source https://www.rba.co.rw/post/Imyiteguro-yitangira-ryamashuri-irarimbanyije
Tag: featured
-
Urubuga CATCHYZ ruhuza abacuruzi, abaguzi n’abashaka akazi rwatangiye gukorera mu Rwanda #rwanda #RwOT
Mu Rwanda hatangiye urubuga CATCHYZ rukorera kuri murandasi, ruhuza abashaka kwamamaza ibikorwa birimo ubucuruzi, amakoraniro, serivise runaka, kuranga akazi, ndetse n’ibindi bikorwa byinshi, rukabahuza n’abandi babikeneye kandi byose bigakorwa ku buntu. -
Ibihugu bya EAC byiyemeje gushyigikira Amina Mohammed uhatanira kuyobora WTO #rwanda #RwOT
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ku mugaragaro ko ushyigikiye umukandida wa Kenya, Dr. Amina C. Mohammed, uri guhatanira kuyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bucuruzi (WTO). -
Trump yagarutse muri White House adakize Coronavirus #rwanda #RwOT
Nyuma y’iminsi itatu ajyanwe mu bitaro kubera ubwandu bwa Coronavirus, Perezida Donald Trump, yamaze gusohoka mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed aho yari yaragiye kuvurirwa, asubira ku biro bya White House, n’ubwo abaganga benshi bavuga ko atari yagakira neza.source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/trump-yagarutse-muri-white-house-adakize-coronavirus
-
Perezida Trump yasubiye mu kazi atarakira neza Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Trump yahise ajya mu biro bye, yemeza ko akomeza imirimo ye
Azamuye ibikumwe hejuru, Trump yagaragaje ko nta kibazo afite agakuramo agapfukamunwa imbere y’itangazamakuru. Akigera ku biro bye, yahise atangaza ko bidatinze agiye guhita akomeza gahunda zo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yashyizeho video ebyiri zikoze mu buryo bwa filime, aho zigaragaza uko yinjiye muri Maison Blanche, atanga ubutumwa bugira buti “Iki cyorezo ntikigomba kuturusha imbaraga. Mwigira ubwoba, tuzagitsinda, dufite ubuhanga bukomeye n’ibikoresho bihambaye mu buvuzi. Musohoke mujye mu kazi ariko mwirinde”.
Ibi ariko hari abagaragaje ko bisa n’ibinyoma mu gihe abasaga ibihumbi 210 bamaze guhitanwa na Covid-19 muri iki gihugu.
Trump yakomeje agira ati “Tugiye gusubira mu mirimo yacu. Nk’umuyobozi, nagiye imbere y’abandi nubwo nari nzi ko biteye impungenge. Nararwaye ariko ubu meze neza. Uko meze ubu, nshobora kuba ubu ntakwanduza abandi, simbizi”.
Umuganga umukurikirana yavuze ko nubwo yihutiye gusubira mu kazi, atarakira neza. Abanyabitekerezo bikomeye muri Washington, bahise bavuga ko ibi ari ibyo kwitondera, kuko ashobora kwanduza abantu benshi.
Dr. Sean Conley, Muganga umukurikirana, yavuze ko nubwo atarakira neza, bakomeza kumukurikirana, bakora ibizamini bya ngombwa, ku buryo ashobora gutaha iwe.
Yagize ati “Turamuvura tumukurikirane amasaha 24 kuri 24, turamuha imiti yizewe ku rwego mpuzamahanga”.
Uyu muganga yanavuze ko imwe mu miti bakoresheje mu kuvura Trump ikiri mu igeragezwa, hagikorwa ubushakashatsi ngo yemerwe ku isoko ry’imiti ku isi.
Donald Trump azakomeza kuguma mu kato iwe mu rugo, mu gihe akivurwa ngo akire neza. Nubwo afite inyota yo kwiyamamaza, hari ingendo nyinshi mu Leta zimwe atazemererwa gukora.

-
-
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abarenga miliyoni 800 bashobora kuba baranduye COVID-19 #rwanda #RwOT
Nibura umuntu umwe mu bantu icumi birakekwa ko ashobora kuba yaranduye Coronavirus nk’uko Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bubigaragaza. -
Ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kivu bwasubukuwe #rwanda #RwOT
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko ibikorwa by’uburobyi mu kiyaga cya Kivu byasubukuwe nyuma y’amezi abiri bihagaritswe.source https://igihe.com/ubukungu/article/ibikorwa-by-uburobyi-mu-kiyaga-cya-kivu-bwasubukuwe
-
Mali: Abasirikare bahiritse ubutegetsi mu bahawe imyanya ikomeye muri guverinoma #rwanda #RwOT
Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Bah Ndaw, igizwe n’abaminisitiri 25 muri bo abagera kuri bane ni abasirikare bagize uruhare rukomeye mu guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.
