Tag: featured

  • Canal + n’abafatanyabikorwa bishimiye icyemezo cyo kubuza Victory TV kwerekana imikino y’i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwanzuro w’urubanza n°RCOMA 00877/2019 / HCC watangajwe ku itariki ya 9 Nzeri 2020, n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu Rwanda watesheje agaciro ubujurire bwa shene ya televiziyo Victory TV, runasaba iyo shene guhagarika gusakaza amashusho y’imikino ya Premier League yo mu Bwongereza, UEFA Champions League n’iyindi mikino yose ya UEFA Europa League ku butaka bw’u Rwanda.

    Nyuma y’ibyavuye mu rubanza, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye shene ya Victory TV, mu cyemezo cyafashwe ku ya 28 Nzeri 2020, guhagarika gusakaza amashusho y’iyo mikino, bitaba ibyo ikazamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

    UEFA hamwe na Premiere League yo mu Bwongereza, batangaje ko gusakaza amashusho y’imikino yabo utabiherewe uburenganzira ari ubujura bw’ibihangano (piratage), ikaba yishimiye ibyemezo byafashwe n’urukiko rwo mu Rwanda rufatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/canal-n-abafatanyabikorwa-bishimiye-icyemezo-cyo-kubuza-victory-tv-kwerekana-imikino-y-i-burayi

  • Gutera ubwatsi bwinshi bw’amatungo bizabarinda kurenga umupaka no kugirirwa nabi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bateye ubwatsi bw
    Bateye ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari ebyiri

    Iki gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza. Cyaranzwe no gutera ibyatsi by’ubwoko bune, harimo ibyo mu bwoko bw’ibinyamisogwe, Mucuna na Desmodium.

    Hatewe kandi ibyo mu bwoko bw’ibinyampeke ari byo Chloris Gayana bibikika ku buryo amatungo ashobora kubirya byarumye ndetse n’urubingo bita Kakamega rugomba gusimbura urwari rusanzwe ubu rwarwaye rukaba rutagitanga umusaruro.

    Guhinga ibi byatsi nibyitabirwa, ngo bizafasha aborozi kongera umusaruro w’umukamo kuko ubundi inka itanga umukamo mwiza iyo mu byo yariye 1/3 ari ibinyamisogwe, ibinyampeke bikaba 2/3, nk’uko bivugwa na Joseph Nshokeyinka, ushinzwe gahunda yo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo muri RDDP.

    Agira ati “Nk’umworozi agabuye imitwaro itatu, byibura umwe ugomba kuba ari uw’ibinyamisogwe, ibisigaye bikaba ibinyampeke. Ni ukugira ngo bya binyamisogwe bishyiremo ibyubaka umubiri, naho bya binyampeke bizane ibitera imbaraga, hanyuma inka irusheho kuba ikomeye, hanyuma itange umusaruro.”

    Urubingo rwitwa Kakamega na rwo rwatewe
    Urubingo rwitwa Kakamega na rwo rwatewe

    Ibi byatsi byatewe kuri hegitari ebyiri, kandi hitezwe ko bizatanga imbuto ku batuye muri kariya gace. Bizatuma babasha kubona ubwatsi no mu mpeshyi, ntibajye kubishakira mu gice cy’u Burundi cy’igishanga cy’Akanyaru baturiye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Patrick Kajyambere.

    Agira ati “Ibi byatsi twateye bizadukemurira ibibazo bibiri binini. Icya mbere ni icy’abaturage bacu bajyaga kwahira i Burundi bikaba byatera kurohama kuko bambuka umugezi, ariko no mu mibanire yacu n’abaturanyi bo hakurya, wasangaga hari igihe hazamo ikibazo cyo kwambuka umupaka bitemewe n’amategeko.”

    Yungamo ati “Icya kabiri cyakemuka ni ikijyanye n’umukamo dufite mu Karere ka Nyanza, ugereranyije n’inganda dufite. Ubona tubona umukamo uri hagati ya litiro ibihumbi 26 na 28 ku munsi kandi twifuza kuzamuka tukagera ku bihumbi 50.”

    Aborozi batuye muri aka gace bashimye kuba begerejwe imbuto z’ubwatsi kuko ngo bizabarinda gusubira i Burundi kandi iyo bahafatiwe bagirirwa nabi.

    Mucuna na Desmodium
    Mucuna na Desmodium

    Frederic Murwanashyaka ati “Twari dufite ubwatsi bw’urubingo buza kurwara buracika. Ugiye i Burundi yafatwa akabohwa, agacibwa amafaranga. Hari umugabo witwa Niyonzima bahafatiye baramuboha. Twagiye kumubohoza dutanga amafaranga ibihumbi 100. Bari bagiye kumwica.”

    Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga, mu Rwanda hose hazaterwa ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari 2000.

    Imisozi yo hakurya ni iyo mu Burundi
    Imisozi yo hakurya ni iyo mu Burundi


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/gutera-ubwatsi-bwinshi-bw-amatungo-bizabarinda-kurenga-umupaka-no-kugirirwa-nabi

  • Polisi yerekanye abakorera ahitwa i ‘Kandahari’ bakurikiranyweho kwica umushoferi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo basore bakekwaho kwiba bagasiga bishe n
    Abo basore bakekwaho kwiba bagasiga bishe n’umuntu

    Polisi yerekanye abo basore bakekwaho icyo cyaha, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020, bakaba ari bamwe mu bavuye Iwawa bakorera mu gace kitwa Kandahar i Masaka hepfo gato y’i Kabuga.

    Mu ijoro ryo ku itariki 30 Kanama 2020, mu rugo rwa Habarurema Anicet ruri mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro, hateye abajura bamwiba televiziyo, ariko basiga bamwiciye umushoferi witwaga Nsengayire Anicet.

    Inkuru irambuye ni mu kanya …

    Habarurema Anicet wiciwe umushoferi
    Habarurema Anicet wiciwe umushoferi


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abakorera-ahitwa-i-kandahari-bakurikiranyweho-kwica-umushoferi

  • Igihembo cya Nobel cy’Ubugenge cyahawe abakoze ubushakashatsi ku byobo by’umukara biri mu isanzure #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwongereza Roger Penrose, Umudage Reinhard Genzel n’Umunyamerika Andrea Ghez, ni bo bahawe igihembo kigenerwa ubushakashatsi ku bugenge. Icya kabiri kingana na miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika, cyahawe Umwongereza ikindi gihabwa abandi babiri.

    Uyu Ghez ni umugore wa kane mu mateka ya Prix Nobel uhawe iki gihembo cyahariwe ubugenge guhera muri 1901.

    Ubu bushatsi bwakozwe ku bice by’isanzure byitwa ‘trous noirs’ cyangwa ze ibyobo by’umukara, haba imbaraga za rukuruzi nyinshi usanga nta kintu cyahaca n’urumuri rutagaragara.

    Perezida wa komite itanga ibi bihembo bya Prix Nobel David Haviland, yavuze ko ari amahirwe mashya ati “ubushakashatsi bwabo bwafunguriye amarembo abandi bashakashatsi baziga ku bwoko butandukanye bw’ibi byobo”.

    Abahanga mu bugenge bwo mu isanzure bavuga ko ibi byobo bikiri amayobera kuri siyansi kuko hatazwi uburyo bivuka n’uko bimwe biba binini cyane kurusha ibindi, kuko bishobora kumira indi mibumbe n’inyenyeri.

    Umwaka ushizi wa 2019, iki gihembo cyahawe James Peebles wiga ku isanzure, wageze ikirenge mu cya Albert Einstein mu gushaka aho isanzure ryavuye, na bagenzi be Michel Mayor na Didier Queloz abambere bavumbuye undi mubumbe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/igihembo-cya-nobel-cy-ubugenge-cyahawe-abakoze-ubushakashatsi-ku-byobo-by-umukara-biri-mu-isanzure

  • Jeannette Kagame yasabye buri Munyarwanda kubera abakuze akabando kabasindagiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu za bukuru, wizihizwa ku itariki ya 07 Ukwakira buri mwaka.

    Uwo munsi ubusanzwe wizihizwa tariki ya 1 Ukwakira buri mwaka ku Isi yose, ariko mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihijwe kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2020.

    Mu butumwa yatanze, Madame Jeannette Kagame yagize ati “Babyeyi, muri isoko y’indangagaciro z’Abanyarwanda, abato bazigiraho maze bakumva ukuntu kugira igihugu bihenda, bityo bakarushaho kubumbatira u Rwanda no kuruhesha ishema”.

    Yakomeje agira ati “Babyeyi….Muri igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kuko mwahetse abato mu ‘ngobyi yo kwishakamo ibisubizo’. Muri ibi bihe bikomeye bya Covid-19, ndasaba buri wese kubabera ijisho, urumuri n’akabando kabasindagiza…”.

    Insanganyamatsiko yatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye igira iti “Guhangana n’ibyorezo, tubungabunga abageze mu zabukuru.” Naho iy’u Rwanda rwashyizeho igira iti “Uruhare rw’umuryango mu guhangana n’ibyorezo, habungwabungwa abageze mu zabukuru”.

    Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe abageze mu zabukuru kirangwa n’ibikorwa bitandukanye. Icyo cyumweru cyatangiye kuwa 29 Nzeri, kikaza gusozwa n’umunsi nyir’izina wizihirizwa mu miryango kuri iyi tariki ya 7 Ukwakira 2020.

    Binyuze mu itangazamakuru, muri ivyo cyumweru Abanyarwanda bibukijwe ibijyanye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru n’uruhare rwabo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Basobanuriwe kandi insanganyamatsiko y’uyu mwaka n’uruhare rwa buri Munyarwanda mu kwizihiza uyu munsi.

    Umuryango AVEGA Agahozo nk’umwe mu bafatanyibikorwa bateguye uwo munsi, wateguye ibikorwa by’ubukangurambaga binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook, …), guhera ku wa 02-06 Ukwakira 2020, hagamijwe gukangurira Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru by’umwihariko abari muri icyo cyiciro batishoboye.

    Ku ruhande rw’Umuryango AVEGA Agahozo, ufite abanyamuryango benshi bageze mu zabukuru, uvuga ko uyu ari umwanya mwiza wo gushimira Leta y’u Rwanda, Unity Club Intwararumuri irangajwe imbere na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, Ikigega Gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Batishoboye (FARG) n’abandi bafatanyabikorwa bafite uruhare mu mibereho y’abanyamuryango.

    AVEGA ivuga ko abanyamuryango bayo aho bari hose kimwe n’abandi Banyarwanda bageze mu zabukuru bitaweho, naho ababyeyi b’intwaza 237 (ababyeyi b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi) batujwe mu nzu z’amasaziro bubakiwe na Unity Club Intwararumuri, na FARG.

    Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mkabayire Valerie, avuga ko iyo abageze mu za bukuru bitaweho bituma bumva batigunze kandi banezerewe, akavuga ko ubu ababyeyi b’Intwaza bemerewe neza mu nzu z’amasaziro batujwemo zizwi nk’Impinganzima, kandi ko n’abandi bageze mu zabukuru bari mu miryango bitaweho.

    Agira ati “Iyo umuntu ageze mu zabukuru akabona ari mu buzima bubi yumva yihebye akigunga, ariko iyo agize abamuba hafi ubuzima burahinduka. Twe rero mu gihe nk’iki dushimira igihugu cyacu cyita ku Banyarwanda bageze mu zabukuru barimo n’abanyamuryango bacu aho bari hatandukanye, ariko noneho by’umwihariko n’abafatanyabikorwa batuba hafi mu mibereho y’ababyeyi b’Intwaza aho batuye mu Mpinganzima”.

    Ku bijyanye n’imibereho y’ibihe by’icyorezo cya coronavirus cyavuzweho kwibasira no kuzahaza abageze mu zabukuru, Mkabayire avuga ko nubwo cyatumye abakuze batabasha kwisanzura nk’uko byari bisanzwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi bigatuma bigunga, bakomeje kwirinda icyo cyorezo.

    Agira ati “Muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus isi yahuye na cyo, abanyamuryango aho bari bakangurirwa kubahiriza ingamba zo kwirinda kimwe n’abandi banyamuryango. Mu Mpinganzima na ho bakomeza kwirinda nubwo mu bihe bya mbere wabonaga iki cyorezo k’ibateye kwigunga kubera kumva ko cyibasira abageze mu zabukuru, ariko bamaze kumenya kubana na cyo nk’uko natwe twese tubayeho”.

    Umuryango AVEGA Aagahozo ufite abanyamuryango 19,000 abarengaho gato kimwe cya kabiri bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko ariyo yitwa iy’abageze mu zabukuru.

    Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Ukuboza 1990, wizihizwa ku italiki ya 1 Ukwakira buri mwaka ku isi yose. Watangiye kwizihizwa ku rwego mpuzamahanga ku ya 1 Ukwakira 1991 ubu wizihijwe ku nshuro ya 29 mu gihe mu Rwanda ari ku nshuro ya 20.

    Hagendewe ku bikubiye mu cyegeranyo cy’imibereho y’abatuye Isi (world population prospects, 2019 revision), imibare igaragaza ko umwe mu bantu 11 ni ukuvuga 9% by’abatuye isi babarirwa hejuru y’imyaka 65.

    Iyi mibare ikomeza igaragaza ko mu 2050, umuntu umwe muri batandatu ni ukuvuga 16% by’abazaba batuye isi bazaba bari hejuru y’iyo myaka. Ni mu gihe abagejeje mu myaka 80 bazikuba inshuro eshatu, bave kuri miliyoni 143 babarurwaga mu 2019, bagera kuri miliyoni 426 mu 2050.

    Kwita ku bageze mu zabukuru ni inshingano za buri wese kuko iterambere rirambye rishoboka ari uko nta cyiciro na kimwe gihejwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/jeannette-kagame-yasabye-buri-munyarwanda-kubera-abakuze-akabando-kabasindagiza

  • Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha barimo na Bashunga Abouba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe hataramenyekana igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirira, ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021 mu mrushanwa atandukanye.

    Bashunga Abouba ariku rutonde rw
    Bashunga Abouba ariku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports

    Uru rutonde rugaragaraho umunyezamu Bashunga Abouba wahoze akinira iyi kipe, gusa akaba yari aherutse gusinyira ikipe ya Mukura avuye muri Buildcon yo muri Zambia.

    Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho umukinnyi Ernest Sugira byari bitarasobanuka niba azakinira iyi kipe, hakabamo Sekamana Maxime wifuzwaga na Kiyovu, ndetse na Issa Bigirimana werekeje muri Zambia gushaka ikipe.

    Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatangaje

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatangaje-urutonde-rw-abakinnyi-24-izakoresha-barimo-na-bashunga-abouba