Tag: featured

  • Impunzi z’Abarundi 2,606 zari mu Rwanda zimaze gusubizwa iwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba batashye none, batumye umubare w’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda zimaze gutahuka ugera ku bantu 2606.

    U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 72 z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kuva 2015, nyuma y’imvururu zadutse mu Burundi bitewe no kwiyamamaza kwa Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza watsindiye kuyobora icyo gihugu manda ifatwa nk’iya gatatu ku batari bamushyigikiye.

    Kuva ibikorwa byo gucyura impunzi ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, u Burundi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, impunzi ibihumbi 11 bamaze kwiyandikisha bashaka gutaha mu gihugu cyabo.

    U Rwanda rutangaza ko ruzakomeza ibikorwa byo korohereza impunzi zibishaka gusubira mu gihugu cyabo, ariko rugahumuriza n’abandi bakiri mu Rwanda ko ruzakomeza kubahiriza amahame agenga uburenganzira bw’impunzi.

    Mu Rwanda habarirwa impunzi ibihumbi 149, zirimo impunzi zavuye mu gihugu cy’u Burundi zifite ijanisha rya 48% hamwe n’impunzi zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impunzi-z-abarundi-2-606-zari-mu-rwanda-zimaze-gusubizwa-iwabo

  • Impamvu eshanu Covid-19 itica abantu benshi muri Afurika nko ku yindi migabane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishusho igaragaza uko impfu ku migabane zihagaze
    Ishusho igaragaza uko impfu ku migabane zihagaze

    Uyu mugabane utuwe n’abaturage barenga miliyari imwe, ufite abarwayi bagera muri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu 1.5M, nk’uko amakuru n’icyegeranyo byakozwe na kaminuza ya John Hopkins bibyerekana.

    Kugeza magingo aya ku mugabane wa Afurika icyorezo cya Coranavirus cyahitanye abantu barenga ibihumbi mirongo itatu na birindwi (37,000), ugereranyije n’ibihumbi birenga magana atanu na mirongo inani (580,000) bishwe na covid19; muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Mu Burayi, covid-19 imaze kwica abarenga ibihumbi magana abiri na mirongo itatu 230,000, yahitanye kandi abarenga ibihumbi magana abiri na bitanu 205,000 muri Aziya.

    Iyi mibare y’impfu zo muri Afurika iri hasi cyane ugereranyije n’u Burayi, Aziya cyangwa Amerika, aho ndetse bikomeje kugaragara ko muri Afurika icyorezo kiri kugabanuka ku rwego rushimishije.

    Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku mugabane n’ikigo cy’ubufatanye bushingiye ku bimenyetso byegeranyijwe ku cyorezo Covid-19 “Partnership for evidence based on Response to Codi PERC”, bwerekanye ko umubare w’impfu kuri Covid-19 muri Afurika uri munsi y’uumubare w’impfu zabonetse ahandi hose ku isi.

    Bwerekana ko ibyago bitakomeye kandi ibyavuyemo bitabaye bibi cyane mu baturage ba Afurika. Ubushakashatsi bukorwa hagendewe ku imibare y’ibigo byigenga ndetse n’ibigengwa na za Leta.

    Umuyobozi w’ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara n’ibyorezo (Afurika CDC), Dr John Nkengasong, yatangaje ko igipimo cy’ibijyanye no kwipimisha bikomeje kubera imbogamizi ikomeye ku gisubizo mu kurwanya icyorezo ku mugabane, ariko yongeraho ko nanone nta kimenyetso cyerekana ko umubare munini w’impfu za Covid-19 zahishwe, cyangwa zitaburuwe.

    None ni izihe mpamvu zituma umubare w’impfu ugabanuka muri Afurika ?

    1. Gushaka byihuse igisubizo

    Ubwo umuntu wa mbere wanduye coronavirus yagaragaraga kuri uyu mugabane, yabonetse mu mu Misiri ku ya 14 Gashyantare 2020. Hari ubwoba ko virusi nshya yashoboraga guhita irenga ubushobozi bw’inzego z’ubuzima n’ubuvuzi zifatwa nk’izidashinga ugereranyije no ku iyindi migabane ku mubumbe.

    Kuva mu ntangiriro, guverinoma nyinshi zo muri Afurika zahise zitangira gufata ingamba zikomeye zo kugerageza kugabanya ikwirakwizwa rya virusi.

    Ingamba z’ubuzima rusange, zirimo kwirinda guhana ibiganza cyane nko mu kuramukanya bahererekanya intoki, gukaraba intoki kenshi, kubahiriza ibijyanye no guhanahana intera hagati y’abaganira cyangwa aho abantu bakoranira no kwambara agapfukamunwa, byose byatangijwe vuba byihuse mu bihugu byinshi.

    Ibihugu bimwe nka Lesotho byo bishimirwa cyane kuba byarashyize mu bikorwa ingamba zo kurwanya iki cyorezo nta muntu wanduye uragaragara ku butaka bwabyo.

    Lesotho yashyizeho ibihe bidasanzwe hashyirwaho ingamba zihuse zirimo no gufunga amashuri yose mu gihugu ku ya 18 Werurwe 2020, ijya mu kato k’ibyumweru bitatu.

    Nyuma y’iminsi 10 ni bwo n’ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byatangiye kubona ko icyorezo gikomeye bitangira umurongo w’ubwirinzi.

    Ibikorwa birimo n
    Ibikorwa birimo n’iby’insengero byatangiye gufungurwa

    Ariko iminsi mike nyuma y’ifungwa ry’ibikorwa byose, mu ntangiriro za Gicurasi, Lesotho ni bwo yatangiye kubona abantu banduye. Mu baturage barenga miliyoni ebyiri, kugeza ubu imaze kubarura abarwayi 1,700 ba covid-19 n’abapfuye 40.

    2. Ubufasha bw’abaturage

    Mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 18 muri Kanama n’ikigo PERC, inkunga rusange ku ngamba zo kwirindira umutekano hagati y’abantu yari iri hejuru cyane, ku kigereranyo cya 85% by’ababajijwe bavuze ko bambaye agapfukamunwa mbere y’uko virusi itangira kugaragara mu bihugu byabo.

    Raporo yagize ati “Hamwe n’ingamba zikomeye z’ubuzima rusange n’izo kugenzura imibereho y’abaturage, ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika byatangiye kwandura iyi virusi hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020”.

    Aho ibihugu byinshi byatangiye korashya ingamba muri Kamena na Nyakanga kuva icyo gihe, hagabanutse cyane umubare w’abanduye n’impfu zemejwe hafi muri kimwe cya kabiri cy’ibihugu bigize umugabane.

    3. Umuryango mugari ugizwe n’abakiri bato mu myaka

    Imyaka y’abaturage mu bihugu byinshi bya Afurika na yo ishobora kuba yaragize uruhare mukurinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

    Ku isi hose, benshi mu bapfuye bafite imyaka irihejuru ya 80, mu gihe Afurika ituwe n’abafite impuzandengo y’imyaka 19, nk’uko imibare y’Umuryago w’Abibumbye ibigaragaza.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagize riti “Icyorezo cyagaragaye mu bagize amatsinda y’imyaka mike ahanini bakiri bato, abarenga kuri 91% banduye Covid-19 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bari mu bantu bari munsi y’imyaka 60, naho ngo hejuru y’iyo myaka, ni ukuvuga bageze mu zabukuru, abarenga 80% bakaba batarigeze bagaragaza ibimenyetso”.

    Ubusanzwe Afurika ifite abafite imyaka mike kurusha Amerika n’u Burayi.

    Dr Matshidiso Moeti, umuyobozi wa OMS muri Afurika, yagize ati “Dufite (muri Afurika) abaturage bagera kuri 3% bafite imyaka iri hejuru ya 65”.

    Ugereranyije, u Burayi, Amerika ya Ruguru hamwe n’ibihugu bikize bya Aziya bifite abaturage biganjemo abashaje.

    Dr Moeti yongeyeho ati “Icyatije umurindi ubwandu mu bihugu by’iburengerazuba ni uko abantu bageze mu za bukuru babaga mu ngo zihariye bagenerwa, ibi byabaye intandaro yo kwandura no gupfa kuri beshi. Izi nzu ni gake zigaragara mu bihugu byinshi bya Afurika, aho usanga abantu bakuze baba mu bice by’icyaro”.

    Afurika ifite abakiri abato kurusha Amerika n
    Afurika ifite abakiri abato kurusha Amerika n’u Burayi

    Ni ihame mu bihugu byinshi bya Afurika abantu batangiye kugera mu myaka y’ubukure n’iyo kwerekeza mu kiruhuko cy’izabukuru usanga basubira kuba mu cyaro mu gihe basezeye ku kazi mu mijyi.

    Ubucucike bw’abaturage mu cyaro buri hasi, bityo gukomeza no kubahiriza intera hagati y’abatuye muri ibyo bice biroroshye cyane.

    Byongeye kandi, gahunda z’ubwikorezi bw’abantu mu mamodoka muri Afurika zidateye imbere mu bihugu no hagati y’ibihugu, bigaragara ko byabaye umugisha mu bihe bibi, kuko benshi bakoresha amaguru mu bice batuyemo mu ngendo.

    Bishatse kuvuga ko Abanyafurika badakunda gukora ingendo nk’uko abantu babikora mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere cyane, ibi ngo bituma abantu bategerana cyane.

    4. Ikirere cyiza

    Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Maryland muri Amerika, bwerekanye isano iri hagati y’ubushyuhe, ubuhehere n’uburebure, mu gukwirakwira kwa Covid-19.

    Umushakashatsi mukuru, Mohammad Sajadi yagize ati “Twarebye ikwirakwizwa (rya virusi) hakiri kare mu mijyi 50 yo ku isi. Iyi virusi yari ifite igihe cyiyorohereza gukwirakwira mu bushyuhe buri hasi no mu gihe cy’ubukonje”.

    Akomeza agira ati “Ntabwo ari uko idakwirakwira mu bindi bihe, ikwirakwira neza iyo ubushyuhe n’ubuhere bigabanutse, hajeho ubukonje budasanzwe”.

    Ibihugu bya Afurika biri kure y’ikirere cyo muri (tropical) uburwayi bwari bwifashe nabi.

    Ikwirakwizwa rya virusi ryihuse cyane muri Afurika y’Epfo mu gihe igice cy’ isi yo mu majyepfo cyagiye mu gihe cy’itumba n’ubukonje, ari na yo mpamvu Afurika y’Epfo igize hafi kimwe cya kabiri cy’impfu ku Mugabane wa Afurika, aho ari cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abishwe na covid ugereranyije n’ibindi bihugu.

    5. Gutinya no kumenyera ibyorezo mu myaka yabanje

    Icyorezo cya Covid-19 cyaje mu gihe Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yari ihanganye n’ikibazo gikomeye cya Ebola. Ibihugu bihana imbibi byari maso, kandi isuzuma ry’ubuzima n’ubwirinzi bwo kurwanya Ebola byakomeje kongerwa kugeza icyorezo cya Covid-19 gitangiye.

    Ibihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburengerazuba, byahanganye n’icyorezo cya Ebola ku isi kuva mu mwaka wa 2013-2016, byanize ingamba z’ubuzima rusange no kwirindira umutekano mu byoreozo byakoreshejwe mu gukumira Covid-19, harimo guha akato abanduye, gukurikirana abahuye n’abanduye bagashyirwa mu kato mu gihe bari gupimwa, ngo byari bimenyerewe mu gukurikirana ibyorezo ku Mugabane wa Afurika.

    Ibihugu bya Afurika byamenyereye ibyorezo, harimo na Ebola
    Ibihugu bya Afurika byamenyereye ibyorezo, harimo na Ebola

    Byongeye kandi, muri Leta ituwe cyane muri Afurika, (Nigeria) na RDC, amatsinda y’abaganga yagiye mu midugudu gukingiza abana indwara y’igicuri na mugiga, yahise yongera kwifashishwa mu mugambi wo kwigisha abaturage icyorezo gishya cya coronavirus.

    Mu gihe rero ibikorwa remezo by’ibitaro muri Afurika byinshi bidateye imbere cyane ugereranyije no mu bindi bice by’isi, imbaraga z’umugabane zashyizwe muri gahunda z’ubukangurambaga mu baturage, ngo byagize umumaro bitewe n’uko abaturage bari barumvise kenshi ibyorezo bikomeye bihitana abantu, n’ubwirinzi rusange butangirirwa aho mu kubirinda gukwira.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/impamvu-eshanu-covid-19-itica-abantu-benshi-muri-afurika-nko-ku-yindi-migabane

  • USA: Umupolisi wishe George Floyd yarekuwe atanze ingwate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Chauvin yishe Floyd amutsikamije ivi ku ijosi
    Chauvin yishe Floyd amutsikamije ivi ku ijosi

    Uyu yahoze ari umupolisi muri Amerika, akaba ashinjwa kwica umwirabura George Floyd w’imyaka 46, amutsikamije ivi ku ijosi kugera ashizemo umwuka.

    Guhera uwo munsi, ibihumbi by’abaturage byahise byitabira imyigaragambyo yo kwamagara ihohoterwa rikorerwa abirabura mu cyiswe ‘Black Live Matters’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.

    Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Chauvin yasohotse muri gereza kuwa gatatu tariki 7 Ukwakira 2020.

    Nubwo yarekuwe ariko, ngo nta burenganzira afite bwo kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n’abo mu muryango wa Floyd. Agomba kandi gutanga imbunda ze zose, kandi ntiyemerewe gukora akazi karebana n’umutekano mu gihe akiburanishwa.

    Ben Crump, umunyamategeko uburanira umuryango wa George Floyd, yavuze ko kurekurwa kwa Chauvin ari nk’agashinyaguro, cyane ko bakiri kure ku bijyanye no kubona ubutabera kuri Floyd. Biteganijwe ko abaregwa kwica Floyd bazaburanishwa mu kwezi kwa Werurwe 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/USA-Umupolisi-wishe-George-Floyd-yarekuwe-atanze-ingwate

  • Mashami yasobanuye impamvu abakinnyi ba APR batazahita bajya mu mwiherero w’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 37 bagomba gutangira imyitozo, ndetse n’abandi 11 bari ku mugereka bashobora kwiyambazwa igihe icyo ari cyo cyose.

    Abakinnyi ba APR FC bamaze iminsi mu myitozo, bazasanga Amavubi nyuma y
    Abakinnyi ba APR FC bamaze iminsi mu myitozo, bazasanga Amavubi nyuma y’ibyumweru bibiri

    Biteganyijwe ko umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi utangira kuri uyu wa Gatanu tariki 09/10 kugera tariki 19/10/2020 ubwo hazaba hasojwe icyiciro cya mbere cy’imyitozo, bagasubira mu makipe yabo ubundi imyitozo ikazongera gusubukurwa tariki 25/10/2020.

    Abakinnyi b’ikipe ya APR FC igiye kumara icyumweru itangiye imyitozo, ntibazahita bitabira umwiherero w’Amavubi, aho biteganyijwe ko abahamagawe bose uko ari 11 bazasanga abandi mu cyiciro cya kabiri cy’imyitozo kizatangira tariki 25/10/2020.

    Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko abakinnyi ba APR FC bazaza mu myitozo nyuma
    Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko abakinnyi ba APR FC bazaza mu myitozo nyuma

    Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko babiganiriyeho n’umutoza wa APR FC Adil Mohamed, bemeranya ko aba bakinnyi bazaza nyuma kuko n’ubundi imyitozo y’Amavubi izahera ku kongera imbaraga kandi no muri APR Fc bikaba biri mu byo bahereyeho.

    “Ku bakinnyi ba APR FC, nagiranye ibiganiro n’umutoza wa APR FC Adil, ibyo twaganiriye biri tekinike ni ibintu byumvikanaga kuko bob amaze gutangira imyitozo, urumva ko hari urwego bamaze kugeraho kurenza twebwe n’abandi bose, urumva ntabwo byaba byiza ku muntu watangiye imyitozo ngo uhite umuhagarika, umwake abakinnyi 11 bose”

    Ku bakinnyi ba AS Kigali kugeza ubu nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, bo bazatangirana umwiherero n’abandi bakinnyi bo mu makipe ataratangira imyitozo, kugeza tariki 19/10 ubwo bazasubira mu myitozo y’ikipe yabo nayo iri gutegura imikino nyafurika.

    Byari biteganyijwe kandi ko kugira ngo umwiherero utangire, habanza gupima abakinnyi COVID19, hagakorwa n’ibindi bizami by’ubuzima birimo umutima, ibiro ndetse n’ibindi


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mashami-yasobanuye-impamvu-abakinnyi-ba-apr-batazahita-bajya-mu-mwiherero-w-amavubi

  • Guhinduranya abayobozi ntibihagarika ibikorwa byakorwaga – Mayor Mushabe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu mberabyombi y
    Inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama imyaka 5 ishize imirimo yo kuyubaka yarahagaze, bivugwa ko ari ukubera guhindura umuyobozi w’umurenge

    Abitangaje mugihe inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama ndetse n’ibiro by’Umurenge wa Rukomo bihagaze kubakwa, nyuma y’ihindurwa ry’abari abanyamabanga nshingwabikorwa b’iyo mirenge.

    Inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2015 nyuma y’ubusabe bw’abaturage bifuzaga aho gukorera inama batanyagirwa.

    Ni inyubako yubakwaga ku misanzu y’abaturage aho buri muryango wari wiyemeje gutanga amafaranga ibihumbi 10.

    Tuyisenge Felix Marchal, umuyobozi w’inama njyanama y’Umurenge wa Karama, avuga ko guharagara kw’imirimo yo kuyubaka byatewe no guhindura umuyobozi kuko abamukurikiye nta n’umwe wabishyizemo imbaraga, nubwo njyanama yahoraga isaba ko imirimo isubukurwa.

    Ati “Imyanzuro ya Njyanama 2017, 2018 ndetse n’iyo duheruka twasabaga ko inzu yakomeza kubakwa. Urumva burya n’iyo umuntu yatangiye nk’umushinga undi muntu kuza kuwinjiramo biragorana, urebye ni nayo mbogamizi yahabaye cyane kuko aba atazi uko umushinga watangiye n’uko umeze, ariko nka njyanama dukurikirana, tubaza uko bimeze, dukora imyanzuro dutegereza ko bikorwa ubwo bikaguma gutyo nyine”.

    Iyi nzu mberabyombi yahagaze nyuma y’iyimurwa ry’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Karengera Katabogama Alex, wajyanywe kuyobora Umurenge wa Rukomo.

    Aha na ho yahatangije inyubako y’uwo murenge, yimurirwa mu wundi ituzuye. Na yo yubakwaga ku misanzu y’abaturage aho buri muryango wari wariyemeje gutanga amafaranga ibihumbi bitanu, hakaba hari hamaze gukusanywa miliyoni 38.

    Umuyobozi w’inama njyanama y’Umurenge wa Rukomo Niyonsenga Isaie, avuga ko akihava inyubako yahagaze kuko amafaranga yari amaze gushira ndetse bafite n’amadeni y’ababahaga ibikoresho angana na miliyoni eshatu n’igice.

    Gusa bo ngo basabye akarere kubunganira ndetse ngo ubu n’isoko ryo kuzuza iyi nyubako ryamaze gutangwa ku buryo bizeye ko izuzura vuba.

    Agira ati “Karengera yaragiye imirimo irahagarara ariko yagiye tumaze gusakara, gushyira umucanga ku nkuta, inzu ikinze ndetse no hasi twarashashe ariko amafaranga amaze gushira. Twasabye akarere karatwemerera gaha agaciro igikorwa cy’abaturage kiyemeza gukora imirimo isigaye”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko guhagarara kw’imirimo yo kubaka izi nyubako bitatewe no guhindura abayobozi, ahubwo byatewe n’ibura ry’amafaranga yo gukomeza imirimo rimwe na rimwe hakabamo no kwiga nabi umushinga wo kuzubaka.

    Ati “Ntaho biba bihuriye ubuyobozi burakomeza, n’iriya salle twakabaye twarayikomeje ariko harimo ibibazo biba bigomba kubanza kurangira kugira ngo abantu bashobore kuba bavuga ngo niba ari cyo kihutirwa abantu bakora kuko abaturage bari bahari n’ubu barahari, hari igihe bitangira bidakorewe neza inyigo”.

    Inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Rukomo yahagaze imaze gusakarwa ndetse n’amasuku make amaze gukorwa, mu gihe inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama yahagaze imaze kurenga ku madirishya isigaje gushyirwaho isakaro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, akavuga ko nibasoza iy’ibiro by’Umurenge wa Rukomo bazareba niba koko inzu mberabyombi ari yo ikenewe cyane kurusha ibindi mu Murenge wa Karama na yo basubukure imirimo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guhinduranya-abayobozi-ntibihagarika-ibikorwa-byakorwaga-mayor-mushabe

  • African Parks yasinye amasezerano yo kubungabunga Pariki ya Nyungwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Pariki ya Nyungwe ubwo ibaye iya kabiri icunzwe na African Parks nyuma ya Pariki y’Akagera.

    Amasezerano RDB yagiranye na African Parks azamara imyaka 20, iki ikigo kikazafasha mu gucunga ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri iriya pariki kugira ngo izagirire akamaro Abanyarwanda b’ubu n’ab’ejo hazaza.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko ikigo ayoboye kizakorana bya hafi na African Parks, kugira ngo bakomeze guteza imbere Pariki ya Nyungwe no kongera abayisura mu rwego rw’ubukerarugendo.

    Ati “Amasezerano mashya twagiranye na African Parks ni ikimenyetso cy’umubano mwiza tumaze imyaka 10 dufitanye. Tuzakomeza gukorana kugira ngo na Nyungwe turusheho kuyigira ahantu heza hakurura abahasura, kandi ibi byose bizakorwa binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biyibamo.

    Mu gukora ibi, tuzarushaho gukurura ba mukerarugendo basura iriya pariki kandi tuzakorana n’abayituriye kugira ngo bayibungabunge na yo ibagirire akamaro”.

    Peter Fearnhead uyobora African Parks, we yavuze ko ikigo ayobora kiyemeje gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubungabunga Nyungwe, kubera ko u Rwanda rwerekanye ubushake n’ubushobozi mu kwita ku bidukikije kandi bikagirira akamaro abaturiye amashyamba n’abatuye u Rwanda muri rusange.

    Pariki ya Nyungwe ibaye iya 19 muri Pariki zo muri Afurika zitabwaho n’Ikigo ‘African Parks’.

    Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bwa 1,019 km2, ituwe n’inyamaswa z’amoko atandukanye zirimo ibisabantu (primates) biri mu moko 13, inyamabere ziri mu moko 90, amoko 300 y’inyoni ndetse n’amoko 1000 y’ibimera.

    Ikindi ni uko 70% by’amazi ari mu Rwanda akomoka mu masoko ava muri Nyungwe.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/african-parks-yasinye-amasezerano-yo-kubungabunga-pariki-ya-nyungwe

  • Igihembo cyitiriwe Nobel mu by’ubutabire cyahawe abagore babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Charpentier na Doudna bakoze uburyo bise “ciseaux Crispr” bwabaye ingirakamaro mu buvuzi kuko budahenda, kandi bworohereza abaganga mu gukata utunyangingo ndangasano twa DNA bashaka gukosora imikorere y’utunyangingo-fatizo (Genes) itameze neza. Ubwo buryo butuma abaganga babasha no kuvura indwara zidakunze kuboneka.

    Ubuvuzi bwariho mbere bwemereraga umuganga gushyira utunyangingo-fatizo tuzima mu mwanya w’utunyangingo turwaye, utuzima tukaba ari two dukora. Ubu buryo bwa Crispr bwo bukosora utunyangingo fatizo turwaye.

    Si cyo gihembo cya mbere bahawe kuko muri 2015 bahawe icyitwa Breakthrough prize, muri uwo mwaka wa 2015 bahawe igihembo gitangwa n’igikomangoma cy’agace ka Asturies ko muri Esipanye gasa n’akigenga, ndetse muri 2018 bahabwa ikindi gihembo cyatangiwe muri Norvege. William Kaelin watwaye igihembo cyitiriwe Nobel mu by’ubuvuzi mu mwaka ushize wa 2019, avuga ko ubu buvumbuzi bwabo ari kimwe mu bizaranga ubuvuzi muri iki kinyejana.

    Abategura igihembo cy’ubuvuzi gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye babashyize ku rutonde rw’abashobora na cyo kuzagihabwa.

    Uyu mufaransakazi Emmanuelle Charpentier w’imyaka 51 na mugenzi we Jennifer Doudna w’umunyamerikakazi w’imyaka 56 babaye itsinda rya mbere rigizwe n’abagore gusa rihawe icyo gihembo.

    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/igihembo-cyitiriwe-nobel-mu-by-ubutabire-cyahawe-abagore-babiri

  • U Bufaransa bwamaganye abaganga batanga ‘icyemezo cy’ubusugi’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy
    Icyemezo cy’ubusugi mu Bufaransa ntikivugwaho rumwe

    Ni umushinga w’itegeko rirwanya icyo Perezida Emmanuel Macron yise “ubuhezanguni bushingiye kw’idini rya Isilamu” ibi kandi bikaba byamaganwa n’umuryango w’Abibumbye (ONU) usaba ko gusuzuma ubusugi bihagarikwa.

    Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa ANCIC ritanga inama mu bijyanye no gukuramo inda rivuga ko guhagarika gukora ibi bipimo by’ubusugi bisaba umurimo ukomeye wo kwigisha abantu.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa avuga ko umushinga w’iri tegeko, kuri ubu utaraganirwaho n’abanyapolitiki b’u Bufaransa, usaba ko umuganga uwo ari we wese uzatanga icyemezo cy’ubusugi azahanishwa gufungwa umwaka wose, agatanga n’ihazabu y’ibihumbi cumin a bitanu by’ama euro.

    Nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’Abafaransa yitwa France3, mirongo itatu ku ijana (30%) by’abaganga bo muri icyo gihugu bavuga ko basabwe izi mpapuro kandi ko benshi muri bo babyanze.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko n’ubwo umuntu yaba umuhanga wo gupima akoresheje amaso cyangwa intoki adashobora kwemeza neza niba umugore cyangwa umukobwa amaze gukora cyangwa atarakora imibonano mpuzabitsina. OMS ivuga kandi ko ibi ari uburyo bwo kubangamira uburenganzira bw’abakobwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/u-bufaransa-bwamaganye-abaganga-batanga-icyemezo-cy-ubusugi