Tag: featured

  • Nyagatare: Ikiraro gihuza Karama na Tabagwe cyacitse nticyahagaritse ubuhahirane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020 nibwo iki kiraro cyacitse, kigwa mu hasi mu mugezi kijyanye n’imodoka yari ikigeze hejuru.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Habineza Longuin avuga ko gucika kw’iki kiraro byatewe n’uburemere bw’ikamyo yari yikoreye umucanga.

    Avuga ko ikamyo yageze hejuru y’ikiraro kimanuka hasi mu mugezi ariko ntawakomeretse.

    Ati “Uburemere bw’imodoka bigaragara ko aribwo bwatumye gicika kimanukana n’imodoka mu mugezi. Ku bw’amahirwe ariko ntawapfuye cyangwa ngo akomereke.”

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Habineza Longuin avuga ko bikimara kuba hiyambajwe kompanyi ikora umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama ya Fair Construction bahita bubaka ikindi kiraro cy’agateganyo kuburyo bitahungabanyije ubuhahirane.

    Agira ati “Ntakibazo cyabayeho kuko twahise twubaka ikindi ku rundi ruhande rw’umugezi. Abaturage barakomeje baragenda bisanzwe ubuhahirane ni ubusanzwe natwe niho tunyura nta kibazo gihari.”

    Kuri ubu harimo gukorwa imirimo yo gukuramo ikamyo yaguyemo. Iki kiraro kiri hagati y’akagari ka Kabuga n’aka Ndego twose tw’umurenge wa Karama.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-ikiraro-gihuza-karama-na-tabagwe-cyacitse-nticyahagaritse-ubuhahirane

  • Haracyari icyuho ku ruhare rw’abaturage mu ngengo y’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho na Me Emmanuel Safari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio hamwe n’abandi bayobozi, ku wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2020, ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari.

    Me Safari ahereye ku bushakashatsi bwagiye bukorwa ku ruhare ry’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’igihugu, yemeza ko hari ikigenda kizamuka, ariko ko hakiri icyuho, bigasaba ko urwo ruhare rwazamuka kurushaho.

    Agira ati “Ubushakashatsi twakoze muri 2013 ku ruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari, cyane ko ari we ndorerwamo y’iterambere, twasanze ruri kuri 7%. Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) muri 2017, bwerekanye ko rwari rugeze kuri 29%, muri 2018 urwo rwego rwakoze ubundi bushakashtsi bwerekana ko urwo ruhare ruri kuri 47.7%”.

    Ati “Muri 2019 ari bwo bushakashatsi buheruka byari bigeze kuri 56%, bivuze ko niba ari aho tugeze hakiri abandi baturage benshi batagira uruhare mu ngengo y’imari y’ibibakorerwa. Haracyari rero icyuho kuko 44% basigaye ari benshi mu gihe intego ari uko buri muturage yatanga igitekerezo cye”.

    Avuga kandi ko hari ibyo banenga mu gushishikariza abaturage kwitabira ibiganiro bivuga ku itegurwa ry’ingengo y’imari bikunze gutangira mu Kwakira kwa buri mwaka.

    Ati “Icyo tutishimiye ni uko inyandiko ya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ikangurira abaturage kwitabira ibyo biganiro isohoka itinze, nk’ubu yagombye kuba yarasohotse ndetse n’ibiganiro byaratangiye. Ibyo rero bituma n’iyo bije biza bitinze kandi abayobozi bavuga ko byihutirwa bityo umuturage ntatekereze neza agatanga ibisubizo abonye”.

    Ati “Hari kandi ikibazo cy’intege nke mu kugarurira abaturage ibyavuye mu byo bemeje ubwabo byabakorerwa, kuko hari urwego na none rubisubiramo. Tuvuge nko mu mishinga itatu y’abaturage bemeje ko yakorwa hakagira umwe ukurwamo abaturage ntibabimenyeshwe mbere y’uko ingengo y’imari yemezwa, ni ikibazo kuko uruhare rw’umuturage rwagombye kugaragara no muri izo mpinduka”.

    Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Yves Bernard Ningabire, avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu ruhare rw’umuturage kandi ko intego ari ugukomeza.

    Uruhare rw
    Uruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari ruracyakeneye kuzamuka

    Ari “Urebye muri za 2016 aho twari turi munsi ya 10% ukareba n’aho tugeze ubu hari intambwe igenda iterwa, gusa ni urugendo rukomeje. Intumbero dufite nka Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni uko uruhare rw’abaturage mu ngengo y’imari ruzaba ruri kuri 90% muri 2024, ni intego twihaye hamwe n’abafatanyabikorwa”.

    Ati “Bivuze ko umunsi ku munsi tugenda dushyiraho uburyo bwo gukosora ibyagiye bivugwa ko bitagenda neza, nk’aho bivugwa ko abaturage bakeneye umwanya uhagije wo gutekereza ku byo bifuza gukorerwa. Mu biganiro byose abaturage bagirana n’ubuyobozi ubundi ibyo bitekerezo byagombye kwakirwa kandi birakorwa, hakiyongeraho cya gihe cyihariye tukizera ko bizatungana”.

    Akomeza avuga ko hazakorwa ibishoboka byose ibitanoze bikanozwa, bityo umuturage akagira uruhare rwuzuye mu ngengo y’imari kuko ari we mugenerwabikorwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/haracyari-icyuho-ku-ruhare-rw-abaturage-mu-ngengo-y-imari

  • PAC yaburiye abayobozi bakuru ba BDF ku bwo gutandukira inshingano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Usibye kunanirwa gucunga neza umutungo wa Leta cyari gishinzwe gushora mu gufasha imishinga iciriritse, PAC igaragaza ko BDF yananiwe no kugaruza amafaranga menshi yari yatanzwe nk’ingwate ku nguzanyo kuri imwe mu mishanga yatewe inkunga.

    Ku wa 17 Nzeri 2020 ubwo abayobozi bakuru ba BDF bageraga imbere ya PAC ngo basobanure impamvu bananiwe gukoresha neza amafaranga yo gufasha imishinga iciriritse, PAC yahagaritse kumva abo bayobozi kubera ko batashoboye gusubiza ibibazo byari byateguwe, bigaragara ko bitabye PAC batiteguye neza gusubiza ibikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    PAC yagaragazaga ko BDF nk’ikigo gishinzwe guteza imbere imishinga iciriritse by’umwihariko iy’abaturage, cyatandukiriye inshingano aho gufasha iyo mishinga y’Abanyarwanda kifashiriza iy’abanyamahanga, nk’uko bikubiye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, umwaka wa 2018/2019.

    Ubwo yabazwa gusobanura kuri iyo ngingo, Umuyobozi Mukuru wa BDF Innocent Burindi, yavuze ko nta kibazo babibonamo kandi nta n’icyo bitwaye.

    Yagize ati “Ntabwo twabibonagamo ikibazo gikomeye nta n’ubwo twabonaga ko hari icyo bitwaye”.

    Umuyobozi wa PAC Valens Muhakwa, yaciye mu ijambo umuyobozi wa BDF amubwira ko imiryango y’Abanyarwanda ikennye ari yo yagombaga gushyirwa imbere ihabwa inkunga ku mishanga yayo, akibaza ukuntu umuntu ubishinzwe we atabona icyo kibazo.

    Ati “Ni gute imishinga y’abakene bacu utabona ko ari yo ikwiye gufashwa mbere y’iyindi kandi ari cyo mwaherewe amafaranga, urashaka kuvuga ko ari twe twitiranya ibyo mushinzwe”?

    Gusubiza gutyo kandi byanatangaje abagize Komisiyo ya PAC maze bibaza icyaba kihishe inyuma yo gusubiza gutyo kw’abayobozi ba BDF, bibaza impamvu BDF itanagira umutimanama wo gutekereza gutera inkunga Abanyarwanda, ahubwo amafaranga abagenewe agashyirwa mu mishanga y’Abanyamerika bari banizaniye igishoro cyabo.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kandi igaragaza ko BDF itabashije gutanga ingwate ku nguzanyo ku bazikeneye nk’uko byari mu nshingano zayo, dore ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2019 yatanze gusa miliyali 25.1frw, mu gihe yagombaga kuba yaratanze miliyali 49.2frw, ayo kandi akaba yarahawe imishinga minini aho kuyaha imishinga mito n’iciriritse nk’uko byari biteganyijwe.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko iyo mikorere yatumye abagenerwabikorwa ba BDF mu mishinga mito n’iciriritse badindira mu iterambere.

    Agira ati “Ibyo byabujije amahirwe yo kwiteza imbere ku bari bafite imishinga iciriritse, kuko aho guhabwa ingwate ngo babone inguzanyo, ahubwo ziherewe abandi binyuranyije n’impamvu ikigega cyashyizweho”.

    Isesengura rya PAC rigaragaza ko BDF yahuye n’ibihombo kubera gutandukira inshingano itanga ingwate mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urugero ni ku mishinga yahawe ingwate hatabanje gukorwa isuzuma ryayo, ibyo byose ngo bikaba byaratewe n’ubuyobozi butakoze inshingano zabwo.

    Urugero rutangwa ni ukuba BDF yaratanze ingwate ya miliyoni zisaga 800frw, ku mishinga 11 hatabanje gusuzumwa imitegurirwe yayo, nko kureba niba ibyo bazakora bifite isoko, gusuzuma ibijyanye n’umutungo w’ikigo, n’ibikorwa remezo birimo nk’amashanyarazi ku buryo ibikorwa bizagenda neza.

    Nk’ingaruka mbi, iyo mishanga hafi ya yose ngo yarahombye ku buryo byateje igihombo kingana na miliyoni zisaga 450frw, ni ukuvuga 56% by’ingwate yose yari yatanzwe.

    Kubera iyo mpamvu, Umuyobozi wa PAC Muhakwa yasabye umuyobozi wa BDF kongera kwisuzuma, akareba mu buryo ashyira mu bikorwa inshingano ze mu kigo ashinzwe kuyobora, niba koko ibyo gikora bijyanye n’inshingano cyahawe.

    Yavuze ko umuyobozi wa BDF afite imbaraga ariko akazikoresha nabi ku buryo n’ibikozwe birangira nta musaruro bitanze, ibyo bikaba bituruka ku gufata imyanzuro inyuranyije n’amategeko, no kutanoza imikoranire na bagenzi be, ari naho yahereye amusaba guhita abireka kuko nta musaruro bitanga haba ku kigo no kuri Leta muri rusange.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/pac-yaburiye-abayobozi-bakuru-ba-bdf-ku-bwo-gutandukira-inshingano

  • Bonerwa n’inyamaswa zivuye muri Nyungwe bakabura ubuvugizi ngo bishyurwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bonerwa n
    Bonerwa n’ibyondi biva muri pariki ya Nyungwe

    Ubundi ngo bakunze konerwa n’inyamaswa bamwe bita inkote abandi ibitera, bakonerwa kandi n’ibyondi ndetse n’ifumberi. Muri rusange kandi izi nyamaswa ngo zona imyaka yose zisanze nk’uko bivugwa na Innocent Nzamuturimana na we uhaturiye.

    Agira ati “Byaba ibigori, byaba ibirayi, byaba amashu, zirabyona. N’amashaza ziratonora. Ibitera byo binagira amahane ku buryo utakirukana mu murima kitabishatse. Ifumberi zirisha ibirayi, ibishyimbo, n’urubingo”.

    Abakecuru n’abasaza ibi bisimba bikunze konera, bavuga ko batamenya iyo babariza, nyamara ngo iyo inyamaswa zateye mu mirima yabo batahira guhinga.

    Costasie Nyirahategekimana agira ati “Urabona umurima wanjye uri ku muhanda udutandukanya na Nyungwe. Iyo zitaje ni bwo mbasha gusarura. Ariko simbona uwo nabasha kubaza. Nigeze kubitaka bambwira ko abandi babanditse njyewe ntahari. Ndavuga nti ese ko mwari mubizi kuki nanjye mutanyandikishije”?

    Béatrice Mukamana na we ati “Duhinga ibigori tugahindukira tugahaha twabihinze. Twahinga urunyogwe, zigasarura. Rwose mu mwaka ushize abegereye umupaka ntacyo twasaruye. Urabona ndanakuze sinsobanukiwe aho najya kubaza. Muzatubarize kubona dushonjesha abana kandi twahinze, tukaviramo aho”.

    Uretse aba bakecuru batazi aho bagomba kubariza, n’ababaruriwe ubwone baturanye ngo ntibarishyurwa ibyo bonewe, umwaka urashize.

    Uwitwa Innocent Akingeneye ati “Baraje bareba ubwone, baratubwira ngo tuzategereze amafaranga bazayazana, ariko na n’ubu ntabwo barayazana kandi hashize umwaka”.

    Emmanuel Nsanzimana, umufashamyumvire wa Parc uhuza abaturage na RDB muri kariya gace, avuga ko muri rusange abatamenya aho babariza iby’ubwone babiterwa no kutitabira inama. Icyakora na we yemeza ko ababaruriwe ubwone mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka na n’ubu batarishyurwa.

    Ibitera byonera abaturiye Nyungwe
    Ibitera byonera abaturiye Nyungwe

    Ati “Barahari bagera kuri batatu, hari n’uwa kane wo mu kandi Kagari ka Munini. Barababaruye bababwira ko bagiye kwishyurwa, ariko mperutse kubabaza bambwira ko batarayabona. Urumva ko n’abishyura babigizemo uburangare”.

    Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka gifite mu nshingano kwishyura abonewe n’inyamaswa zo muri pariki, avuga ko abonewe bakabamenya babishyura, ko kutishyura ahanini bituruka ku bahagarariye abaturage.

    Ati “Dukunze guhura n’ikibazo cy’uko abakozi bo mu nzego z’ibanze bahindagurwa cyane, ugasanga uwari ubizi aragiye, hakaza undi utabizi, igihe cyo kubimenya akaba aragiye. Hakaba n’igihe na agoronome ukorera ku Murenge ugomba kureba iby’ubwo bwone abona bimusaba gukora urugendo, akabyirengagiza”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko bagiye kwegera aba baturage bakabafasha, kugira ngo bazabone ubwishyu bifuza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bonerwa-n-inyamaswa-zivuye-muri-nyungwe-bakabura-ubuvugizi-ngo-bishyurwe

  • Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bahuguye abashinzwe umutekano ku butabazi bw’ibanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 07 Ukwakira 2020, aho abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda ry’abaganga riyobowe na SSP Jackline Urujeni, bahuguye abapolisi 32 ba Sudani y’Epfo ku gutanga ubutabazi bw’ibanze.

    Amahugurwa yatanzwe mu buryo bw’amagambo no gushyira mu ngiro, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti “Gucunga umutekano rusange bijyanye n’uburenganzira bwa muntu”, yibanze cyane ku kwita ku bantu bagize ibibazo byo guhumeka, abahuye n’ibibazo byo gukomereka ndetse n’abavunitse.

    Ayo mahugurwa kandi yatanzwe hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19, nko guhana intera, kwambara udupfukamunwa, gusukura intoki no kwambara uturindantoki.

    SSP Urujeni yibukije abahuguwe uburemere bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’ubwo gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

    Yavuze ko ku isi hose, abakobwa n’abagore bakomeje guhohoterwa, kandi ko kubarinda ari akazi k’abanyamategeko bafatanyije n’izindi nzego zose.

    Yagize ati “Kurinda neza umutekano w’abaturage ni inshingano yacu, tugomba kumva neza amabwiriza mu kubahiriza no kurengera uburenganzira bwa muntu twita cyane cyane ku bagore n’abana, kubera ko ari bo bugarijwe n’ibibazo. Abapolisi bagomba kuzirikana ibyo mu gihe cyo gucunga umutekano rusange, cyangwa ibindi bikorwa bya polisi”.

    Abitabiriye amahugurwa bashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku bw’ayo mahugurwa, bavuga ko azabagirira akamaro mu bikorwa byabo byo gucunga umutekano.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abapolisi-b-u-rwanda-bari-muri-sudani-y-epfo-bahuguye-abashinzwe-umutekano-ku-butabazi-bw-ibanze

  • Mukura VS yatakaje Bashunga, yamusimbuje umunyezamu wa Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize ikipe ya Mukura Victory Sports yari yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Bashunga Abouba imukuye mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, aho yari amaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

    Nzeyurwanda Jimmy Djihad yasinyiye Mukura VS
    Nzeyurwanda Jimmy Djihad yasinyiye Mukura VS

    Nyuma yaho uyu munyezamu yaje kongera gutandukana n’iyi kipe, ndetse bidayinze ikipe ya Rayon Sports ihita inamutangaza ku rutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

    Ikipe ya Mukura n’ubwo itaremeza ko uyu munyezamu bamaze gutandukana, yamaze gusinyisha Nzeyurwanda Djihad imukuye mu ikipe ya Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itatu, aho yayigiyemo avuye mu Isonga FA.

    Mukura VS muri iki cyumweru yanasinyishije Djilali Bahloul nk
    Mukura VS muri iki cyumweru yanasinyishije Djilali Bahloul nk’umutoza mukuru


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-yatakaje-bashunga-yamusimbuje-umunyezamu-wa-kiyovu-sports

  • Covid-19 ishobora gutuma abana bapfa bavuka buri mwaka bikuba kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubare munini w’aba bana (abagera kuri 84%) ni abavukira mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho usanga ubuvuzi bw’ibanze umugore abona mbere yo kubyara bwagakijije ibihumbi by’abana ari ntabwo, nk’uko raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ifatanyije n’ishami ryita ku Buzima (OMS) na Banki y’Isi ibitangaza.

    Abenshi muri aba bana bapfa kuko ubuvuzi ababyeyi bahabwa buri hasi, ibikoresho bike cyangwa se ababyaza nta bumenyi buhagije babifitemo.

    Nubwo muri iyi myaka icumi ishize hagaragaye kugabanuka muri iyi mibare, imfu z’abana bapfa bavuka ziracyari ikibazo mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu Majyepfo ya Aziya.

    Hernietta Fore, Umuyobozi wa UNICEF, agira ati “Gupfusha umwana ni ibintu bikomereye umuryango, kenshi usanga bitaganirwaho kandi ibi ni ku isi hose. Usibye ingaruka zo gupfusha, usanga ubuzima bwo mu mutwe n’amafaranga bigira ingaruka z’igihe kirekire ku mugore n’umuryango”.

    Iyi raporo ivuga ko hatagize igikorwa byihuse mu mwaka wa 2030, isi ishobora kubara miliyoni 20 z’abana bapfa bavuka.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-ishobora-gutuma-abana-bapfa-bavuka-buri-mwaka-bikuba-kabiri

  • IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abapolisi bagiye mu butumwa basabwe kuzitwara neza
    Abapolisi bagiye mu butumwa basabwe kuzitwara neza

    Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% by’abagore, mu rwego rwo kubarinda COVID-19 bashyizwe mu kato k’iminsi 14 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Ni naho Umuyobozi Mukuru wa Polisi yabasanze ubwo yabahaga impanuro.

    IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

    Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’Umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’igihugu kibatumye”.

    IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Murasabwa kuzarangwa no kubahana hagati yanyu nk’uko mubisanganywe, muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe. Muzagire isuku yanyu ubwanyu ndetse n’ibikoresho byanyu”.

    Bahagurutse kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Sudani y
    Bahagurutse kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Sudani y’Epfo

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ubwo yaganirizaga aba bapolisi 176 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, hari hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Buri mupolisi yari yambaye agapfukamunwa, hari intera ya metero hagati y’umupolisi n’undi ndetse bari babanje gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

    Aba bapolisi kandi mu gihe cy’iminsi 14 bari bamaze muri PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19, buri mupolisi ahabwa icyemezo cy’uko ari muzima (Certificate) gitangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

    Mu mpanuro za IGP Dan Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo bagiyemo.

    Ati “Bariya bantu hari umuco wabo n’imigenzo ibaranga bitandukanye n’ibyanyu, igihe hari ibyo mubonye muzirinde kubaseka cyangwa ngo mubinube. Muzabarekere umuco wabo ariko namwe mukomeze uwanyu”.

    IGP Munyuza yakanguriye abapolisi kuzarangwa n’ubutwari busanzwe buranga Abanyarwanda, nihagira umwanzi ubasagarira bazirwaneho kandi bashyize hamwe.

    Aba bapolisi 176 bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza. Bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020.

    Bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-dan-munyuza-yahaye-impanuro-abapolisi-bagiye-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo

  • Abakuze bishimiye kubagwa amaso bongera kubona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaza bamaze umunsi umwe babazwe bitegura gupfukurwa
    Abasaza bamaze umunsi umwe babazwe bitegura gupfukurwa

    Ni serivisi yatanzwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuszamahanga wo kurwanya ubuhumyi uba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, ibitaro bivura amaso bya Kabgayi bikaba byiyemeje kubaga no kuvura amaso abagera nibura kuri 70.

    Umurwayi wabazwe ijisho kubera ishaza aba ashobora kureba neza bukeye bwaho, iyo bamaze kumukuraho igipfuko no kumuhanagura neza atangiye gushyiramo umuti.

    Mukankusi Pauline wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko uburwayi bw’amaso abumaranye igihe kirekire kuva mu 1959. Mbere yo kumukuraho igipfuko afite ku jisho aho bamubaze, avuga ko ubuhumyi ari indwara mbi kuko nk’abageze mu za bukuru baba batakigira n’imiryango ibitaho.

    Hongera gupimwa niba ijisho nta kibazo rifite mbere yo gushyiramo imiti ivura igisebe
    Hongera gupimwa niba ijisho nta kibazo rifite mbere yo gushyiramo imiti ivura igisebe

    Agira ati “Nk’ubu nta mugabo ngira ndi umupfakazi ndi imfubyi ntawe ngira undeberera, ni yo mpamvu guhuma byampangayikishaga kuko ntawe ngira wamfasha kureba, sinajyaga ku isoko kuko sinagerayo nta muntu undandase”.

    Ati “Mu ntambara yo mu 1959 barumuna banjye ni bo bandandataga ndakomeza ndaburwara, kugeza n’aho najyaga nibaza ukuntu nzakomeza kubaho ntareba nkabaza Imana igihe izampera kureba nk’abandi agahinda kakanyica”.

    Nyuma yo gupfukurwa igipfuko ku jisho ryabazwe, Mukankusi wari usigaye abona ku kigero cya 10%, ubu noneno arabona kugeza kuri 50% nk’uko bigaragarira mu bipimo byo gusoma bamukoresheje nyuma yo kumwoza ijisho bwa mbere.

    Mukankusi na bagenzi be bagera kuri 18 bamaze kubagwa, bose ibipimo byabo byo kubona byazamutse ku buryo hari n’abashobora gusoma inyuguti ntoya bari mu ntera ya metero eshatu, kandi ubusanzwe bitashobokaga.

    Ibitaro by
    Ibitaro by’amaso bya Kabgayi bifite ibikoresho bihagije byo kubaga ijsiho uburwayi bw’ishaza butera ubuhumyi

    Nteziryayo wo muKkarere ka Ruhango, avuga ko azi gusoma no kwandika ariko bitari bikimushobokera kubera ko atakireba neza, none akaba ashimira abaganga bamufashije kongera kureba.

    Agira ati “Guhuma ni ingorane zikomeye cyane kuko nk’ubu sinabashaga kumenya umuntu kandi twegeranye, nkajya ngira impungenge ko nk’uwo duhuye simumenye yaba aketse ko ndi kumwirengagiza, ubu ndareba neza rwose Imana ihe umugisha aba baganga”.

    Maniriho Zephaniah ukora akazi k’ubutayeri, avuga ko yari afite ikibazo cyo kutabona bigatuma adakora neza akazi ke kuko nta kuntu yashoboraga no kwishyirira urudodo mu rushinge, ubu akaba yarebye neza ku buryo bizatuma yongera gukora neza akazi ke.

    Umuyobozi w’ibitaro by’amaso bya Kabgayi Tuyisabe Theophile, avuga ko kugeza kuri uyu wa gatanu baba bamaze kubaga abantu basaga 70 kandi igikorwa kikazakomereza ku bitaro by’amaso bya Kabgayi nk’uko bisanzwe.

    Nyuma yo gukurwaho igipfuko bahanagura ijisho uwabazwe agahita areba
    Nyuma yo gukurwaho igipfuko bahanagura ijisho uwabazwe agahita areba

    Avuga ko uburwayi bari kuvura bakoresheje kubaga ijisho ari ubwitwa ‘Ishaza’, ubu bukaba bufata ijisho bugateza ubuhumyi nyuma yo kwangiza imboni yaryo, ahanini bikunze kugaragara ku bantu bari hejuru y’imyaka 50.

    Agira inama abamaze kuvurwa kuba bafashe ikiruhuko gito kugira ngo birinde ko amaso yabo yahita ahura n’ibiyangiza birimo ivumbi, imyotsi no guturika k’udutsi two mu jisho igihe bikoreye ibintu biremereye.

    Agira ati “Ijisho rikimara kubagwa risukurwa n’imiti yabugenewe, hari abari kumva hakirimo ibintu bimeze nk’ibibashimashima, ibyo birakira vuba uko igisebe tuba twateye ijisho kigenda na cyo gikira, ni yo mpamvu tubasaba kwitwararika bakabanza bagakira neza”.

    Tuyisabe avuga ko ibitaro bya Kabgayi byahisemo kwegereza serivisi zo kubaga amaso i Gitwe mu Karere ka Ruhango, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi no kugira ngo abaturage bakomeze bahabwe serivisi nziza bitabagoye.

    Nyuma yo gupfukurwa bongera gusuzuma gusomesha ijisho mu ntera ya metero eshatu
    Nyuma yo gupfukurwa bongera gusuzuma gusomesha ijisho mu ntera ya metero eshatu

    Abaganga b’amaso bo ku bitaro bya Kabgayi bamaze icyumweru mu Karere ka Ruhango bagaragaza ko abarwayi bakiriye bari bafite ubuhumyi butuma ijisho risigaranye kureba kugera ku 10%, ariko abamaze kuvurwa bakaba bahise bareba kugera hejuru ya 50% bakurikije ibipimo byifashishwa mu gupima uko imboni y’umurwayi yazamuye ubushobozi bwo kureba kure.

    Bagira inama abaturage bafite ibibazo by’amaso by’umwihariko abarwaye ishaza kugana ibitaro bikabafasha kuko rivurwa rigakira, kandi ko izo serivisi zitangirwa ku bwishingizi bwa mituweli.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abakuze-bishimiye-kubagwa-amaso-bongera-kubona

  • Polisi yerekanye abantu umunani bashinjwa kwiba abacuruzi b’ibikomoka kuri Peteroli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi ivuga ko bari bamaze gukora itsinda rikomeye ry’abajura, aho bageraga ku mukozi ucuruza essence na mazut bakamuboha bakamwambura igifurumba cy’amafaranga yabaga afite.

    Bafashwe bamaze kuzenguruka imijyi myinshi y’u Rwanda.

    Bakomoka mu Kagari ka Mahoko, Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, usibye umwe muri bo ukomoka i Rutsiro.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abantu-umunani-bashinjwa-kwiba-abacuruzi-b-ibikomoka-kuri-peteroli