Tag: featured

  • Abantu 1,300 bahombejwe na COVID-19 bagiye guhabwa igishoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    COVID-19 yagize ingaruka ku bantu b
    COVID-19 yagize ingaruka ku bantu b’ingeri zitandukanye harimo n’abacuruzi

    Ni abacuruzi bari basanzwe bacuruza amafaranga atari menshi, byatumye hatekerezwa ko ibihumbi 50 byabafasha kongera gutangira, banahabwa inyigisho bakazabasha kugera kure kuruta uko bari basanzwe.

    Iyi nkunga bazayihabwa n’ihuriro IPC (Initiative pour la Participation Citoyenne) ryibumbiyemo imiryango itanu itari iya Leta isanzwe ikorera muri utwo turere dutatu.

    Ezechiel Usabyimana ni umwe mu bagiye guhabwa kuri iyi nkunga y’igishoro. Atuye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe. Mbere ya Coronavirus yari atunzwe no gukora amandazi, amwe akayagemurira abandi bacuruzi, asigaye akajya kuyacururiza mu isoko.

    Avuga ko ku munsi yakoraga amandazi 150 akayakuramo amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo, akanavamo ibikenerwa mu rugo kuva ku myambaro kugera ku mashuri y’abana.

    Amafaranga yari yaregeranyije Guma mu rugo ngo yasize ashize, ananirwa kongera gukora uyu murimo, nyamara abakiriya batarahwemaga kumusaba kongera.

    Yiyemeje ko nashyikira iyi nkunga azatera imbere kurusha kuko azajya arya makeya akabika menshi.

    Agira ati “Inkunga banyemereye igiye gutuma nsubira muri bizinesi. Mbere ya Coronavirus nakoreraga ibihumbi bibiri nkarya kimwe nkabika ikindi, nakorera igihumbi kimwe nkarya 500 nkabika 500. Ariko noneho ayo kubika ni yo azaba menshi. Ninkorera ibihumbi bibiri nzajya mbika 1300 ndye 700 gusa.”

    Valentine Mukarusa w’i Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, ni umuyobozi wa Koperative Ambaruberwe yibumbiyemo abagore b’abadozi n’ababoshyi bo mu Murenge wa Ngoma.

    Iyi koperative bayibumbiyemo muri 2016 bamaze guhugurwa, ariko Coronavirus yatumye ubu isigayemo 12. Batanu bananiwe gukomeza kwiyegeranya na bagenzi babo ngo barihe ubukode bw’inzu basizemo ibikoresho byabo, bahitamo gusezera.

    Umuryango IPC wabemereye gutanga inkunga ku banyamuryango 12 basigaye, buri wese ku giti cye, ariko Mukarusa avuga ko na ba batanu bazabagarura, bongere gukorera hamwe.

    Ati “Bo bavugaga ko bazatera inkunga umuntu ku giti cye, tubasobanurira ikibazo cyacu, baradusura, tubereka imashini zacu zibitse. Turababwira tuti n’ubwo mwatera inkunga buri wese ku giti cye, tuzayishyira muri koperative, ntabwo tuzayijyana mu ngo iwacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko abakeneye gufashwa kugira ngo bongere kugira umurimo bakora ubinjiriza amafaranga ari benshi, ariko ko n’abazafashwa atari bakeya kuko ngo ubufasha butajya buba bukeya cyane cyane iyo hari ababukeneye.

    Asaba abagiye kuremerwa gukora cyane, bakazagera kuri byinshi kurusha uko bari bameze.

    Muri abo bantu 1,300 bazafashwa, 519 ni abo mu Karere ka Nyamagabe, 380 bakaba abo mu Karere ka Nyaruguru, naho 401 bakaba abo mu Karere ka Nyamasheke.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abantu-1-300-bahombejwe-na-covid-19-bagiye-guhabwa-igishoro

  • Amajyaruguru: Abangavu 424 batewe inda mu mezi umunani ashize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni raporo yatangiwe mu nama yo kuganira ku bukangurambaga bw’imyaka itanu bujyanye no kurwanya ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana haba kubasambanya no kubakoresha imirimo ivunanye, no kurebera hamwe uburyo uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

    Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Musanze ku wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2020 mu nsanganyamatsiko yiswe “Uruhare rwanjye nawe mu kurwanya gusambanya abana no kubakoresha imirimo ibujijwe”, ku bufatanye na Sendika y’Abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu Rwanda (REWU), na World Vision Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yagaragaje uburyo ikibazo cyo gusambanya abana kiri gufata indi ntera by’umwihariko muri aya mezi umunani ashize, aho abana 424 bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari munsi y’imyaka 18 barimo n’abari munsi y’imyaka 14 bamaze guterwa inda.

    Yagize ati “Mu mibare dufite mu mezi umunani ashize, biragaragara ko abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda barimo n’uwatewe inda ari munsi y’imyaka 14 wo mu Karere ka Gicumbi, tukibaza tuti ese abagabo 424 babasambanyije barafunze?”

    Arongera ati “Aba bana baterwa inda iyo ubateranyije mu gihugu hose ni ibihumbi n’ibihumbi, ni abana bari mu buzima babi ku buryo n’abazabakomokaho bashobora kuzabaho badashoboye kwiga bakazahinduka ibikange. Mwumve ko turi kubaka abantu bazatubera ikibazo mu bihe biri imbere”.

    Muri raporo yatanzwe n’abayobozi b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru bari bitabiriye iyo nama, bagaragaje bimwe mu bibazo bitera iryo hohoterwa ry’abana, aho muri ibyo bibazo harimo guhishira abasambanya abana bitwaje icyenewabo, gushora abana mu mirimo ivunanye irimo ubucukuzi bw’amabuye, kubumba amatafari, ubwubatsi, ubucuruzi aho usanga ababyeyi babibashoramo bitwaje ubukene n’ibindi.

    Ni byo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yagarutseho ati “Usanga ababyeyi bahishira abasambanya abana babo, ugasanga umubyeyi aramuhishiriye kubera ko ari umukozi we wo mu rugo, mubyara we n’ibindi. Mperutse kubaza umubyeyi ufite umwana wasambanyijwe impamvu atatanze amakuru ati Eh ubwo se mbivuze umukobwa wanjye yazabona umugabo?”

    Uwanyirigira Marie Chantal uyobora Akarere ka Burera avuga ko abagabo basambanya abana bakomeje gufatwa n’ubwo abahamwa n’icyaha ari ingerere.

    Ati “Kuva mu mwaka wa 2017 hamaze kubarurwa abana basaga 300 basambanyijwe, abagabo bakurikiranwe ni 126 ariko abafunzwe kugeza ubu ni 26 gusa. Abandi bana usanga bakoreshwa mu mabuye y’agaciro no mu kubumba amatafari, gucuruza ibisheke, hari n’abari gukoreshwa mu burembetsi batunda ibiyobyabwenge, ni ikibazo twafatiye ingamba ku buryo abo bakoresha abana n’ababasambanya bashakishwa kandi bagafatwa, ni urugamba tugikomeje kandi dushyize imbere”.

    Icyo kibazo cy’abantu bakekwaho gusambanya abana ariko hagafungwa umubare muto, cyagarutsweho n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukamana Beline, aho yagaragaje ko abenshi mu bashinjwa gusambanya abana usanga habura ibimenyetso bifatika bibashinja bakarekurwa.

    Uwo muyobozi yavuze ko hari ubwo umwana agaragaza uwamuteye inda, bashaka ibimenyetso bagasanga aramubeshyera, yababwira uwa kabiri bagasanga na we nta bimenyetso bigaragaza ko ari we wamusambanyije hakabaho n’imbogamizi z’ababyeyi bavuga ko abana babo basambanyijwe ibimenyetso byaramaze gusibangana.

    Agira ati “Icyaha cyo gusambanya umwana kirakomeye, hari aho biba ngombwa ko umuntu akatirwa igifungo cya burundu, murumva rero ko bisaba ikimenyetso simusiga kugira ngo umuntu atarengana. Hari ubwo batuzanira umwana ufite inda y’amezi ane ngo yarasambanyijwe wafata uwo yavuze ati arambeshyera”.

    Yongeye ati “Meya wa Burera hari aho agaragaje ko hafashwe abantu 126 bashinjwa gusambanya abana ariko hafungwa 26, bisaba ibimenyetso simusiga nko gufatirwa mu cyuho, ikindi kimenyetso ni uko hapimwa amasohoro, kugira ngo icyo kimenyetso kiboneke, ndetse umwana akagera muri Isange one stop center mbere y’amasaha 48.

    Ati “Ikindi kimenyetso ni ugupima DNA.Tumaze kubona umubare munini w’abana babyaye batubwira ababasambanyije bapima DNA bagasanga si bo, ntitubatererana turongera tukababaza bakatubwira abandi ugasanga umwana avuze abantu batanu bose uko bapimwe ugasanga icyaha ntikibafata”.

    Ubwo bukangurambaga ngo buje gusobanurira ababyeyi ihohoterwa rikorerwa abana no kubwira abana uburenganzira bwabo aho mu myaka itanu bazaba bamaze kugera ku bana bagera kuri miliyoni ebyiri nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Mutsindashyaka André, Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’abakozi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za Kariyeri mu Rwanda.

    Ati “Uyu munsi umuryango Nyarwanda wugarijwe n’ikibazo cy’abana bakorerwa ihohoterwa, hirya no hino mu gihugu urumva abana basambanyijwe, ugasanga hari abana bakora mu birombe, abatunda amatafari abakura ibumba, abahonda za Konkase, ugasanga icyo kibazo kiramutse kidafatiwe ingamba cyazagira ingaruka ku gihugu cyacu. Ni yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga buzamara imyaka itanu aho uyu munsi twaganiriye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru aho duteganya kugera ku bana miliyoni ebyiri”.

    Musoni Edouard, Umukozi w’Umuryango wa World Vision Ushinzwe ibikorwa, avuga ko ubwo bukangurambaga ari umwanya wo kugabanya no guhagarika icyorezo cyugarije igihugu cyo guhohotera abana.

    Uwo muyobozi aratunga agatoki ababyeyi bataye inshingano ati “Zimwe mu mpamvu zituma abana basambanywa ni ababyeyi bataye inshingano, aho usanga bahishira abangiza abana, ntibanabaganirize ku buzima bw’imyororokere. Ikindi ni ikibazo cy’ubukene aho bemerera abana gukoreshwa imirimo ivunanye, ababakoresha bakabashakamo inyungu kuko babahemba amafaranga make”.

    Guverineri Gatabazi arasaba abayobozi b’uturere gukorana n’inzego zishinzwe umutekano, mu rwego rwo guhashya ihohorterwa rikomeje gukorerwa abana, aho yizera ko buri muntu naramuka yujuje neza inshingano ze, ikibazo cyo gusambanya abana no kubahohotera kizashira.

    Ati “Mu gihugu abana ibihumbi mirongo bamaze kubyara, tuve ku mibare cyane kuko nubwo yaba umwe wahohotewe ni imbaraga z’igihugu ziba zitakaye, Na nyakubahwa Perezida wa Repubulika muzi uburyo ababara iyo umuntu umwe yarenganye. Twite kuri icyo kibazo murabizi no muri Bibiliya handitse ko umushumba yasize intama 99 ajya gushaka imwe yazimiye, tuve mu magambo tujye mu bikorwa”.

    Iyo nama yitabiriwe n’abakozi mu Ntara y’Amajyaruguru n’abayobozi b’uturere, abashinzwe iterambere ry’umuryango mu turere abahagarariye Polisi na RIB mu turere n’abandi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-abangavu-424-batewe-inda-mu-mezi-umunani-ashize

  • Robertinho wahoze atoza Rayon Sports yerekeje muri Gormahia yo muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Robertinho werekeje muri iyi kipe ikunzwe cyane muri Kenya agiye gusimbura umutoza w’umunya Finland Steven Pollack, wari wageze muri iyi kipe mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize.

    Steven Pollack watandukanye na Gormahia ku bwumvikane yari yahawe ikiruhuko cy’iminsi 10 ngo ajye kwita ku bibazo by’umuryango we muri Finland ariko iminsi yari yahawe ishize ntiyagarutse bitera uburakari ikipe ya Gormahia ihitamo kumusimbuza umunya-Brazil Robertinho.

    Umuyobozi w’ikipe ya Gormahia Ambrose Rachier yatangarije ikinyamakuru Futaa cyandikirwa muri Kenya ko bategereje umusaruro mwiza kuri Robertinho.

    Yagize ati “Twishimiye kumenyesha abakunzi ba Gormahia ukuza k’umutoza mushya Roberto Oliveira ukomoka muri Brazil. Afite ubunararibonye mu gutoza muri Afurika bityo bizatuma arushaho kutugeza kure mu marushanwa ya Afurika tugiye kwitabira. Turatekereza ko azaba umutungo ukomeye mu gushaka kwacu kugira ngo tugere ku musaruro mwiza.”

    Gormahia ifite ibyumweru 3 gusa ngo ihagararire Kenya mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League) mu kwezi k’Ugushyingo. Robertinho muri Kenya baramuzi kuko azwiho ko ubwo bahuraga n’iyi kipe mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League yayitsinze ibitego 2-1 mu mukino wari wabereye i Kasarani muri Kenya.

    Ikipe ya Gormahia Robertinho agiye gutoza ni yo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona muri Kenya aho yegukanye ibikombe 18. Iyi kipe ni na yo ifite igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize ndetse n’igikombe kiruta ibindi mu gihugu cya Kenya.

    Robertinho w’imyaka 60 y’amavuko, uretse ikipe ya Rayon Sports, yatoje amakipe atandukanye yo muri Afurika, u Burayi na Azia.

    Uyu mutoza ubwo yari umukinnyi mu myaka ya 1980 yanahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Brazil ku mukino bahuragamo n’ikipe ya Paraguay.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/robertinho-wahoze-atoza-rayon-sports-yerekeje-muri-gormahia-yo-muri-kenya

  • Ibigwi by’abakinnyi babiri TP Mazembe yatije Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza wayo Guy Bukasa ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe ya ho ya TP Mazembe yamaze kwemerera ikipe ya Rayon Sports kuyitiza abakinnyi babiri.

    Abo bakinnyi ni umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega w’imyaka 24, uyu akaba ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga, ndetse na rutahizamu Robert MBELU w’imyaka 24 ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Aba bombi TP Mazembe ikaba yabatije Rayon Sports ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino uzarangira tariki 30/05/2020.

    Ibyo wamenya kuri aba bakinnyi

    Umunya-Côte d
    Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega

    Umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugairo yakinnye mu makipe arimo Africa Sports na AS Denguélé zo muri Côte d’Ivoire, akinira Karela United yo muri Ghana, Buildcon FC yo muri Zambia, aho yavuye yerekeza muri TP Mazembe.

    Rutahizamu Robert Mbelu
    Rutahizamu Robert Mbelu

    Rutahizamu Robert Mbelu wavukiye I Kisangani, yakinnye mu makipe y’iwabo arimo AS Nika yavuyemo ajya muri TP Mazembe, irongera imutiza muri Don Bosco yo muri DR Congo, asubira muri Mazembe nanone irongera imutiza muri AS Nyuki, asubira muri TP Mazembe mu mwaka w’imikino ushize.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ibigwi-by-abakinnyi-babiri-tp-mazembe-yatije-rayon-sports

  • Ikiganiro mpaka cyari mu cyumweru gitaha hagati ya Trump na Biden ntikikibaye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngo byatewe n’uko Trump yanze kuzakora iki kiganiro ku buryo bw’ikoranabuhanga. Bitumye hasigara ikiganiro mpaka kimwe, kizaba mbere y’uko amatora atangira tariki 03 Ugushyingo 2020. Icyo kiganiro giteganyijwe ku wa 22 Ukwakira 2020.

    Nyuma y’uko bimenyekanye ko Perezida Trump yanduye Covid 19, iyi komisiyo yahise itangira gutekereza ku buryo iki kiganiro cyakorwa ku buryo budashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

    Igitekerezo cy’uko iki kiganiro cyagombaga kubera muri Miami ho muri Leta ya Florida, cyakorwa hifashishijwe ikiranabuhanga, cyahise cyamaganwa na Trump, wahise avuga ko nta mwanya afite wo guta kuri cyo, ahubwo ko azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

    Ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi komisiyo yagize iti « Nta kiganiro mpaka kikibaye tariki ya 15 Ukwakira. Ubu imbaraga tugiye kuzishyira mu gutegura ikizaba tariki 22 Ukwakira, kizabera i Nashville».

    Muri iki kiganiro cysubitswe, niho abatora bagombaga kubaza ibibazo by’ako kanya aba bakandida.

    Joe Biden, yavuze ko « Trump adashoboye kuza gusobanurira abanyamerika gahunda ye », ndetse « biteye isoni kuba Trump ahunze ikiganiro rukumbi, cyari guha umwanya abaturage wo kwibariza ibibazo, ariko ngo ntibitangaje ».

    Donald Trump, yahise atangaza ko kuri uyu wa gatandatu ahura n’abamushyigikiye, bagahurira aho ibiro bye bikorera, akaba ari nayo ncuro ya mbere agiye gukorera mu ruhame kuva avuye mu bitaro. Abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, batangaje ko azahura n’abaturage kuwa mbere tariki ya 12 Ukwakira, i Sanford muri Florida, agace yizeye ko kari mu tuzamuhesha intsinzi y’amatora.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ikiganiro-mpaka-cyari-mu-cyumweru-gitaha-hagati-ya-trump-na-biden-ntikikibaye

  • Perezida Tshisekedi yiyemeje kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi mu kiganiro n
    Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi mu kiganiro n’abanyamakuru

    Tariki ya 8 Ukwakira 2020 mu nama yagiranye n’abayobozi b’Intara ziri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwibanda muri iki gice.

    Yagize ati ; « Mfite byinshi ngomba gukorana n’imbaraga ziri mu mujyi wa Goma n’abahaturiye, nahuye n’abayobozi batandukanye mu Ntara no ku rwego rw’igihugu, muri bo harimo abo muri Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru, Maniema bangezaho ibibazo byo muri aka gace. »

    « Ndumva mfite byinshi byo kuvuga, ku cyatumye mfata umwanzuro wo kugaruka hano mu byumweru bike nkahatinda kugira ngo icyizere cyabo gishobore kuzaba ukuri, icyizere cy’amahoro n’umutekano no kugarura ibikorwa by’ubukungu. »

    Perezida Félix Tshisekedi ugiye kumara icyumweru mu Mujyi wa Goma ahura n’inzego zitandukanye, ashimira abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo uburyo bagerageza kubaho nubwo bahura n’ibibazo bitandukanye by’umutekano muke ugereranyije n’ibindi bice bya RDC.

    Yagize ati « Hari ikintu nakunze hano, nubwo aba bavandimwe bahura n’ibibazo, mutekereze baramutse bafite amahoro, uburyo iki gice cy’igihugu cyateza imbere ubukungu bw’igihugu. Birakwiye ko dukuraho ibi bibazo bibabangamiye. »

    Perezida Félix Tshisekedi avuga ko agiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo akoresheje ingabo za Congo (FARDC).

    Perezida Félix Tshisekedi yabwiye itangazamakuru ko ubushobozi bw’itsinda ry’ingabo za Monusco (FIB) rishinzwe kurwanya imitwe yitwaza intwaro ririmo kuganirwaho mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) waryohereje.

    FIB ni itsinda ry’ingabo ryoherejwe mu Burasirazuba bwa RDC muri 2013 rigamije guhashya imitwe yitwaza intwaro rihereye ku mutwe wa M23 wari umaze gufata Umujyi wa Goma, uwo mutwe ukaba wararekuye uwo mujyi uwusubiza ubuyobozi bwariho, bajya mu biganiro. Iryo tsinda FIB n’ubwo ryashoboye kurwanya M23 rinengwa kuba ritarakomeje ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano.

    Perezida Félix Tshisekedi agira ati « Itsinda ryihariye mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri RDC, simbibahisha, ryakomeje kuganirwaho cyane, bamwe batekereza ko ridakomeye, abandi cyane cyane umuryango wa SADC waryohereje utekereza ko rikwiye kongerwa ubushobozi n’umuryango wabohereje. »

    Ati « Ubu ibiganiro muri SADC birakomeje, kuko badashaka ko bahuzwa n’ibindi bihugu, mu gihe ibyo bihugu bindi bivuga ko hakenewe ko bakongerwamo abandi basirikare mu kubongerera ubushobozi. »

    Ibiganiro kuri FIB bije mu gihe ubu riherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Beni ahakunze kumvikana ubwicanyi kandi ababukora uyu mutwe ntubarwanye nyamara ari ko kazi kabazanye muri RDC.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/perezida-tshisekedi-yiyemeje-kurangiza-ikibazo-cy-umutekano-muke-mu-burasirazuba-bwa-congo

  • BPR yatanze inkunga isaga Miliyoni 5 Frws ku bakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 09/10/2020, Banki y’abaturage y’u Rwanda yashyikirije ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga bwo mu mutwe (Special Olympics Rwanda), inkunga y’ibikoresho bizabafasha mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

    Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya BPR, aho iyo nkunga bahawe yiganjemo ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gukaraba intoki, udupfukamunwa, amasabune yo gufura, ndetse n’isabune y’amazi ikoreshwa mu gukaraba.

    Bahawe inkunga irimo ibikoresho byo guhangana na COVID19
    Bahawe inkunga irimo ibikoresho byo guhangana na COVID19

    Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice Toroitich yavuze ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi bifuza gukorana na Special Olympics Rwanda, by’umwihariko ibikorwa nk’ibi bikaba biri mu ntego za Banki y’abaturage mu Rwanda

    Yagize ati “Ndashimira Special Olympics ku kazi gakomeye ikora, inafasha abakinnyi bakiri bato, by’ukwihariko abafite ubumuga bwo mu mutwe. Twishimiye kubafasha muri ubu buryo kuko hari abataroherwa no gukora imirimo yabo ya buri munsi”

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich
    Umuyobozi Mukuru wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich

    “Ubu bufatanye hagati ya BPR na Special Olympics mwabonye, ni intangiriro y’ibindi byinshi biri imbere twufza gukorana nabo kuko biri no mu ntego za BPR. Abakozi ba BPR turi kumwe namwe, twiteguye kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka”

    Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda Pasiteri Sangwa Deus yashimiye BPR yabahaye iyi nkunga y’ibnikoresho, kuko abona biziye nyacyo mu gihe abanyeshuri bitegura gusubukura amasomo mu minsi mike iri imbere

    “Inkunga tubonye ije mu gihe cyayo kandi irashimishije, ibyo igiye gukora ni ingenzi kuko ije mu gihe abanyeshuri bashobora gutangira kwiga vuba, izagira umusaruro kandi nka BPR yifuza kubona abafite ubumuga bwo mu mutwe batera imbere”

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umuryango “Special Olympics Rwanda” wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, Pasiteri Sangwa Deus

    Iyi nkunga batewe na BPR, biteganyijwe ko izagera mu bigo 20 basanzwe bakorana biherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu, by’umwihariko ikazafasha abasaga 500.

    Andi mafoto yaranze uyu muhango

    Mu byo bahawe harimo na Kandagirukarabe

    Mu byo bahawe harimo na Kandagirukarabe

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/bpr-yatanze-inkunga-isaga-miliyoni-5-frws-ku-bakinnyi-bafite-ubumuga-bwo-mu-mutwe

  • Ihene yibwe ku butaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na Congo yagurishijwe mu cyamunara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iri tangazo ryanditswe tariki 15 Kamena 2020 rigira riti “Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibaruwa nimero 3187/D11/A/JONPJ/RBV, yo kuwa 09/06/2020, nandikiwe n’umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu, adusaba guteza cyamunara ihene yafatiriwe mu rubanza RP00349/2020/TB/GIS rwaciwe kuwa 28/05/2020.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Urukiko rwategetse ko iyo hene yibwe na Ali Selemani mu butaka butagira nyirabwo (zone neutre) hagati y’umupaka w’u Rwanda na RDC igurishwa mu cyamunara amafaranga avuyemo akajya mu mutungo wa Leta.

    Icyo gihe ushinzwe kurangiza imanza mu Murenge wa Gisenyi yamenyesheje abantu bose ko azateza cyamunara iyo hene, cyamunara ikabera ku biro by’Umurenge wa Gisenyi kuwa 18/6/2020 saa tatu (9h00) za mugitondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste akaba n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga yatangarije Kigali Today ko iyi cyamunara yabaye, ihene igurishwa amafaranga ibihumbi na magana atanu (10,500FRW) ashyirwa mu isanduku ya Leta.

    Iyo hene yibwe hagati y’umupaka uhuza Goma na Gisenyi mu butaka butagira nyirabwo bikekwa ko yari iy’abaturage ba Congo mu mujyi wa Goma dore ko ari bo bakunda kuhohereza ihene zikaharisha.

    Ubwo butaka butagira nyirabwo (zone neutre) ni umwanya utemerewe gukorerwaho ibikorwa bitandukanye kuko nta gihugu kihagenewe, bigatuma itungo cyangwa umuntu uhari aba atari mu Rwanda cyangwa ngo abe ari muri Congo.

    Dore uko itangazo rya cyamunara y’iyi hene riteye:

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/ihene-yibwe-ku-butaka-butagira-nyirabwo-hagati-y-u-rwanda-na-congo-yagurishijwe-mu-cyamunara

  • Urukiko rwangiye abayobozi baregwa guhombya Leta za Miliyari kuburana bari hanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rwamuganza wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), aregwa hamwe na Christian Rwakunda wabaye Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA), Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imyubakire (RHA), hamwe na Kabera Godfrey wari ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’Igenamigambi

    Ubushinjacyaha buvuga ko aba bayobozi bagambanye n’umushoramari witwa Rusizana Aloys ufite inzu ku Kacyiru, yaguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 9.8 nyamara ngo yari ikwiye kugurwa amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.6.

    Aya mafaranga arenga miliyari ebyiri akaba ari yo aba bayobozi bazira ko bahombeje Leta, bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’akagambane mu gupiganirwa isoko rya Leta.

    Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwari rwemeje ko bafungwa by’agateganyo ariko bahise bajuririra mu Rukiko rwisumbuye, nyuma yo kumva ukwiregura kwabo na rwo rwaje kuvuga ko hari impamvu ikomeye ituma ibyo bakurikirayweho bishobora kubahama, rugumishaho icyo gifungo cy’agateganyo.

    Aba bayobozi bahise bamenyesha Urukiko ko bafite ingwate z’inzu n’ibibanza kugira ngo bemererwe kuburana badafunzwe, ariko umushoramari Rusizana we yerekanye ingwate y’amafaranga miliyari eshanu n’igice.

    Umunyemari Rusizana Aloys yari yanabwiye urukiko ko arwaye kandi akeneye umuganga umwitaho by’umwihariko, ariko Umucamanza yamubwiye ko nta nzitizi yagaragaje ko muri gereza badashoboye kumwitaho, ahita ategeka ko uwo mushoramari akomeza gufungwa by’agateganyo.

    Umucamanza yakomeje amenyesha buri wese mu bayobozi baregwa muri uru rubanza, ko ingwate yatanzwe itahabwa agaciro kurenza uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho, abasaba kuzakizwa no kuburana urubanza mu mizi guhera tariki 13 Ugushyingo 2020, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/urukiko-rwangiye-abayobozi-baregwa-guhombya-leta-za-miliyari-kuburana-bari-hanze

  • COVID-19 ishobora no kwandurira mu mwuka muri metero ebyiri (ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki kigo kiravuga ko gifite ibimenyetso bigaragaza ko iyi ndwara ishobora kwandurira muri metero zirenze imwe aho umurwayi wanduye ashobora kwanduza abandi kandi bari kure ye.

    Ikigo CDC kivuga ko no kuba abantu bahuriye ahantu umwuka utinjira cyangwa se ngo usohoke neza na byo bifite uruhare rukomeye mu kuba abantu bahandurira cyane cyane nk’igihe abantu baririmba cyangwa bakora imyitozo ngororamubiri.

    Uko kwandura ngo bishobora kuba kuva ku minota kugeza ku masaha mbere y’uko virusi iva ku muntu umwe ijya ku wundi.

    Raporo y’iki kigo CDC kandi ivuga ko amatembabuzi yaba make cyangwa menshi ava ku banduye atitaye ku ntera iri hagati y’abo n’abatarandura kuko aba agifite ubushobozi bukomeye bwo kwanduza.

    Icyo gihe ngo biba iyo umuntu akoroye, yitsamuye, aririmbye, avuze cyangwa se ahumetse.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryo rivuga ko abantu bahuriye ahantu hamwe ari benshi bashobora kwandura nubwo haba harimo intera ya metero ebyiri.

    Iyi nkuru ya BBC iravuga ko mu myanzuro y’iyo raporo CDC isaba abaturage gukomeza kwambara udupfukamunwa igihe cyose basohotse mu ngo zabo kandi bagashyira intera nibura ya metero ebyiri hagati yabo kandi bagasukura kenshi aho hantu bakoresheje imiti yica coronavirus.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-ishobora-no-kwandurira-mu-mwuka-muri-metero-ebyiri-ubushakashatsi