Tag: featured

  • Nyanza: Umuryango uhangayikishijwe n’imibiri y’ababo imaze imyaka 2 idashyingurwa, ukabishinja Gitifu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bategereje ko imibiri y
    Bategereje ko imibiri y’abavandimwe babo izashyingurwa mu cyubahiro

    Abo bana biciwe mu rugo rwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabuwera Madeleine, bari abaturanyi b’uyu muryango, aho abo bana bari bahungiye, hanyuma bajugunywa mu musarane wo muri urwo rugo.

    Amakuru y’uko biciwe muri urwo rugo yaje kumenyekana ubwo abana bo kwa Kaberuka baje gushyamira, hanyuma umwe akabwira undi ati “Nakwica nkakujugunya mu musarane tukajya tukunnya hejuru nk’uko tunnya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

    Kuva ubwo amakuru yahise atangira gutangwa, inzego z’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa bajya gushakisha iyo mibiri mu musarane wo kwa Kaberuka.

    Ni igikorwa cyayobowe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, tariki ya 5 Nyakanga 2018, maze muri uwo musarane havanwamo imibiri y’abantu bane, harimo n’abo bana bo kwa Disi Didace babiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Habineza), yatanze raporo igaragaza ko muri uwo musarane havanywemo imibiri ine, ndetse n’inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 kashyikirije Intara y’Amajyepfo, na yo igaragaza ko uwo musarane wakuwemo imibiri ine.

    Inyandiko y
    Inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza, yemeza ko mu musarane havuyemo imibiri ine

    Nyuma yo gukuramo iyo mibiri kandi, Umunyamabanga nshingwabikorwa ubwe yitangiye imbwirwaruhame asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bakeka hari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyungurwe, ndetse anavuga umubare w’imibiri yabonetse (ine).

    @PaulKagame @RIB_Rw @BusingyeJohns@RwandaLocalGov @RwandaRemembers @NyanzaDistrict @KibiriziS

    Your Excellency @PaulKagame, aka ni agace gato k’ijambo Gitifu wa @Kibirizisector yavuze umwaka ushize wa 2018 ubwo twasangaga imibiri y’abacu bazize genocide yakorewe abatutsi pic.twitter.com/Ba2004OU6s

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    Mu gihe cyo gushakisha iyo mibiri, Musabuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura (aho iyo mibiri yakuwe), bari bafunzwe bakekwaho icyaha cya Jenoside.

    Kurigisa imibiri

    Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, tariki ya 09 Gicurasi 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, yahamagajwe n’urukiko nk’umutangabuhamya wari uhari, kandi akaba ari na we wari uhagarariye igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.

    Icyaje gutungurana, ni uko uwo muyobozi yabwiye urukiko ko mu musarane hatavanywemo imibiri ine, ko ahubwo havanywemo umubiri umwe w’umuntu mukuru.

    Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w
    Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w’umuntu umwe gusa

    Icyo gihe urukiko rwanzuye ko ruzigirayo kureba niba koko hari umubiri umwe, rugezeyo koko rusanga aho imibiri yari yarabitswe (ku biro by’umurenge wa Kibirizi), hari umubiri umwe gusa.

    Ibi byatumye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanzura ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien ari abere, ariko abagize umuryango wa Disi Didace bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

    Icyo gihe hibazwaga aho indi mibiri y’abantu batatu yajyanwe, ariko biba urujijo, bituma inzego zitangira kubikurikirana.

    Abagize uyu muryango kandi batabaje inzego zitandukanye basaba ko barenganurwa bagahabwa ubutabera, ndetse Disi Dieudonée, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, yanditse ubutumwa kuri twitter, agaragaza iki kibazo, ndetse anasaba inzego zinyuranye harimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko uyu muryango warenganurwa, ukabona imibiri y’ababo bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.

    @PaulKagame @RIB_Rw @BusingyeJohns@RwandaLocalGov @RwandaRemembers @NyanzaDistrict @KibiriziS

    Your Excellency @PaulKagame, aka ni agace gato k’ijambo Gitifu wa @Kibirizisector yavuze umwaka ushize wa 2018 ubwo twasangaga imibiri y’abacu bazize genocide yakorewe abatutsi pic.twitter.com/Ba2004OU6s

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    mu musarani w’umuryango ukekwaho kuba waratwiciye abacu.Amakuru akaba yaraturutse mururwo rugo ubwo bashyamiranaga bikabatera kwivamo.Gitifu yasabye abaraho guheka iyo mibiri bakayijyana k’umurenge.Nyuma iyo mibiri yaje kurigiswa.Ndetse murubanza RP/Gen 00004/2018/TB/BSA

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    yemeza ko muruwo musarani nt’abantu bavuyemo.Twareze gitifu kuri RIB ngo imubaze aho iyo mibiri yayishyize, ariko ntibyakozwe, ibyumweru bibaye3.
    None twabasabaga Your Excellency ngo mudufashe gukurikirana aho imibiri yabacu iri, natwe tubashe kubashyingura.
    Genocide never again

    — DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019

    Imibiri yaje kugarurwa

    Tariki ya 21 Ugushyingo 2019, itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ryagiye gukurikirana iki kibazo ku Murenge wa Kibirizi, maze mu nyandiko ryakoze Kigali Today ifitiye kopi, ryemeza ko ryahasanze amashitingi abiri y’umweru, imwe irimo “imibiri y’abantu bashobor kuba bane”, naho indi irimo imyenda myinshi itandukanye irimo iy’abana n’iy’abantu bakuru.

    Bukeye bwaho tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza yahise afungwa, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nyuma y’igihe gitoya, uyu muyobozi yaje gufungurwa bivugwa ko yatanze ingwate ndetse n’abantu bamwishingira, ndetse icyo gihe ahindurirwa umurenge yayoboraga ajya kuyobora uwa Mukingo, ubu akaba ageze mu wa Nyagisozi.

    Nyuma yo kongera kuboneka kw’iyo mibiri, mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kwezi kwa Gicurasi 2020, urukiko rwategetse ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura bahamwa n’icyaha cya Jenoside, rubahanisha igifungo cya burundu.

    Ku bijyanye no kunyereza imibiri no gutanga ubuhamya butari bwo kuri iyo mibiri bikekwa ko byakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza Jean Baptiste, ubushinjacyaha buracyari mu iperereza, bikavugwa ko hagitegerejwe urubanza kuri icyo kibazo.

    Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, avuga ko bahangayikishijwe no kuba hashize imyaka irenge ibiri imibiri y’ababo (abavandimwe be) ibonetse, ariko bakaba batarabasha kuyishyingura mu cyubahiro.

    Agira ati “Gushyingura imibiri y’abo bana bisa n’ibidashoboka, kuko imibiri yari yabonetse ari ine, igashyirwa hamwe n’indi ku biro by’umurenge, ariko hashira igihe bakavuga ko itagihari hari umubiri umwe gusa. Na nyuma yo kuyibona kuyishyingura biracyari ikibazo”.

    Ikindi aba bagize umuryango wa Disi bibaza ni uburyo umuyobozi wayoboye ibikorwa byo gushakisha imibiri y’ababo, agahindukira akayitangaho amakuru atari yo mu rukiko ku byo bo (abagize umuryango wa Disi) bita inyungu ze bwite, ndetse bakanakeka ko hatanzwe ruswa, none akaba akiri mu nshingano z’ubuyobozi.

    Icyakora kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko uyu muyobozi (Gitifu) yahanwe mu rwego rw’akazi, hakaba hategerejwe icyo ubushinjacyaha buzakora ku makosa yaketsweho yo kurigisa imibiri no gutanga amakuru atari yo.

    Icyakora uyu muyobozi w’akarere ntiyashatse gutangaza igihano cyo mu rwego rw’akazi Gitifu yahanishijwe ku bw’ayo makosa yaketsweho.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko iki kibazo na we akizi, kandi ko kikiri mu rwego rw’ubutabera, hakaba hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura.

    Agira ati “Icyo nakora ni ukukubwira nti uwo muryango ukwiriye kwihangana, ni byo birababaje, ariko kandi tukanareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo”.

    Uyu muyobozi avuga ko imibiri y’abo bantu iri mu maboko y’ubugenzacyaha, aho ibitswe ku Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akizeza ko irinzwe neza, hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura hanyuma ikabona gushyingurwa mu cyubahiro.

    Abagize umuryango wa Disi Didace kandi baherutse no kugeza iki kibazo ku Badepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ubwo bari mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda Inteko, mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.

    Icyo gihe abo Badepite bijeje uyu muryango ko bazafatanya na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), bagakurikirana icyo kibazo ku buryo ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.

    Abagize uyu muryango ariko bo basanga ikibazo gishingiye ku buyobozi bubi. Kayisire Devotha ati “Ikibazo cyabaye Gitifu warigishije imibiri akavuga ko ntayavuye muri WC (mu musarane) ku nyunguze bwite. Iba yarashyinguwe kuko si rwo rubanza rwa mbere rubayeho, ariko ni rwo rwa mbere imibiri imaze imyaka n’imyanuro yanamye idashyinguwe kubera abayobozi batari inyangamugayo”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyanza-umuryango-uhangayikishijwe-n-imibiri-y-ababo-imaze-imyaka-2-idashyingurwa-ukabishinja-gitifu

  • Musanze: Abapadiri babiri bahanwe bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye mu turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera.

    Ni muri urwo urwego Polisi yaje gusanga muri Shapeli ya Kiliziya Gaturika Katederali ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya misa na Padiri Nsengiyumva Felicien. Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederali ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Yagize ati “Mu nsengero zirenga 72 twakoreye igenzura mu Karere ka Musanze, Gakenke, Gicumbi na Burera, muri Katederali ya Ruhengeri niho honyine twasanze bakoze ibinyuranyijwe n’amabwiriza. Twasanze abantu begeranye cyane ku buryo byashyira mu kaga abakirisitu bari baje mu misa.”

    ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko abakecuru n’abasaza bari muri Shapeli bari begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa. Ni mu gihe abandi bakirisitu bari muri Katederali nabo batari bubahirije intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kuko intebe isanzwe yicarwaho n’abantu 4 kuri ubu igomba kwicarwaho n’abantu 2 gusa ariko ntabwo byari byubahirijwe.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi.

    Inkuru yanditse ku rubuga rwa Internet rwa Polisi ivuga ko abo bapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    ACP Rugwizangoga yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.

    Yagize ati “Icyo dushinzwe nka Polisi ni ukugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe. Kandi tuzakomeza kugenzura neza ko amategeko yubahirizwa nk’uko bisanzwe, twanavuganye n’inzego bireba kugira bagire icyemezo bafatira bariya barenze ku mabwiriza. “

    ACP Rugwizangoga yakomeje yibutsa abagize amadini n’amatorero by’umwihariko abahawe uburenganzira bwo gusubukura serivisi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi bakagira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abapadiri-babiri-bahanwe-bazira-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Mu Rwanda umuntu wa 31 yishwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwo muntu ari umugabo w’imyaka 41 y’amavuko witabye Imana ari i Kigali.

    Kuri iki Cyumweru kandi, mu Rwanda abantu 40 bakize COVID-19, haboneka abarwayi bashya 4.

    Abo barwayi bane bashya babonetse mu bipimo 2,239 bakaba barimo umwe wabonetse mu Mujyi wa Kigali, babiri babonetse i Kirehe, undi umwe aboneka i Musanze.

    Kugeza kuri iki Cyumweru mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,896 muri bo abamaze gukira ni 3,606 naho abakivurwa ni 1,259.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-wa-31-yishwe-na-covid-19

  • Kayonza: Polisi yafatanye umuturage Amadolari ya Amerika 4,700 y’amahimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musafiri Dickson yafatanywe amadolari y
    Musafiri Dickson yafatanywe amadolari y’amahimbano (ifoto: Polisi y’u Rwanda)

    Polisi iravuga ko ayo madolari yari ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu (4,500,000 FRW) akaba yari agiye kuyagura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko kugira ngo Musafiri afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo gufatwa byaje kugaragara ko yari afite amadolari y’amahimbano.

    Yagize ati “Tariki 08 Ukwakira 2020 Musafiri yavuye i Kigali aza mu Murenge wa Murama kugura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Ahageze ntiyumvikana neza ku biciro n’abo yari agiye kuyagura (Imparata), babonye afite amafaranga menshi bashatse kuyamwaka ariruka bamwirukaho abaturage batabaza Polisi irabafata bose isanga Musafiri afite amafaranga menshi harimo ariya madolari y’amahimbano ibihumbi bine na magana arindwi, imparata na zo zari zifite ibiro 09 by’amabuye y’agaciro.”

    Imparata ni itsinda ry’abantu bakora ibikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro mu birombe byo mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama muri Kayonza.

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musafiri amaze gufatwa yemeye ko ayo madolari ari amahimbano ariko yanga kuvuga aho ayakura. Yanemeye ko yari yaje kugura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo yari aje kuyagura na bo bashaka kumwambura amafaranga bamaze kutumvikana mu biciro.

    Amadolari yafatanwe Musafiri nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko ahuje nimero n’andi aherutse gufatanwa abantu mu Mujyi wa Kigali. Musafiri yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ku nkomoko y’ayo madolari y’amahimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yanavuze ko abasore batatu bari bagiye kwambura Musafiri ari na bo bari bagiye kumugurishaho amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu na bo barafashwe, bafatanwa ibiro 3 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.

    Yagize ati “Bariya basore barazwi baba mu itsinda ry’abantu biba amabuye y’agaciro mu birombe by’abashoramari mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama, mu minsi ishize hari abafashwe. Bazwi ku izina ry’Imparata, ubu na bo twabafashe tubashyikiriza ubugenzacyaha.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma abo bantu bakekwaho ibyaha bafatwa. Yasabye abantu gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, yanabakanguriye kugira ubushishozi igihe babonye amafaranga ayo ari yo yose cyane cyane inoti nshya.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kayonza-polisi-yafatanye-umuturage-amadolari-ya-amerika-4-700-y-amahimbano

  • Bubakiwe Biogaz zirapfa babura abatekinisiye bo kuzisana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho bavangiraga amase ntaherukamo kubera ko yapfuye bakabura abatekinisiye bazisana
    Aho bavangiraga amase ntaherukamo kubera ko yapfuye bakabura abatekinisiye bazisana

    Guhera mu mwaka wa 2011 uturere twose wasangaga mu mihigo yatwo harimo uwa Biogaz, imwe ikaba yari ifite agaciro k’ibihumbi 600, umuturage akishyura ibihumbi 300 andi akishyurwa na Leta.

    Mirenge Désiré wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko yubakiwe Biogaz ebyiri ariko hashize hafi imyaka ibiri zipfuye yiyambaza ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere ariko ngo uzikora yarabuze burundu ararekera.

    Avuga ko igihombo yagize ari uko yari yizeye kubona ibicanwa atavunitse bikarangira abibuze kuko ngo inkwi zigoye kuzibona.

    Ati “Ebyiri zombi zarapfuye nabuze umutekinisiye, nabajije ku Murenge no ku Karere nta gisubizo nabonye biri aho ndabireba gusa. Igihombo nagize se ko twazifashishaga mu guteka none bikaba byarapfuye kandi n’inkwi zarabuze.”

    Uretse abo zapfuye, hari n’abandi baturage batandatu bishyuye amafaranga yo kuzubakirwa ndetse bashaka n’ibikoresho ariko barategereza baraheba.

    Kalisa Zainab wo mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe avuga ko umufasha we yitabye Imana amaze kwishyura amafaranga ibihumbi 300 ndetse n’ibikoresho bisabwa byose bihari.

    Avuga ko amaze imyaka igera kuri itanu ategereje kubakirwa Biogas ariko ngo yarahebye. Avuga ko atazi aho azabariza amafaranga batanze.

    Agira ati “Baratubwiraga ngo bazaza kubikora turaheba, wo kabyara we, watugirira ubuntu wankurikiranira amafaranga yacu bakayansubiza kuko ntacyo byamariye. Erega abaturage turahomba tugaceceka none se uwakagize icyo agukorera ko ari we ukurya! Ungiriye ubuntu wankurikiranira amafaranga ukaba ubaye umwana wanjye ukaba n’inshuti.”

    Ikigega cya Biogaz yapfuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha
    Ikigega cya Biogaz yapfuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha

    Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko ikibazo cya Biogaz zapfuye gihari ariko atari abizi ko hari n’abishyuye ntibazubakirwe.

    Avuga ko abatarubakiwe babaza uturere kuko ari two twamenyaga rwiyemezamirimo wahawe isoko.

    Naho ku zapfuye hakabura abazikora, avuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko habonetse abazi kuzikora begereye abaturage aho kuba kompanyi.

    Ati “Ibintu bya Biogaz biba muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) ni na bo bashyiraho abazikora. Icyakora hari igihe bari bavuze ko bagomba gushyiraho abakozi bazo begereye abaturage. Bikozwe ni byo byafasha abaturage kuko rwose ikibazo kirahari.”

    Mu Karere ka Nyagatare abaturage 402 ni bo bari bamaze kubakirwa Biogaz. Abandi batandatu bishyuye amafaranga ajyanye n’uruhare rwabo ndetse bashaka n’ibikoresho ariko ntibubakirwa ndetse ntibasubizwa n’amafaranga batanze.

    Ubundi Biogaz yafashaga abaturage mu buryo bwo guteka ndetse no kubona urumuri mu nzu.

    Kugira ngo umuturage yubakirwe Biogaz byamusabaga kuba afite nibura inka ebyiri kugira ngo abone amase n’amaganga yo gushyira mu kigega cyayo akavanga bigatanga umuriro n’urumuri.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bubakiwe-biogaz-zirapfa-babura-abatekinisiye-bo-kuzisana

  • I Musanze hamuritswe ikipe nshya yo gusiganwa ku magare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumurika iyo kipe witabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego za Leta no mu ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare (FERWACY), uwo muhango ukaba wabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 ahakozwe urugendo ku igare bazenguruka tumwe mu duce tw’ubukerarugendo tugize Intara y’Amajyaruguru.

    Habimana Festus, Umuyobozi mukuru w’iyo kipe, yabwiye Kigali Today impamvu nyamukuru yo gushinga iyo kipe igizwe n’abanyamuryango 8.

    Ati “Ni ikipe yashinzwe n’abanyamuryango bagera ku munani ari na bo bayiha ubushobozi muri iki gihe ikipe igitangira. Ni umuryango udaharanira inyungu aho abo bantu bishyize hamwe kugira ngo bafashe gusubiza ikibazo cyo gukemura ikibazo ku mbogamizi z’urubyiruko rufite impano mu gutwara amagare, nk’ahantu hafatwa nk’igicumbi cy’amagare”.

    Yongeye agira ati “Ntabwo ari ukugaragaza impano gusa, bagomba no kugira icyo bavana muri izo mbaraga baba bashyize mu mukino wo kunyonga amagare bategura ahazaza heza habo. Dufite rero intego yo gufasha kugira ngo tugire urubyiruko rwinshi rukina umukino w’amagare nk’uko Leta y’u Rwanda yabishyizemo imbaraga”.

    Iyo kipe itangiranye n’abasore batandatu, ariko hari gahunda yo kuzamura imibare aho mu mezi abiri ari imbere ifite intego yo kuba ifite abakinnyi basaga 15 ku buryo uko imyaka izajya ihita hazajya hakorwa amarushanwa yo gushaka impano harebwa abahanga kurusha abandi binjizwa muri iyo kipe bo mu Karere ka Musanze no mu gihugu hose muri rusange.

    Bamwe mu basore batangiranye n’iyo kipe baremeza ko baje kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagize yo gushyirwa mu ikipe, aho biteguye kurushaho gukora kinyamwuga baharanira kuzamura urwego rwabo bafasha igihugu kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.

    Uwimana Emmanuel w’imyaka 17 usanzwe yitoreza ku igare risanzwe ritari iry’ababigize umwuga ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira abatekereje gushinga iyi kipe, numvaga ari inzozi kuba nashyirwa mu ikipe ikora kinyamwuga. Ngiye gushyiramo ingufu ku buryo aya mahirwe ngize nzayabyaza umusaruro nkagera kure, ku buryo mu myaka itanu nzaba ndi ku rwego rwo gukina Tour du Rwanda n’andi marushanwa yo hanze”.

    Uwitwa Ruberwa Jean Damascene we yagize ati “Nari Kapiteni w’ikipe ya Nyabihu ari yo nsanzwe nkinira, natijwe iyi kipe mu gihe cy’umwaka mu rwego rwo gufasha aba bana bari kuzamuka kugera ku rwego rwo hejuru hagendewe kuri discipline mbere ya byose”.

    Kuba iyo kipe nshya ije yiyongera ku makipe 11 yo gusiganwa ku magare u Rwanda rumaze kugira, ngo ni kimwe mu mbaraga zinjiye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda nk’uko Mukazibera Marie Agnes, Visi Perezida wa mbere wa FERWACY yabitangarije Kigali Today mu muhango wo kumurika iyo kipe.

    Ati “Birumvikana, iyi kipe twayishimiye cyane kuko amakipe ariyongereye kandi biri mu murongo wacu wa Politiki yo guteza imbere amagare, noneho by’umwihariko kuba biri hano i Musanze ni akarusho aho dufite isantere ihugura abasiganwa ku magare, kandi bigaragara ko abaturage muri aka gace bakunda ibijyanye no gusiganwa ku magare”.

    Yongeye ati “Biratanga isura nziza, kandi murabona ko hano i Musanze hari ikintu cy’ubukerarugendo muri yo, mwabonye ko n’imyambaro bambaye higanjemo ibara ry’icyatsi. Ibara ry’icyatsi hari igihe rigaragara neza, muzarebe iyo hari umuhango wo kwita izina, ibijyanye n’ingagi, amashyamba, ibirunga byose biganisha ku guteza imbere ubukerarugendo. Kuba ikipe yagiyeho bidufasha guhuza siporo n’ubukerarugendo”.

    Baba abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru baba n’abayobozi b’Akarere ka Musanze bari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo kipe nshya yo gusiganwa ku magare, bose baremeza ko iyo kipe ije kuba igisubizo mu rubyiruko rwinshi rwagiye rugaragaza ko rufite impano n’inyota muri uwo mukino.

    Ubwo buyobozi bwijeje abo banyamuryango bagize igitekerezo cyo gushinga iyo kipe ubufasha, no kuyiba hafi mu rwego rwo gukomeza kuzamura umubare w’abana bayigana no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku igare nk’uko Guverineri Gatabazi JMV yabitangarije Kigali Today asaba n’urubyiruko kurushaho gukunda siporo by’umwihariko umukino w’amagare.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/i-musanze-hamuritswe-ikipe-nshya-yo-gusiganwa-ku-magare

  • Jacques Tuyisenge yahawe nimero azambara muri APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rw’ikipe ya APR FC ,Djuma Nizeyimana yemeye gutanga nimero 9 yari asanzwe yambara ayiharira rutahizamu mushya w’iyi kipe Jacques Tuyisenge .

    Djuma Nizeyimana azambara nimero 7 yari isanzwe yambarwa na Nkomezi Alexis watandukanye n’iyi kipe.

    Nimero 7 Djuma Nizeyimana yahisemo kwambara yaherukaga kwambarwa na Nkomezi Alexis wayambaye nyuma ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi wayambaye nyuma yo kugaruka muri APR FC n’abandi bakinnyi barimo Benedata Janvier.

    Ubusanzwe Jacques Tuyisenge yambara nimero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi, muri Gormahia, muri Petro Atletico de Luanda no muri Police FC.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Jacques-Tuyisenge-yahawe-nimero-azambara-muri-APR-FC

  • Jacques Tuyisenge azambara nimero 9 muri APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Internet rw’ikipe ya APR FC ,Djuma Nizeyimana yemeye gutanga nimero 9 yari asanzwe yambara ayiharira rutahizamu mushya w’iyi kipe Jacques Tuyisenge .

    Djuma Nizeyimana azambara nimero 7 yari isanzwe yambarwa na Nkomezi Alexis watandukanye n’iyi kipe.

    Nimero 7 Djuma Nizeyimana yahisemo kwambara yaherukaga kwambarwa na Nkomezi Alexis wayambaye nyuma ya Mugiraneza Jean Baptiste Migi wayambaye nyuma yo kugaruka muri APR FC n’abandi bakinnyi barimo Benedata Janvier.

    Ubusanzwe Jacques Tuyisenge yambara nimero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi, muri Gormahia, muri Petro Atletico de Luanda no muri Police FC.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/jacques-tuyisenge-azambara-nimero-9-muri-apr-fc

  • Kureka Nyabingi nkayoboka ibitaro ni byo byankijije indwara yo mu mutwe – Ubuhamya bwa Rutihohora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jean Damascene Rutihohora wavuriwe indwara yo mu mutwe u bitaro bya Butaro
    Jean Damascene Rutihohora wavuriwe indwara yo mu mutwe u bitaro bya Butaro

    Uwo mugabo aganira na Kigali Today kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ukwakira mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, yashimiye uburyo ibitaro bya Butaro ku bufatanye na Parteners in Health (Inshuti mu Buzima) bamuvuye uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka ikabakaba 20.
    Mu buhamya bwe uwo mugabo avuga ko yafashwe mu mwaka wa 2000, uburwayi butangira akora ibikorwa bigayitse by’umuntu adafite ubwenge nyuma yuko yari afite ibyo yise Abagirwa ba Nyabingi mu rugo rwe, aho ngo bamutezaga amadayimoni.

    Ngo mu kumurinda gukomeretsa abantu no kwangiza ibintu byabaga bimwegereye, ngo bashatse icyuma yise “imihama” bakimwambika mu maboko aho yamaze imyaka ibiri aziritse.

    Agira ati Muri 2000 nibwo nafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, abantu batangira kumpunga ngo ntabagirira nabi. Bampaye akato gakomeye banyita umusazi, kubera ibikorwa bibi nakoraga bageze aho bacurisha imihama barayinyambika.

    Arongera ati “Nari umuntu wari warabaswe n’imyemerere mibi, aho nari ntunze Dayimoni mu rugo ibyo bitaga indaro yabagamo abagirwa ba Nyabingi, dore ko muri aka gace byari nk’umuco, muri ubwo burwayi bakajyana mu bapfumu kugeza ubwo bagiye no kumvuriza muri Uganda.

    Ngo bakimugeza mu bapfumu muri Uganda ngo ubwo burwayi aho koroha bwiyongeraga umunsi ku wundi, ndetse ngo babonye ko uburwayi bukomeye bamujyana mu itorero rimwe mu matorero akorera mu Rwanda ngo asengerwe ariko biba iby’ubusa.

    Agira ati “Ubwo banjyanaga muri rimwe mu matorero yo mu Rwanda kunsengera, narize cyane ndakutura bigeze ku munsi wo kubatizwa birongera birapfata no kubatizwa biranga”.

    Uwo mugabo avuga ko umunsi umwe yabonye agahenge afata ya madayimoni yari atunze arayatwika ati “Izo Dayimoni zakomeje kumfata zinkoresha ibikorwa bibi umunsi umwe bimpa agahenge ndabitwika, mu muryango wose ninjye wari umukirisitu njyenyine abandi basengaga Nyabingi, bakajya bambwira ngo impamvu y’ubwo burwayi nuko nanze Nyabingi nkaba umukirisitu ngo niyo mpamvu babinteza”.

    Nyuma y’ibyo bibazo byose yanyuzemo ngo yabonye agahenge ubwo yagezwaga kwa muganda mu Bitaro bya Butaro, aho ngo bakurikiranye ubwo burwayi barabuvura kugeza ubu akaba yishimira ko yakize.

    Ati “Ndashimira byimazeyo ibitaro bya Butaro byangaruriye ubuzima nyuma yuko nari naramaze kwiheba no kwiyanga, aho natangiriye ku binini byinshi ubu nkaba ngeze ku kamanyu kamwe ko kurya ku mugoroba”.

    Aragira inama abantu barwarira mu rugo bagakomeza kwisunga abapfumu n’indi myemerere mibi, aho abasaba kugana ibitaro bakavurwa nk’uko nawe yagaruye icyizere cy’ubuzima abikesha ubuvuzi.

    Ati “Inama nagira abafite abarwayi bo mu mutwe batarajya kwa muganga, ni ukubabwira ko bafata abarwayi babo bakabajyana kwa muganga bagafata imiti kuko uburwayi bwo mu mutwe iyo buje buratungurana, aho umurwayi yumva afite imbaraga z’umurengera, ariko mu gihe aganye ibitaro uburwayi bwo mu mutwe buracogora akaba umuntu nk’abandi, ubu ndakorarera urugo rwanjye nduteza imbere”.

    Mbarimombazi Celestin w’imyaka 35 nawe ni umwe mu bivuriza mu bitaro bya Butaro aho yunze murya mugenzi we ashimangira ko kwegerezwa ubuvuzi ariyo mvano yo gukira uburwayi bwo mu mutwe yavukanye.

    Mbarimombazi kandi avuga ko kuba ubuvuzi bwarabegereye kugera ubwo n’abajyanama b’ubuzima bamusanga mu ngo bamwibutsa uko imiti igomba gufatwa byatumye uburwayi bwe bworoha.

    Ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu byo Partners in Health yibandaho mu kuzamura ibipimo by’ubuzima mu duce bakoreramo, dore ko buri kigo Nderabuzimo mu karere ka Burera hari umuforomo wabyize ukurikirana indwara zo mu mutwe nk’uko bivugwa na Dr Shyirambere Cyprien Uhagarariye Ibikorwa by’Ubuvuzi muri Partners in Health mu karere ka Burera.

    Aremeza ko buri kwezi mu Ibitaro bya Butaro hamwe n’ibigo Nderabuzima 19 bikorera muri ako karere byakira abantu bagera ku 2000 buri kwezi baza kwivuza indwara zo mu mutwe aho usanga inyinshi ari izifitanye isano n’agahinda gakabije (depression), igicuri, gutakaza ubwenge bigaragazwa no kwirukanka ku gasozi no kwitwara bidasanzwe n’izindi.

    Dr Shyirambere akomeza abivuga, impamvu zitera ukwiyongera kw’izo ndwara zo mu mutwe harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango, imyemerere gakondo aho bamwe bumva ko ari amarozi ndetse n’abatekereza ko ari amadayimoni.

    Gukorana na Partners in Health ngo byafashije cyane kuzamura igipimo cy’ubuvuzi mu karere ka Burera aho imyumvire igenda izamuka mu baturage aho baretse imyumbire yo gufata uburwayi bwo mu mutwe nk’amarozi cyangwa amadayimoni nk’uko byemezwa n’Uhagarariye ibikorwa by’ubuvuzi mu Bitaro bya Butaro Dr Aimé Patrick Ntihabose.

    Ibitaro bya Butaro byubatse mu karere ka Burera, bifite umwihariko wo kuvura Kanseri ariko bikita no ku buvuzi bw’indwara zitandukanye zirimo n’izo mu mutwe aho ubwo buvuzi bwamaze kugezwa no mu Bigo nderabuzima, aho byose bikorwa ku bufatanye na Partners In Health, Umuryango ufasha ibikorwa by’ubuzima ukorera mu bihugu bitandukanye ku isi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kureka-nyabingi-nkayoboka-ibitaro-ni-byo-byankijije-indwara-yo-mu-mutwe-ubuhamya-bwa-rutihohora

  • Umwanditsi w’ikinamico Karoli Lwanga yatangaje ko Kivamvari ahiga abandi bakinnyi yamenye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rukundo Charles Lwanga
    Rukundo Charles Lwanga

    Rukundo Charles Lwanga yemeza ko uyu mugore iyo akina arenza cyane uko umwanditsi yabishatse kandi aho wamujyana hose akaba yishyira mu mwanya nk’uwo akina mu buryo butangaje.

    Yagize ati “Mukandengo wakinnye ari Anasitaziya muri Musekeweya agakina Kivamvari ari mu Urunana, ni umukinnyi ntashobora kwibagirwa ni umukinnyi udasanzwe inshingano zose umushinze agerayo hari n’abandi rwose ubona ko babikora neza nka ba Shema n’abandi ari ko we afite umwihariko”.

    Charles Rwanga Rukundo ibi abivuga nk’umwe mu nararibonye mu makinamico akaba amaze imyaka isaga 25 abikora ndetse akaba yaragize n’amahugurwa mpuzamahanga mu kwandika amakinamico.

    Akomeza yemeza ko imyandikire n’imikinire iyo byabaye byiza, ubutumwa butambuka neza kandi abantu bikabashimisha bikanabaruhura.

    Yagize ati “iyo ikinamico yanditse neza ikagira abakinnyi beza b’abahanga nka Mukandengo Athanasie, bitanga ubutumwa buhamye kandi bigahindura imitekerereze, imico n’imigirire y’abantu. Ibanga ngo abantu ntibabirambirwe ni ugutera abantu amatsiko ukanagerageza kubishyira mu buzima busanzwe kandi bagakuramo n’inyigisho”.

    Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivavamvari
    Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivavamvari

    Charles Lwanga Rukundo asanga abantu bakwiye kurushaho gukunda amakinamico kuko yigisha akanaruhura akaba afite icyizere ko hazaboneka ahantu abantu bashobora kwidagadurira bakanareba amakinamico nk’uko mu bindi bihugu bigenda akaba afitiye icyizere minisiteri ibifite mu nshingano.

    Charles Lwanga ni umugabo w’imyaka 46 watangiye yandika amakinamico akiri ku ntebe y’ishuri agatsinda amarushanwa atandukanye, akaba hari amakinamico yahaye radiyo Rwanda ndetse ubu akaba maze imyaka myinshi yandika ikinamico y’uruhererekane yitwa Musekeweya.

    Lwanga yakoranye n’umwe mu banditsi bamenyekanye cyane mu kwandika amakinamico uzwi ku izina rya Mukahigiro Perpertue witabye Imana, uyu mugabo akaba azwi cyane nk’umwe mu baririmbyi b’inkingi za mwamba wa Chorale de Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/umwanditsi-w-ikinamico-karoli-lwanga-yatangaje-ko-kivamvari-ahiga-abandi-bakinnyi-yamenye