abaturage benshi bashoboka muri gahunda ya MINISANTE yise #KigiraURwanda.

    Ubwo bari mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, basobanuriye abaturage akamaro k’inkingo banabashishikariza gukomeza kwitabira kwikingiza Covid-19 kugira ngo baharanire ko ubuzima bwasubira uko bwari bumeze mbere y’umwaduko w’icyo cyorezo.

    Ni nyuma y’uko mu mirenge ya Murundi, Gishyita na Mubuga y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi
    Abaturage barasabwa kwima amatwi abababwira ko inkingo zabagiraho ingaruka mbi

    Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko gukingirwa ari inshingano z’umuntu ariko kandi bitagomba kubangamira abandi.

    Ati “Gukingirwa ni inshingano z’umuntu kandi agomba kumva y’uko atagomba kubangamira abo babana n’abo baturanye, kudakingirwa uba ubereye imbogamizi bagenzi bawe kuko ushobora kubanduza iriya ndwara hakagira n’abashobora gupfa. Ntabwo rero ushobora gufata icyemezo ku giti cyawe cyabangamira abandi, n’ukuvuga ko uburenganzira bwawe buba butangiye kuba ikibazo k’ubw’abandi”.

    Akomeza agira ati “Abantu bakwirakwiza ayo makuru adafite ishingiro turashaka kubamagana tubamenyesha ko batazihanganirwa kuko tudashaka ko badusubiza mu bihe tuvuyemo bigoye by’abarwayi benshi bazaga kwa muganga harimo n’abapfuye, bidusubiza muri Guma mu Rugo, bidusubiza mu bindi bibazo byose byari bimaze igihe kandi ubuzima bwari butangiye gusubira ku murongo. Abana basubiye ku mashuri, ubucuruzi burimo gukorwa, amasoko ararema, imyidagaduro iraba, nta muntu twakwemera ko abera ikibazo abaturage kandi igisubizo cyarabonetse”.

    Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19
    Ba Minisitiri Ngamije na Gatabazi basabye abaturage kwitabira kwikingiza Covid-19

    Minisitiri Gatabazi asaba abantu bose bafite imyumvire mibi ku nkingo za Covid-19 ko bayireka bitaba ibyo bakazakurikiranwa mu mategeko.

    Ati “Birabujijwe, kiranazira ndetse biranahanirwa, twagira ngo twibutse ababikora, turabakurikirana tuzabafatira ingamba zikomeye aho byagiye bigaragara hano mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Karongi cyane cyane, hari abantu bamwe bagiye bajugunya impapuro hirya no hino zibuza abantu kwikingiza”.

    Akomeza agira ati “Birahanirwa kugumura abaturage, kubayobya, kubabuza amahirwe y’ubuzima baba bafite kubigisha ibintu bishobora kubambura ubuzima bwabo nabyo ubwabyo n’icyaha. Nagira ngo twibutse ababa bitwaza imyemerere ko nta muntu ugira imyemerere yo kutivuza kuko ari ibyo buri wese yakwishora mu rupfu agapfa, imyemerere myiza rero ni imyemerere irinda ubuzima”.

    Bamwe mu baturage bamaze gukingirwa byuzuye bo mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko abari mu cyiciro cy’urubyiruko, basaba bagenzi babo bagifite imyumvire yo kutikingiza bayisiba mu mitwe yabo, bakitabira kwikingiza kuko abamaze gukingirwa nta ngaruka byabagizeho kandi no kuba uturere twinshi tugize Intara y’Iburengerazuba duhana imbibI na Repabulika iharanira Demokarasi ya Congo, ngo byarushaho kubafasha kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19.

    Ku baturage bagera ku bihumbi 217 bafite imyaka iri hejuru ya 18 mu Karere ka Karongi, abasaga 62% bamaze guhabwa doze ya mbere, hari n’abamaze gukingurwa mu buryo bwuzuye (doze ebyiri), n’ubwo atari benshi cyane.

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko biteganyijwe ko uhereye uyu munsi kugera mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka hazakirwa inkingo doze miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 zikazakomeza gutangwa hirya no hino mu turere turi hanze y’Umujyi wa Kigali.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 40% by’abaturage bagomba gukingirwa.

    source : https://ift.tt/3bIbR12

  • Icyayi cy’ikimera cyitwa ‘Camomille’ gifasha guhangana na stress #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Si ibyo gusa ariko, kuko ihatse ibindi byiza byinshi ku buzima.

    Usibye kuba ifasha uyinywa kumva aguwe neza, Kamomiye ifasha urwungano ngogozi gukora neza, kugabanya ububabare ndetse no guhangana n’indwara zikunze kwibasira abantu mu bihe by’ubukonje.

    1. Ibyiza bya Kamomiye ku bitotsi no kurwanya ubwoba (Anxieté):

    Nk’uko twatangiye tubivuga, uyu niwo mumaro uzwi cyane kuri kamomiye. Ikindi ni uko ifasha cyane no ku mikorere myiza y’ubwonko, bityo ikaba inarwanya umuhangayiko (stress), ubwoba ndetse n’umunaniro ukabije surmenage).

    Mu gihe rero umuntu ari mu bihe bigoye bituma abura ibitotsi, ni byiza gufata icyayi cya Kamomiye mu buryo buhoraho kuko kimufasha kugubwa neza no kumva ufite amahoro. By’umwihariko kumufasha gusinzira neza no kuruhuka.

    2. Akamaro ka Kamomiye ku rwungano ngogozi

    Kamomiye izwiho gufasha urwungano ngogozi gukora neza. Mu gihe umuntu akunda kubyimba inda cyangwa se gutumba (ballonnement), imikorere mibi y’igifu, cyangwa se kugira ibibazo byo gucibwamo bya hato na hato, ni byiza ko wafata icyayi cya kamomiye nka bumwe mu buryo bwa kamere hatabayeho gufata imiti ikorerwa mu nganda.

    Aha, umuntu agirwa inama yo kunywa icyo cyayi nyuma yo gufata amafunguro bityo kikamufasha mu igogora.

    3. Kamomiye irwanya kubyimbirwa

    Icyo kimera cyifitemo ibinyabutabire bizwi nka flavonoids (fulavonoyide), ari nabyo bifasha mu kurwanya ububyimbirwe n’ububabare bumwe na bumwe, nko kuribwa mu nda mu gihe cy’imihango.

    4. Kamomiye ifasha kurwanya indwara zibasira abantu mu bihe by’ubukonje

    Kamomiye izwiho kandi guhangana na za bagiteri (antibactérien), bityo ikaba ifasha mu guhangara virusi (nk’izitera ibicurane no kubabara mu muhogo bikunze kwibasira abantu mu bihe y’ubukonje) no kubaka ubudahangarwa bw’umubiri.

    Ese Kamomiye ikoreshwa ite?

    Bamwe bakoresha amavuta yayo akoze nk’imibavu (huille essentielle) icyokora iyo akoreshejwe cyane na none bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

    Ubundi buryo bwiza bwafasha kubona ibyiza byayo neza ni ukuyinywa nk’icyayi, no kuyogesha mu muhogo (gargarisme), cyane cyane nk’abantu bafite ikibazo cyo kubabara mu muhogo.

    source : https://ift.tt/3BPBqaR

  • Ushobora gusaba inguzanyo ya miliyoni 30Frw muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda nta ngwate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich
    Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich

    Izi mpinduka Banki y’Abaturage yazitangaje ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, ikavuga ko ari mu rwego rwo gufasha abantu kubona igishoro gihagije cyabateza imbere.

    Iyo Banki ivuga ko izi nguzanyo zizatangwa ku bifuza inzu zo kubamo, inguzanyo y’umuntu ku giti cye, inguzanyo yo kugura ibikoresho byo mu rugo cyangwa kugura imodoka.

    Inguzanyo izajya itangwa nta ngwate barinze gusaba umuntu, yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 uyisaba atarenzaga ishyirwa kuri miliyoni 30, nk’uko BPR ikomeza ibisobanura.

    Banki y’Abaturage ivuga ko izajya yishyuza (ikata) 50% by’umushahara fatizo (net) ushyirwa kuri konti buri kwezi, bitandukanye na 35% yakatwaga ku mushahara w’umuntu buri kwezi.

    Ku birebana n’abazasaba inguzanyo yo kugura ibikoresho byo guteza imbere urugo, banki izabagenera 70% by’agaciro k’ikintu bashaka kugura.

    Iyo Banki ivuga ko umukiriya wari usanzwe yarayisabye inguzanyo, na we yemerewe gusaba indi y’inyongera.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Maurice K Toroitich avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo korohereza abacuruzi gukorana n’iyi banki.

    Toroitich yagize ati “Kuvugurura ibigenderwaho mu gutanga inguzanyo bigamije koroshya no korohereza abakiriya bacu gushyira mu bikorwa imigambi yabo”.

    Ati “Buri gihe duhora dushakisha ibyaba inzitizi muri politiki n’imigendekere y’ibyo dukora kugira ngo tubikosore, bityo abakiriya bacu bahabwe ibibanogeye, ni yo mpamvu twakoze impinduka zo kongerera agaciro ibigenderwaho ngo abakiriya bacu bashobore gutera imbere.”

    Abakiriya bose ba BPR, baba abasanzwemo n’abashya bafite icyo binjiza cya buri kwezi, bemerewe kujya gusabamo inguzanyo igera kuri miliyoni 30 itagombera ingwate, mu gihe baba bubahirije ibisabwa kugira ngo bayihabwe.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri iyi Banki, Xavier Shema MUGISHA, avuga ko mu kongera inguzanyo itagombera ingwate kugera ku mafaranga miliyoni 30 ndetse no gukata 50% by’umushahara fatizo w’umuntu, ngo bigiye kongera urugero rw’imibereho y’abakiriya b’iyi banki kurusha uko byari bisanzwe.

    Mugisha yagize ati “Inguzanyo y’amafaranga miliyoni 15 yatangwaga nta ngwate ntabwo yari ihagije abagenerwabikorwa iyo babaga bashaka kwigurira ibikoresho cyangwa ibindi bakeneye”.

    Yakomeje agira ati “Nk’iyo umuntu yashakaga inzu yo guturamo yaguraga ikibanza gusa, uwashakaga imodoka akaba ari yonyine agura, ariko ubu noneho umuntu azajya abasha gukora ibirenzeho”.

    Abakiriya ba BPR bifuza inguzanyo nshya cyangwa abari basanzwe barayisabye bifuza iy’inyongera, bemerewe kugana ishami rya Banki y’Abaturage ribegereye kugira ngo batangire kuzuza ibisabwa.

    Kuri ubu Banki y’Abaturage y’u Rwanda igengwa na Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB Bank), ifite amashami agera kuri 137 hirya no hino mu gihugu, hamwe n’aba ajenti 350, ndetse n’ibyuma 51 bya ATM bibikurizwaho amafaranga.

    source : https://ift.tt/3wdNGkk

  • Abacuruzi baciriritse ntibarumva impamvu bagomba gutanga inyemezabwishyu ya EBM #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w
    Komiseri mukuru wa RRA na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice bashishikarije abacuruzi baciriritse gukoresha EBM

    Abacuruzi baciriritse bavuga ko basabwa kugura telefone cyangwa mudasobwa yo gushyiramo uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha gutanga inyemezabwishyu kandi atari buri mucuruzi wabyigondera, hakaba n’ikibazo cy’uko batarahabwa amahugurwa kuri iryo koranabuhanga.

    Mukamuganga Venerande avuga ko ku giti cye nk’umucuruzi yasabye gukoresha EBM ikoresha telefone ariko akaba atarahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, kuko ubucuruzi bushya bw’imyenda abumazemo amezi atatu gusa mu isoko rya Muhanga.

    Mukamuganga agaragaza ko impamvu ataratangira gukoresha ubwo buryo ari uko atahabwa amahugurwa y’uburyo bizajya bikorwa, kandi abona hari hakiri kare kuko ari bwo agitangira ubucuruzi.

    Icyakora avuga ko hari ubundi bucuruzi yakoraga bwo gucuruza ibijyanye n’ibikoresho byo mu biro, agatanga inyemezabwishyu yifashishije imashini isanzwe ya EBM ariko mu bucuruzi bwe bushya, akaba ataratangira gukoresha EBM nshya.

    Ku kijyanye n’abavuga ko gutanga inyemezabwishyu ya EBM bishobora kubagora kubera ko bisaba telefone ihenze cyangwa mudasobwa, Mukamuganga avuga ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gikwiye kugira ibindi bisobanuro giha abacuruzi kugira ngo boroherwe.

    Agira ati “Ku bwanjye nta kibazo mfite cyo gukoresha EBM, kompanyi yacu iracyari nshya njyewe numva ntaratinze cyane. Hano mu isoko turacyari no mu gihe cy’igerageza, abacuruzi bakwiye guhabwa ubumenyi bwo gukoresha buriya buryo, ariko ntawakwirengagiza ko hakiri abacuruzi bafite ubushobozi buke bwo kubona mudasobwa, kubona izo telefone zigezweho, cyangwa interineti yo gukoresha”.

    Ndizeye Aimable na we ucururiza mu isoko rya Muhanga avuga ko uburyo bwo gutanga inyemezabwishyu za EBM bisa n’ibitarumvikana neza kuko basanzwe n’ubundi basora akaba atumva impamvu yo gutanga iyo nyemezabwishyu.

    Avuga ko yemera gusora kuko imisoro ari yo yubaka Igihugu ariko akaba atumva impamvu asabwa gutanga inyemezabwishyu ya EBM mu gihe n’ubundi basanzwe basora kandi iyo na yo itazaca umusoro kuko bafite igishoro gike.

    Agira ati “Rubanda rugufi bakwiye koroherezwa kuko nta bushobozi bwo kugura telefone igezweho cyangwa mudasobwa n’iyo interineti, ariko ntabwo twumva impamvu baduzaba gukoresha EBM mu gihe n’ubundi tugifite igishoro gitoya, ikibazo rwose ntabwo turabyumva bisa nk’ibyadutunguye”.

    RRA ivuga ko EBM itagamije guca umusoro gusa

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro kimara impungenge abacuruzi baciriritse kuko ngo inyemezabwishyu ya EBM itagambiriye gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo inagamije guca akajagari k’abacuruzi badasora kandi abaguzi ari bo batanga umusoro.

    Komiseri mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal atangaza ko gahunda yo gutanga inyemezabwishyu ya EBM hakoreshejwe telefone cyangwa Mudasobwa itagamije gusa gusoresha abacuruzi, ahubwo igamije kugaragaza uburyo bakoramo kugira ngo n’abashobora kuba bakwiye gusora batabikora batahurwe.

    Avuga kandi ko inyemezabwishyu ya EBM itazabangamira abacuruzi baciriritse kuko itanga amakuru y’ubucuruzi bwabo ku buryo umucuruzi muto adasora kimwe n’uwahombye, akabasaba gukorera mu mucyo kuko ari bwo Igihugu kimenya uko gikurikirana abashobora kuba bahunga imisoro.

    Agira ati “Turabasaba gukoresha EBM mu gutanga inyemezabwishyu, ntabwo ica umusoro ahubwo igaragaza uko mukora bityo tukabasha gukurikirana ba bandi bakwepa imisoro kuko nanjye iyo ngiye guhembwa banca umusoro. Kuki se umucuruzi we atifuza gutanga ibyo agomba Leta kandi umusoro n’ubundi uba watanzwe n’abaguzi? Icyo gihe tumenya uwacuruje n’utacuruje usora agasora utagomba gusora ntasore”.

    Komiseri mukuru wa RRA avuga ko abacuruzi bafite ibibazo by’ubushobozi n’ubumenyi mu gukoresha EBM abakozi ba RRA bazajya babegera bakaganira kuri izo mbogamizi zigakemuka, akaba ashishikariza abacuruzi bose kwitabira gukoresha EBM.

    Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abacuruzi gutanga imisoro kandi, abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo bitwaye neza mu gusora bashimiwe mu birori byabereye mu Karere ka Muhanga, aho bashimiwe kuba barinjije imisoro isaga miliyari 44frw mu mwaka wa 2020-2021.


    source : https://ift.tt/3mIlJhu

  • RDC: Ebola yahitanye abantu batandatu, umunani barayandura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku itariki ya ku ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo habonekaga abo barwayi, hari abandi batandatu batabye Imana bazize icyorezo cya Ebola.

    OMS yongeraho ko abantu bagera kuri 573 na bo bashobora kwiyongera ku mubare w’abayanduye kuko bafite ibyago byinshi byo kugerwaho na Virus ya Ebola.

    Minisiteri y’Ubuzima muri RDC yatangaje ko abo barwayi umunani babonetse mu duce twa Butsili na Beni two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

    Ubuyobozi bwo muri ako gace bubifashijwemo na OMS, bwatangije gahunda yo gukingira abantu Ebola mu kwezi gushize, gusa bavuga ko umubare w’abandura ushobora gukomeza kuzamuka.

    source : https://ift.tt/3nU2pgQ

  • Amateka ya Baganizi Eliphaz wamamaye nk’umusaza mu ikinamico kandi ari umusore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baganizi Eliphaz
    Baganizi Eliphaz

    Baganizi Eliphaz yari umuhanga cyane mu guhindura ijwi, ku buryo ubwo yari afite imyaka iri munsi ya 30 y’amavuko Indamutsa zakundaga kumukoresha mu ikinamico ari umusaza, abumvaga radiyo bakibwira ko ari umusaza rukukuri.

    Usibye gukina mu itorero Indamutsa, Baganizi yari asanzwe akora muri ORINFOR ashinzwe kugenzura niba amakuru yose agomba guca kuri radiyo yabonetse kandi ameze neza (operateur select).

    Imwe mu makinamico yumvikanamo ari umusaza, ni iyitwa “Mazi ya teke” aho aba ari se w’umukobwa ushimutwa n’umusore witwa Haruna (umwanya wakinwe na nyakwigendera Sebanani André).

    Baganizi Eliphaz yavutse mu 1963 yitaba Imana hashize igihe gito Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye azize uburwayi.

    Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz
    Baganizi Olivier, umuhungu wa Baganizi Eliphaz

    Baganizi Olivier w’imyaka 34, ni umuhungu wa nyakwigendera ndetse akaba yarakurikiye umwuga wa se.

    Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Lemigo TV, Royal TV, ubu amaze imyaka itanu akorera Isango TV, afite n’itorero ry’ikinamico ryitwa ‘Ishya Culture Troop’.

    Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Baganizi Olivier yashimishijwe cyane no kubona atumirwa bwa mbere n’itangazamakuru ngo avuge amateka arambuye yaranze se, Baganizi Eliphaz.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3GT1UMr

  • Umujyi wa Kigali wamurikiye indi ya Afurika ikoranabuhanga wagezeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa aganira n’abashyitsi

    Iryo huriro ryitwa ASToN ryiyemeje gusangira ubunararibonye ku iterambere ridaheza rishingiye ku ikoranabuhanga, rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 2019.

    Abahagarariye imijyi igize ASToN baje mu Rwanda kureba aho Kigali igeze mu rwego rw’ikoranabuhanga, bagaragarijwe uburyo abaturage b’uyu mujyi barikoresha mu buzima bwa buri munsi.

    Guhera ku makarita y’ingendo abagenzi batega bisi bakoresha bakoza ku cyuma cya Tap&Go, ikoreshwa rya Yego Moto na Yego Cabs no kuba Mobile/Airtel Money bikoreshwa mu guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi zitandukanye zirimo iza Leta zisabirwa ku Irembo.

    Abagize Ihuriro ASToN basuye ibice bitandukanye bigize Kigali
    Abagize Ihuriro ASToN basuye ibice bitandukanye bigize Kigali

    Hari ibyapa biyobora abagenzi muri za karitsiye zigize uyu mujyi, camera zituma habaho kugabanya umuvuduko w’ibinyabiziga no kwirinda ibyaha bitandukanye, hakaba n’ikoranabuhanga ryo kumenyesha no kwishyura imisoro, Umujyi wa Kigali ubishingiraho uvuga ko bigenda bihindura ubuzima n’imikorere by’abawutuye.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko bamaze kugera kuri serivisi zirenga 100 ziruhura abaturage kugenda bikoreye amafaranga no gutakaza umwanya bajya gusaba serivisi ku biro bya Leta.

    Rubingisa yagize ati “Natanga urugero kuri serivisi zo mu irangamimerere aho ushobora kwicara mu rugo ugasaba icyemezo cy’amavuko, icy’uko washatse, cyangwa ukaba wakwiyandikisha ukabona ibyangombwa bitandukanye nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Indangamuntu, ibijyanye n’ubutaka aho wamenya icyo bwagenewe bigatuma usaba icyangombwa cyo kubaka cyangwa gusana”.

    Khadijetu uturutse I Nouakchot muri Mauritania ashimira Umujyi wa Kigali kuba urimo isuku
    Khadijetu uturutse I Nouakchot muri Mauritania ashimira Umujyi wa Kigali kuba urimo isuku

    Rubingisa avuga ko indi gahunda ikomeye irimo kugeragezwa, ari ugukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya no kuvangura ibishingwe bikabyazwa undi musaruro.

    Yongeraho ko imiyoboro y’Ikoranabuganga (fibre optique) yari yarashyizwe mu butaka mbere y’umwaduko w’icyorezo Covid-19 yafashije abakozi b’inzego za Leta n’izigenga gutangira serivisi mu rugo, bituma hatabaho gusubira inyuma mu iterambere.

    Uwitwa Hamadou Yalcouye ushinzwe iterambere ry’inyubako mu Mujyi wa Bamako w’igihugu cya Mali, ashima Kigali ko ari umujyi utoshye urimo ibimera bitandukanye (birwanya imyuka isohoka mu bwinshi bw’abantu n’ibinyabiziga).

    Indi shusho nzinza Yalcouye ashimira Kigali ngo ni ukuba nta myanda inyanyagiye hirya no hino nk’uko abona ahandi haba handagaye impapuro, ibipfunyika n’amasashe.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye abahagarariye imijyi 11 yo muri Afurika

    Kuba igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali na cyo kigaragara kuri murandasi aho buri wese ucyifuza abasha kukibona, na byo ngo ni ibyo kwishimira.

    Yalcouye na bagenzi be baturutse mu mijyi itandukanye yo muri Afurika bavuga ko ikindi gishya bakuye i Kigali ari ikoreshwa ry’ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi, hamwe no kuba urubyiruko ari rwo rwihangira ikoranabuhanga rya telefone na mudasobwa rifasha abaturage mu mirimo ya buri munsi.

    Ihuriro ASToN ry’imijyi 11 yo muri Afurika rigizwe n’Imijyi ya Kigali mu Rwanda, Kampala muri Uganda, Matola muri Mozambike, Lagos muri Nigeria, Niamey muri Niger, SEME Podji muri Benin, Kumasi muri Ghana, Bamako muri Mali, Nouakchott muri Mauritanie, Benguerir muri Maroc hamwe na Bizerte muri Tuniziya.

    source : https://ift.tt/3k5vgxm

  • Musanze: Abikorera bo mu Kinigi bashyikirije ibiribwa abaherutse kwibasirwa n’ibiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yakuwe mu byayo n
    Ibiribwa byashyikirijwe imiryango yakuwe mu byayo n’ibiza

    Ibiribwa bipima toni eshatu, bigizwe n’ibirayi ndetse n’ibishyimbo, nibyo iyo miryango yashyikirijwe na bamwe mu bikorera bo mu Murenge wa Kinigi, kugira ngo bibunganire muri ibi bihe batorohewe n’imibereho.

    Serushago Jean ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Kinigi, yagize ati “Tukimara kumva ko abaturage bagenzi bacu bo mu Murenge wa Muko bakuwe mu byabo n’ibiza, bagasigara amaramasa. Twasanze atari ibintu twareberera, turavuga tuti, reka twisuganye buri wese uko yifite tubashakire ibyo kurya baba bifashisha muri iyi minsi, kuko nibura iyo umuntu yariye ashobora no kugira ibindi yatekereza cyangwa yakora ubuzima bugakomeza”.

    Yungamo ati “Twe twumva ari inshingano yacu gufasha bagenzi bacu bababaye, tugendeye ku isomo ry’uko ibyago byagera k’uwo ari we wese kandi bimutunguye. Ibi bikaba bituma dukangurira na bagenzi bacu ko iyo urya ukaryama, ukwiye kuzirikana ko hari undi ushobora kuba yaburaye. Wakwambara ukaberwa ukumva urasusurutse, uba ukwiye kuzirikana ko hari abambaye ubusa bakeneye ubwunganizi bwawe. Ku bw’ibyo rero, tukumva umutima uduhata ko dukwiye no gukora ibirenze ibingibi”.

    Imvura yaguye mu byumweru bitatu bishize, yangije imyaka y’abaturage mu Kagari ka Cogo, Umurenge wa Muko, inasenya amazu andi arangirika bikomeye, ku buryo abaturage bagicumbikiwe kugeza ubu.

    Icyimanizanye Anastasie, umwe mu basizwe iheruheru n’ibyo biza, yagize ati “Ubwo ibyo biza byabaga nari nagiye gupagasa, ntashye nsanga inzu yose yarengewe n’amazi, ibintu byose byaba ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu amazi yabitembanye, nsigara nta na kimwe mfite. Iyi nkunga y’ibiribwa mpawe nyakiriye neza cyane, kuko ije kunkiza inzara nari maze iminsi manganye na yo”.

    Bahawe ibiribwa bigizwe n
    Bahawe ibiribwa bigizwe n’ibirayi n’ibishyimbo

    Undi muturage yagize ati “Ibyumweru hafi bitatu byari byihiritse tubayeho mu buzima bwo gucumbikirwa; aho no kubona icyo kurya byatugoraga. Ibiza byadusize ahabi, kuko ibyo twahinze byose byatwawe n’amazi, n’abari baragize ibyo bahunika byose amazi arabikukumba; ubu tukaba twabagaho bitugoye none ibi biribwa mpawe bigizwe n’ibirayi n’ibishyimbo, ndajya nkuraho ducye ducye two nteka, ku buryo nzamara nk’ukwezi ntafite ikibazo cy’ibyo turya”.

    Umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, avuga ko ubwo ibiza byibasiraga aka gace, byasenye amazu andi arangirika ku buryo bidashoboka ko beneyo bayasubiramo.

    Yagize ati “Tukimara kubona ukuntu ibi biza bifite ubukana bukabije, twihutiye gutabaza abaturanyi bacu n’ubuyobozi, kuko twibazaga uko abagezweho n’ingaruka zabyo bari bubeho muri iyi minsi byatuyobeye. Ubwo rero, Umurenge wa Kinigi, ku ikubitiro niwo uhise ufata iyambere mu kudufata mu mugongo, udushyikiriza ibi biribwa. Nk’uko tubizi, intore si nanjye binyobere, ahubwo ni nkore neza bandebereho. Mu by’ukuri, biradushimishije cyane kuba bahise badutabara”.

    Buri muryango mu yigera kuri 41, washyikirijwe ibiro 50 by’ibirayi n’ibiro 5 by’ibishyimbo. Abikorera bo mu Murenge wa Kinigi bateganya ko iki gikorwa cyo kuremera abaturage bazarushaho kucyagura, ku buryo mu gihe kiri imbere, bazajya baremera umubare munini w’abaturage bari mu kaga.

    Gitifu w
    Gitifu w’Umurenge wa Kinigi (hagati) ndetse n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorerera (wambaye kositimu) bashyikiriza Gitifu wa Muko inkunga bageneye abaturage

    Imiryango yashyikirijwe ibiribwa, ubu yabaye itujwe by’agateganyo, ni mu mazu ikodesherezwa n’umurenge. Mu byangijwe byiganjemo ibigori, inyanya, ibijumba n’indi myaka yari ihinze mu mirima, ku buso bwa Ha zikabakaba eshanu.

    Muri iki gihe imvura igikomeje kugwa, iyi miryango yagiriwe inama yo kwirinda gusubira mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda ko yakongera guhurirayo n’akaga.


    source : https://ift.tt/3bDVAdp

  • #COP26 : Inama y’ingenzi ku Rwanda no ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nama ije mu gihe isi yugarijwe bikomeye n’ibibazo bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere. Turasiganwa n’igihe ngo tugabanye izamuka ry’ubushyuhe bukomeje kwiyongera umusubirizo, turwanye ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ibiza. U Rwanda, nk’igihugu cyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kiri ku isonga mu ntambara yo guhangana n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi.

    N’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bifite uruhare ruto mu nkomoko y’iki kibazo (munsi ya 0.01% gusa by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi byoherezwa n’u Rwanda), ibi bihugu biri mu byugarijwe cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Ubwiyongere bukabije bw’imvura bukomeje kwangiriza bikomeye Abanyarwanda.

    Ingaruka z’ibi zirigaragaza mu gihugu cyacu. Aha twavuga nk’izuba ryinshi mu Burasirazuba no mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Igihugu, imyuzure mu Majyaruguru n’Amajyepfo, isuri, ndetse n’inkangu mu Burengerazuba nk’iziherutse kwibasira Akarere ka Nyamasheke mu ntangiriro z’uyu mwaka. Niba nta mpinduka zigaragara zikozwe mu maguru mashya, izi ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere zizakomeza kongera ubukana.

    By’amahire, nta rirarenga ngo hakorwe impinduka zishobora kurokora ubuzima bw’abatuye isi ndetse zigakumira iyangirika rikomeye ry’umubumbe dutuye.

    COP (‘Conference of the Parties’) ni inama ngarukamwaka ihuza ibihugu bitandukanye ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe. Iyi nama yatangiye kuba mu 1995, ubu ikaba iteranye ku nshuro ya 26 (COP26). Iyi nama itanga amahirwe yo kongera guhuriza imbaraga hamwe ngo duhangane n’ibibazo rusange. Ingingo eshatu z’ingenzi ziri kuganirwaho uyu mwaka ni: kugabanya ihumanywa ry’ikirere, kwiga kubana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gushaka imari yo gushora mu mishanga yo kubungabunga ikirere.

    Nubwo imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’u Rwanda ari mike, twiyemeje nk’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa batandukanye ku isi kandi tugafata ingamba zo guhuza politiki zo kubungabunga ibidukikije na gahunda za Leta.

    Umwaka ushize, twiyemeje kugabanya imyuka ihumanye twohereza mu kirere ku kigero cya 38% mu myaka icumi iri imbere, no kugera kuri ‘Net Zero’ (ikigero cy’aho imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ihwanye n’ikurwamo) mu 2050. Turi muri COP26 twizera ko ibihugu biza ku isonga mu kohereza imyuka ihumanya ikirere na byo bizakora bene iyi mihigo ndetse bikayishyira mu bikorwa.

    Ku Rwanda, gukora ibikorwa hagendewe ku mihindagurikire y’ibihe ni ingenzi cyane urebye urwego twugarijwemo. Ni yo mpamvu twashyizeho amabwiriza akomatanyije yo gushora imari mu baturage, ibidukikije ndetse n’ubuhinzi n’ubworozi butangiza ibidukikije.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, aha yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

    Kubungabunga ahantu kamere nka pariki ya Giswati-Mukura byafashije mu gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bizamura urwego rw’ubukerarugendo. Ikindi ni uko kubaka imihanda ikomeye bizafasha mu kuzamura ubucuruzi ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Hagati aho, kugera ku byo twiyemeje ndetse no kwagura ibikorwa byiza twatangije biradusaba imari. Nubwo ibihugu byo muri Afurika ndetse n’ibindi biri mu nzira y’amajyambere byiyemeje gushora imari muri politiki zo kubungabunga ibidukikije, ntibishobora kwikorera uyu mutwaro usaba amafaranga byonyine. Ahubwo, ibihugu bihumanya ikirere kurusha ibindi ku isi n’ibihugu bikungahaye ku nganda ari byo ntandaro y’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kitwugarije uyu munsi ni byo bifite inshingano yo gushora amafaranga mu bikorwa byo kubungabunga ahazaza h’isi dutuye.

    Muri COP15 yabereye i Copenhagen mu 2009, isi yiyemeje intego yo gushora miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo bihangane n’ihindagurika ry’ikirere. Iyo ntego ntabwo iragerwaho. Mu rwego rwo kuzagera ku ntego twihaye mu mpera z’iki kinyecumi, u Rwanda rwiyemeje gukusanya miliyari 11 z’Amadorali y’Amerika, aho miliyari 6 na miliyoni 89 zizava hanze y’igihugu. Kwesa uyu muhigo ni ingenzi.

    Muri COP26 i Glasgow, itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ibiganiro ku mihandagurikire y’ibihe riri gusaba ko hakorwa ibikorwa bigaragara byo kubungabunga ikirere, ndetse riri gusangiza amahanga uburyo igihugu cyakoresheje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Iri tsinda kandi riri kwerekana amahirwe u Rwanda rutanga ku bifuza gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

    U Rwanda rutegerezanyije amatsiko isozwa ry’igitabo cy’amategeko agenga amasezerano yashyiriweho umukono i Paris, kandi rwiteguye gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse zikabubakira ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

    Tuzaba kandi dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo dushyire imbaraga mu kugabanya byihuse ingano y’ibyuka bihumanya byoherezwa mu kirere, kongera ishoramari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije ndetse twimakaze ihame ryo kwita ku bidukikije mu gihe duhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    Ejo hazaza h’isi yacu hari mu biganza by’abayituye kandi nta mwanya wo gutakaza uhari.

    Hon. Dr. Mujawamariya Jeanne d
    Hon. Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

    Iyi ni inyandiko dukesha Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc.


    source : https://ift.tt/2Yg4gnb